RWANDA: ARI KILIZIYA GATOLIKA ARI NA LETA YA FPR INKOTANYI, NINDE UKWIRIYE GUSABA UNDI IMBABAZI Z’UKO YAMUHEKUYE?

1
  • Views 2109
  • Rating 12345

Duheruka kumva ibitangazamakuru bitandukanye bitangaza ko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yasabye imbabazi kubera uruhare rw’abayoboke bayo bijanditse muri Genocide yabaye mu Rwanda.
Izi mbabazi ariko leta ya FPR INKOTANYI n’abayoboke bayo ntabwo bazakiriye neza kuko bakomeje kuvuga ko izombabazi zidafashe ndetse zidafututse ngo kuko yasabiye imbabazi abantu batazwi. Leta ya FPR ngo Vaticani niyo ikwiriye gusaba imbabazi. FPR ngo abasenyeri  bakingiye ikibaba bamwe mubayoboke bayo kuko itangazo ntirigaragaza neza uwo basabira imbabazi.
Uretse kwigiza nkana koko ibya ya warupyisi ikurira umwana ikakurusha uburakari. Koko Kiliziya gatolika niyo yahekuye u Rwanda cyangwa ni FPR Inkotanyi zahekuye Kiliziya Gatolika! Ese kuki yo idasaba imbabazi kumahano ndengakamere yakoreye Kiliziya Gatolika mugihe cya Genocide! Abantu bigira nyoninyinshi bakigira utwana twiza kandi ari ibirura cyangwa impyisi mahuma.
Ninde utazi ko Kiliziya Gatolika yaciwe umutwe na FPR Inkotanyi ubwo yicaga abasenyeri bakuru ba Kiliziya kandi igatoranya abahutu gusa, ubwo bicirwaga i Gakurazo mukigo cy’abafurere b’abayozefiti bamishijwe ho urufaya rw’amasasu munzu bari bakusanyirijwemo bababeshya ngo ni akanama bagiye gukorana n’inkotanyi.

 

Ninde wakwibagirwa umwana w’inzirakarengane witwa Sheja wari uteruwe na Musenyeri Gasabwoya icyo gihe, akicwa ari umuziranenge hamwe n’abo bakozi b’IMANA! Ariko ukumva nk’umuntu wigize intyoza mugusesengura ibinyoma yiyita umuhanga ngo uzi ibya Genocide ndetse n’ibindi byose by’isebanyabuhanga atinyuka gutangariza kuri Radio y’igihugu ngo Vatikani abe ariyo isaba imbabazi izo nkozi z’ikibi zibeshya ko zaje kubohoza u Rwanda zivuga ishapure ari abatagatifu ko bo ari abere imbere y’ Imana!
Ninde wakwibagirwa abapadiri b’i Byumba no ku Rwesero mu iseminari yaho. Wakwibagirwa Padiri Mudashimwa wishwe urwagashinyaguro? Kandi yazize ubwoko bwe kimwe n’abandi bihaye Imana biciwe hamwe. Aho ngo Kiliziya gatolika ngo nisabe imbabazi ko yijanditse muri jenocide urenze ibyo. Ubwo se ninde wakwirengagiza abapadiri ba abespanyoli batandukanye bishwe n’inkotanyi zari ziyobowe na Kagame.

 

Ese ubundi kuki zishe bariya b’abahutu ntizice Musenyeri Rubwejanga za sanze i Kibungo ubwo zari muri songambele? Kuki zitishe Musenyeri Gahamanyi i Butare? Kuki zitishe Musenyeri Rukamba icyo gihe  wari padiri? Kuki zitishe Kalibushi cyangwa ngo zice Musenyeri Sibomana? Ariko zibonye abasenyeri b’abahutu si ukurimarima! Ntiwabona Archeveque yishwe na Musenyeri ngo ubure kutumva akaga k’abapadiri n’abafurere n’ababikira ndetse n’abakirisitu basanzwe bahuye nako. Uwavuga ay’inkotanyi za Paul Kagame zakoreye Kiliziya Gatolika ntiyabona ibitabo.
None se koko Nyakubahwa Paul Kagame intore izirusha intambwe, ukaba n’intore izirusha ubugome ikotanyi zawe, ukeka ko ariya maraso yaziriya nzira karengane yagiye burundu ko ntakuyabazwa? Imana ihora ihoze. Tegereza uzabona.
Ayo ni amaraso y’abihayimana biciwe kubutaka bw’u Rwanda ngo wibohoreje da!
Reka tunyarukire hakurya Congo. Niba wenda kiliziya gatolika y’i Rwanda yari mumaboko y’agace wibohoreje ngo uriguhagarika jenocide yatangiye muri 59, Kiliziya Gatolika ya Congo yo ibyo wayikoreye ko nabyo ari amahano! Abasenyeri bo sinzi icyo bagutwaye rwose wowe n’inkotanyi zawe.
Niba ari ifishi ya batisimu yawe wabatirijwe ho bari baribaribagiwe kuguha wabazizaga simbizi. Ariko ubwo Musenyeri Simaragde Mbonyintege yayibonye i Kabgayi akayigusubiza ubanza ariyo mpamvu wunamuye icumu mubihayimana. Ariko akabaye icwende ntikoga. Kuribwaribwa kudashira ntawe Ruhuga yawe imeneye amaraso ntamahoro uba ufite. Dore hari padiri muherutse gukindurira muri Nyungwe maze mumwegeka mu modoka ye murayikinga murigendera. Iyo modoka yari yasimbuye ya mifuka yo muri Rweru inkotanyi zamariyemo abantu.
Ahari aho ubwo  Tom Ndahiro wamusesengurabinyoma ndetse na Jean Pierre wa Ibuka bazihanukira babwire Musenyeri wa Dioceze ya Cyangugu gusaba imbabazi ko amaraso y’iriya nzirakarengane yanduje umuhanda unyuramo abacikacumu.
Tugaruke kubyo intore izirusha intambwe kandi intore izirusha ubugome n’ubwo yabaye intore izirusha ubwoba imbere ya padiri Nahimana Thomas, Congo nayo ntiyayirebeye izuba.
Muri 1996 ubwo inkotanyi zigabizaga Congo zije kurimbura impunzi z’abahutu b’abanyarwanda n’i z’abarundi bari mumakambi yo muri Zaïre.
Ubwo inkotanyi zinjiraga mumujyi wa Bukavu uwo zahereyeho zikindura ni Archevêque wa Bukavu Musenyeri Munzihirwa Christophe mukwezi kwa 11/1996 kumanywa y’ihangu mumujyi wa Bukavu inkotanyi zimukuye mumodoka ye kandi igaragara ko ari iya Musenyeri. Ubu abakristu gatolika ba Bukavu baherutse kwibuka Imyaka 20 ishize yishwe, kandi hakozwe urugendo rwo kumwibuka ndetse n’amasengesho yo kumusabira no gushyira indabo kumva ye! Ubwo Vatikani izaza gusaba imbabazi kubusabe bwa leta ya FPR Inkotanyi ngo ko Musenyeri Munzihirwa yazize kwijandika muri jenoside na kiliziya ya Bukavu.
Ntibyaciriye aho ubwo na Musenyeri Kataliko Emnanuel wamusimbuye nawe inkotanyi ntizamurebeye izuba nawe zaramwivuganye, nyuma yo kumujujubya bakamwirukana muri diocèse abereye umushumba bakamucira i Butembo na Beni bamukuye mubushyo bw’intama ze ashinzwe.
Undi musenyeri bakoreye agashya n’ubwo atari murwanda, ariko ibyo bamukoreye ni agahomamunwa. Musenyeri NIKWIGIZE PHOCAS umushumba wa Diocese ya Ruhengeri. Muzi urupfu yapfuye babanje kumunogoramo amaso bakajya bamushinyagurira ngo navuge ngo CDR TURIMASO! Iyo nkuru  mwayibaza Generali Mubaraka Muganga ubu wiryoheye munkaba y’amaraso y’abakozi b’IMANA.
Inkuru y’abihaye Imana biciwe urwagashinyaguro ahitwa i Kalima muri Kivu y’amajyepfo bazira gusa ko ari abo mubwoko bwo mu bahutu. Inkotanyi ntizabarebeye izuba zirica zimaraho zititaye ko bamwe ari abihaye Imana b’ababikira, maze babica ikivunga. Uwajya i Kalima yahasanga imvarusange yabo kuko na n’ubu iracyahari.
Abapadiri ba banya Espagnol inkotanyi zishe bo ni ishyano. Hari abiciwe muri Congo ndetse abandi mu Rwanda.
None ubu muby’ukuri ninde hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya FPR Inkotanyi ukwiriye gusaba undi imbabazi?
Nziko inkotanyi ibonye inyandiko izibwiza ukuri, byitwa ko ari ugupfobya Jenoside da! Ubu Tom Ndahiro umucurabwenge mu nkotanyi, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mugucura ibinyoma no gukwiza ibihuha, akagira n’uburambe muguhimbira ibyaha uwo bashaka kwikiza wese uzi amabi y’inkotanyi agatinyuka kuyavuga, ubu ibitutsi adutuka byakuzura i modoka rukururana, ngo twaciye inka amabere kuba tuvuze ukuri ku ishyano ryagwiriye Kiliziya y’u Rwanda.
Bwa bumwe buririmbwa burengera bamwe bugahutaza abandi ndetse ntibutange amahoro kuri bose, ni uguhuma rubanda no gutera itaka mumaso y’ifuku.
Imbabazi ba Tom Ndahiro bavuga ko Vatikani igomba gusaba abanyarwanda, (baruta abandi banyarwanda), mbona bizamera nko gutegereza amahembe y’imbwa . Mwibutse kandi ko  Kiliziya Gatolika yubatse kurutare, ko ntakwirirwa ahangana nayo kuko azapfa ayisige ndetse n’abamukomokaho bose.
Uhekure umuntu nurangiza ngo ahindukire agusabe imbabazi?
Harahagazwe da!
Mugire amahoro.

Umusomyi w’Intabaza

Pièrre Nzabandorizamarere

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to RWANDA: ARI KILIZIYA GATOLIKA ARI NA LETA YA FPR INKOTANYI, NINDE UKWIRIYE GUSABA UNDI IMBABAZI Z’UKO YAMUHEKUYE?

  1. Dusenge says:

    Nyamara inkotanyi zizabona imbwa yiruka kuri kiriziya Gatolika, Harya Papa yigeze akandagiza ikirenge cye mu rwanda kubutegetsi bw’inkotanyi? Kandi ibihugu bikikije urwanda yarabasuye. Harya Barack Obama yigeze akandagiza ikirenge cye mu rwanda kandi inkotanyi ari abacakara ba amerika ba bakorera mu kwiba amabuye yagaciro ya Congo?
    Imbwa z’imisega inkotanyi zamanitswe mubusholisholi bwigiti bushinga amajosi yazo kurusha ibiyongoyongo naho imisambi izi guhiga. Isi izabereka ko izunguruka kuruta isaha, umunsi isi yabacuritse ntawe uzabacuranura, inkozi zibibi zipfa nkikibi. Ntabwo ari kera ni vuba abazaba bakiriho bazabara inkuru kandi bazavuga kirazira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *