Breaking news: COGEBANQUE NGO YABA YARATANZWEHO INGWATE MUMUBANO WA MAROC N’U RWANDA

1
  • Views 1920
  • Rating 12345

Amakuru agatugezeho mu kanya aravuga ko ishyirahamwe ry’aba banki rizwi ku mazina ya COGEBANQUE bivuga Compagnie Générale de Banque (Cogebanque) aribyo mu rurimi rw’icyongereza bikunze kwitwa  COGEBANK (sometimes referred to as Cogebank, is a Rwandan multinational commercial bank. The bank is one of the commercial banks in the Republic of Rwanda, licensed by National Bank of Rwanda, the national banking regulator)  ko yaba yaragurishijwe ku banyamaroc abanyamuryango bayo batagishijwe inama.

Ayo makuru aravuga ko umugabo uzwi ku mazina ya Africa wari uhagarariye inyunga za FPR muri iyo banki yaba yarahamagaye bagenzi bari bafite imigabane muri iyo banki ababwira ko bagomba kwihutira kugurisha imigabane yabo kandi byihutirwa, yewe ndetse ngo nta n’ibisobanuro basabye. Iyo migabane kandi nta wundi wemerewe kuyigura uretse umunyamaroke (un marocain). Aha byumvikane ko aba banyamaroc bagura iyi migabane ntabandi uretse ababa bagurira Paul Kagame n’umwami wa Maroc.

Andi makuru aravuga ko umunyemari Makuza Bertin nawe yari afitemo imigabane kandi minini nayo ikaba ari imwe mu mpamvu yaba yarambuwe ubuzima bakoresheje uburozi buzwi ku izina ry’Utuzi twa Dan Munyuza.

Tukimara kumva aya makuru twabajije bamwe mubari bafite imigabane muri societe Cogebaque batinya kugira icyo bavuga uretse umwe watubwiye ko tutangaza amazina ye akatubwira ko ayo makuru ari impamo.

Ng’ayo, ng’uko  igihugu Paul Kagame n’agatsiko ke bagiteye imirwi.

Umusomyi w’Intabaza

Uwayo Viviane

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to Breaking news: COGEBANQUE NGO YABA YARATANZWEHO INGWATE MUMUBANO WA MAROC N’U RWANDA

  1. Aimable Kanyarwanda says:

    Biagaragara ko Kagame yamaze gutegura aho azarira amafranga yibye akarere kose. Agomba kuba yaramaze no kubona ubwenegihugu cya Maroc. Ndibuka mu minsi yashize hari umupira wahuje ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 20 (niba ntieshye) n’amakipe yo muri amaroc hanyuma mbona abana ba Kagame (cyangwa abamwitirwa) nabo bari gukina. Bamw twagize ngo ni mu rwego rwa Sport ndetse abantu bibaza uukuntu abana ba Kagame batajya bagaragara bakina Football hanyuma bakemererwa gukina mu ikipe y’igihugu ku buryo budasobanutse naho byacaga amarenga mu by’ukuri umwana wa Kagame yakiniraga iwabo (mu gihugu cye gishyashya). Mbese muri make yari yari yakiriye bagenzi be bo mu Rwanda bari baje kumusura!!!!
    Kagame ubanza yifata nka cya kinyoni kinini kw’is bita Autriche (mu gifransa) gihisha umutwe kikibwira ko batari kukireba. None ubu busambo burenze ukwemera asigaye akorera ku karubanda ndetse bukamutera no kwirenza abo akeka ko bamubangamira mu guterura iby’abandi ntabwo abona ko n’umwana w’igitambambuga abona ko bikabije? Basi se naterure ibyo ashaka byose ariko ba nyirabyo byibuze abareke basigarane ubuzima wenda bashobore gushakisha ibindi dore ko iby’isi bizarangira ari uko nayo yarangiye!!!
    None uyu mugabo uterura igiti akagiterurana n’imizi!!! Aho bukera azikorera ISI imibadarare hejuru asandare!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *