(Kinyarwanda) TUBE MASO: NI IKI GISHOBORA GUKULIKIRA IMYIGARAGAMBYO Y’ABATARIPFANA KU KIBUGA CY’INDEGE J.KENYATTA

1
  • Views 3622
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Umuvandimwe wacu Nsengiyunva De Gaule amaze gusesengura icyo yise umutego Kagame n’abanyarwanda bagushijwemo n’urugendo rwa padri Nahimana Thomas n’abataripfana bari kumwe nawe mu minsi ibiri ishize mu nyandiko iri ahangaha: http://intabaza.com/?p=2069. Hari ipfundo rikomeye uyu De Gaule atwereka rikwiye gutekerezwaho n’ubwitonzi bwinshi kuko rishobora kuba ritarapfunduka. Iryo pfundo ni ibaruwa Padri Thomas yakunze gukomozaho yandikiye umwami Kagame Paulo tutigeze tumenya impanvu yayo, yewe n’igisubizo kuli iyo baruwa kikaba kizwi gusa n’abo bantu babiri bandikiranye n’abiru b’umwami Kagame.

Ese Padiri Nahimana azahagarika urugendo burundu cyanga agiye kongera kwitegura kugenda?

Abenshi mu banyarwanda bakomeje kubona ko uru rugendo rwagaragaye ko rwapfubye rubaye nk’aho abataripfana bahagaze burundu batazongera kwiha igabo ngo bagiye gukora politiki mu Rwanda. Nyamara njye numvise hari aho Padiri yumvikanisha ko nubwo urugendo rwabo rwahagaritswe ko bitavuga ko ahagaritse intego y’abataripfana yo kujya mu Rwanda gukorerayo politiki y’amatora. Ibi bikaba bingarura ku kwibaza ku mabanga ari mu ibaruwa cyangwa amabaruwa yandikiranye na Paulo Kagame.

Banyarwanda Banyarwandakazi, musubize amaso inyuma musuzume inzira ya politiki Padiri Nahimana yanyuze kugeza ubungubu: http://intabaza.com/?p=1183..ahindagura imigambi ahindagura imirongo, abirindura amagambo, akubita aha nahariya. Kwibwira ko bamwangiye kwinjira mu Rwanda, ntawamenya niba wamugani bitari biteganyijwe mu mabanga ari muri ya mabaruwa. Padiri Nahimana Thomas ntabwo yahagurutse gutya ntacyo Kagame yamusubije mu mabaruwa bandikiranye, cyanga yavuganye na ba bandi bamutegekera banamubwira uko agomba kutwica mu buryo bwinshi (ifuni, inzara, koza ubwonko, humiliations, kwamburwa amasmabu, kubuzwa kwiga, kubanyuza mu migezi, …).

Padiri Nahimana Thomas nawe ku ruhande rwe, abo bazatumara ntabwo yagiye atarabanje kubirukamo ngo asaba inama no kuzamufasha kujya mu Rwanda guhatanira ubutegetsi. Ibi byose ni invange z’ibintu abanyarwanda badashobora kumenyamo n’akanunu na gato. Icyo abantu batashidikanyaho nuko aho politiki ya Nahimana yaganishaga cyanga iganisha n’ubu ni ahantu habiri hashoboka:

1.Icyambere nuko Padiri ashobora kuba yiyahura koko kuko niba arwanya ubutegetsi bw’umwami Kagame, ni ihame ko agezeyo nta handi haba hamutegereje usibye akagozi, byaba ngombwa agafuni cyanga uburozi agapfa.

2.Icya kabiri gishoboka nuko rya banga ryo mu mabaruwa ye na Kagame ndetse byivanzemo ba Mpatsibihugu (bataburamo nkuko nabivuze haruguru), rishobora kuzadutunguza ibyo bamwe bibwira ko bidashoboka ngo kuko Padiri yerekanye ubutwari bwateye Kagame guhinda umushyitsi !!

Igihuru gishobora kubyara igihunyira mu bihe biri imbere

Imikino ya Kagame/FPR imaze kuba myinshi ku buryo kwibwira ko Padiri Thomas Nahimana akojeje isoni Kagame bishobora kuba nka bya bindi ngo “Karenzi yafashwe none FPR iragowe” naho ari imikino abazungu n’umwami baba bibereyemo”. Hari n’ibindi byagiye biba abantu bakabibona nk’ igisebo cya Kagame ariko ataribyo. Kagame arabizi ko abanyarwanda batari bake babona ko Nahimana atari “SERIEUX” mu byo akora. Kagame azi ko hari ababona Padiri nk’uwamazwe n’inyota y’imyanya akaba yigiriye guha Kagame iturufu rya demokarasi muri ariya ngirwa matora yo muli 2017 nawe akagabanamo akanya. Kagame ntacyo byari bimutwaye kureka Padri Nahimana Thomas akagera mu Rwanda bakarangiza hamwe ibyo bavuganiye mu mabaruwa (yayandi tuvuga tutazi ibiyarimo) cyanga se akamujugunya aho ajugunya abandi. Kuki rero Kagame areka Padiri akitwa ko amukojeje isoni?

Gutsinda uwitwa “igihangage” si kimwe no gutsinda uwo abantu banengaga.

Padri Thomas Nahimana agomba kubanza akaba igihangage cyatinywe na Kigali, isi ikabibona, bikandikwa, maze Kagame akaziyamamaza hamwe n’icyo gihangage (cya fake). Twibuke ko Nahimana yivugiye ko natsindwa azayoboka Kagame. Ikindi mushaka ni iki???? Abibwira rero ko Padiri Thomas Nahimana ari igihangage cyahangaye Kagame nibabanze bashishoze.

Ntarirarenga ngo koko twemere ko Kagame yatinye Padiri Nahimana. Uko Padiri yakinnye politiki kugeza ubu, ntabwo mbona ko kurara ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta aribyo byavanaho ihuzagurika rye muri uru rugamba turimo.

Padiri nawe arabizi ko intoki ze n’utugambo ataribyo bizashyigura ingoma ibeshejweho no kumena amaraso gusa. Kuba yiyemeza kujya iruhande rw’umwami w’ingoma yamennye amaraso angana kuriya na n’ubu ikiyamena, nta yindi condition, ni ikimenyetso gihagije ko padiri yifitiye umukino we ariko si ukubohora imbaga y’abanyarwanda iri ku ngoyi, bahinduwe ibicibwa mu gihugu cyabo. Mureke turebe iyi mikino uko iteye, mbere yo guha umuntu ubuhangage butariho.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

20 Responses to (Kinyarwanda) TUBE MASO: NI IKI GISHOBORA GUKULIKIRA IMYIGARAGAMBYO Y’ABATARIPFANA KU KIBUGA CY’INDEGE J.KENYATTA

  1. Mugabo dit :

    Abanyarwanda turagoye.
    Ubu kandi padiri najya mu Rwanda bakamwica, nibwo abenshi bazemera koko ko atari mu mikino na Kagame.

    Uyu musomyi w’intabaza wanditse iyi nkuru nagira ga ngo mwibwirire ko iyo utanga hypothese utanga hypotheses zose zishoboka:

    urugero yari kwandika:
    – hypotheses zose zishoboka koko padiri aramutse ari ku isiri na Kagame
    – hypotheses zose zishoboka padiri aramutse atari ku isiri na Kagame na gato!
    Ikigaragara ni ko yanditse hypothese ijyanye n’ibyo atekereza mu mutwe we n’ubwo nabyo atari bibi. Gusa bigaragaza kubogama. kandi ikibazo akenshi akenshi gikunda kuvuga ku migirire nk’iyo, ni uko iyo bigenze ukundi gutandukanye n’ibyo bavuze abantu nkabo bakomeza gutsimbarara ku byo bavuze mbere mu rwego rwo kwikura mu kimwaro no kwanga kugaragaza ko bibeshye.

    Bref, sintinda muri ibyo, njye icyo navuga ni uko ibaruwa Padiri yandikiye Kagame cg kuba yarabanje kujya kureba ba mpatsibihugu bidahagije ngo abantu bahite bavuga ko ari icyitso. Kugeza ubu padiri niwe munyapolitiki wa opposition wagaragaje imyumvire n’imigenzereze itandukanye n’iy’abandi. Bityo rero no gukora gutyo umuntu yabifata nyine mu rwego rw’iyo migenzereze ye itandukanye n’iy’abandi.

    Sinzi uwigeze kubivuga Padiri yaba yarumvikanye na Kagame ou non, simpamya ko Kiriya gikorwa cyo kwangira ishema kwinjira mu Rwanda hari uburyo ubwo ari bwo bose Kagame yacyungukiyemo cg yazacyungukiramo n’iyo yagera aho akemerera padiri kwinjira mu Rwanda. Ikindi Kagame uzamugaye ibindi ariko ubucakura arabuzi cyane ku buryo techniques yakora zose ntashobora gukora ikosa rya techniques zimusebya bene kariya kageni.

    Ikindi kandi tujye tunyuzamo tunatekerezeho gacye. Niba koko Padiri ari ku isiri na kagame ibyo kagame azakora byose bituma padiri amulegitima aha ndavuga:
    – Kumwemererea kwandikisha ishyaka yarangiye andi
    – Kumwemerera kwiyamamaza no gukora ibiganiro yarangiye ingabire
    – Gutsinda amatora kwa Kagame
    Ibyo byose abanyarwanda n’amahanga bazahita babibona rugikubita ku buryo sinibaza ko hari icyo bizahindura ku isura ya Kagame n’ubundi. Ikindi Padiri naguma mu Rwanda kagame akamuhemba cg akagaruka hanze, urambwira ko azaba yarashutse nde? cg ninde uzongera kumujya inyuma? Twagiramungu se tuvuge ko afite abayoboke?

    • Kanamugire dit :

      Niko nshuti yanye Mugabo,
      Nshimye ko uvuga ngo padiri najya mu Rwanda bakamwica ngo niho abantu bazemera ko atari kuri gahunda n’inkotanyi. Harya azaba agiye gukorayo iki? Ariko turetse guta igihe mubintu bitadufitriye akamaro,ku butegetsi bwariho aha ndavuga ingoma ya Kayibanda cga iya Habyarimana, wibwira ko Kagame kuba atarafashe indege ngo atahe yabuze ticket cyane cyane ko atari na kure y’u Rwanda? Ni ibyangombwa by’u Rwanda atari afite se? None se niba yararwanye agafata ubutegetsi akaba adashaka kumvikana n’abamurwanya, muragira ngo agire ate? Ibyo Padiri avuga byo gushaka impinduka mu mahoro ni byiza kandi ndumva nta munyarwanda utabyifuza. Ariko niba bagenzi barabigerageje bikanga, we arashaka kongeraho iki? None se nibamwica cga bakamufunga tuzaba duteye iyihe ntambwe landi byanze bikunze aramutse atari kuri gahunda na FPR niko bizagenda. Padiri yize bibiriya kandi simpamya ko Bibiriya yemerera uwemera Imana kwiyahura. Uretse na Padiri n’ubwo waba ufite igisirikari urundi ruhande rukakurusha ingufu ukora icyo bita repris ukongera ukisuganya. Padiri ndamushigikiye ko yifuza impinduka ariko uburyo ayifuzamo bwacyuye igihe ni byiza ko yicara agatekereza ibishya byakorwa naho ubundi guhaguruka ngo ugiye kwiyamamaza mu Rwanda rw’iki gihe simbona icyo bimaze. Bazamufunga cga bamwice nibura n’ibyo yandikaga cya yavuga bibe birarangiye, ubwo se tuzaba twungutse iki?

  2. Mbonyingabo dit :

    @ Nyiramubande ndumva haribyinshi twumva kimwe, kandi ntabwo mvugira padiri ahumbo ndavugira umunyarwanda wese urimukibazo nkicye. Ndagirango nkubwire yuko passport nyinshi zitangwa nibihugu utavukiyemo zerekana aho uvuka, ikindi ibyangobwa byinzira twebwe abanyarwanda nitwe tubiha agaciro bidafite. Ntabwo ibyangobwa byinira mubyukuri bitangirwa kugazaza ubwenegihugu bwawe, gembifata nkimpapuro zifasha umuntu gutambuka imipaka.

    Nzi abazungu benshi batembera mubihugu binyuranye bafite ibyangobwa byibindi bihugu kubera impamvu zumutekano, yewe ntanubwo mubihugu byabo biba biyobewe ikibazo cyabo. Ikindi konumva mushaka gutera padiri amabuye, nabanyarwanda bangahe bafite imyanya mubutegetsi bafite ibyangombwa byibindi bihugu? Wasanga na Kagame afite passport ya America cyangwa umulyangowe. Nonese muragaya padiri kujya murwanda afite viza yubukerarugendo, ikosa nirihe niba yarashatse kuba umukerarugendo mu Rwanda. Uko wabivuga kose ikosa lya padiri ryarikubaryo iyo bamwakira bakamujyana munkiko, kuko kumubuza kwinzira nubwoba.

    Ibyuvuze nibyo yuko umuntu urigukora ariwe ushobora nogukora amakosa, naho uwiyicariye ntakosa ashobora gukora. Ibyo kuvugana nabandi padiri ndabona nawe yabonye yuko aringobwa, ariko ntuvuge yuko atavuganye nabandi mberehose. Nonese abobita nouvelle génération bari mumpuza mashaka imwe bagiyehe kobatajyanye, kandi mwibuko yuko harimo nabatutsi.

    Politic numukino usaba ubwitange, ubuhanga, nu butwari iyo utabifite ukowagira kose ntacyo wageraho. Ntihazagire nukubeshya ngo afite ubunararibonye, kuba inararibonye muri politic nukumenya kwemera amakosa vuba kandi ukayakosora.

    • Uwingabire Marie Rose dit :

      Mbonyingabo urakoze cyane ku magambo meza uvuze. Ariko kukibazo cya Nouvelle Generation cyo, padiri Thomas yari akwiye kwicara akongera agatekereza. Ntabwo ndwanya iriya mpuzamashaka na gato rwose ariko iyo urebye amashyaka ayigize ntiwabura kwibaza byinshi. Padiri afite ubutwari umuntu atapfa kugaye ariko biriya arimo gushaka gukora byakozwe na’abandi mbere ye kandi umusaruro byatanze ntawe utawuzi. Kagame yafashe ubutegetsi kungufu kandi abivuga buri munsi ko ntawamukuraho akoresheje Demokarasi cga intambara. None rero aho kugira ngo Padiri agende bamwice cyangwa bamufunge ni byiza ko yatekereza ubundi buryo burimo ingufu kuko uburyo bwa Demokarasi sinzi niba mbibona nabi ariko busa nubwacyuye igihe kabisa. Ingabire baramufunze turasakuza n’uyu munsi aracyafunzwe, Mushyayidi ni uko, Ntagamda mwarabibonye. None se ubu padiri nibamwongera kuri abo, harya ngo ubwo tuzaba turimo gutera imbere? Ubu se bamwishe kandi ko ntagitangaza kirimo twaba twungutse iki? Nkeka abatekereza kujya guhangana na Kagame nta mbunda bose ari abatamuzi, simpamya ko hari Umututsi wabikora. Gusa Padiri simuciye intege n’ubwo ntabona ibintu kimwe nawe. Kuri njye Padiri yari akwiye kwicara agashaka ubundi buryo butarakoreshwa mu Rwanda noneho tukareba nabwo uko bigenda cga se akahuza n’abashaka gukoresha ingufu

  3. Mbonyingabo dit :

    @ Uwayo camille, urakoze cyane kuko bigaragara yuko usonye inyandiko yange kandi ukaba unyeretse amakosa arimo. Nibyo koko impinduka gusa ishobora kutagira ikimarira abanyarwanda, mbanagombe kuvuga impinduka NZIZA. Kuko abanyarwanda bose baba abahutu nabatutsi bakeneye impinduka nziza, kandi sinumva yuko hari umunyarwanda wakWanga iyompinduka, avugango siyo kuko izanwe numuntu uyu nuyu cyangwa ubulyo ubunubu. Wavuze ngo nage ngomba kubigiramo uruhare ndumva ibyo tubyemeranwaho.

    Ibya Padiri rero ndumva uburyo ubivugamo, ntahantu utandukaniye nuko intore zibinenga. Abanyarwanda twabaye hanze yurwanda twese tuzi ingorane zokubona ibyangobwa yuko bitoroshye, Padiri rero ushinza amakosa yuko yagendeye kuri passport yabafaransa, ukaba uvuga yuko agiye mumategeko na Kagame yatsindwa ubanza wibeshye. Kuko na Nelson Mandela yahoresheje passport yatanzaniya, mugihe Africa Yepfo yarifite ibibazo nkibyo turimo. Padiri yagiye guhinduza passport ye yinyarwanda isanzwe kuri ambassade banga kumuhindurira, banze we akiyemeza kugenda kubere determination yarafite. Kuko urwanda arigihugu cyapadiri bagomba kumwakira, babona kugira passport ya handi aricyaha bakakimuhanira.

    Ntarubanza ushobora gutsinda rwokwangira umunyarwanda ubwenegihugu cye witwaje ngo afite passpot yamahanga, kandi we yiyemerara yuko arumunyarwanda akabitangira nibimenyetso. Abantu nkabo urabafata, niba ushidikanya kubwenegihugu bwabo, bakajya murukiko bakaburana. Umuntu wiyemerera yuko arumwenegihugu ntugomba kumuhakanya utabanje kumwumva, ese uzi umubare wabanyamurenge nabagande bakoresha passport zinyarwanda?

    Reka nongere mbisubiremo, padiri ntakosa arimo kuko yabanje kwaka passport yinyarwanda akayimwa, we yarivugiye ati « ubunyarwanda bwange nicyo cyangobwa cyange ». Gushaka kuvuguruza statement nkiyi ya padiri naho waba umu philosopher wahe ntushobora kuyivuguruza, wibeshya rero yuko hari urukiko nyakuru Kagame ashobora kuburanya padiri akamutsinda kubwubunyarwanda bwe.

    • Nyiramubande dit :

      Komera Mbonyingabo na Uwayo Camille,
      Ibitekerezo byanyu hari ahantu henshi twemeranya. Kuba twese tugomba kubigiramo uruhari tubymeranya. Na none kuvuga impinduka dushaka iyo ariyo ni byiza kuko na FPR irwana yashakaga impinduka ariko ndakeka amarira yabayeho nyuma y’iyo mpinduka ni menshi kuruta ayariho mbere yayo. Niba mutabyemera muzabaze bwan Twagiramungu amarira yari afite mbere y’impinduka yazanwe na FPR nawe abigizemo uruhari ababwire amarira afite ubu kandi impinduka yagizemo uruhari yarabonetse. Ntihagire untera imijugujugu ngo natatse Rukokoma ni urugero ruzwi cyane nashatse gutanga gusa. Nanatanga Bizimungu Pasteur, ndizera ko atishimye ubu kuruta uko yari ameze mbere ya FPR, nanatanga urugero rw’abatutsi kugira ngo mutagira ngo nibasiye abahutu gusa. Muzakurikire uko bwana Kajeguhakwa afashwe ubu n’uko yari afashwe FPR itaraza, undi navuga ni Mushayidi, Ben Rutabana, umuryango wa Rwigara Assinapol ntiwigeze usenyerwa mbere ya FPR. Izo ni ingero natangaga kugira ngo mbereke ko ari ngombwa kuvuga impinduka dushaka aho kuvuga ngo impinduka iyo ariyo yose. Kubyerekeye Thomas Nahimana, njye nabasaba kureka kumucira urubanza cga kumwita intwali kuko ntawamenya.Nagera mu Rwanda bizahita bigaragara ko ari intwali cga ko yari mumikino ya FPR, ubu rero ibyiza ni ukutamucira urubanza. Amakosa yo turetse gukoresha amarangamutima yarakoze rwose ariko sicyo kibazo kuko amakosa akorwa n’abarimo gukora kandi mukuyakosora umuntu arushaho gutera imbere. Abiyicariye batagira icyo bakora namwe murumva ko nta kosa bakora. Iyo umuntu agerageza kugira icyo akora rero ni nabwo akora n’amakosa, yaba umunyabwenge akumva inama z’abandi akayakosora akarushaho kurasa ku ntego. Niba rero na Padiri rero yivugira ko ubunyarwanda bwe aricyo cyangombwa cya, ni byiza urumva ko nyine aribwo ayakogombye kwerekana mbere yo kwerekana passport y’abafaransa na visa touristique.Si non c’est contradictoire.Gusa kuri njye ni agakosa koroheje tutatindaho ariko nawe ni byiza kumva ibyo abantu bavuga akareka politique ya igirayo nkwereke cyangwa kwishongora kubandi kuko si ukubeshya yarabikoze, yewe yageze n’aho avuga ko abandi ari ba balinga cga ko hari abafata impunzi bugwate bakazibuza gutaha. Ibi ntabyo mpimba na Nahimana ubwe ntabihakana. Aya ni amakosa agomba kwemera ariko bitavuze ko noneho n’abandi bamugerera muri ako kebo ngo bamupinge cga bamurwanye kuko ntacyo baba bamurushije. Ahubwo padiri niyongere atere indi ntambwe yongere agerageze yegere bakuru be na barumuna be abagezeho gahunda ye, ababishaka bamushigikire kandi baganire nk’abagabo bareka gutsimbarara ku byahise bya Nahimana cga ngo Nahimana atsimbarare ku byabo kuko igihe bari muri iri terana ry’amagambo uwo barwanya nawe ashobora gushyiramo umunyu kuko bimufitiye inyungu. L’Union fait la force kandi muri politique nta mwanzi uhoraho
      Murakoze

  4. Kelvin Baziruwiha dit :

    Abavuga FDLR mujye mubanza mutange ingero zibyo mwakoze nibyo mugiye gukora byose byo gufata mumugongo FDLR. Ntimugate ibitabapfu hano mwandika mubeshya. Mureke Duhagurukiye rimwe twese aho turi hose kwisi yose duhurire kurugamba maze murebe ngo inkotanyi zirayabangira ingata zirukanka zisekurana imitwe zitazi naho zerekera kuko ntaho zizihisha kwisi yose. Amashyaka mu yashyire hasi ibikorwa bijye imbere twese hamwe nkabitsamuye tuti turaje murwatubyaye. Ni mukore ibi maze muzangaye nyuma. Niyo waba utunze ibya mirenge mubihugu byabandi uzapfa witwa umwimukira numwirabura, ndetse nabazagukomokaho bose bazapfa bitwa uko.

  5. Ndorimana dit :

    Aliko mwokabyaramwe! Ngo « Padri Thomas Nahimana yambitse ubusa ubutegetsi bw’u Rwanda » kuko Kagame yanze ko yinjira mu Rwanda ngo ajye gukora politiki inenga imitegekere ye! Ahubwo abenshi twariruhukije twumvise ko bigenze bityo. Ubundi se uyu Padri yari afite impigi yihe yamubuzaga gukanirwa uryo abamubanjirije muli izo nzira bakaniwe. Victoire Ingabire wamubanjirije ntazi ko ali muli 1930? Umu avoka ukomeye w’umunyamerika, Peter Erlinder, wari ugiye kunganira Victoire Ingabire Kagame ntiyahise amukubita mu munyururu maze Hillary Clinton wari ushinzwe Ububanyi n’Amahanga bw’Amerika icyo gihe akinumira kugeza igihe amashyirahamwe akomeye yo muli Amerika, harimo n’ayo Peter Erlinder abereye Prezida, ahagurutse agahagarara; nibwo Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yemeye ngo kumusabira imbabazi z’ibyaha atakoze! Ushaka kumenya impamvu yareba film yitwa CLINTON CASH kuli Youtube.

  6. Mbonyingabo dit :

    Mbereyuko ngira icyomvuga kuri iyinyandiko, ndagirango mbanze mvuge yuko ntavugira Padiri Nahimana, yewe ntanubwo ndumutaripfana. Gewe ndumwe mubifiza yuko ibintu bihinduka mugihugu cyacu, kandi nkaba shyigikiye iyompinduka aho Imana yayinyuza hose nayahkira. Yaba izanwe numututsi cy umuhutu, yewe nubulyo babikora bwose, bwaba imbunda cyangwa revolution nkuko padiri abivuga; ntacyo bitwaye.

    Ikimbabaza nabantu bimbwira yenda yuko Imana izahindura ibintu ibibanyujijeho bonyine, mbese ataribo cyangwa ubulyo bibwira ntagaciro bizaba bifite. Ndumva nuwanditse iyinyandiko yumva yuko uburyo bwe aribwo buzahindura ibintu gusa. Bikaba bituma muri iyinyanduko yose yivugira ubuhangange bwa Kagame nubwengebwe bwe naho akabona yuko padiri ntabwenge agira ahubwo yishakira imyanya. Biragaragara mumivugire yuko mwanditsi yuko nawe ari mubantu Kagame yakuye umutima.

    Uyumwanditsi kuvuga inkuruye ayishingiye kunyandiko Padiri yandikiranye na Kagame kandi akaba yiyemerera yuko atazi icyo zivuga. Ubworero niba atazi icyozivuga nkumwanditsi ntiyakagombye kuzitindaho kuko ntacyo abasomyi. Ikindi kandi naho zaba zarabayeho, ntacyo bivuze mugihe utari mumutima wa padiri ngo umenye agaciro yazihaye.

    Biragaragara yuko utanasobabanukiwe ibya politic, kugerageza gusesengura ibyutazi ntacyo bivuze. Urugero ntanga nahantu uvuga yuko Kagame yangiye padiri kujya murwanda kugirango amugire igihange, hanyuma akazamwemere kuza kwiyamamazanya nawe yamuzamuye. Ndagirango nkubwire yuko ibibitabaho muri politic, niyowabikora uba uyatayemo. Ukuri abazi politic babahaka nuko kuba padira yangiwe kwinjira murwanda, ariwe byunguye kandi Kagame akaba yabihombeyemo.

    Ndagirango nkubwire yuko gewe ukombona igikorwa cya Pandiri na Ingabire ndetse na Ntagandi, ni ba David bashyaka biyambika ubutwari bwo kurwanya Goliath. Erega intwari nyazo zigaragarira kurugamba naho ibigwari iro rwambikanye bijya mumyobo.

    • Uwayo camille dit :

      Urakoze muvandimwe Mbonyingabo, ariko ibitekerezo byawe bisa nk’aho byerekana ko uri Ntibindeba. Ntabwo wakwakira impinduka aho yava hose n’uwayiguha wese utitaye aho ivuye. Ese iyo mpinduka yaba imeze ite? Ese wowe wumva nta ruhari wabigiramo ngo werekane impinduka usahka iyo ariyo? Ese padiri umugereranya na Ingabire cga Ntaganda uhereye kuki? Padiri nta mintu na kimwe yigeze yerekana uretse kujya i Nairobi na passport y’abafaransa na visa y’abakerarugendo. Ese n’ubwo dushka impinduka umuntu yakora amakosa ureba ngo ni uko ushaka impinduka ukabyihorera? Ese murwego rw’amategeko mpuzamahanga n’ubwo ntacyo akunze kumara nta ngufu bwose buriya u rwanda rwakoze kosa ki? Kuba rwarangiye umukererugendo w’umufaransa kuza gukora ibikorwa bya politique se hari itegeko ribihanira? Tugendeye kumarangamutima yacu kubera ko dushaka impinduka dukwiye gutera Kigali imijugujugu kuko yangiye Nahimana kwinjira mu Rwanda, ariko logiquement Nahimana nta raison yari afite nk’umufaransa na visa y’ubukererugendo agiye kwiyamamariza kuba president w’u Rwanda. Ese uretse kwirengagiza buriya Nahimana agiye mu rukiko akaREGA Gourenement y’u Rwanda yatsinda? Simbihamya. Gusa igikorwa cya Nahimana sinkigaye na gato ariko na none kumugira intwari n’amakosa angana kuriya simbibonamo ukuri. Iyo Nahimana aba afite passport y’u Rwanda cga se nta n’iyo afite byari kumvikana kurushaho

      • Mugabo dit :

        @ Camille
        Tujye tubanza dutekereze mbere yo kwandika:
        – Harya uretse passport y ‘imfaransa ukeka ko padiri nta ndangamuntu y’u Rwanda afite? harya indangamuntu irexpira ra? Ukeka ko padiri atongana n’ubuyobozi bwa Kenya airways yari abuze ibyerekana ko ari umuyarwanda yerekana?

        – Harya wambwira itegeko mu mategeko y’u Rwanda ribuza umwenegihugu gutaha mu gihugu cye? Niba utari ubizi itegeko ry’u rwanda rivuga ko umunyarwanda wese ufite icyangombwa kigaragaza ko ari umunyarwanda (passport, indangamuntu; yaba yararangiye ou non) cg ikindi cyangombwa cyose gifite agaciro (iyo passport y’imfaransa irimo visa touristique nabonye uri kunnyega cyane, cyangwa ikind icyo ari cyo cyose) ntashobora gukumirwa kwinjira mu Rwanda.

        – Harya ubundi ra, u Rwanda ntabwo rwemera double Nationalite? Waba wabitekerejeho mbere yo kuvuga ko uRwanda rwavuga ko rwangiye umufaransa uje gukora politiki kwinjira?

        FPR ntikarunde ibinyoma ahongaho ngo natwe tubirecupere dutangire tubisubiremo nk’ivanjiri nk’aho nta bwonko tugira. Ikigaragara kudashyigigikira padiri ni Kimwe (kandi ni uburenganzira bwa buri wese), kuvuga ibiterekeranye nacyo ni ikindi. Kandi kuba Kagame ntacyo amategeko amubwiye sibyo bisobanura ibikorwa by’urukozasoni akora ku buryo amacumu noneho agomba kujombwa abagerageje kumurwanya ngo ntibubahirije ayo mategeko atagize icyo avuze imbere ya Kagame n’ubundi

        Abanyarwanda turagoye.

        • Kabarira dit :

          Bwana Mugabo ibyo uvuga ndabyumva ari na none turetse amarangamutima tukavuga ibyo tubona i Rwanda twarushaho kubona icyo twakora:
          – Padiri ni umunyarwanda ndabyemeye, yewe n’ibyo bya Passport tunabyihorere. None yahunze iki kuburyo ubu cyavuyeho akaba atashye?
          -Ndemeranye nawe nta tegeko mu mategeko y’u Rwanda ribuza umwenegihugu gutaha. Ese ufitiye icyizere amatego y’u Rwanda n’uko ashyirwa mu bikorwa? Ariko uko bimeze padiri ntiyari kwirirwa ahunga kuko ayo mategeko cya droits zari zisanzweho. Njye nkeka ko ikibazo ariko uko izo droits twese twazibuze ni nayo mpamvu tudataha. Ese wibwira ko izo droits zihari cyangwa ayo mategeko yubahirizwa hari uwaba agisakuriza hanze?
          -Ibyo uvuga byose reka mbyemeranye nawe, padiri ndetse banamureke yinjire nibarangiza bamwice cga bamufunge nkuko bafunze ba Ingabire n’abandi. Solution ni iyihe?
          Kuri jye ikibazo si amategeko cya droits, ahubwo ni ubutegetsi budaha agaciro ibyo byose bugakora icyo bwishakiye kandi akaba ntawagira icyo abutwara keretse uwakoresha ingufu nkuko nabwo bwagiyeho kungufu. Niba Nahimana hari ingufu yizeye zitari amagambo nta n’umuntu n’umwe waba afite impamvu zo kumunenga, yewe nuwamunenga yanamwihorera akikomereza kuko na Kagame twaramunenze tunavuga ko inkotanyi zifite imirizo n’ibindi byinshi ariko iyo isasu ryavugaga twarirukaga inkambi zikagenda zirushaho kuba nyinshi mu gihugu. Icyo nemera ni uko uwarasa mu Rwanda kabiri, Kagame niwe ubwe wahamagara ayo mashyaka ngo aze baganire kuko ibye bitandukanye nibya Habyarimana kuko Habyarimana yari afite abaturage Kagame adafite. Ikintangaza ni uko amashyaka arwanya Kagame hafi ya yose iyo option y’umuheto ayigendera kure bigaragara ko bishakira inzira z’ubusamo cga bashaka ibibaterekewe ku isahani nta gitambo kandi simpamya ko Kagame azabahereza ubutegetsi gratuitement

  7. iseta dit :

    Icyaruta ni uko Tomasi yaduha izo nyandiko yahererekanije na Pahulo,maze amagambo agashira ivuga. Ni byo bizatuma tumenya neza aho bintu bili kugana,naho ubundi buli umwe umwe ashobora kubiha inyito ashaka kandi ni byo bili gukorwa mu bimnyamakuru, nk’iki.
    Padiri weeeeeeh, va mu bwihisho jya kuka Rubanda.

  8. Ukuri kuraryana ariko kurakiza dit :

    Ariko ko mbona Padiri Thomas hari abatumva ubuswa n’ubuhubutsi bwe mwaba mwibuka amagambo yavuze kuri Ingabire? Aya magambo uyasubiyemo ukareba n’ibyo arimo gukora ntiwashidikana kubona ko Padiri Thomas ari umugambanyi cya akaba ari umwiyahuzi utagira ubwenge

  9. Vestine Karumuna dit :

    Njye simbona aho abavuga ko Boniface adashyigikiye kiriya gikorwa cyo Padiri Thomas babivana.

    Abasaba ingero k’ukwiyemera kwa Padiri Thomas hari umunyarubuga wabasabye kwongera kwumva ibyo Thomas yavuze ubwo yabajijwe k’urugendo rwa Mme Ingabire mu Rda. Hari n’ibindi ntiriwe ndondora kubera ko uwasubira mu y’inzuki ubuki butanyobwa.

    Boniface kandi yavuze ko umuntu wese ukeneye ibisobanuro kubyo yanditse ingingo ku yindi yabimusaba kuri facebook.

    Muri make, umuntu wese aramutse ashyize amarangamutima ye hasi, agasoma message ya Boniface yose yitonze, yasanga itanenga kiriya gikorwa cya Thomas na bagenzi be.

    Ahubwo yasangamo impanuro buri munyarwanda wese wumva ko akandamijwe na kariya gatsiko yagombye kuzirikana mu migirire ye ya buri munsi.

    Abajya inama Imana irabasanga. Hari byinshi twageraho turamutse dufashije hasi amarangamutima, agasuzugro no kwiyemera, tugafatana urunana aho kugenda intatane/insiganwe.

    Boniface ati: « urugamba rurakomeje kandi nk’uko nabivuze amazi si yayandi; ubu birasaba izindi nzira kandi ibi nibyo natsindagiye mu bitekerezo natanze. »

    Nanjye ni uko mbibona ».

    • Kagabo Eugene dit :

      Hahahahaha, ariko igihe gitera urwenya koko. Abantu bataha bose ko bagera mu Rwanda bakitwa ba maneko bakuru cyangwa abari bashinzwe gutegura intambara, ubwo FDLR igira bangahe? Ese abasirikari bayo bose bakora umurimo umwe? Ese ko mbona abataha bose bitwa abayobozi nta musirikari usanzwe FDLR igira? Ibi ni ibigaragaza ko Kagame n’agatsiko ke batinya FDLR kabisa. Ese ko mbona muvuga ko abayobozi hafi ya bose batashye ubwo mubuzwa n’iki kurangiza FDLR?
      Abanyarwanda barwanya Kigali bari bakwiye guha ingufu FDLR kuko byaragaragaye ko ariyo ishoboye guhangana na Kigali. Namwe murebe igihe Kagame yahereye yohereza ingabo guhangana na FDLR ariko imyaka ibaye imyaniko ntacyo barayikoraho. Uyu mutwe iyo uba nta cyerekezo ugira uba warashize. Abanyapolitiki bemera ko barwanya Kigali bakwiye kwisunga uyu mutwe wa FDLR bakawongerera ingufu aho gukomeza guta igihe mu magambo n’imigambi idasobanutse. Buriya amafaranga mwirirwa mupfusha ubusa nibura mwari kuyagura intwaro mukongerera FDLR ingufu. Reba nk’akayabo k’ama Euro Nahimana apfushije ubusa iyo afataho une partie akayiguramo amasasu nibura bagakora agatero shuma igihe yari Nairobi byari kugira impact ikomeye kandi na Kigali yari gusigara itekereza kure.None kubera ko Nahimana yahisemo kurwanya FDLR mbere gutekereza gutaha byatumye ibyo arimo benshi babifata nk’ikinamico nyamara hari n’igihe yaba ari serieux. Ndi Nahimana ziriya declarations ze ngo FDLR ifata impunzi bugwate, ngo yuzuyemo abaregwa genocide nazisubiramo kuko muri politique nta mwanzi uhoraho ubaho. Mureke twige umuco wa gufatanya cga niba tutanafatanije tureke kurwanyana gutyo ibyo dukora bifite aho bizahurira

      • Ruhogo dit :

        Ariko se wa mugabo ngo niba ari Kagabo, utekereza ko FDLR yananijwe no kubura amasasu? Sha, yaba waruzi ibikoresho EX FAR yari ifite mbere yuko ihunga! Kurwana s, Amasasu, nukugira impamvu.

        • Kagabo Eugene dit :

          None se muvandimwe Ruhogo wumva FDLR yaba yananijwe no kubura impamvu? Ese ibyo bikoresho uvuga EX FAR yari ifite byari hehe ko bizwi ko bafatiwe ambargo bakabura amasasu wowe waba wemeza ko bari bafite ibikoresho bihagije ute? Njya ibyo uvuga sinemeranya nawe kuko amasasu yarabuze kabisa ntawe utabizi, ahubwo niba wari utanabi ministre w’Imari yanze no kurekura amafaranga ngo hagurwe amasasu muri magendu dore ko ambargo yari imeze nabi. None se FDLR yabonye amasasu ibura icyo iyamaza kuburyo mwumva amagambo gusa ariyo azakora akazi? Ese ahubwo uretse n’amasasu abantu baba batanagira na bottes rwose muretse gukabya mukumva ko batinze gutera. Bariya bahungu bo muri FDL naho bari abagabo kabisa ntako batagize barirya bakimara ariko Kagame yabuze ayo acira n’ayo amira baramunaniye. Bakeneye inkunga bagatera indi ntambwe yo gusanga Kagame aho ari, aho gukomeza kumutegerereza aho bari. Iyo nkunga iri amakomo menshi: Amafaranga, ibitekerezo,ibikoresho byose bishoboka inkweto , imiti n’ibindi tutibagiwe na Diplomatie, ubwitange ni ngombwa dukwiye natwe kumva ko bibaye ngombwa twabasanga cyangwa tukohereza abana bacu nkuko FPR byagiye bigenda. Tureke kubatererana ahubwo dukore iyo bwabaga tubongerereye imbaraga

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *