Mu Rwanda rwa Paul Kagame n’agatsiko ke abaturage barasaba ifumbire n’imbuto y’ibirayi bihendutse leta ikabazanira Drones!!

1
  • Views 1711
  • Rating 12345

Mu gihe Leta y’u Rwanda yirirwa iririmba drones ngo zigomba gukoreshwa mu buvuzi no mu buhinzi, bamwe mubaturage baravuga ko ibitaro izo drones zizakoreshwamo nta n’amashanyarazi cya groupe électrogène bigira. Ese bimaze iki gukoresha drones mu buvuzi mu gihe abagore bakibyarizwa kuri bougies n’amatara ya kinyarwanda ? Bimaze iki gukoresha drones mu gihe abarwayi batagira ibitanda byo kuryamaho ?

Kubyerekerenye na drones mu buhinzi, bamwe mu baturage basanzwe bahinga ibirayi akaba anaribyo bibatunze baribaza impamvu Leta yashyira ingufu mukubazanira drones mu gihe inzara ibamereye nabi. Ese izi ni impuhwe Leta ibafitiye cyangwa ni umugambi mubishya? Ese waba utanabonye imbuto yo guhinga cyangwa waba wanabonye imbuto ntubone ifumbire, drones zikakumarira iki ?

Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu ni ku isoko y’ibirayi bavuga ko nubwo aha iwabo hasanzwe ari ku kigega cy’ibirayi, ubu ngo nabo inzara ibamereye nabi kuko umusaruro wabo wabaye ntawo kumpamvu zinyuranye ariko zose Leta ya Paul Kagame ifitemo uruhari. Ibi byatumye bamwe ngo bata abagore bakajya kwishakira amahaho muri Uganda.

Ubu abaturage benshi bari Uganda, abagore ubu ni nk’abapfakazi, usanga abagore nk’icumi basigaye bonyine abagabo baragiye guhaha. Abagabo batarajya Uganda  ni uko bifashije burya abantu ntibareshya.

Inzara z’amako yose ngo niryo terambere rya Paul Kagame n’agatisko ke mujya mwumva.

Umusomyi w’Intabaza

Uwayo Viviane

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to Mu Rwanda rwa Paul Kagame n’agatsiko ke abaturage barasaba ifumbire n’imbuto y’ibirayi bihendutse leta ikabazanira Drones!!

  1. Uwimana says:

    Hahahaha, iby’izi drones mwabyumvise se? Ngo zirimo ziragwa ahantu hose nk’isenene ahubwo abahinzi ni ukuba menge naho ubundi zirajya zibaca imitwe kuziyobora byananiranye. Aho bukera akazo muraba mukumva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *