ISESENGURA KU NYANDIKO YA BWANA SAMUEL LYARAHOZE YANYUZE KU KINYAMAKURU INTABAZA KU YA 15 UGUSHINGO 2016

1
  • Views 2234
  • Rating 12345

Igihe tugezemo tugomba kugira imvugo y’ukuri tuzi ku bintu byabaye kandi dushobora gusobanura. Impamvu mvuga gutya nuko ubutegetsi bwa FPR bushingiye ku kinyoma. Tugomba kwirinda gukwiza ibinyoma. Hano ndibanda kumvugo “genocide yakorewe abatutsi”nasanze muri iyi nyandiko http://intabaza.com/?p=2013.

Ibindi bintu byavuzwe muri iyi nyandiko nabyita imyumvire y’urugamba (niba koko bwana Samuel Lyarahoze dufatanije urugamba rwo kurwanya akarengane mu Rwanda). Gusa icyo navuga ni uko urugamba turiho ari urwacu twebwe turenganywa, atari urw’umunyamahanga kanaka niyo yaba ari perezida w’igihugu cy’igihangange nk’Amerika. Imyumvire nk’iyi ituma dukora tutikoresheje aho kureba mu kirere dutegereje ak’imuhana kaza imvura ihise.

Mu Rwanda twagize ibibazo byakuruwe n’intambara FPR yatangije muri 1990. Muri 1994 haje kuba ubwicanyi bwahitanye abanyarwanda benshi mu gihe gito, hafi miliyoni y’abanyarwanda. Ntabwo nirirwa ngaruka ku bintu byavuzwe inshuro nyinshi ariko tuziko urukiko rwa Arusha TPIR rwaburanishije igice kimwe mu bantu bari bahanganye. Nta muntu wagaragajwe waba warateguye ubu bwicanyi. Ubwicanyi bwahitanye amoko yose atuye u Rwanda, abahutu nibo benshi baguye muri ubu bwicanyi. Ibi byagaragajwe n’abantu bakoze ubushakashatsi kuri iri shyano ryatugwiririye muri 1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege ku italiki ya 6 Mata yari itwaye perezida w’u Rwanda n’u Burundi.

Inyito z’ubu bwicanyi zahinduwe inshuro eshatu na LONI itaragize icyo ikora igihe abantu bicanaga. Hari inkuru ivugako FPR yari yasabye LONI kudatabara abanyarwanda ku italikiya 30 Mata 1994. Ubwicanyi bwamaze amezi atatu.

Kumva Samuel Lyarahoze avuga ngo Kagame yateguye genocide yakorewe abatutsi wibaza ubwoko bwa Kagame niba ari umuhutu. Uko tubizi twese perezida Paul Kagame ni umututsi. Mu myumvire y’abantu bazobereye mu mategeko bakunze kuvugako genocide ari icyaha cy’ubwicanyi aho bukorwa bwateguwe bugambiriye kuvanaho igice cy’abantu runaka cgangwa kubamaraho. Iyo tuvuze genocide yakorewe abatutsi usanga iyi nyito ita agaciro kuberako nta bantu bo mu bwoko butandukanye n’abatutsi berekanywe ko bateguye ubwicanyi.

Ikindi nkuko bwana Samuel Lyarahoze abivuga ashaka kuvuga ko abatutsi bagize uruhare mu iyicwa ry’abandi batutsi. Hari amakuru yagiye avugwa akeneye iperereza ko inkotanyi (higanjemo abatutsi) zari zaracengeye urubyiruko rw’u Rwanda ngobarushore mu bwicanyi barutinyura kwica maze bakifotoza ngo ibinyamakuru bya mpatsibihugu biharabike ubutegetsi bwariho.

Iyi nyito y’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda yateje urujijo kuba yaragiyeho nta perereza ryimbitse ku mpande zombi zari zishyamiranye ngo hagaragazwe uruhare abantu bagize mu guteza ubwicanyi no kubukora. Ikintu abantu bose bakomeje kwandika harimo abanyamakuru bo mu Rwanda no hanze badashyigikiye ishyamirana ry’abanyarwanda, nuko hagombye kuba ubutabera hakagaragazwa ukuri aho guhimba inyito ziteranya amoko y’abanyarwanda.

Bwana Lyarahoze se nawe avuga genocide yakorewe abatutsi kuko LONI yayemeje? Ese abahutu bishwe bazira ubwoko bwabo abashyira he? Ese yumva iyo avuga genocide yakorewe abatutsi arinde wayiteguye akanayishyira no mu bikorwa? Bijya bintangaza iyo wumva bamwe bavuga ngo abatutsi bateguye genocide y’abatutsi ugasanga abahutu bo ntaho bavugwa kandi aribo benshi babuze ubuzima muri ubu bwicanyi. Ni iki gituma tutavuga amagambo dushobora gusobanura ko habayeho isubiranamo ry’abanyarwanda ritewe n’ibikorwa bya FPR yashakaga gufata ubutegetsi budasangiwe?

Ibyo gutegura ubwicanyi bivugwa ni ugushinjanya kuko abanyarwanda babuze ubutabera bwagaragaza uwateguye ubwicanyi ngo abuhanirwe. Kuvuga ngo abataraburanishijwe (FPR) nibo baba bafite uwateguye ubwicanyi byashoboka, ariko kuvuga ngo bateguye genocide yakorewe abatutsi ni ugusobanya imvugo kuko abatutsi batakwikoraho genocide y’ubwoko bwabo. Mureke iperereza rizakorwe noneho bijye ahagaragara. Hano twavuga ko abatutsi beguye bagatsemba ubwoko bwabo ngo babone intwaro ya genocide barimo kurisha mu mahanga. Tureke kuvangura abapfu nkuko FPR yabikoze (gusa mu ngiro amagufa ari mu nzibutso aravanze, ntabwo ari ay’abatutsi gusa). Ibi byagaragajwe n’imibare ikoreshwa hakavugwa umubare w’abatutsi batabaga mu karere runaka muri 1994 kandi hari n’abacitse ku icumu ry’ubwicanyi FPR yateje.

Bwana Samuel Lyarahoze abonye akanya yadusobanurira uburyo abatutsi bateguye genocide y’ubwoko bwabo. Ntabwo mpakanako abatutsi nabo bishwe urw’agashinyaguro, icyo nshaka kuvuga ni uko ibintu byababayeho byabaye no ku bahutu. Tureke kuzana imvugo tudasobanura, duhunga ubutabera bwo bwatugaragariza ukuri ku byabaye mu Rwanda. Kugeza ubu ubucamanza bwibasira abahutu, sindumva umututsi waburanishijwe ku byaha by’intambara yaba yarakoze muri 1994. Ninde uri inyuma y’ibi byo gushyamiranya amoko ufata abahutu ukabita abicanyi noneho abatutsi ukabita abarenganywa? Ibi se nibyo LONI ivuga byazunga abanyarwanda? Mbona ari ukwikirigita ugaseka. Inzira iracyari ndende.

Mboneyeho umwanya wogutanga igitekerezo ku bantu bakandamijwe n’ingoma mpotozi ya FPR. Tugomba kureka guhakwa no guhakirizwa byaba mu mvugo no mu ngiro. Urugamba turiho rushobora gutindaho gato ariko mureke tururwane gitwali. Ntihakagire usekera umwanzi nk’igisekeramwanzi (umwana utaramenya amanyanga y’isi dutuyemo). Tumenye inzira ndende twanyuzemo kandi kugera kure siko gupfa. Imana yaturinze kugeza ubu turacyari kumwe kandi imigambi yayo niyo izadushoboza kwigobotora ingoma y’agacinyizo.

Ukuri konyine kuzatsinda.

Umusomyi w’Intabaza,

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

13 Responses to ISESENGURA KU NYANDIKO YA BWANA SAMUEL LYARAHOZE YANYUZE KU KINYAMAKURU INTABAZA KU YA 15 UGUSHINGO 2016

  1. Pierre says:

    nyito y’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda yateje urujijo kuba yaragiyeho nta perereza ryimbitse ku mpande zombi zari zishyamiranye ngo hagaragazwe uruhare abantu bagize mu guteza ubwicanyi no kubukora. Ikintu abantu bose bakomeje kwandika harimo abanyamakuru bo mu Rwanda no hanze badashyigikiye ishyamirana ry’abanyarwanda, nuko hagombye kuba ubutabera hakagaragazwa ukuri aho guhimba inyito ziteranya amoko y’abanyarwanda.

  2. Samuel Lyarahoze says:

    Gusubiza David Rudatinya II

    Kayumba Nyamwasa nahitemo urupfu cyangwa ubuzima – TFR-INFO

    http://www.france-rwanda.info/article-kayumba-nyamwasa-ahitemo-urupfu-cyangwa-ubuzima-122900453.html

    • Feldelitia, Baziruwiha says:

      Iyinyandiko yuzuyemo ukuri 100%. Ntacyo kongeraho cg kugabanyaho, nibyo Amerika niyo nyirabayazana yabyose kubyabaye mu rwanda no muri Congo kuva muri 1990 kugeza uyu munsi 2016 ndetse bigikomeje. Amerika gashaka-buhake mukwica no kurimbura abanyarwanda naba Congomani yifashishije FPR inkotanyi ziyobowe na polo Kagome.

      Ubu Umuhutu warokotse Ubwicanyi muri Congo iyo atungukije agatwe ke muri amerika ngo ni impunzi bahita bamwirenza cg bakamukorera iyica burubuzo kuzageza apfuye nabi cyane kubera ko bazi neza ko byose aribo babiteguye banabishyira mubikorwa ngo ejo atazavaho abaza akari imurori abaza amerika impamvu yishe impunzi zabanyarwanda muri Congo kandi ni kuki amerika yishe aba Congomani, mumugambi wo gusiba ibimenyetso n’abatanga buhamya bahitamo kwica buri wese bakeka amababa. Byumvikane ko Kayumba Nyamwasa azi neza ko azicwa kandi agasanga gusandaza amabanga yose ya amerika nanone ari ugutatira igihango bagiranye gikomeye cyane cyo kwica buri muhutu wese kugeza bashizeho. Haba imbere mu rwanda ninyuma y’urwanda. Agahitamo kuvuga uruhare rwa kagame yagize mubugome bwakorewe abanyarwanda cg bike cyane mu mpamvu zatumennyeho mu rwanda haba Genocide.

      Aha hari ikibazo gikomeye cyane kandi kizakomerera na bazakurikizaho mubindi binyejana bizaza. Abanyamerika gutegeka inkotanyi ko zigomba kwica abahutu babanyarwanda ndetse nabatutsi bamwe bakabyubahiriza ndetse bakarenza, ntabwo ibi biboneka ko ari abantu ahubwo ni ibikoko cg ibindi tutazi amazina. Ntabwo abanyarwanda batewe kwicwa nkibimonyo cg abanyarwanda bicwa nkudusimba duto cyane kandi uko bishakiye imyaka nimyaniko.
      ni aho abagabo bintwali z’urwanda.

    • Pierre says:

      Ushobora kwandika article idobanura impamvu ubwicanyi bwabaye muri 1994 mu Rwanda bwiswe “genocide yakorewe abatutsi”. Nifuzako wakwifashisha amategeko mugusobanurira abanyarwanda iyi nyito y’ubu bwicanyi ikomeje kudasobanukira abantu benshi cyane cyane abarimo guhigwa.

  3. Samuel says:

    Menya ukuri. Soma kandi wumve kugirango umunye uwateguye uwateguye Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu 1994.

    https://www.youtube.com/watch?v=_j4I_xd897U

    Ufite ikibazo? Baza.

  4. Pierre says:

    Bwana Lyarahoze se nawe avuga genocide yakorewe abatutsi kuko LONI yayemeje? Ese abahutu bishwe bazira ubwoko bwabo abashyira he? Ese yumva iyo avuga genocide yakorewe abatutsi arinde wayiteguye akanayishyira no mu bikorwa? Bijya bintangaza iyo wumva bamwe bavuga ngo abatutsi bateguye genocide y’abatutsi ugasanga abahutu bo ntaho bavugwa kandi aribo benshi babuze ubuzima muri ubu bwicanyi. Ni iki gituma tutavuga amagambo dushobora gusobanura ko habayeho isubiranamo ry’abanyarwanda ritewe n’ibikorwa bya FPR yashakaga gufata ubutegetsi budasangiwe?

  5. Samuel says:

    Komera Uwanyirigira.
    Nanjye ntyo. Uwitwa Rusesa… yazimiriyehe? Numva hari abavuga ngo akunda impiya byasaze. Ubanza Clinton yaramurumishijeho akaruca akarumira.
    “By the way”, ndahahamyako Rusesa yacengeye mu banyamerika n’abayahudi. Ikibazo, nkuko ubivuga, ni ukumenya akamaro azamarira Abanyarwanda.

    Niba akurikira, yakwisubiriza.

  6. Habakurama says:

    Uwanyirigira ati: iyaguye ntawe utayigera icyuma, binyibutsa nundi wavuze ati: uwagumiwe namenyo yaruguru namazi aramuhagama.

    Nange nti: utazi ikimuhatse areba ubugabo bwa se igitsure. Hari abahutu beshi ubu bashize impumu basigaye baramya uwabamazeho imiryango, inshuti, nabavandimwe. Ndetse bahindukiye kuba abagambanyi nabicanyi kabuhariwe kuri bene kanyarwanda.
    Mubuzima bwange bwose nzahora shimira Far-inzirabwoba ingabo z’urwanda baturwanyeho, barwana kubanyarwanda batarobanuye, baritanga bamennye amaraso yabo ngo tutarimburwa tugashira. Nyamara inkunguzi zabanyarwanda ntacyo byabigishije, ntacyo bibatwaye indiririmbo nimwe inyikirizo nimwe ngo Genocide yakorewe Abatutsi. Naho Ubwicanyi ndenga kamere bwakorewe Abahutu ntakibazo kandi Ubwicanyi ndenga kamere buruta kure cyane Genocide.
    Nibaza cyane ku bahutu babateruzi bibindi muri FPR ya kagome bikanyobera, niba uririmba genocide yabatutsi ukandika genocide yabatutsi ntiwandike Ubwicanyi ndenga kamere bwakorewe abahutu bwatangiye 1990 kugeza nuyu munsi 2016 bukomeje wandika iki? Ugamije iki? Ubwira bande? Witwaje iki?
    amateka azatubwira. Utazi ubwenge ashima ubwe.

    Abahutu bararimbuwe barashize kunyungu zabazungu mu kwiba amabuye yagaciro ya Congo, ninkotanyi zaboneyeho inyungu yazo yo mu kugarura ubwami mu rwanda. Nkabandi se Ntiriwe mvuga, inyungu yabo niyihe? Umwe wavuze ngo niyo inkotanyi zafata Byumba wasanga agiye kugwa ishyanga inkunguzi zirikungurira.

  7. Samuel says:

    Komera Bwana David Rudatinya.
    Mu nyandiko yawe,
    ISESENGURA KU NYANDIKO YA BWANA SAMUEL LYARAHOZE YANYUZE KU KINYAMAKURU INTABAZA KU YA 15 UGUSHINGO 2016,
    ndabonamo utubazo tubiri:
    1. Gusobanura ukuntu Abatutsi biteguriye jenoside yabo, mbese ukuntu biyahuye;
    2. Ushaka ko Samweli Lyarahoze atavuga uruhari rw’abanyamahanga mu mahano abera mu karere k’ibiyaga bigali, ngo kuko, kuri wowe, bitinza urugamba.
    Ibisubizo mu magambo make. Ntugomba kwitiranya Paul Kagame na FPR ye n’abatutsi bari mu Rwanda mu 1994. Abatutsi bari hanze y’igihugu ni bo bateguye Jenoside y’abatutsi bari imbere mu gihugu kubera ishyari n’ibindi ndagarukaho. Soma aha: http://www.inumanews.com/politike/1691-ni-ubuhe-butumwa-urukiko-rw%E2%80%99arusha-tpir-ruha-abacikacumu-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi.html
    Ku kibazo cya mbere, ndabisubiramo: UMUTUTSI Paul Kagame ni we wateguye Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu 1994. Yabifashijwemo na Museveni, Bill Clinton, Tony Blaire, Romeo Dallaire na Mwenyi. Ndabivuga ku mugaragaro kuko ibimenyetso bihari.
    – Icya mbere ni Loni. Loni yemeje ko Uwanuye indege yaritwaye Habyarimana na Ntaryamira ariwe wateguye jenoside yakorewe abatutsi; ni nde? Twese turamuzi ndetse tuzi n’abamufashije.
    – Igitabo cyanditswe na JMV Ndagijimana kirasobanura neza ukuntu “Kagame yatanze abatutsi ho igitambo” ku nyungu z’Amerika no ku nyungu ze bwite zo gufata ubutegetsi mu Rwanda, akabwiharira ndetse akanazabupfiraho. Twumvikane: mbere yo gutamba igitambo, guterekera … uhitamo itungo, uguteganya uko uraribaga… Uko gushaka aho uraribagira, icyo uraribagisha n’igihe uraribagira ndetse n’umuzimu uraritura ni byo byitwa gutegura, “planifier”.
    – Hari ibitabo byinshi bimaze gusohoka bigaragaza kuburyo budasubirwaho uko iriya jenoside yateguwe, CARNAGES, cya Pean, NEW SCRAMBLE FOR AFRICA, cya Robin Filipo… ibya Charles Onana. Niba wumva icyongereza, ndakurarikira gusoma Enduring Lies: The Rwandan Genocide in the Propaganda System, 20 Years Later.
    – nta n’umwe ushobora guhakana ko bamwe mu batutsi bishwe bazira icyo bari nk’abatutsi. Kuzira gusa icyo uri, nta cyaha wakoze, ni jenoside.
    Ku buryo bwimbitse nasobauye kera… uko Kagame yateguye jenoside yakorewe abatutsi aha:
    DUPUIS SE TROMPE FORT: LE GENOCIDE DES TUTSIS ETAIT BEL ET BIEN PLANIFIÉ AVANT CETTE DATE FATALE. | LeRwandais
    Ikibazo cya kabiri:
    Birantangaza cyane kumva ko hakiri abanyarwanda batazi ko Paul Kagame na FPR batarikuzapfa bafashe ubutegetsi iyo badafashwa na Museveni, Bill Clintoni, Tony Blaire…. https://www.youtube.com/watch?v=b8HPazeEJtM
    Ndahamagarira David Rudatinya kumva no kumenya ko mu gutsinda intambara, iyo ari yose, ingufu zikoreshwa ari izi:
    1. Diplomasi: ububanyinamahanga no kugira inshuti zikomeye ni cyo kiza ku mwanya wa mbere. N’Abanyamerika bakora “coalition” mu gutera ibindi bihugu. Ingero ni nyinshi.
    2. Amafaranga. Ubu byose biragurwa. Iyo ufite amafaranga ugura n’abasilikari bo kukurwanirira!
    3. Itangazamakuru. Kumenya kubeshya amahanga akakuyoboka ni no gukoresha itangazamakuru.
    4. Gushyirahamwe no kwitanga. Iyo abantu badashoboye gushyirahamwe bakaba n’abanyabwoba nta ntambara n’imwe bashobora gutsinda. Ni yo ndwara ikomeye opzisiyo ku gatsiko ka Kagame irwaye.
    5. Igisirikari. Ndibutsa David Rudatinya ko les ex. FAR, Inzirabwoba, zari ingabo z’igizwe n’abasore n’inkumi b’intarumikwa. Inzirabwoba zari zizi kurwana no kurwanisha amano. Niba utabizi uzabibaze Inkotanyi icyo zaboneye Iryabega… Inzirabwoba zatsinzwe na politiki mbi twese tuzi. Zatsinzwe no gukorerwa ambarigo, kubura amasau.
    Umwanzuro:
    Ndemera ko “akimuhana kaza imvura ihise” kandi u Rwanda ruzabohorwa n’amaboko, hamwe n’ibitekerezo by’abana barwo. Gutanga ibitekerezo, nko kugaragariza opozisiyo uburyo bwakoreshwa kugira ngo Amerika ireke gukomeza gushyigikira umwicanyi Kagame, njye mbona na wo ari umugaganda.
    Ndahamya ko opzisiyo ku gatsiko yonyine, idashatse inshuti, itifashishije ibihugu by’ibihangange nka Amerika itashobora kubohora Abanyarwanda, na mba.
    Ndahamya kandi ko jenoside yakorewe abatutsi yabayeho ku nyungu eshatu:
    – kugirango FPR na Kagame babone urwitwazo rwo kumaraho, burundu, icyitwa umuhutu mu Rwanda. Nta n’umwe utazi ko Abahutu bakorewe jenoside iruta izindi zose zabayeho. http://www.globalresearch.ca/the-new-rwanda-national-congresss-declaration-on-genocide-against-rwandan-hutu/5547110. Wakora iki igihe Amerika igishigikiye uwayikoze? “Rien”. Ubu nta muhutu uba ukirangwa mu Rwanda.”Turukwaze” y’abafaransa ni yo yatesheje Kagame kubamaraho vubavuba. Ubu atinya amaso y’amahanga, akabatsemba buhoro buhoro. http://www.globalresearch.ca/second-genocide-in-rwanda-slow-silent-and-systematic/5398459 Ni ko gahinda azapfana kuko atabamariyemo (Abahutu) umujinya wose rugikubita;
    – Kugirango Kagame afate ubutegetsi, abwiharire wenyine kuko n’abatutsi bo mu Rwanda barikuba bashyize; ndetse azanabupfireho. Ni byo tubona ubungubu yica abacikacumu nka Rwigara…no mu guhindura Itegeko nshinga;
    – Kugirango Amerika n’Ubwongereza bwirukane burundu, Abafaransa mu karere k’ibiyaga bigali, maze byiyibire umutungo wako nta nkomyi.
    Samuel Lyarahoze.

    • Uwanyirigira says:

      Urakoze bwana Lyarahoze kubitekerezo utanze, nibura biruta ibyo wari washyize munyandiko yawe twanenze cyane.
      Ku kibazo cya Rusesabagina uvuga ko azi gucengera ariko ntacyo wakivuzeho. Ese kuri wowe Rusesabagina azi gucengera ate ? Bikamara iki? Yacengeye he?
      Ese waba wibuka ishyaka Rusesabagina abereye umuyobozi ko njye nta ryibuka? Ryaba se rifite abayoboke bangana iki? Umuntu yaba azi gucengera akabura abamuyoboka muri partie politique ye? Ese nibura iyo partie politique inaracyabaho? Ntabwo nsuzuguye uwo Rusesabagina wawe ariko na none ibikorwa ubwabyo nibyo bikwiye kwivugira nkaba mpamya ko nta gikorwa cya Rusesabagina ndabona. Harya ubundi abagize comité y’ishyaka rya Rusesabagina niba atariwe n’umugore n’abana , abandi ni bande? Uwo niwe wita ko azi Gucengera se? Ubwo ubutaha uzatubwira Akishuri Abdallah uyobora Urukatsa cga Gasana Anastase uyobora Imvejuru ngo bazi gucengera ngo ubwo twabifashisha? Muvandimwe, yego iyaguye ntawe utayigera icyuma, ariko mureke dupfe kigabo

    • Kagabo Eugene says:

      Komera bwana Lyarahoze kuri ibi bitekerezo utanze. Hari byinshi nemeranya nawe kabisa. Gusa ahasigaye mureke duhaguruke twirwaneho kuko nta wundi uzaturwanira uretse twe ubwacu.

  8. iseta says:

    Babyise jenoside yakorewe abatutsi kuko mu ntangiliro muli mata 1994,abatutsi ni bo bahigwaga cyane,aliko muli rusange kubyita ubwicanyi ndengakamere mu banyarwanda ntiyaba apfobeje jenoside yakorewe abatutsi.
    Ikizwi kandi ni uko iyo kagame adahanura indege yali itwaye umukuru w’igihugu,ndetse akabikora yarabanje gushyushya abantu imitwe,biliya byose ntibiba byarabayeho. Ikibabaje kandi ni uko ubutabera mpuzamahanga bwabogamye bikabije cyane na fpr ikabigira urwitwazo,kubw’ibyo nkabona ubwiyunge mu moko abili(ubwa gatatu bwo bwemeye urwaje) buzagorana cyane ko ubutegetsi buliho bkomeje kumva ko nta makosa bwakoze kubera nyine uko kubogama kw’amahanga abushyigikiye.

  9. Rwarakabije says:

    David Rudatinya,
    Mbona wurengagiza icyo bits micro- na macro-environnement. None ko Lyarahoze avuga ibyemejwe mu rwego mpuzamahanga, akerekana ko ahubwo ibyakorewe about batutsi ari umututsi wabiteguye, wowe uvuga ngo twe abanyarwanda ntitwabyemera kdi ubutegetsi buri mu Rwanda nabwo bugizwe n’abanyarwanda urumva utigiza nkana. None iyo wumva ubwana bumwe bw’abahutu bwamagana ababyeyi babo, abandi ngo bariratana ko ari abo kwa Bagosora, bakahirisha mu gihugu, tuzabake ubwenegihugu kdi nta ni gihugu dufite? Ibi twabyita guterana amagambo y’ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *