NUKO TWINJIRA ISHYAMBA (IGICE CYA KABIRI) : IYO NZIRA NDENDE NTIZIBAGIRANE

1
  • Views 3443
  • Rating 12345

Nkuko nababwiye mu nyandiko ibanza ku birebana nanjye ubwanjye n’umufasha wanjye, ndetse n’abandi twari dufatanije  umuruho, urupfu, umunaniro n’agahinda, twaje kurenga cya cyondo cy’Imulimbi, nuko dukomeza iy’ishyamba, inzirabwoba zituri imbere n’inyuma, kugirango uwagize amahirwe yo kuba akiriho nawe adasiga ubuzima muri iryo shyamba. Ntako inzirabwoba zitagize, ariko nanone ntabwo byari byoroshye kuko impunzi aho zageraga hose twahasangaga urupfu rudutegereje.

Burya koko Inyenzi zijya kwiyita iryo zina zari zabyizeho bihagije, nkuko ziboneka hose rero, kandi wazica zikarushaho kororoka, utwo dusimba Inkotanyi ziyitiriye koko wasangaga ibyo zidukorera bifitanye isano ya hafi n’inyenzi koko ! Aho twageraga hose twarazihasangaga cyangwa tugasanga zahateye amagi, aya magi mvuga ni akagambane kazo twasangaga aho duca, nubwo wenda inyenzi nyirizina hari ubwo tutazibonaga. Tugeze i Kicanga, uyu ni umugi w’Abangilima n’Abahunde, ubwoko bumeze nk’abasangwabutaka ariko bukaba bwari bufite umugi wabwo ukomeye ahitwa i Kicanga, aha rero twahahuriye n’uruvagusenya kuko abantu b’inkwakuzi bahageze mbere,basanze Inyenzi zabagambaniye, maze aba basangwabutaka s’ukwica impunzi baskya batanzitse, njye wagendaga mu gikundi hagati, nahasanze umu mama bishe kandi bamwicana n’umwana barangije babatunga k’umugano, uwo mu mama  nari muzi kuko umugabo we yari inshuti yanjye, twamenyanye yiga ku Musanze mu hahoze ari Commune Kigombe (ubu uwo mugabo atuye inyagatare), si uwo gusa bishe kuko twasanze inzira yose twanyuragamo yuzuye imirambo.

Kicanga hari ahantu hanini cyane kuko twiriwe tugenda butwiriraho tukiri mu gace kabo basangwabutaka,  byabaye ngomba ko abari baturinze bemeje ko turara muri ako gace, twaraharaye maze bigeze nijoro, b’abangilima n’abahunde baradutera, Ubwo inzirabwoba ,niko nazita, zaraturinze maze batubwira ko twese turyama, baraye bahiga abo bangirima burinda bucya twese turyamye mu rusaku rw’amasasu, ntawegura umusaya ngo urusasu rutamucamo, bucyeye ubwo hari hasigaye igikorwa cyo guhumbahumba izo ntumwa z’inkotanyi(abangirima n’abahunde), utungilima n’uduhunde twari twacitse ku icumu, baturasaga tutureba aho twiruka mu ntabire n,umukenke,Inkotanyi zari zaradushutse ngo ubwo dufite impigi, ngo ntabwo bazaturasa ngo dupfe, uko barasaga kamwe karasakuzaga ngo « Mayi ya Kicanga »iryo niryo ryabaga ariryo jwi ryako ryanyuma, ubundi kagahita kavamo umwuka.

Bumaze gucya muri uko guhumbahumba utwo tugizi twa nabi twari twaraye tuduhekuye abacu, nibwo natwe twaboneyeho kureba neza hahantu twaraye; nko mu ma saa tatu sa mu gitondo, nibwo twakomeje urugendo, ariko tukagenda tubazanya uwaba yahasize ubuzima, mubyukuri rero twasanze turi twese, uretse umusore umwe nigeze kubabwira  wigeze gushwana  na Député Gatabazi JMV bapfa urwagwa bitaga TONGO, tukiba mu nkambi, uwo musore wahasize  ubuzima yitwaga Prosper, izina ry’umuryango ntabwo ndyibuka, gusa nanibuka ko yari Umuscout  mu gice bita (les routiers)  icyo gihe akiba mu nkambi ya Katale.

TWARAKOMEJE DUCENGERA ISHYAMBA

Tuvuye mu gice cy’abangilima n’abahunde, twarakomeje tugera ahantu hari imilima mikeya n’intoki, muri urwo rutoki rero, ninaho twaboneyeho kureba icyo twarya dore ko nyuma y’urugendo rurerure twari tumazemo iminsi, ntampamba twari tugifite, ibyo twahunganye byose byari byaradushizeho, aho rero twaboneyeho gushaka icyo turya. Imirima yo muri Zaïre wagirango yimezamo ibiribwa, washoboraga kuba wabona urutoki cyangwa umurima w’imyumbati, ariko ukaba wagenda iminsi ibiri utaruhuka utarabona ahantu hari urugo rw’uwahinze ibyo biribwa, tukibona iyo mirima y’intoki, imyumbati n’amateke isa nitagira nyirayo, twatangiye gushimira Imana ndetse tunagira ikizere ko ntacyo tuzaba kuko Imana iduhaye MANU nk’iyo yahaye Abayisiraheli mu Iyimukamisili.

Twacukuye amateke(amabungubungu), dukura imyumbati, turateka, ariko mu gihe benshi bari hafi guhisha ibyo batetse, Inkotanyi zahise zibamishaho urusasu ruteye ubwoba, maze ubwo dukizwa n’amaguru, abirutse bagana mu rutoki dore ko aho mu rutoki nicyo gitekerezo cyahitaga kiza mu muntu kuko ho haracunshumukaga, abacunshumutsemo rero abenshi bagiye bagiye burundu kuko basanze Inyenzi zipakiye muri urwo rutoki, zarabarashe biratinda, muri uru rutoki kandi ninayo nzira abasirikari bari batubwiye tunyuramo, gusa njye ntabwo nayinyuzemo, umutima warandiye, maze nibutsa umufasha wanjye ko mfite uburambe mu guhunga, ubundi nti nkurikira, aho namunyujije ntacyo twabaye, ahubwo twahasanze undi mu mama wari arimo y’ibyaza umwana mu gihuru kigizwe n’urubingo, naramwegereye mubaza icyo namufasha, nsanga umwana yarangije gusohoka hasigaye kumugenya gusa, ubwo namushakiye umukebyo w’urubingo, nsiga arimo abyikorera.

Kera kabaye wa mu mama naje kumubona muri urwo rugendo ahetse uruhinja rwarakuze, niba uwo mwana akiriho, ntazibagirwe aho yavuye, kuko kwibagirwa mbona byarabaye icyorezo. Mbajije abanyuze muri rwa rutoki, naje guhura n’umwe mubagabo baturindaga( sergent kaderevu), ambwira ko umugore we bamurashe kubera ubwoba akagwa igihumura akanapfa, umugabo ambwira ko kubera ubunini bw’umugore, ko inkotanyi zarashe maze, umugore umutima ugaharara, ubwo rero aho yamusize umutima wahagaze, yamugeretseho Bibiliya amuvugira n’isengesho,yizeye ko umunsi Yezu izaza gutwara intungane, n’umufasha we azazuka muri izo, nuko amworosa amakoma n’imitumba, ubundi akomeza urugamba, kera kabaye wa mugore imvura yaje kumugwaho maze arahembuka, ubwo hari hashize nk’icyumweru tugenda, nyamugore rero ngo yaje gukurikira inzira impunzi zanyuzemo, kuko aho zacaga ibyatsi byaribandaga(kuryama kw’ibyatsi) nuko aza kudusanga ahantu twari twaraciye inkambi, aho hantu nibwo twari twongeye kubona ahatuye abaturage, yahadusanze rero tuhamaze iminsi 2 ari nko mu gihe cya saa tatu za mugitondo, twari dutetse akakoma, agihinguka umugabo yarikanze cyane, yanga kwemera ko ari umugore we, kuburyo yabanje kumubwira ati wimbeshya umugore wanjye naramwihambiye ndabizi, ati wowe uri umuzimu ahubwo ndakurasa ! Nibwo umugabo yamuhaye akantu gasa na interview ngo arebe koko ibyo umugore avuga aribyo ko ataba ari umuzimu we, nuko umugore arayitsinda, dukoresha umunsi mukuru ko uwacu yongeye kuzuka akaba atugarutsemo.

IBYO BYISHIMO NTIBYAMAZE AKANYA

Mu ishyamba twacagamo duhunga, nubwo twumvaga rwose inyenzi twazisize kubera ingufu twashyiraga mu kuzihunga, ntacyo byatangaga kuko zatugendaga imbere ziyobowe n’indege za UNHCR zadukurikiranaga zo zibereye hejuru yacu, maze zikabwira inkotanyi inzira twerekeje naho ziza kudutegera zikatwica, abarokotse nabo bakazagerwaho mu minsi iri imbere. Tukiri aho rero twagiye kubona tubona nabwo ziducanyeho umuriro, kandi burigihe zacungaga tugiye guhisha (abenshi) maze zikabona kurasa, ubwo twarahagurutse turagenda, kuri uyu munsi, noneho amayira yaratangiye kutubana matoya, abari batuyoboye nabo batangiye kwibaza aho tuzagarukira n’icyerekezo twerekezamo, ubwo natangiye kumva havugwa ko tugomba gushaka uburyo duhura n’izindi mpunzi zivuye i Bukavu, n’abaziyoboye. Kubera ko muri iyo minsi ntawari agitekereza neza, yewe njye nahamya ko ntari nkimenya gutandukanya umunsi n’ijoro,kuko ubuzima bwacu bwari ukuraswaho no guhunga, ibi bikaba yaba kumanywa cyangwa n’ijoro, ntawari akibuka umunsi, ukwezi cyangwa se isaha, gahunda ya buri muntu kwari uguhunga urupfu, nibyo byabaga mu mitwe yacu gusa.

NO MU BIHE BY’AMAGE URUKUNDO RURAKOMEZA.

Muri iyi nzira y’umusaraba nibwo hagaragaye urukundo kurushaho, yaba kubari abafiyanse, abashakanye, ndetse no kugeza ku  ingabo z’Urwanda (Inzirabwoba) n’abandi basore bari biyemeje kuzifasha kurengera impunzi, aha habaye igihango gikomeye, kuko nubwo wabaga urembye, ntabwo abaturindaga bagutaga ngo Inyenzi zigusogote, ahubwo baragusindagizaga, iyo wabaga upfuye baraguhambaga iyo babaga batarimo bahungisha abandi.

Ndibuka imiryango, kubera gutinya ko baburana bahunga, umugabo n’umugore bizirikanagaho umugozi cyangwa igitenge, baba bafite abana bakabashyira nko mu gitebo bakabikorera, ariko ngo bumve ko umuryango wose ukiri hamwe, ubu buryo bwo kwikorera abana bwarakoreshejwe cyane kubari bafite abana benshi batinya ko babarekura bagatatana nyuma bakaza kuburana n’ababyeyi. Ndibuka nanone ko njye imbaraga zaje kunshirana, umufasha wanjye akambwira ati jya imbere, aho ugwa mbe nkureba, aho kugirango ugwe inyuma yanjye aho ntakureba, narabikoze maze Imana irankomeza icyo gikombe kirandenga, ubwo, umufasha wanjye yabaga yahambiriye amateke ku gitenge, ubundi inzara yaba inganjije agapfunyururaho rimwe, akampembura maze urugendo rugakomeza.Mbese, ryabara uwariraye, gusa icyo nabonye nuko mu bihe bikomeye abagore bavamo intwari nyinshi.

UMUGEZI WA RUSHOGA WARI UNTANDUKANIJE N’UMUFASHA WANJYE IMANA IKINGA AKABOKO

Ubwo twakomezaga guhunga, twageze ku migezi yitwa RUSHOGA, Rushoga ya mbere yatumazeho abantu, uwo mugezi wari umugezi utembana umuvuduko munini, ariko ukaba ungana na Nyabarongo, gusa itandukanirizo wo wari ufite amazi ahuruduka cyane kandi ubona asa neza ku jisho kuburyo yananyobwa. Inzira ndende yose yariyatubereye nk’ubutayu, kuko ntahandi twari twarigeze tubona amazi uretse cya cyondo nababwiye mu nyandiko, uku kubura amazi kwatumye benshi mu mpunzi babura amazi yo gutekesha, maze badukira amavuta ya buto bari bitwaje, bagerageza kuyasongesha ubugari, nibwo basutsemo ifu maze babona imvange batigeze babona mu buzima bwabo bwose, kuko byahise biba nka goudron cyangwa se Super glue, mbese, bahise babura intama n’ibyuma. Birumvikana ko rero abambere bageze kuri  Rushoga, bashobora kuba bariruhukije, gusa ntabwo bari bazi ikibategereje!

Njye nkihagera kuko nagendaga hagati mu mpunzi, mbese iyicwa ry’abageze i Kicanga mbere ryari ryarampaye isomo, nabonye uko umugezi uhurura, ngira ubwoba dore ko ntari narigeze naniga koga, amazi nari nzi koga yari ayo mu ibase n’ikarayi gusa; nasubije amaso inyuma rero ndeba umugore wanjye, mbura uko mubwira nk’umugabo uko turi bwishyire Inyenzi, nafashe icyemezo k’umutima, nibwo nagishyize mu bikorwa niroha mu mazi nibwira nti: “umufasha wanjye nabona mfuye arifatira ikemezo cyaba gikwiye cyangwa se kidakwiye”, nibwo ninazemo. Ninagamo muri Rushoga, ubwonko bwanjye bwari butagikora neza, bwari bwabaye nkubwatewe ikinya, sinanamenye uko byagenze, gusa nongeye gutekereza ari uko ngeze hakurya yuwo mugezi,ntangira kwibaza uko ntaye umufasha wanjye , nuburyo tuzongera guhura, abo twinaganyemo bose najyaga kubona nkababona epfo mu mbingo rushoga ibagurukana, ubwo umugore wanjye ari hakurya nanjye hakuno, Rushoga irimo irajyana abantu mbibona, biranyobera!!

Nafashe rero urubingo rurerure cyane ruyambukiranya, nduha Mme nti fata, arafata, ndashikanuza, aba aguye mu mazi ariko agifashe, ndakurura, rushoga nayo igakurura, ndwana nayo kera kabaye Mme ati ndananiwe ngiye kurekura nanjye ngende nkabandi barimo bapfa, nti urapfa uragenda uraba unsize hehe??muri uko kumusubiza, sinzi aho Imana yagobotse maze, impa imbaraga, ndashikanuza umufasha wanjye mba munaze hakuno, akimara kuhagera, nahise mbona umurongo w’Inkotanyi zitangiye kuturasa, nazibonaga nko muri metero 100 zisatira Rushoga, gusa kuko njye nari nageza hakuno, zibandaga cyane mu kunaga mu mazi abari batarambuka kandi bari benshi cyane, kuko nkuko nagendaga mubo hagati, murumva abari inyuma yanjye uko banganaga.

Njye na Mme nahise nshengera mu rutoki, ndiruka nkurura umufasha wanjye, nongera kuzamuka umusozi muremure cyane,uyu musozi wongeye kunyibutsa imwe ya TONGO, uwo musozi nawutayeho akaradiyo kanjye nabaga nahambiriye ku mukandara w’ipantaro nkakagendana numviraho uko Isi yaba yamenye urupfu twagenewe na ONU-UNHCR n’Inyenzi inkotanyi. Kubera igihunga cy’amasasu n’amabombe, iradio yanjye ya GRUDING sinamenye igihe yatakariye, nagiye kuruhuka, ndebye aho yari iziritse ndayibura. Nkiri mu iyo misozi igizwe n’ishyamba, imirima n’inzuri, numvaga ko hafi aho hari hatuye umututsi ngo witwa kwa Gasuku ngo ukorana n’inkotanyi.Ncyumva ko hari umututsi utuye hafi aho,nahise numva ko aho hantu ntamahoro turi buhagirire, ari nako byaje kugenda nkuko nzabibagezaho mu nyandiko izakurikira.

Biracyaza…

Ni muhorane Imana, imigisha yayo ibe kuri mwe, kandi muyizere kuko yadukoreye ibikomeye, twe abakirwana n’ubuzima bwo kuri ino Isi. Ntabwo ari ku bw’impuhwe z’ibisiga imishwi ikesha kubaho, natwe rero tuzabaho Inkotanyi zabishaka zitabishaka.

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to NUKO TWINJIRA ISHYAMBA (IGICE CYA KABIRI) : IYO NZIRA NDENDE NTIZIBAGIRANE

  1. Jacques says:

    Warimnere yanjye kuko mbere zigere hasi kuri rushoga, Turimokuruhuka imodoka ifite karisoro yatugezeho irimo abakombata bafite amacumu ngo nabarindaga Umutware waho yatugezeho babonye turi benshi isubira inyuma ikase.nibwo mumunota nki tanu baducanyeho umuriro wamasasu,dushwanyaguzwa nurubingo twirukagamo dusanga Rushoga nayo baribatangiye kurasiraho,byanyibukije amasasu Nanyuzemo mu Nzove(Shyorongi) Kigali imaze gufatwa.twambutse Rushoga turi umurongo dufatanye urunana amazi atugera mu ijosi,unaniwe akarekura ubwo yahitaga atabaruka.tumazekuyambuka Twagenze ijoro ryose umunsi ukurikiyeho twahuye nakandikagezi ntibuka,icyonibukaho nuko uwomunsi wari Nkubwirakabiri.Naryamye kugasozi karigakikijwe nudusozi 4.utwo tune turiho Abasirikare baturasaga. Nararyamye nkasenga Nsaba Imana ngo Ntibagire ahandi Bandasa Uretse Umutwe. Anahavuye bugorobye abarasaga bamaze guhaga kuko ndibukako bahakuye umuhigo uhagije.Imbaga nyamwinshi yahisemo kuyoboka ababahiga maze isubira inyuma.nyuma yuwomunsi Twashoboye kujya duhura nikinyobwa cyu Rwagwa babeteza imbuto imitembe,umutobe wi insina zitwa idepure,ubugari bukozwe mumateke,imishaba.ibinyabwoya bwokubiti,umutobe bita ipupire,amateke yitwa amayanga,amazungu…..Abakiriho Mwanyuze iyonzira Imana Ibakomereze murukundo mwagiranaga icyogihe murangirana aho mubonye utuboga….Abatabarutse Baruhukire mumahoro.

  2. kabego says:

    Muvandimwe komera NGO iyakaremye niyo ikamena.izinkuru zirababaje cyane;namateka yacu abanyarwanda twabyemera tutabyemera.nasaba twese kugerageza burumwe namatekaye ushoboye kuyandika akandikwa.bityo tuzubaka igihugu gishya kizira kirazira.nasaba kd abagihumeka murizingabo zitanze kurushaho gukangura abandi cyane cyane urubyiruko mubikorwa byogucungura.uwiteka umwami atugendimbere Yehova.

    Kabego

  3. Micro-Ondes says:

    Mwiriwe bavandimwe basomyi b’iki kinyamakuru rwose ntababeshye ubu buhamya bungaruye mubihe abanshi twanyuzemo muri ririya shyamba rya Congo gusa ikibabaje ni uko abenshi twari tukiri abana hari bimwe twahise twibagirwa, urugero nkanjye nari muto ariko nzi ubwenge ndeba ibiri kuba kandi nzi neza ko inkotanyi ziri kuduhiga zishaka kutwica ariko inzira yose ndayibuka nibyo nahuye nabyo n’umuryango wange ariko ntago nibuka amazina y’imisozi,imigezi,naho twagendaga dukambika gusa uwaba yaraturutse mu nkambi za Adi-kivu,Nera,katana,kashusha,karehe,ndetse na kabila yatwibutsa inzira twaciyemo kuko umusozi wambere twazamutse twinjira mwishyamba ari uwitwaga SHANGI aho inkotanyi zamariye impunzi mu rugano rwo kuri uwo musozi aho niho umhunda w’imodoka warangiriye ama bus ya ONATROCOM,Ama Benz, ndetse na za Peugeot 205 zabakire bakazita ahongaho tukurira umusozi ubundi dutangira ishyamba ahandi nibuka ni aho Twageze kumuhanda wa kaburimbo tuhasanga UN/HCHR Twiyemeza gutaha ariko mbere y’uko ibikamyo biza kudutwara habayeho ibarura maze abagabo babashyira ukwabo, abana ukwabo,abagore ukwabo,maze bahera ku bana babaza umwe umwe icyo iwabo bakoraga bakiri mu rwanda ubwo abana bamwe batamenye ubwenge basa nkaho bagambaniye ababyeyi babo batabizi kuko icyo gihe bashakaga kumenya abagabo cyane cyane bize amashuri kugirango babice icyo gihe rero amazina yabageze mumashuri barabasigaranye bacisha udufuni baroha mu byobo kuko na PAPA umbyara niho yaguye nkeka ashobora kuba yarazize ibyangombwa byakazi ndetse n’impamyabumenyi yahoranaga mu ishakoshiye atajyaga asiga kuko ngewe maman yari yambwiye ko nibambaza icyo bakoraga ndavuga ko ari abahinzi gusa ikimbabaza ni uko ntabuka izina ryaho hantu haguye intiti nyishi cyane abasigaye batwuriza ibikamyo baraducyura dutegereze ba data bazagaruka turaheba.

  4. Zilikana Yuvenali says:

    Bwana Nsengiyumva De Gaulle, ngushimiye cyane kuby’iyi nkuru itugezaho ukuntu impunzi z’abahutu zishwe n’inyenzi inkotanyi zibifashijwemo na UN na HCR. Iyi nyandiko iteye agahinda, ikiniga ndetse n’uburakari bwinshi iyo umuntu yishyize mu mwanya w’impunzi zahigwaga bukware.

    Mur’iyi nyandiko iragaragaza ubutwari n’ubwitanga bw’inzirabwoba. Beretse amahanga yose ko ari abasirikari bazi umurimo wabo. Inzirabwoba zakoze akazi kazo kuva intambara y’inyezi yatangira. Iyo ingirwa abanyapolitiki batazivangira inkotanyi ziba zaratsinzwe mpaga. Ubwo butwari bagaragaje nibwo butuma mpatsibihugu ikomeza guhiga impunzi zibumbiye muri FDLR. Nta kindi giteye mpatsibihugu ubwoba uretse abacunguzi ba FDLR kuko aribo bonyine bashobora guhangamura kariya gatsiko k’abicanyi bishyize ku butegetsi mu Rwanda.

    De Gaulle, ndagira ngo ngusabe kuzandika aya mateka yacu mu gitabo kugira ngo atazibagiranwa. Igitabo nk’icyo kizafasha generations futures ndetse n’abanyamahanga kumenya ubugome bwa Fpr inkotanyi.

    Ikindi kigaragara ni uko kuba tukiriho tubikesha Rurema. Yatugiriye ubuntu bukomeye kugira ngo tuzabe ibikoresho mu ntoki ze mu kubohoza abanyarwanda bagizwe ingaruzwamuheto. Ibyo dukora byose tugomba kubishyiramo Imana kugira ngo ituyobore kandi idufashe gutsinda satani yigaruriye u Rwanda. Ugishidikanya ku kamaro ka FDLR namusaba gusoma izi nyandiko za Bwana Nsengiyumva De Gaulle. Abazi akamaro ka FDLR nabasaba kurushaho kuyishyigikira kugira ngo izadutsidire ingoma ya Kalinga yahwawe intebe mu Rwanda. Intwari zatwitangiye zigomba guhora zitubera urugero mu gukunda igihugu cyacu no kwitangira rubanda.

    Ngaho Imana ikomeze kubarinda kandi ibahe imbaraga zo gutsinda imigambi mibisha ya Sekibi ishyirwa mu bikorwa na Kagome n’agatsiko ke.

  5. Twahirwa says:

    De Gaulle we,

    Komera cyane ntwari. Turiho kandi tuzabaho kubera Imana, ntutinye. Inzira ndende yumusaraba Nturi wenyine turi kumwe. Ndigusoma inzira yawe ndende cyane yanyibukije byishi cyane. Nahise Nibuka inzira yange nange natangiriye Kibeho mu rwanda, Congo-Zaire na mashyamba yayo. yewe Twaragenze, turagenda wabivuze bihagije, ibisebe bigaturika mu birenge inkweto zaradushiriyeho, twakoze ingata zibyatsi ngo twambare nk’inkweto bigahita bisaza uwo munsi. Muriryo shyamba ryose ryinzitane Numvaga bavuga ngo turi kwerekeza Tingi-Tingi na Kisangani doreko icyo gihe nari muto sinakubwira byishi byamazina yinzira twanyuze,indege za UN, UNHCR zatumennyeho amabombe karahava, izo ndege zatwaraga inkotanyi zizizana kutwica aho mu mashyamba ngo ntihagire numwe wokurokoka akazabara inkuru, indege za UN zaduteyemo amabombe, ama grenade’s, yewe ntacyo batakoze ngo badutsembere gushira, inkotanyi nazo agafuni, inyundo, kuturasa bikomeye cyane, kudutemagura, kudutera inkota ntakintu nakimwe batakoresheje. Abanyamerika batwaye inkotanyi hose imbere ninyuma kumpunzi batwica. Inzira ndende ntizibagirane, niba hari uzadukomokaho azasome inkuru yinzira ndende. Ahantu narokokeye ntanumwe waharokotse nange nimvura nyishi cyane yaguye mwijoro irampembura inkotanyi zari ziriwe zihicira impunzi umunsi wose bigeze mwijoro baragenda nuko imvura irampembura amaraso yaho narindi yari ameze nkinyanja, meshi cyane yangeraga mugatuza-kwijosi. Gusa imvura yakoreje kugwa nyishi cyane bituma yoroha mbona kuyavamo nahise nerekeza mwishyamba ryinzitane hatabona nicara aho igihe kirekire, ubundi bwacya ngasubira muntumbi gushakamo icyo kurya mudufuka bari bikoreye nakuragamo utwumbati two guhekenya. Nabaye muri izo ntumbi kugeza hasigaye amagufa gusa imiriri yabo yarashize, yaraboze.
    inzoka zaho mwishyamba zihagarara nkabantu nizo zari inshuti zange, ingwe, intare ninzovu byose nibyo twasangiraga amazi.
    K’umuntu ukiriho wanyu ze iriya nzira nukubera impamvu twe tutazi. Buri munsi na nijoro inzira ndende impora kumutima.

    Ubu ncumbitse muri North Amerika, ariko Gakondo yange ni Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *