RWANDA: ESE NYARUBWANA ISIGAYE HE?

2
  • Views 3104
  • Rating 12345

Umuhanga niwe wavuze ngo nusanga imbwa mu giti nuko hazaba hari uwayigejejeyo, ntibyatinze mu Rwanda, dore ko ibitaba ahandi byibera iwacu, dutungurwa mukanya  gato no kubona imbwa idasanzwe iri mu bushorishori bw’igiti, ntabwo twashidikanije kuwayishyizemo kuko amatwi yashyiraga asuma atubwira ko abanyantege n’aborozi baya matungo biteguraga kuzanira abanyarwanda bene iri tungo ubusanzwe risa n’ingabo irinda urugo.

Nyuma y’iyicazwa rya Rwerimpuga mu bushorishori bw’Igiti cy’i Rwanda, benimbaraga bakomeje kuyishakira  imigozi irihambira ngo ikomeze ivugire iyo hejuru ikanga rubanda rw’i Rwanda.

Twisubiriye kuri iri tungo rero ryaje ritunguye rubanda, nubwo ryaje ryikingikirije abantu,ntiryatinze kwigaragaza uko riri, kuko burya Imbwa ihora ari imbwa, aho yabwagurirwa hose,urugo yaba ibonekamo rwose, uburere yahabwa, akububwa ntikabura, niko baca umugani mu kinyarwanda. Imbwa yabereye u rwanda imbwa koko, yaramotse, yica ibiremwa by’inzirakarengane, yanduza aho iteretswe, irabwejagura ibuza rubanda gutora agatotsi no gusinzira, ikanga abana, abasaza, abakecuru abasore n’inkumi itaretse n’abanyamahanga, imbwa yabereye abanyarwanda akaraha kajya he! Kuburyo basigaye bicuza banifuza ko uwabakiza Rwerimpuga yagabana iby’i Rwanda byose.

Kera kabaye nyarubwana, yagiye ita ubukana, ariko isigarana ubugome no kwanduranya, dore ko akabaye icwende katoga, abo yateje ukwiheba batangiye kugira ikizere ko akari kera bashobora kuzakira umushiha n’umumoko byayo, gutyo bagahonoka imikaka.

Yewe, uwabonye iyi nsega y’i Rwanda yurizwa igiti, ntawakekaga ko  shebuja azahabwa isinde n’abandi ba nyabubasha, burya rero koko ngo inzira ntibwira umugenzi, nyarubwana ibyayo bibaye nk’ibya ya nyoni yaritse ku nzira, kuko uwayimanitse nawe aho bucyera aramanikwa mu kagozi, ngo burya ibisa birasabirana, imihigo n’ibisahu byasangijwe aya matungo, muwi 2016 ushyira 2017 byaterejwe inzuzi zirirabura.

Uko bigararaga Rwerimpuga iraremerewe cyane, rero ngo imbwa y’i Rwanda ntiganya ahubwo yishakira ibisubizo, ngo kuko burya imbwa itagira umupaka iyo ihiga. Kubera uko gukomorerwa kwa Nyarubwana y’i Rwanda rero, iyo yishwe n’isali  nibwo yerekeza  hirya y’imipaka nko muri RDC, i Burundi n’ahandi yishakamo ibisubizo by’inzara iyigasha, yamara guhaha, igakubuka ikigarukira mu igobe yasizwemo n’uwayiciriye.

Ariko nanone ikigaragara nuko uko yashyizwe ejuru muri iki giti cy’Irwanda, usanga amashami y’igiti yashyizwemo agenda ayishangukana, none ikaba irira ku mpembyi nk’ihene yabyaye mu cyi, mbese nyarubwana irabogoza, naho yashakiraga ibisubizo muri RDC ikaba ijyayo ibundabunda, kuko isa naho yabaye insega, aho inyuze hose bayivugiriza induru, ikazinga umurizo. Inzara umunaniro, umuserero bizahaje nyarubwana, kuburyo ntaho isigaye kuko n’ishami iregamyeho, nta minsi ishije rikonkotse, none nyarubwana yitendetse ku kabaru k’umwase w’igiti cyigereranwa n’agakeregeshwa.

Nyarubwana, abarundi bise Mujeri, yurizwa iki giti, cyari inganzamarumbo, k’ikwije amababi yahaza ibikigana n’ejo bigasubya amaguru bikica isali none ubu abagana igiti n’abakiri munsi baraganya bakabura uwo baganyira, kuko nyarubwana bitayireba kandi yo ikirwariza k’utubabi dushibuka, iyo ikirere cyatanze  amahumbezi.

Nyarubwana yatoje abayoboke kwigira no kwiha agaciro n’ubwo yo iri somo itarikozwa kuko yo agaciro yakitesheje kera ubwo yaryaga  kugiti kitari icy’ubugingo ikagikokora amababi n’abana bacyo maze ikagisaruraho umuvumo, uwakiyurije yarayibeshye ko ariko bizahora, ko izahora ari indiririzi, nayo yibagirwa ko iby’Isi ari zunguruka, ko ntagahora gahanze. None ikiyitegereje n’urupfu si ubugingo.

Nyarubwana yabaye insega, ntabwoba igiteye, uwashaka yayitera umujugujugu kuko burya niwo ujya ushobora imbwa zitakigira gikurikirana na ba shebuja baziciririye.

Iy’i Rwanda yo birasaba kuyihagurukira, ntawakomeza kuribwa n’imbwa itakigira imikaka, ntigire na shebuja uyicyamura.

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to RWANDA: ESE NYARUBWANA ISIGAYE HE?

  1. dongi says:

    Huhamo rero turebe, ureke kuba maso nk’umunoga cyangwa urujanga..

  2. Ndorimana says:

    Ngo imbwa yitwaga Serutsinga yahuye n’impsyisi.Impyisi ireba imbwa isanga ibyibushye, irayibwira iti aliko ko mbona ubyibushye cyane utunwze niki? Imbwa isubiza impsyisi iti kwa databuja barangaburira, bakampa umutsima limwe na limwe bakongeraho n’akanyama. Impsyisi iti njyewe ikitwa inyama sicyo mbuze, aliko nabuze umutsima, nta kuntu twajwa tugurana. Serutsinga iti ibyo nabyo, genda unzanire inyama, hanyuma umunsi uyu n’uyu tuzahurira aha nanjye nkuzaniye umutsima. Serutsinga itahana inyama ihawe na Mpsyi. Yageze mu rugo isanga kwa shebuja bahinduye ibiryo bajyaga bayiburira, isanga nta mutsima igihabwa.
    Umunsi Serutsinga yasezeranije Mpsyisi ko izayizanira umutsima urinda ugera nta muntsima yari yagaburirwa, ukurikiyeho biba uko….Impsyisi imaze kurambwira nibwo igiye hafi y’urugo yabonye Serutsinga yinjiramo irahamagara iti: Serutsinga, Serutsinga, ko wampemukiye! Serutsinga nayo iti! Urantsingagize buro kuko bene amarobe bisubiyeho!!! c

  3. Azyra, Habana says:

    Imbwa iyo iri mubusholisholi bwigiti iba igiye guhanurwamo iki kubita hasi. niyo umuyaga wahuha gato ishami ryigiti ryahanguka iyo mbwa ikikuba hasi igashwanyagurika. Ibicuramye bihora bicuramye niyo mbwa iri mubusholisholi bwigiti.

  4. Kamassa says:

    Bjr burya imvugo igira imvano,iyo mbwa se siyo yivugiye ko iribwaribwa.burya niyo imbwa imoka iba iribwaribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *