ESE RUBANDA YABA IFITE UBWENGE KAREMANO BWO GUTSINDA IBIBI BYOSE BIBA BIBAGERA AMAJANJA (INSTINCT DE SURVIE/ SURVIVAL INSTINCT)

0
  • Views 1856
  • Rating 12345

Reka ngire icyo mvuga kuri iyi nyandiko ya NSENGIYUMVA De Gaulle mushobora kongera gusoma kuri iyi link(http://intabaza.com/?p=1853)

Mu by’ukuri njye namye mvuga ko abahutu bafite ikintu babura muri bo umuntu yakwita “Survival instict”, “Instinct de survie” cyangwa ngenekereje mu kinyarwanda “ubwenge karemano bwo gutsinda ibibi byose biba bibagera amajanja”(nk’abahutu).

Icyo kintu rero nicyo gitumye tugeze aha tugeze ubu, ninacyo ndetse gituma tubona abantu bameze nka ba Twagiramungu, Bamporiki, Rwarakabije, Monique Nsanzabaganwa, Shyaka Anastase, ba Anastase Gasana, Agatha Uwiringiyimana, Kanyarengwe, Lizinde,Depute Gatabazi, Jean Minani, Domitien Ndayizeye, Leonard Nyangoma, Wilson Irategeka n’abandi benshi ntiriwe ndondora.

Abo bose mvuze babura icyo kintu cya Survival instict (nk’abahutu) bigatuma bitandukanya n’isano yabo bamwe bakaba ba nyamwigendaho abandi bakaba abagambanyi bagamije indonke ntibatinye kwicisha bene wabo nta mususu.

Ubusanzwe iyo umuntu ahisemo kuba nyamwigendaho, aba yisinyiye urupfu kuko ikije cyose kiramuhutaza kubera ko aba yitandukanyije n’ingufu zakamurengeye. Ibyo bikaba cyo kimwe n’uwahisemo kugambana cg gushyira inda ye imbere nawe ni uko nta mbaraga zimurengera aba agifite n’ubwo aba yibeshya ko kuba muri “confort zone” itewe n’ubugambanyi aba yakoze ari wo mutekano we. Ingero ni nyinshi (Lizinde, Kanyarengwe, Twagiramungu, Gasana anastase, Safari stanley,etc.)

Mu bibazo rero abahutu bafite ubu harimo kutamenya no kwemera abo bari bo, kutiyizera, guterwa ipfunwe cyangwa ubwoba bwo kwishyira hamwe n’abahutu bene wabo.Ibyo rero akaba ari umusaruro wavuye mu iyozabwonko n’iterabwoba ry’abatutsi na FPR yabo.

Ikindi abahutu bagomba kumenya ni uko batandukanye n’abatutsi rwose. Haba mu myumvire, mu mibanire, mu myemerere no mu myitwarire.Aha nshime uriya mu Koloneli Habimana PC witabye Imana wigeze kuvuga ngo “gushaka kwiga umuntu no kumumenya si ukumwanga” Kuko uyu niwo mutego wa mbere abahutu bagwamo bigatuma bemera ibinyoma by’ubumwe n’ubwiyunge FPR iba ibakwirakwizamo kimwe n’izinda gahunda mbisha zayo zose. Kuba abahutu n’abatutsi batandukanye ntibisobanuye ko bagomba kwicana. Igihe umuhutu cyose atazasobanukirwa umututsi n’imyumvire ye azahora agwa mu mutego. Azahora mu bibazo.

Nk’uko Degaule yabyanditse imyumvire y’abatutsi bafite ku bahutu, itandukanye cyane n’imyumvire abahutu bafite ku batutsi. Ibyo byose kandi nk’uko nabivuze bigaterwa n’ingengabitekerezo ya kalinga fpr yakomeje gushyira ingufu nyinshi mu kuyinjiza muri aba bombi ( hutu & tutsi).

ABATUTSI

Muri make abatutsi hafi ya bose niba (atari bose) bemera ko umuhutu “mwiza” ari wa wundi ucecetse, wigengesereye, wirirwa abereka ko ntakibazo afitanye nabo, utavuga ibibi byamukoreweho, utavuga leta nabi kandi ugaragaza ko ntaho ahuriye na gato n’”abarwanya Leta” ubundi agakurikiza neza ibyo Leta ntutsi imutegetse gukora byose. Dore ng’uwo umuhutu “mwiza” ku batutsi.
Umuhutu rero ugerageje kuvuga akarengane abahutu bagirirwa, akavuga ubwicanyi inkotanyi z’abatutsi zamukoreye,akavuga ivangura fpr imukorera mbese umuhutu wese uharanira uburenganzira bwe, uwo mu maso y’abatutsi ahita yitwa “interahamwe”,”igipinga”, ubundi akagerekwaho “ingengasi” n’andi mabi menshi bikaba bigomba kurangira afunzwe cyangwa yishwe. Dore ng’uko abatutsi bafata umuhutu utumva ibintu kimwe n’uko babyumva.

ABAHUTU

Abahutu benshi rero bumva ko ngo “abatutsi bose si babi”, ngo “ababi ni abo mu gatsiko ka Kagame”. Ngo abandi nta ribi ryabo. Mu by’ukuri nanjye sinahamya ko “abatutsi bose ari babi”, ariko ikibabaje muri abo twita ko atari babi, harimo benshi cyane bacengewe n’ingengabitekerezo ya Kalinga usanga imyumvire yabo bafite ku muhutu ari iriya navuze hejuru.

Muri abo batutsi rero twita ko atari babi ndetse abenshi muri bo ugasanga tubita ko ari inshuti zacu, usanga tubigengeseraho, usanga tudashobora kubabwiza ukuri kw’ubwicanyi fpr yadukoreye, ntidushobora kubahingukiriza uko tubona ivangura fpr ikorera abahutu, uko ibicisha inzara, uko ibatoteza, n’andi mabi menshi,ntidushobora na gato kubabwira ko twahunze n’uko twabaye mu nkambi za Mugunga, Kashusha,Katale,n’izindi; ntidushobora na gato kubabwira uko kuri kose kuko tuba dutinya ko “BADUFATA NK’IBIPINGA”, “BATUBONA NK’INTERAHAMWE”,”BAHITA BAHAGARIKA KONGERA KUBA “INSHUTI” ZACU, mbese muri make ko kubabwiza uko kuri “BYADUKORAHO”.

Ng’iyo rero imyumvire y’abahutu benshi bafite ku batutsi.
None se niba abo batutsi “twita ko ari beza” bafite iyo ngengabitekerezo ya Kalinga imeze ityo dukomeze tuvuge ko “ari beza” ko umubi ari kagame n’agatsiko ke? Oya siko bimeze, umututsi wese ufite iyo myumvire ni uwo kurwanya ni uwo kwamagana kuko niyo itumye u Rwanda rugeze aho ruri ubu.

Niba umututsi azumva ko agomba kujya hariya akavuga akababaro kose yagize n’ubwicanyi bwamukorewe, akumva ko umuhutu “agomba kumwumva” no kwemera ibyo avuze byose, ariko umuhutu we uvuze ubwicanyi bwamukorewe akumva ko agomba guhita ahinduka “interahamwe ruvumwa” ikwiye gufungwa cyangwa kwicwa, uwo mututsi ntazigere na rimwe yibeshya ko agahinda ke uwo muhutu azigera agaha agaciro igihe we adashaka guha agaciro agahinda k’uwo muhutu. Never!

BIGENDE BITE?

Abahutu rero nk’abantu bakorewe iyozabwonko n’iterabwoba ritagira kivugwa njye mbafata nk’abantu barozwe bagomba kubanza “bakirogora” niba bashaka gukira. Abahutu bagomba kwirogora uburozi bwose fpr yabashyizemo guhera 1994 kugeza ubu. Iyozabwonko abahutu bagomba kwirogora ryinshi cyane ku buryo bizafata igihe kirari gito. Abahutu bagomba kumva ko nabo ari abantu bashoboye kandi bihagazeho. Bagomba kumva ko guharanira uburenganzira n’iterambere ryabo nk’abahutu bitavuze ko banga abatutsi kandi bakamenya ko ari inshingano n’uburenganzira bwabo. Bagomba guharanira iyororoka ry’ubwoko bwabo nk’abahutu bakikuramo iyozabwonko Kalinga ibahozaho ko abatutsikazi ari bo bagore beza,ko ngo abahutukazi ari babi.

Icyo ni ikinyoma bagomba kusiba mu mitwe yabo burundu. Abahutukazi ni beza cyane, kandi ngendeye ku mibare y’ingo zibanye nabi n’izitandukana ubu nahamya 100% ko abahutukazi ari aba mbere mu kubaka ingo zikomeye no kumenya kuzitaho by’intangarugero. Kuri ubu mu rwanda ingo za mbere zisenyuka cyangwa zibanye nabi ni izubatswe n’abatutsi ku batutsi, hagakurikiraho iz’abahutu barongoye abatutsikazi. Ingo z’abahutu barongoye abahutukazi izisenyuka uzasanga ari mbarwa. (ibi uzampakanya azambwire muhe imibare). Abahutu bagomba kumenya ko abagore b’abahutukazi ari abakozi, bakaba abanyamurava bazi guteza imbere ingo zabo, si abasambanyi na gato kandi bazi kurera abana babo neza ikindi kandi ntibajya mu matiku ya hato na hato. Ibyo abatutsikazi uzabisangaho ni bake cyane (kuvuga ukuri ntibyica umutumirano).
Ikindi abahutu bagomba kumenya ni ukutaba ba bangamwabo, ubonye akazi keza cyangwa izindi avantages agaharanira ko abahutu bene wabo bibagirira akamaro nabo bikabafasha gutera imbere (nk’uko abatutsi babigenza). Ikindi bagomba kwikura mu mitwe yabo ni ukwibwira ko ntakintu bashobora gukora ngo gikunde igihe cyose “nta mututsi ukirimo”. Iyo ni imyumvire ya Kalinga igomba kwamaganwa n’ingufu zose.

Ikindi nk’uko BABWIRE yabyanditse abahutu bagomba kwiga gutabarizanya, umuhutu ugize ikibazo akamenyekana hakiri kare agatabarizwa uko bishoboka kose. Dore nk’ubu urubuga Ikazeiwacu rwarafunze turicecekera, Shikama ntigikora ntituvuga (ntawe uzi ibyabaye kuri Nkusi Joseph), The rwandan nayo ni uko. Iyi myifatire twakagombye kuyireka kuko nayo iri mu bituma dukomeza kuba ba nyamwigendaho ari byo bituma umwanzi aduhora ku gakanu.

Ikindi nakwibwirira abahutu, umututsi wese uzakubwira ko arwanya Kagame na fpr gusa atamagana systeme ya Kalinga n’imyumvire yayo, uwo uzamwirinde, uzamugendere kure kuko kuri we kalinga nta kibazo ikibazo ni abayikoresha mu nyungu zabo gusa (Kagame na fpr). Umututsi uzakubwira ko ari kurwanya systeme ya kalinga igamije gusubiza abahutu mu buja uwo uzamutege amatwi nibiba ngombwa uzifatanye nawe cyangwa umutere ingabo mu bitugu.

Umusomyi w’Intabaza

Mugabo.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to ESE RUBANDA YABA IFITE UBWENGE KAREMANO BWO GUTSINDA IBIBI BYOSE BIBA BIBAGERA AMAJANJA (INSTINCT DE SURVIE/ SURVIVAL INSTINCT)

  1. Mugabo says:

    Reka mbashimire intabaza.com mwatambukije commentaire yanjye nk’inkuru. Nari nayobewe impamvu itatambutse aho nayanditse.

    Mu by’ukuri rero nk’uko nabivuze abahutu bafite ikibazo gikomeye cyane kandi ikibabaje kurushaho ni uko ababizi ari mbarwa. Niba muzi amateka muzambwire abatutsi mwaba muzi bafite imyitwarire ya kigwari nk’abahutu benshi tuzi b’abateruzi b’ibibindi n’abandi bagambanyi bose tuzi ubu. Ntabo!

    Umuti nta wundi rero ni uko abahutu bagomba kugira “conscience y’ubwoko bwabo” bakamenya icyo bari cyo, bakamenya icyo ubwoko bwabo bumaze, bakamenya na “mission Noble” babufiteho cg bakagombye kubugiraho bitabaye ibyo mu myaka ijana iri imbere abahutu bazaba barahindutse ba nyamuke, mu yindi 50 izakurikiraho nta n’umwe uzaba akibarizwa kuri iyi si.

  2. Uwihoreye says:

    Agatsiko kamabandi kayoboye urwanda kabone umushinga-mategeko Evode Uwizeyimana ariwe Pesa-Mongo za Wajaje. Aya bahutu we, ni akumiro!

  3. Turatsinze, Ep. says:

    Muvuga bimwe ibindi mukabireka jyewe mfite ikibazo ku bantu bavuga ko ari Oposition ya Kigali banga kagame nagatsiko ke gusa ariko bagamije gukorera mpatsibihugu gusa ntabwo bagamije kuzakorera abanyarwanda rwagiseseka nkaba bantu mu bavugako iki? Ko ntabo na aho mwamagana abantu nkaba bashaka gukomeza kudusubiza mubucakara bwa Neo-Colonize ya afrika yibiyaga bigari?

    Ndatanga urugero: platform yishyize hamwe igizwe namatsinda 5 harimo FDU, RNC, PS-imberekuri, etc. .. nandi ntibuka aba bantu bagamije iki mu by’ukuri kubanyarwanda ba rubanda rugufi?

    Ntegereje igisubizo.

    • Mugabo says:

      Reba igika cya nyuma cy’iyi nyandiko nagerageje kuvuga ku bantu nk’abo n’ubwo navuze abatutsi, ariko n’abahutu bavuga ko barwanya Kagame n’agatsiko ke gusa nabo ni uko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *