AMARASO Y’INZIRAKARENGANE AGIYE KONGERA KUMENEKA MU RWANDA

Figure 4 DASSO ikandagira ku gakanu umuturage watinze gutanga amafaranga yo kwishingana mu buvuzi.
  • Views 3858
  • Rating 12345

Mu gihe hari hashize iminsi mu Rwanda tutumva abari gupfa barashwe na Police yitwaje ngo bari bacitse kandi bari mu mapingu (ingero ni nyinshi) ubu noneho leta y’agatsiko imaze guhindura umuvuno wo kwikiza abo itizeye cyangwa abo idashaka.

Nkuko tubikesha umusomyi w’Intabaza uri i Kigali tutavuze amazina ye kumpamvu z’umutekano we, mu nama yabaye kuri iki cyumweru yaba demob b’akarere ka Nyarugenge yari iyobowe na Lt Col Kayitera ushinzwe umujyi wa Kigali ari kumwe nushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri uyu mutwe batangaje ko hasohotse itegeko ryemerera umupolisi n’umusirikari kurasa ibisambo muri uyu mugi wa Kigali.

Nk’uko babisobanuriye inkeragutabara zari zitabiriye iyo nama ngo bimaze kugaragara ko mode operatoire y’abo bita ibisambo idasanzwe ngo bakaba bakeka ko haba harajemo abacengezi bo muri FDLR cyangwa b’indi mitwe irwanya Kigali.

Abajijwe itandukaniro ry’igisambo cyapfumuye inzu n’ikibye isafuriya kumanywa yasubije ko n’uwibye isahane agomba kuraswa.  Murumva inzirakarengane zigiye kuhatikirira zahinduwe amabandi cyangwa abacengezi.

Ikindi cyagaragaye muri iyo nama ngo ni ubwoba bugaragarira buri wese agatsiko gafite ku mutekano kuko hashimangiwe ko igihugu cyinjiriwe n’abantu batazwi akaba ariyo mpamvu naba gitifu bamaze iminsi beguzwa kuburyo hanafashwe icyemezo ko nta mu civile uzongera kuba gitifu. Ba gitifu ngo bagiye gusimburwa n’inkeragutabara cyangwa abakiri mugisirikari.

Ng’ayo ng’uko ng’aho aho ingoma y’agatsiko igeze yikanga balinga.

Shema Ir.
Umusomyi w’intabaza
KIGALI

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to AMARASO Y’INZIRAKARENGANE AGIYE KONGERA KUMENEKA MU RWANDA

  1. Habakurama says:

    Mbese abatutsi bo ubwabo ntakibazo bibatera kubutegetsi bwabo? Nimitegekere yabo? Nonese ntabwo baziko isi idasakaye? Niba bishimira gukandagira igikanu numutwe wumuntu w’umuturarwanda wabo abanyamahanga babona ko babibaza ho gute? Mbese ubwo nibwo butegetsi bashobora gutegeka muri iki kinyejana turimo?
    ariko bazi kwihinduranya nkuruvu iyo bageze mu mahanga, mperutse guhura n’umututsi maze ntiyamenya ko ndi umunyarwanda dore ko indimi zamahanga tuzivuga cyane nawe ati iwacu mu rwanda tubaho neza cyane ntitumeze nkuko mbona abazungu bagira abirabura hano, nange nti mbese uri umunyarwanda ati oya ndi umugande nange nti OK. Ndamubaza amazina ye Arayampa nsanga ni amazina yabanyarwanda, ndamwihorera ntiyamenye uko ntekereje, twarinze dutandukana atarabutswe ko ndi umunyarwanda, dore ko twagendaga muri shopping ya Mall nini cyane.

  2. iseta says:

    Nibabanze basubize Nzaramba iyo yaturutse babone batangira kurasa abajura. Balicisha abantu inzara barangiza ngo tuzabarasa, ese bavuze ko bagiye kujya bahuhura uwanze kwicwa n’inzara bikarangira!!

  3. Samson says:

    ihene 7 ntizizonka hasigaye amezi angahe ngo 2017 igere? Turi kuhakoza imitwe yintoki. Dushanje duhishiwe. Mukenyere Mukomeze bitagwa hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *