ZAMBIYA: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI ZAMBIYA ZIRENDA GUSHYIRWA MA MABOKO YA KIGALI K’UBUFINDO, MU GIHE IZO MURI RDC ZO ZIRIMO KURASWA.

zambia1
  • Views 6733
  • Rating 12345

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda igeragereje inzira nyinshi mu gushaka kugambanira impunzi ziba mu gihugu cya Zambiya ndetse no mu bindi bihugu, ndetse Leta mpotozi ya FPR ikaba itanga akayabo k’amafaranga ya ruswa, kugira ngo impunzi zicyurwe ku ngufu n’ubwo byananiranye, ubugambanyi bubera mu mwijima byo buracyakomeza Ibi bigaragarira mu ntumwa zitangukanye Leta ya Kigali ikomeza kohereza ngo zitege imitego inyuranye ishobora gutuma impunzi zikanguka zageze mu mabagiro ya Kigali.

Zambia ikimara kwemera gutuza burundu impunzi z’abanyarwanda ibihumbi bine( 4000) nibwo hatangiye gahunda yo guhindura uburyo bwo bwo kuzacyura impunzi mumayeri. Iki gihe niho abari muri iiyi gahunda batangiye gushishikariza impunzi gufata passport zitangwa n’ubutegetsi bahunze; ibi bituma impunzi zerekana ko zitishimiye iki cyemezo maze zikora imyigaragambyo yamagana passeports za Leta y’inkoramaraso. Icyo gihe impunzi zerekanye ko ubu butari ubugiraneza bwo guha impunzi passeport, ko ahubwo hari umutego ukomeye wari wihishe inyuma y’izo passeports, kuko ntibyatinze bigaragara ko Leta y’u Rwanda yashakaga ko impunzi z’abanyarwanda zahinduka abanyarwanda basanzwe ku mayeri, kugirango itangire kuzitesha umutwe nk’uko ibigenza ku bandi banyarwanda ititaye ku mategeko mpuzamahanga.

Leta y’uRwanda ifatanyije na UNCHR kandi bikomeje kotsa igitutu Leta ya Zambiya biyishinja ko ngo yaba ibuza abantu gutaha, bikaba bimaze gushora akayabo k’amafaranga mu bikorwa byo kumvisha abanyarwanda ko bagomba gufata passports ku buryo bemeje ko bazajya babishyurira passports hanyuma, bakabongeraraho n’amadolarii 100$. Ntibyumvikana ukuntu iri shami ry’umuryango w’abibumbye HCR ryananiwe kugaburira impunzi, none rikaba rifite amafaranga yo kugurira abantu ngo bafate ibyangombwa by’ubutegetsi bahunze. Izi mpuhwe zimeze gutya nizo kudashirwa amakenga, Dore rero ingaruka n’umutego wa leta ya kigali :

-Umuntu wese umaze gufata passeport y’u Rwanda, Leta ya Kigali iba imufiteho uburenganzira bwose kuko aba ari umunyarwanda uba mu kindi gihugu, bityo Kigali ikaba ishobora kumusaba igihugu acumbitsemo kikamwohereza mu Rwanda Nta tegeko rya Zambia cyangwa irya Loni rizaba rirengera uwo munyarwanda usibye irya Leta ye ari yo y’u Rwanda.

ICYITONDERWA: Banyarwanda b’impunzi muba muri Zambia mumenyeko iyo ufashe passports y’urwanda ugahabwa uruhushya rwo gutura muri Zambiya, udahabwa ubwo kugira umurimo uhakorera, ugomba gushaka icyangombwa kikwemerera kuhakorera. kindi ntimwirengagize ko muba mubaye abanyarwanda bo muri diaspora, mutaba mubaye abazambiya kuko Leta yanyu(Kigali) igihe icyo aricyo cyose ishyakiye yabahamagara ikabakoraho ibyo ishatse. Ibyo kugirango bigerweho, HCR na Leta ya Kigali byifashishije ihahamuka impunzi sisanganwe zituruka kubyo byazicishijemo maze byiyemeza kuzongerera ibikomere. Ibi byagaragaye igihe abakurirwagaho ubuhunzi babazwa n’inteko y’abantu bagera ku 15 b’abanyamategeko kugirango bemererwe kongera kuba impunzi, maze mu bantu ibihumbi 4000, hakemererwa impunzi ziri hagati ya 80 na 90; ibi birerekana ko hari ikibi kihishe inyuma y’aka kagambane. Ubwo rero ngo ku itariki ya 5 Gashyantare nibwo biteguye gutangira gutoteza abantu bose batibambye bafata passport. Banyarwanda b’impunzi nimumenyeko ari irimbura rindi bagiye kubakorera, kuko ubu turandika iyi nkuru tunatabariza impunzi ziba mu mashyamba ya Congo benshi mwaciyemo mukagera aho muri mu bindi bihugu, kuko uwagambiriye kubarimbura atarunamura icumu akaba arimo azirasaho mugihe mwebwe abemerera passeport z’umutego. N’ubwo ariko ibi bibazo byose bikomeje impunzi zo muri Zambiya zo zimirije imbere gukora ibyiza zititaye ku kagambane k’abakorera inyungu zabo batitaye ku nyungu rusange, zikaba zishishikajwe no kurangiza umukoro zihaye wo gutera ibiti zisana aho zatemye ibiti zacanaga zikanububakisha ubwo Zambia yazakiraga. Nutema kimwe ujye utera bibiri. Nguwo umurage ukiri mu mitwe y’abanyarwanda b’impunzi muri Zambia.

Impunzi zo munkambi  i Maheba mumuhango wogutera igiti nu mwami MUMENA

UMWAMI MUMENA ATERA IGITI

UMWAMI MUMENA ATERA IGITI

PROSPER HAKIZIMANA LUSAKA, ZAMBIA.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to ZAMBIYA: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI ZAMBIYA ZIRENDA GUSHYIRWA MA MABOKO YA KIGALI K’UBUFINDO, MU GIHE IZO MURI RDC ZO ZIRIMO KURASWA.

  1. Hodari teta says:

    Teta gusubiza umuntu nkawe biraryohera kuko musubiza nseka kuko biteye isoni kuba utabona ukuri,ukibonera amaranga mutimayawwe.urababaje ukwiye gusengerwa
    Usebya izinaryacu Sha kandi twagashyize mugaciro

  2. Pole sana, though according to international law a recognised refugee with full status is not returnable to the country he/she escaped in the first place. I would therefore them to launch an appeal through a credible lawyer qualified in Human Rights laws and send copies to UNHCR, AU and several other Humanitarian organisations inclusive media houses worldwide. It looks like UNHCR office in Zambia has compromised refugee’s Human Rights. Otherwise, removing them from the country of their refuge is totally unlawful and UNHCR is obliged to find alternative country, which can offer them asylum. Needless say that, Rwandan government is quite aware of international law, since most of them there refuges and no one ever forced them to repatriate them against their will. I believe Rwandan governance is aware of this with exceptional mistreatments of Obote’s regime who harassed our parents in Uganda and forced them to move to no man’s land at Uganda and Rwandan boarders.

  3. haba says:

    Ntimuzemere gufata icyagobwa icyari cyocyose kivuye mû Rwanda mais HCR nibaha icyo twita tittre de voyage ibinyujije muri governement zambienie
    Aho ntakibazo uba uri toujours impunzi yemewe nicyo gihugu na HCR ayomanyaga ya FPR ntimuzemere ibyo bababwira ntimunzakunde passe ports nzo mu rwanda nziriho amaraso nziraduye

  4. TETA says:

    Nta wuyobewe ko muri Interahamwe ibyo muvuga nta wabyumva.ubundi muraza ngo mumare iki uretse inzangano zabaritse mu maraso?mwari abatubuza gusinzira gusa mwa nkoramaraso mwe.ni impuhwe Leta y’u Rwanda zikirenga iba yagize gusa.Yashakaga ko abo mushuka batazi ibyo mwasize mukoze mutinya kuryozwa bataha naho abafite ibitekerezo nk’ibyanyu abanze passport murakagwayo.

    • gatabazi says:

      None harya Karegeya,Gshima,n’abandi bahoze ari inkoramutima za Fpr/Kagame bahunze kubera ko bari inkoramaraso nl’Interahamwe!Va ibuzimu ujye ibuntu maze ukire iyo ndwara y’ubuhezanguni!

    • saleh says:

      ewana jya ubihorera kbs babarengereje akadoze
      ibinyoma gusa byabo apu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *