ESE COL. WILSON IRATEGEKA UMUYOBOZI WA CNRD UBWIYUNGE YABA KOKO ARI IMPUNZI Y’UMUHUTU W’UMUNYARWANDA CYANGWA UMUCANSHURO WIHISHE MU MPUNZI ?

Intimirwa
  • Views 1899
  • Rating 12345

Abazi umuyobozi wa CNRD Ubwiyunge KOLONELI IRATEGEKA Wilson  cyangwa ababanye nawe batubwira ko ari umusirikare wize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Congo i Lubumbashi  aho yize arihirwa bourse na FDLR. Ubusanzwe tuziko  abanyamategeko ari abantu barangwa no gushyira ibintu kumurongo, kurenganura abarengana no gukiza abafitanye  ibibazo utaretse no kunga abatatanye kubera impamvu zitandukanye. Muri make barangwa no kurengera agateka ka muntu.

Uyu mugabo we rero dutangazwa no kumva ko yateshutse kundanga gaciro z’umuntu wize amategeko. Birashoboka ko rimwe na rimwe ashobora kuribwaribwa ashukishijwe inoti z’amanyamerika ngo izo ndanga gaciro azinyure kuruhande cyangwa azirengagize azireba  yitwaje ko ngo “ICYAWE NI IKIRI MUNDA” Cyangwa UMUGABO NI UGENDA YASAMYE” ibyaya mpyisi. Ubwo bigatuma asakuma twose atitaye kukababaro k’abandi uko baba bameze kose. Bajya baca umugani ngo “Inda nini yishe umugore ukuze“.  Uretse abagore bagowe mu mimagani ariko, hari abagabo nabo bagira “INDA NYANGO

Ijisho rya Rubanda ryakomeje kwitegereza ibi bintu byo gushwana kwa Irategeka Wilson na FDLR byaraturutse kunda  nini n’umururumba by’uyu mugabo abeshya impunzi ko ariwe  mukiza wazo ko ntawugera mu Rwanda atamunyuzeho, ubwa Yesu  muri BibiliyaYera aho avuga ko ntawugera kuri Se  atamunyuzeho.Yesu arera, ariko Koloneli Irategeka Wilson we ni akaga  k’icuraburindi. Ngo nta mpunzi izagera i Rwanda itamunyuzeho kandi atayiriyemo icya cumi. (IYI SI INDA NI ISHYANO).  Humvikanye mu minsi yashize igikorwa cy’ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Republika iharanira Demokarisi ya Congo gikozwe n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR  ifatanyije n’ikigo cya Leta ya Congo gishinzwe impunzi. Ibarura ryakozwe n’izo nzego zose zifatanyije n’intumwa za FDLR kugirango zibafashe kugera aho impunzi ziri hose. Icyo gikorwa cyasanze umubare w’impunzi z’abanyarwanda  ukabakaba 245.000 muri Congo.

Kigali ntiyishimiye kumva ko Congo hariyo impunzi zingana gutyo maze itera hejuru HCR ivugako iryobarura ritakozwe neza ko ngo rigomba gusubirwamo. Muri iryo subirwamo ubwo muri FDLR bashyizeho itsinda rigomba gukorana na HCR muri icyo gikorwa. Hagati aho ingabo za leta ya congo zatangiye kugaba ibitero mubice bitandukanye bituyemo impunzi. Ubwo muri FDLR bo basabye ko ibarura ryakorwa ari uko ibitero bihagaze ku mpunzi. Leta  ikajya itanga agahenge mukarere kamwe ngo babarure, ariko igatera ahandi hagati aho kandi hose ari muduce twa FDLR.

Ibyo byatumye abayobora FDLR bahagarika ibyo gukorana na HCR  ndetse n’ikigo cya Congo gishinzwe impunzi. Iyo miryango yombi yo kubera ko ibikorwa nk’ibyo byo kubarura impunzi  biba birimo amafaranga menshi cyane kuburyo batakwitesha  iryo faranga n’idorali, nibwo begereye uriya muyobozi Irategeka Wilson na bitugukwaha ihagije ngo abe yabafasha  mugikorwa cyo kubarura impunzi atitaye kumabwiriza y’abamukuriye muri FDLR. Atitaye kuri ayo mabwiriza ko ntakwibaruza urusasu ruri hejuru y’impunzi bazikangisha kuzica ngo nizitibaruza. Ubwo Col Wilson Irategeka yahise ashyiraho itsinda ry’abantu be ngo babyigire hamwe neza n’iyo miryango. Ubwo impunzi zari  muri ako gace barimo bazikanguriye kujya muri icyo gikorwa  cyo kwibaruza bazumvisha ko ari uburyo bwo kubashakira imfashanyo z’ibiribwa naza shitingi ndetse no kuziha ibindi bintu byiza by’agatangaza nko kubajyana i Burayi ndetse  n’amerika.

Kubwira impunzi yibabariye ko izabona ibyo byose bayizeza, ntacyatuma idashiduka. Byose kandi byari uburyo bwo kuzireshya ngo zitabire ibarura ngo abihahira bashaka  kurya ifaranga rya ONU bakomeze barikusanye bitamirire buzuza inda nyango zabo. Uretse gushaka kurira ku mpunzi z’abanyarwanda bari Congo ataretse n’iziri mumahanga yakure, yagiye yohereza intumwa zo  kuzibeshya ngo hadutse ishyaka ry’agakiza k’impunzi kandi ari ishyaka rifite intumbero NJYA KUZIMU yo kuroha impunzi mumenyo y’uwo zahunze.

Ibikorwa by’uyu muyobozi wa CNRD Ubwiyunge birivugira ubwabyo. Twagiye tubona inyandiko nyinshi zagiye zituruka iyo impunzi ziri muri Congo muduce dutandukanye, twabonye  impuruza ko indege z’intambara zirenga esheshatu za ONU zagabye ibitero bikomeye zimisha ibisasu n’amabombe ku mpunzi z’abanyarwanda ndetse no kuri FDLR isanzwe izwi cyane kuva  kera mubikorwa byo kurinda impunzi zakomeje guhigwa bukware  na Kagame n’abambari be. Ibyo bitero byatangaje abenshi mu mpunzi zumvise ko ingabo za ONU zaje kurasa kugice cya FDLR  bisabwe na Irategeka Wilson ubwe abeshye ONU ko FDLR iri  kugirira nabi impunzi imaze imyaka myinshi irengera kandi inarinda.

Icyatangaje cyane ni uko ibitero by’izo ndege  byahitanye abaturage b’abenegihugu kandi abenshi bishwe ni abana n’abagore, ndetse n’inkomere nyinshi. Ntibyaciriye aho, uwo mugabo Irategeka Wilson yohereje ibisumizi bye kubonana n’umwicanyi karundura wamaganywe na  MONUSCO jenerali Mandevu ushinzwe kwica ikitwa impunzi y’umunyarwanda cyose cyangwa akakiboha akacyohereza i Rwanda  kiri kungoyi. Ubwo bamusabye gufatanya igikorwa cyo guhiga FDLR. Mandevu yabyumvise vuba kuko bamubwiyeko harimo agafaranga baramutse bivuganye cyangwa bagafata mpiri umukuru w’ingabo za FDLR kuko bampatsibihugu bemereye  kuzahemba amamiliyoni y’amadolari uzamufata cyangwa  akamuhitana.

Ubwo iyo CNRD niyo yarangaje imbere abo ba  FARDC mubitero bikomeye byagabwe kuri FDLR n’impunzi ndetse  niyo yagiye ifata impunzi cyane cyane abagore n’abana ikabashyikiriza FARDC ariko CNRD imaze kubacuza utwabo, ubundi bagacyurwa kungufu iwabo i Rwanda. Uyu Wilsoni Irategeka yakomeje ibikorwa bidashidikanywa ko ari umucanshuro gatumwa mugusenya no kurangiza ubuhunzi  kubanyarwanda. Uwo abonyeho agakosa ko kugaragaza imyumvire idahuye  n’ubucanshuro bwe cyangwa ugaragaje guhumuka akabona ko Irategeka yaberekeje inzira Njyakuzimu, ashakirwa ibyaha  agakubitwa ibiboko nk’uwanze umwami, kandi akaguhitishamo  gutaha i Rwanda cyangwa gukubitwa ikiboko. Abenshi bahitamo gutaha i Rwanda aho kugirango babamugaze kubera inkoni.

Kwibeshya ukavuga ko wajya muri FDLR byo ni igihano cy’urupfu, kuko no kugukekaho ko uvugana kuri telephone  n’umuntu wo muri FDLR uwitwa Pilato Jeva aba yagusumiye n’ibiboko amagana wagira ibyago ugasanga uwo munsi atasetse, ubwo intumbi yawe ntinaboneka. Abamaze kwicwa bo ntawarubara. Igikorwa kaminuza cy’ubucanshuro bwerekeza mugufasha  abatifuza ko rubanda rwibohora ingoyi y’ubutegetsi mpotozi  bwa Kigali, ni ugufata umusaza wo muri FDLR witwa Dusabe  Enock witambukira mumayira adafite aho ahuriye n’akarere ka  CNRD ya Wilsoni, bakajya gutanga amafaranga mubenegihugu bari bamuhagaritse ngo bamenye ari muntu ki unyuze aho, bakemera gutanga ibyamirenge ngo bamubashyikirize maze  ubundi nabo bakamushyikiriza ingabo za Congo ngo zimucyure.

Uwo musaza kandi akaba ari mwene wabo na Wilsoni, ariko kuko  atemeye imikorere yabo na gahunda ze ubwo nibyo byamubyariye  gushyirwa hamwe n’umuhungu we mumaboko ya Jenerali Mandevu wa Fardc. Mandevu uko azwi n’imiryango irengera agateka ka muntu ko ari umwicanyi ruharwa muri congo aho ahutaza byose  nta mpuhwe, ubwo uwo musaza ntakindi kimutegere ni  umunyururu.

Ikindi gikorwa cyamenyekanye ni ugukubagura abana babiri b’abakobwa bo mukigero cy’imyaka hagati ya 16 na 17  batambukaga mukarere ka CNRD barafashwe bahita bashinjwa ubutasi ngo batumwe na FDLR. Abo bangavu batangajwe no gushinjwa ubutasi batazi iyo biva n’iyo bijya. Bakatiwe  ibiboko 60 kuriburi wese. Ubwo ntagutindigaya inkoni 36 zambere bahise bazikubitwa nta rubanza.

Ubundi bucashuro ni ubwo kwica abantu bakekwaho kuvugana n’abo muri FDLR. Uwitwa Tugume Kaboko uwo baramwirengeje ntakureba niba ari n’akamuga, uwitwa Muhutu Jean Nepo baherutse kumwica bamukubise isasu ryo mumutwe ngo azira ko yagabweho igitero bamutwara imbunda muzo CNRD yibye muri FDLR. Uwitwa  Rukara Jules nawe yarishwe kumpamvu z’ubugome gusa. Nyirabihogo Clarissa nawe yarishwe. Abo bose bari impunzi z’abanyarwanda  kimwe na Col Wilson Irategeka ariko akabavutsa ubuzima murwego rwo gufasha Kigali kugabanya abahunze ubutegetsi bwabo.

Aya makuru yose n’andi tugikusanya, bidutera kwibaza niba uriya mugabo Col Wilson Irategeka ariwe Laurent Ndagijima uzi ku izina rya Lumbago atari umucanshuro wihishe mu mpunzi z’abanyarwanda, akaba yaragaragaje uwo ariwe yerekeza  impunzi zidasobanukiwe n’ibiri kuzikorerwaho INZIRA NJYAKUZIMU. Abanyarwanda b’impunzi ziri iyo muri Congo zisabwe gufungura amaso kuko abacanshuro barazigurishije batitaye kumibabaro yazo.

Ijisho rya Rubanda

Twagirayesu Tarak Raphaël

Goma, RDC

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to ESE COL. WILSON IRATEGEKA UMUYOBOZI WA CNRD UBWIYUNGE YABA KOKO ARI IMPUNZI Y’UMUHUTU W’UMUNYARWANDA CYANGWA UMUCANSHURO WIHISHE MU MPUNZI ?

  1. Mukashyaka says:

    Ntimunsibire commentaire dore ko ariko mwamye mukora!!

  2. mukombozi, Ely says:

    Ariko se irishyano ngo ni Wilson Irategeka atunaniza iki? Impunzi zarinzwe na FDLR imyaka 24 yose ishize nintambara zose zitabarika FDLR yarwanye none ngo iri shyano ryigize a karahava kajya he ananirane? CNRD ikomeze itwicire abantu bacu ibamare tureba dukanuye amaso gusa? Ntibyumvikana kuko nuwamutera isarabyayi mukico yapfa, uwa mutera umujugujugu wigiti nawo wamuhangamura yagera hasi tukamukanira urumukwiye. Niba hatabayeho ingamba zikomeye cyane zo guhagurukira Wilson Irategeka nabo bari kumwe, nukuvuga ko twemeye kuribwa nimbwa zimisega nka CNRD-inyenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *