KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA: AHO WA MUGAMBI W’INKOTANYI WO GUSENYA KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA NTIWABA UGEZWEHO?

1
  • Views 2779
  • Rating 12345

Inkuru yasohotse mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane mu binyamakuru bikorera inkotanyi ikibiri ku isonga kikaba IGIHE ni itangazo rivuga ko ngo Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi zuko abayoboke bayo bakoze jenoside y’abatutsi. Umukuru w’inama y’Abepiskopi b’u Rwanda Musenyeri Philipo Rukamba niwe wasobanuye uko iryo tangazo riteye kuri BBC Gahuza: http://www.bbc.com/gahuza/amakuru-38045829.

NI NDE URI INYUMA Y’ IYI NDUMUNYARWANDA YADUTSE MURI KILIZIYA GATOLIKA?

Banyarwanda banyarwandakazi,
Kiliziya Gatolika ntabwo yigeze ijya imbizi na FPR inkotanyi na ba sekuruza bazo. Abatabizi cyangwa abakiri batoya, bajya bumva FPR iyo igoreka amateka yamagana Kiliziya Gatolika ngo niyo yafashije ko habaho revolusiyo ya 1959 yatumye ingoma ya cyami iva ku butegetsi.

Intandaro ya mbere yo kwikorera Kiliziya Gatolika yatewe n’ibaruwa Mgr Perraudin wari Archeveque icyo gihe yandikiye abakristu b’u Rwanda. Iyo baruwa yitwa Super omnia Caritas », mu gifaransa yitwa: « Par-dessus tout, la charité »mu Kinyarwanda twayita : URUKUNDO mbere ya byos, mwayisanga kuri link: http://desk.rwandainfo.de/haine_eglise_1_111.html. Iyi link ikora neza iyo muyishyize kuri queue ya GOOGLE aho kuyandukura muri https…

Iyi baruwa iyo uyisomye wibaza aho bariya batutsi b’abahezanguni bakura imvugo mbi bitiriye uriya Musenyeri bamutiza amazina mabi yose : ingengabitekerezo, jenosideri, nibindi..Nyamara nta musenyeri watoneshaga abatutsi kurusha uyu mu archeveque.

Ariko kuko atakoze nka ba Clinton ngo asigatire ubuhake n’ubucakara bwariho, ahubwo akavugisha ukuri ku mibanire y’abantu uko yakagombye kumera nk’abantu b’abakristu nyabo, nta kiza na gito umututsi w’umuhezanguni yamubonaho. Iyo nzika bene Ngoma ya cyami/FPR yabaye nk’igisebe cy’umufunzo mu mitima yabo maze igihe batera u Rwanda baza bafitiye Kiliziya umujinya udasanzwe.

Abahutu nibo babarirwa ku bwinshi mu Rwanda (nubwo ntazi ubungubu aho FPR ibagejeje ibakura ku isi). Kiliziya ifite abayoboke benshi birumvikana ko abahutu nanone baza aribo benshi. Ni ukuvuga ngo Musenyeri Rukamba iyo asabira ngo abakristu babo bishe abatutsi, ni ku bwoko bw’abahutu aganisha. Inama y’aba bepiskopi iragusha murya Kagame na FPR ngo abahutu bishe abatutsi bagomba gusaba imbabazi. Kubera ko abo bakristu batasaba imbabazi z’ibyaha batakoze,FPR yakoze uko ishoboye ngo ikoreshe abasenyeri bo mu Rwanda (abavuga rikijyana ni abatutsi) maze bashimangire NDUMUNYARWANDA muri Kiliziya.

Abahutu rero muri Kiliziya barimo kwerekwa ko ari abicanyi. Nyamara ubwicanyi FPR yakoze mu Rwanda no mu karere, burenze ubwicanyi bwose bwabayeho mu mateka y’isi. Ariko se kuki abo bicanyi bo, Musenyeri Rukamba atabasabira imbabazi? Nuko amaraso bamena nta gaciro afite? Nuko se ubwicanyi bakora ari uburenganzira bwabo?.

IMWE MU NTEGO Z’INTAMBARA YA FPR YARI UGUSENYA KILIZIYA GATOLIKA

Abatutsi b’abahezanguni ari nabo bakoze umugambi muremure wo gutera u Rwanda ndetse n’akarere bafatanyije n’abanyamahanga, abenshi muri bo bataye idini Gatolika bayoboka andi madini. Ba Theogene Rudasingwa bayoboka za Born Again, ba Feu Inyumba Aloysia bari ababikira bahubuzamo ibitambaro bayoboka ibidini ntazi byo mu ishyamba ku rugamba, n’abandi… N’abatarahinduye idini cyane cyane abitwa ko bihaye Imana bagumye muri Kiliziya Gatolika atari ubundi bumanzi, ahubwo ari ukugira ngo bayimunge bayisebye nkuku barimo kwihanukira ngo Kiliziya yakoze jenoside y’abatutsi…Musenyeri Rukamba nareke kujijisha mu manyanga ya gitutsi ngo “si Kliziya isaba imbabazi” Bamenyereye kuduhindura nayo. Iyo utangiye invugo ngo “Dusabye cyanga Turasaba…mwitwa ko muri abepiskopi, ikindi gisigaye kugira ngo yitwe ko ari Kiliziya isaba imbabazi ni ikihe???

Ubucabiranya, ubunyanga nabo barabyiyemerera ko aribwo bakoresha kugira ngo barindagize rubanda. Niba mugira ngo ndabeshya, ababishoboye bazasome igitabo cyanditswe n’umututsi w’umuhezanguni KAJEGUHAKWA VALENSI yanditse FPR imaze gufata ubutegetsi, kitwa “RWANDA DELA TERRE DE PAIX A LA TERRE DE SANG ET APRES?” Iki gitabo gishobora kuba cyaravuye ku isoko ariko muzabaririrze abagifite babatize.
Muri iki gitabo Kajeguhakwa mu bwirasi bwa gitutsi aravuga ukuntu ya mobilije (mobiliser) abapadri b’abatutsi barimo Nyakwigendera Padri Ntagara (abo ku Nyundo baramwibuka), ba Frere Gerard, n’abandi ngo bamunge ubutegetsi bwa Habyarimana dore ko kwa Habyarimana abo batutsi niho biberaga bamurya umutima ngo we ni mwiza ntameze nka Kayibanda !!!

Niba rero abapadri b’abatutsi barakoze akazi ko gucurika abategetsi bo hejuru ngo FPR izabagwe gitumo, abo bapadri bakoreraga Imana cyanga Shitani? Niba abapadri baracengeraga ubutegetsi bwa Leta ngo ihirime, Kiliziya yo barimo ndani kandi yanzwe kuva kera izira ngo yamaganye akarengane k’abahutu, murunva akaga kari kayitegereje FPR imaze kugera ku butsgetsi.

Niko byagenze, inkotanyi zageze mu gihugu feri ya mbere yabaye iyo kurimbura abasenyeri i Gakurazo bamaze kubakorera iyicwarubozo ritavugwa. Barangije babaroha mu cyobo nkuko bahamba imbwa. Kugeza n’ubu Ibingira na Kabandana bishe abo basenyeri, ntabwo Musenyeri Rukamba n’abo ayoboye babona icyo gikorwa ari kibi cyo gusabira imbabazi. Genda Rwanda waragowe!!!!

HASIGAYE KURYA AMATURO YA KILIZIYA NGO BARIHE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KUKO NIKO FPR YABITEGUYE KERA

Igihe FPR yahisemo kumaramara abasenyeri b’abahutu ngo yimakaze ubutegetsi bw’abatutsi haba muri Leta haba no muri Kliziya, birumvikana ko imyanzuro izajya ifatwa ari iya Apartheid ikorerwa abahutu. Niba mwabonye ibyishimo inkotanyi zifite mu binyamakuru zabyo, ubu zirabyinira ku rukoma ko amafaranga ya Kiliziya dutanga mu maturo nayandi ava i Roma yose bagiye kujya bayifunga nkuko bamaze imitungo ya rubanda bahereza abana b’abatutsi mu gihe nta mwana w’umuhutu ubona n’urutoboye kandi nawe inkotanyi zaramwiciye ababyeyi cyangwa abavandimwe.

Ntimuzatangare mwunvise ba Mgr Rukamba basinye ibaruwa ivuga ngo abana b’abatutsi bagomba kugabana amafaranga dutura muri Kiliziya. Amahano aba muri uru Rwanda ntahandi yabaye.

UMWANZURO

Mbanze mbwire Mgr Rukamba n’inama ye y’abepiskopi
Ba Nyakubahwa,
Ubundi twigishijwe kudacira imanza abihaye Imana kuruta uko twitwara ku bantu basanzwe; ariko ibyo muri uru Rwanda biragoye kugira ngo tubone mu basenyeri nka mwe ababyeyi bacu.!

Biragoye ko mwanyunvisha ngo abayoboke ba Kiliziya Gatolika bijanditse mu bwicanyi nibo musabira imbabazi, maze inkotanyi mwirirwana musangira, zarimbaguye abasenyeri ba Kiliziya zibaziza gusa ko ari abahutu mukumva ko zo ari abatagatifu.

Biragoye kubabona nk’abayobozi ba Roho z’abantu igihe mufasha FPR gukora ivanguramoko ku bantu bishwe bazira ububisha ubwaribwo bwose. Biragoye kunyemeza ko mukorera Imana mukomeje kunmva Ibingira waroshye Mgr Phocas Nikwigize muri Lac Vert amaze kumukoreraho iyicarubozo rikabije, ko yakoze umurimo mwiza kubera ko uwo yishe ari umuhutu.

Bikomereye benshi kumva uburyo mukataza ngo murasomera abakristu za missa mwigisha urukundo mu gihe murekera abihaye Imana bagenzi banyu mu cyobo inkotanyi zanyu zabarunzemo nk’abarunda imirambo y’imbwa.

Ese koko mwemera ko Imana ikunda bose (ababi n’abeza) ibaho??Biragoye kwemera ko mukorera Imana mufasha Kagame kwicaza politiki mbisha ya NDUMUNYARWANDA yo gukomeza guhonyora ubwoko bw’abahutu (mujijisha ngo ni abayoboke ba Kiliziya Gatolika) mubicisha humiliation, depression maze mukicara mugashisha nkaho n’ Imana muyibeshya ikabyemera.

ESE KOKO IBI MUKORA MUBA MWABIBWIRIJWE NA ROHO MUTAGATIFU? Ese nitubabona nk’abafite gahunda yo gusenya Kiliziya Gatolika mu Rwanda tuzaba twibeshya? Ibi byose mbabajije ndabikomatanyiriza mu kibazo cya nyuma kimwe: KOKO MWEMERA IMANA cyangwa MWITWIKILIYE UMWENDA WERA NKA CYA KIRURA KIYAMBITSE URUHU RW’INTAMA?

Namwe bavandimwe dusangiye ukwemera muri Kiliziya Gatolika bamereye nabi,
Bakristu Bakristukazi ba Kiliziya Gatolika,
Mucyo twibuke abacu bishwe, barimo kwicwa , bafungiwe kamama bazira ubwoko bwabo indyandya zita ngo ni “abayoboke ba Kiliziya gatolika bayobye bakijandika muri jeoside yakorewe abatutsi”. Mucyo twibuke abo bana n’ ababyeyi barimbaguwe mu buryo bubi bunyuranye iyo mu mashyamba ya Congo. Mucyo twibuke abapadri bacu bishwe n’inkotanyi iyo za Byumba Rwesero n’ahandi bazira ko ari abahutu. Tubasabire.

Mucyo dusabire n’aba basenyeri bakorera ubwoko bwabo bw’inkotanyi bakazifasha kwimakaza ikinyoma mu gihugu. Dusabe Imana ibahe guhinduka basezerera ingoma y’umwijima bakorere Imana nkuko bari barayisezeranyije, kandi iduhe natwe kwihanganira agasomborotso badukorera banadushinyagurira. Tubasabire ku Mana ibahe kuva mu by’amoko bakore umurimo yabashinze bareke kwijandika mu kwica Roho z’abantu babatongera ibyaha batakoze.

Gusa ntabwo gutega agatwe ariwo muti; dutinyuke tubwize ukuri abakorera umwijima bose kabone naho baba bambaye umwenda wera wo kuturangaza. Muze dusabe Kiliziya ishyingure mu cyubahiro abihaye Imana baroshywe mu cyoboi Gakurazo. Muze tubibasabe mu nyandiko ndetse nibiba ngombwa tuzabibasabe no mu ngendo. Ntibakomeze kudushinyagurira bakomeretsa impfubyi zitagira gifasha; ntituzabemerere kutwaka amaturo duha Imana ngo baya desacralize bayaha Ibuka n’ingabo zayo kuko ibyacu bakomeje kurya biyicariye byarenze igipimo. Intwaro z’urumuri turazizi tuzambare maze duhangane n’abakorera Sekibi bose bagamije kwimakaza ingoma z’isi ubuziraherezo, kandi tumenye ko Imana yo itabeshywa.

Dukomere.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

13 Responses to KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA: AHO WA MUGAMBI W’INKOTANYI WO GUSENYA KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA NTIWABA UGEZWEHO?

  1. Ntacyo kiliziya yigeze imarira abanyarwanda. Ahubwo, niba Imana ibaho, yanga Abahutu. Ibyabaye kuva amateka yu Rwanda atangira, nibikomeza kuba, byerekana ko niba Imana ibaho, yirirwa irwanya abahutu, ibarimbura kuburyo bwose ishoboye. Nta munyarwanda ushaka kumva uku kuri nubwo amateka yirirwa yerekana uku kuri.

    Kiliziya igombwa gufatwa nka Kagame, igafatwa nk’umwanzi kubera nubwo Kagame yica abahutu, kiliziya niyo yahinduye abahutu abaja mumyitekerezo yabo. Abazungu bazaniye abahutu iryo dini rya kizungu ku ngufu, akaba aribo bazanye Kagame mu Rwanda ku ngufu , yica abahutu, asenya repubulika yabo, none abahutu bo bagapfukama basenga bavuga ngo Imana izatabara, “ukuri” kuzamenyekana, nutundi tujambo tutagira akamaro cyereka kugira abatwumva biyibagize ibibazo barimo.

    Biranababaza kubona abanyarwanda mubukristu bwabo, bishimira kwiyita “intama z’Imana”!Intama ntago zakwigenga, iyo imwe yiteye mumwobo, izinda ntama zirakurikira zikita mumwobo. Ubuzima bw’intama ni ugutegekwa, gukurikira, kwicwa no kuba ibiryo gusa! Mwaretse ibya amadini no kuba intama zitakwigenga, mukaba INTARE zigenga

  2. iseta says:

    Erega ntimubitindeho,abakozi b’Imana baligaragaza,n’aba shitani na bo bafite uko bitwara.
    Uwingabire M. Rose uvuze neza cyane,benshi bumva ko fdlr ali nk’inkuba ikubita ntawe uyiteye inkunga,nyamara nta n’umwe wahunze atumva amasasu avuza ubuhuha. Baliya bavuga ngo nigire icyo ikora reka na bo tubabaze tuti: “mwe murakora iki ngo fdlr ibunganire cyangwa ikigendereho”?

  3. Mugabo says:

    Muvandimwe Peace,

    Ndabona usa n’uwababajwe n’ibyo Kiliziya gatolika yakoze byo gusaba imbabazi (nazo mbona ari iza nyirarureshwa) ngo ku bantu bayo bishe, ni ukuvuga abapadiri, abakristu, abamasoeurs (b’abahutu bien sûr) ngo bishe abatutsi ariko ikirengagiza nkana abahutu bishwe n’inkotanyi cyangwa ndetse bishwe n’abakristu b’abatutsi kimwe n’abishwe n’abapadiri n’abafrères b’abatutsi. Mbese muri make ikabikora nk’uko FPR Ibishaka (à la FPR).

    Ukagaragara rero nk’aho utari kubyumva ndetse ko byanakubabaje cyane ukuntu kiriziya yakora ibintu nk’ibyo. Siko bimeze niba ntibeshya?

    Muvandimwe Peace, ndagirango nkwibutse ikintu kimwe wowe Peace ndetse n’abandi banyarwanda benshi mukunda kwirengagiza ukuri kubera ahari kamere yanyu cg umutima wa kimuntu ubarimo (sinzi niba ariko nabivuga) ibyo rero bigatuma mutumva cyangwa ngo musobanukirwe na byinshi bibera muri kariya kadomo kacu kubera uko kwirengagiza.

    Icyo nshaka kukwibutsa rero nta kindi kandi nawe ga usanzwe uzi nk’uko nabikubwiye (ahubwo ukabyirengagiza) ni uko:

    – MU RWANDA TUGENDERA KU MOKO ku rugero rurenze 110%
    – Mu RWANDA UBWOKO NI SACRE (Cyane cyane ku batutsi)

    Iyaba rero wari wariyemeje kutazongera kwirengagiza uko kuri (realité) kwacu nk’abanyarwanda, hafi ibibazo byose wibajije muri iyi nkuru ntiwari kwirirwa uta umwanya wawe ubyibaza.

    KUGENDERA KU MOKO.

    Mu Rwanda ikibazo cy’amoko kimaze gutera inkeke ku buryo buteye ubwoba, ku buryo njye ku giti cyanjye mpamya ko kimaze kwikuba inshuro zirenze 20 ugereranije n’uko cyari kimeze mbere ya Juillet 1994 , kubera ingufu FPR fpr yagishyizemo kugira ngo ubutegetsi bwayo bushinge imizi.
    Uti gute? kuri ubu mu Rwanda mu nzego zose z’ubuyobozi ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri munsi amoko aza imbere y’ibintu byose. ku buryo:

    – Iyo umuntu avuze ikintu gisekeje (muri taxi,parties,bars, etc.), mbere yo guseka ubanza kureba ubwoko bw’ukivuze kugira ngo umenye niba useka cg niba ubyihorera.
    – Iyo umuntu agize ibyago, mbere yo kubabara ubanza kureba ubwoko bwe kugira ngo umenye niba wifatanya nawe cg niba atari ngombwa.
    – Iyo umuntu ashinze ishyirahamwe cg group runaka n’iyo yaba ifite intego nziza kajana mbere yo kurijyamo ubanza kureba ubwoko bw’abaryiganjemo cg
    abariyoboye ubundi ukabona gufata icyemezo cyo kujyamo cyangwa kubyihorera
    – Sinirirwa mvuga itangwa ry’akazi, cyangwa amavantages mu kazi (iyo wabashije kukageramo), kuzamurwa mu ntera, missions,… ibyo byose ubwoko buza mbere y’ibindi.
    – N’amadini nayo rero ntiyasigaye inyuma. Bizakugora cyane kubona Pasteur, Bishop, Padiri w’umuhutu akurikirwa n’abatutsi benshi mbese ngo usange bamwibonamo nk’icyitegererezo. Oya uzasanga ahubwo akundwa kandi agakurikirwa cyane n’abahutu kuko nyine nawe ari umuhutu. Iyo rero uwo muhutu ari umuntu utarya iminwa cg ngo ahakirizwe kuri fpr bihita bihumira ku mirari abatutsi hafi ya bose baramwitaza (iyo batamugambaniye ngo aveho). Kimwe n’uko utazabona umupasteur cg Bishop w’umututsi yibonwamo cg ngo ashagarwe n’abahutu benshi. Uzasanga nyine abamwibonamo ari abatutsi kuruta uko yibonwamo n’abahutu. Iyo rero ari umukarabya wa fpr n’ibyayo byose abahutu bahita bamucikaho bose.
    – Siniriwe mvuga amachorales, amagroups de prières, etc. Nubibona byose uzabanza kubibonamo ubwoko mbere y’uko ubibonamo ibindi.
    – Usibye amadini yahozeho mbere ya 1994 navuga ngo apfa kugerageza mu guhuza abahutu n’abatutsi (n’ubwo atari shyashya), amadini y’inzaduka yaje yo ateye ubwoba. Ni amashyirahamwe ashingiye ku bwoko ku buryo bweruye! Ku buryo hari n’abatagira isoni zo gukumira ku mugaragaro abo badahuje ubwoko mu buyobozi ndetse no mu bikorwa byayo.

    Izo ngero nke nguhaye rero ni izikwereka ko n’ubwo nyamara ayo madini yose ABA AKORERA IMANA(adakorera shitani nk’uko wabibajije bariya basenyeri), ntibibuza kubona izo realites zifatira ku bwoko zibanziririza ibindi byose wabyanga wabyemera.

    2. UBWOKO NI SACRE (cyane cyane ku batutsi).

    Kuvuga ukuri ntibyica umutumirano. Izo ngero nguhaye aho hejuru n’ubwo zitabura kugaragara ku bahutu hamwe na hamwe, nakwibwiriza ukuri ko ziganje mu batutsi cyane kuruta mu bahutu ku mpamvu namwe muzi mwese z’uko umuhutu mu Rwanda rw’ubu ari igicibwa kitagomba kugira ijambo. Bityo abahutu benshi babaho bigengesereye ku buryo akenshi batinya ndetse bakanakora ibyo badakunda ndetse badashaka (ugendeye kuri ziriya ngero naguhaye) mu rwego rwo kwigura no kwirinda ibyago byabagwira.

    Ngarutse rero kuri bariya basenyeri wavuze nagiraga ngo nkwibutse ko kiriziya Gatorika kuva Smaragde yajyaho kugeza ubu ku bwa Rukamba iyobowe n’abatutsi. Nongereho ngo BAKUZE, bashaje. ibyo bikumvishe ko biriya bya ideologie yo kugendera mu moko bo babyivurugusemo kuva kera kuruta ab’ubu ku buryo bibari mu maraso no mu turemangingo (gènes).

    kuba hariho réalité yo kutagira ijambo kw’abahutu mu baturage, umenye ko bidakora exception mu basenyeri. Bivuge ko abasenyeri ubona b’abahutu ntaho bataniye na babaturage b’abahutu bumiwe, ndetse bo bakagomba no kugira akarusho ko kudakanga Rutendeli nk’abayobozi bakuru muri kiriziya izirana na FPR bityo bo bakagomba guhora bigura ndetse bereka fpr ko bayishyigikiye. Ibyo bikumvishe ko abasenyeri b’abatutsi ari bo bavuga rikijyana bityo ibyo bashatse byose akaba ari byo biba ibyo badashatse ntibibe muri kiliziya.

    Ngendeye ku ngero naguhaye hejuru z’uko abanyarwanda turangwa no kugendera ku bwoko mbere ya byose nta gitangaza kirimo kuba:

    – Smaragde na Rukamba bakora ibyo ubuyobozi bwa fpr bushaka kuko bayibonamo kuko nyine igizwe n’abatutsi bene wabo kabone n’iyo batabikora byose nk’uko ibishaka (kubera hari aho bagera nabo bagategwa n’amategeko ya Kiliziya).
    – Smaragde na Rukamba birengagiza nkana ubwicanyi bwakozwe na fpr inkotanyi yishe abapadiri batagira ingano abandi ikaba ibahejeje mu munyururu; birengagiza ubwicanyi bwakozwe n’abafrere n’abapadiri b’abatutsi bica abahutu; kuba badaha icyubahiro cy’abasenyeri bishwe na fpr ngo babashyingure bikurikije amategeko ya kiriziya; impamvu nta yindi, si uko batinya ko fpr yabamerera nabi gusa, ahubwo hazamo n’uko nyine abo bishwe ari abahutu kandi ngo bakaba badahuje ubwoko bityo kujya kwiteranya na fpr hejuru y’abahutu bikaba atari ngombwa.

    – Kuba hari abapadiri b’abatutsi bigize utumana bica bagakiza Smaragde cg Rukamba bakicecekera (abo nibo ndimo kuvuga kuko abandi basenyeri nzi neza ko ntacyo bavuze) si uko babatinya cg batababona, ni uko ahubwo baba babashyigikiye mu buryo bumwe cg ubundi.

    Ibyo bigusobanurire ko mu Rwanda
    – umututsi icyo yaba ari cyo cyose (Ministre,Musenyeri, Bishop, umucuruzi,umufonctionnaire,umunenyeshuri, umusirikare,…) akenshi uzasanga yibona mu wundi mutusi mwene wabo kuruta uko azibona mu muhutu. Kuba inshuti n’umuhutu birashoboka ariko akenshi uzasanga ubwo bucuti buterwa n’inyungu kubera icyo bahuriyeho (gukorana mukazi, gusangira inzoga, gukina imipira,…) iyo icyo bahuriyeho kitagihari, ubwo bucuti ntuzabubona.
    – Umuhutu akenshi kubera kwigura no guterwa ifpunwe n’icyo ari cyo (kubera diabolisation ya fpr) akenshi uzasanga ahunga umuhutu mugenzi we. Iyo uwo mugenzi we anenga anenga fpr ho amuhunga nk’ibinyoro, ahubwo ugasanga abahutu besnhi bkunda guhakirizwa no gushakira ubucuti ku batutsi akenshi uzasanga babaryarya cg batabitayeho ibyo bakabikora batabizi kubera gucengerwa na propaganda ya fpr ko abatutsi ari bo beza ari bo bari superieur, bityo kuba inshuti nabo nibyo bitanga securité.

    Uko niko kuri kwacu n’ubwo gusharira niko kuri tugomba kwemera uko kuri nyine. Nawe wasanga kwibwira ko Smaragde cg Rukamba batagombaga gukora biriya bakoze, ari ukubera nyine kwibeshya ko amoko ntacyo yakagombye kuvuga kubantu bitwa ko ari ab’Imana.

    Muvandimwe Peace,
    Utirengagije nawe menya ko mbere yo kuba umukristu umusenyeri, umupastor, umupadiri urabanza ukaba umuntu (ufite ariya marangamutima yose) ibindi byose bikaza nyuma.
    Iyo haje ubuhutu n’ubututsi rero byo biba umwaku kuko byo ngira ngo bihabwa agaciro mbere yo kuba umuntu.

    Ngiyo impamvu rero nakubwiye ko iyo utaza kwirengagiza uko kuri kwacu nk’abanyarwanda, biriya bibazo byose ntiwari kubyibaza, yemwe hari n’igihe n’iyi nkuru utari kwirirwa uyandika cyangwa se wari kuyandika ukayita ukundi.

    Murakoze (mumbabarire byabaye birebire)

    Mugabo

  4. tharcise, Yahwe says:

    Padri Thomas Nahimana nabagenzi be babohewe Nairobi, Kenya bangiwe kwinjira mu rwanda.hanyuma biragenda gute? Bakomeje kwangirwa kwinjira mu rwanda.

    • Bwenge says:

      Kosora: ntabwo ari kenya yabangiye kwinjira. Ni Kenya Airways yababujije kwinjira mu ndege ngo bajye mu Rwanda nayo ibikora ibitegetswe na Leta y’u Rwanda. Ntimukihe kumiragura bunguri ibyo muraruje mu mizindaro y’ibinyamakuru by’i Kigali. Shame!

  5. Mukiza says:

    Ibi nibyo bitumye amateka asobanuka neza kdi bigaragaje uko kiliziya gatolika iyobowe,kdi bishobora kutuma icikamo ibice

  6. Mukunzi says:

    FDLR igomba guhagarika amatangazo aterekana ikintu igiye gukora kubibazo abanyarwanda barimo. Niba Nahimana yishoye murwanda ntambunda afite, nikuki FDLR yo itabikora? Bambe murambira yuko Nahimana arikitso, ibyaribyo byose ibibi birarutana aho kuguma kwandi amatangazo nkaya ya FDLR umuntu yaba ikitso; kuko yenda yagira bantu atabara cyangwa akagira ibintu ahindura.

    • Uwingabire Marie Rose says:

      Ikigaragara ni uko uri muri CNRD cga FPR kuko atari nk’ibyo nawe ubwawe wari ukwiye kugira icyo ukora kuko umugani wawe Nahimana yishoye nta n’imbunda agira. Wowe kuki utishora ko bidasaba imbunda?
      Ese kuki mwese muba muvuga FDLR ntimuvuge amshyaka muri cyangwa mutangamo imisanzu? Ubwo rero murituramiye murarya imireti mwigaramiye ariko induru mukayiha umunwa ngo FDLR ikwiye gukora ibi n’ibi? Ese urebye abanyarwanda bari muri Belgique uko bangana, buri wese atanze nibura iri Yero 1 gusa ko ntacyo byaba bimutwaye ntiyagira nibura udusasu agura? Ariko batereye agati muryinyo barigaramira ngo FDLR wagira ngo ni abacanshuro babo. Ariko n’abacanshuro baba bafite imishahara. Musigeho mwikubite agashyi, nutagiye kurugamba ntiyabura icyo akora cyagira icyo kimarira abnari kurugamba

  7. Mbonyingabo says:

    Padiri Nahimana yerekanye ubutwari bukomeye bwo kwitangira abanyarwanda, turabimushimiye. Agiye akurikiye Ingabire na Ntaganda, Urwanda rukeneye abanya politic nkaba kugirango ibintu bihinduke.

  8. Babwire says:

    Abo basenyeri bazasome Zaburi 50:20-21 “Wicara uvuga nabi mwene so ubeshyera mwenenyoko . Ibyo urabikora nka kwihorera Ukibwira yuko mpanywe nawe rwose.Ariko nzaguhana mbishyere imbere ya amaso yawe uko bikurikirana”.Imana ntabwo ineguzwa amazuru kandi si Umwana wu Umuntu ngo ibeshye. Kuko mwatatiye igihango mu kirundurira kurya intonorano no gsuhyimishya Satani , mwitegeko ashobora ku bahemaba vuba mbere yu uko musubiza ubwenge ku gihe. Byantangajye aho uwo Monseigneur yihakanye Padiri Thomas avugako yamwirukanye ngo kuko abiba amoko mu banyarwanda, niba koko mu gifite conscience ikora neza na introspection ikiri genuine mugerageze murebe itandukaniro ryanyu nubwo mwese mwaba mukorera so umwe. Iyo mutsikamirijye zirya ngegene zanyu ngo ni inkoni zu ubushyuma , mwibuka ko mubatsikamiye amaraso yi inzira karengane nyinshi zirimo nabari bafite umuhamagaro nkuwanyu mukabamarisha? Ikintangaza ni uko mwitwa ngo mwarize, ariko umutima wu ubwibone ugakomeza gutuma mwishyira hejuru mukibagirwa ko ntawe ukeza abami babili. Bidatinze uko byagendekeye Satani , ntibizabura kubageraho kuko Imana itakwemera kugaraguzwa agati.A MATEKA ADUHISHYIYE BYINSHI ARIKO BYANGE BIKUNDE UKURI KUZATSINDA. Ngaho mukotane Satani abarinde !!!!

  9. Babwire says:

    Abo basenyeri bazasome Zaburi 50:20-21 “Wicara uvuga nabi mwene so ubeshyera mwenenyoko . Ibyo urabikora nka kwihorera Ukibwira yuko mpanywe nawe rwose.Ariko nzaguhana mbishyere imbere ya amaso yawe uko bikurikirana.Imana ntabwo ineguzwa amazuru kandi si Umwana wu Umuntu ngo ibeshye. Kuko mwatatiye igihango mu kirundurira kurya intonorano no gsuhyimishya Satani , mwitegeko ashobora ku bahemaba vuba mbere yu uko musubiza ubwenge ku gihe. Byantangajye aho uwo Monseigneur yihakanye Padiri Thomas avugako yamwirukanye ngo kuko abiba amoko mu banyarwanda, niba koko mu gifite conscience ikora neza na introspection ikiri genuine mugerageze murebe itandukaniro ryanyu nubwo mwese mwaba mukorera so umwe. Iyo mutsikamirijye zirya ngegene zanyu ngo ni inkoni zu ubushyuma , mwibuka ko mubatsikamiye amaraso yi inzira karengane nyinshi zirimo nabari bafite umuhamagaro nkuwanyu mukabamarisha? Ikintangaza ni uko mwitwa ngo mwarize, ariko umutima wu ubwibone ugakomeza gutuma mwishyira hejuru mukibagirwa ko ntawe ukeza abami babili. Bidatinze uko byagendekeye Satani , ntibizabura kubageraho kuko Imana itakwemera kugaraguzwa agati.A MATEKA ADUHISHYI BYINSHI ARIKO BYANGE BIKUNDE UKURI KUZATSINDA. Ngaho mukotane Satani abarinde !!!!

  10. Niyonkuru says:

    Ubwo ikizira kizahagarara ahera muzamenyeko isi iri mumarembera! Bameze nkabyabituro biba bisize igwa zumweru! Mana rengera abantu wiremeye, kandi uhindure bariya bitwikiriye ibyo baribyo. nkuko Imana yabashije guhindura Sawuli ubwo yajyaga kurenganya ubwoko bw Imana I damasiko Niko nabiriya kuriyo byoroshye.

    • Uwase Marcelina says:

      Niyonkuru, komera cyane kandi Imana ikurinde mugenzi.

      Uti: Ubwo ikizira kizahagarara ahera muzamenyeko isi iri mumarembera.

      Uko niko biri nkuko ubivuze, Yesu azaza ntazatinda kandi ntazakandagiza ikirengera cye kwisi yabanyabyaha ukundi. Kuva isi yaremwa ntakizira kigeze guhagarara ahera h’Imana nk’urwanda nabanyarwanda bamwe na bamwe, mukwimakaza ibinyoma, kugomera Imana no gukora ibizira mumaso y’Imana.

      Mbese Imana irambuye ukuboko ninde waguhina?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *