CNRD UBWIYUNGE MUNGOBYI Y’IKINYOMA N’URUSAKU RW’IBIHUHA

Intimirwa
  • Views 4155
  • Rating 12345

Hamaze iminsi kumbunga nkoranyambaga hagaragara  ibinyoma n’ibihuha bikwirakwizwa n’uyu mutwe wiyise CNRD Ubwiyunge uretse ko bitangiye kugaragara ko yahindutse CNRD UBWIHEBE.

Umuvugizi wa CNRD Sinayobye Barnabe wiyita Morani niwe wari wahaye ikiraka cyo kwica abayobozi ba FDLR. yagombwa guhabwa igihembo cya $100,0000

Umuvugizi wa CNRD Sinayobye Barnabe wiyita Morani niwe wari wahaye ikiraka cyo kwica abayobozi ba FDLR. Gagombwa guhabwa igihembo cya $100,0000

Uyu mutwe muri propaganda yawo kirimbuzi yo kujijisha abanyarwanda babujijwe uburenganzira bwabo bakabuzwa amahwemo yo kwangazwa ishyanga no kwicirwa bunyamanswa iyo mumahanga, iyi propaganda kirimbuzi y’akarimi keza ka CNRD ko gufata ibyo baregwa by’ubugambanyi, batanahakana, kuko ntaho biregura ngo babigaragarize abanyarwanda. Ariko amabi yabo yose ubu munyandiko zabo basohora ubu, ngo FDLR nibo bagambanyi bambere.

Umukobwa baramubwiye bati kuki ushira isoni, ati “Mwanyanazimbwa mwe murambeshyera ndi akana keza sinshira isoni”.

Uyu mutwe wa CNRD ubwo umuvugizi wa FDLR bwana Laforge Fils Bazeye yasohoraga itangazo agaragaza bidasubirwaho ko CNRD ari igikoresho cy’umwanzi w’amahoro mukarere kose, yagaragaje ibikorwa bimwe bitandukanye muri byinshi CNRD  imukorera no kumushimisha batsiratsiza impunzi zenewabo.

Nubwo abagambanyi bo muri CNRD badasiba kugaba ibitero kuri FDLR iracayahagaze bwuma

Nubwo abagambanyi bo muri CNRD badasiba kugaba ibitero kuri FDLR iracayahagaze bwuma

Ibikorwa bya CNRD ubwabyo birivugira ko abayigize bakorera umwanzi. Igikorwa cyambere kirimbuzi cyuzuye uburozi mubana b’abanyarwanda kibi kiruta ibindi, ni amacakubiri y’uturere badukanye mu mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ndetse no ku isi yose batatanya abanyarwanda bashingiye kuturere.

Nawe se ko ngo bitandukanyije na FDLR yahuzaga uturere twose tw’u Rwanda noneho bagashinga umutwe ngo w’ABANYENDUGA ukwabo ngo barambiwe gutegekwa n’abakiga babategetse imyaka myinshi. Iki nikimwe mubikorwa bigaragaza ubupfapfa no kutareba kure ndetse n’ubwenge buke, uretse ko bazi ibyo bakora byihishe inyuma y’agakingirizo bise CNRD Ubwiyunge. Gutatanya imbaraga ntawe utazi ko aribwo buswa bubaho imbere y’umwanzi wa bose ubu wisekera akicinya icyara ko kwa mukeba byadogereye.

Ubumwe bw’impunzi zari zibumbiye muri FDLR nibwo umuntu wese washatse kuva kera kuyisenya muri iyi myaka imaze igihanganye n’iriya ngoma mpotozi n’abayishyigikiye bwamuguye nabi. Abize neza umushinga wo gusenya FDLR ni aho babonye habafasha ko nibahashobora bizaba bishoboka kuyisenya.

Nibwo kwegera ba bahutu batibuka, bantibazirikana, na ba mpemuke ndamuke, ba bangamwabo, bati murye ifaranga  ikibazo mukirangize cya FDLR maze tukabaha ubuhungiro mu mahanga yakure maze abize mugakomeza mukiga mukaminuza ariko rubanda rwagiseseka bagataha tukabacyura. Ababyumvise vuba nibo murikubona bakwiza ibinyoma n’ibihuha kumbuga nkoranyambaga bandagaza abacunguzi bakuru muri FDLR babegekaho ubugambanyi ngo no gukorana na Kigali.

Ibyo ni ibikorwa byo guharabikana bagirango bikureho ibyo bakora ubwabo. Igikorwa kibi kindi ni cyo gufatanya n’ingabo za leta ya congo FARDC mukugaba ibitero simusiga kuri FDLR byo kurasa no kwica umu FDLR wese, ariko cyane cyane abayobozi bakuru mugisirikare cya FOCA. Ibyo bitero byagiye bitangazwa ndetse n’amatariki arahari n’ibimenyetso. Gufata impunzi zitayobotse uwo mugambi mubisha uhishe mubinyoma bya CNRD, zose zashyikirijwe FARDC ndetse imiryango y’abacunguzi igashyikirizwa HCR ngo bayicyure.

Ibyo CNRD irabizi ntiyabihakana. Umusaza witwa Dusabe Enock w’imyaka 70 ibyo CNRD yamukoreye imwandagaza ikamwambika ubusa imbere y’abaturage b’impunzi ndetse n’abenegihugu. Uwo musaza CNRD yamushyikirije FARDC ngo imucyure i Rwanda murwego rwo kugabanya impunzi n’abacunguzi ba FDLR. Ibikorwa by’ubugambanyi bya CNRD ntiwabirondora ngo abirangize kuko ni byinshi.

Munyandiko ya CNRD yasohoze kumbuga nkoranyambaga aho itangaza ngo ibyahishuwe bya FDLR. Nawe kwihanukira igatinyuka gutangaza ko abayobozi bo muri FDLR kuba bafite imiryango mu Rwanda ari ubugambanyi cyangwa igikorwa cyo kugambanira impunzi! Biratangaje. Uretse wenda uwasoma propaganda ya CNRD ishingiye kujijisha abanyarwanda ndetse n’abatereba kure, ninde utazi amateka y’abanyarwanda n’akaga bahuye nako cyane cyane mu mashyamba ya Congo no mugusenya amakambi muri 1996.

Ninde wakwihanukira ngo ashinje abandi icyaha cy’uko afite umuryango warokotse uri mu Rwanda, kuba uriyo bikitwa ubugambanyi! Ninde muntu utazi uko imiryango yatatanye kubera intambara? Ninde muntu wo muri CNRD udafite umuntu cyangwa umuvandimwe mu Rwanda kuburyo yabishinja abandi? Ibi ni uburyo bwo kujijisha rubanda no gushakira ibyaha byo gusiga abitangiye rubanda.

Munyandiko yuzuye ibinyoma n’ubucabiranya CNRD yanditse urutonde rw’abayobozi bafite imiryango mu Rwanda maze bakibanda ku bagore n’abana babo. Ariko abo muri CNRD ntibishyizemo kandi nabo ari uko uretse kujijisha. Kuvuga ngo umugore wa Omega yaje kumusura asubira mu Rwanda ntankomyi, CNRD yabigize nkaho ari icyaha kandi bazineza imikorere y’ubutegetsi bwa Kigali uko yiyegereje imiryango y’abacunguzi ikabashyiraho igitutu ngo nibajye gucyura abagabo babo kandi bakabaha byose bikenewe bibafasha muri izo gendo.

Ibyo ni ibintu Kigali ikora kumugaragaro kandi ikanabitangaza kuri radio yayo. Ninde muri ruriya Rwanda wahabwa ubutumwa nk’ubwo akavuga ko abwanze  mu Rwanda rwa Kagame? Kuza k’uyu mugore ntagitangaza kirimo cyangwa ubundi bugambanyi. Kabarebe ibyo aherutse gutangaza birahagije kuri Omega kuko yivugiye ubwe ko ari intagondwa ngo yabananiye. Kuvuga ngo ni umugambanyi ubwo ni muri wamugambi wo gushwanisha abacunguzi nk’uko CNRD yabikoze ikabona ntibiri gukunda. Kuvuga ngo afite amazu n’imodoka mu Rwanda ibyo ni ubuswa rwose no gushakira ibyaha umucunguzi nk’uko Gacaca hari abo yabihimbiye bakabifungirwa.

CNRD mugukora nka ba sebuja ntibitangaje iremenkanya ibihuha n’ibyaha byo gushinja abandi. Umuryango w’umucunguzi runaka kugira inzu se nabyo ni ishyano cyangwa ubugambanyi? Gutunga imodoka se byo birabujijwe kumuryango uri mugihugu kandi ushoboye kwitunga no kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda?

Niba koko ayo mazu ahari ahubwo bagira Imana. CNRD nta n’umwe mubayigize udafite inzu mu muryango. Keretse niba bifuza ko imiryango y’abacunguzi yagombye gutura muri nyakatsi kugirango bishime cyangwa bumve ko nyakatsi uyirimo ataba umugambanyi. Kwihanukira CNRD ikavuga ko umufasha w’umuyobozi runaka mu rugaga ko afite akazi muri leta y’u Rwanda, ko ubwo bigaragaza ko umugabo we ari umugambanyi!

Ubu si ugushakira ibyaha aho bitari? Niba gukora akazi ka leta kuri iyo miryango ari icyaha imbere ya CNRD ubwo bazarangire iyo miryango akazi mu bikorera barwiyemezamirimo kugirango bishime bititwa icyaha cyangwa ubugambanyi. CNRD nireke gutabayanjwa ikwiza ibinyoma n’ibihuha kuko ubwayo yamaze gutahurwa uruhande yegamiyeho kubera ibikorwa byayo byivugira.

Umushinga Enough Project wo muri Amerika mucyegeranyo wakoze gifite umutwe uvuga ngo: “Comment Démanteler une Milice Meurtrière : Sept Stratégies Non Militaires pour Aider à mettre fin à la Menace des FDLR au Congo” Muri izo stratégies zose uko ari zirindwi, CNRD iyo yihutiye gushyira mubikorwa ni iya 4, aho bavuga ko bagamba gukora ibishoboka bagafata mpiri Mudacumura Sylvestre.

CNRD yo yagiye kure irenza ibyo basaba muri izo strategies, yo ni ukumwica ntabindi kuko ibitero simusiga bamaze kugaba aho ari bimaze kuba byinshi kandi byose bifata ubusa ndetse aba CNRD bakabigwamo aribenshi.

Strategie ya 5 ngo ni iyo kwimurira bamwe mu mpunzi mubindi bihugu, (La réinstallation dans un Pays tiers). Iyi ni imwe muntwaro za propaganga ya CNRD yo gukurura abacunguzi ngo bave mubyo biyemeje byo kubohoza u Rwanda no kurwanirira uburenganzira bwabo, maze bagategerereza muri CNRD iryo sezerano ryo kujyanwa mumahanga.

Stiategie ya gatandatu 6 ngo ni ugukusanyiriza impunzi munkambi za Loni ngo zikarindwa na MONUSCO. Uyu muryango ntawe uyobewe ko abantu bicwa urebera. Urugero ruheruka ni Inkambi ya Ruhanga muri Rubero aho impunzi z’abahutu bishwe na Mayi Mayi ONU iraho.

Strategie ya 7 ni Garanties de Securité. Ni ukwizeza abarwanyi ko ntawe uzabakurikirana kubyaha byoroheje. Ubwo ngo ni ukugirango bashishikarize abarwanyi ba FDLR kuyivamo. None CNRD niho yashyize ingufu mugushishikariza abacunguzi kubasanga cyangwa gutaha i Rwanda. None CNRD yahakana ite ko itari mumurongo w’uyu muryango wa mpatsibihugu? Kwirirwa ikwiza ibinyoma n’ibihuha ngo iratangaza ibyahishuwe bya FDLR, ahubwo CNRD niyo iri kugenda yihishurira rubanda icyo iricyo.

Kwica no kurigisa abantu bahunze agahotoro, guhondagura uwo mudahuje ibitekerezo cyangwa mukamushyikiriza umwanzi, ubundi mukagaba ibitero kuri FDLR ntacyo mubamuhishe kuko mwaragaragaye. Hari umugani baca mukinyarwanda ngo “USHAKA URUPFU ASOMA IMPYISI”.

Niba CNRD bashyira mugaciro bibuke abandi benesebahinzi basomye impyisi ikabarya. Urugero: Kanyarengwe, Lizinde, Sendashonga, Nkuriyingoma, Musangamfura, General Habyarimana Mukaru, Kabanda Celestin, Col Cyiza, Louis Marie Mugenzi, Nsanzabaganwa, Rucogoza, Nayinzira Jean Nepomuscène. Babonye urwo gusoma impyisi bakayiheka ibyo byababyariye.

Niba CNRD itabona isomo kumateka, ikomeze iheke impyisi bazabonana.

UKURI GUCA MUZIKO NTIGUSHYE. Ibinyoma n’ibihuha ntabwo aribyo bizahesha CNRD icyubahiro n’icyizere. Mugire ubushishozi kuko ikizere kiraza amasinde muri CNRD.

Umusomyi w’Intabaza

NYIRAYUHI Jeannette

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

14 Responses to CNRD UBWIYUNGE MUNGOBYI Y’IKINYOMA N’URUSAKU RW’IBIHUHA

  1. Mukahirwa says:

    umwe bashinze gusiba commentaire zidasingiza FDLR mumwirukane hariyo atabonye!!

    Akimana Christophe ntiyavuze ibinezeza intabaza nyamara mwarangaye ntimwayisiba!!
    Mumaze kunanirwa mwaragaragaye!!

  2. Akingeneye says:

    Izi commentaires zose nshimye iya SAGATWA naho abandi ibyo murimo ntibyubaka ahubwo nibiroha umuhutu murwabayanga!
    Nimusigeho mwokanyagwa mwe!

  3. semusambi says:

    birazwi ko iyo ubaye ikigwari kugirango wikure mwisoni ugomba gusebya intwari;uku gusebanya kwa cnrd_ubwiyunge ni ikimenyetso cyuko bageze aharindimuka;imigambi base na base wabo bagize wo gufasha runyenzi muntambara ya za 90 ntaho wagiye;ndibuka abagabo b’ibigwari ntazi aho bakomoka bagize bati aho gufatanya n’abakiga twafatanya n’inkonyi.byaraye maze mukotanyi afatanije n’abo bampemuke ndamuke;ba batibuka yatuvugtaunye kibuno mpamaguru n’abo bahemu atabaretse.ndasaba abagifite umgambi wo kwibohoza kwima amatwi abari mumateshwa ya ngoto na bene nyina.

  4. kanyarwanda says:

    FDLR yarwanye imyaka myishi cyane, FDLR yarwanye kumpunzi impfubyi bareze ziciwe ababyeyi zimaze gukura, mugutera ingabo mubitugu abari inyuma turi gusunika gute? Hakenewe byishi cyane harimo no gutanga amaraso. Twese twambarire itabaro cyane FDLR yacu iturangaze imbere. Umwanzi wacu akoresha amayeli meshi cyane harimo na madollar ya Enough Project yabanyamerika biyemeje kutumaraho kwisi ntanumwe urokotse. ariko ntawe utsinda Rubanda, twishyire hamwe ntawe udutandukanyije maze duhashye umwanzi watumazeho urubyaro, inshuti nabavandimwe, ibikoresho by’umwanzi byose tubihashye ubundi dukomeze imbere. Duharure inzira, dukure amahwa munzira atajomba ibirenge akatubuza gutambuka. Abafite amatwi mwumvise naho abafite amaso muyakanure cyane.

  5. Ibyo CNRD iriguhimba kuri ikizere.com, byose byerekana ko ubu batangiye “information war” kubera bananiwe kurimbura FDLR nkuko Enough Project yari yabategetse. Urebye nizo commentaire banditse hasi yibyo bahimba, urikubona ko ari umuntu umwe wumu-CNRD urigukina kinamico nta soni ariko kubazi ukuri, kuri rubanda, ukabona ari isebo ibyo barigukora. Ntanubwo bazi kubeshya kubera bahimbye exaggerations zidafatika ari ukuvuga ko bari “desperate” cyane. Aho kugwa mumutego wabo wo gusubizana nabo, rubanda yakomeza kumenyeshwa ibiba mumashyamba, ibyo Enough Project irigukora, ibyo Rukokoma na RDI bakorera impunzi, na genocide irigukorerwa abahutu ba abakongomani. Enough Project yiyemeje kurimbura FDLR, bafite amafaranga yo gukomeza information warfare kugira ngo bahindure “priority” za FDLR. Aha niho FDLR igomba kwihagaraho, ikibuka ko priority ari kubohoza igihugu cyacu.

  6. Karengera says:

    CNRD ni ibigwari bamennye amabanga ya igisirikali, ni bitonde muri politique ni patience muzabona uko bahinduka amateka

  7. Mutzo says:

    Mwese byarabayobeye!Ntimunsibire “commentaire”!

  8. Abidjan says:

    Bagabo bavandimwe, tumaze iminsi dusoma byinshi FDLR yandika iteza ubwega kandi inakangurira abantu kumenya CNRD abo aribo, none CNRD nayo ihagurukanye Umurava n’ imbaraga nyinshi zo gushyira kukarubanda abayobozi babanye mubuyobozi bwa FDLR.

    Mbega bavandimwe bayobozi mwitangiye iki gihe chose murimo gushakisha uko mwacyura impunzi z’abanyarwa badacuritse umutwe, kandi rubanda yari ikibategereje.
    Nimwihangane mubwize ukuri ababategereje ikindi muteganya gukora. Ese ko mugenda mwimena inda bigaragara ko mwari benshi, ibyo mutagezeho mukiri hamwe mbega bizaborogera uko musigaye mungana ?
    Ko twumva murimo kwivuga ibigwi ko mwashubijeyo ibitero byabeneso ngo mukanicamo benshi, ndabyumva ntiwaterwa ngo ubure kwirengera , ariko se murumva hari ishema biduhaye koko ?
    Yee birashoboka ko mwavuga ko aba bahungu ari abagambi kuko bigumuye yenda mukerekana n’ibimenyetso, none se ko mbona urugamba ruhindutse defensive gusa contre beneso niryari muzongera kuba offensive et aggressive contre ingoma nyiginya ? Birashoboka muvuga muti: umwanzi aho ari hose n’ umwanzi tugomba kumurwanya kandi n’ undi wese yakwemeranya namwe; ariko ikibazo kibirimo ni kimwe: mbega niba kurwanya umwanzi umwe hashize iyi myaka yose mugihanganye, mbega ko babaye babiru aho bizaborohera ?

    Mumbabarire nimwe mizero yacu, ariko iyo tubonye izuru ry’ umuheto ricurikiye bene wanyu mukuri n’ubwo ubwo bugwari ntawabushyikiye( kwicamo ibice) ariko aha muri niho mugomba kwerekanira uburwari ko mufite ubutwari bwo guhangana n’ibibazo karundura bobari imbere.

    Inama zanjye zishobora kuba zitanyura benshi ariko nemezako zashobora kuzamura icyizere cy’abategereje,
    N’ uko mwasigaho gukomeza guterana amagambo n’ aba bahungu kuko abareba kandi bumva barumvise naho ubundi murisiga imyenda babatera aho kuyikaraba. Nimukore munganzo mugerageze gukora kuko uzakora niwe uzatobokwa kandi abone inkunga ya rubanda baho abasebanya ba Mutima muke batagira inkamba n’aho babika badashobora gushungura bgo bamenye ibyo kuvuga n’ ibyo kuzigama, abo turabarambiwe kandi murava muducite intege ndetse mutwihebesheje ni n’uko neza kuba muri iyi position murimo.
    Murakoze

  9. Radisrasi, sety says:

    Mbese burya Sinayobye Barnabe wiyita Morani niwe mwicanyi wo gushyira mubikorwa? Uyu mugabo ufite umutwe nkuwi inkende agatsinda ni umugande ntabwo ari umunyarwanda akora iki muri Congo? CNRD-ibirutsi bakorera umwanzi inkotanyi bahembwa na Enough Project yabanyamerika mukwica impunzi za nyarwanda zari zararokotse. Nibyo koko kudakubita imbwa byorora imisega. Intwari zacu FDLR zarabatetesheje kugera aho mubarenza akaguru. Mukubite imbwa muzihashye mbere yuko umwanzi akwica akakwicira abawe inshuti nabavandimwe tumwivune, umwanzi tumwivune aho ava akagera.
    Iyi misega yimihari ngo ni CNRD yariye akataribwa tuyivune. Umwanzi tugomba kumwivuna burya si bwabundi.

  10. Segatwa says:

    Ejo maze gusoma inkuru ku ikizere.com yari ifite umutwe ugira uti ibyahishuwe bya FDLR igice cya 3 natanze coment ariko ndabona nyishyize naha ntacyo bitwaye:

    Kumva ibibazo bya FDLR n’indi mitwe iri kuyikomokaho cg izayikomokaho biragoye kubyumva kuko buri ruhande rushinja urundi gukorana na DMI, nge rero ku giti cyange dore uko mbibona:

    Yaba FDLR FOCA cg CNLD nge mbona nta tsinda na rimwe rikorana na FPR ahubwo birashoboka cyane ko hari abantu ku giti cyabo muri iyi mitwe yombi bakorana bya hafi na DMI,

    Dore icyo nshingiraho mvuguruza CNRD kwita FDLR foca ishami rya DMI, ntago Mudacumura n’abasirikare abereye umuyobozi bari kuba bakorera FPR ngo Kagame ashyire ingufu zingana kuriya mu kubarimbura cg se buri discours yose afashe bimunanire kwihangana kurangiza atavuzemo FDLR kdi ibyo s’ibintu bya vuba kuko byahereye kera na ba Wilson bakirimo kdi ntawigeze abita inyenzi cg se abakozi ba DMI, kuvuga rero ngo bakorera FPR aruko uvuyemo rwose byakugora kubyumvisha abantu.

    Reka mvuge no kuri CNRD ikuriwe na Wilson, kuba FDLR ibita inyenzi cg se abakozi ba DMI rwose nabyo ntibihuje n’ubwenge bushyize mu gaciro nshingiye kuri ibi bikurikira:

    Ndibuka hashize iminsi mike Wilson agumutse FDLR yatangiye kubita ibyitso bigumutse ku kagambane ka USA, Rukokoma na FPR nyamara nyuma y’iminsi mike FDRL yasohoye itangazo ritanga imbabazi kuri abo barwanyi bagumutse ndetse ibaha n’itariki ntarengwa yo kuba bagarutse mu birindiro byabo bahozemo, nge rero hariya byanteye kwibaza ukuntu umuntu wagambanye akajya ku ruhande rw’umwanzi wamwinginga ukanamuha imbabazi atakwatse ngo akunde agaruke?

    Ikindi umuntu yakwibaza n’ukuntu FPR yo ikataje kurasa umuhutu wese ihuye nawe ititaye ku matiku no kudahuza umurongo by’abayirwanya muribuka ko FPR iherutse gufatira muri Congo umwe mu barwanyi ba Wilson imwita FDLR bivuze ko iyo baza kuba bakorana ahubwo bari guhuza ingufu mu kujya kurasa kuri Mudacumura ariko Kagame we uwo bahuriye muri Congo wese w’umuhutu amufata nk’umwanzi ntabindi yitayeho.

    Ikindi kugira famille mu Rwanda ntibivuze kugambana kuko nkeka ko abenshi bari mu Rwanda kubera Kagame yabacyuye ku rruhembe rw’umuheto abagore aho abenshi babaga bakuriwe badashobora kwiruka cg bahetse abana akabacyura ku ngufu, naho kuza kubasura bagasubira mu Rwanda sicyo washingiraho uvuga ko aje cg asubiyeyo kugambana, kuko FDLR ibaye seriuex Politically ubundi abo bari mu Rwanda nibo bakayihaye amakuru, ndibaza ko iyo baza kugira abantu nkabo benshi za ngabo zafatiwe ahahoze ishyamba rya Gishwati kagame yatemye akarinda arimara abandi batabizi kubera kutagira umuntu uhakubereye ziriya ngabo zafashwe mpiri ku gihe cy’abacengezi babuze aho bihisha ntibiba byaragenzee kuriya. Ikindi CNRD igomba kumenya niba atari ukwirengagiza nuko iyo Kabarebe amenye famille y’umusirikare ukomeye muri FDLR iri mu Rwanda, arariyegereza akishyurira abana amashuri ahenze mu Rwanda cg iburayi, umugore akamwubakira inzu nziza, uti ibi abikorera iki? Gucamo FDLR ibice kuko iyo bagenzi bawe bumvishe ukuntu abana na Madamu batunzwe na Minadef ikizere yarafitiwe kirashira akicwa cg se akameneshwa bikarangira asigaranye amahitamo amwe gusa: Gutaha mu Rwanda, aha urumva ko Kabarebe aba atsinze FDLR mpaga(forfe)

    Nkaba rero nshoje coment yange ntewe isoni n’agahinda ko kubona ukuntu abahutu bari gupfusha ubusa ubuhanga bwa Gisirikari bafite no kuba bazi kurwana no kuba batuma Kagame ahumeka insigane ariko bakubura kubyaza ibyo mvuze haruguru umusaruro ahubwo bahagora baryana woshye imbwa zihuriye mu mayezi!

    FDLR na CNLD bafite ibindi bapfa badashaka kutubwira ariko ibyo gutungana agatoki bitana DMI byo turabihaze nonesse niba bose ari DMI barakora iki mu mashyamba ya Congo batashye bagasanga bagenzi babo ikigali? Intabaza rwose mugabanye inkuru z’amatiku adafite icyo atumariye CNRD namwe mukoze ikosa rikomeye ryo kumeena amabanga ya Gisirikare mugaragaza amafoto n’amazina y’ukuri y’abavandimwe banyu, ku bwange mwakwiyunga ubundi mugakomeza gahunda yo gutaha mu Rwababyaye mutajyanwe no kwikorera ibibindi ahubwo mukagenda Gisoda mwemye! Icyo mupfana kiruta icyo mupfa.

    • Akimana says:

      Urakoze cyane bwana Segatwa,
      Gusa inkuru yawe iragaragaza ko uri umuhutu koko kuko nta hantu na hamwe werekana ko uru rugamba rukureba na gato. Nasomye inkuru yawe nitonze kandi irimo ibitekerezo byiza cyane ariko igitangaje kuruta ibindi ni uko uvuga ubwira abandi kuburyo bigaragara ko uri muri bamwe baba bavuga ngo CNRD cga FDLR kuki mudatera? Ikigaragara ni uko FPR na Kagame nta ngufu bafite ahubwo bazi ubwenge bwo kuba barabashije guhindura abahutu ba ntibindeba. Buri muhutu akaba yibereye muri gahunda ze ahubwo areba mugenzi we akibaza impamvu atagira icyo akora ngo dutahe. Iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko nasanze abantu bibereye za Buraya, America n’ahandi bose bafata abantu bari mu ishyamba nk’aho babuze iyo bajya kuburyo niyo bibaye ngombwa bagasaba agafashanyo ko kugura amasasu usanga na $10 benshi banga kuyatanga bibwira ngo barimo gufasha abo mu ishyamba kubaho. Iyo tuba tuzi neza ko kuba iburaya bitatubuza ko Kagame yatubona ndetse atanavunitse kurushya abari mu ishyamba. Aha natanga urugero rwa Mugesera, Seyoboka, Leopord Munyakazi, Dr. Nkusi n’abandi benshi
      Igihe cyose abahutu tutarumva ko twese uru rugamba rutureba tuzaba tukiri yo kumenya uwo turwana nawe

  11. AKIMANA GODELIEVE says:

    Ngaho se nimuvuduke turebe! Muvuduke nka ba PATIENCE MAHORO wavuze ngo nta munye NDUGA uzanyura iwabo mu KINIGI ngo bazabwira bene wabo bategure amarozi yo kubamara none akaba yagiye kubishyira mu bikorwa. Ubu se na we ni CNRD yamujyanye muri MONUSCO ra!!!Ngo kugira inzu mu RWANDA si icyaha, nta cyaha kirimo ariko uburyo munyuramo mwica urubozo abo mucuza ayo mafranga mwubakisha ayo mazu ni bwo bubi,ngo kuza gusura bagabo babo si Ikibazo kuki se umugore wa KALENGA aheze mu buroko, yakoze iki cyamufungisha uretse kuba nta kivugira afite muri izo DMI ??

  12. Kanuma Christophe says:

    CNRD-Ubwiyunge rwose ni urwenya kabisa, harya kuba umuntu afite umuvandimwe mu Rwanda ubwo bivuga ko abaye Inkotanyi? None se abantu bari mu Rwanda ko ari benewacu kugira ngo tutaba inkotanyi bisaba ko abavandimwe bacu bakagombye kuba barashize? Ariko aka si akumiro ra? Ariko Jean Baptiste wiyita Jean Kalisa uba Australie niwe wirirwa yandika ubusa bwa CNRD-Ubwiyunge ngo ubwo hari icyo ayimariye? Nye mbona CNRD yarabuze ayo icira n’ayo imira none itangiye kuvuga ubusa. None se ubu Ko murumuna wa Wilson ari umusirikari mu ngabo z’U rwanda ibyo nibyo umuntu yagenderaho yita Wilson inkotanyi? Mureke turebe ibikorwa byanyu aho kuvuga ubusa. CNRD-Ubwiyunge ni abacanshuro ba Enough project kandi ibimenyetso birahari muve mmabwa yo kuvuga abagore cyangwa abavandimwe b’abantu kuko nta munyarwanda uri hanze udafite umuvandimwe we mu Rwanda. CNRD yatangiye ivuga ngo abasirikari ba FOCA bose barayikurikiye arikonabonye yarondoye aba generaux n’aba officiers superieurs bo muri FDLR batagira ingano ngo bafite abagore mu Rwanda. Baramaze, ahubwo niba Imana yarakze akaboko abo bagore bakaba bakiriho Imana ishimwe. None se ko mbona FDLR igifite aba generaux batagira ingano CNRD yakurikiwe na ba rugara gusa? Uzi koko wasanga CNRD ari abairikari 127 yajyanye gusa nkuko bimaze iminsi bivugwa? Inama nagira CNRD ni ugushaka ibindi ikora n’aho amatiku yo gukwirakwiz ngo umusirikari runaka afite umugore mu Rwanda ngo ibyo ni impamvu yo kuvuga ko ari Inkotanyi ntabwo bizayihira. Ubu ejo izarondora noneho abasirikari bo muri FDLR bafite ababyeyi cga abandi bavandimwe mu Rwanda, gutyo ngo ubwo babaye inkotanyi?

  13. Twahirwa, Damascene says:

    CNRD-Ibivume izataha iwabo imutobo mu rwanda giheki? Bakora iki muri Congo ko ntaho bahuriye nimpunzi zabanyarwanda bari muma mumashyamba ya Congo, aba bicanyi baracyakora iki muri Congo. Ibi bintu bigomba gusobanuka byihutirwa cyane. Ntabwo umwanzi w’impunzi CNRD-ibivume ba komeza kuba hafi yabantu bacu. Tugomba kubavudukana kugeza tubambukije KIVU basange uwo bakorera abahembe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *