NTA CYIZA NKO GUPFA UDAHEMTSE: COL PIERRE CLAVER HABIMANA ALIAS BEMERA ADUSIGIYE INYIGISHO IKOMEYE

3
  • Views 4069
  • Rating 12345

Meme s’il faut mourir, il faut mourir dignement “Niba koko isaha yo gupfa igeze, ni ishema gupfa udahemutse”. Colonel Bemera yari yaramenye iri somo kandi arishyira mu bikorwa. Inzira yanyuze irerekana ko yanze ko amaraso ye imbwa ziyanywera ubusa; yari azi neza ko aho agiye ashobora nawe kutagaruka nkuko abo yari agiye kureba byari byabagendekeye. Ariko yari azi ko gupfa kwe atari ugupfa kwa ba Bemera bose yari asize inyuma n’abazaza. Yagwiriye ingabo ze yari agiye gutabara, yagwiriye abe bose, yaduharuriye umuhanda wo kunyuramo (KUBA INZIRABWOBA KOKO), uwatinya kwitangira abe uwo azaba ari umwanzi w’iyi ntwari ndetse n’umwanzi w’igihugu.

 

Nigeze kuganira n’umuntu wihaye Imana turiho tuvuga abantu b’intwari bemera gupfira UKUrI bakanga gupfa bahemutse. Twaje kuvugana amateka y’abakristu ba mbere bishwe na NERON, umwami w’abami w’IKINYWAMARASO wari umeze nka Cyago cyo mu Rwanda. Abasomye cyanga babwiwe ayo mateka bazi monument yitwa Colisee (inzu y’icyamamare i Roma ubu ni amatongo ariko iracyahagaze ku buryo ari ahantu hasurwa na ba Mukerarugendo). Ahongaho muri iyo nzu habaga hari urubuga na stade aho Neron n’agatsiko ke bicaraga baje kureba sinema y’ishyano: Bazanaga intare zimaze iminsi zitarya bavanye muri ZOO bakazishyira aho muri stade barunzemo abo bakristu biyemeje gukurikira inzira ya Yezu Kristu. Neron rero ntiyashakaga inyigisho za Yezu zigisha urukundo zikiyama abakandamiza abaturage, babakenesha babahindura utuntu two ntazi. Neron ndetse yabaga yabanje kubategeka gusaba imbabazi zo kuba barakurikiye ubukristu ngo noneho babababarire, abakristu bakanangira. Intare rero zahitaka zibirohaho zibashwanyaguza umwami Neron areba maze ngo akumva mu mubiri ameze neza, bya bindi byo KURIBWARIBWA bikamuvamo akanezerwa….

R.I.P mon Col Habimana Pierre Claver alias Jules Bemera

R.I.P mon Col Habimana Pierre Claver alias Jules Bemera

UBUBISHA NK’UBU ABANYARWANDA BARABWIBONEYE…aho umutware w’inkotanyi Kagame muii 1994, muri Kibungo (niko hitwaga icyo gihe) yarashe mu isoko akagusha imbaga y’abantu batagira ingano maze ngo agasekaaaaaa. :ibi byavuzwe na ba kadogo be si ibihimbano.
Ububisha bw’uyu Neron w’ikinyejana cya 21 nanone bugaragarira aho Neron (Kagame) aba yigisha abana kwica ku mugaragaro; ibi ntibikiri ibyo gushidikanyaho, isi yose iramubona ikanamwumva ku mavideos..

Repose en paix mon Col Habimana Pierre Claver

Repose en paix mon Col Habimana Pierre Claver

Nanone aho ibi bya Neron bisa n’ibya FPR/Kagame, ni ibyo byo gutegeka abantu gusaba imbabazi zuko babona ibintu: kwemera ko ingoma y’ agatsiko ivangura abahutu ikabarindagiza (kandi nibyo) ngo ni icyaha gikomeye kitwa jenoside…maze abahutu bagategekwa gusaba imbabazi…ni ukuvuga ngo basabe imbabazi zuko bavutse bagasanga ari abahutu. AYA MAHANO ahubwo yo aruta ayo kwa Neron !!!

Uwo wihaye Imana yaje kumbwira ati:”urabizi ibyo bikorwa by’ububisha ntabwo byaciye ubukristu mu baromani, ahubwo abantu barahagurutse n’abatari bakumvise kuba uwa Kristu icyaricyo, bahitaga bayoboka inzira ye ari benshi cyane.

NI IKI CYATUMAGA ABANTU BABONA ABAKRISTU BASHWANYAGUZWA N’INTARE ZA NERON BAKANGA BAKAYOBOKA UBUKRISTU?

Abantu bararebaga ukuntu abo bakristu bari imbere y’intare nta bwoba, ahubwo bishimiye ko ibyo bemera ari byo by’ ingoma y’ukuri, ingoma yigisha guha abantu bose kubaho neza, baba abakire baba abakene, ko ubwami bw’abikuza bahonyora rubanda budakwiye kuyobokwa ahubwo bukwiye kwitwa ruvumwa bukamaganwa…Isomo abantu bakuraga kuri stade ngo bose baravugaga bati:
Imana bariya bakristu bakurikira niyo YO niyo Mana y’ukuri. Urebye ubutwari bafite bwo gukomera ku byo bemera, bakareba intare mu maso igiye kubashanyaguza, bagakomeza bakanangira banga gusaba imbabazi ngo zuko bayobotse UMWAMI KRISTU bakanga inyigisho za Neron….nta gushidikanya ko Imana yabo ari yo Y’UKURI natwe turagiye tuyobotse Kristu bizabe uko bibaye.”

Aha niho Col Habimana Pierre Claver alias Jules Bemera yashinguwe

Aha niho Col Habimana Pierre Claver alias Jules Bemera yashinguwe

Nguko uko Ingoma y’uwabambwe ku musaraba (agakurikirwa n’abandi batari bakeya mu bayoboke be), yakomeje gusugira no gusagamba kugeza magingo aya…Ngira ngo mwabonye uburyo Neron/FPR/Kagame ntako badakora ngo batobe iyo Kiliziya bayibeshyera bayisebya bafungira abapadri akamama. MUZI ITSEMBA TSEMBA FPR YAKOREYE ABASENYERI MURI 1994; MUZI MUSENYERI PHOCAS NIKWIGIZE (Ancien Eveque de Ruhengeri)URWO UMWICANYI IBINGIRA/FPR YAMUKOREYE..ariko ndabarahiye, ntibateze kuzimya Ingoma ya Kristu mu Rwanda, nkuko abanzi bayo ku isi yose babigerageje n’ingufu nyinshi ariko bikaba bikomeje kubananira..NTA N’IBYO BATEZE KUZAGERAHO KUKO SHITANI NTITEZE GUTSINDA IMANA.

Col Habimana Pierre Claver alias Jules Bemera

Col Habimana Pierre Claver alias Jules Bemera

Col Pierre Claver Habimana alias Bemera rero igendere uruhukire mu mahoro, ikivi watangiye hari benshi ubu bagiye kugikomeza kandi bazagisoza bemye. RIP

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to NTA CYIZA NKO GUPFA UDAHEMTSE: COL PIERRE CLAVER HABIMANA ALIAS BEMERA ADUSIGIYE INYIGISHO IKOMEYE

  1. Jean d'amour Rukika says:

    Nuko nuko bagabo ba mama.
    Comme disait le general Charles De Gaule, Nous avons perdu la bataille pas toute la guerre.

  2. Mbonyigabo says:

    Erega ntimugatinye gupfa, mugihecyose muzi yuko murikurwanira ukuri mugomba gukomeza, wanapfa abazagukurikira bazatsinda. Abazi ibyo muri Afrika Yepfo bemeza yuko Mandela atarikwisonga yintwari zatsinze gashakabuhake.

    Harintwari zahatanye ndetsi zihasiga nubuzima bwazo. Natwe rero uyumuriro izintwari zakije wokurwanira ukuri kugeza zihasize ubuzima; dukwiriye gukomeza kuwenyegeza.

    Byanze bikunze tuzatsinda.

  3. iseta says:

    Amaraso y’izi ntwali aratabaza,ngaho nimwumve ako kamo maze duhagurukire rimwe twikure mu nzara z’iriya nturo igiye gusiga URWANDA rubaye amatong0.
    Gupfa si ikibazo kuko ni ryo herezo kuli twese, aliko gupfa nk’imbwa biragatsindwa n’Imana y’i Rwanda.

  4. Tuzibuke says:

    intwari ntipfa ahubwo irasinzira twibuke ubutwari bwa nyakwigendera Capitaine Nzabonimpa Laurent uburyo yarwanye ninyenzi inkotanyi muri za 1991 na 1992 atabara abaturage bo muri komine Cyumba na Kivuye,njye nari muto cyane kumyaka icyenda gusa ariko ubutwari bwawe buzaguma mumitwe yabo watabaye iko ibihe biha ibindi,ndibuka ukubita umwanzi za Rubaya,Gatuna,Kaniga,bungwe kw’ibanda ukamugeza i bugande aho bita Bukware na Ryakarimira muri Kabare izina ryawe ntiriteze kwibagirana,nabaturage babagande warabarinze barakuzi RIP Capitaine Nzabonimpa.

  5. Umwana wo kuri Mugongo - Mutura - Gisenyi says:

    Igendere muvandimwe!! Genda uruhuke kandi ugire amahoro arambye. Nk’uko inyandiko nyinshi kuri wowe zabivuze wabaye intwari kandi ngo “Intwari ntipfa ahubwo iraruhuka”. Genda uruhuke!!!! Wabereye benshi urugero rw’ubutwari bwo gukunda igihugu n’abagikomokamo aho baba bari hose. Watubereye benshi urumuri rumurikira imbere hacu hazaza. Urugamba warwanye, ibyiza waharaniye ni byinshi kandi bitinde cyangwa byihute ntabwo amaraso yanyu hamwe n’abo usanze yamenekeye ubusa. Ntabwo ububabare mwagize aho mwanyuze hose buzagenda ubusa. Abo musize babari inyuma kandi basigaye mu byimbo byanyu. Ndagira ngo nongere nibutse abasomyi b’Intabaza ko Col Habimana asanze abandi ba Coloneli ndetse n’aba Generali benshi bitanze. Aha nahera kubo bafatanije urugamba nakwita rwa nyuma rwo kubohoza igihugu cyacu cyafashwe n’abacanshuro (mercenaires bayobowe na kagome). Muri bo twavuga Col Nkundiye. Ariko twibuke ba Castar, Rwendeye, n’abandi benshi, … kugeza ku mugaba mukuru wabo.
    Ariko nk’uko nabivuze mu bitekerezo byanjye natanze mbere, Col Habimana nakuranye nawe kuva turi abana bato. Ntabwo nakwibagirwa kumubwira ko aho ari yahasanze undi muvandimwe we babanye cyane ariwe Capitaine Nzaonimpa Laurent nawe tubara mu ntwari zacu ku bakomoka aho Col Habimana avuka muri Mutura. Aha rwose ndagira ngo mbwire mwese abasomyi b’Intabaza ko ntari kwironda ahubwo rwose nabyita amarangamutima kandi twese turayagira cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kubura umuntu mwakuranye.
    Ikindi nzi kandi nemera ni uko Col Habimana yiganye kandi yakoranye n’abandi benshi bava mu turere twose tw’igihugu bakundaga igihugu n’abanyagihugu nkawe. Bamwe baracyahumeka abandi baratabarutse. Abo bose ndabubaha kandi ndabakunda.

    Nshimiye uwashoboye kuduha ifoto y’umuvadimwe wacu. Mperuka kubonana nawe muri 1995 -96 kuko nyuma y’aho abantu bagiye batatana bajya hirya no hino ku isi. Icyo gihe twabanaga na nyakwigendera Col Habimana mu nkambi i Kibumba (Zaire – RD Congo).
    Murakoze.

    • jean moses says:

      Urakoze, kutugezaho nawe ibigwi by’iyi nzirabwoba Habimana, njye simwibuka neza ariko menye promotion ye nahita mwibuka.Icyingenzi ni uko yabaye Inzirabwoba y’ukuri!!!! Ikindi cy’ingenzi wakivuze ni uko amaraso yabo,ubwitange bwacu twese niyobmizeri y’abanyarwanda, ntubizapfa ubusa!!!! Gutsinda ho tuzatsinda…

  6. chegueavarakanyarwanda says:

    Neretswe mu nzozi mbona uwamugambaniye ndashaka kuvuga, nawe amukurikiye, nabonaga uwo mugambanyi yabuze amahoro,ari kwibaza icyamuteye kugambanira uyu mukozi w’Imana mon colonel Bemera! Colonel iyo twbaga duhawe mission twagiranaga nawe igihango: yakundaga kutubwira ati: bahungu banjye muzapfe kigabo, ati muzarinde mutabaruka mudapfukamiye imbwa ati kandi uzagambanira mugenzi we bizamuhame, igihango rwose arinze yitahira atagitatiye kandi na bagenzi banjye abenshi twari kumwe abakiriho icyo gihango twaragikomeje! Ubwo iyo yarangizaga twahitaga dufata udukapu,magazine tukazuzuza amasaka tukambuka……….RIP MON COL. Natwe imigirigiri usize ntituzagutenguha! Mperutse kubona message in box,umuntu ansaba ngo ntahe bazampa byose naramusetse cyaneeeee….. Nzashiringurungunzu nkiri ingagi!!

  7. Sophia Mukamana says:

    Habimana Pierre itahire ntwari uruhukire mu mahoro, utabarutse utabara abanyarwanda, utabarutse ushaka ukuri wanga ibinyoma, utabarutse utabara abarengana, utabarukiye kurugamba, igendere ntwari tuzahora tukwibuka.

    Hahirwa abihangana kuko bazabona Imana, Hahirwa abitagira abandi kuko ijuru ari iryabo, Hahirwa ababaye nabatotezwa kuko bazaruhukira mwijuru, Hahirwa abarira kuko bazahozwa n’Imana, Hahirwa abicisha bugufi kuko bazashyirwa imbere, Hahirwa abanyamahoro kuko bazabana n’Imana, Hahirwa abatagira kirengera kwisi kuko ijuru ari iryabo.

    Mwijuru ry’Imana hahora umunezero iteka, abantu baho buzuye urukundo rwiteka ryose, ijuru rirabagirana kuruta zahabu, amazi yaho atemba ahareshya kandi akarabagirana kuruta zahabu. nta musaza cyangwa umukecuru nabonye mwijuru ry’Imana, bose nurungano bahora ari ingimbi-abangavu Abana b’Imana bahindurirwa umwambaro wuyu mubili mbere yo kwinjira mwijuru ryabera, abana b’Imana bera kuruta inyange,
    Amajwi yabalilimbyi bo mwijuru arangurura cyaneeeee, isi yose izahinda umushyitsi umunsi bazaririmbira mukirere abera bose tukitahira iwacu kwa Data mwijuru. Iyisi ntabwo ari iyacu, ahubwo turacumbitse. nkumbuye cyane kwitahira iwacu kwa Data mwijuru ryabera. Hahirwa uwo Imana ikunda kuko azaruhuka iteka ryose. Amen.

  8. Zilikana Yuvenali says:

    Nkuko abakristu bataciwe intege n’ubwicanyi Neron yabokoreraga, rubanda ntigomba gucibwa intege n’ubugome bwa Kagome. Abacunguzi twese tugomba kurangwa n’ubwitange mu rugamba turimo rwo kubohoza igihugu n’abanyarwanda. Tugomba kurushaho kwirinda abagambanyi bakoreshwa n’inda zabo bagatezuka ku inshingano zikomeye bahawe na rubanda.

    Col Habimana Pierre, ntabwo tuzaba ibigwari, urugamba tuzarutsinda, maze dukoze isoni abagambanyi n’abacanyi.

  9. Kamassa says:

    Bsr ncuti.Col bemera Habimana yari nawe umu kristu kdi igihe Nyiributungane papa Jean Paul II,aza i
    Kigali ari mubamugendaga iruhande.umukristu wishwe na Néron Kagome.

  10. Kamassa says:

    Bsr ncuti.Col bemera Habimana yari nawe umu kristu kdi igihe Nyiributungane papa Jean Paul II,aza i Kigali ari mubamugendaga iruhande.umukristu wishwe na Néron Kagome.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *