Umwicanyi Paul Kagame arahirima, byanze bikunze: Gusa biraterwa n’ubushake bwacu, abagize opozisiyo, kuko “Imana ifasha uwifashije.”

1
  • Views 4233
  • Rating 12345

1. Uti kagire inkuru!

 Stephen Bannon, wayoboye ukwiyamamaza kwa Donald Trump amaze kugirirwa icyizere. Trump yamugize umujyanama we mukuru, umwe mu myanya ikomeye y’ubuyobozi muri Amerika.  

Uyu mugabo azi byinshi ku bwicanyi bwa Paul Kagame; kuko mu kwezi kwa Gicurasi 2016 yasohoye ifilimi yerekana uko Klintoni  na Kagame bakoranaga mu gutsembatsemba Abanyarwanda n’Abanyekongo;  no mu bujura bukomeye bwo kwiba ibihugu bikennye, harimo u Rwanda na  Kongo. Iyi filimi yayise “Clinton Cash”.  Niba wumva icyongereza, yirebe aha:http://CLINTON CASH OFFICIAL DOCUMENTARY MOVIE ( FULL )

2. Turamuhirika gute?
Ni ngombwa kwihutira kugeza kuri  Stephen Bannon ibimenyetso byose by’ukuntu Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu 1994 yateguwe na Kagame, Museveni, Klintoni na Blere. Ni ngombwa kumusaba kubwira Trump kudukiza agatsiko ka Kagame; kandi tukamwizeza ko inyungu za Amerika mu karere “GLR” tuzasigasira.
 Ni ngombwa kandi kumugezaho na “memorendum” twagejeje kuri CPI, byaba ngombwa tukongeraho iyi nyandiko: http://afjn.org/now-you-know-paul-kagame-could-be-charged-with-genocide/
 
– Paul Rusesabagina wahawe umudali…, azi gucengera cyane. Afite ubushake yavugana na Trump, bitashoboka akanyura kuri   Stephen Bannon.
– Twanyura kuri  HRW iri muri iyi filimi. Umushakashatsi wa HRW “Carina Tertsakian”Kagame ashaka kwica ari muri iyi filimi. 
– Twanyura kuri Dr Himbara na R. Higiro kuko bigeze gutanga ubuhamya  muri Congres y’Amerika.
– Tugomba kwifatanya n’ Association “Friends of Congo” ya Boniface Musafuli 
– Twakwifashisha n’abafaransa Kagame yirirwa atuka, abanyamerika bari mu filimi “Rwanda’s BBC untold story”, abavoka nka Erilnder, Black, … https://www.youtube.com/watch?v=c0LFbUZcO5I
 
3. Twamusaba kwibutsa Trump icyo yasezeranije Afurika agira ati, “ni mba Perezida wa USA, Museveni (= Kagame) na Mugabe bazahite bijyana mu gasho”. 
Nkuko mperutse ku byandika, “inkono ihira igihe koko”, iki ni cyo gihe cyo gukora bidasubirwaho.
Ndabisubiramo, “Uyambariza ku ishiga, (Imana) ikagusiga ivu”. Akazi ni akacu, tugasaba Imana ikaduha imigisha.
Mbaye mbashimiye.
Lyarahoze Samuel
Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

15 Responses to Umwicanyi Paul Kagame arahirima, byanze bikunze: Gusa biraterwa n’ubushake bwacu, abagize opozisiyo, kuko “Imana ifasha uwifashije.”

  1. Nyamurama says:

    Isenene irya izindi niyo nyandiko nuwayanditse abantu bagihahisha ibi nibo batwicira Africa please be United.

  2. Makasi says:

    Niba ari Lyarahoze nzi muri ESM yiga muri Faculté de Droit simbizi ariko iyi nyandiko yandikanywe ubwoba no kutareba Kure ngo amenye aho ibintu bigeze ni uwaducungura awari we.Niwo ngera kwandika uze ugisha inama ushobora kuba ufite wenda éclat ya bombe mu bwonko.Merci.

  3. Ndorimana says:

    Lyarahoze cyangwase undi wamwiyitiriye ati twakwisunga Paul Rusesabagina kuko yahawe umudali. Aliko iyo aza no kutwibutsa icyatumye ahabwa uwo mudali.
    Niba atabyibuka namubwira ko uliya mudali abategetsi b’america bawumuhereye kubera ko yari amaze gusisibiranya uruhari rwabo muli buriya bwicanyi ndengakamere bwakozwe kandi bugikorwa n’ubutegetsi bwa Kagame. Iliya film imaze gusohoka abaturage b’Amerika benshii barayiguze; nta numwe washoboraga kubabwira ati iliya “chef d’oeuvre” ni iy’abategetsi banyu! Uliya mudali yawuhawe kubera ko yari amaze kwerekana ko igikoresho cyabo, Paul Kagame, ali Malayika yaturutse mu ijuru. Uliya mudali yawuhawe kubera ko umuhutu yari amaze kwerekana ko abahutu benewabo ali inyamaswa.
    Si uwo mudali gusa, ahubwo Leta y’Amerika yaje kumulihira ingendo zo kujya gutanga za conferences muli za uversites z’Amerika hafi ya zose avuga uko abahutu bakoze jenoside y’abatutsi.
    Ibyo byose yahawe byaje bisanga ubukungu cbuhanitse bw’amadolari yakuye mu gucuruza biliya binyoma bye.

  4. Uwingabire Marie Rose says:

    Ku bandtsi b’Intabaza , ndagirango mbibarize niba koko iyi nyandiko ari iya Lyarahoze cyangwa ari iya mwitiriwe? Uyu mugabo dusanzwe tumuziho ubuhanga mu kwandika kuva kera kandi akaba ari n’umuntun ushishoza. Kuba rero yaba yanditse inyandiko nk’iyi ivangavanga ibitekerezo ntabwo twabura kuyibazaho. Ese koko ubu Lyarahoze murashaka kutwumvisha ko atazi uwo Rusesabagina ariwe? Lyarahoze se nta bumenyi buhagije afite k’icyo ababeshyi bita genocide yakorewe abatutsi? Cyangwa uwanditse iyi article ni undi Lyarahoze atari uwo dusanzwe tuzi? Mubishoboye mwadushakira uwo Lyarahoze wa kera dusanzwe tuzi akatubwira niba iyi nyandiko ari iye cyangwa ari undi bitiranwa gutyo ibintu bigasobanuka. Cyangwa se niba ariwe wahinduye imyumvire n’ibitekerezo nabwo ni byiza kuko twarushaho kumva impamvu yanditse atya. Kuko burya hari igihe umuntu ahindura style d’ecrire. Reka ndekere aha ariko ndangize nshimira Francois Munyabagisha kuri Comment yakoze kuri iyi nyandiko koko nkuko abivuga:
    AKIIMUHANA KAZA IMVURA IHISE
    – IMANA IFASHA UWIFASHIJE, bivuga ko ntawe igira icyo ali cyo cyose!
    – PROUVONS QUE NOUS SOMMES APTES, PRETS, CREDIBLES, FIABLES, ET DIGNES DE CONDUIRE UNE LUMINEUSE REVOLUTION TOTALE POUR LA NATION RWANDAISE ELARGIE

  5. David says:

    Samwel Lyarahoze abe afashe akaruhuko ntakomeze kuyobya rubanda.

  6. Habakurama says:

    Ngo tukamwizeza ko inyungu za amerika tuzazisigasira mu karere? Uyu muntu wanditse iyi nyandiko mu mwitondere. Ngo guca kuri ba Rusesebagina,bla, bla, …Abantu bakunda gupfukamira amerika ni abantu bo muri RNC niba ari nabo banditse hano ntabyo nzi, ariko nziko Akimuhana kaza imvura ihise. Twagombye kwirwanirira mbere yo guhakirizwa.
    Nonese nyine ko wumva ibibazo byose by’urwanda, abanyarwanda na Congo byose bizwi hanyuma niyihe mpamvu yo guhakirizwa?
    Muri make ntakintu nakimwe kitazwi ku byabaye ni mpamvu byabaye kurwanda, abanyarwanda no mukarere kibiyaga bigali. Za Satelite zabanyamerika babifite byose nibyabereye mu myobo barabite. Kandi byose bibutse muri Pentagon ya Amerika.
    Urugamba nurwabanyarwanda bo ubwabo.

  7. Aimable Kanyarwanda says:

    Iyi nyandio irimo ibitekerezo byinshi bishobira kuba byagira icyo bmara ariko uburyo uwayanditse yabikoze ndabona ahubwo ishobora gusebanya. Ku bwanjye ndabona uwayanditse yayandikanye ubuhubutsi, cyangwa se amarangamutima menshi, cyangwa se yanditswe n’umuntu wo kwa Kagame akiyitirira Samweli Lyarahoze. Kuko nkurikije uko ndi kubona uburyo yanditse biragaragara ko uwayanditse adafite umugambi w gufasha ahubwo afite umugambi wo guteranya abanyarwanda n’ubutegetsi busyha bw’Amerika. Uwanditse iyi nkuru ndabona ashaka kwereka ubutegetsi bwa Trump ko bugomba kugendera kure abanyarwanda bazaza baabugana babubwira ko ingoma ya Kagame ari mbi, ko ari KIRIMBUZI!!
    Niba hari abandi babibona ukundi ntibandenganye ibi nanditse biragaragaza imyumvire yanjye y’iyi nyamdiko.

  8. iseta says:

    Ibyo uvuze ni ukuli aliko benewacu wagirango baliye ubuhumyi bw’umutima.
    Uretse se no kwegera Trump,hali uyobewe ko merika yashatse kuva kera kutulimbura,aliko ukumva umuntu ngo amerika yamukuyeho amaboko,nyumvira disi!! Umuzungu?!!!!

  9. bas says:

    Muraho!!! Bantu bo kuri Intabaza!!!; nkuko izina ryanyu ryitwa intabaza nyine, nabasabaga ngo mmwongere (nkuko mudahwema kubikora), mutabarize impunzi za Mozambique!!
    Tumaze kumenya amakuru y’inkotanyi yitwa Gilbert Gashayija waje Mozambique yigize umukanishi w’imodoka, kdi ari gatumwa wa DMI.
    akorera ahitwa Magoanine muri Maputo. Aba ku mudame witwa Fanny wavuye mu bubirigi ufite utubari acuruzamo.
    uwo Gilbert amaze kugira bamwe mu bantu amaze kwinjiza muri ako kazi kdi biteguye kujya I kgli. Dufite amwe mu mazina yabo.
    ikindi giteye ubwoba cyane, nuko ubwo Kagame aheruka, hari abagabo bagera ku icyenda (9), amazina tuzayabagezaho vuba) basigaye hano Maputo muri ako kazi kabo ko gushaka kwica no kudurumbanyiriza abahutu!!, ubu akaba ariwe(Gilbert), uri kugenda abamenyereza ino. Gahora kasinze kubera ayo fr ya DMI kaba kahembwe.
    ubu ngo DMI yakaniye cyane abahutu ba Mozambique, ngo kuko ubu aribo bafite fr menshi.

  10. Babwire says:

    Izinama ni nziza iyaba zibera mu muhezo kugirango Inyenzi zitamenya gahunda ishyoboka yo kuzihirika . Tubuze uburyo bwo gushyria hamwe naho Kagame we yaranegekaye. Ubwo iyi gahunda yose igiye gushyakirwa umunti , nibiba ngomwa izi nyenzi zizatanga ibishoboka byose zifatanije na Bill Clinton Fmaily kuburizamo iyi gahunda. Ariko abashoboye bashyire hamwe bakurikire umuraho uyu mugabo atanze. Byose birashoboka.

  11. David says:

    Umva uko avuze ngo genocide yakorewe abatutsi yateguwe ba Kagame. Uyu Lyarahoze yize amashuli angana ate ngo atwumvishe ko umututsi yateguye genocide y’abatutsi?

    Turacyafite abantu bakigendera ku binyoma bya FPR. Ati Rusesabagina azi gucengera. Uyu yahawe umudali na Bush we yamaze iki kugeza ubu? Ubu se niho agiye kugira icyo amara?

    Iyi article iri muziyobya rubanda. Ni kurura ni shyira yo mu mashyaka.

  12. Samuel Lyarahoze says:

    Giuliani on Trump’s agenda, potential pardon for Clinton

    https://www.youtube.com/watch?v=7lto39oy2mY

  13. Francois Munyabagisha says:

    Lyarahoze wamenyaga guhebya ubu bwo ubaye umuti w.umusonga pe!
    Reka nkubanze, nkwibarize.

    Trump ajya kuguhirikira Kagame agusunukire uri nde? Umwizeza imigabane mu nyungu ze uhagaze he?

    Ngukopeze:

    1- Abanyabyaha barimikwa aliko ibyaha byabo ntibyubaka, ntibyubakishwa. Ko ibyaha bya Kagame bisumba iby.isatura ntibihagije ngo inkuba imukubite. HACYENERWA UMUSIMBURA, GISIMBURA.

    2- Udashinga ntakinishwa. Ni byo hanze no mu nzu i Rwanda imhunzi ni izo gutabarizwa, no gutabarwa. Aliko ni nako munsi y.icyo wita inyungu hali ukubaho kw.abo ukunze kwita abatutsi, banitwa abacikacumu. Trump ajya gukuraho Kagame ubeshya isi ko ali we gusa ubasha kubanisha abatutsi n.abahutu kuli kaliya gasi k.agasitwe, ngo akwimike wowe Lyarahoze, wamuhishuriye ute ko utali undi Kagame w.umuhutu?

    3- Igisuti gitsimburwa n’UBWENGE bw.INYUGUTI. Biti inhi se kigasimburwa n.ikindi. I rwanda hacyenewe ubwenge buzima bwo kurema igihugu bundi bushya, igihugu kitali icyo twavukiyemo, twakuliyemo, twirukanywemo cg twicirwamo. Ubwenge bwo kwimika ukuli kubaka kuzira kwicisha no kunigisha… Trump na ba Stephen be ubanza nabo bene ubu bwenge bukibagora. Baramutse babugezeho kandi ubanza batabasha kubukwigisha, dore na demukarasi irakabakaba 70 nta kanunu k.umuzi.

    Muli macye:
    – AKIIMUHANA KAZA IMVURA IHISE
    – IMANA IFASHA UWIFASHIJE, bivuga ko ntawe igira icyo ali cyo cyose!
    – PROUVONS QUE NOUS SOMMES APTES, PRETS, CREDIBLES, FIABLES, ET DIGNES DE CONDUIRE UNE LUMINEUSE REVOLUTION TOTALE POUR LA NATION RWANDAISE ELARGIE….

    Best regards / Tout.pour le meilleur / Imhagarike!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *