UMUHANGO WO KWIBUKA IMYAKA 30, NYAKWIGENDERA PRESIDENT SAMORA MACHEL UDUSIGIYE ISOMO RIRAMBUYE RYO KUGERA IKIRENGE MU CYABO

1
  • Views 2139
  • Rating 12345

Kwibuka ni umuhango ukomeye, cyane cyane mu muco w’abanyafurika wo kuzirikana urwibutso ku butwari uwatabarutse aba yarasigiye abamuzi. Ku itariki ya 21 Ukwakira 2016, mu mugi wa Durban, South Africa, habereye umuhango ukomeye wo kwibuka imyaka 30 (1986) nyakwigengera President Samora Machel wa Mozambique amaze yitabye Imana. Muri uwo muhango ukomeye, baboneyeho umwanya wo kuzirikana amateka y’abayobozi b’ibihugu bya Afurika bitabye Imana ku buryo budasobanutse, uhereye kuri nyakwigendera Patrice Lumumba, Merchior Ndadaye, ugakomeza iyo lisiti yabo, utibagiwe banyakwigendera, Prince Louis Rwagasore, General Major Habyarimana Juvenal, Cyprien Ntaryamira, Laurent Desire Kabila n’abandi tutarondoye aha.

Uyu muhango wari witabiwe n’abantu benshi bimena barimo abana ba Samora Machel, umuhungu wa Dube Langalebe (umwe mu bayobozi ba mbere ba ANC), bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika y’Epfo, n’imiryango inyuranye, yaba iya Leta cyangwa idaharanira inyungu. Uyu muhango witabiriwe kandi nabahagarariye za communaute z’impunzi, cyane cyane, muri Kwazulu Natal, n’abandi barwanashyaka benshi b’imena, higanjemo cyane cyane aba-veterans ba ANC, babaye impunzi muri icyo gihugu cya Mozambique, ndetse no mubindi bihugu nkaza Botswana, Lesotho, Zimbabwe, Swaziland n’ahandi n’ahandi. Iryo hunga ryaterwaga n’ubutegetsi bw’agatsi k’abazungu kaje kadukanye Apartheid.

1

Source: Media photo 2016

Mu gutangiza uyu muhango wo kwibuka iyo ntwari Machel, uhagarariye igihugu cya Mozambique muri Afurika y’Epfo yibanze ku mateka ya ba presidents bo muri Afurika bazize akarengane kuko bari bafite ibitekekerezo byo kuzamura abaturage no kwamagana akarengane, cyane cyane akakorerwaga ku baturage ba Afurika y’Epfo nubuyobozi bwa Apartheid. Yagize ati: ‘Samora ni intwari yaranzwe no kwamagana akarengane no kureba inzira zose zo gukemura ibyateraga ako karengane”. Mu bahawe ijambo, harimo umuhungu wa nyakwigendera President  Samora Machel n’umuhugu w’uwayoboye kubwa mbere ANC, John Langalibalele Dube. Aba bahungu bombi ndetse n’abandi bagiye bahabwa ijambo bibanze ku butwari bwa nyakwigengera Samora kandi bazirikana inkunga ikomeye yatanze ku bayobozi ba ANC bari barekeje mu gihugu cya Mozambique. Guhabwa ubuhungiro ndetse nokubafasha mu myitozo ya gisilikari yo kugirango bashobore kubohoza igihugu cyabo cyari mu maboko y’abazungu, bari bihishe inyuma y’ingoma ya Apartheid nizimwe muri izo nkunga.

Amasomo akomeye yasigiwe abari baraho bose, ni uko uyu murage ugomba gukoreshwa neza n’abawusigiwe, cyane cyane urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, ndetse bibutswa ku mateka yabayeho, haba ari mu gihugu imbere cyangwa hanze mu buhungiro.

Bamwe mu barwanashyaka b’inararibonye ba ANC, harimo Dr Mduli, bahuriye ku bufatanye n’ubwitange bwa buri wese mu buhungiro babayemo, aho yatanze urugero ko binjiye Mozambique banyuze mu ishyamba n’amaguru, abenshi muri bo bakaba bari bafite imyaka 16, bose bavanze abakobwa n’abahungu. Nyuma akaza kubona mahirwe yo kujya gukomeza amashuli muri Russiya, ariho yakuye impanyabushobozi ihanitse mu by’ubuvuzi, ubu akaba yarihaye inshingano zo gusobanurira urubyiruko amataeka banyuzemo.

Umunsi nkuyu n’amasomo yahatangiwe, yasigira iki abanyarwanda bari mu gihugu cyangwa hanze yacyo bazirikana ko bagomba kujya kubaka urwanda rwababyaye?

Mbere na mbere buri wese agomba kuzirikana ko hari intwari zatuvanye mu kaga.  Tugomba gushaka umunsi uhuriweho n’abatuye ibiyaga bigari by’Afrika tukuzirikana izi ntwari mubona hasi.

1

2

  1. PATRICE EMERY LUMUMBA
  2. PRINCE LOUIS RWAGASORE
  3. MERCHIOR NDANDAYE
  4. JUVENAL HABYARIMANA
  5. CYPRIEN NTARYAMIRA
  6. LAURENT DESIRE KABILA

Ikindi kandi abantu bakareba ingamba zafatwa zo gukangurira urubyiruko rwacu amateka no kubigisha ikinyarwanda ku buryo bunonosoye nta gitinyiro. Igihe kiri kurengerana kuko abayobozi b’igihugu cyacu mu minsi iri imbere bagomba kuva mu bana bacu. Ese koko dukomeze tubaburire igihe cyo kubigisha amateka n’ururimi kavukire? Ese bazajya kuyoboresha izi ndimi z’amahanga? Ese ko byanze bikunze inzira y’ishyamba ari ngombwa kandi ururimi rwa rusange ari ikinyarwanda bizagenda bite?

Ndangije iyi nyandiko mbasaba ko hatangirwa uburyo bugaragara bwo kwibuka intwari zacu kumugaragaro; kusobanurira urubyiruko amateka no kubigisha ururimi kavukire ndetse n’indi mico yose ya Kinyarwanda.  Ikindi kandi ni uko natwe ababyeyi, tugomba gukomeza kwegera bamwe muri aba bantu b’inararibonye mu mateka ya Afurika, cyane cyane abakomoka kuri iyi miryango ya ba Presidents bahohotewe. Abenshi muri bo baravuga bati’amarembo arakinguye kugirango tubafashe kubohoza urwababyaye.

Mr Stanislas Rwandarugali

Umuyobozi w’urugaga RDTJ (Rwandan Platform for Dialogue Truth and Justice)

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to UMUHANGO WO KWIBUKA IMYAKA 30, NYAKWIGENDERA PRESIDENT SAMORA MACHEL UDUSIGIYE ISOMO RIRAMBUYE RYO KUGERA IKIRENGE MU CYABO

  1. Jean Rugwiro says:

    Birumvikana, dialogue yonyine ntihagije ariko nayo irakenewe. Intwaro y’amasasu n’imishyikirano byose bifatanije nibyo bizageza abanyarwanda ahakwiriye.Naho ku ma photosya Kayibanda ni ngombwa kwiyongeramo bayibagihewo muri editing stage. Iya Habyarimana yo igakomeza kugumaho naho ahubwo iya Cyprien ikavamo kuko nta byinshi ku mateka dushaka kwigisha abana bacu.

  2. Zilikana Yuvenali says:

    Ndagira ngo nshimire Bwana Stanislas Rwandarugali kuby’iyi raporo atugejejeho. Ni byiza kwifatanya n’abandi mu kwibuka intwari zishwe zizira inyungu za rubanda. Iyo umuntu asesenguye neza asanga bariya bishwe barishwe kubera ko bari babangamiye inyungu zaba mpatsibihugu. Ndumva mwakora kuburyo hashyirwaho ikintu cyamera nka mouvement panafricain yakwita kur’icyo kibazo. Nimurebe uburyo mwateza imbere ubufatanye bwazatugirira akamaro mu rugamba turimo rwo kurandura kariya gatsiko gakorera mpatsibihugu gapyinagaza rubanda.

    • Muneza says:

      Yego pe. Nibyo, Ndagushyigikiye mu kurandura agatsiko gakorera mpatsibihugu nutundi dutsiko turekereje dushake kuzakorera mpatsibihugu aho gukorera Rubanda na batura-rwanda. Utwo dutsiko narwo turahari duhora dupfukamirije kuri mpatsibihugu ngo nibabakurireho kagome bo bazabakorera kurusha kagome. Mube maso, dukanguke duharanire ubusubire bw’igihugu cyacu no kwikorera aho gukorera bampatsibihugu. Ingeso mbi yabantu binda ndende tuzabaca mumuryango nyarwanda kandi bizabe ikizira kuzageza isi irangiye.

  3. kazigaba Andre says:

    Ahari Habyalimana Juvenal uhamukure uhashyire Kayibanda Gregoire

  4. Ezira says:

    No Dialogue. Nta Dialogue, nimuvanemo Dialogue muhàsimbuze ikindi. Ibya Dialogue ntabyo kuri Kigali ya none. Kereka niba muvuga kera nyuma yo gutanga ku mwami uri kungoma izarangira muri 2034.

    Mwandika ibisa nibi:

    ” Rwandan Platform for (Hero’s-FDLR-abacunguzi) Truth and Justice”.

    Mercy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *