BYIFASHE BITE MURI MALAWI NYUMA Y’AHO FPR YIYICIYE UMUKOZI WAYO JEAN CLAUDE GASANA,

Intimirwa
  • Views 3150
  • Rating 12345

Umuntu ngo asiga ikimwirukaho ariko ntasiga ikimwirukamo, abanyarwanda nkuko duhora tubakangurira kutaryama umugondorajosi no kutarangazwa n’ibibonetse byose, dore ko burya ubuzima bwacu, bwa buri umwe muri twe ntawundi bureba uretse wowe ubwawe ubutunze unazi icyo bukumariye noneho abandi bakaza buzuriza kukuntu ucunga ubuzima bwawe ngo butagucika, n’ubwo mvuga gutyo ariko, mbasabye mbinginze ngo mujye musubiza amaso inyuma mwige kubyatumye mukiriho, mufate ingamba yo gukomeza icyabarinze, no gukosora aho mwatsikiye n’icyabatsikije, kuko umuniho wabenewacu umbuza gusinzira.

Umugani uvuga  ngo « inzira ntibwira umugenzi » kandi ngo igihembo cyo gukorera Shitani ni urupfu, natangira nywucira abantu bose biyemeje guhemukira abanyarwanda bifatanya n’Umwicanyi Paul Kagame na FPR ayoboye.

Tugarutse ku mateka ya nyakwigendera Jean Claude Gasana, uyu mugabo wishwe  mu mwaka washize, ahondaguriwe muri Malawi, agapfa asize umugore n’abana 4 ; mu buzima bwe, cyane ibizwi, aho agereye muri Malawi, yari yararanzwe no gukorana na FPR Inkotanyi kugeza igihe yiciwe  niwe wari uhagarariye Intore za FPR Inkotanyi muri Malawi no mu karere kose k’afrika Malawi iherereyemo, ni ukuvuga ZAMBIE,TANZANIE, MOZAMBIQUE, AFRIKA Y’EPFO, LESOTHO…, ibi ntibyabujije ko hari n’izindi Intore zihagarariye FPR Inkotanyi muri utwo duce, buri umwe umwe akurikije ubunararibonye mu kiciro iki n’iki hakurikijwe ubuzobere bwa buri ntore nibyo yatojwe  bijyanye no kugirira abanyarwanda nabi, hibandwa ku batavuga rumwe na Leta ya FPR Inkotanyi.

Jean Claude  Gasana yazize iki yishwe nande ?

Uyu mugabo yaramaranye igihe umugambi muremure wo gukora ibikorwa by’iterabwoba, bimwe muribyo byagaragaye aho apfiriye, ubwo impunzi zo muri ibi bihugu yari ahagarariyemo ubugizi bwa nabi bwa FPR impunzi zahuye n’akaga gakomeye hanarimo kwitirirwa kwica abanyagihugu no gucuruza ibice by’imibiri yabo, ibyo byose bicuzwe na FPR kugirango impunzi zicuzwe ibyazo n’uburenganzira bwazo.Uwo mushinga wasizwe na nyakwigendera, uza gukomerezwaho nabandi bari bafatanije  ibyo bikorwa nk’akazi bahawe na FPR Inkotanyi, byumwihariko Jean Claude, muri ako kazi igihe kinini yagiye ashimwa n’abakoresha be, aribo bicanyi bayoboye Leta y’u Rwanda, umukuru wabo akaba ari Général Paul Kagame.

Ijisho rya Rubanda ribinyujije mukinyamakuru kitwaga IKAZE IWACU, cyari cyarababuriye kirasarara, ariko kugeza aho ako kaga ko kugereka igihanga cy’ubwicanyi k’umpunzi, ntabwo ababurirwaga bari barigeze babifata nk’ukuri kuzuye kuko uko Ikaze Iwacu yavugaga ko impunzi zigeramiwe n’abakozi ba Kagame na FPR muri ako gace, bamwe babigiraga nayo, ubwo ubuzima bugakomeza. Ibi rero byakagombye kubigisha ko ntakivugwa kidafite imvano kandi nyayo y’ukuri. Iyo mubyitaho kare Gasana Jean Claude, ntaba yarageze aha, ukwica no gusahura impunzi ntibiba byarabaye, wenda mwagombaga kwamagana Gasana agataha burundu akava mu mpunzi atarinzwe yicwa, cg se agafungwa aryozwa ibyaha byo kugambanira impunzi.

Mbere yuko Gasana Jean Claude yicwa rero, yari  yarahawe ikiraka gisumba ibindi yakoze byose, akaba yari yarijeje Kagame ko ashobora kumukiza, Perezida w’Uburundi Pièrre NKURUNZIZA, kandi ngo ibi bikaba byaragombaga kurangirana n’umwaka wa 2015, mboneyeho kwibutsa ko muri icyo gihe cy’ihushwa rya COUP d’Etat yagombaga kwigizayo Nkurunziza n’ubutegetsi ayoboye, imbaraga zose zakoreshejwe, Leta ya Kigali yashyize ingufu yaba Diplomatie, amasasu, gucengera … ngo ariko nkurunziza ntarangize umwaka wa 2015.

Uburyo uyu Jean Claude yagombaga kwicamo Nkurunziza aturutse muri MALAWI nanjye byambereye ihurizo rikomeye, wenda byumvikane ko uyu mugabo yashoboraga kuba yari yaracengeje abicanyi kabuhariwe mu gihugu cy’uburundi, nkuko ba Gakwerere na KIRISISI bagiye kwica Karegeya muri Afrika y’epfo kandi byitwa ko batahatuye.

Jean Claude rero ntiyabaye akibashije kwica Nkurunziza kuko nubu Président w’uburundi yabereye ihurizo rikomeye Kagame na Sindumuja ayoboye, ndetse n’uburayi n’ibindi binywamaraso bidashakira abahutu na Demokarasi amahoro. Dore n’undi mwaka wa 2016 arawurangije kandi ahagaze bwuma, iminsi yakomeje gutegwa arayirenze, ndetse njye nanamwifurije gukomeza akaramba akazisazira nk’abandi bose, gusa nanamusabye kutazirara ngo aryame umugondorajosi.

Abifashijwemo n’umwicanyi kabombo uzwi n’abanyarwanda benshi ndetse akaba n’ikirangirire mu karere k’ibiyaga bigari mu mfu z’abantu bakomeye, Gakwerere,(uyu ari mubahitanye Karegeya Patrick umwe mu bashinze RNC, bikavugwa ko no murupfu rwa Perezida Kabila Joseph naho agaragaramo), Jean Claude GASANA, mbere y’uko yicwa yaramaze iminsi yiga kuvuga neza ururimi rw’Ikirundi ndetse akiga n’ikarita y’uburundi cyane umujyi wa Bujumbura.

Muriyo myiteguro rero, Jean Claude Gasana yaje guhabwa amafranga menshi na FPR Inkotanyi ngo ayashyikirize abo bafatanije ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bari mu bihugu by’Afrika yepfo, Zambie, Malawi.. kubw’inda ndende yaje kuyarya wenyine atayagejeje kubo abicanyi bakuru bayobora Urwanda bari bamutumyeho, dore ko ariwe wari usanzwe ajya kuzana i Kigali bene ayo mafranga yo gufasha muri ibyo bikorwa bigayitse.

Abicanyi bakuru ba FPR Inkotanyi bamaze kubona ko atangiye kurenga ku ndahiro yarahiye yo gukaraba inkaba, kudatezuka ku ntego zayo,kudatatira igihango no gucibwa umutwe igihe yaba arenze ku gihango yagiranye nayo, bamutereje abandi bantu bo kumwivugana.Ubwa mbere baramuteze ngo bamwice baramuhusha ariko ubwa kabiri bashyize bamuhaye igihembo cy’urupfu Shitani Paul Kagame agenera abantu bose bamwizeye bakamukorera.

Nibwo yishwe JEAN CLAUDE Gasana, yicishijwe amabuye, inkoni,amakofe, imigeri,ibisongo, akubiswe nkabica inzoka kugeza aho aviriyemo umwuka. Urebye uko bamwishe birababaje cyane !!Ndizera ko nyuma y’urubanza rurerure rwo gusobanura imbere y’Imana ibyo yakoranye na Shitani Kagame, Nyiribiremwa ukunda ababi n’abeza azamuha iruhuko ridashira, nizere ko kandi  yapfuye yicujije ko ubugizi bwa nabi yashowemo atariyo nzira iboneye yo guhitamo ikiza, nkuko tubitozwa n’Ibitabo bitagatifu.

Jean Claude Gasana yarazi ko urupfu rumutegereje.

Amaze kwihindukiza kw’ijambo akemeza ko ubutumwa bwo kwica Pièrre Nkurunziza atakibugiyemo, kandi amaze guhekenya ifaranga ry’ubwo butumwa,yabonye ko Shitani igomba kumukuramo umwuka byanze bikunze,ubwa mbere bamutega ngo bamwice bakamuhusha, yagizengo ni abo yagiriye nabi bari bashatse kwihimura, nyamara siko byari bimeze, ni FPR Inkotanyi yari ishatse kumuha gasopo !

Gasana rero ubwo yaje kwaka abamukuriye muri ibyo bikorwa byo kwica inzirakarengane, imbunda  yo kwirinda, kuva ubwo yatangiye kujya ayigendana, akaba yaranayicanwe, ubwo yasohokaga mu kabyiniro ka Hotel GOLDEN PEACOCK avuye kurya ku mafranga y’amaraso.

Kuko yarazi ko ari hafi kwicwa, mu minsi mikeya yahise yohereza umugore we n’abana 4 i Burayi, yicwa aba bari bakirimo baka ubuhungiro mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi bita HEMMINGEN niho babarizwaga, yishwe asize umugore mutoya mu myaka kuko  umugore we witwa  NAOMI ubu afite imyaka 39 y’amavuko.

Naomi umugore wa Jean Claude Gasana

Naomi umugore wa Jean Claude Gasana

Mbere ho gatoya, nabwo yari yarohereje mushiki we ntibuka amazina  mu Bubiligi, akaba ariho nawe yari atangiye gahunda yo kwaka ubuhungiro, ese mama muri uko gushaka ubuhungiro bareruye bavuga ikishe Jean Claude Gasana, cyagwa baryumyeho maze nabo bakomeza gahunda ya FPR Inkotanyi umuvandimwe wabo yari amaze kugiramo uburambe !

Gusa bari bakwiye kumenya ko Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’ibuye ikahakura inda y’akabati !bagakwiye kurya dukeya bakaryama kare kuko gukorera Shitani Kagame bitanga urupfu rw’iteka.Niba ataribyo nabwo, iminsi izabitwereka kuko burya abantu turaziranye, imyitwarire yabo ntizatinda kumenyekana, gusa abanyarwanda ni mube maso kuko twajwemo, hatoya tutazayoberwa ikidukubise  nka kurya Paul Kagame umukuru w’abicanyi ahora adutongera.

NAOMI n’abana 4 na mushiki wa  nyakwigendera Jean Claude Gasana, bifurijwe ikaze muri ibi bihugu by’Uburayi, gusa mube mugenzwa n’ubuhoro, umwanzi ubateye ubupfubyi, ubupfakazi, n’umuruho, nizere ko abahumuye.

Ngo umuntu ntatinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo.

Abwirwa benshi akumvwa na beneyo, rubanda namwe mwumvireho.

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to BYIFASHE BITE MURI MALAWI NYUMA Y’AHO FPR YIYICIYE UMUKOZI WAYO JEAN CLAUDE GASANA,

  1. Aimable Kanyarwanda says:

    Ndagira ngo mbwire uyu mugabo DeGaule Nsengiyumva ko rwose nkunda uburyo yandika. Inkuru ye iyo umuntu uyisoma yayitangiye yumva atahagarara itarangiye.
    Komera kandi ukomeze utuganirize.

  2. Kagabo Eugene says:

    Jean Claude Gasane FPR yamwishe atagakiyoboye Diaspora. Ahubwo ibyo mutavuze muri iyi nkuru ni uko yari anafite undi mugore mu Rwanda witwa Pavrine yasize mu Rda bari banafitanye Umwana w’umukobwa w’inkumi. Uyu Naomi yari umugore w’akazi ariko ntacyo mushinja muzabyitohoreze

  3. bas says:

    Ndatabariza impunzi zabahutu ba Mozambique. Hari umukozi wa DMI witwa Gilbert Gashayija! !! Yaje yaje Maputo yigize umukanishi wamamodoka; kdi ari I kotanyi kabombo!!!
    Atuye(acumbitse ku mudame witwa Fanny) ufite utubari acuruzamo! !
    Akorera ahitwa Magoanine mjri Maputo. Ubu arimo aracengeza amatwara mubo agomba kohereza I Kigali kugira ngo bazagaruke kurimbura cg gusopangiriza impunzi z’abahutu za Maputo.
    mubo amaze gucengezamo amatwara ndetse unitegura kugenda vuba aha, ni uwitwa Mubirigi!!
    Nyamuneka mpunzi za Mozambique mube maso!!
    Agapfa kaburiwe…….!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *