ABAGITEKEREZA KO BASHOBORA KUBOHOZA URWANDA MU NZIRA YA DEMOKARASI BARIBESHYA

Intimirwa
  • Views 1711
  • Rating 12345

Imikorere y’amashyaka y’abanyarwanda mu buhungiro ikomeje gutera benshi urujijo ku buryo bibaza niba koko ayo mashyaka agamije mu bw’ukuri kubohoza abanyarwanda. Hari n’abibaza niba muby’ukuri abahutu bazabasha kubohoza abanyarwanda bagizwe ingaruzwamuheto n’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR.

Ayo mashyaka akomeje gukora amakosa yatugejeje mu buzima turimo ubu. Kuba aya mashyaka agizwe n’abantu bahunze ubutegetsi bubi bwa FPR ariko bakaba badashobora kwishyira hamwe ngo barwanye umwanzi wabo, bifasha Paulo Kagame n’agatsiko ke kwikomereza ubugome bwabo bwo kurimbura abanyarwanda.
Iyo umuntu asesenguye ibivugwa n’amwe mu mashyaka yibaza niba ayo mashyaka azi neza umwanzi bahanganye nawe. Amashyaka amwe yirirwa avuga ko ashaka ihinduka ry’ubutegetsi mu Rwanda biciye mu nzira ya demokarasi irangwa n’amatora adafifitse. Ibi nibyo umuntu wese yifuza ariko si uko umwanzi duhanganye nawe abyumva.
Mu 2010, muribuka ko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yatahutse mu Rwanda agiye kwandikisha ishyaka rye ngo abashe guhangana na Paul Kagame mu matora. Uko byamugendekeye twese turabizi. Ubu ari muri gereza azira kuvugisha ukuri twese twemera. Kuwa 23 Ugushyingo 2016 Padiri Nahimana nawe yarahagurutse ngo yerekeje mu Rwanda kwiyamamaza mu matora mu Rwanda. Mumaze kwibonera uko leta ya FPR yamwangiye gukandagiza ikirenge mu Rwanda.
Nkuko bigaragarira buri wese ushaka kubona, ntabwo leta ya FPR ya Paul  Kagame ishobora gukora ikosa ryo kwemera amatora yatuma ibura ubutegetsi yafashe ikoresheje imbunda. Abanyapolitiki babatesi cyangwa bindangare batari bakabibonye, ndizere ko noneho bari bugaragaze ingamba nzima zo gufatanya n’abandi mu kurwanya ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR.

Nemera ko inzira ya demokarasi yashoboka gusa mu gihe twokeje igitutu iriya Leta ya FPR, bitabaye ibyo nta kwiringira ko FPR izatanga ubutegetsi bwayo ku mbehe. Mu gihe FPR igifite ubutegetsi bwose mu ntoki, nta muntu ureba kure wagombye gutekereza amatora. Ese mama wakwiyamamaza ugatorwa? Tuvuge ko ugize amahirwe ugatorwa, ese wabasha gutegeka? Mu by’ukuri dukwiye kwirinda gukora politiki y’inzozi!
Ndagira ngo mpamagarire abanyapolitiki bose barwanya ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR gukenyera bagakomeza kuko urugamba aribwo rwatangira. Uru rugamba rero dushobora kurutsinda mu gihe tuzabasha gushyira hamwe; tugakora strateji zimwe kandi tukavuga rumwe ku bibazo byacu. Mur’urwo rwego, njye numva kugira amashyaka menshi atari ngombwa mu buhungiro kuko amashyaka amwe azana amacyakubiri mu mpunzi. Tugomba kwirinda gutatanya imbaraga zacu. Abahagarariye amashyaka bagomba gushyira imbere inyungu za rubanda aho guharanira imyanya batanazi niba izanaboneka.

Ubona buri wese ashaka kwishyira imbere, ntawe ushaka gukurikira abandi. Ndabasabye rwose kwicisha bugufi kugira ngo bakorane n’abandi. Kubera ko urugamba rugomba kubohoza abanyarwanda rusaba imbaraga, buri wese asabwa kwitanga uko ashoboye.

Mur’iki gihe usanga bamwe bavuga ko urugamba turiho rutabareba kuko babonye ibyangombwa by’ibindi bihugu cyangwa ko bagwijije umutungo bakaba baratangiye ubundi buzima. Ibi rero ni ukwibeshya kuko iyo ubabonye bagiye mu Rwanda bagenda babebera, bikandagira badashobora no kuvuga ikibari ku mutima.

Igihugu kiramutse kibohowe, babishatse bakwigumira iyo bagiye cyangwa se baba bashaka gutaha iwabo bakajyayo bemye ntawe wikanga. Ndakeka ko ibyo aribyo buri wese yifuza. Niyo mpamvu mvuga ko urugamba rutureba twese impunzi uretse nyine intore ziri mu kazi ka FPR.
Reka ngire n’icyo mbwira abanyapolitiki bamwe bakomeje kwikoma FDLR ngo ntibashobora gukorana nayo kuko iregwa jenoside. Numvise mubyo agatsiko ka FPR karega Padiri Nahimana harimo ngo kuba umuvugizi wa FDLR. Ibi bikwiriye kugaragarira abanyapolitiki bose bakwiriye kwerura bagashyigikira ku mugaragaro FDLR maze ikibyimbye kikameneka. Arega nta muhutu n’umwe badashyira muri FDLR! Twagombye kumva ko tuyirimo koko kandi tukayishyigikira bigaragara.

Arega FDLR niyo izadufasha kunesha kariya gatsiko k’abicanyi. Ngaho rero muhaguruke dushyire hamwe kandi dushyigikire FDLR mu rugamba turimo rwo kubohoza abanyarwanda. Ubumwe, ubufatanye no ubwitange bigomba kutubera intwaro zikomeye zo gutsinda burundu agatsiko ka FPR kayobowe na Kagame.
Turi kumwe, tuzatsinda!
Umusomyi w’Intabaza

Zilikana Yuvenali

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to ABAGITEKEREZA KO BASHOBORA KUBOHOZA URWANDA MU NZIRA YA DEMOKARASI BARIBESHYA

  1. iseta says:

    Muli 1991 ni bwo Kinani yemeye ko amashyaka menshi atangira gukorera mu Rwanda. Ndabyibuka tubyumva mu makuru aho nail mu kiruhuko cya sasita,nahise mbwira abo twali kumwe nti Habyara aralikoze dutsinzwe intambara,kuko igihe igihugu kili mu ntambara,abaturage baba basabwa gukorera hamwe kugirango baneshe umwanzi. Icyo amashyaka yadukoreye ntawe utakibona,kuko bwarakeye biraba tuba tugiye kwangara dore imyaka ibaye 22. Ikimbabaza rero, ni uko uwo mutego twaguyemo,na n’ubu benshi ntibarabona ingaruka zawo, ziturutse ku gutatanya ingufu kandi rwose ibyo ni ugutiza umwanzi umulindi nk’uko byagenze kiliya gihe. Bene wacu reor ngo udatamilijemo ikoti na karuvati ngo ntiwaba uli umunyabwenge ukwiye gutegeka. Bazategeka nde se bagiye gushilira ku mushyo kubera ubujiji bo kutamenya no gukora igikwiye??? Nibakomeze bihe kwitaza abacunguzi nzaba ndeba ko mwene Rutagambwa azikura amata ku munwa akayabahereza!!!

    • Hagena says:

      Ngirango bamwe muri abo banyamakoti naza karuvati batangiye gutabwa muri kajwiga berekezwa kigali mu gihome cg kuburirwa irengero, ayo mashyaka yabo barimo azabamanika mukagozi kugeza bashiriye kwicumu. Gutatanya ingufu kwabahutu ninako gushira kwabo.inkotanyi zateye urwanda zose zitwa FPR-inkotanyi buri mututsi wese yari ari muri iri shyaka yaba imbere mu rwanda cg inyuma y’urwanda abatutsi bose bari mumugambi umwe.
      Abahutu bo ngo hatagira umuhutu untanga gutegeka kandi batagira igihugu mwumve ubwo bwenge bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *