NI KUKI KUNENGA NO KUVUGA IBIBI BYAKOZWE NA FPR NABAKORANYE NAYO, BIFATWA NK’UBUHEZANGUNI ?

1
  • Views 2070
  • Rating 12345

Ni kenshi abantu bakoranye na FPR Inkotanyi muzumva bamaganira kure uwo ariwe wese, wavuga ko amoko afite uruhare mu micungire mibi y’ibyarubanda, mu kwigizayo abahutu mu gihe cyo gusangira  ibyiza by’igihugu, mu kugabana ubutegetsi ntawe uheje undi, mu gusobanura amateka mabi yaranzwe n’ingoma ntutsi, mu kuvuga neza inkomoko y’Urwanda n’abanyarwanda nibyagiye bibaranga mu bihe binyuranyuranye.

Muzumva kandi abo bantu basangiye na FPR inkotanyi, bakanayifasha kugera ku butegetsi, bitanguranwa bo bakigira ba miseke igoroye, maze bakiyita ko bo ari mberabyombi(ntaho babogamiye)ndetse bagashinja ubuhezanguni abahutu n’abatutsi batanyurwa nibyo FPR inkotanyi ikora, ntibanatinya no kubita interahamwe, ndetse bahita banabacira urubanza ko abo bagomba kwicwa cyangwa gufungwa, biti ihi se ko bagomba gupakirwa (ku bahunze) bakajyanwa mu rwanda gukanirwa urubakwiye na FPR Inkotanyi. Bababazwa cyane no kumva hari umuhutu uvuze ko yacitse kw’icumu rya FPR n’abayishyigikiye mu bwicanyi yakoze bwibasiye abahutu, bo bakavuga ko abahutu bapfuye baguye mu mirwano, mbese ko ari ibitambo by’intambara.

Ntabwo bitangaje, abo FPR inkotanyi zakoranye nabo bose, bashobora kuba bagirana nayo igihango kandi bakaba banagomba kucyubahiriza bidapfa bidakuka, niyo baba batagikorana nayo, indahiro yo gucibwa umutwe igumya kubatera ubwoba, bityo bakayivamo ariko ubwonko bw’umutwe wabo bugasigara burengera iyo ndahiro yo kudatatira FPR Inkotanyi.

Tubona benshi hanze hano bivugwa ko bahunze ubutegetsi bubi bw’agatsiko, bavuga agatsiko kuko FPR yo n’ibitekerezo bibaba mu mutwe ari mahwi,mbese ni mfa mfe, kuko ntawabatandukanya nayo. Aho uburyo bwo gutangira ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga buziye, bene aba bantu uvuze ko imicungire n’imitegekere ya FPR Inkotanyi itabereye abahutu, bo bahita bakwamaganira kure ngo ikibazo si ubwoko, ikibazo ni agatsiko kari k’ubutegetsi; iyo ubabajije ako  gatsiko uko kangana, usanga bagusubiza ko ari Kagame Paul, umuryango we n’abamucungira ibisahurano yibye rubanda.

UKURI KURI HEHE KUBYEMEZWA N’ABA BAFATANYABIKORWA NA BARENGEZI BA FPR ?

None se bavandimwe, rubanda, niba ikibazo cy’amoko nta ruhare gifite mubibazo u Rwanda n’abanyarwanda bafite, ubwami bw’abatutsi bujya gushingwa hari haherewe kuki, nukuvuga se ko uRwanda rw’abayeho igihe cyose rufite ubutegetsi bushingiye kubatutsi ba Bega n’Abanyiginya gusa? Igisubizo ni Oya, Urwanda rwabanje gutegekwa n’Abahinza kugeza igihe abatutsi baziye maze mu buriganya bwinshi bakica abahutu babacumbikiye maze bakabanyaga ingoma bategekaga ndetse bakanabica nabi cyane.

Ntibyaciriye aho, abami b’abatutsi bamaze kwica Abahinza, bishe n’abo batwaranaga maze bakabaca ubugabo(amabya) bakajya bayambika ingoma ya Kalinga, kugirango bibe ikitegererezo hatazagira umuhutu wongera kubyutsa umutwe agatekereza kuyobora igihugu cye cy’Urwanda, ubu bugizi bwa nabi bwakorerwaga abahutu, bugakorwa habona kandi bikabera imbere y’umuryango wuwahohoterwaga(rubanda,abaturanyi, umugore n’abana),uwavuga rero ko ikibazo cyacu ari amoko, nubwo habaye ubuyobozi bwiza cyageraho kikabonerwa umuti urambye, ntabwo yaba yibeshye.

Ibikangato n’iterabwoba bigerekwa kuvuze ko amoko afite uruhare runini mu miryanire y’abanyarwanda, ibyo nabigereranya n’ubugambanyi, ndetse no gutiza FPR inkotanyi ingufu, kugirango abanyarwanda bakomeze bajiragire, bahuzagurika kuko batamenya uwo barwana nawe, bityo umututsi wihishe inyuma y’ibibi byose n’iterabwoba ritegekeshejwe Urwanda, agumye akande umuhutu kugeza k’umuhutu wa nyuma uzajya yerekwa amahanga n’abamukerarugendo ngo barebe uko abahutu basaga.Ibi byarageragejwe mu gihe cy’imyaka  irengaho gato 400, ingoma Nyega na Nyiginya bamaze basimburana mu gukandamiza abahutu, ariko Imana ikinga akaboko ntibabarangiza, ubu abuzukuru n’abuzukuruza b’umushinga wo kurimbura abahutu ukaba ukomeje mu Rwanda, uyobowe na Kagame, n’abatutsi bamushigikiye hiyongereyeho n’abahutu b’abaja, bazwi nk’abateruzi b’ibibindi. Si aha gusa ibikorwa  bibisha byaba bantu bigarukira kuko no hanze, hari amashami ya FPR, asa nashinzwe kuyobya Rubanda, kuyiryanisha, no kuyisinziriza ngo yibagirwe ikiyirukankana, aba nibo baba barekereje  kwita umuhezanguni, Interahamwe, umwicanyi, umuntu wese uvuze ko amoko cyane Abatutsi bamaze Abahutu.

Nubwo aba bahakana bakanamagana uwo ariwe wese uzana ikibazo cy’ikandamizwa ry’abahutu rikozwe n’abatutsi,ntabwo berura cyangwa ngo basobanurire abanyarwanda, impamvu iyo FPR inkotanyi yageraga ahantu mu gihe cy’urugamba n’inzirabwoba, yicaga Abahutu gusa, maze igahembura abatutsi ibasaba no kuyikurikira ku rugamba kandi bigakorwa gutyo nkuko ibishatse.Ntibanasobanura nanone ikiba kigamijwe iyo hashyizweho nka za gahunda za « ndumunyarwanda » imbuto fondation, AVEGA , Ibuka, FARG, AERG n’ibindi bigamije gushyigikira abatutsi no kubateza imbere,kugirango basumbe abahutu mu nzego zose, maze abahutu bazicwe n’agahinda, ubukene, n’amaganya ahoraho kugeza igihe biyahuriye.Iyo bigeze ahangaha, abashyigikiye FPR ariko bakanga Kagame uyiyoboye, bigira impumyi, ahubwo bagatsimbarara mu kwita abantu interahamwe cyangwa abahakanyi ba Genocide cg se abahezanguni.

HIFUZWA IKI KURI BENE ABA BANTU BAHAKANA BAKANASHINJA UBUHEZANGUNI ABAMAGANA UBUTEGETSI BUSHINGIYE KU KUVANGURA RUBANDA BUHEZA BUKANICA ABAHUTU ?

Uwakoranye na FPR yaba umuhutu cg umututsi, wese uzamubwirwa nuko iyo ari umuhutu yigira umututsi n’ubwo byaba bizwi nabamubonye kuva mu ivuka rye ko ari Umuhutu, agerageza uko ashoboye agashakisha amasano, aha uzahasanga abiyita ko ari Abasinga cyangwa Abasindi b’abashyingirabami, uzahasanga abandi bahindura amoko, bakanarwanira kubimenyesha Isi yose kabone nubwo uburyo bwo kubisobanura bwaba busebye, nk’urugero, uzumva nk’umuntu w’umugabo avuga ko nyina yamusambanye ko uwitwa ise atariwe ko ahubwo Ise nyawe ari Umututsi, ko ngo ariko mama we yamubwiye(ibi hari umugabo uba mu  gihugu cy’ububiligi mu gice cy’abafurama, ukomoka ku gisenyi witwa INNOCENT unakorera FPR muri ba bagambanyi Intabaza.com y’abagejejeho, nabyumvanye.

Aba bose rero baba bifuza ko Umuhutu n’umututsi wese urwanya FPR Inkotanyi byukuri, bapfa bakavaho kabone nubwo nabo(abo bahutu bigize ibihundugembe byiyitirira abo bataribo) bakwicwa nyuma, mbese wagirango FPR Inkotanyi yabahaye uburozi butuma nabo ubwabo biyanga. Aba kandi nubwo nabo akenshi baba bayikorera no mu buhungiro, nabo ntibashobora gutaha kuko nabo itabarebera izuba kubera kwikunda kwa Kagame no gukunda ibisahurano, aha niho mpera mvuga ko ubwabo nabo batikunda, kuko babuze byose nk’ingata imennye.

Muri iki gice cy’aba bantu, harimo abafatanije na FPR Inkotanyi gucura umugambi wo gutsemba abahutu kw’Isi, aha ndavuga bamwe mubatangiye bari mu buyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi, bagafatanya urugamba, bakarutsinda, nyuma bakaza gupfa iminyago na Kagame Paul.

Aba banga urunuka umuhutu, ntibifuza kumva niryo zina, uzasanga aho bari basinziriza abo bahutu bintege nke, bakabizeza ko bazabacyura ko bo bazi uko bazica Kagame Paul ubundi amahoro agahinda mu Rwanda kuko ngo Kagame n’agatsiko ke aribo babi, ibi bigatera kwibaza uburyo bazi bamwica kandi aho kuba barabikoze mbere, ugasanga babungera amahanga n’imisozi iyagize, ujya kwica umuntu aramuhunga ahubwo ko amusatira ! Iyo bihumiye kuri b’abahutu batihanganira umubabaro w’ubuhungiro, aba(abahutu) bahagurukana n’imizi n’imiganda ngo babonye umucunguzi, byahe byo kajya.

Bene iri sinziriza ntirinagenda ubusa kuko ricucura n’imitungo yabene gusinzirizwa, mbese nabigereranya no gutera umuntu ikinya warangiza ukamukora mu mifuka ukamutwara utwo yarabitse, kuko abahutu usanga aribo batunze ibikorwa by’abatutsi bigamije gusinziriza ubudakanguka ikitwa umuhutu wese wabayobotse yibwira ko bazamucyura.

NIKUKI ABAHUTU BADAKANGURWA N’AMATEKA CYANE CYANE NIBIGARAGARIRA AMASO YABO ?

Kuko abahutu burya muri kamere yabo ari inyangamugayo, kandi bakaba badahindagurika ku ijambo, umuhutu usanze yarasinzirijwe n’abahoze ari abayobozi ba FPR Inkotanyi, agira ikimwaro cyo kwisubiraho, maze agatwarira iyo rigoramiye kubera kwanga kwivuguruza, no kugaragariza abandi ko yibeshya, nyamara akiyibagiza ko isoni zirisha uburozi. Kera baravugaga ngo nta muhutu usubira inyuma, ariko abahutu nibatiga kwivuguruza, iki nacyo kizabamarira kw’icumu ry’inkotanyi niry’abambari bazo.

Hari ibikorwa byinshi bigaragaza ko FPR, abatutsi n’abahutu b’abateruzi b’ibibindi bakoranye nayo bifuza kumarira kw’icumu umuhutu uwo ariwe wese. Ingero zibyo bikorwa ntabwo zibuze.

Urugero rwa mbere: Ni gute wakumva ko imbaraga zashyizwe n’abantu nka GAHIMA Gerard,Theogène Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Twagiramungu Faustin, Gasana Anastase, Rusesabagina Paul, Ngulinzira Boniface, Nkiko Nsengimana n’abandi bafatanije urugamba rwo kwica abahutu no kubasiga icyasha cya Génocide, zidashyirwa mu kunyomoza ibinyoma bakwirakwije kw’Isi yose, ingufu bari bafite babikwirakwiza zagiye he muri ibi bihe ?Abo bireba bazampe igisubizo, niba atari kwakundi abantu bavuga ngo « inzu y’umwanzi wawe iyo ivuyeho urwatsi rumwe ugira uti awa ! »mbese nshaka kuvuga ko iyo babonye umuhutu yicwa, bagira bati ahwiiii, barimo baragabanuka.

Ng'aba ba Gahima, Rudasingwa, Kayumba na Musonera

Ng’aba ba Gahima, Rudasingwa, Kayumba na Musonera

Aba bantu, nabandi ntarondoye birwa bashinja abahutu ubuhezanguni n’ubuterahamwe ngo kuko bavugishije ukuri kubwicanyi bwakozwe bukinakorwa na FPR Inkotanyi,  kuri bo bumva abo bahutu baceceka bagategereza urwo bakatiwe na FPR.Kuko akenshi ari ikimwaro kuri bo kubona abo bagambaniye byarageze aho bagahurira mu buhungiro nyamara ibitekerezo n’imyemerere yabo ku bijyanye nuko urwanda rwayoborwa bidahuye, babona abahunze by’ukuri FPR, bababereye icyugazi kirenze, nibwo rero bumva ko ibyo batangiye bifuza ko umuhutu wese yapfa batasubira inyuma ngo bate ingata, bagahitamo gukomeza uwo mushinga wo kumarira abahutu kw’icumu.

Iyo batwaye umuhutu bunyago bamujyana mu Rwanda bamukuye mu Buholandi, CANADA, USA, Danemark, Sweden…, cyangwa se bakatira umuntu wa Arusha gufungwa burundu, nta nahamwe muzumva ,GAHIMA Gerard washyizeho urutonde rw’abahutu bagomba kwicwa babeshyerwa, Rudasingwa Theogène wafashije gucura imigambi yo kwica abahutu no gushinga FPR Inkotanyi no kugira Kagame inama uko bazamara abahutu, Kayumba Nyamwasa wafashije Kagame Kwica umuhutu uwo ariwe wese kuva intambara  ya 1990 yatangira, kugeza muri ZAIRE , Ngarambe, MUSONERA, Twagiramungu Faustin, Nkiko bafashije FPR kwica no gufata bunyago ho igihugu cy’Urwanda n’abagituye, n’abandi bafashije bagifasha inkotanyi kwica abahutu, muzumva banyomoza ibyo bapfunditse, ngo bagire umuhate n’umurava wo gusubira inyuma mu biro(bureaux) no munzandiko bakoze zo kubamba no kubambisha abahutu, maze basobanure ko ibyo bakoze ari amahano, ko bisubiyeho batagishaka ko inzirakarengane z’abahutu zikomeza kurengana, ndetse banasabe ko abarenganye hejuru y’ibinyoma byakwirakwijwe nabo bakiri muri FPR barenganurwa. Ntimuzumva na rimwe basaba imbabazi babikuye ku mutima banasaba ko ibyo bakoreye abahutu babagambanira byakosorwa, ahubwo bararuciye bararumira, bafata gahunda yo gusinziriza bamwe mu bahutu b’abanyantege nke mu mitekerereze no mu mirebere y’ibintu.

Abahutu benshi bahuye n’uruva gusenya aho bagiye kubona babona bene izi ntumwa zidasanzwe za FPR zibasesekayemo aho bahungiye, umubabaro n’umunaniro w’ubuhunzi abahutu bari bisanganiwe, waje guhuhurwa n’ibinyoma byuzuye agasuzuzuguro byagiye byizezwa aba ba nyagupfa bategereje umucunguzi wabakura ku dusi banamyeho tw’amahanga y’ubuhungiro baraheba, noneho bamaze gucengezwamp n’abatutsi ko nabo umwanzi wabo ari umwe, Kagame Paul, wabishe, akabasahura, ko bo ariko bafite ubushobozi n’ubwenge bwo kumubicira mu gihe abahutu bazaba babahaye imisanzu.Ibi byahise bicengeza ba bahutu mu itiro rivanze n’inzozi  z’ikinyengetera, kuburyo kuzabona aba bahutu basinzirijwe bakangutse, ni ah’Imana. Iyo abo bahutu bari hafi kwinjira muri iryo tiro ry’ikinya kibahoramo, ababasinziriza bamanza kubaka umusanzu uhoraho, nibwo abo bahutu babanza gutanga ordre de virement(kwemera inkunga ihoraho) barangiza  maze bagatwarwa n’igitotsi, bizeye ko bazakangurwa bababwira ngo burire indege babacyure byahe byo kajya.

Banyarwanda, rubanda rwa Kanyarwanda, ndarangiza iyi nyandiko mbabwira ko rwose mbabwije ukuri, umuniho wanyu, wacu, umbuza rwose gusinzira, ndabasaba ko twakwimenya kandi tukikunda, ko kwita, gukunda no kwihambira k’umuntu utaragukunze wowe munyarwanda wa rubanda, ntagukunde mu myaka irenga 400, wamaze umuvomera ukamusenyera inkwi, ukamwasiriza, akakwica akakunyaga ntukome kubera gutinya urupfu yakugenera, ntagukunde waramubereye umugaragu mwiza mubyo yaje agusangana akabikunyaga nyuma akabigutegekamo, kugeza nanubu, akaba ashaka ko nugirirwa nabi  utataka, ko gutaka kwawe ari ukuba umuhezanguni no kuzana amacakubiri, akaba yaragukoreye inyandiko ziguhiga zikanagucisha umutwe aho uzajya hose kw’isi ugahigwa buhongo, rwose uwo kumutega amatwi no kumuha imisanzu yawe aba ari uguhongera umwanzi, kandi murabizi ko uhongera umwanzi amara Inka. Ntarukundo rwava k’ugushegesha, nta nimpuhwe z’amagambo atagira ibikorwa. Uwakubwira ko agukunda kandi ko ashaka ko  ko mwiyunga, azabanze akwereke inzira ateganya cyangwa arimo acamo kugirango arenganure abo we ubwe yarenganije ababariza akanabikoreza umusaraba  w’Arusha, muri Gacaca n’ahandi hose kw’Isi umuhutu ahigwa buhongo.

Imana yaremye rubanda imukunze  ibona rubanda itabaho idafite umucunguzi muri yo, niko kuyiha umucunguzi ariyo igomba kwizera no gushyiramo ingufu zayo zose.

Ubwo rubanda iri kumwe n’umugenga wa byose, ikizere ni cyose, abari mw’itiro twabifuriza kurota ibyiza, nidutaha ntabwo tuzabasiga ngo kubera ko mwashutswe, ariko tukaba tubakangurira kwifatanya n’umucunguzi aho kuguma ku ruhu nk’ikirondwe nyamara inka yarariwe cyera.

 

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to NI KUKI KUNENGA NO KUVUGA IBIBI BYAKOZWE NA FPR NABAKORANYE NAYO, BIFATWA NK’UBUHEZANGUNI ?

  1. iseta says:

    Igisubizo kuli iki kibazo kiroroshye: gucecekesha abatavuga rumwe n’abakoze amahano kugirango bakomeze bitwe abantu beza,kandi ni na bo babifitemo inyungu

  2. Bucyanayandi says:

    Iyi photo yaba bana ndabareba nkibuka ibihumbi nibihumbi byabahutu batwikiwe muri Nyungwe babona kugeza bashizemo umwuka, abatwikiwe mu kagera,nizindi mpfu nyishi cyane zakorewe abahutu, abana babahutu bicwa nkutwana twinkoko dutakamba dusaba imbabazi ntazo bahabwa. Yewe isi irikoreye. Inkotanyi zizabona ishyano.

  3. BIRASOHOYE Eminence says:

    Je lance un défi à l’opposition rwandaise à Kigali:
    Si réellement Kagame et/ou son système est une préoccupation majeure ou un problème social et politique au peuple rwandais.
    Entant que, Politicien étouffés!
    Je vous prie de bien vouloir, immédiatement oublier ces futilités qui vous séparent surtout à cause des peuples rwandais dans l’ensemble qui souffrent.
    Unissez-vous, profitez des telles occasions. Soutenez le PRETRE NAHIMANA Thomas, car il est remarquable que Kagame n’a pas cette fois ci un moyen de dévier ce tournant qui peut être aussi inoubliable dans la vie de ceux qui porte ce joug.
    Si vous n’agissez pas dans des telles situations et si vous vous taisez en ce temps-ci, les rwandais respireront et seront délivrés par quelque autre moyen. Mais nous le bas peuple, il sera très, très difficile de vous faire confiance.
    Merci.
    Ndatanga umukoro cyangwa DEFI ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali :
    Niba, muby’ukuri Kagame cyangwa uburyo ategekamo abanyarwanda ari ikibazo cy’ingorabahizi ku mibanire n’imibereho y’abanyarwanda.
    Nk’abanyapolitique batavuga rumwe nawe kandi batagira n’urubuga bavugiramo kuko yarufunze !
    Ndabasaba ko byihuse mwakwibagirwa utwo tuntu duto tubatandukanya ndetse no kubera ko abanyarwanda bababaye babatezeho byinshi nko kubakura ku ngoyi moderne ifite ubukana kuruta iya kera.
    Mukorere hamwe mubonereho dushyigikira PADIRI NAHIMANA Tomasi kuko bigaragara ko Kagame noneho adafite uburyo bwo gusimbuka iri koni uyu Mupadiri amushyizemo ndetse mwaramuka mugize icyo mukora iri KONI rishobora no kutazibagirana mu mibereho y’abahekeshejwe umutwaro n’ubutegetsi bubi.
    Mutagize ucyo mukora nko mu bihe bisa n’ibi, ntakizatuma abanyarwanda badatabarwa. Ariko twe abaturage ba giseseka, bizaba bikomeye kugirira icyizere umunyapolitiki uwo ariwe wese.
    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *