NTAWE UKWIYE KWIBAZA KABIRI NIBA ABAKURU BA CNRD-UBWIYUNGE YA WILSON NA BAGENZI BE ARI ABAGAMBANYI

1
  • Views 2254
  • Rating 12345

Kuva CNRD yashingwa na Wilson witandukanije na FDLR, ku nama yagiriwe igihe kirekire na Twagiramungu Faustin alias Rukokoma, rubanda yongeye gutonekara ibisebe biri mu mitima kubera kutabona amerekezo mu bubabare bw’ubuhunzi cyangwa bwo kuba abanyururu mu gihugu cyabo.

Ndibuka impunzi zo mu mashyamba ya Congo zivuga ziti”Niba FDLR icitsemo kabiri nibura Imana itubabarire ntibazarasane”. None ubu impunzi zarumiwe, abatishwe n’intambara z’urudaca, baribaza aho aka kajagari ko kurasana no gusebanya kazabageza. Ese koko niyo haba hari amakosa yakozwe muri FDLR byaba intandaro yuko ibintu bigera aha bigeze?? Nifuje gutanga icyo ntekereza kuri ibi bintu

IMPAMVU NYAMUKURU MBONA YATEYE WILSON NA BAGENZI BE GUKORA IBYO BAKORA

Impamvu nyinshi zaravuzwe, Wilson ubwe yasobanuye uko we na bagenzi be bigumuye kuri FDLR. Ahanini usanga bashinja abayobozi ba FDLR ko ari babi, abicanyi, ko rero bo babonye bafite ibiganza byera bahitamo kujya ku ruhande ngo bahe abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.

Nyamara, abazi amateka y’igihugu cyacu bakamenya aho Mpatsibihugu ageze u Rwanda n’akarere ashaka kongera guhakoloniza, bakabona uko FPR yaje ishorewe n’abo ba Mpatsibihugu, ntabwo yakwirirwa ata igihe yibaza byinshi kuri ibi byabaye muri FDLR. Mpatsibihugu niwe wacuze umugambi w’igitero cya FPR mu Rwanda no mu karere, niwe ukomeje gucura imigambi mibisha igamije kuvana rubanda mu byabo mu Rwada, Congo, Burundi, Uganda n’ahandi hazaza…Uwo Gashakabuhake niwe ukomeje kwihisha inyuma y’ibikorwa bibi byo kwica, kunyaga no gukubita uwariwe wese yibwira ko abangamira inyungu ze mu karere ka Afrika y’ibiyaga.

Strategies z’aba bakoloni ni ukugura abantu cyanga amatsinda y’abantu b’ibisambo bititaye ku buzima bw’ibihugu byabo n’abaturage babirimo. Ni muri urwo rwego Twagiramungu yahawe umurimo mubi wo gucengera FDLR anyuze kuri Wilson Irategeka n’abo bahuje ubuswa bwitwa KIGA/NDUGA. Aba bantu biyemeje kugerageza isenyuka rya FDLR mucyo bise CNRD Ubwiyunge.

TWAGIRAMUNGU alias RUKOKOMA WAKORESHEJE WILSON, AGOMBE AZABAZWE AMAKUBA YATEJE MURI FDLR- ABACUNGUZI

Abakurikiye bazi uburyo Rukokoma yabaye inkotanyi akazambaguza ishyaka MDR ryari ku isonga mu kugerageza guhindura ibintu mu gihugu. Uyu Rukokoma rero we yashakaga ko ibintu bihinduka mu buryo FPR ishaka, agahora mu ntambara y’amagambo n’abandi barwanashyaka bashakaga ko ibintu byahinduka neza ingoma Kalinga itagarutse guhonyora rubanda. Uko byaje kugenda twarabibonye, Gashakabuhake yafashije Rukokoma mu buryo bwose amuhesha power mu gihugu, mu ishyaka MDR ndetse no mu mishyikirano ya Arusha ayinjiramo akuririza Rukokoma ngo arushe ishyaka ijambo.

Twagiramungu amaze guhereza igihugu inkotanyi, ntizamurebeye izuba ava mu Rwanda yiruka asiga abo yashutse ko inkotanyi ari abana beza, babakubita amafuni. Ageze hanze mu buhungiro ya ndwara ntiyayiretse yo gushakisha amaramuko muri politiki ya mpemuke ndamuke. Yarongeye ahura na shebuja Gashakabuhake. Yabanje gushyiraho amashyaka yo gukinga abantu amaso ngo batabona ubutiriganya aba akorera mu bwiru. Nyuma yaje kwigira igihangage ngo we atinyutse gufatanya na FDLR nubwo abandi banyamashyaka babitinya kubera ubwoba bafitiye Mpatisbihugu wanga FDLR urunuka.

Naho ntabwo byari ugutinyuka ahubwo yari mu butumwa yahawe nabo ba Mpatsibihugu.
Yabanje gucabiranya mu byo gushyiraho impuzamashyaka yitwa CPC. Nubwo amashyaka menshi yanze kuyizamo, Rukokoma ntiyacitse intege. Yarabandanyije ayibera umwe mu bayobozi. Yitwaje rero uyu mwanya, akora mission ye yo kugambana nkuko asanzwe. Iyo urebye icyari kimujyanye ni uguhungabanya armee (FDLR) aho gukora imirimo ya politiki.

Yabanje gushaka ko FDLR ihindura izina ngo kuko FDLR izwi nabi na ba Mpatsibihugu. FDLR iramwiyama. Abonye arebwe nabi ahindura umuvuno, maze ahubwo yamagana abantu bajujura ngo FDLR ihindure izina. (AZI AMANYANGA CYANE).

Wilson wari muri Tanzania yakoranaga na Rukokoma muri CPC. Wilson Irategeka, umwe mu basirikare bakomeye mu bayoboraga FDLR yaje kujya muri Tanzaniya mu butumwa abantu basanzwe tutazi. Ariko wunvaga muri za interviews ze n’abanyamakuru, akunda CPC cyane asa nuvuga bimwe na Rukokoma, mu gihe abenshi twakemangaga ibintu Rukokoma akurikiranye muri FDLR, ndetse hari abatari bake bemezaga ko Rukokoma yakotaniye kwifatanya na FDLR kugira ngo ayisenye.

Impamvu abamuzi batashidikanyije ko agiye gusenya FDLR ni uburyo yari yarakoze mu mashyaka mu Rwanda. Ajya gusenya MDR yabanje kurema impuzamashyaka yise FORCES DEMOCTARTIQUES POUR LE CHANGEMENT yari igizwe na MDR PL PSD. Iki kintu yagishyizeho nta n’inama ikozwe muri MDR ngo babitekerezeho we yagiye afata abantu ku giti cyabo (abayobozi b’ayo mashyaka) maze arabahubika. We yasangaga muri MDR harimo abantu barwanya ubukotanyi bwe ashakisha uko yajya afata decisions FPR ishaka, anyuze muri ayo mashyaka yandi ngo byemerwe ko abenshi ariko babishaka.

Muri CPC ho nta mashyaka menshi yarimo uretse PS Imberakuri nayo utamenya ibyayo n’ishyaka ntibuka izina ngo rya Dr. Paulin Murayi, ariko Rukokoma yafashe Wilson akaba ariwe ajya atiriganya nawe ibintu FDLR itakwemera. Nubwo yari yabonye ko guha FDLR irindi zina bitamushobokera, ntiyaretse uwo mushinga; muri za programs ze haje gufatwa impapuro yateguriragamo izo projets ze harimo izina rishya FDLR yakagombye gufata ryitwa INTIMIRWA.

Amenye ko yafashwe, arongera ariyorobeka. Hakurikiyeho za manoeuvres ze na Wilson (wari ukiri muri Tanzaniya) ngo zoguha uwo Wilson ipeti rya jenerali ngo kugira ngo CPC ikomere yemerwe n’amahanga. Ibi ntabwo FDLR yabibemereye, ibyo biba bigiye ku ruhande.

Muri ako kaduruvayo, Wilson we yabonagamo ubuhangage bwa Rukokoma, atangira kwikirigita no kurota Rukokoma yabaye president w’u Rwanda, kuko Rukokoma yamwemerekaga ko avugana n’abanyamerika nkuko inshuti ziganira.

Kuva ubwo Wilson yatangiye kumva ko ibyo bintu ngo byo kurwana bitari muri gahunda ze…ko hari uburyo bwo gutaha mu gihugu mu bumwe n’ubwiyunge bwa Rukokoma. Abazi Wilson n’umurava we ku rugamba, murumva ibyo bitekerezo by’ubugwari nkibyo byari bitewe niki????Ni Rukokoma wamwinjiye amwoza ubwonko.

NUKO BASHYIRAHO CNRD-UBWIYUNGE

Uko Wilson yamaze guhinduka nuko yakomeje kwisunga Rukokoma akamurota amanywa n’ijoro niko no muRi FDLR bagomba kuba baramurebaga bakabona hari ibindi arimo. Uko byasobanuwe twarabyumvize bamuhaye kuba ahagaze mu mimimo maze ati”si aho munkuye” nuko we na Rukokoma bashyiraho ikintu cyabo gisa n’ibyo byose Rukokoma ajya ahimba byo kurangaza abantu.

Ntabwo washinga ikintu cy’ubumwe mu gihe usandaza organization nka FDLR. Ntabwo wakwiyita umuhuza w’abantu mu gihe wigisha ngo bariya ni babi nimubaveho munkurikire. Ntabwo waba umwigisha w’ubumwe bw’impunzi ucira urwo gupfa bamwe mu bayobozi bazo. Twagiramungu yazana ubwiyunge n’ubumwe gute kandi yarimo akotanira kugemurira ba Mpatsibihugu abakuriye ingabo zibana n’impunzi?

Aya makuru ko ibitero bya Twangiramungu na Wilson bikomeje gusatira Mudacumura na mugenzi we ntawabihakana kuko yabyivugiye ko bagomba kuva mu bantu bakagenda bakigemura mu rukiko mpuzamahanga. Kuba bataragiye rero, Rukokoma na Wilson bashaka kubakura ku isi bityo bahembwe ibyo basezernijwe.

Icyo nabwira abo bagabo baharanira kurya akataribwa nuko niyo bakwica aba bayobozi, ntacyo bazunguka na gito. Mpatsibihugu azabaha amadorari, ariko gufasha impunzi gutaha zemye byo ntabiriho. (KUZICYURA ZUNAMYE ZIJYA AHO ABANDI BAHUTU BARIMO KURIRA AYO KWARIKA NICYO CYONYINE MPATSIBIHUGU YABAFASHAMO).

IBIMENYETSO KO CNRD ARI IGIKORESHO CY’ABAZUNGU BASHAKA GUTEGEKA AKARERE BO NA KAGAME/KAGUTA

  1. Izina CNRD rigomba kubabwira ko abayishyizeho bavuye muri gahunda ya LIBERATION DU RWANDA. Izina FDLR (FORCES DEMOCRATIQUES POUR LA LIBERATION DU RWANDA) rituma abanzi ba rubanda bakomeza kuribwaribwa. Mpatsibihugu/Kagame /Kaguta ntibihanganira ijambo LIBERATION ya rubanda. Niyo mpamvu aba bagabo bigumuye kui FDLR nabo bakuye iri jambo Liberation muli Sigle yabo (CNRD), niko Mpatsibihugu yabatumye. Amazina “ubumwe, amahoro, ubwiyunge, inzozi, kwigira, etc..ibintu nk’ibyo by’akavuyo bidasobanutse ngibyo ibya Mpatsibihugu n’abakozi bayo baba bashaka byo kurindagiza rubanda.
    2. Hari ikirego CNRD yareze FDLR rugikubita bamaze kurema uyu mutwe. Ngo FDLR yarashe kuri HCR, baregera amahanga nk’abana baregera nyina ngo HCR bayikoze mu jisho..Usibye ko byari n’ibihimbano byo kwikundisha ku bazungu, HCR uwayikubita yaba akoze irihe shyano??
    Banyarwanda mwahunze mukagenda inzira y’umusaraba, ninde koko wavuga ko HCR atari yo ntwaro abagenga b’isi bakoresha batsemba impunzi babeshya ngo barimo kuzifasha. Ninde utazi ko ariyo abanyamerka bifashishaga, bakoranyiriza impunzi hamwe baziha ibyo kurya naho bagambanye n’amadege y’intambara ngo abasukeho urusasu? Ndibuka mumashyamba ya Congo aho HCR yakoranyaga impunzi zirimo gutatana maze zagera aho baziha ibyo biryo (nk’umutego) FPR ikagabagwa gitumo ikarimbura imbaga????Nubu niko bimeze muri Syria…Abanyuze inzira ndende barabizi, ariko Wilson nabo bari kumwe barya akataribwa barabyirengagiza…
    3.Enough Project, nkuko intabaza yabyanditse http://intabaza.com/?p=2112 ni umushinga w’abanyamerika uzwi cyane mu nyandiko za Jason Stearns uyiyobora. Uyu mushinga witwa ko ushinzwe strategies zo kuzimya akaduruvayo mu karere ka Africa y’ibiyaga (naho ari ukuzirika abantu amaboko ngo batirwanaho), ugaragara mu bikorwa bya Rukokoma na Wilson. Uriya munyamerika Jason yigeze kwandika ibintu muri cya gihe navuze Wilson yari muri Tanzania avuga ko ngo abantu bo muri FDLR ari abantu babi ngo Wilson ni we mwiza, modere nka Twangiramungu uyobora CPC. Byumvikane ko uyu musore w’umunyamerika yari azi utuntu twose tubera muri CPC. Ibi binyibutsa ukuntu abo banyamerika bamamaje Rwarakabije ko ngo ari modere nyuma yaho tukumva yasesekaye mu Rwanda. None ubu aho ibintu bihagaze, sinkibaza impanvu Jason Stearns yabogezaga. Nuko umugambi wo kurema CNRD warimo ucurwa.
    4. Kera twunvaga uburyo FDLR (ikiri yose) yabaga ihagaze neza ku rugamba ihanganye na bariya bacancuro bagaba ibitero byo kurimbura abantu bo muli Kongo cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu. Ariko kuva CNRD izanywe na ba Mpatsibihugu, abahutu baricwa cyane n’imirwi y’ abaterroristes ngo ba Mai Mai ba NALU n’indi mitwe ntibuka amazina. None se mwari mwunva CNRD irimo kwamagana izo ndwanyi zikodeshwa na Kagame /Kaguta??? Ahubwo igitangaje, CNRD ivuga ko nta bandi bica abantu ngo ni FDLR. Nyamara iyo mitwe yirirwa ihiga abantu bo mu bwoko bw’abahutu LONI irebera nkuko bivugwa n’abanyekongo b’abadepite bo mu bwoko burimo kwicwa. CNRD ntiyavuga nabi LONI nkuko tubizi; ahubwo iba irega (inabeshya) ngo bayikoze mu jisho; ntiyavuga nabi n’abo bicanyi bahiga bukware abaturage LONI ibahagarikiye!!!. Niki kihishe inyuma y’iyi myifatire ya CNRD??

UBUTUMWA KURI CNRD-UBWIYUNGE

Wowe Wilson na Twagiramungu, mwemera mukarya akataribwa mwibwira ngo abazungu bazabaha ubutegetsi mu Rwanda, muribeshya kandi muraroha ababakurikiye. Ba Mpatsibihugu bafite gahunda mutazi, ibyo bababwira nukugira ngo mubafashe gutinza icyakura rubande ku mugozi bariho. Mwibuke Savimbi muri Angola. Yari umurwanyi ukomeye, abona imfashanyo z’abazungu zitabarika..ariko icyo Mpatsibihugu yashakaga kwari ukubuza LIBERATION DU PEULPE ANGOLAIS.. Mpatsibihugu yanga rubanda yigenga mu gihugu cyabo…Savimbi nawe yibwiraga ko azirira akataribwa akarusha ingufu ba Dos Santos akaba ariwe wegukana ubuperezida…Ariko kurya akataribwa ni bibi cyane..abazungu bagezaho babona ko mu mutima wa Savimbi harimo gukunda bene wabo..babona ko atari mu murongo wabo kandi yarabaririye amafaranga…Bahise bamwasa ntiyamenye uko bigenze…

Namwe rero mureke kwikirigita…Niba mwemera kurya iby’abanyamerika, ubwo mwemeye ko muzabishyura kudindiza rubanda. Niba kandi namwe mwibwira ko muzabarira amafaranga gusa nyuma mukavuga ko mushaka kubohora rubanda (byantangaza), ntaho mwaba muvuye ntaho mwaba mujya (nka Savimbi). Ni hahandi hanyu hagowe nyine ababakurikira..
Urabe wumva wowe mpunzi wibeshya ko Rukokoma na Wilson bashobora kugucyura wemye !!!!!!!!!!
Ndibuka ba Gacabuterezi bafashaga Mpatsibihugu gutesha ANC isura; bahaye ingufu uwo Mpatsibihugu bashyira ANC mu ngorane nyinshi kugeza ubwo Mandela afatwa agafungwa imyaka 25. Ariko se abo ba Gaca abazungu babamariye iki usibye kubafasha kwica benewabo ngo badahuje ishyaka kuko nicyo Mpatsibihugu yishakiraga.

Ndibuka RENAMO muri Mozambique burya yaremwe n’umu officier wari ukomeye mu ngabo za FRELIMO (Front pour la Lberation du Mozambique) ayivamo ashutswe n’abazungu ba Apartheid ngo yitandukanye niryo shyaka rya rubanda bazamuha ibyo akeneye byose azabe peresida. (URABE WUMVA WILSON NA TWAGIRAMUNGU).

RENAMO yabujije uburyo FRELIMO igihe kirekire FRELIMO ihatanga ibitambo birimo na Samora Machel abazungu ba Apartheid bahanuye mu ndege avuye mu ruzinduko muri Congo. Ariko se RENAMO abo bazungu bashoboye kuyitereka ku butegetsi?? Ntibikabeho, FRELIMO ifatanyije na rubanda baribohoye, RENAMO nta kindi yagenderagaho usibye kwirira ibyo abazungu babaha ubundi bakica abanyaguhugu kuko nicyo Apartheid yashakaga. Nguko ngibyo uko abakorera Mpatsibihugu barangiza.

None rero, LA LIBERATION DU RWANDA izakomeza kuba intego y’abatsikamiwe, abana babo, abuzukuru n’abuzukuruza kugeza igihe tubigezeho, cyangwa baturimbuye bikarangira. Mureke rero kubeshya ibya bumwe na bwiyunge by’amanyanga azwi ku isi yose nka strategie ya ba Imperialistes bose.

Ushaka kwibohora ntatinya kuvuga iryo jambo “KWIBOHORA””LIBERATION” Uwanga ko rubanda barwanira liberation yabo naho yarya akataribwa azarangirira mu marira no guhekenya amenyo. Ntaho muzageza rubanda yo mwigisha gushanyaguza ingufu zikenewe kugira ngo tugere kuri iyo Liberation. Nimuve mu ndoto musubire i Buntu.

ICYO NASABA FDLR NA RUBANDA

Amagambo y’isebanya CNRD yadukanye ngo yo kwita FDLR abakozi ba FPR ntawe yagakwiye gucira ishati. Kuturangaza muri ubu buryo ntibitubuze kubona ko aba bagabo bemereye Mpatsibihugu kuyifasha kutubuza LIBERATION. Birimo biravugwa ko bamwe mu basirikari ba CNRD bakorera mu Rwanda ngo muri mission y’ubumwe n’ubwiyunge. Nyabuna FDLR mutunekere ibi tubyumvana abariyo bibaza nabo ibyaribyo!!!!! Iharabika n’isebanya ntibibura muri za luttes nk’izi ngizi. ANC yatsindiriwe ubuterrorirte igihe kirekire, dore bayikuye kuri liste ejobundi Mandela ari hafi kwigendera.

Duhaguruke dukenyere dukomeze; inzira iracyari ndende, tuzayihuriramo n’ibikoko by’ubwoko bwose, uwo twari kumwe uyu munsi tubone ejo yihinduyemo intare cyangwa impyisi, ibi byose tuzabibona; ariko ntituzacike intege, kuko Imana ntizaduha UMUTSINDO tutemeye guheka umusaraba wacu uko bikwiye, kuko na Yo niho Yanyuze Yerekana ko umutogoto wa Sekibi utayikanga.

Dusabe Imana inema yo guhangana n’intambara ya Liberation tudatinya ibikomere byo ku rugamba.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to NTAWE UKWIYE KWIBAZA KABIRI NIBA ABAKURU BA CNRD-UBWIYUNGE YA WILSON NA BAGENZI BE ARI ABAGAMBANYI

  1. semusambi says:

    bavuga ko imbutoy’umgisha iva ku giti cy’umuruho.ntizahagire iwibeshya ko hari icyo tuzageraho tutabize icyuya;abashaka kunyura iyubusamo nka rukokoma na wilsoni nababwira iki.NARWANYE intambara kuva muri90 kugeza nubu nkiruriho;wilson namubere umuyobozi muri batayo gitarama mumutara mizere ko yibuka imvura y’amabombe runyenzi yaatumishagaho tawagirango turaposise mpatsiibihugu ati mugaharike mujye mumishyikirano kugeza zigeze ikigali.icyo yari intwari none rukokoma atumye ahinduka ikigwari;abafdlr bamurihiye université aberetse ko bamwibeshyeho da;nibafata igihugu azajyahe ko niyo yasaba imbazi ntazimuha.ubu na paul ntiyamwakira

  2. Musangwa, Jackson's says:

    Naraye ndose inzozi kuri iri shyano ryubuvundeli ngo ni Wilson Irategeka ahura naba FDLR abagwamo aho bari biyicariye atari aziko bahari hanyuma umugabo umwe wo muri FDLR ntavuze izina wa mubonye bwambere yahise amufata ako kanya agerageje kwiruka yahise amukubita, aramukubita cyane, aramukubagura cyane ariko yirinze kumwica kubera ubugwaneza bwe, ariko yamusigiye unguma zubumuga azapfana cg zikazamwica, hirya gato yaho nahabonaga abandi ba FDLR burubyiruko baliiimba cyane bameze nkabambariye itabaro, bishyushye cyane kandi banezerewe cyane. Ngizo inzozi narose nubwo arizo umuruho ariko byanejeje cyane mpita nkanguka mbyibazaho biratinda.
    Ntuye muburayi sinzi niba ndihafi gusanga abacunguzi kurugamba ntabyo ndamenya.

  3. Mukamuriza, Colletta says:

    Dore inzozi naraye nose, na rose ubu buvundeli ngo Wilson Irategeka agwa mu Mutege

  4. kabisa says:

    Mutegure crap imuhitane

  5. iseta says:

    Umusore yarambagije umukobwa,bukeye ab’iwabo w’umusore bajya kwa sebukwe bati uliya musore urambagiza umukobwa wanyu iwabo ntihanyobwa amazi!!Umusaza wawe arabarebaaaa,ati nta bukwe butaha butishwe.
    Si uko nshaka kuryoshya urwenya hano,aliko icyo ngamije ni ukubwira abacunguzi/kazi ko nta na rimwe fpr n’abayishyigikiye booose bazatuvuga neza. Ibyo rero ntibikwiye kuturangaza cg ngo biduce intege,kuko burya iyo umwanzi atangiye kurwanisha ibihuha urugamba ruba rwamunaniye ali kuvuga ay’ubwoba. Tuli hafi gutsinda rero,mukomere ku muheto no ku ntego kandi Imana tuli kumwe dore imyaka n’imyaniko ishize baduhiga bakanatwicamo uko bwije n’uko bukeye.

  6. ikimpaye, Eli says:

    Umubyeyi wacu Presida Habyarimana Jouvenal mu minsi ye yanyuma yo kubaho kwe yabwiye aba Ministri bafatanyaga n’inkotanyi babahutu mukurwanya ubutegetsi bwe ati: igihugu muragitanze? Urwanda muruvanye mumaboko yanyu murushyize mumaboko yinkotanyi? Ati bizabagora kugarura urwanda mumaboko yanyu. Ibi byose yabibwiraga abahutu. Muri abo bahutu uwambere yari Rukokoma Twagiramungu Faustin, nabandi bahutu bari mumyanya yambere mubutegetsi murwanda mbere ya 1993. Umuvumo yasize avumye abahutu nguyu uradukurikiranye imyaka nimyaniko. Nkuko uko umubyeyi wacu yasize avuze ngo bizabagore cyane kugarura ubutegetsi bw’urwanda mumaboko yabahutu. bibaye ukuri. Niba FDLR umurage wacu bibaye ibi turi kubona amaherezo yacu ni ayahe? Niba Rukokoma Twagiramungu Faustin yaragambaniye Nyakubahwa umubyeyi wacu Presida Habyarimana Jouvenal akongera akaba agambaniye intwali zacu FDLR aribo mizero yacu abandi dusigaye hehe? Mbese twiyahure twese dushire? Ko mbona hari beshi bagiye kwiyahura kubera ibi bibazo byabaye kuri FDLR bitewe na Rukokoma afatanyije na Wilson Irategeka mubuganyi n’ubwicanyi bwabo, twemere dushire nkubuswilili koko. Mbese ko FDLR ko ariyo yonyine muhutu wacu wabanyarwanda,hanyuma bazahuzwa nande?
    Imyaka ni myishi cyane umuvumo wumubyeyi wacu yasize avumye inkunguzi zabahutu zarenzwe zikamurenza akaguru, uradukutikiranye dupfiriye gushira izo nkunguzi zikomeje gukungura no kudukungurira. Amaraso yacu azabasame ninkomoko yabo yose aya maraso yacu azabagereho.

  7. Ndorimana says:

    “La meilleure fille du monde n’offre que ce qu’elle a”.
    Ntimukagire ngo Twagiramungu azatanga icyo atagira. Wagira ngo ibyinshi mubyo akora bishingira ku ndoto. Hera no kwishyaka rye ry’ubu yise “Rwanda dream initiative” (U Rwanda rw’indoto). Ejobundi lero aza kurota asanga ba Mpatsibihugu bamugize Prezida w’u Rwanda!!! Iyo ngororano ngo ivuye kuki? Ngo izaba ivuye mu maraso y’abahutu benewabo azaba amaze kumenesha. Bwaba ali ubwambere se abikoze?
    Reka da! Yabitangiye kera akiri mu Rwanda kuva Inkotanyi zigitangira gutera U Rwanda kugeza magingo aya. Byageze n’aho Ishaka lya Sebukwe Gregoire Kayibanda arigurishije kuli FPR ngo abone wa mwanya w’indoto ze.
    Kuki se kugeza ubu ba Mpatsibihugu bataramuha uwo mwanya? Erega aba bagabo bashyira imbere ya Rukokoma ibintu : 1) amadolari 2) kuzamugira prezida w’u Rwanda igihe azaba amaze kurimbura abahutu ba Mpatsibihugu badashaka. Amadolari yo arayabona aliko kuzaba Prezida w’u Rwanda bizaguma mu ndoto.
    Mbabajwe nabakomeza kumukurikira bibwira ko bazabona imyanya mwiza izo ndoto z’ibaye ukuri.

    • Kamili says:

      Nonese dukomeze gushira twicwa n’umuntu umwe imyaka nimyaniko? We se ntava amaraso nkayo abacu bava? Nigiki se tumubitsemo? Koyatumazeho imiryango, inshuti nabavandimwe amaherezo ni ayahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *