UMWE MU BAYOBOZI B’INGABO ZA RUKOKOMA YAFATIWE MU CYUHO. UYU TWAGIRAMUNGU THEOPHILE NI UMWE MU BIHISHE INYUMA YA CNRD MU KUGERAGEZA GUSENYA FDLR

1
  • Views 2701
  • Rating 12345

Nkuko mwabibonye Capt Twagiramungu Théophile yafatiwe i Bukavu muri Congo (http://www.bbc.com/afrique/media-37799196), gusa inkuru ya BBC yitiranije FDLR na CNRD. Ntabwo Capt twagiramungu ari umuyobozi muri FDLR nta n’ubwo ari umuyoboke wa FDLR ahubwo ni umuyobozi mu ngabo (CNRD) za Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya Rukokoma.

Uyu mugabo Twagiramungu Faustin wiyise Rukokoma yafatiwe mu cyuho. Yohereje mu burasirazuba bwa Kongo umunyamabanga we Capitaine Twagiramungu Théophile, none yafashwe na Leta ya Kongo kuri uyu wa 19/10/2016 i Bukavu mu ntara y’amajyepfo ya Kongo.

Twagiramungu Théophile yavuye mu Bubirigi taliki ya 15/10/2016, yerekeza muri Bwito muri Kivu y’amajyaruguru, agiye gukorana amanama na CNRD iyobowe na Colonel Ndagijimana Laurent wiyise Irategeka Wilson Lumbago mu kunoza umugambi wo gukomeza gusenya FDLR, nyuma bagataha bakajya guhembwa na Kagame mu Rwanda.

Uwo Capt Twagiramungu Théophile, ufite ubwenegihugu bw’Ububirigi, yahoze mu ngabo z’u Rwanda FAR Forces Armées Rwandaises kugera mu 1994, yabaye igihe gito mu mutwe wa GP (Garde Présidentielle) , nyuma ajya kuyobora ibatayo ya 74 ku rugamba mu Mutara i Kabarondo.

Muri 1994 yahungiye muri Kongo mu nkambi z’i Bukavu i Panzi, aza gusubira mu Rwanda mu 1995 ahamagawe na Faustin Twagiramungu ariwe Rukokoma icyo gihe wari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda muri FPR-Inkotanyi ya Kagame.

Capt Théophile ageze mu Rwanda, abatutsi b’i Kabarondo bamushinje ko yabiciye ababo, arafungwa, aza gufungurwa asanga Rukokoma mu Bubirigi aho yari yarahungiye. Twibutse ko Rukokoma amaze gushwana n’inyenzi ziyobowe na Kagame, yahungiye mu Bubirigi asize uyu mukapiteni mu buroko, yari yaramusezeranije ko azamurinda nka minisitiri w’intebe. Bahungiye mu Bubirigi, bakomeza kugira ipfunwe kuko bagambaniye abanyarwanda n’impunzi ubwo bajyaga gufatanya na Kagame.

None dore bongeye kugambanira impunzi ngo bazishyire Kagame. Yitwaje ko yari umuyobozi w’impuzamashyaka CPC, Rukokoma yatumaga uyu mukapiteni hirya no hino mu manama yo gusenya FDLR no gucyura impunzi bazishyiriye Kagame. Rukokoma yatumye Théophile kuri Irategeka Wilson alias Lumbago ari na we bafatanije kumunga FDLR bashinga CNRD.

Afashwe avuye kubonana n’ abaseneredi (CNRD) bari kumwe na Lumbago muri Bwito (Rutchuru) , agiye kubisobanurira abari muri Kivu y’amajyepfo bayobowe na Col Hamada, afatirwa Baraka (Territoire Fizi), Lumbago na Hamada bari kumwe na we biruka amasigamana, hari taliki ya 19/10/2016 ishyira ku ya 20/10/2016.

Uyu mu Capt yafatanywe impapuro z’inzira  ( passeports) nyinshi kandi z’ibihugu binyuranye bya Africa n’uburaya harimo n’Ububiligi nkuko bivugwa na BBC . Iyi politiki y’aba bagabo irimo ubugambanyi bahishe ababayobotse.

Ubu se Rukokoma arongera kuvuga ko atari we uri inyuma y’abasenaredi (CNRD) !!! Afatiwe mu cyuho. Arakabije mu kugambanira abanyarwanda ; muribuka : abari mu gihugu mu kuva za 1990 kugera 1994 na nyuma yaho, gufatanya n’inyenzi mu rupfu rwa Major Cyiza, Gapyisi, Gatabazi, Bucyana, Kayibanda Piyo, n’abandi ntarondoye. Nyuma azakuba premier ministre w’inkotanyi. Muribuka amagambo y’urukozasoni yavugiraga ku mpunzi zari muri Kongo. Amabi ya Rukokoma ntashira dore none atumye na Capt Théophile afungirwa muri Kongo.

Rukokoma niyitaba Imana nubwo ntabimwifuriza, azajya yibukwa nka nde ? Umugambanyi w’umunyapolitiki cyangwa umunyapolitiki w’umugambanyi ? Wagambaniye abanyarwanda kubera inyota y’ubutegetsi cyangwa?

Umwanzuro

Nshuti kandi bavandimwe, banyarwanda, banyarwandakazi murashishoze naho ubundi urwishe ya nka ruracyayirimo. Uwaba azi cyangwa abona akanya ko kuganira n’uyu mugabo witwa Twagiramungu Faustin alias Rukokoma azamutubarize icyo yumva azasiga imusozi.

Bacunguzi namwe bacunguzikazi mwirirwa mwiruka inyuma ya CNRD ya Rukokoma na Lumbago mwibwirwa baba ari abantu bazagira icyo bavamira, mufungure amaso, murebe kure maze mwitandukanye na CNRD inzira zikigendwa. Banyapolitiki mwiyita ko muri muri opposition mwikirirwa mubeshya rubanda, mutubwize ukuri ukuntu Kagame azkurwaho n’amagambo gusa cga se amatora? Na none mwirinde abirirwa bababeshya ngo bashinze imitwe ya gisirikari batabwira icyo igamije n’aho ikorera. Hari n’abandi biyemeje kugambanira ingabo za rubanda arizo FDLR bashaka kuzicamo ibice nabo ni ukubitondera. SNdizera neza ko ibya CNRD ya Rukokoma na Lumbago mubizi neza.

Mwibuke FPR Kagame itavanwaho n’amagambo gusa cyangwa amatora. Mu Rugaga FDLR twemera kandi twifuza ko ibibazo by’abanyarwanda byobonerwa umuti mu rwego rwa politiki ariko mu gihe Kagame akomeje kunangira umutima akanga kwicarana n’abo batavuga rumwe, twemera ko igisirikari n’intwaro ariyo nzira yonyine yaba isigaya mu kubohora Rubanda.

Gutyo rero abasore n’inkumi za Rubanda bakwiye kumenya ko nta mutabazi waturuka hanze kandi ko kwibohoza bisaba ukwitanga tukarengera inyungu zacu kuko Umucunguzi ni Rubanda. Narangiza nsaba abanyarwanda gutsinda indwara y’ubwoba kandi abifuza gucungura abanyarwanda no kubohoza u Rwanda bafatanyije n’Urugaga FDLR ko imiryango ifunguye. Twese hamwe tuzatsika kuko Umucunguzi ni Rubanda

Uwayo Viviane

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to UMWE MU BAYOBOZI B’INGABO ZA RUKOKOMA YAFATIWE MU CYUHO. UYU TWAGIRAMUNGU THEOPHILE NI UMWE MU BIHISHE INYUMA YA CNRD MU KUGERAGEZA GUSENYA FDLR

  1. Kanuma Christophe says:

    Iyi foto iri kuri iyi nkuru ndabonaho abagambany hafi ya bose:
    Uturutse ibumoso bw’ifoto harabanze Col Laurent Ndagijima alias Col; Wilson Irategeka akanitwa Lumbago, hakurikiraho iyi mbwa ngo ni Capt Twagiramungu Theophile, ukurfikiyeho ni senda Col Hamada , undi ni Col Sinayobye Barnabé alias Moarni (aka gahungu kari kivuganye abayobozi ba FDLR Imana ikinga akaboko) uwanyuma ni Sembwa Rukoko ariwe Faustin Twagiramungu. Aba bose inda zarabarenze bahitamo kugambanira bene wabo kubera inda. Ese bizabamarira iki? Reka tuzarebe inkuru bazasiga imusozi

  2. Ndorimana says:

    Viviane,
    Urakoze kutugezaho iri bango ry’ubuzima bwa Capt Twagiramungu Theophile. Ibyo uyu mugabo akora ubungubu ntawe byatangaza amaze kubona ukuntu umu ex-FAR watinyutse gusubira mu Rwanda muli 1995 atumiwe na Twagiramungu wundi Inyenzi zari zarise Ministri w’intebe ubu kandi bakaba bagishodekanye bombi mu Bubiligi. Aliko lero ntibikabatangaze nimubona uyu mugabo ejo bamurekuye kubera ko we na Irategeka, Rukokoma, FPR, Ababiligi, Abanyamerika n’Abanyekongo basenyera k’umugozi umwe aliwo wo kurimbura rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *