ESE KOKO MU RWANDA NO KW’ISI, HARI UBWOKO BWAREMEWE KWICWA?

1
  • Views 2403
  • Rating 12345

Iyo wumvise amagambo ava mu kanwa k’abategetsi bo mu rwanda, ukanabona uburyo impunzi zimaze imyaka n’imyaniko mu mashyamba zaratereranwe n’isi yose kandi zihigwa buhongo ngo zitsembwe kw’isi, usanga ubwoko bw’abahutu busa n’ubwaremewe kwicwa. Aba bahutu byitwa ko batagishakwa kuri iy’isi, ese baricara bakabyibazaho cyangwa bagatekereza uburyo bazivana muri iki kibazo ?

Ibibazo ni byinshi nibaza, kandi ibisubizo byabyo biroroshye, abo bireba baramutse babishyizeho umutima bakaniyemeza kutabona Isha itamba ngo banate urwo bari bambaye.

Biragaragara ko nyuma yandi matsembabwoko yose yabaye kuva Isi yabaho, ubu abatahiwe gutsembwa ari abo mu bwoko bw’abahutu. Ese abihaye iyi nshingano bo bazabigeraho?  Iki nicyo umuntu yakwibaza? Ese abahutu bamwe bazakanguka ari uko abicanyi bageze k’umuhutu wanyuma bica? Iki kibazo nakibaza abahutu  bireba bakibereye mu itiro ! Uretse n’ibyo kandi,  nkunze kumva abatutsi n’abandi bakomoka kubabyeyi babiri badahuje ubwoko bavuga bati : « Iby’amoko nimubireke kuko ntacyo bizatugezaho « Ese aho abavuga gutyo bazi ko abatutsi bari k’ubutegetsi bazapfa kurekeraho iby’amoko kandi ariyo yabashesheje ubutegetsi? None se abahutu bazibagirwe ubwoko bwabo kugirango bakunde babeho, cyangwa kw’iyibagiza ubwoko bwabo bizaba bisa no kubatera ikinya kugirango bajye bakanguka ijosi ryabo ritakiri hamwe n’umubiri bagendana ! Ababwira abahutu kwibagirwa icyo baricyo aho si ukugirango abishi bajye baza babagwe gitumo bagihuzagurika ku kumenya inkomoko yabo  n’urubategereje, maze babice kugeza ku wanyuma  nkuko bimeze ubu kuri benshi bagiye batuvamo, nabandi bagitegereje kwicwa n’abishi bafashe igihugu cy’Urwanda ho ingwate?

Mu gihe ikibazo cy’ubwoko kitavugwaho rumwe mu Rwanda no mu banyarwanda, aho bamwe mu bahunze ubutegetsi bwa Kagame bemeza ko ubwoko ntacyo buzatugezaho ko dukwiye kubushyira hasi tukarwana urugamba, ababa mu rwanda nabo bakatubwira ko ikibazo cy’amoko cyarangiye, umuhutu yibaza k’ukuri kuvugwa nizo mpande zombi bikamuyobera. Icyambere, abahunze bahoze mu butegetsi bwa FPR bakanabufasha gushinga imizi ya politiki yabwo yo kwica abanyarwanda cyane abahutu, basaba abahutu ko ibyamoko babireka, ariko abahutu bababaza bati : « ese twibagirwe ko mwanatwishe »bakabasubiza bati : « nimubyibagirwe », ukibaza impamvu abo babwira abahutu kwibagirwa ko biciwe nubu bakicwa, bo batibagirwa ibyabaye ku batutsi, kuko bahoza mu kanwa no ku maradiyo ko abahutu babiciye, kandi mubyukuri aribo bakagombye kwibagirwa kuko bahawe ubutabera, ubwo benshi mu bahutu byitwa ko bishe abatutsi, baciriwe imanza zibogamye abenshi babeshyerwa,yaba Arusha, no muri Gacaca, none bakaba bafunzwe imyaka n’imyaniko, abandi barimo gukora imirimo y’uburetwa nsimburagifungo.

Umuhutu ubivuze ukundi bitari uko abo batutsi babwiriza abahutu kwibagirwa ibyababayeho bashaka, abwirwa ko ari umuhezanguni, ko yanga abatutsi, ko apfobya akanahakana Génocide, agaterwa ubwoba ko ibyo avuga aribyo bituma abanyarwanda batibohora ingoma ya Paul Kagame, bavuga uyu kuko FPR Inkotanyi yo ngo ntacyaha igira, ngo Kagame wayiyobeje, kandi FPR itera, ku ikubitiro yabanje kwica abasirikari bari barinze Kagitumba, ubwo ijyanirana n’abaturage bo k’umupaka, none se nabwo Kagame yari yakaje kuyobora urugamba ?

IJAMBO GENOCIDE Y’AKOREWE ABAHUTU RIRYARYATA ABAYIKOZE RIKABABUZA AMAHWEMO.

Iyo hagize uvuga ko abahutu bishwe kandi ko ibyo bakorewe bihwanye na Génocide, indimi zirahambuka, si ukuyihakana no gushaka kubihindurira inyito bikageragezwa, ariko icyo nemeza nuko abahutu bicwa kandi bishwe hagendewe k’ubwoko. Abahutu batereranwa n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu hagendewe ku kuko ari abahutu, abahutu bimwa imfashanyo n’imiryango itagengwa na Leta hagendewe ku kuko ari abahutu, abahutu bahigwa iyo bahungiye mu bihugu no mu mashyamba ya Congo hagendewe ku bwoko bwabo ntakindi, kubibagiza icyo baricyo rero ni nko kumvisha itungo ry’Intama ritegereje kubagwa k’umunsi wa Noheli cyangwa Pasika, ko ibyo ribona ataribyo, ko ahubwo ryishyira mu mutuzo rikazabona ibiritegereje biritungura, maze ntiribone uburyo rirashya imigeri ryirwanaho.

Nibutse ko nubwo abatutsi nabo kuri ubu harimo abahigwa, ariko bo bahigwa kubera amakimbirane ari hagati yabo mu muryango wa gitutsi, rimwe iri higana riva kukutumvikana mu kugabana iminyago y’imbere mu gihugu n’ibindi bisahurano biva hanze y’igihugu.Nanone se hari igihe biva mu nzika zifiteho inkomoko za kera cyane, mubyo bitaga lignages na clan(imiryango yakwitwa amoko n’ibyajyanaga nayo by’imiziririzo) aha natanga urugero rw’umuryango w’Abega n’Abanyiginya. Abatutsi rero ubu bagerageza kubwira abahutu ko ibibazo byabo ari bimwe ! Oya rwose bahutu ntimukumve aba bantu kuko ibibazo byacu byose ntabwo tubihuje n’abatutsi, icyo duhuriyeho nuko urwanda ruyobowe nabi, ariko wowe nibakwica, motivation (ubushake) izaba ari uko uri Umuhutu, naho umututsi azapfa azizijwe ya makimbirane nababwiye. Ikindi cyakagombye kuduhuza ni uko abahutu turwanya FPR Inkotanyi, abatutsi bo bakarwanya Kagame Paul wenyine, gusa akantu gato kaduhuza nuko uyu nawe abarizwa mubyo turwanya, ibi bikaba byatubera intandaro yo gufatanya urugamba tukikiza umwanzi duhuriyeho.

Ntako abakunzi n’abahoze muri FPR batagerageza gusinziriza abahutu, iyo havuzwe k’ubwicanyi abahutu bakorewe n’abatutsi bo muri FPR Inkotanyi, aba, basubiza ko byari ukubera imirwano, ko abo bahutu babaye ibitambo by’Intambara, none se ko FPR yatsinze intambara, abahutu bo bicwa ubu, basonjeshwa, bimwa uburenganzira bwo kwiga, abacagurwaga muri RDC bakicwa kubera ko bafatanwe Diplôme n’ibindi biranga ko bakandagiye mu ishuri, abo nabo ni ibitambo by’intambara ? Uwo nemera ko yazize intambara ni wawundi bombe yavuye mu kinigi ikamugwa k’umutwe yikoreye agataro yerekeza mu isoko ryo muri Kigombe(Musanze), ni umwe bombe yaguye mu gatuza arimo anywa icyayi mu gitondo muri Restaurant yo mu Ruhengeri kwa Kigubili, ariko uriya nako bariya bahungiye mu buvumo bwo kumusanze, maze afande yabona bose bamaze kubwuzuramo agategeka abantu gutaba urwinjiriro n’urusohokero rwabwo, akabahamba ari bazima kandi ari ibihumbi n’ibihumbagiza, uwo yari yabiteguye, uwo yakoze Genocide y’abahutu agamije kubamara, ntabwo rero ari ibitambo by’intambara nkuko benshi baba bashaka kubitwumvisha. Yaba yarabyibwirije cyangwa se yarahawe itegeko ryo kubahamba ari bazima, n’ibindi byaha yakoreye abahutu, byitwa Génocide,ntarindi zina nabiha.

IMYITWARIRE Y’ABATUTSI KU  BAHUTU MURI RUSANGE

Abatutsi benshi iyo basobanura ibintu, bishyiramo ko abahutu bagira ubwenge bwo kumira bunguri ibyo babwiwe ibyo aribyo byose, ariko mubyukuri abahutu batekereza neza icyo batagira n’uburyarya n’ubugome burenze urugero, naho uko abatutsi batekereza ni nako abahutu batekereza, ngirango abenshi barabizi kuko mu mashuri biganye n’abahutu, kandi ndizera ko ntawahagarara ku maguru abiri ngo avuge ko abahutu badatekereza nubwo bijya bivugwa na benshi mu batutsi, kuko abo bishwe navuze, izo mpamyabumenyi zatumye bicwa, bazikoreye mu masomo menshi atandukanye bakazitsindira ndetse benshi muri abo ayo masomo bayiganaga n’abatutsi, uko rero habaho ikigoryi ry’umututsi ninako no mu bahutu hashobora kuvukamo ikigoryi.

Mu Rwanda, abatutsi bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo bashatse gisebya abahutu ariko ntibahanwe, umuhutu iyo arenganijwe n’umututsi arataha adakoma maze agahinda akajya kugatura inkuta, n’uburiri, nabwo iyo abatutsi bamuhaye agahenge akaryama, batamuturumbuye muri iyo nzu yiyubakiye, bayishinja ko itajyanye n’ibihe tugezemo.

Njye ubwanjye ndi mu modoka itwara abagenzi iva i Nyamirambo, igana mu mujyi rwagati, umukecuru yarandebye, numva arimyoje ati : « Za mpyisi z’abahutu zatuririye abacu ntizasigaza n’igufa »ajya kuvuga atyo ntacyo yarahereyeho kwari uko aho yari yicaye hari bahutu benshi, gusa ashaka ikintu yakora kugirango abahungabanye muri roho no mu bwonko, niko gukora atyo.

Abatutsi bavuga ko politiki yabo ntamoko abamo, ariko iyo barasa abantu, baheza abahutu mu byiza by’igihugu, basaba abahutu n’urubyaro rwabo gusaba imbabazi, bahera kuko ari abahutu.

Ibigega bishingwa bitanga imfashanyo, nta kigega na kimwe kirashingwa kigamije gufasha abahutu, gusa hari ikigo bashyiriweho cy’Iwawa gishinzwe kujya kwicirwamo urubyiruko, urutishwe rukabuzwa uburyo kugeza igihe rwiyahuriye mu Kivu.

Mu Rwanda nta muhutu ufite uburenganzira bwo guhahamuka nkuko abatutsi bahahamuka, n’abavutse imyaka 10  amakuba yarabaye mu rwanda yararangiye, barahahamuka bikemerwa ngo kubera ibyo babonye 1994 bakiri munda cyangwa bakiri mu bitekerezo by’ababyeyi babo. Mbese ihahamuka ryabaye akarande ryari mu muryango wa gitutsi ?

Mu gitambo cya misa mu Rwanda Padiri aherutse gusaba abakirisutu kubabarirana, maze abiyise abacikacumu ba IBUKA, bati : « Padiri akoze sakirirego ! ko adusaba kubabarirana kandi aritwe abatutsi bacikacumu, twakagombye gusabwa no gutanga imbabazi, turasaba abahutu imbabazi kubera iki ? » Ibuka iti Padiri rwose ugomba gusaba abacikacumu imbabazi zibyo wavuze, yazisabye bubi na bwiza, kuko yari yatangiye gushyirwaho icyaha cyo guhakana no gupfobya ikitwa Jenoside mu Rwanda. Byumvikane ko mu rwanda ihame ryo gutandukanya abapfu ryagizwe intego n’abatutsi biyumva ko bafashe igihugu n’ubutegetsi !

Kuva ubwo mu nsengero, hagomba kujonjorwa amagambo akoreshwa, hakirindwa amagambo yo gukomeretsa abatutsi bacikacumu,  kurusha ayakomeretsa Imana.

Abatutsi bahoze muri FPR nabo iyo bashaka gufatanya n’abahutu babumvisha ko ibyamoko babisize inyuma, ko ntagaciro bigifite, nyamara iyo inzira zibyaye amahari ni kenshi abo bahutu bahita bavugwa ko bari abateruzi b’ibibindi, mbese ko ari abacakara b’abatutsi. Kandi koko nibyo kuko abahutu bose bagiye bafatanya n’abatutsi hagamije kurwana urugamba rumwe, byagiye birangira b’abahutu bose bagizwe umuyonga, ibi amateka arabitwereka, buri wese yasubiza amaso inyuma akirebera. None se koko muri ibi bihe nibwo Abahutu bakwizera ko abatutsi bahindutse bidasubira inyuma, bakaba bumva bo n’abahutu nta tandukaniro ? Reka duhe igihe igihe cyacyo buriya tuzamenya ukuri ariko njye ndibaza nti par quelle métamorphose les tutsis vont-ils changer ?(mu buhe buryo bw’impinduranyasura buzaba kubatutsi?) ubwo bizaba bibaye ubwa mbere kuva Urwanda rwabaho.

IMITEKEREREZE Y’ABAHUTU KU BATUTSI

Abahutu, akenshi bo usanga bategereje ko abatutsi bazahinduka maze bakabana mu mahoro n’abahutu, ibyo abatutsi benshi bizeza abahutu, abahutu benshi barabyakira ntamananiza, ninaho ubona benshi bakurikira buhumyi maze bakazashiduka ari uko intorezo ibageze ku gakanu ntabundi buryo bwo kuyigobotora, uku niko ba kanyarengwe bapfuye, ninako Pasteur Bizimungu nabandi bakoranye n’Inkotanyi bazapfa, tutabigiwe abandi benshi bagizwe umuyonga nyuma no mu gihe FPR Inkotanyi zifata Urwanda.

Abahutu bafashe abatutsi ko arabantu b’ibitangaza, noneho muri iyi minsi aho bihebeye kubera kwangazwa amahanga no gukanyagwa na FPR Inkotanyi, bumva amakiriro yabo ari k’umututsi witandukanije na Paul Kagame, bakibagirwa ko Paul Kagame yashyizweho na FPR Inkotanyi, yubatswe n’abatutsi baba abo mu gihugu, hanze yacyo n’abahunze Paul Kagame.

Ibinyoma by’abatutsi byigihe kirekire byageze aho byinjira mu bahutu kugeza mu mushokoro, ko abatutsi bazi ubwenge cyane kurusha abahutu, ko abatutsi icyo bitumye bakigeraho ariko ko abahutu ntacyo bakwigezaho, ko abagore b’abatutsikazi ari beza cyane kurusha ab’abahutukazi, n’ibindi binyoma byinshi bidashingiye kubushakashatsi na bumwe ariko byagiye bikwirakwizwa nubu bigikwirakwizwa n’abatutsi.

INKOMOKO N’AMAKIMBIRANE YA HUTU TUTSI

Nubwo habeshyerwa abazungu, ntabwo umuzungu wageze mu rwanda mu ntambara ya mbere y’Isi yose ariwe wazanye amoko mu Rwanda, ibyo abatutsi babyigisha abahutu gutyo, bazabeshye abahinde !Ababivuga batyo ni umujinya w’umuranduranzuzi bafitiye abazungu kuko ahubwo baje baca ubuhake n’akarengane byari birembeje abahutu n’abatutsi b’abakene batsindirirwaga ubwoko bw’abahutu, nyamara abahutu, abatwa nabatutsi b’abakene bari babibayemo imyaka amagana.

Abazungu baza, basanze abahutu batsikamiwe birenze ibihagije, bari mu buja, uburetwa, ingoyi, bakonwa, n’ibindi bibi umuntu atabasha kurondora, si abazungu rero babizanye. Amateka abatutsi bahindagura rero nkuhinduranya umwenda w’imbere, ahishe byinshi badashaka kugaragaza, ibyo rero bitavugwa nibyo bitera ikibazo hagati y’amoko y’abanyarwanda agahorana umwiryane, urwikekwe, umujinya n’inzika birangirira mu kurimburana kutagira iherezo.

UKO MBONA AMOKO MU RWANDA NUKO BYAGENDA KUGIRANGO AYO MOKO ATUVIREMO UMUKIRO AHO KUDUTANYA

Mfatiye urugero ku gihugu cy’UBURUNDI, iyo hataza kuba Kagame Paul na FPR Inkotanyi bishaka naho kuhazana amacakubiri nkayo mu Rwanda,Uburundi ni igihugu buri wese azi ubwoko bwe, akabwubaha, nundi akubaha ubwe, maze ubundi bose bagahuriza hamwe imbaraga zo kubaka igihugu. Ntawiriwe ababwira ko ntamoko bagira, kuba bayafite ntabwo byigeze biba intambamyi yo kumvikana, kubahana, gusangira ibyiza by’igihugu, kwirinda gukandamiza bamwe, no kutarenganya abari mu bwoko ubunubu bw’umurundi.

Abarundi bazi ko nyuma y’ubuhutu, ubututsi n’ubutwa, bose bahurira kukuba ari Abarundi, kandi bahuriye ku gihugu kimwe.

Mu rwanda rero naho hakwiye ko buri moko yose yakwigira kumoko agize igihugu cy’uburundi, abatutsi bagacisha makeya bakumva ko ntamupfu uruta undi,  kandi burya ni nabyo, kuko burya uramutse ugaruye abapfuye babigusobanurira neza ko aho bagiye bose ari mu gitaka, ko ubwoko babuzize imusozi, abanyamurengwe baburirimba, bavuga ibyiza n’ibibi bibugize.

Abahutu nabo bakwiye kumva ko ibivugwa byose bibashyira hasi ari amakabyankuru, na stratégie(ingamba) yushaka kubamara kw’Isi kugirango bazime burundu, iyo uyu akubwiye kwanga mushiki wawe cyangwa mubyarawawe, aba asa naho arimo acamo umuryango ibice kugirango mucike intege maze abategeke cyangwa abice.Icyo gihe iyo wirengeshejwe mubyara wawe, inshuti ya hafi mwareranwe ngo ugiye gushaka umwiza umuruta, uba wishyiriye umwanzi ubireba kandi ubishaka, ninako kandi uba wegera urupfu « Ngo ushaka urupfu asoma impyisi »

UMUHUTU AZITWARA ATE NGO AKUNDE ABONE AMAHORO IMBERE YUMUTUTSI BAHUJE URWANDA.

Umuhutu agomba kugumya gutega amaboko ategereje ko umututsi asubiza agatima impembero, akamenya ko adashobora kuzica umuhutu kugeza amurangije kw’Isi.

Umuhutu agomba kandi kumva ko ntakintu na kimwe kimugira insina ngufi igomba gucibwaho urukoma n’ubonetse wese, agomba gusiba mu mutwe we nom’umutima ibinyoma byose abatutsi bagiye bamutamika akamira bunguri, agomba kwigirira ikizere kandi akakigirira nabo bahuje ubumuntu n’inkomoko. Njye ibi nabigezeho ni nabyo nkuramo ukuri njya mwbiza abankurikira nabo tubana, kandi ntibimbuza kubana n’umuhutu , umututsi n’umutwa.

Umuhutu agomba kandi gusanganira cyane umututsi ugaragaje guhinduka akava mu birindiro bye agasanga umuhutu no k’umututsi byakagombye kuba gutyo, gusa ibi ntabwo bishobora gutuma umuhutu aryama umugondorajosi, kuko bisaba ko koko ikizere cy’ubakwa hagati y’umuhutu n’umututsi kuburyo bugaragara, ibi birashoboka kuko njye nabanye n’abatutsi igihe kinini cyane nubu harimo inshuti zabo ngira, ariko tubwirana byose ntambereka, tugasangira ntakwishishanya.Mbere yuko Inkotanyi zitera, bwo  ntabwo narinzi n’ubwoko bwanjye kubera ko nabonaga tubana twese nta tandukanirizo. Inkotanyi nizo zagaruye ayo macakubiri, ubusambo, munyangire, urwikekwe, ubutiriganya kubaho mu bwoba, nayo matiku yo kwishyirahejuru, n’agasuzuguro karenze agahagije. Mbese ibyo ingoma ya cyami yakoreye abahutu ku ngoma ya Habyarimana abenshi bava mu miryango iciriritse twari twarabyibagiwe kera.

Nasoza mbwira abantu uko amoko bakomokamo ari atatu( Abahutu, Abatutsi n’abatwa) ko abibwira ko bafite ubwenjye bwinshi babugabanya maze bagatuza bagaturana n’abandi.

Urwanda ni urwatwese, tuzarubanamo, mwabishaka mutabishaka, wowe mututsi,uzagambanira umuhutu bamwice ariko nawe ejo uzamusangayo, wowe se uziyicira umuhutu, ariko nawe ejo undi yaba umuhutu cyangwa se mwenewanyu w’umututsi azakwica agukurikize wawundi wishe cyangwa wagambaniye, ibyo ni ibibaho mu buzima bwa burimunsi, si iminsi ntega abantu, ntanubwo ari ubuhanuzi, ahubwo ni ibyo abanyarwanda tumaze kumenyera.

Imibereho y’undi ntawe yakagombye kubuza gusinzira rero, yaba umuhutu, umututsi n’umutwa, kuko twavuye twese mu gitaka ntacyo twambaye tuzasubirayo ntacyo twambaye, ibi byo twirirwamo turata amazuru, uburebure, umubyimba, imbavu ndende, imisaya n’amajosi, ntawe uzaguma kubirata igihe azaba arimo ashyirwaho itaka, ntawe uzaca umugara mumva, kuko azajyamo asinzire ubuzira herezo.Uwo mubyimba w’umubiri uzagumamo, havemo roho ijye aho yagenewe. Ninde wambwira se ko roho ifite isura y’umututsi, umuhutu cyangwa umutwa kuburyo yemera ko aho iyo Roho izajya naho izategeka izindi roho z’abahutu?

Ngaho nimunsubize, mwe abiratana ibigango, imisaya, ikimero, ubucakura, n’ubwoko ?

 

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to ESE KOKO MU RWANDA NO KW’ISI, HARI UBWOKO BWAREMEWE KWICWA?

  1. Ubwoko sicyo kibazo ahumbwo bagitera bateribibazo ntibateribisubizo bagitera guhunga ntibatere guhunguka Nibo kibazo nonese mbabwireko haranyarwanda benshi bashaste guhunguka bakabaterubwoba nonese abahungutse ntibahari mu Rwanda harimo ibyo twasanzemo amoko ariko Abatutsi,Abahutu,Abasigajwinyuma’amateka turabanyarwanda ntawadusubijinyuma ahubwo umumuntu asubizwinyuma nibimurimo murakoze mbaga yabanyarwanda/nabanyarwandakazi

  2. Zilikana Yuvenali says:

    Iyi nyandiko ni ingira-kamaro kuko tugomba kumenya abo turibo kandi tukabyishimira. Uwitwa Bwana Ntibayazi Francois niwe wakundaga kuvuga tukiri mu nkambi ya Mugunga ngo “Kumenya umuntu si ukumwanga”. Umuhutu iyo umubwiye ko ari umuhutu usanga abyishimiye, ariko iyo ubwiye umuntu ko ari umututsi kandi ariwe ararakara pe ukangira ngo uramututse.

    Abantu bagomba kwishimira ubwoko bwabo kuko nta kosa bakoze mu kuvukira mu bwoko runaka. Leta ya Kagome nayo igomba kumenya ko abanyarwanda barangwa n’amoko yabo kandi ko ntawe uzayakuraho. Impamvu abatutsi bakunze guhisha ubwoko ni ugushaka guhisha ubugome bwabo kugira ngo bajijishe utabazi maze byitirirwe abanyarwanda muri rusange.

    Tugomba gukomeza gusobanura iby’amoko mu atuye u Rwanda tukirinda indirimbo ya Fpr inkotanyi yo kuvuga ko turi abanyarwanda ko ntamoko ahari. Wagira ngo bamwe ntibareba kure koko, Kagome arababwira ngo nta bwobo, bwaca akababwira ko ngo habaye jenoside y’abatutsi. Ukibaza uti muri 1994 har’amoko mu Rwanda ariko inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi igihugu cyatuwe n’abantu bashya batagira ubwoko. Iki se si ikinyoma cya Semihanuka. Ariko kandi aha ho kubeshya byarabihishe!

    Intagondwa z’abatutsi zirica pe; ntizibabarira abahutu cyane ko zivuga ko ntacyo bapfana. Bikubiye ibyiza by’ u Rwanda bakabesha ko bifitwe n’abanyarwanda. Babonye icyo bitwikira kugira ngo bakomeze umugambi wabo wo kumara abahutu. Aho muri hanze ntumukazatinye kuvuga ko muri abahutu. Mwishimire abo muri bomaze ikibyimbye kizameneke. Mugaragaze ko muri ahantu hose; bamwe basigaye bagira isono ryo kuvuga ko ari abahutu maze bakavuga ko ari imvange. Byaba bishoboka ariko mujye mwitondera abashyira imbere iyo mvugo. Mugaragaze abicanyi ba kabombo kugira ngo hose hamenyekane ubugome bwa kariya gatsiko.
    k’abatutsi. Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana niwe wigeze kuvuga ati mubareke (Fpr) babeshe amahanga ni amara kubamenya ntaho bazabona aho banywa amazi. Ibi biri hafi kugerwaho. Ntitugomba kwemera ko abanyamahanga bazatwitiranya na bariya bicanyi b’abatutsi.

    Buriya butegetsi burica pe; mwibuke ko bufite ba mpatsibihugu baburi inyuma niyo mpamvu bwigira indakoreka. Ibi byagombye turushaho gukora aho kwirara. Mwibuke kandi ko uwigize agatebo ayora ivu. Nidukomeza kurebera bariya bicanyi bazatumaraho abantu. Ni ngombwa rero ko abahutu, abatwa n’abatutsi badashyigikiye ibikorwa bya kariya gatsiko k’abatutsi bafatanya mu rugamba rwo kubohoza abanyarwanda. Mwibuke ko u Rwanda tuzatubanamo twese, abahutu, abatutsi n’abatwa, mu bwubahane kandi nta bwikanyize bwa bamwe.

    Mwitandukanye n’ingoma y’abicanyi kandi mwirinde kugwa mu mitego yose y’umwanzi. Nta kabuza rubanda izatsinda!

  3. Babwire says:

    De Gaule nshima ubupfura bwawe kuko bwerekanwa nu ukuri kuba munyandiko zawe. Abahutu batwibye ubupfura nu ubunyangamugayo maze barabyitirira kandi ntabibarangwamo. Ariko hari ikibazo gikomeye twige gutabarizanya kuko iyo nibura uvugije akamo uwawe atewe umwanzi acyika intege. Ibinyamakuru byose bya abadashyigikiye Kagame cyane ibyandikwa na Abahutu byose Inyenzi nkuru ibirangije nko guhumbya , sinigeze numva hari abatabariza abandi cg se babwira uburyo bwo kiwrinda umwanzi, rimwe twumva mu bihuha ko kanaka wandikaga mu kinyamakuru runaka yishwe, ariko ntawe uburira undi.. urugero ntanga ni amakuru ya yanyenzi mputu Twagiramungu theophile, jye namenye ibye ari uko afatiwe za Bukavu , ubwo yenda najyaga kumumenya yaramaze yenda kunyirenza ngo niza mahutu zihagarariye fdrl, rwose mwitubwira abo mukorana nabo ariko nibura tumenye umwanzi wa rubanda muri rusange , dufate za measure zo kwirinda. Mufashanye hagati yanyu ndavuga abanditsi na abanyabwenge bake dusigaranye muhane uburyo bwo kwirinda no guhana amakuru. Dore nku ubu ntabwo tuzi uko byaba byaragendekeye DR Nkusi kuko ntiyandika kandi nti avuga, same no kuri Rwandan. Intambara yambere inyenzi zirwana ni ugukuraho liaso officielle yo guhana amakuru no kujijura rubanda ubundi bakohereza za rumors zabo kuzindi social media, bityo abantu bagacanganyikirwa kuburyo gutanga umuganda waba uwi ibitekerezo cg se ubundi buryo udashoboka kubera kubura uburyo busobanutse. mudutohoreze tumenye amakuru ya DR Nkusi niba bishoboka. Murakoze

  4. Kelvin Bazira. says:

    Ndashimira cyane Nsengiyumva De Gaulle kumakuru meshi utugezaho buri munsi, bamwe twari twarihebye none uraduhembuye. Komera cyane turagushyigikiye. Komereza aho.
    Intabaza.com urubuga rwacu dukunda cyane, Network yacu irakomeye. Ibi Bizatuma nabandi bakanguka bibuke ko urugendo rukomeje rutarangiye nkuko bibwiraga nubwo bafite amaso ntibabona, bafite amatwi ntibumva, bafite amaguru ntibagenda, kandi bafite amaboko ntibakora. Ahari bazisubiraho ntawamenya.

    bi bizatuma nabandi bibaza iyo bava niyo bagana, bcg bitume batekereza nkabanyarwanda. Beshi bafite amaso ntibabona, abandi bafite amatwi ntibumva.

  5. Pambazuka says:

    Ahaaaa De Gaulle we,

    Ibyerekeye abatutsi ntibyoroshye, abahutu nabatutsi baratandukanye cyane. Nkumuntu wabanye naba Neolithics (Ethiopia, Somalia, n’abatutsi) nasanze aba bose ari bamwe ari abavandimwe, nkumuntu nabanye naba Bantou (abahutu, Congolaise, TChadians, Camerounians, Togo, Nijerians, etc. ..) Nasanze nabo ari abavandimwe, ntaho bagira batandukaniye muri kamere yabo. Ariko ngo aba Bantou (abahutu) na Neolithics(abatutsi) ngo bishoboka kubana mu mahoro? Ntibishoboka. Igishoboka nuguturana ariko batandukanyijwe, igihugu kikavamo bibili 2. abahutu n’ubutegetsi bwabo hagati yabo nabatutsi ubutegetsi bwabo hagati yabo. Uyu niwo muti wonyine. Naho ubundi kubana mugihugu kimwe nubutegetsi bumwe byumvikane ko ubwoko bumwe buzamara ubundi bugashiraho cg abafite ingufu bategeke abandi kuba abacakara babo ubuzirsherezo, nibanga babice babamareho. Aba Neoletics ni abanyabinyoma, ubugome, ntibava kwizima, inzika, inzoka zubumara bubi cyane, gukorerwa aho kwikorera cg guhakwa abandi.
    Naho Aba Bantou ni abanyakuri, kwicisha-bugufi abanyamahoro muri byose, gusangira no gusaranganya, gukundana, bakunda kwiyubaka-kwikorera kuruta gusabiriza.

    Niba mbeshya muzambeshyuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *