IMPUNZI Z’ABANYARWANDA Z’I MAPUTO MURI MOZAMBIKI MURARYE MURI MENGE KUKO KAGAME NTAJYA AHAGURUTSWA N’UBUSA, MURAGARAMIWE

1
  • Views 2609
  • Rating 12345

Nyuma y’urugendo perezida Pawulo Kagame yagiriye muri kiriya gihugu, nagumye kwibaza byinshyi kubyaba byaramushishikaje ku gusura Mozambique ari nako numvaga ahangayikishijwe cyane n’impunzi nk’uko byaje kugararagara mu tangazo risoza uruzinduko rwe. Aha ntabwo ngambiriye kurugarukaho, ahubwo ndagira ngo mbwire impunzi ziba Mozambiki ibizivugwaho hano i Kigali.

  1. Wa muryango wa Loni ushinzwe impunzi uzwi ku izina rya HCR i Kigali, wamaze gukacira urufaranga ubu ikaba ikora ibishoboka byose ngo ikorane na HCR muri Mozambiki ngo bashake uko bacura impunzi. Ibi byashyizwemo ingufu cyane na Séraphine Mukantabana, Minisitiri w’ibiza no gucura impunzi. Yarahiye yivuye inyuma ko azashirwa ari uko impunzi zicuwe. Ati: “Ntabwo naba naragaramiye FDLR ngo ivuke ngo nzananirwe kugarama ngo nereke umubyeyi (Kagame) ko ndi umukozi”.

Ni muri urwo rwego leta ya Kigali yandikiye iya Mozambiki iyisaba ko yayifasha kumvisha impunzi ko zigomba gutaha kandi ko leta y’u Rwanda nayo izafasha ababishaka igihe indege y’u Rwanda iributangirire ingendo muri Mozambiki. Gusa aha abategetsi ba Kigali bavuga ko leta ya Mozambiki ibabereye ibamba kuko igikomeye ku mpunzi z’abanyarwanda. Ngo ntako batagira ariko Mozambiki ntibikozwa ngo kuko ibisubizo babaha ntibiba bisobanutse ngo nituzareba gusa. Aha rero impunzi zigomba kuba maso naho ubundi ntekereza ko ibya Lusaka bitaribagirana, FPR uko igira ubugome ni nako igira amayeri menshi.

  1. Leta y’u Rwanda iteganya no gukoresha impunzi mugukangurira bagenzi babo gutaha hatibagiwe no gukoresha iterabwoba. Ni muri urwo rwego ngo leta y’u Rwanda, irigukora ibishoboka byose ngo ishyirisheho abahagarariye impunzi batatowe nizo mpunzi, maze aho kugira ngo bajye bagenda bavugira impunzi bajye bivugira kandi bavugira ubutegetsi bwa Kigali.
    Ngo mukuyobya uburari, hazakorwa ilisiti ya baringa y’abantu bashakishwa na leta ya Kigali, kandi ahubwo abo bantu aribo bazajya muri nyobozi y’impunzi ifite ubutumwa bwo gukorera abo batifuriza impunzi. Ngo hari n’abandi bateguwe baba baratorotse ibigo ngororamuco cyangwa barangije ibihano bazakoreshwa mu mayeri, bakajya bagenda bavuga ko FPR yabafunze igihe kirekire ariko ari ukugira ngo babone uko bagirirwa icyizere.

Aha abategetsi ba Kigali bakaba bemeza ko ibi bisa byo nibyarangiye. Ku bijyanye n’iterabwoba, ngo hazibasirwa abantu bazahabwa sensibilisation bakanga, nyuma y’aho ngo hari scenario zindi zateganyijwe harimo kujya biyenzwaho bari mu tubare cyangwa se aho bakorera imirimo yabo yaburi munsi.

Bityo bamwe bakajya bicwa bikitirirwa ko ari abene gihugu cya Mozambiki babishe. Abafatwa bagafungwa ariko ngo nyuma hagatanga iritubutse ngo bafungurwe. Aha rero nibaza ukuntu abantu bazemera guhagararirwa n’abo batitoreye ibyo bazaba babahagarariyemo. Abo se bo bazaba bavuga ko bahagarariye abatarabashyizeho bazumva batazaba bagurisha bagenzi babo?
Icyo namenyesha impunzi ni uko hano i Kigali hari amahugurwa y’abantu bavuye Mozambiki na Afurika y’epfo ngo bashobora kuzakora muri ambasade y’u Rwanda iteganywa gufungurwa muri Mozambiki. Murahiriwe ntimuharaye rero!

  1. Abantu bose batashe bavuye Mozambiki ubu bagiye gutangira kugaruka muri Mozambiki bafite ubutumwa bwihariye. Aha sinamenye neza icyo bazakora ariko ndumva twa tuzi twa Munyuza bazatunyuza Tanzaniya kabisa. Kandi nano ntimwiyibagize ko SIDA nayo irimo gukoreshwa muri rwa rwego Kagame yavuze ko ushobora kuvomesha ingunguru y’amazi umufuniko w’inzoga mpaka ishize! Cyane cyane hazoherezwa abagore cyangwa abakobwa bari barananiranywe n’abagabo babo n’abandi ngo bashaka abagabo.

Bazabasekera babagaramire maze si ukubarangiza mugende nk’ifuni iheze. Ngo agapfa kaburiwe ni impongo. Ngibyo ibyo Kigali itegurira impunzi nashoboye kumva, ninumva n’ibindi nzabibagezaho.

Baziribyabo Epimaque
Gasyata/Kigali

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to IMPUNZI Z’ABANYARWANDA Z’I MAPUTO MURI MOZAMBIKI MURARYE MURI MENGE KUKO KAGAME NTAJYA AHAGURUTSWA N’UBUSA, MURAGARAMIWE

  1. sengabo says:

    Ubu twashize ubwoba twageze Ku nyanja igisigaye ni ukuyigwamo cg tukarwana tubasubiza inyuma, ubwo rero sinkeka ko hari uzagana iyamazi.Nawe aririwe ntaraye,ndabona imana yirwanda yamuteye umugongo.

  2. Muneza says:

    Inkuru ziri guturuka muburundi ko ziteye ubwoba? Muri Congo naho ko umuriro ugiye kwaka, nyabuna impunzi zacu mwibuke ko mufite umutwe muto nimuwurinde uruguma, ariko mube maso kuko amazi ari gushaka kurenga inkombe. Mbwira abumva nimwene kanyarwanda.

  3. Masengo says:

    Kagame iminsi ye irabaze ntabwo azamenya ikimukubise aho kizaturuka,ahimbwo mbabajwe nabakimuri inyuma baziko bafite umuyobozi.Ageze nko muri cya gihe Kinani yivugaga atazi aho abamugera amajaja bamugeze!

  4. Masengo says:

    Kagame azitondere Mozambike kuko bamuzi kurusha uko yiyizi.Kandi impunzi zaho si agafu gaseye kuko niryo faranga bakangisha nabo bararifite,gusa ukurusha igihugu abakurusha byose. Icyo nasaba impunzi zose aho ziri ni ugushyigikira Fdrl ubundi tugakubita igiti kariya gatsiko kagize ingwate igihugu cyacu.

  5. Kabarira says:

    Abahutu se mwagize ngo bajya bumva. Bagize amahirwe Leta ya Mozambique iracyabumva ariko ubu wasanga barangaye ntibakomeze kuyegera ngo bayibwire amayeri ya FPR ahubwo bagahugira mubucuruzi gusa bakazibona FPR yaracengeye Mozambique batakigira uruvugiro. Nyabuneka mukanguke mumenye ko nta wundi uzabarindira umutekano uretse mwe ubwanyu. Hari abo umuntu abwira iby’urugamba ukanasanga basa n’aho bitabareba ngo banyagupfa bari mu mashyamba muri Congo ni nibo bireba, ariko iyo bagize uwo wapakira ingege bamukuye za buraya , America n’ahandi ugasanga niho batekereje ko bibareba. N’ubwo ubu buhungiro butaturya kimwe ariko mwibuke ko umwanzi wita Kagame na FPR adufatakimwe

  6. Gitamisi, muravumba says:

    Igihe cyose hatabaho umwambi wigishirira wahinguranya kinywamaraso mo kabili ntamahwemo impunzi zizigera zibona kuko iyo umugabo agusuriye ntumusurire akwita ikiburannyo. Ntabwo ari amagambo akenewe, ntabwo ari Inyandiko zikenewe, hakenewe imyambi yaka ibishirira, tugacana umuriro wa wundi wa kirimbuzi urimbura intare zikiyasamo kabili, naho Kivu na nyabarongo bigakama. Intwari twambarire itabaro kuko umwanzi yarahiye ku zasiga urwanda ari amatongo naho bene kanyarwanda ntanumwe wo kuzabara inkuru, yarahiye kudutsembaho twese tugashira. Reka twivune umwanzi tumuvune amavi ye cg tumumanike kukarubanda isi yose izandike kirazira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *