INTWARI NTIPFA KUKO ISINZIRIRA MU MITIMA Y’ABO YITANGIYE IKANABABERA URUMURI : COL HABIMANA PIERRE ALIAS BEMERA TUZAHORA TUKWIBUKA

1
  • Views 2996
  • Rating 12345

Mbere yuko atabaruka yabwiye Inyenzi inkotanyi ati : « Gushaka amahoro impunzi ziri mu mashyamba ya Congo zitabigizemo uruhare, nabigereranya nk’uko umwana yikinisha yishimisha »

Abagabo b’intwari ntabwo bigeze bashira mu bana b’abanyarwanda, bamwe baratabaruka, abandi bakavuka. Uwabonye, Rukararwabishingwe, Yoseph Gitera, Mbonyumutwa Dominiko, Grégoire Kayibanda, Habyarimana Yuvenal, n’izindi nkoramutima z’abanyarwanda nyinshi zatabarutse, ntabwo yibwiraga ko mu banyarwanda hashoboraga kubonekamo abandi bantu bagera ikirenge mu cy’aba bababanjirije.

Intwari rero ziturimo, ziturimo kuko zigenda zigaragaza buri munsi, ziturimo kubera ibikorwa byazo bya buri munsi byigaragaza, ziturimo kuko ibikorwa byazo bivugisha amangambure  umwanzi w’umuhutu ahava akagera, ziturimo kuko amagambo zivuga cyangwa zasize zivuze, yirangira igihe cyose mu bwonko bwacu, nkuko tutazibagirwa amagambo akomeye, abarwaniye ivanguramoko rishingiye k’uruhu muri USA no muri Africa y’epfo basize batubwiye.

Umwe mu  ntwari z’abanyarwanda baharanira kwibohoza no kubohoza u Rwanda, nyakwigendera HABIMANA Pièrre Claver, uzwi kw’izina rya Colonel BEMERA, mbere yuko atabaruka yabwiye  Inyenzi inkotanyi ati : « Chercher la paix sans l’implication concrète des FDLR et des réfugiés se trouvant à l’ex Zaïre, c’est comme un enfant qui joue pour s’amuser, ce n’est pas sérieux » mbese ni nko kuzibwira ati : «  Kwibwira ko muzabona amahoro nta ruhare rufatika FDLR n’impunzi z’abanyarwanda ziba mu cyahoze kitwa Zaïre zibigizemo, byagereranwa n’umwana wikinisha, kandi ibyo birashekeje ! »

Aya magambo Col Bemera yayabwiye Inkotanyi amaze kugwa mu mutego wazo, icyo gihe yari yagambaniwe, ubwo yasubiraga mu rwanda agiye kureba icyabaye kubacunguzi yari yarohereje maze bahura n’amakuba ntibagaruka, ibi bikaba nabyo bigaragaza ubutwari no gukomera kubo bari bafatanije gukunda no gutabara igihugu.

Akigera mu rwanda rero avuye mu ishyamba, yasanze yagambaniwe na ba mpemuke ndamuke, maze bikora munda, icyambwira niba uwamugambaniye ubu yaba anezerewe, ariko ndahamya ko nta mahoro y’abanyabyaha, kuko kugambanira umuntu kwa Shitani, iyo abuze icyo atwara ni wowe yitwarira, binashoboke ko nubwo Col Bemera yatabarutse, ashobora kuba yarasanze iyo agiye uwamugambaniye, nubwo kandi yaba atarahamusanze, rusibiye aho ruzaca kuko nta kurama kudapfa.

Col Bemera yaratabarutse, ntanubwo ari nawe wa mbere, yewe si nawe wa nyuma kuko intwari zivuka burimunsi, zitubamo, tugendana nazo, tukiriranwa nazo igihe cyagera Imana ikazihamagara izindi zavutse zigakomeza urugendo zinarwishimiye, nubwo burya intwari zitaba nyinshi ikingenzi nuko inkeya zibonetseziba zidufitiye akamaro zinagafitiye Rubanda, uwibwira ko rero azica intwari akazirangiza aho aribeshya.

Intwari zo mu rugaga rwa FDLR ziyemeje kurengera abo zishinzwe kurinda mu mashyamba no mu Rwanda zizabigeraho ntakabuza.Ibi rero iyo FPR Inkotanyi zibitekerejeho ziradagadwa, zikirwa zivuga amajambo yo gukanga rubanda, zisebya FDLR ngo nta mutamiro ubarimo, kandi bwacya bati FDLR ni ikibazo gikomeye.

Icyo nakwibwirira Inkotanyi, nuko zakenyera zigakomeza kuko urugamba nibwo rukirema, intwari zo kururwana zivuka burimunsi, kandi abafite abanyarwanda n’Urwanda k’umutima ni benshi bakwirakwiye muri Rubanda. Rubanda rero mwibuke ko itubyarira intwari, rubanda ikaba igomba guhaguruka n’ingufu zayo zose maze ikarandura inzigo z’inzingo zizingiye ku rwanda none zikaba zirubujije amahoro n’amajyo.

Itwari ntipfa kuko isinzirira mu mitima yabo yitangiye, ikanababera Urumuri.

RIP Col Bemera, tuzahora tukwibuka.

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

15 Responses to INTWARI NTIPFA KUKO ISINZIRIRA MU MITIMA Y’ABO YITANGIYE IKANABABERA URUMURI : COL HABIMANA PIERRE ALIAS BEMERA TUZAHORA TUKWIBUKA

  1. Umwana wo kuri Mugongo - Mutura - Gisenyi says:

    Bavandimwe basomyi b’Intabaza namwe mugihagarariye mu bwanditsi mbasabye imbabazi kuko ngiye gukoresha ikinyamakuru nsaba uyu mugabo witwa Jean Barahinyura ngo niba bishoboka ampe numero ye ya telephone kuko niba uwo nkeka ari we byanshimisha nshoboye kuvugana nawe. Gutabaruka k’umuvandimwe wacu Col Habimana biratubabaje ariko kandi bishobora no kutuviramo ubundi buryo bwo guhura ku basigaye ndetse tukareba icyo twakorera umuryango wa Nyakwigendera kugira ngo tuwugaragarize icyubahiro n’ururkundo twari dufitiye umuvandimwe wacu watuvuyemo.
    Niba Bwana Barahinyura Jean ari uwo ntekereza mwene Sebiko azampamagare kuri numero 615 678 7663 (USA) tuganire ndamukeneye. Mbaye mushimiye kandi nshimiye ikinyamakuru Intabaza.

  2. Uwimana says:

    Ntakintu kiza kibaho nko kuba intwari. Nibyo koko umwanditsi yabivuze ukuri ati “intwari ntipfa ahubwo irasinzira”. Duharanire kuba intwari mubuzima bwacu bwose kuko nibyiza cyane.
    Ntabwo ndi intwari, ariko nahuye nabagizi banabi babanyamahanga bangirira nabi cyane, bambabaza birengeje urugero bagamije gutwara ubuzima bwange mbona ko ntashobora kurokoka cg kubaho ukundi mpita nandika ibaruwa isezera umuryango wange wose mvuga nti aheza mwijuru tuzahurirayo bavandimwe murabaho, ariko muri byose mukorere Imana kandi muyubahe, tuzahurira mwijuru ntabwo nkiriho ukundi murabeho. Bakiyisoma Uncle wange (Marume) niwe wahise ansaba imbabazi ati Mwana wange niba ugihumeka reka ngusezereho bwanyuma uri intwari mwana kuva ukivuka umuryango wose twakubonagamo umwana w’intwari kugeza tutakikubona ariko agahinda kahoraga kadushengura imitima yacu, abaturanyi nabo bumvise iyo nkuru yange bose bacika imiborogo bati wa mwana twibuka? ngo yari amarira meshi cyane, Abavandimwe sinakubwira byabaye ikibazo gikomeye cyane. Ariko amarira yabo yatumye ntapfa ndacyariho. Ntabwo ndimuzima ariko ntabwo ndapfa. Ibi byose mbivugiye ko intwari ihora mu mitima yabo yagiye neza kandi intwari ntipfa ahubwo irasinzira. Bamwe ubutwari baravukana abandi ubutwari bakabuharanira.
    Muri byose duhorane ubutwari igihe cyose kuko beshi bazatwibuka.

  3. Mon Cher frère Pierre Claver Habimana! Njye nkwibuka twembi tukira abana ariko nkuruta! Ndakwibuka wowe na Yohani nawe watashye yihuse kuko Imana arikwo yabigennye! Niyo mpamvu ntashobora kuvuga ibigwi byawe nk’urungano rwanjye, kuko waje kubyiruka, wiyemeza kwambara wambarira gutabara igihugu na benecyo naragiye mu mahanga! Naje kumenya ko bagushyize munzu y’imbohe kandi nzi ko naho wahabereye intwari, igihe cyose wari ku rugamba! Nishimiye kuba nshobora kwibara mubakumenye nkababazw’ariko no kuba ntazongera kukubona. Nifatanyije rero n’abavandimwe bawe basigaye Mariya na Annonciata! Imana iguhe iruhuko ridashira, wabaye intwari iruhukire mu mahoro ya Nyagasani Imana!

    • Umwana wo kuri Mugongo - Mutura - Gisenyi says:

      Bavandimwe basomyi b’Intabaza mbasabye imbabazi kuko ngiye gukoresha ikinyamakuru nsaba uyu mugabo Barahinyurango niba bishoboka ampe numero ye ya telephione kuko niba uwo nkeka ari we byanshimisha nshoboye kuvugana nawe. Gutabaruka k’umuvandimwe wacu Col Habimana biratubabaje ariko kandi bishobora no kutuviramo ubundi buryo bwo guhura ku basigaye ndetse tukareba icyo twakorera umuryango wa Nyakwigendera kugira ngo tuwugaragarize icyubahiro n’ururkundo twari dufitiye umuvandimwe wacu watuvuyemo.
      Niba Bwana Barahinyura Jean ari uwo ntekereza mwene Sebiko azampamagare kuri numero 615 678 7663 (USA) tuganire ndamukeneye. Mbaye mushimiye kandi nshimiye ikinyamakuru Intabaza.

  4. Mbabazi Aurore says:

    Muraho, mfite amafoto y’intwali Habima Pierre Claver alias Bemera aliko nabuze ukuntu nayohereza. Hali abifuje kuyabona. Nabigenza nte? Mbashimiye igisubizo cyanyu kizamfasha kuyohereza.

    Mbabazi Aurore.

  5. Kamassa says:

    Mon col Habimana P.C,ntagushidikanya Imana kumufasha wawe babana bawe bazise inkotanyi,barakwakiriye.
    Gusa ngire icyo kongeramo nuko akifangiza kwiga muri ESM,yagiye kwiga mubufransa,agarutse aba muri camps kanombe aho yari yungirije Col Bagisora,nyuma ajya kuba umu GP,
    Icyo ngirango nongereho kuwifuje kubona ifoto ye.ubwo Nyiributungane Papa Jean Paul II,yazaga mu Rwanda.ababa bafite amafoto ye yasohotse mumvaho,babasha kumubona,kuko byagendaga iruhande rwa Papa Jean Paul inyuma ye no mumudoka imwe.
    Nyuma intambara iteye yoherejwe mu mutara,no muri za rurindo.akomeza iya nyamirambo kugeza duhunze,akomeza iya Goma,kibumba.kugeza wagarutse mu Rwanda.Imana ikomeze imurinde.RIP mon Col.

  6. BIRASOHOYE Eminence says:

    Nanjye nari ngiye gusaba agafoto ke! Ariko hari uwantanze kugasaba ubwo nigashyirwa ku mugaragaro tuzaboneraho kureba intwari itabarutse!

  7. Umwana wo kuri Mugongo - Mutura - Gisenyi says:

    Mon Cher Frere Colonel Habimana Pierre Claver, Imana iguhe iruhuko ridashira. Twarabanye kuva turi abana bato. Twiganye i Busasamana, twigana muli College Inyemeramihigo, tubana wiga muri ESM nanjye nkora i Kigali. Twabanye i Kibumba mu nkambi za Zaire (RD Congo). Ndagishimira ubutwari wagize mu buzima bwawe bwose. Ndagushimira urukundo wakunze u Rwanda n’Abanyarwanda. Ndagushimira ijambo wabwiye Leta y’Inkotanyi umunsi wagambaniwe. Uratabarutse ariko ntabwo ubutwari bwawe buzazima. Nababajwe n’uko imyaka umuaze mu buroko ntashoboye kugusura ariko mbisabiye imbabazi kuko ntabitewe no kutagutekereza. Byatewe n’ibihe bibi. Nzahoara ngutekereza kandi igihe kizagera twongere tubonane. Nizye ko aho uri wakiriwe n’umufasha wawe Julienne wazize kuba yaragukunze nawe ukamukunda.
    RUHUKA MU MAHORO!!!!!!
    Ruhuka

  8. iseta says:

    muzaduhe n’agafoto ke nimba bishoboka, murakoze

  9. Habakurama says:

    Murupfu rwa Colonel Habimana Pierre tuzabaza Rwarakabije icyo abiziho, uko Rwarakabije yarinze umutekano wa Colonel Habimana Pierre muri gereza, nibindi byishi Rwarakabije tuzabimubaza, ibi mu biceho akarengo.

    • Umwana wo kuri Mugongo - Mutura - Gisenyi says:

      Ibyo uvuze ni byo ariko sinzi niba Rwarakabije nawe akiri umuntu. None se ko icyo bamushakagaho gisa n’aho cyarangiye urabona atagiye kubarirwa mu banzi b’u Rwanda mu minsi iri imbere? Reka tubitege amaso!
      Mu kinyarwanda baravuga ngo “Ruriye abandi rutakwibagiwe !!” Cyangwa ngo “Akebo kajya iwa Mugarura !!”.

  10. Benimana says:

    Colonel Habimana Pierre igendere ntawari, ikivi watangiye tuzacyusa. Nibyo koko intwari zirahari, zimwe zirangiza urugendo rwazo kwisi izindi zikavuka zigakomereza aho izazibanjirije zagejeje. Bamwe ubutwari baravukana, abandi ubutwari bakabuharanira. Twese intwari ibikorwa byacu bitugende imbere iminsi yose. Ndibuka cyane murugendo rurerure cyane rwamashyamba ya Congo ukuntu aba Far-inzirabwoba bahekaga abana bimpfubyi hamwe no kuturinda twese bikantangaza cyane.
    ugasanga umusikare umwe ahetse abana batatu cg bane, umwana umwe 1 amuhetse mumugongo we, uwa 2 kubitugu, uwa 3 kunda ye, uwa 4 amutwaye mukwaha kwe kandi akaboko ke gatwaye imbunda yo kuturinda twese abantu bari hafiye batabarika akaturinda ababisha bari bagamije kudutsembera gushira. Far-Inzirabwoba ntituzabibagirwa kwitanga kwabo, kuturengera, kudutabara, kudufasha, byishi cyane bakoze, byiza cyane bakoze. Nagenze amahanga ariko ntagihugu nigeze mbona kigira abasilikare bumwuga nka Far-inzirabwoba. Niyo mpamvu mpatsibihugu yahagurukiye kwica no ku turimbura kuko babonye kwitanga kwa Far-inzirabwoba. n’ubwenge bwabo buhanitse bivanze nurukundo ruhebuje bakunda abanyarwanda bose muri rusange, ba Rutuku bahise bikanga imitima yabo irahagarara, igihe cyose bikanga ko Far-inzirabwoba nababakomokaho baba bakiriho batagera kumigambi yabo yububisha bwabo biyemeje kuturimbura kwisi, kudusubiza mubucakara no kudupfinagaza ubuziraherezo bakoresheje inyenzi-inkotanyi.

    • chegueavarakanyarwanda says:

      Hatabarutse Bemera ntihatabarutse Babemera! Bararushywa n’ubusa, gusa mpirimbanyi mugerageze gutoza umuco abana banayu wo gukunda igihugu, bamwe cyane abari mu mahanga haraho usanga babwira abana babo ko batagomba no guhingutsa ururimi rw’ikinyarwanda, ababyeyi nkaba sintinya no kubita IBIGORYI! RIP ,mon colonel!

      • Habakurama says:

        Nibyo koko hari ababyeyi babuza abana babo kuvuga ikinyarwanda ariko aba ni babandi bihisha hisha bavuga ko ari abarundi cg abakongomani ko ntaho bahuriye nabanyarwanda. Byumvikane ko hari impamvu ibibatera icyo mbagaya cyane gikomeye nuko bahindutse abagambanyi, abicanyi ruharwa bagambanira impunzi zabanyarwanda. Naho ubundi abamaze imyaka irenga 6 bahita babona ko bibeshye ahubwo ari abacakara muribyo bihugu barimo, hanyuma bagatangira kwigisha abana babo ikinyarwanda, ndetse kungufu kuko babona ko ejo hazaza habo ari abacakara nkabandi bose muribyo bihugu barimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *