Paul Kagame n’abanyarwanda bamwe baguye m’umutego wa Padiri Nahimana Thomas

1
  • Views 3942
  • Rating 12345

Bijya gutangira byatangiriye mu gushyiraho igihe ishyaka Ishema ryagombaga kugira gukorera Politiki mu Rwanda, iyo tariki yahinduwe kenshi kandi ntiyanubahirizwa. Hakurikiyeho imishyikirano yagombaga guhuza abataripfana bahagarariwe na Nahimana Thomas bashyikirana na Perezida Paul Kagame na FPR Inkotanyi ayoboye. Iyo mishyikirano yanyujijwe mu ibarwa y’ibanga, bishoboka ko itazigera ihishurirwa abanyarwanda dore ko ngo ariyo yagombaga kuba imbarutso y’italiki ndakuka y’ugutaha kw’abayoboye ishyaka Ishema ry’Urwanda. Igisubizo cy’avuye k’umukuru w’igihugu Paul Kagame, nacyo cyagizwe ibanga rikomeye, ariko koko cyatumye Ishema riva mu byimbo ryiyemeza kujya gukorera mu Rwanda nubwo ritarenze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyata i Nairobi.

Bakandagiye ku kibuga, babuzwa kujya mu Rwanda, barigaragambya, bimara amajoro 2, barambiwe biyemeza kugaruka bagakorera politiki iyo bari batuye mu mahanga. Ubwo filimu iba irizinze.

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona

Nubwo Thomas n’abandi bataripfana ntako abanyarwanda batabagize ngo babereke ko kujya mu rwanda bitapfa gushobokera uwo ariwe wese utavuga rumwe n’ubutegetsi, Thomas Nahimana yishingikirije ibikubiye mu masezerano yagiranye na Kagame muri y’amabarwa n’ibisubizo byayo by’ibanga, yumva ko yateye rugonda ihene Kagame n’abandi banyabwenge bucye bafatanije kuyobora igihugu bagize igihuru cy’u Rwanda, mu byukuri uwo mutego wari wafashe, gusa sinzi aho Kagame yaje kuvumbura umujyanama ugifite ubwonko aho abandi benshi mu bayobozi bafite ubwoba, amubwira ko Thomas n’abandi bataripfana nibaramuka bageze i Kigali atazapfa kubicira rimwe nkuko yarimbuye abandi, kandi nibyo koko kuko ntabwo byari kumworohera kuko aba bataripfana bari bamanutse amanywa ava, niyo kagame abareka yizeye kubarimbura byari kumutwara ingufu adafite, nkuko bigaragara ko ntaho asigaye uretse kugendera ku kagozi nako kadashyitse. Icyemezo cyose rero yari gufatira abataripfana cyari kumuhagama kandi ari nako ibintu birushaho kudogera, amanywa ava. Izi ngorane zose abataripfana bazibwiwe mbere n’abatari bakeya ariko ndi igabo iruta ihanurwa. Nyamara bukeye biraba !

Abanyarwanda bapfunyikiwe amazi, bagumana inyota y’impinduka.  

Nahimana Thomas, ajya kugenda yabajijwe kenshi uko azashobora ibyananiye abandi bamubanjirije, yabasubizaga abannyega, asa nuwerekana ko ariwe ubundi kamara mu banyarwanda, ko abatumva ibintu nkawe, abo basa nkaho ntacyo bakora ko ntanicyo abategerejeho yabigiraho, byageze naho rwose abenshi basa n’abamugirira impuhwe bakamwingingira kutajya mu Rwanda, ariko uyu musore aranga ababera ibamba kubera ibanga ry’ibyo yumvikanye na Kagame yari yibitseho, ntamenye ko bucya bucyana ayandi ko Kagame yaba yarabonye umugoboka akamugira inama amazi atararenga inkombe.

Thomas ajya kugenda yatse impamba kuko yazengurutse mu bihugu byose abakunzi be bapfundura umweko bakareba icyo azitwaza ngo azice isali aho ageze hose,nubwo we yari yarabwiwe  kenshi n’abanyarwanda ko urugendo rwe  rwuzuye imitego y’inzitane, yavuniye ibiti mu matwi yizeza abamuhaga impamba ko byanze bikunze, gahunda ari i Kigali, gusa siko biri kuko inzira ntiyabwiye umugenzi nkuko babivuga mu kinyarwanda, Thomas yijyaniye n’abataripfana 3 yari yatangaje ko bazaba ari batanu, ubwo nawe bamwe bagiye bamuca mu myanya y’intoki, abasha kugera kuri Charles De Gaulle asigaranye uruhinja rwamezi 7 rwitwa KEJO SKYLER na  nyina, nyuma bajya gutarura  muri Kenya undi mutaripfana wari wavuye muri Afrika y’epfo, bose bajya muri transit aho baraye kuva taliki ya 23 kugeza kuri 25 Ukwakira 2016, ubwo biyemezaga kwigarukira mu bihugu bari baje bakomokamo bakisubirira kuryama neza no koga amazi ashyushye, ubundi bakarenzaho ka Vin rouge, maze abanyarwanda bakazajya babibukira ku kuba baramanutse bagakurikiza ibyo basezeranye rwihishwa na Bwana Parezida Paul Kagame, kugeza igihe bagarukiye gukomereza Politiki y’Ishema mu mahanga. Ubwenge bwari bwiza, Iyo Paul Kagame n’abandi batabumenya.

Uko byagenze bibara umupfu, gusa icyo nemeza nuko kugeza nanubu abatumye Nahimana Thomas bakanamupfunyikira impampa basigaranye inyota y’impinduka Thomas yabijeje ko agiye kuzana mu Rwanda mu mwaka wa 2017, aho yitegura guhangana na Paul Kagame, nyamara uyu yarangije gutsinda kera no kubonera Ticket yo kuyobora Urwanda insi myaka 7 izajya yongerwa uko abishatse.

Nta ntambwe ipfa ibusa, iyo uyitera abifashijwemo na Nyiribiremwa.

Nakwihanganisha abapfunyikiye impamba Padiri Nahimana Thomas n’abandi bataripfana, mbabwira ko nubwo impinduka Thomas yagombaga kubazanira, isa n’igeze mu gicagate ariko nanone  ko kuzabona iyo mpinduka irenga kuri Jomo Kenyata bizaba ingume.

Padiri Nahimana Thomas, nubwo tutazi amabanga ye akubiye mu butumwa bwanditse  yagiye ahererekanya na Kagame Paul, igikorwa yakoze cyo kumanuka akajya kwigaragambiriza ku kibuga cy’indege i Nairobi, cyerekanye ko mu Rwanda badashaka umuntu uwo ariwe wese, utavuga  rumwe nibyo Leta ya FPR Inkotanyi.

Nubwo wenda iriya myigaragambyo yaba yari ikubiye mubyo basezeranye dore ko ntawe ufite icyo azi kuri ayo masezerano, hariya Kagame yaba yarashobowe na Thomas Nahimana, ndetse bisa naho yatsinzwe igitego cy’umutwe kuko, Kagame n’abambari be bahakuye igikombe cy’ubwenge bucye cyane.Thomas Nahimana n’abo bataripfana batamutengushye  bambitse ubusa buri buri Leta ya FPR na Kagame Paul. Uko aba bagabo babiri bateraga intambwe mu mishyikirano y’ibanga, Imana nayo yatezaga Thomas intambwe igana ku kiza abanyarwanda bifuzaga, kugeza igihe urugendo rushorejwe i Nairobi, kandi yaba Thomas na Kagame babishaka batabishaka, muri Demokarasi, mu rugamba abanyarwanda barwana hari icyateye imbere, turanashima Imana ko ntamutaripfana uhasize agatwe, nkuko twifuzaga kuko twikundira abataripfana cyane Thomas nuko akunda kuganira neza cyane, iyo agwa mu mutego w’abayuda abanyarwanda n’abanyarwandakazi bari kuba bahombye.

Uko Kagame Paul n’ubutegetsi bwe bwagaragaye n’isomo abarwanya ubutegetsi bwe bungutse.

Nkubu biragaragara ko kagame nubwo yikangata, ko ubwoba bwe buhora buri ku gipimo cyo hejuru, kuko umuntu utinya uruhinja rw’amezi arindwi, haje ingabo nyayo nk’iyumucunguzi, n’imitungo Kagame y’irunzeho yayita ayireba ntagusubira inyuma. Kandi nanone, abanyarwanda iki gikorwa  gisa na filimi yizingiye ku kibuga k’indege cya KENYA cyerekanye ko abibwira ko bazakuraho ubutegetsi mu mishyikirano cyangwa mu magambo gusa bagomba guheba iyo mitekerereze, bagashaka indi nzira byabananira bakiryamira bagasinzira bakareka ibyo birirwamo ngo ni politiki itazatabara abanyarwanda bari mukaga. Gusa ndumva bitazagera aho, kuko ntabwo numva hari abahitamo kwiyanga bigeze aho, kuko uwasinzira uwo ariwe wese, agomba gukangurwa n’inkota yangwa uburozi bwa FPR inkotanyi n’abakozi bayo.

Banyarwanda, Bacunguzi, Rubanda, namwe mwacengewe n’ubutaripfana, ndagirango muhumuke, mumenye umwanzi turwana nawe n’ikigomba kumutsinda, mureke ndigabo no kwigira bamenya, kuko burya utazi ubwenge ashima ubwe.

Gusa ndagirango murabizi ko Rubanda n’ishyiramo akagufu bitazatinda maze uwahekwaga akigenza, kuko Umucunguzi ni Rubanda.

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

15 Responses to Paul Kagame n’abanyarwanda bamwe baguye m’umutego wa Padiri Nahimana Thomas

  1. Ukuri kuraryana ariko kurakiza says:

    Njye simbona aho abavuga ko Boniface adashyigikiye kiriya gikorwa cyo Padiri Thomas babivana. Uwaba yibuka amagambo ya Thomas Nahimana kukibazo cya Ingabire yayaduha cga akaduha audio cga inyandiko ya Thomas kugirango namwe mwirebere Thomas uwo ariwe. Ibyo avuga nibyo akora. None se ko yannyeze Ingabire arimo gukora ibiki noneho niba nta deal n’inkotanyi rimo.

    Abasaba ingero k’ukwiyemera kwa Padiri Thomas hari umunyarubuga wabasabye kwongera kwumva ibyo Thomas yavuze ubwo yabajijwe k’urugendo rwa Mme Ingabire mu Rda. Hari n’ibindi ntiriwe ndondora kubera ko uwasubira mu y’inzuki ubuki butanyobwa.

    Boniface kandi yavuze ko umuntu wese ukeneye ibisobanuro kubyo yanditse ingingo ku yindi yabimusaba kuri facebook.

    Muri make, umuntu wese aramutse ashyize amarangamutima ye hasi, agasoma message ya Boniface yose yitonze, yasanga itanenga kiriya gikorwa cya Thomas na bagenzi be.

    Ahubwo yasangamo impanuro buri munyarwanda wese wumva ko akandamijwe na kariya gatsiko yagombye kuzirikana mu migirire ye ya buri munsi.

    Abajya inama Imana irabasanga. Hari byinshi twageraho turamutse dufashije hasi amarangamutima, agasuzugro no kwiyemera, tugafatana urunana aho kugenda intatane/insiganwe.

    Boniface ati: “urugamba rurakomeje kandi nk’uko nabivuze amazi si yayandi; ubu birasaba izindi nzira kandi ibi nibyo natsindagiye mu bitekerezo natanze.”

    Nanjye ni uko mbibona”.

    • Kanyaro says:

      Mbabajwe nuwanditse ibi birerekana ubugome abiyita abanyabwenge jyewe kubwajye padiri nitwari ahubwo wowe wandikibi sinzi uwariwe ibiwandika birerekana yuko nawe urishuti ya kigali gusenya no gusenanya mubonana ingufu.

  2. @Bwana Abidjan@Mbonyingabo na Mugabo,nagirango mbanze mbashimire ku mitekerereze yanyu n’inkunga y’ibitekerezo mwatanze ku nyandiko yanjye.Nanone ndagirango mbashimire kubw’urukindo no kumva ko Thomas Nahimana ashobora kubabera umukiza,nkaba nanemera rwose imirebere yanyu y’ibintu,nicyo demokarasi n’uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka bivuga,hatabaye munyangire nkiyahano turi kwa Kagame. Gusa muramponda sinoga,kuko ibyi nanditse nanjye ari uko mbona ibintu,icyo mbasaba rero nuko kugirango munyereke ubuhangange bw’uwo murokozi wanyu mwabunyemeza munanzaniye inyandiko mvugo y’imishyikirano yabaye mbere yuko Thomas ajya kuryama kuri Jomo Kanyatta iminsi 2 yarangiza akigarukira i Burayi. Aha nshaka ibyavugiwe ku mpande zombi mu mishykirano,nemera mbonye nka Thomas!!

  3. Mbonyingabo says:

    Nsengiyumva, nasomye iyinyandiko yawe niteguye yuko uri busabe padiri imbabazi, kuko mubihe byashije wagiye uvuga yuko ari ikitso cya FPR. Biragaragaye yukoibyo wavuze bitaribyo, kuko iyo bibabyo murwanda baba baramwakiriye nkuko bakiriye Evode.

    Nkuko ubivuga niba padiri Nahimana yaragiranye ibiganiro na FPR ntabwo wabimugayire, icyo ugomba kumugayira keretse iyabo muri ayomasezerano aba yarasinyiye gukora ibyo FPR yamusabaga.Kuba baramwangiye kwinjira mu Rwanda nikimenye cyangombwa cyo kukwemeza yuko ibyuvuga ataribyo, naho baba baravuganye padiri yaba yaranze kwemera ibyo yasabwe; ukaba wabimushimira.

    Padiri yabaye urugero rwabanyepolitic bemera kwitangira abanyarwanda, nubwo ntabari umurwanashyaka w`ISHEMA PART nemeye kiriya gikorwa,kuko arintabwe ikomeye muri politic yu Rwanda. Abo BACUNGUZI uvuga bavugwa mumagambo gusa igihe cyabo kizagere kibarangirane. Niba padiri na Ingabire na Ntaganda babasha gushira mubikorwa ibyobenmera bakishora ntatwaro bafite byari bikwiye kubera abobacunguzi urugero nabo bakagira icyobakora.

    • Uwingabire Marie Rose says:

      Bwana Mbonyingabo ni ukwitonda ukareba kure. Sinabihagazeho ariko buriya Padiri Thomas bashobora no kubanza kumugira igihangage ngo azabone uko ahangana na Kagame mu matora ya 2017 none byitwe ko Kagame yahanganye n’umuntu ukomeye gutyo ayo matora abe valide. Ese uzi Umucunguzi icyo aricyo? Abo bacunguzi bavugwa ko mbona ubikoma urabazi? Ahubwo nawe wari ukwiye kwiyumvamo ko uri Umucunguzi. Ibigaragara munyandiko yawe ni uko ushobora kuba uri Nahimana wiyoberanije, wakumva abacunguzi ukiyumvira FDLR dore ko uyirwanya kurusha Kagame. Iyo havuzwe ko Umucunguzi ari Rubanda uzajye ubanza usobanuze icyo bivuga mbere yo gusimbukira kubyo utazi. Nahimana ashobora kuba atari kuri gahunda na FPR gusa ari umwiyahuzi. Ibi ntacyo byaba bitwaye rubanda kuko yaba igitambo nta kibazo, ariko aramutse ari kuri Gahunda ya FPR yaba ari umugambanyi. Kugeza ubu nta butwari bwe buragagara nta n’ubugambanyi buragaragara, icyamaze kugaragara ni uguhuzagurika kwe n’ubuswa, ibindi ni ugutegereza

  4. Mburiramatayo says:

    Dore hari ibintu abahutu bamwe batazi, Communists, Capitalists na Socialists. Muri ibibyiciro ntibikorana kirazira.
    Muri make urwanda ubu ruri muri Capitalists ruyobowe naba Capitalists rwashyizweho naba Capitalists guhera 1994 kugera uyu munsi kandi birakomeje. Niba ari uko abahutu batazi Capitalists icyo bisobanura ntabyo nzi, ariko ntabwo Capitalists ikorana na Socialists. Socialists ikorana na Democracy ishingiye kubaturage, naho Capitalists ikorana no kurenganya, kwica abantu, gukora ubugome ndenga kamere, nibindi bibi byishi, Communists yo ishingiye kumakuru, ibitangaza makuru byaba bibeshya cg bivuga ukuri ntacyo bibabwiye.

    Amatora ashingiye kuri Democracy ntabaho kubanyagitugu bayoboye muri Capitalist system. Ubwumvikane nubworoherane nabyo nuko nibiba ho kandi ntibishoboka kuba Capitalists aho bava bakagera.
    Ubwo abibeshyaga mbakuriye inzira kumurima.

    Kubintu bidakorana kizira navuze haruguru urugero natanga ni igihugu cya Cuba cyivanye muri Socialists kinjira muri Capitalists nkuko inkotanyi zabikoze ku rwanda zitangiza intambara muri 1990 kugeza nuyu munsi inkotanyi ni aba Capitalists bashingiye kwica abanyarwanda no gukorera abanyarwanda ubugome ndenga kamere, birasa cyane na Cuba kuko uwari uyobeye ingabo zateye Cuba ariwe Fedel Castro yari impunzi ahabwa ubuhangange cg gushyigikirwa na amerika mu gutera Cuba no gusenya igihugu cya Cuba nkuko inkotanyi zashenye urwanda zishyigikiwe na Amerika. None uyu munsi Fedel Castro yapfuye kandi yaramaze gukura Cuba muri Socialists iri muri Capitalists. Amaherezo ya Cuba ninayo maherezo y’urwanda mukurikiranire amakuru hafi. Mbaciriye kumayange.
    Abanya Cuba ubu babuze ayo bacira nayo bamira kuri ubwo buhangange bahawe na mpatsibihugu kandi butari ubwo abanya-Cuba bifuzaga kugihugu cyabo.
    Ibyaba nyamurya-kanoze byarangiye kera cyane mbere ya 1990 ahasigaye mukenyere mukomeze, mwambarire urugamba.

    Abafite amatwi myumve naho abafite amaso muyakanure cyane.

  5. Muvunyi says:

    Muraho bavandimwe!?njye iyo nitegereje opposition y’uRwanda intera kwibaza byinshi:ubundi amashyaka ya opposition agirira ishyari irindi shyaka iyo rishatse kugira intambwe ritera!!gusa uyu mutego ntabwo FDLR yari ikunze kuwugwamo nkaba nibaza intabaza ari ikinyamakuru cya FDLR cg?bavandimwe dusangiye umuruho twashyizwemo na karinga ndabasabye mbinginga ngo tureke amacakubiri hagati yacu!!amakosa abaho turi abantu!!ishyaka ridafite amakosa niryiryamiye burya iyo umuntu ahagurutse agakora ntihabura amakosa!!none se tugaye Padiri dushime nde wakoze ibiruta ibye?iyo muvuga ngo umucunguzi ni rubanda muba mushaka kuvuga iki?niba uziko urwanya Kagame ugakora inyandiko nkiyi ubona ko na Rushyashya yayinyuzaho uko yakabaye ujye wiseka??mukwiye kumva ko bidashoboka ko abanyarwanda bazongera kujya mu bwato bumwe nka MRND!!ahubwo buri muntu wese urwanya Kagame nakore ibyo ashoboye mu nzira we yahisemo kdi abona ashobora buri wese nakora burya abantu iyo bazamuka byanze bikunze barahura!!wikwicara ngo ugaye ibyo abandi bagerageje gukora kdi wowe ntacyo wakoze!!abantu mwandika ibintu nkibi muba mwangisha urugaga abantu mushaka kwerekana ko FDLR ariyo kampara mu bibazo by’abanyarwanda!!!padiri akiri iburayi hari abantu benshi bashidikanyaga ko koko ari muri opposition!!biragaragaye!gushyira hamwe ntabwo ari itegeko!umuntu wese akwiye kugira impungenge mu gihe bimaze kugaragara ko ba Wilson bashobora kuboneka mu ishyaka iryariryo ryose!!kunnyega abo dufatanyije urugamba ni ububwa ni no gutiza umwanzi umurindi,ntabwo ishyaka utarimo ryakora ibintu nkuko ubishaka arko twige kwihanganirana no kumenya umwanzi turwana uwo ariwe!!ubu se ari Nahimana wamanutse akagera Nairobi nawe wihishe mu mwobo udashobora no kuvuga izina ryawe ninde mu byukuri twashima?none se urifyza ko abantu bose bibera mu myobo ngo kubera ko Kagame azakurwaho n’imbunda?mu gihe abo tuzi bazifite badafite n’ubushobozi bwo kugera mu Rda ngo nibura bashimute na Mayor!

    • Kanuma Christophe says:

      Inyandiko yawe irimo ibitekerezo byinshi byiza ariko warengereye aho wita iki kinyamakuru icya FDLR cga ugafata ibitekerezo by’umuntu Runaka ukabyitirira FDLR. Ugeregeze nawe ubwawe usubire munyandiko yawe noneho wigaye. Iyi nyandiko ya Nsengiyumva De Gaule sinzi impamvu uyitirira FDLR. Ese kuri wowe uyu mwanditsi ni umuyobozi wa FDLR? Aha waba nta bwenge ugira kuko nta hantu na hamwe yigeze avuga ko ahagarariye FDLR. Ese kuvuga ko iki kinyamakuru ari icya FDLR hari ibimenyetso ufite? Birumvikana wenda ko wavuga ko kibogamiye kuri FDLR nabwo ariko ukerekana impamvu ubivuga ariko kucyitirira FDLR ni ugukabya. Nawe ntaho waba utaniye na Thomas Nahimana cga FPR bavuga ko FDLR yafashe impunzi bugwate ikazibuza gutaha. Ese ubu ni FDLR yabujije Nahimana n’ikipe ye gutaha? Uzambarize Nahimana niba muvugana cyangwa ukaba uriwe wiyoberanije

  6. Abidjan says:

    Mon Frere, ukabije kubogama. Kubera Ko utigeze uhumeka Padiri mumugambi wo kwitanga bene aka kageni, none usanze ugomba gukomeza guhambiranta amafuti wikura mukimwaro ? Ndakugira inama yo kudakomeza guhangana n’Uyu mucunguzi w’intaripfana kuko n’ubwo twemera inyandiko zawe ariko urebye nabi ubu buhangange Bea Padiri bwa kwandika ubusa. Sigaho kuko iyo tugira Nandi nkawe nibura babiri, ubanza icyizere cyo kwibohora cyari kugerwaho vuba,n’ubwo ritararenga.

    • Uwanyirigira says:

      Hahahaha, niko bwana Abidjan we?
      Ubwo padiri Thomas Nahimana yitanze ate? Yitangira iki? None se niba mubona yarakoze ibitangaza mubuzwa n’iki kumukurikira ngo mwese mujya kuri Aeroport Joma Kennyatta? Uzitegereze neza politique ya Thomas no ya yindi ya mbisa kwereke, ndi igabo, guhuzagurika n’ibindi.
      Ese ko yatangiye yikoma FDLR yari yamutwaye iki? None nibura ubona afite gaunda yo kwegera abandi banyamashaka ngo bamuhe imfashanyo mu bitekerezo n’ibindi? Reka ndekereha dutegereze ubwo buhangage bwa Nahimana bwo gusuzugura nop kwishongora kubandi aho buzamugeza. Igikorwa cyari kuba indashikirwa iyo aba atarikomye FDLR cyangwa ngo yishongore kubandi. Ese iyo revolution itamena amaraso cyangwa y’ikaramu ya Thomas Nahimana ni iriya ko kujya kuryama ku kibuga cy’indege? Nyamara iyo ririya ryama ryo kukibuga riba rifite n’umutwe w’ingabo rya kugira umusaruro kuko Paul Kagame niwro rurimi yumva kurusha izindi

  7. Mugabo says:

    De Gaulle,
    Ndumva kuri iyi nyandiko ntari bwemeranywe nawe cyane. Biragaragara ko ibitekerezo watanzemo hari aho bigera bikavuguruzanya. Kuko hamwe usa n’ushaka kuvuga ko kujya gukorera politiki mu Rwandan kwa Padiri ntacyo bimaze ko yari kubyihorera:

    – Kuko ushidikanya ko nta mabanga yari afitanye na Kagome dore ko yamwandikiye ibaruwa atigeze atangariza abanyarwanda ibiyikubiyemo
    – Kuko wumva ko ntacyo yari gukora kiruta iby’abamubanshirije bakoze none Kagome akaba yarabashyize ku ngoyi bose.

    Ubundi wagera ahandi ukerekana ko:
    – Padiri yerekanye ko Kagome na rupfu (rpf) ye bafite ubwoba ndetse ko kuriya kwangira Padiri kwinjira mu Rwanda bahakuye igikombe cy’ubwenge buke.
    – Ruriya rugendo rwerekanye ku mugaragaro ko abibwira ko bazakuraho Kagome mu matora bava mu nzozi kuko Kagome we ubwe yaberetse ko ikinyeshyamba kiri kibisi muri we.

    None se Muvandimwe DeGaulle, mfatiye kuri izo ngero 2 za nyuma twavuga ko ruriya rugendo rwa Padiri ntacyo rwamaze? Njye nakongeraho ndetse ko Padiri :
    – Yerekanye ku mugaragaro ko systeme y’iterabwoba ya Kagome na rupfu ye ari balinga. Aha uratekereza nka bariya banyapolitike bose birirwa bidoga mu mahanga bavuze ngo baratashye nka kuriya kwa padiri, urambwira ko Kagome atahita annya mu mapantaro? Yababuza kwinjira mu gihugu se bigacura iki? yabica bose se? yabafunga bose se?
    – Yahaye Challenge amashyaka yose ya opposition arangwa na theories gusa kuruta uko ashyira mu bikorwa ibyo yemera kandi ahora avuga

    Mu by’ukuri rero sinzi niba koko hari amabanga Padiri yaba afitanye na Kagome, ariko njye ku bwanjye ndabona Padiri yarakoze igikorwa gikomeye cyane cyatamaje systeme ya Kagame ku mugaragaro ndetse kikanerekana ko n’amashyaka yo hanze amenshi nayo ari baringa.

    Ahandi ntemeranywa nawe na gato ni aho wishimira ko nta mutaripfana wishwe na Kagome! Nibyo birababaje ko Kagome yirirwa akindagura abatavuga rumwe nawe ndetse n’abo yikanze bose, kandi nta wakwishimira ko inkotanyi zishe umuntu runaka utavuga rumwe nazo zimujijije ubusa; ariko nanone kwibwira ko Kagome azavaho gutyo gusa akagenda nta muntu numwe upfuye cg uhohotewe ibyo ni ukwibeshya cyane. Revolution iyo ari yo yose igomba kugira abayitangira kandi bakemera kuba ibitambo ( guhohoterwa, kwicwa,…)

    Njye natangaye cyane na n’ubu ngitangazwa n’abagaya padiri ngo agiye kwiyahura mu Rwanda, ngo Kagame ntakina azahita amwica, ngo yibaza ko arusha iki Ingabire na ba Mushayidi, Ngo ni umutesi, ngo DMI…Abavuga ibyo byose ni abatazi principe ya Revolution.

    – None se ubu tugaye Ingabire na Mushayidi ko bafunze, tuvuge se ko ntacyo bagabanije ku nguvu za Kagame?
    – None se tugaye Ntaganda ko yabaye igisenzegere, tuvuge se ko nawe nta ngufu za rupfu yagabanije
    – None se ubu tunnyege ko ba Mukakibibi Saidati na Mugenzi we bafunzwe
    – None se ubu duseke Dr. Hategekimana ko afunze?
    – None se duseke Rwisereka ko yaciwe umutwe?
    – None se Tuvuge ko Kagome ubu ari mu mutuzo nyuma y’iryo hohoterwa akorera abo bose ku buryo iyo yongeraho Nahimana n’abandi bataripfana uko bari kugenda baza mu Rwanda mu makipe yabo, yabica cg yabafunga, tuvuge ko nta ngaruka byari kugira ku butegetsi bwe dore ko n’ikibazo cya Ingabire kitamworoheye?
    – None se twemeze ko Kagame yafunga cg akica abantu bose bamurwanya uko yishakiye nta nkomyi, ukambwira ko bitamugiraho ingaruka? Ingufu ze se zakomeza zikaba za zindi?

    Abarwanya Kagome bavuga ngo ntibajya mu Rwanda, ko byaba ari ukwiyahura, ko Kagome yabica, nibaza igihe bazagirayo kuko Kagome uwo nta na rimwe, na rimwe azigera arekera aho kwica ngo noneho babone feux vert yo kujya mu Rwanda. Icyo tugomba kumenya ni uko:

    – Kagome ntashobora kwica abantu bose ngo abarangize
    – Kagome ntashobora gufunga abantu bose abarangirize muri gereza
    – Kagome nta narimwe azigera areka guhiga,gupyinagaza no kwica abahutu ndetse n’abatutsi yikanze nta na rimwe azigera abarebera izuba
    – Nta na rimwe Mu Rwanda climat izigera iba nziza (favorable)ku bamurwanya ku buryo noneho bazumva ko bashobora kujya gukorera politiki mu Rwanda nta nkomyi. Abamurwanya nibo bagomba kubiharanira kandi bakemera kuba ibitambo (aha niho hari ikibazo).
    – Kurwanyiriza Kagome mu mahanga nta na rimwe bizigera bitanga umusaruro bibaho. Kagome azatamazwa n’abamurwanya bari imbere mu gihugu.

    Icyo mbivugira ni uko abari imbere mu gihugu baba bakorera ku mugaragaro bateza ubwega amahanga yose abiruzi. Azafunga umwe cg amwice ubuzima bukomeze, yice uwa kabiri, afunge uwa gatatu ubuzima bukomeze nta nkomyi, yice uwa kane, uwa gatanu, yewe ageze no ku wa cumi! Ariko ndababwiza ukuri ko atazageza ku wa 20 ba bacanshuro bamushyigikiye bataramwitaza kugira ngo atabanduriza isura, ntazageza ku wa 25, ba bakarabya be birirwa bamaushimagiza bakibona ibisobanuro batanga imbere y’amahanga, cg bakiza gukora defile mu Rwanda.

    None urambwira nageza ku wa 50 bizaba bimeze gute? Ni impfu nyine kandi zirababaje pe! Ariko ni ngombwa cyane! None se tuzatinya ko atwica tumurwanya n’ubundi atwice tutamurwanije.

    – Ubu se abahutu yicishije inzara mu Rwanda rwose baramurwanyije?
    – Ubu se abahutu yirirwa arasira mu mashyamba ya Congo baba bamurwanyije?
    – Ubu se abahutu yatwikiye amaduka muri Zambiya n’abo yahiciye bari bamurwanije?
    – Ubu se abanyarwanda yicishije agahinda, abo yirirwa ateramo amagrenades mu makinamico, abo yirirwa atwikira amazu mu makinamico, abo yirirwa arasa bambaye amapingu ngo bashakaga kwiruka, abari muri safe houses..harya abo bose baba bamurwanyije?
    – Harya abo bose ni bangahe?
    – None se ubu ari ukwica abanyapolitiki 15, agafunga 20, agatoteza 40 ariko bikarangira bamutembagaje; ari no gutinya tukicecekera akica imbaga y’abanyarwanda itagira ingano umunsi ku wundi, abandi akabasonzesha abandi bagasuhuka… urumva icyo dukwiye guhitamo ari ikihe?

    Ibyo ni byo BITAMBO rero mvuga. Mu by’ukuri twabyanga twabyemera TUGOMBA KWISHYIRA MU MITWE YACU KO IMPINDUKA DUSHAKA MU RWANDA ATARI NGOMBWA KO TUZAYIBONA N’AMASO YACU NDETSE KO ATARI NA NGOMBWA KO TUZARYA NO KU MBUTO ZAYO. BIRASHOBOKA YEWE KO N’ABANA BACU BATAZAYIBONA, ARIKO WENDA ABUZUKURU BACU BAKAYIBONA BAKABA NO MU GIHUGU KIZIMA NK’ICYO TWIFUZA UBU.

    – Mu w’1990 iyo inkotanyi zitinya urugamba kuko zari gupfa, ntabwo zari kwirirwa zitera. Kandi izapfuye ni nyinshi cyane pe, ariko ababonye imbuto zavuye mu rupfu rwazo ni benshi.
    – Abacunguzi bari mu mashyamba ya Congo aho barinze impunzi bazi neza ko isaha n’isaha bashobora gupfa, bashobora kugambanirwa, bashobora kugirirwa nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Bazi neza ko u Rwanda baharanira ubu bishoboka cyane ko batazarubona cyangwa barubemo. Ariko ibyo ntibibaca intege kuko bazi neza ko ziriya mpinja n’iriya micuko barindiye mu mashyamba ishobora kuzabona urwo Rwanda bifuza kuko byanze bikuze izakomeza urugamba rwabo igihe bazaba batagihari.
    – Na babandi baba i burayi babayeho neza banga ngo “kwivanga muri politiki” bumva ko ntacyo bakora, sinibaza niba hari n’umwe muri bo wumva yakwishimira kubona yuzukuriza mu mahanga, akazabona ubuvivi n’ubuvivure bwe bw’ibyimanyi butazi u Rwanda na gato, butazi amateka yabwo, ikinyarwanda cyo ari umugani,etc. Ndabizi ko ari nta numwe wabyishimira ko nta n’umwe ubyifuza. Ariko se nyine nibadahaguruka ubu ngo baharanire icyo gihugu nka biriya Padiri arimo, wenda n’iyo bakwicwa, abana babo bagakomeza urugamba, noneho abo buzukuru babo bazabone Rwanda nk’uko babyifuje ni nde uzabibakorera?

    Mu by’ukuri ngicyo icyishe opposition nyarwanda, Turikunda cyaneeeeeee(EGOISTE), ku buryo umunyapolitike wese iyo apanze cg abwiwe gukora ikintu yarangiza akabona azabisigamo ubuzima cg bizatuma ataba mu Rwanda yifuza ahita abyihorera. Voilà.

    Njye ntekereza ko iyo Philosophie padiri yarangije kuyumva, njye icyo munenga ni uko akoresha imvugo iziguye ku buryo abantu benshi batumva ibyo ashaka kuvuga. Muri make njye mbona Politiki ya Padiri ari iyo GUTAMAZA FPR ku mugaragaro ibyari mu magambo bikajya ahagaragara.

    – Iyo avuga ko azajya gukorera politiki mu Rwanda, ntekereza ko atari uko ayobewe ko bidashoboka, ariko nyine arashaka kugaragariza amahanga ku mugaragaro ko bidashoboka, n’abajyaga bashakisha urwitwazo rwo kujustifia Kagame bakazagera aho bazajya babura aho bahera (kubera umubare mwinshi w’abo Kagome azaba amaze kubuza kwiyamamaza cg gukorera mu Rwanda)

    – Iyo avuga ko azajya mu matora ntekereza ko atari uko ayobewe ko bazamwiba cg batazanamwemerera ko yiyamamaza. Ariko nyine wasanga yarashyizeho mechanisme zo kudemontra ibyo bintu ahibereye, aho kuvuga yigaramiye i Burayi aho benshi batazi u Rwanda bakunda no kubishidikanyaho

    – Iyo avuga ko azandikisha ishyaka si uko ayobewe ko FPR itazamukundira, ni ukugira ngo akomeze ayitamaze yongera urugero rwe ku rwa FDU. Bityo nyuma ye haje nk’andi mashyaka nayo bikayagendekera gutyo, ubwo nyine fpr izaba isigaje amababa make ku buryo kuyihirika bizoroha.

    – N’ibindi n’ibindi.

    Njye icyo namugiraho inama ni uguhindura imvugo agasobanurira abantu intego ze mu magambo ataziguye ku buryo buri muntu wese abyumva.

    Murakoze.

    Mugabo.

  8. Ndorimana says:

    Cyakora koko witegereje neza ukabona ukuntu uliya mugabo Padiri Nahimana yateguye akagerageza no gushyira mu bikorwa kuriya kujya guhangana na Kagame wamaze “gutsinda” aliya matora yo muli 2017 usanga hari ubwumikane (deal) hagati ya bariya bagabo bombi; mbese nk’uko byigeze kuba hagati ya Twagiramungu na Kagame. Gusa Kagame yaje gutekereza hanyuma ati aliko nubwo uyu twumikanye, aramutse aje akantana akambera agatereranzamba nk’ako Victoire Ingabire yanshyizemo kugeza igihe ajya kundegera urukiko lya UA bigatuma ndusezeramo n’ipfunwe lyinshi, nabigira nte! Ubwo lero nibwo inkono ipfubye ku munota wanyuma. Ngo abantu bajyaga babaza Padiri Nahimana bati aliko ubutwari ujyanye i Kigali buruta ubwa Victoire Ingabire ni ubuhe? Nawe ngo akabasubiza ati Victoire Ingabire yabyifashemo nabi!!
    Ngagirango ngire icyo nibariza Nahimana na Twagiramungu: Mubona ko iyo muramuka mutsinze Kagame mu matora, mubona ko mwari gutegeka mute u Rwanda rwa Kabarebe, rwa Ibingira n’ibindi bingwamaraso? Mbese mujya mwibuka uko byagendekeye Melchiol Ndadaye?
    Bonne chance!

    • Ngabo says:

      mwa bantu mwe,
      Mureke kuvuga ibidashoboka. Padiri Nahimana ni umugabo uhamye. Biriya yakoze babyita gutinyuka ukagenda ukareba Kagame mu maso ikiba kikaba naho kuvuga ngo banyumvikanyeho ngaho na we muzabyumvikaneho. Hanyuma rero ntabwo ubutwari bugereranywa buri wese atanga umuganda we, victoire yakoze akazi ke neza ariko haracyari byinshi byo gukorwa. Ni yo mpamvu Nahimana na we yashyizeho ake kandi nabonye uriya mugabo atazagukira hafi. Niba mubinyemereye mureke tubitege amaso
      Biriya bya Ndadaye muvuga abazi gusesengura bazakubwira ko amaraso atapfuye ubusa kuko na n’ubu tuvugana abahutu baracyari ku ngoma i Burundi ntabwo bameze nk’abo mu Rwanda

  9. Babwire says:

    De gaule ,nshima cyane ibitekerezo byawe kandi mbona uri umuhanga. kubijyanye na Padiri ndagusaba kwirinda maranga mutima. Ntabwo ugomba gutekereza nka Ibingira kuko atazi gusoma. Watsindagiye amabanga yi ibanga hagati ya Padiri na Kagame ariko nta fact uduha zitwereka uko abo bantu basezeranye nibyo basezeranye. Aha hakaba harimo gukeka na amakenga . Niba Kagame yaragiranye Amaszerano na Padiri ko amukoza isoni, ndumva icyo cyaba ari igitego cy’umutwe uwo mu Padiri yaba yaratsinze. Igikwiye ni ukureba uburyo iyi situation yabyazwa umusaruro mu buryo bwa politiki tutiya ku kujorana. Nanjye Padiri sinigeze mushyigikira kuko agitari wumvaga rwose hari abantu runaka yibasiye. Politiki izamo amakosa ariko gukosora ikosa ni ubundi buryo bushobora gutuma abantu benshi bashobora ku kuyoboka. Rubanda twemera na Padiri arimo ndetse na Byabyihebe byo muriCNRD, IYO Muri rubanda hagize abakora amakosa cg se hari ibidasobanutse ntibibabuza kwitwa uko bari , hagafatwa ingamba zo gukosora amakosa ariko tugakomereza hamwe. Habe kwirinda kwerekana ko kanaka na kanaka aribo beza abandi bakaba babi , twirinde tutagwa muri wa mutego wa Rukokoma wishyize hejuru yumva ko ntacyakorwa atakirimo kugeza igihe adusabye kongera kubatizwa tukitwa andi mazina nkaho ibyo byari guhindura bao turibo. Muri politiki ntabucuti buhoraho habaho inyungu na projet abenshi bumva zibafitiye akamaro. Gushyirahamwe niwo muti murugamba rwo kurwanya Kagame na abambari be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *