ITANGAZO LYA FDLR RIGENEWE ABANYARWANDA N° 2016-007: NTA GUSHIDIKANYA CNRD UBWIYUNGE NI UMUTWE UKORERA FPR INKOTANYI Y’UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME

FDLRBanner
  • Views 2411
  • Rating 12345

Urugaga ruharanira demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) ruratangariza abanyarwanda aho bari hose ko CNRD UBWIYUNGE yashinzwe tariki ya 31/05/2016 n’abigumuye kuri FDLR bayobowe na Ndagijimana Laurent bita Irategeka Wilson cyangwa Lumbago nta gushidikanya iri gukorera FPR Inkotanyi.

Gahunda CNRD ifite ni ukwica rubozo, gutoteza no gucyura bunyago impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo (RDC). Ibyo bari kubifatanya n’indi mitwe isanganywe icyo kiraka cya Kagame ariyo: Raia Mutomboki, NDC ya Tcheka, Chandaila n’indi tutavuze. Ibi bigaragazwa n’ibikorwa by’agahomamunwa CNRD imaze gukora mu gihe kitageze ku mezi 6.

Muri ayo mahano twavuga akurikira:

  1. Mu bitero byakozwe ku mpunzi z’abanyarwanda mu kwezi kwa 8 n’ukwa 9 muri uyu mwaka muri Bwito (Rutshuru-Nord Kivu) CNRD ni yo yarangaje imbere ingabo za Kongo (FARDC) n’indi mitwe yiyemeje gutsemba impunzi (chandaila, NDC Tcheka,…) maze amashyamba impunzi zari zihishemo bayatwikisha urubura rw’amasasu n’amabombe. Impunzi zitahaguye, inyinshi zaburiwe irengero. Naho izafashwe mpiri CNRD imaze kuzikwena no kuzicuza byose yazohereje mu Rwanda ku ngufu yifashishije FARDC.
  2. Nyuma y’ibyo bitero, impunzi yose baguyeho bagasanga cyangwa bagakeka ko itabemera, iyo batayishe bayicyura mu Rwanda ku ngufu babinyujije na none kuri FARDC. Mu bo CNRD imaze kwica twavuga: Tugume Kaboko ; Muhutu JeanNepo ; Rukara Jules na Nyirabihogo Clarissa.
  3. Ubu twandika iri tangazo, Enock Dusabe, umusaza w’imyaka 70 n’umuhungu we Michel, baburiwe irengero nyuma y’uko tariki ya 12/11/2016 baguye mu gaco k’aba CNRD bayobowe na lt col Mariko. Amakuru atugeraho avuga ko izo nzirakarengane na zo zahawe FARDC ngo izirohe mu Rwanda.

Urugaga FDLR rurasaba impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi guha akato umutwe wa CNRD Paul Kagame ari gukoresha kugira ngo arebe ko yagera ku byamunaniye imyaka isaga 20.

Mpunzi, mube maso: ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka.

Bikozwe tariki ya 20/11/2016

La Forge Fils Bazeye

Umuvugizi wa FDLR

Tel: +243-812 808422

Email: bazeyefils@gmail.com

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to ITANGAZO LYA FDLR RIGENEWE ABANYARWANDA N° 2016-007: NTA GUSHIDIKANYA CNRD UBWIYUNGE NI UMUTWE UKORERA FPR INKOTANYI Y’UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME

  1. WILLY says:

    IL FAUT GUHASHA ABAGAMBANYI

  2. Bucyanayandi says:

    FDLR ni abagabo ntabwo ari utugabo, icyo gukora baracyizi. Inkotanyi zihora zikanga aba bagabo bintwali niyo mpamvu zihora bikanga balinga.

    Umunsi Rwara Rubundikiye mu mashyamba rwabyuye umugara igihugu kizabyara igihunyira.

  3. Mukunzi says:

    FDLR ikwiye kugaba ibitero murwanda, ikareka gukomeza guhitisha amatangazo atagira iherezo.

    • Kagabo Eugene says:

      Wowe ukwiye gukora iki? Ese ko muba muvuga ngo FDLR ikwiye gukora ibi n’ibi mwe mukwiye gukora iki? Keretse niba bitakureba, ariko bitakureba nabwo wakwicecekera aho kuvuga ubusa

  4. iseta says:

    Abakulikira muratubwire ibya Nkusi na Shikama ye. Aheruka kutugezaho urupfu rwa Mucyo, none twabuze akanunu ke.

    • Kigali Ave. says:

      Nkusi inkotanyi zaramushimuse yaburiwe irengero wasanga ari ikami hamwe izuba ribyara ijoro kwa nyamutezi ikinywamaraso kagome inyenzi inkotanyi.

  5. kagabo, centy. says:

    Intambara zose mwarwanye,imyaka yose mwarwanye koko Wilson Irategeka abananire? Oya, No. ntibishoboka, uyu ngo ni Ndagijimana Laurent ariwe Wilson Irategeka nimumuvugutire umuti urura cyane awunywe ndetse nabo bafatanyije bose ni mubagote. FDLR intwari zacu mugongo mugali uduhetse ntimudutererane kuri ababagome, abicanyi biyemeje gukorera umwanzi, kudutsembaho kandi mwari mwaraturinze, nuyumunsi nimuturinde inkota ya CNRD Wilson Irategeka. Nimuce iteka kuriyi nkunguzi yariye akataribwa nundi wese abonereho, ni mutange Gasopo buri wese yigireho.

    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *