ESE PADIRI THOMAS NAHIMANA UMUYOBOZI W’ISHYAKA ISHEMA N’IKIPE BAZAJYANA MU RWANDA BAGEZE HE BAHAMBIRA UTWANGUSHYE? NGO BAGOMBA KUBA BAGEZE MU RWANDA KU YA 2 UGUSHINGO 2016?

Tomasi
  • Views 3237
  • Rating 12345

Nkuko mwagiye mubibona mu matangazo cyangwa ibiganiro by’ishyaka Ishema aho Padiri Thomas Nahimana yagiye ajya hose ku isi arimo asezera anaka n’imfashanyo, yagiye yizeza abanyarwanda ko we n’ikipe ye bazaba bageze mu Rwanda tariki ya 28 Mutarama 2016. Iyi tariki yegereje Padiri Thomas Nahima yandikiye Paul Kagame ibaruwa anahita ahindura itariki yo kujya mu Rwanda ayimurira ku ya 2 Ugushingo 2016.

N’ubwo yari yaramaze gusezera anariko agenda yaka impamba, yarongeye atangira kongera gusezera anakomeza kwaka impamba kubera iyo tariki nshya. Ese noneho ubu twakwizera ko yabonye impamba ihagije kuburyo noneho azataha? Yaba se ari ikinyoma nk’icya Semuhanuka akaba adateganya gutaha ahubwo ari imfashanyo yishakiraga? Ese mu ibaruwa yandikiye Kagame yaba yaramusabaga iki? Yaba se yarasubijwe? Aho ntabwo umunsi nugera azaba nka Twagiramungu Faustin alias Rukokoma akavuga ko ambasade yamwimye ibyangombwa? Ese amakuru ahwihwiswa avuga ko n’ubwo Thomas yaramuka agiye abo bagomba kujyana bazamutaba munama ku munota wa nyuma ntibajyane nawe yaba ariyo? Ese Padiri Thomas Nahimana yaba azi impamvu ba Nkiko Nsengimana bagombaga kujyana na Madame Victoire Ingabire bamutabye mu nama kumunota wanyuma ahubwo bagasigara bashaka kugurisha ishyaka FDU kugeza ubwo bariciyemo kabiri bagashinga icyo bise MN-Inkubiri kugeze ubu rubanda ikaba itazi umurongo wacyo?

Ese n’ubwo Padiri Thomas Nahimana yaramuka atashye, ko itegeko rigenga amatora mu Rwanda risaba ko kugirango wiyamamaze ugomba kuba utuye mu Rwanda igihe runaka, Padiri Thomas iyi condition azaba ayujuje? Ese ko ishyaka Ishema ritemewe mu Rwanda, igihe cy’amatora kizagera yarangije kuryandikisha? Ese Padiri Thomas ko avuga ko yigeze kuba mu bari bahagarariye kiliziya Gatolika mu matora mu Rwanda akaba azi ukuntu “TORA AHA” cyangwa kuzuza amasanduku y’amatora bakayasimbuza avuye ku biri by’amatora byakoze, hari ingamba atanga zizatuma bitongera kuba? Ese mugihe bitamukundiye ko Ishema ryemererwa gukorera mu Rwanda mbere y’amatora azabigenza ate? Ese iriya condition yo kuba amaze nibura igihe runaka atuye mu Rwanda azahangana nayo ate?

Ibigaragara ni uko kugirango Padiri Thomas Nahimana abashe kwikura imbere y’izi nzitizi zose bisaba kubanza akumvikana na FPR. Yaba se ariyo mpamvu yabanje kwandikira Kagame mbere yo kugenda? Yaba se nibura yarasubijwe? Ibibazo umuntu yakwibaza kuri uku kujya kwiyamamaa mu Rwanda kwa Padiri Thomas ni byinshi. Reka tureke Thomas afate ngahunda ze aziyobore turebe niba hari cyo zizageza kuri rubanda iri ku ngoyi ya FPR-Kagame.

Gusa icyo twongera gusaba Padiri Thomas Nahimana n’ikipe ye ni uko bakwibuka ko “La promesse est une dette” kandi ko kwizeza umushonji icyo kurya ubeshya bifatwa nk’ubugizi bwa nabi. Niba aya matariki Thomas akomeza kuyahindagura abizi neza ko ntaho azajya ahubwo ari uburyo bwo gukomeza kubona impamvu zo guhora asezera yaka impamba, ibi bizageraho byitwe ubutekemutwe cyangwa ubujura. Gusa ntawe uvuma iritararenga cyane cyane ko amatariki yasezeranije Rubanda ari le 2 Novembre 2016 akaba yegereje. Reka tubitege amaso.

Umusomyi w’Intabaza

Uwayo Viviane

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to ESE PADIRI THOMAS NAHIMANA UMUYOBOZI W’ISHYAKA ISHEMA N’IKIPE BAZAJYANA MU RWANDA BAGEZE HE BAHAMBIRA UTWANGUSHYE? NGO BAGOMBA KUBA BAGEZE MU RWANDA KU YA 2 UGUSHINGO 2016?

  1. Uwimana says:

    Uyu mu padiri ni umutekamutwe ahora yimura amatariki wagira ngo nawe acungira ku ndagu za Magayane ariko ibyo yibagirwa ni uko Magayane nta matariki yigeze atanga none we arayatanga akayahindagura uko bwije n’uko bukeye. Yatangiye avuga le 28 Janvire 2016, arahindura ati le 2 Novembre 2016 none uyu munsi yavuze le 23 Novembre 2016. Mu kiganiro Jean-Claude Mulindahabi afatanyije na Tharcisse Semana bagiranye na Padiri Thomas Nahimana umunyamabanga mukuru w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, Chaste Gahunde, umunyambanga nshingwabikorwa, akaba n’ushinzwe itumanaho, ndetse na Nadine Kasinge umunyamabanga mukuru wungirije akaba anashinzwe ububanyi n’andi mashyaka n’amashyirahamwe, akaba ari na we muvugizi wa kandida ku mwanya wa perezida wa repubulika, babatangarije ko bazajya gukorera politiki mu Rwanda tariki ya 23/11/2016.

    Banababwiye birambuye uburyo biteguye gutangira icyo gikorwa bazi neza ko kitoroshye. Ni na yo mpamvu mu byo batangaje, bagira n’icyo basaba abanyarwanda bose muri rusange n’abari ku butegetsi by’umwihariko.

    • Kagabo says:

      Urakoze Uwimana kuduha ayo makuru dore n’icyo kiganiro abashak akucyiyumvira
      https://www.youtube.com/watch?v=dCY41zHypRc

    • Samson says:

      Yebaba weeeee!!! yongeye yahinduye amatariki yo kujya mu rwanda wa muteka mutwe Padri Nahimana Thomas? Mbega imbwa yigize umunya politic? Mbese ubu-Padri ntibwahazaga umudigi we aza gushakisha amaramuko mu mpunzi zabanyarwanda, azaka imisanzu ya buri munsi no guteka imitwe?
      Aho kuba imbwa nkuyu Thomas Nahimana napfa bikarangira.

      yavuze keshi ko azagenda mu rwanda kuri 28/01/2016 arongera ati nahinduye nzagenda kuri 02/11/2016 none yahinduye kandi. Iyo ninda nini gusa. Abanyenda nini baragwira, uyu we yameze umudoma. Atangire atwishyure imisanzu yacu yatwatse atubwira ko ari impamba ashaka yo kugenda mu rwanda, natatwishyura azaba ari igisambo kuko azaba
      atwambuye, tuzamutera amabuye kugeza asubiye iyo yaje aturutse.

  2. Mugabo says:

    Padiri azabanze asobanure ibyangombwa agenderaho ubu ibyo ari byo.

    Niba mwarakurikiranye neza padiri uko yatangiye avuga siko akivuga ubu,
    ubu yirirwa avuga ngo amatora amatora, ntakivuga ubwicanyi bwa fpr ntakivuga uko abicanyi ba fpr bagomba kuzahanwa, ni ukwirirwa acangacanga abantu gusa.

    • Samson says:

      Ibyo yakora byose leprophete.fr ye urubuga rwe rurahagije, maze na Kizito Mihigo yazize kuririmba gusa. Reka tuzarebe ibya leprophete.fr uko bizagenda, harimo no kwisararanga kuri Radio ya kilimi kibi ijwi rya rubanda. Azisobanura ye. Ariko na Evode Uwizeyimana ntiyanze make da!

  3. Nehemiah says:

    Inama yabereye Brusels, mu Bubiligi uyu munsi 30/10/2016 ishyaka ishema bashimangiye ko bamaze kwitegura kujya mu matora mu rwanda, inkoko niyo ngoma barazinduka berekeza ikigali mu rwanda. mu minsi mike cyane Padri Thomas Nahimana araba yakandagiye ikanombe mu rwanda. Arakaza neza mboga zizanye wa mugani w’intare.

    Nimwumve ibyo abo ba New generation-abataripfana bishyaka ishema uko bari kwivugira namakare meshi cyane kuri : radio inkingi (30/10/2016).
    Reka dutegereze turebe twihere amaso. Ntawamenya wa mugambi wabongereza ngo “You Never Know”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *