UBUGWANEZA BWA GASHAKABUHAKE

kagame-22
  • Views 2439
  • Rating 12345

Hashize igihe gito abo nkorera banyohereje i Samarkand kubarebera aho ibintu batumije bigeze bitegurwa. Kubera ko uyu mujyi wa Samarkand nshumbitsemo wiganjemo abayislamu, abaturanyi banjye hafi ya bose ni bo, ndetse ni babandi bakunda gusenga no kugira ibiterane bya nimugoroba byo gusesengura inyigisho za Quran na za Hadith. Akenshi rero iyo bagiye muri ibyo biterane babintumiramo, kuko ngo babona nsa n’aho naba umuyislamu mwiza, n’ubwo nagerageje kubasobanurira ko ndi umukristu, nkaba ntarabona impamvu yo guhindura idini kandi Imana yabo ari na yo yacu.

Ejobundi rero, muri kimwe muri ibyo biterane, umwe muri bo yari yagenderewe n’umuntu w’inshuti ye w’umuzungu, wari uvuye muri Zimbabwe. Tumaze kuvuga ku masomo y’ubugwaneza bw’abasangirangendo b’umuhanuzi Muhamed (iiau), abo baturanyi batwakirije ibyayi biryoshye n’imigati y’ubwoko bwinshi, maze dukomereza ibiganiro ku by’ubuzima busanzwe. Uwo mushyitsi wari uvuye muri Zimbabwe atangira kudusobanurira akababaro k’abazungu bagenzi be b’aho iwabo, birukanywe mu bikingi byabo n’ubutegetsi bwa Robert Mugabe. Yatugaragarije agahinda bafite, atwumvisha akarengane bagiriwe, adusobanurira ko ubwo butegetsi bwa Mugabe bwari bukwiye guhirima vuba na bwangu kuko bunyaga abazungu ibikingi byabo, kandi bari bemeye kubigabiraho leta agace kamwe. Nta cyo yigeze avuga ku gahinda k’abirabura bagizwe abacakara imyaka n’imyaniko, bavanywe mu mirima yabo bishwe, kugira ngo abo bazungu bahahindure ibyo ibikingi baririra.

Abazungu bo muri Zimbabwe bavuga ko barenganye.

Abazungu bo muri Zimbabwe bavuga ko barenganye.

Namuteze amatwi nitonze, atwumvisha ko kuvana umuzungu mu bikingi bye, bikamuviramo kuza gutura mu mujyi kandi ubuzima bwe bwose yarabumenyereye gutambagira imirima ye, ari nko kumukatira urupfu. Yongereyeho ko ikindi kimubabaza cyane ari ukubona biriya bitero by’ibyihebe byabereye mu Bufaransa byihariye amakuru yose, ku buryo nta kinyamakuru na kimwe kivuga akarengane k’abo bantu bahohoterwa, kandi bo ubwabo ari abagwaneza, nta muntu bari bahemukira. Ati “ibintu by’ivangura hagati y’abirabura n’abazungu twe si amakosa yacu, kuko tutari tubishyingikiye. Uwaduhemukiye ni gashakabuhake H. Verwoerd wabishyize mu mategeko muri Afrika y’epfo, naho ubundi abazungu n’abirabura muri kariya karere k’amajyepfo y’Afrika bari bibaniye neza”. Ndetse yanatwibukije uburyo Rhodes Foundation, ikomoka ku murage wa gashakabuhake mukuri Cecil Rhodes, ari intangarugero mu kuzamura abirabura, urebye amafranga itanga kugira ngo abanyafrika bashobore kwiga muri za kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi.

Abazungu b'abaherwe bo muri Zimbabwe

Abazungu b’abaherwe bo muri Zimbabwe

Maze kumwumva naje kumubaza niba azi uburyo abo bazungu baje kugira ibikingi bingana bityo, bakikubira imirima isaga 70 ku ijana by’ubutaka bwo muri Zimbabwe kandi batageze kuri 5 ku ijana ry’abaturage. Aransubiza ati “ntabyo nzi, nta bwo babitwigishije mu mateka”. Mubajije nti “ese, uwo Cecil Rhodes, ibyo bifaranga byinshi yaraze iyo foundation yamwitiriwe (ndetse ubu ahubwo ngo iryo zina barishyize hamwe n’irya Mandela, bakora Mandela-Rhodes Foundation, ni akumiro), wamenya aho yabikomoye?” Ati: “Ashwi da!” Ati “twumva ko yari umukire cyane, akaba umugwaneza wasize amafranga menshi yo guteza imbere abanyafrika”.

Abana b'abirabura barakennye cyane!

Abana b’abirabura barakennye cyane!

Ibikingi by'abazungu bituma aribo bagira umusaruro munini

Ibikingi by’abazungu bituma aribo bagira umusaruro munini

Natekereje uburyo uwo gashakabuhake Cecil Rhodes yigabije ibihugu by’Afrika y’amajyepfo, kuva muri Afrika y’epfo kugeza muri Zambiya, ndetse asatira n’ibinombe by’umuringa bya Katanga, nibuka uburyo yakijijwe no gushyira mu bucakara abanyagihugu yahasanze, maze numva nguye mu kantu numvise uburyo uwo muzungu amuhindura nk’umutagatifu. Natekereje uburyo yakiriye ku maraso n’ibyuya byiyushwe n’abanyafrika bamucukurira zahabu, diyama na platinum yabasanganye, nibaza ukuntu umuntu utekereza yavuga ngo Cecil Rhodes yahaye umutungo we abanyafrika kandi wose ari uwo yabasahuye, akaba atabishyura na kimwe cy’ijana mu byo yabavukije. Nibutse agasuzuguro n’urwango yangaga abirabura, numvise uko uwo muzungu amutaka, mu mutima nti intamenya yambariza shitani ku ruhimbi rw’Imana koko. Sinabonye umwanya uhagije wo kumusobanurira amatwara ya Cecil Rhodes, cyane ko twari bu bushyitsi, ariko nashoboye kumusaba kuzasoma iby’ubuzima bw’uwo yita umugwaneza ngo amenye aho iyo mitungo y’agahebuza yavuye.

Utururi abirabira babamo

Utururi abirabira babamo

Ibyo byo kuraramira abafite imitungo ukabataka ubugwaneza byanyibukije ibibera iwacu i Rwanda, aho abicanyi biyise Inkotanyi baje bakigabiza igihugu ku ngufu za kalashikov bahagarikiwe n’inkunga ya mpatsibihugu, none ubu bakaba baramaze kwigwizaho imitungo bakiyita abagwaneza. Iyo uganiriye n’abakijijwe na coltan ya Kongo n’amaraso y’abavandimwe bacu b’abanyakongo, wumva rwose nta kibazo na kimwe bafite ku nkomoko y’ubwo bukire bw’ubusahurano, ndetse wumva bibonamo ubutwari n’ubumanzi bwaba bwaratumye bakirakurusha abandi mu gihe gito. Abacyicwa n’inzara cyangwa abasenyerwa za nyakatsi bakarara ku gasi, ukaba wagira ngo bo bekennye kubera ubushake bwabo. Aba bavantara bamaze kwihanagura ivumbi no kwibagirwa ebimeneka bacuruzaga ku mihanda ya Kampala na Nairobi, usanga bashaka kwiyerekana nk’abanyampuhwe.

Abandi babibona na bo bakabyemera batibajije aho ubwo bukira bwavuye. Kimwe n’uriya muzungu w’umunyazimbabwe, bumva abo bakijijwe n’amaraso y’abanyarwanda n’abanyekongo ari bo baba bateye agahinda, imitungo yabo iramutse ihungabanye, cyangwa haramutse hagize ikibabuza gukomeza kunyunyuza imitsi ya rubanda. Abakijijwe n’iby’abandi, bagera aho bagira umurengwe ariko muri rubanda rudakandamijwe na bo, ugasanga aho kugirira impuhwe abakandamijwe ahubwo ruzifitiye abo bicanyi, kubera rubacaho ubukire bigwijeho. Ibi na none binyibukije abashumba bagabiwe n’umwami Cyilima wa mbere Rugwe, bahabwa uburenganzira bwo kujya baragira inka zabo mu mirima y’ibijumba y’abahutu mu gihe cy ‘umukakaro ubwatsi bwabuze, kubera ko ngo bari bamusanze aho yakomerekeye bakamuvura, bakamukiza urupfu. Hadashize igihe kinini, abandi batutsi bafite inka na bo bose biha ubwo burenganzira, bakajya baragira inyambo zabo mu mirima iyo ari yo yose y’abahutu, igihe cyose bashakiye. Aho kwitandukanya n’ikibi cyo koneshereza abahinzi ku maherere, bifatanyije na cyo, bafata akamenyero ko kujya babikora nta ngingimira na busa bibateye. Ubwo n’abo rero, bageze aho bumva mu byo bakora nta kibi kirimo,babihindura nk’aho ari uburenganzira bwabo. Birengagiza nkana ko ibyo bakoraga ari ukwangiza umusaruro wa rubanda, bitwaje gusa ko hari abashumba umwami wa kera cyane (Rugwe) yigeze kubyemerera.

Kimwe n’uriya mushyitsi wacu w’umunyazimbabwe, watubwiraga ngo umubi ku by’irondakoko muri Afrika ni H. Verwoerd wenyine, kuko ari we nyirabayazana, ubu mu banyarwanda hari abazanye imvugo ngo ibibi by’irondakoko ryashegeshe u Rwanda, byose bigomba kugerekwa kuri Kagame wenyine. Kandi muri abo babivuga, ukwo kwigwizaho imitungo ivuye mu mitsi ya rubanda abenshi babifatanyije na we. Kandi mu guhohotera rubanda ari bo aba yaratumye, bakazirika abantu akandoyi, bakabakubita udufuni, bakabasukaho ibisasu bya kirimbuzi. Abo kandi ni bo basigaye bagera ubwo bashwana na Kagame, ugasanga rubanda yose irabagirira impuhwe ngo bararenganyijwe, nkandi ari bo bamufashaga kurenganya no kwica abandi. Abicanyi b’ejo hashize iyo bafunzwe usanga twese dushyashyana tubatabariza, kuko rubanda yibagirwa vuba, ntishobore gutandukanya umugizi wa nabi n’uhohoterwa, cyane cyane iyo umugizi wa nabi yabikiriyemo. Kuba uwo mugizi wa nabi yatanga utuvungukira mu mitungo yasahuye rubanda, nk’uko Mandela-Rhodes foundation ibikora, ntibimugira umugwaneza.

Banyarwanda rero, umunsi wa Republika twibuka none, waje ari uwo gusezerera ubugome n’ ubwicanyi bwakorwaga n’umwami,akabushyigikirwamo n’ababaga bamushagaye babyungukiramo. Ubwo bwicanyi, ni bwo Inkotanyi zagaruye, zikaba zikibugambiriye. Umuntu wese uzifitiye impuhwe ngo ni uko zigwijeho umutungo zinyunyuza amaraso ya rubanda, yumve ko ntaho atandukaniye na zo mu bugizi bwa nabi. Kutitandukanya n’umugizi wa nabi kandi ubona abo arenganya si ubupfura ni ugushyigikira ubwicanyi. Umunsi wo kubibazwa rero nugera, ntahazagire uvuga ngo umubi yari Kagame wenyine. Mbifurije mwese umunsi mwiza wa republika yasezereye urugomo rw’ingoma ya cyami.

Sam Bukeusi

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *