Ngire icyo nibariza Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan n’abandi

1
  • Views 2357
  • Rating 12345
  1. Ndatangira igitekerezo mpera ku gushima:Ubundi aba bagabo ndabashimira kubera iyi ntambwe jyewe nita ntoya bateye yo kubwiza abanyarwanda ukuri nkuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye cyane cyane muri ibi bihe abanyarwanda twagombye kurangwa n’umuco wo kujya impaka zubaka kera kabaye wazabona ariho dukuye umuti w’ibibazo bitwugarije, n’ubwo ibyo bavuga byinshi abanyarwanda benshi bari batuwe babizi ariko kandi kuba bivugwa nabo n’ubuhamya bufite agaciro kuko babihagazeho.

Rwose umuntu atagiye kure nka Dr. Theogene Rudasingwa azi byinshi ku bibazo byagwiriye u Rwanda dukurikije umwanya yahawe wo kuba umunyamabanga mukuru wa FPR bagifata ubutegetsi  muri buriya buryo twese tuziranyeho.

Nkaba nababwira nti “Nimukomeze kuko ujya gutanga byinshi ahera kuri bikeya yiyemeje gutanga” kandi ibi aho bibereye byiza ni uko ntagahato babikorana, naho ubundi kubwanjye nemeranywa nabo kuri genocide y’abahutu yarakozwe, na n’ubu igikorwa, ndetse n’abayiteguye bakayishyira mubikorwa barabyigamba, iyo umuntu akubwira ko azavoma ingunguru akoresheje agafuniko n’ibindi byinshi, kandi koko bigakorwa na leta  kuburyo buteguwe neza bifite ubusobanuro,  ibimenyetso byinshi haba mu Rwanda no muri D.R.Congo uhereye kubyatangiwe za raporo (rapports) na ONU birahari keretse udashaka kubibona.

Ririya tangazo rinyibutsa ikibazo umusaza witwa Matata Joseph yabajije Dr. Theogene Rudasingwa ubwo bari mu burayi mukiganiro mbwirwaruhame  hashije imyaka nk’itanu ati.

”Ntimukibagirwe genocide y’abahutu yapangiwe i Buganda. “ Aha uyu musaza abantu batari bacye nanjye ndimo bahamya ko yavugishaga ukuri, kuko iyo urebye uko iriya ntambara ya FPR yashoje hakicwa abantu muri buriya buryo kugeza magingo aya, kandi ugasanga bicwa kuburyo bumwe butegurwa kimwe ibi bimenyetso ntakindi bisobanura”, Matata Joseph yabwiye Rudasingwa, “ati uraza ukagenda tutabonanye ati niwongera nzakugayira abantu   “.

Mumbabarire mbivuze mu magambo yanjye ariko ababyibuka ni gutyo igitekerezo cyahise. Uwo munsi umusaza witwa Ndangari nawe yatanze igitekerezo ati. ”Guhera cyera na kare abatutsi nibo bagashoza ntambara ku bahutu ngo uhereye ku mateka yacu”.

Aha ndibukiranya namwe ibyaranze uwo munsi ariko uyu musaza nawe yanyibukije ingoma z’abahinza (Abami b’aba Hutu ) uko barimbuwe n’ingoma ntutsi ntihasigare n’uw’umuti, twibukiranye ko aba batutsi bari barakiriwe neza n’abo basanze ntakibazo nakimwe bigeze babateza dukurikije amateka, nyamara bwaracyeye bakicwa ibishahu bikambikwa Karinga, aho tuyikirijwe hakajyaho idarapo (Drapeau) uretse ko abanyarwanda tutemera  kuvuga amateka yacu kimwe, ntekereza ko abanyarwanda benshi kw’ijana twabonye agahenge. Aha hari benshi bavuga ngo ubwo ni abahutu gusa bari bafite agahenge, ngo ubwo abatutsi bari bamerewe nabi. Uwabaza Rudasingwa wahuze abatutsi benewabo ndumva atavuga ko uko byari mbere ari bibi kurusha iby’ubu. Uwabaza abana ba Assinapol Rwigara bagizwe imfubyi n’ingoma ya bene wabo b’abatutsi ndumva bavugisha ukuri. Yewe ingero zerekana itandukaniro ry’iyi ngoma ya Kagame n’iyo yasimbuye ni nyinshi kandi zitangwa n’amoko yose.

Nimurebe ibyatangiye ku itariki ya 1/10/1990 bitangijwe n’abatutsi kugeza magingo aya, kandi ibyo ntabwo byabaye mu Rwanda gusa, mperutse kumva ikiganiro cy’imvo nimvano  Ferry Gakwaya  wo kuri BBC yagiranye na Baganda nasanze uko ubwami bw’abatutsi bo mu Rwanda ikibazo cyo kwanduranya kubo basanze  bacyambukije i Bugande, aho bakiriwe n’abo basanze bwacya bakabarimburira kw’icumu neza neza nk’ibyo mu Rwanda, ariko bikaba bidatangaje kuko ababikoraga ari bamwe ( ingoma ntutsi ) ubu se izi ngero nkeya muri nyinshi ntizaba zigaragaza ko Ndangari yari afite ukuri mu bitekerezo bye?

Twigarukiye ku cyanzinduye. Abasoma iyi nkuru ndashaka kubereka ko bitavuzwe ubwambere yewe nahamya ko ari kenshi kandi ababivuga bakavuga ukuri kutihishira.

Umuhanga w’umushakashatsi Prof Kambanda Charles mu biganiro yatanze, inyandiko ze, isesengura rye ati. ”Abantu bavuga Genocide yakorewe abatutsi gutyo mbahaye challenge, ati. Ntitubyumva kimwe none muze tubijyeho impaka“ . Nkurikije igihe yabivugiye mbona hataraboneka umuvuguruza uretse abandika utuntu tutanumvikana ariko bakanga  ko babiganiraho ngo twe tubumva tuvuge uvugisha ukuri.

Ese Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be ko numvise nubwo mwatubwiye genocide yakorewe abahutu, munashimangira ngo genocide yakorewe abatutsi, kandi ngo mukaba mwifuza kuzagira ikiganiro mpaka (conference de press) ngo mugatumira n’abandi  banyapolitike kuri iki kibazo kibangamiye abanyarwanda, muri make namwe mwatanze challenge. Ese  mwabanjirije kuri Prof Charles Kambanda nkuko nawe abyifuza ko twe twifuza ukuri kandi mukaba ariko mwiyemeje kutubwiza? Aha ndabivugirako mutemeranywa nawe ( aha ndavuga Prof Charles Kambanda ) kuri izi za genocide zombi uko muzivuga.

  1. Aba bagabo mw’itangazo ryabo no mu biganiro bitandukanye barivuguruza(contradiction) aho bavuga bati.” Iraswa ry’indege yari itwaye aba Presidents Habyalimana Juvenal na Ntaryamira Cyprien bombi b’abahutu n’abo bari kumwe ku mpande zombi ngo niyo mbarutso ya genocide yakorewe abatutsi, bati kandi itegeko ryo kuyirasa ryatanzwe na Paul Kagame w’umututsi, bakongeraho bati iyo Genocide yakozwe n’abahutu.” nkaba nziko muguha ibyaha inyito kandi nabo ndahamya ntashidikanya ko babizi (quarification des infractions) ndetse no gukurikirana ababikoze mu butabera uyu mugabo bashinja ko ngo yakomye imbarutso yo gukora iyo genocide yakorewe abatutsi, afite uruhare rukomeye kuri icyo cyaha muvuga (auteur prencipale cg co-auteur de l’infraction ) ndetse n’abandi bakoranaga cyangwa bakiri kumwe muri FPR bafatanije iki gikorwa  cy’ubunyamaswa, nibo bakagombye kuryozwa icyo cyaha mutwerera abandi cyane ko kugeza magingo aya abo bishinjwa ntibyabahamye nkuko byerekanywe n’urukiko rwabijejwe nubwo rwari rubogamye bikabije ( TPIR à Arusha).

Iiyo umuntu yitegereje imibonere y’ikibazo nkiyo kandi muvuga ko mwiyemeje kuvugisha ukuri, umuntu yabyita amarangamutima cyangwa kujijisha kubera izindi mpamvu zitandukanye wenda namwe mutinya ko zabagiraho ingaruka

Muravuga muti “ FPR n’igisirikare cyayo APR barwana guhera za Byumba, Ruhengeri n’ahandi henshi mu Rwanda bagiye bategura amanama y’abaturage yizwe neza bakabasuganiriza muri za stade, ibibuga by’umupira n’ahandi hatandukanye “ maze ngo bamara kuba benshi bashoboka kandi ngo bamaze no kuhazambira badashobora guhunga bakabashoramo amabombe, amasasu, amafuni, ibyuma n’ibindi, ariko twibukiranye ko ibyo byategurwaga na FPR nk’umuryango ( organization ) bigashyirwa mu bikorwa nayo ifatanije na APR igisirikare cyayo, kandi abasomyi nanone bibuke ko ibyo bikorwa byatangiranye n’intambara guhera muri za mirongo cyenda ( October 1990).

Ese Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be uwababaza bagahera aho bashakisha uwateguye iyicwa ry’abanyarwanda, aho wenda ntibazagira icyo bageraho bityo bakabwiza ukuri abanyarwanda n’abandi bose banyotewe ukuri?

  1. Rwose mu ntambwe yanyu ntoya y’ukuri navuze haruguru, nemeranywa namwe ko kuva Museveni yatera u Rwanda yambaye uruhu rwitwa  FPR Inkotanyi  bakoreshaga (APR INKOTANYI) guhera 1/10/1990 baje bica uwitwa umuhutu wese bashyikiriye kandi kuburyo bwateguwe neza hose mu gihugu cy’u Rwanda. Twahera za Byumba, za Ruhengeri no mu mayira baturutsemo bagana umujyi wa Kigali, bibanziriza yuko barasa indege yari itwaye abakuru bibihugu bibiri n’abo bari kumwe bose.

– Twongere twibukiranye ko muri Nyacyonga hari inkambi y’impunzi zirenga miriyoni zahungaga APR Inkotanyi uko igenda ibica bunyamaswa kandi kuburyo bigaragara ko byari byarateguwe neza nk’uko namwe mwagiye mubivuga, muziko bahatikirijwe, ariko se hakwicwa abantu bangana gutyo ukabasha kuzimanganya ibimenyetso gutyo gusa ntategurwa rihanitse riganisha kuri Genocide twumvikanaho?

– Mundebere ubwicanyi bwakorewe i Kibeho, uko hapanzwe  abagomba kwica kandi bakorera leta, ahagomba kwicirwa mu byiciro no mugihe ( espace and time ) abagomba kwicwa bagiye babasuganya buhoro buhoro kugera ubwo bicwa bararangira kandi bazira ubwoko bwabo ( aba hutu ). Ibi byabaye isi yose ibireba ibimenyetso birahari uwabishaka cyangwa wabikeneye yarabibonye, kandi namwe tubyumvikanaho.

– Murebe ubwicanyi bwabereye muri D.R. Congo bukozwe n’ingabo z’u Rwanda bugambiriye ubwoko bw’aba hutu, aha ntabwo twahatinda kuko hari raporo ( mapping report ) isobanutse n’ubwo  nayo kuyisohora bitoroshye kandi ngo hagakurwamwo byinshi n’ibyasigaye bigaragaza umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abahutu  kandi nabyo tubyumvikanaho.

Umwanzuro

– Banyarwanda banyarwandakazi,  abatwa, abatutsi n’abahutu duhuriye ku gihugu cyacu Rwanda dukunda twese, muziko duca umugani mu rurimi rwacu ngo ujya gukira indwara arayirata. None rero mureke turate indwara yacu ntamarangamutima, nta kubogamira aha n’aha kubera uwo uriwe, abatwa bo ntabwo twirirwa tubavuga kuko twarabahemukiye bishoboka kandi tubyemeranywaho ko twabasanze mu rwatwibarutse bakatwakira ntabugome. Ibi ndabivugirako nta nahamwe mu mateka nigeze numva aho umutwa yarenganije umututsi cga umututu amuziza uwo ariwe, nyamara twe twamaraniye mubyo twabasanganye turabibagirwa bazirako ari banyakamwe, kandi twari dufite inshingano yo kubafasha no kubashyigikira uko bishoboka nk’abavandimwe, ibi ndabishimangira mpamya ko abahutu  n’abatutsi ibibazo abatwa  bafite tubifitemo uruhare rutaziguye, tukaba dufite icyo tubagomba rero mugihe twabona akanya

– Muti turwaye ndwara ki ngo tuzabe ariyo turata maze nimara kugaragara  turarame tuyinywere umuti? Indwara ntayindi n’ubwicanyi bwa hato na hato bwatwokamye abahutu n’abatutsi, maze uvuze ko ashaka gukemura ikibazo akaganisha aheza hamubereye n’ubwoko bwe ati” Mvugishije ukuri “ mbese amateka yacu turayavangavanga kandi buri wese agahera aho ashaka kugirango avuge ibyo yifuza. Ariko se urwango  rw’abahutu n’abatusi rwahereye he?

Nk’umwanditsi nanditse ndaramye ntitaye kubwoko bwanjye, nkurikije amateka nize, nasomye, cg nabwiwe,  uru rwango  twivurugutamo ruhera kw’irimburwa ry’abahutu bagiye bakorerwa n’ubutegetsi bwa cyami ( Tutsi ) dore ko bashakaga kubasimbura k’ubutegetsi gakondo babasanganye aribwo ( aba Hinza ) abayoboke bari ababo bakabagira abaja n’abacakara.

– Rucunshu bamwe batangiriraho sinayitindaho, yego nayo yabaye amateka mabi yacu (abanyarwanda ) ariko ryari isubiranamo ry’abatutsi, kikaba ataricyo kibazo nyamukuru tuvuga ubu.

– Impindura matwara yo muri 1959 (Revolution populaire ) nayo sinyitindaho kuko yatewe n’irimburwa ry’abahutu, bakaba barayibonagamo ibisubizo by’akaga barimo, gusa hari abatinda k’uburyo yakozwe niba bemera ko yari ngombwa, icyo n’ikindi kibazo.

– Ihirikwa rya leta kuwa 5/07/1973 riri mu mateka y’u Rwanda abantu bavuga ko ryaryanishije abana b’u Rwanda ariko ikaba atariyo nyirabayazana y’amakimbirane n’urwango rw’abahutu n’abatutsi, gusa bamwe bavugako aricyo cyakomeje Kiga na Nduga muzi aho bitugejeje magingo aya.

– Rurangiza yahekuye u Rwanda kuva kuya 1/10/1990 maze byagera kuwa 6/7/1994 bikaba akumiro, kuva icyo gihe na n’ubu abantu bakaba bibaza uko aka kaga tuzakavamo, bamwe ntidushidikanya ko hagarutse ingoma ( ubutegetsi ) nkiya cyami ariko yo ikaba ifite ubugome n’ubukana byo kumara abana b’u Rwanda.

Nonese bavandimwe banyarwanda, iyo ngoma yaje ite?

Ese ntacyo yaba ipfana niyakuruye imyivumbagatanyo y’abaturage ( Revolition ) yo muri 1959 ? Maze hakaba hakenewe iyindi myivumbagatanyo wenda ifite ubukana kurusha n’iyambere? Ngaho bavandimwe ni mubitekerezeho, ngicyo nanjye ikizame ntanze ( challenge ) ariko ntararangiza nakongera ngashimira Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be kuko umurimo umuntu yakoze ntitukawugaye gusa ahubwo tujye twunganirana, ndababwira gutyo kuko inyandiko maze iminsi nsoma ku mbuga zijyanye n’iri tangazo aba bavandimwe basohoye tuziteruye tukazirambika ku meza, maze tukaziganiraho nkabanyarwanda tutaryaryana, hari  icyo twageraho wenda kikaduha n’umusingi wo kongera kubaka u Rwnda rutagira imiborogo.

– Nubwo tujya tuvuga ko Kagame n’agatsiko ke gatoya batabwirwa ibiganiro, mureke twe tuzabyikorere maze turebe ko ako gatsiko gato ariko kazaturusha imbaraga, kuko niba abantu bakeneye gukorana kugirango barusheho kugira ingufu, hari n’imirongo migari baba bakeneye kumvikanaho, bitabaye  gutyo tuzaba dutiza umwanzi ingufu.

Umusomyi w’Intabaza

Samson Mutaganzwa

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to Ngire icyo nibariza Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan n’abandi

  1. Rukara says:

    Iyi nayo ninkotanyi na kazi kazo.

    https://t.co/HeYm29sc6P

  2. Rukara says:

    Abavuga bose bajye bahera muri 1988 igihe abanyamerika bazaga mu rwanda gusaba presida Jouvenal Habyarimana inzira yo gutera Congo no kugura ku Gisenyi akaba ariho bubaka inganda zabo zamabuye yagaciro ya Congo. Presida Jouvenal Habyarimana yahise abirukana ako kanya yabahaye amasaha make cyane kuba bavuye kubutaka bw’urwanda yabwiye ko batatera umuturanyi we baturutse iwe, kandi igihe baba bateye umuturanyi we aba ari we baba bateye. Uko niko abanyamerika bakozwe nikimwaro birukanka batareba inyuma. Amerika ntiyarekeye aho mu kureba uko yazayogoza Congo mukuyisahura nibwo yabonye inkotanyi zisaba ubufasha bwo gutaha iwabo mu rwanda bakava mubuhungiro, nibwo abanyamerika babwiye inkotanyi ko babafasha gutaha iwabo mu rwanda kungufu za Gisilkare kugera bageze kubutegetsi hanyuma inkotanyi zikazabakorera kunyungu yose ya amerika mu karere kibiyaga bigali. Barabisinyira bose kubwubwo bufatanye bwuko Amerika ishyira inkotanyi kubutegetsi mu rwanda ku kiguzi icyo aricyo cyose hanyuma inkotanyi nazo zikazakorera amerika muri byose bazakenera gukora mukarere kibiyaga bigali cyane kwinjira muri Congo no gusahura imitungo kamere ya Congo yose.

    Abo bose bakoranye ninkotanyi babanze bavuge kuri iki kibazo niba batabivuga nukuvuga ko nubundi ari inkotanyi ziri kwihinduranya nkuruvu mubucabiranya bwo gukorera ba mpatsibihugu muyindi mitwe mishya nkuko amayeli yinkotanyi ari 1000.
    Gufata umugambi mubisha wo kurimbura abahutu bose babanyarwanda nuko bampatsibihugu bize ku bahutu basanga ari abantu badakunda ibyubwicanyi kandi bishoboka ko ari abahanga, bakunda kwikorera no kwitunga ko bidashoboka gukorana nabahutu. Abanyamerika babwira inkotanyi ko bagomba kwica abahutu bose mu bishoboka byose bakabarimbura ntihazagire numwe uzapfa abyuye agatwe, mbese bagakoma Fagiya kurimbura ubwoko bwabahutu ninkotanyi wari wo mugambi wabo wo kuza tsembaho abahutu mu rwanda ninyuma y’urwanda kandi ko bazafatanya muri uwo mugambi mubisha.
    Mwese mwihere amaso kuva inkotanyi zitera urwanda muri 1990 uko zaje zitemagura abahutu aho zinyuze hose murebe muri 1994 zifashe ubutegetsi na nyuma yo gufata ubutegetsi binkotanyi mu rwanda mwese mwirebere kandi mwigeze mumenye icyo gukora.

    Ingamba zo guhindura amateka y’urwanda ariho ubu naho intwali nintwarane kuruta ibyabayeho byose mu rwanda. Urugamba rwo kubohora urwanda nabanyarwanda ntabwo ari urwo abanyapolitics, ntabwo ari urwo Amashyirahamwe na mashyaka cg amashyano. Urugamba nurwo kwambarira ntabwo ari urwo kwambara amakote naza karuvati ahubwo ni urugamba rwintwari za bagabo babanyarwanda ba bene kanyarwanda.

  3. Kagabo Eugene says:

    Ariko se ubundi iri shyaka ry’abantu batatu gusa muribona mute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *