IBARUWA YA 3 IFUNGUYE IGENEWE NYAKUBAHWA PAHULO KAGAME, PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA

Rwandan President Paul Kagame casts his ballot in Kigali on December 18,2015 in a referendum to amend the constitution allowing him to rule until 2034. 
Long lines of Rwandans queued to vote in a referendum to amend the constitution allowing President Paul Kagame to rule until 2034, with few expecting the changes to be rejected.
 The proposed amendments have been denounced by Washington and Brussels as undermining democracy in the central African country.
 / AFP / CYRIL NDEGEYACYRIL NDEGEYA/AFP/Getty Images
  • Views 3667
  • Rating 12345

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika PAHULO KAGAME,

Ndizera nkomeje ko uruhuri rw´ibibazo bikureba wowe ubwawe bitazaguca intege, ahubwo ko bizagukomanga ku mutimanama ugaca bugufi ugacisha make ugapfukama ugasaba imbabazi twebwe abacikacumu, tukaziga niba uzikwiriye.

Ibi mbivuganye ishavu ntewe na facts ntakuka negeranyije ngasanga nta bundi buryo wowe Perezida Pahulo Kagame wazibonera ibisobanuro bihagaze kuri yombi. Ntiwabibasha kandi ntako utagize ugerageza kubigoreka ugira ngo byumvikane ariko byabaye kugosorera mu rucaca.

Reka nguhe ingero nkeya nkwibutsa gusa kuko ubizi kurusha abazima n´abapfuye:

1. Mbere y´intambara yo ku ya 1 Ukwakira 1990, Abatutsi twari muri iki gihugu ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana ntitwicwaga. Abavandimwe bacu bari mu buhungiro bari hafi kubonerwa uburyo bunonosoye bwo kwisanga bataha badusanga cg bagahabwa ibyangombwa bituma niyo baguma aho bari barahungiye babasha kujya baza bisanga mu gihugu cyabo. Imishyikirano yari hagati ya HCR na Leta y´u Rwanda na Leta ya Uganda n’abahagarariye impunzi yari igeze ku myanzuro ishimishije I Kampala mbere yuko mutanguranwa mugakora igitero cya gisirikari tariki ya 1 Ukwakira 1990.

2. Mbere yo gutangiza iyo ntambara mwagiriwe inama n´Umwami Kigeli V Ndahindurwa ko mwirinda ko iyo ntambara yagira ingaruka mbi ku batutsi basigaye mu gihugu. We yifuzaga ko iyo ntambara itamena amaraso menshi ahubwo bwaba uburyo bwo kotsa igitutu ubutegetsi bwa Habyarimana ngo bwemere imishyikirano igamije isaranganya ry´ubutegetsi. Ibi ninabyo General Fred Gisa Rwigema yemeraga akaba ari nabyo yazize. Wowe Pahulo Kagame ntiwigeze ubikozwa wowe wireberaga ubutegetsi bwose buzajya mu maboko yawe utitaye na mba ku ngaruka zabyo kuri twe abatutsi twari mu gihugu. N´amagambo wagiye uvuga n´ururimi rwawe ntabwo akurengera; nko kuvuga ngo ntawe urya umureti atamennye amagi!!

3. Leta ya Habyarimana yemeye imishyikirano na FPR. Mu gihe imishyikirano yakorwaga I Arusha muri Tanzania, wowe Kagame wagiye wohereza ibitero by´abakomando bakajya hirya no hino kwica abatutsi benewanyu ku nyungu zawe ngo ubone uko ukomeza imirwano. Ninako wicaga n´abategetsi b´abahutu ugamije kurakaza benewabo, ugamije ko umujinya wabatera kwica abatutsi ngo wikomereze gahunda zawe.

4. Byaragaragaye ko Perezida Habyarimana yakomezaga guhamagarira abaturage bose kudasubiranamo, akabasaba kwiyegeranya ngo basegasire amahoro yari yibasiwe n´intambara wowe washakaga cyane. Disikuru ze zirahari. Ninayo mpamvu Habyarimana yemeye gusinya amasezerano y´amahoro, anatanga urugero arahirira inzibacyuho yaguye namwe mwari musabwe kwitabira. Ibi mwarabyanze ku nyungu zanyu zititaye ku batutsi dusanzwe mu gihugu.

5. Ku itariki itazibagirana ya 6 Mata 1994, wowe Pahulo Kagame wariyemeje utanga itegeko ryo kurasa indege ya Habyarimana za missiles 2 uzi neza ko iryo shyano ukoze ridukururira kabutindi. Uzi n´iyo ubanza kutuburira mu ibanga wenda tukicwa duhungira aho mwari mwarafashe cg se hanze y´igihugu. Wenda hari kwicwa bake. Urabona agahinda nyokowanyu Rozaliya Gicanda yapfanye amenye ko wapanze gukora iryo shyano ntumurye akara ngo akize amagara ye abe agiye hanze y´igihugu. Wabigiriye iki koko?

6. Ese Nyakubahwa Perezida, ko wari umaze kwica Habyarimana watinyaga cyane kubera yakundwaga natwe twese abaturage, kuki tariki ya 7 Mata 1994, utifatanyije na Leta isigaye ngo musubukure ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano y´amahoro ya Arusha, burya ko hatari kwicwa benshi, kandi ko Leta na FAR babigusabye ukabyanga? Hari ikindi cyaguteye kubura imirwano usibye inyota y´ubutegetsi bwose mu biganza byawe, utitaye ku kuntu abacu bicwaga bunyamaswa mu gihugu hose? Ndetse mu ibaruwa mwandikiye LONI mwabujije ko dutabarwa muvuga ko mu mpera za Mata 94 abatutsi bari bararangije kwicwa, mu gihe abenshi bishwe muri Gicurasi na Kamena na Nyakanga 94. Ese ubwo ukurikije iyo baruwa mwandikiye LONI mu mpera za Mata 94 muyibwira ko abatutsi barangije kwicwa ko ntacyo baba baje kuramira, ubwo noneho mwe muvuga ko mwahagaritse iyihe genocide yakorewe abatutsi? Keretse koko niba guhagarika genocide bivuga ugusubirana ubutegetsi kw´abatutsi nk’uko nabikubajije mu ibaruwa iheruka. Bibaye ibyo byakumvikana.

7. Ikindi utabasha kudusobanurira n´iyicwa ryakomeje kwibasira bamwe muri benewacu b´abacikacumu kuva mwafata ubutegetsi kugeza magingo aya. Ntubizi neza se Nyakubahwa Perezida? Ko abatutsi bakomeje kwicwa se ubwo genocide yarahagaze? Iyo baba bicwa n´abahutu, iperereza riba ryarabafashe nko guhumbya. Bisobanuye ko bicwa na benewabo bikora mu nda ngo bari guhasha umwanzi. Ubwo umwanzi ni umeze gute? Buriya dukoze lisiti y’abacikacumu na ba ofisiye b´abatutsi bamaze kwicirwa muri ubu butegetsi, byasobanuka ko bitwa abanzi mu buhe buryo? Ni kimwe n´abafunzwe ndetse n´abakizwa n´amaguru bagasubira iy´ubuhungiro. Kandi ni benshi cyane.

8. Iterambere ukunze kuvuga ryubatse ku bana bacu batikiriye iyo za Kitona, za Pweto na Mbujimayi n´ahandi henshi muri Congo mu ntambara yaguhaye uburyo bwo gusahura ubutunzi bw´icyo gihugu ukabwimurira mu mujyi wa Kigali honyine. Ahandi hose abacikacumu se ntitwicira isazi mu jisho!

Reka mpinire aha kuko mvuze ishavu mfite byamviramo kwimanika kandi sinshaka gucumura ntyo.

Urupfu, gereza, inzara n´ubuhungiro byo kuri ubu butegetsi buriya byagereranwa gute n´ibyo twabonye ku butegetsi bwa Habyarimana mwita ko bwakoraga «genocide» aribyo ngo byatumye mutera ku tariki ya 1 Ukwakira 1990? Niba wabasha kubigereranya, uzatubwire wenda hari ibyo tutamenyaga.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hirya y´ubu buzima hari ubugingo. Kandi Imana iturema yaduhaye umutimanama ngo ujye udukebura. Nibigukundira, uzafate akaruhuko wiherere, usubire muri ibi nkwandikiye neza witonze ubaze umutimanama wawe. Hari igihe igisubizo kizaba «kwiyemeza ugasaba abanyarwanda imbabazi» kuko ntabwo uri biganza bitagatifu mu bibi byabaye ndetse bigikomeza muri uru Rwanda rw´abanyarwanda. Ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko uri nyirabayazana. Ntuzite ku bakubeshya baguhimbira imivugo ikwegeranya na YEZU, abo ni indyarya mbi zinagukungurira. Ahubwo bene abo ni bo banzi bawe. Jya utinya ba «yego mwidishyi».

Nibigukundira uzasabe YEZU agukebure nk´uko yakebuye SAUL waje kwitwa Pahulo mtagatifu. Ubwo ari bazina bawe mutagatifu azagufasha gutakambira Umwami w´abami YEZU KRISTU watuwe iki gihugu n´umwami Mutara Charles Léon Pierre Rudahigwa. Bitabaye ibyo, hehe n´Ubugingo bw´iteka. Ese ubundi muri ayo mazu agezweho wubakisha, washyizemo na Basilique «Charles Léon Pierre» ukayigira Temple ya KRISTU Umwami muri iki gihugu cye yatuwe ku manywa y´ihangu?

Unyihanganire nkwandikiye mfite ikiniga cyinshi kuko njye mbona ibyatubayeho byaratewe n´amakosa yawe no kutemera inama.

«Les faits sont têtus». There´s no getting away from the facts.

Murakoze.

WITINYA Yohani Mariya Viyane.

NYANZA

Tariki ya 28 Ukwakira 2016

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to IBARUWA YA 3 IFUNGUYE IGENEWE NYAKUBAHWA PAHULO KAGAME, PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA

  1. iseta says:

    Uyu muvandimwe yaciye umugani ku manywa,ese abona shitani ishobora kongera kumvikana n’Imana! Cyakora nta lirarenga yemeye kwisubiraho rwose Yamwakira,nagire vuba rero kuko ikizamukocora ntazamenya aho giturutse.

  2. Ezyra, Nemeye says:

    Ibihugu bya afrika byose byagombye kuva muri UN abanyafrika batarashirira kwicumu. UN, MONUSCO, USA, UNHCR, UNSCO, nandi mazina nkayo ni mpatsibihugu ninyungu zabo, keshi bagamije gupfinagaza afrika, nabanyafrika, gusubiza inyuma afrika ngo ntizapfe ibyukije umutwe. Muhere kuri millions zabantu zimaze kwicwa muri afrika yibiyaga bigari, abanyabwenge bishwe bazongera kuvuka mumyaka magana angahe?, kandi bakomeje kwicwa, ikiremwa muntu kuritwe abanyafrika kiri hehe? Mbese abo bazungu bose mubona haricyo bibabwiye? Ntacyo, nta nagito, gupfa tugashira nizo Nyungu zabo.
    ntabwo inzandiko, amagambo, kuvuga aribyo bigikenewe, buri wese azi igikwiriye cyo guhagurukira kwirwanaho, tukarinda abacu, nagakondo yacu, bitabaye tuzashira. Ntamuntu numwe ugikeneye abiyita abanyapolitics babanyarwanda binda nini zabananiye, ntamuntu numwe ugikeneye Amashyirahamwe yiyita amshyaka yabanyarwanda bari hanze y’urwanda bagamije kwicisha impunzi zabanyarwanda zigashiraho bigaramiye. Mbese umuntu ashinga amshyaka atagira igihugu? Ayo mashyaka bashinga nayiki? Yogukora iki? Bagamije ibiki? Inkunguzi nizo zishinzwe amashyaka, abagambanyi nibo bashinga amashyaka, abicanyi nibo bashinga amashyaka. Tubirinde, tubagendere kure cyane mbere yuko batwica bakanatwicisha.

  3. Patrick says:

    Ibigaragarira buri wese nuko Roméo Dalaire azi ibyabaye mû Rda byose,ari nayo mpamvu ingabo zumuryango wabibumbye zijya mugihugu cyose kunyungu zaba mpatsibihugu,ntago bajyanwa no gushakira amahoro abenegihugu basanze. Ibyo rero bidutere imbaraga zo guhora mumagambo tujye mubikorwa kuko ayo twavuze arahagije,uwo turegera niwe turega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *