MPUNZI Z’ABANYARWANDA BO MURI MALAWI IBYA VINCENT MUREKEZI BYABA BIBAHAYE IRIHE SOMO?

1
  • Views 3654
  • Rating 12345

Umunyarwanda witwa Vincent MUREKEZI ubarizwa muri Malawi ageze aho adashobora kwifuzwa n’abatari bake ku bw’ibibazo arimo aterwa na leta ya Kigali muri bwa bugome bwayo bwo kubuza amahwemo inyoko “hutu”itizeye ko yayiyobotse kubwo kutonka ya mburagasani ngo ni ingengabitekerezo dusanga mucyo abacurabwenge bayo bahiniye mu mvugo ya “Ndi umunyarwanda”.

Uretse kuba yibasiwe na leta ya Kigali imwibasiriye yitwaje ko imukurikiranyeho icyaha cya jenoside kandi mu by’ukuri ari uko imubonaho ubutunzi (iki ubwacyo kikaba ari icyaha cyiyongera ku cy’inkomoko mwese muzi). Uyu mugabo Murekezi afite ikindi kibazo cy’abantu basangiye ibanga rya FOR ndetse bakaba barasangiye ibyashara ariko ntibibahire kuko baje kubirwaniramo aka wa mugani.

Muti se bite ko utarasa ku ntaho!!!
Bijya gutangira abanyarwanda bageze bwa mbere muri Malawi ari impunzi, batangira uturimo  dutandukanye  (ubuhinzi,ubucuruzi,ubwarimu,ubuvuzi etc.) ndetse abenshi bararonka. Icyo gihe wabonaga bashyize hamwe, batabarana, basurana yewe bakanasangira bigaragarako ko kugera muri Malawi bari babitewe n’ibibazo basangiye.

Bwarakeye icyari ubumwe kirayoyoka ndetse ubu nandika muri babantu bari bashyize hamwe abagicana uwaka ni mbarwa. Leta ya Kigali yaje kwitegereza isanga abantu yari iziko bashwiragiye barisuganije ku buryo bariho mu buzima bwiza ugereranije n’ubwo yo yabifurizaga.

Nibwo yatangiye kohereza abantu mu mayeri biyita ko bahunze kandi mu by’ukuri ari ba gatumwa. Aba mbere bamaze gutegura terrain  hagiye haza abandi gutyo gutyo n’ubu baracyaza. Ni gutyo abitwa ba Willy, Eliyakimu, Mbaga, Janvier wo ku Munali, nyakwigendera Gasana, Cleophas bita Cyoha,Yvonne Kabagwira,…bagiye baza. Bamaze gushinga imizi bafatanije na leta yanatumye bashyiraho umuryango wabo wa diaspora  maze birara mu mpunzi barazihungeta maze nazo cyane cyane abanyamitungo n’abanyabwoba barayoboka karahava mbese sinzi uko nabivuga.

Mubayobotse twavuga cyane cyane Iyamuremye uzwi nka “Iyatheo”wagiye ku bw’inda ngo arengere imitungo ye iri mu gihugu, Emmanuel bita Sheh wagiye ajyanywe n’icyatubyaye cyo mu maguru kuko yari amaze kurongora nyirabuja wari uvuye mu Rwanda ubu wamutaye akigira Australia aho yarongowe n’umukureri (Fidèle ) wa afandi ntibuka, hayobotse n’abandi ntibuka barimo Selemani, Murekezi, Sadi,…

Ngarutse rero ku mutwe w’inkuri muri iriya nkundura ya diaspora abayoboke bayo bakoze imishinga barafatanya ariko nkuko bitugaragariye uyu munsi bakaba bacungana umwe areba icyo yakura kuri mugenzi. Ni muri urwo rwego Sadi wumvikanaga na ambasaderi w’u Rwanda i Dar-es-lam muri za 2008 niba ntibeshye ariko adashobora gukandagiza ikirenge mu Rwanda kubw’amabi yahakoreye, yaje kubonera  Murekekezi passport amwizeza ndetse ko nta kibazo na kimwe ashobora kugira agitewe na leta ya Kigali.

Aha akaba ariho abantu bakangombye gusesengura bakamenya icyo FPR ari cyo. Ntibyumvikana ukuntu ubu ngubu ubuzima b’igihugu bwahagaze ngo Malawi yanze kohereza Murekezi kandi mbere hose abakorera batarigeze bahingutsa ko ari umwicanyi. Murabe mwumva ba mutima muke wo murutiba.

Reka nikomereze. Muri  ka gakungu ka diaspora icyitwa Selemani ubu washyingiwe uwo mu bantu (nizere iyi mvugo muyumva) nkuko byagenze kuri Shehe bamaze kohereza abagore babo ba mbere (ab’isezerano) i burayi, icyitwa Eliyakimu, icyitwa Murekezi ndetse na Sadi baje kugirana ibyashara ku buryo Sadi  kubera inshoreke ye y’umupolisikazi wari watwawe na bya bindi abagabo bakorera abagore amazi akaza yaje kujya ajya Tanzaniya akarangura ibicuruzwa bikinjira wa mupolisi akabiherekeza bikagera i Lilongwe bidasoze. Ibyo byashara barabikoze barunguka ariko baza kubirwaniramo baramburana none aho bigeze ni babandi umuntu avugako byadogereye.

Abakunda gusoma (mu Rwanda “Igihe”,”Imirasire”na”Rushyashya” muri Malawi “Nyasa Times” ndetse na radio “Zodiac”byarabitangaje) ndetse n’abumva amaradio mwamenyeko ngo umunyarwanda witwa Vincent Murekezi amaze iminsi afatwa afungurwa na polisi ya Malawi. Gutangira bamuvuzeho impapuro mpimbano zigizwe n’amapassport iy’u Rwanda n’iya Malawi yafashe nk’umunyatanzania. Nyuma haza iby’inyerezwa ry’imisoro. Aho bigeze uno munsi ngo ni uko yasize akoze jenoside. Cyakora ngo ejo bamugejeje imbere y’urukiko ngo dusanga nta bimenyetso bihagije bitangwa ubwo urukiko rwatanze ikiraka cyo gutekenika nkuko tubimenyereye.

Gusa njye hari ibyo nibaza:

– Iriya passport nyarwanda Igihugu cyaba cyarayitanze kitazi uwo kiyiha?

– Niba se cyari  kimuzi kuki kitabanje kumusaba kwikiranura n’ubitabera?

– Kuki  aba bagabo bose bakoranye nawe bamaze gufasha hasi ibyo bapfaga byose bakaba bikiriza itewe na leta  ya Kigali aho si uko nako bashobora gukurikiranwa nabo nk’ibyitso by’uregwa?

Icyo ntashidikanyaho ni uko gukurikiranwa kwa Murekezi nubwo we kimwe na bagenzi batatiye igihango cy’abo bari bahunganye bitewe n’uko yatatiye igihango cya kabiri cyo kugambanira abanyarwanda muri rusange ndetse cyane cyane abo bari bahunganye  (iki gihango cya kabiri ni icyo yagiranye n’ingoma y’abidishyi iganje i Kigali ndetse n’abambari bayo bayikorera muri Malawi) akaba yaribwiraga ko arusha FPR amayeri.

Ibya Murekezi tubivanemo irihe somo rero?

Ikintu nzi ni uko iyo FPR igira ngo iganze muri wa mugambi wo kwimika igitugu  no kwiharira ibyiza by’igihugu ishakisha igishobara kubaka umutwe  cyangwa amaboko y’abahutu ikaba ari byo ica mbere. No muri Malawi ni ko yabigenje kandi irakomeje. Ikigezweho ni uko yazengurutse abacuruzi bose ndetse n’abantu bize ikaba yarabigaruriye nabo kubera ubwoba bakaba barayobotse rubanda rugasigara rwonyine; kandi mu by’ukuri abo banyamashuri n’abo batunzi ari bo bagombaga kuza imbere bakabera impunzi umutwe n’amaboko mvuze.

Abitwa ba Habiyakare David bita Devi ibyabombaye mbigize ibaga ariko abakurambere baravuze ngo “inkoni ikubise mu keba uyirenza urugo“ngo kandi”aho kuba imbwa ubuzima bwose waba umugabo umunsi umwe“. Nababwira iki ba bangamwabo. Mu gihe ndimo ntegura iyi nkuru amakuru angezeho ni avuga ko ba bambari ba Kigali bitabaje ibisumizi biturutse mu gihugu mu rwego rwo guhiga abarwanda bakomeye baba muri Malawi bo bita “intagondwa”zibabangamiye.

Nyamara bashatse bagenza make kuko ngo”bihogo bya birahinduka” ni imfizi icugita iby’isi. Ubutaha tuzabakorera urutonde rw’abo bose biyemeje ibikorwa bigayitse by’ugambanyi. Aha ndavuga abashinzwe kuvuga, kuroga, kugambana mu nzego z’ubutegetsi na UNHCR, gukusanya amafaranga no gushaka abanyagihugu bo gushora muri ubwo bugizi bwa nabi. Hari abibwirq ko kugamabanira benewabo ahari byatuma Kagame n’agatsiko ke babarebera izuba, nyamara bakibagirwa ko n’ubwo ubuhungiro butaturya kimwe ariko Kagame twese adufata kimwe. Uzagambanira benewanyu ubarohe mumenyo ya Kagame ario narangiza nawe azakwikuza. Uheka impyisi bikarangira nae ikuriye.

Umuti ni umwe kandi ibyo usaba byose turabifite: Ni uguhaguruka tukarwanya Kagame n’agatsiko ke twivuye inyuma. Umucunguzi ni Rubanda nkandi nta munyagitugu wigeze atsinda rubanda igihe ishatse kumwivuna.

Umusomyi w’Intabaza

Umucunguzi Papias

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to MPUNZI Z’ABANYARWANDA BO MURI MALAWI IBYA VINCENT MUREKEZI BYABA BIBAHAYE IRIHE SOMO?

  1. De Gaulle says:

    Cyoha (Cleophas)ndamuzi,we rwose ababana nawe mujye mumwitondera kuko iyo yeretswe ifaranga ntacyo atakora yaba kwica,kwiba, kuroga byose ntacyo yatinya Ariko ifaranga akaryibikaho.
    Ikindi nuko ku kitwa umugore,apfa k’umwereka ibyo akenyereyeho ubundi icyo yamutegeka cyose yagikora.Ubutunzi cyoha afite aho bwavuye ni mu bintu nkibyo bigayitse birimo kwiba,guhemuka…
    Urugero: 1.Akiri mu Rwanda nka 1996 yigeze kujya agura imodoka zishaje,agashaka ikamyo ikazigonga kuburyo iba déclasser maze akajya kwishyusa sociétés z’ubwishingizi bw’impanuka akagabana nabo.
    2.Sinzi umugore atunze ubu niba ari bwoko ki,gusa muzi afite umugore baruhanye w’umuhutukazi,bahunganye kugera TZ bakagarukana,bagafatanya gushakisha imibereho,bakabyarana abana bagera kuri 4,nyuma akaza kumuta nabi cyane ngo akarongora indi atinze ubu muri Malawi.
    Umuntu umeze utyo rero ntamugabo burya uba amurimo,kumwiringira ninko kwiringira umupolosi kuko akenshi ariwe bagutuma ngo agufunge!!
    Mugire amahoro kandi mujye mushishoza mu mibanire yanyu nabo mwita inshuti cg abagabo.Ubugabo si ubutunzi.

  2. De Gaulle says:

    Cyoha (Cleophas)ndamuzi,we rwose ababana nawe mujye mumwitondera kuko iyo yeretswe ifaranga ntacyo atakora yaba kwica,kwiba, kuroga byose ntacyo yatinya atiko frw akaryibikaho.
    Ikindi nuko ku kitwa umugorr,apfa k’umwereka ibyo akenyereyeho ubundi icyo yamutegeka cyose yagikora.Ubutunzi cyoha agite aho bwavuye ni mu bintu nkibyo bigayitse birimo kwiba,guhemuka…
    Urugero: 1.Yigeze kujya agura imodoka zishaje,agashaka ikamyo ikayigonga kuburyo iba déclasser maze akajya kwishyusa sociétés zibwishingizi bw’impanuka akagabana nabo ndetse
    2.Sinzi umugore atunze ubu niba ari bwoko ki,gusa muzi afite umugore baruhanye w’umuhutukazi,bahunganye kugera TZ bakagarukana,bagafatanya gushakisha imibereho,bakabyarana abana bagera kuri 4,nyuma akaza kumuta nabi cyane ngo akarongora indi atinze ubu muri Malawi.
    Umuntu umeze utyo rero ntamugabo burya uba amurimo,kumwiringira ninko kwiringira umupolosi kuko akenshi ariwe bagutuma ngo agufunge!!
    Mugire amahoro kandi mujye mushishoza mu mibanire yanyu nabo mwita inshuti cg abagabo.Ubugabo si ubutunzi.

  3. Nahamasengesho nahubundi sinzipe.
    Ngaho icyamagihuye narukoma agiciyemokabiri
    Nabandinabongo turyane nkingurubezigeze mumateke

  4. Karengera says:

    Isomo rya Ntaganda Jean bosco abanyarwanda ntibaryumvise, kagame nta muhutu wamushimisha

  5. semusambi says:

    aho abantu bari hose kwisi bagomba kuba maso kuko umwanzi ntahuga ahora ashaka aho yamenera.ibyo bigoryi by’abahutu aho gufasha zriya mbabare winyagirwa mumashyamba amafaranga zirikuyatera inyoni.

  6. Isidore Rwanyange says:

    Umucunguzi Papias shimirwa ku by’iyi nkuru utugejejeho ya benewacu bo muri Malawi barikuryana nk’isenene.Nkuko ubivuga kiriya kibazo cya Murekezi cyenyegejwe cyane n’uwitwa Sadi hamwe na Selemani biturutse ngo ku mafaranga bamburanye.Abo Murekezi agarukiye muri Malawi avuye Zimbabwe niho abo bagabo bahuriye umupolisi w’inshuti yabo ni uko nawe aragakora.Ubwa mbere bamufatiye kwa Matthias nawe w’umukire mu muhango wo kwita umwana izina.Bimaze kugenda gutyo inshuti de Murekezi nazo zakoze iyo bwabaga ararekurwa.Birumvikana ko ba bandi batanyuzwe ubwo nabo bongera imbaraga ni uko birakomeza birazunguturana kugeza ejobundi bigeze mu rukiko.
    Ibyo ntawakomeza kubitaho umwana gusa biratwereka ko aba benewacu nahisemo inzira ngo yo kurengera inyungu zabo biregagije akababaro ka rubanda bizarangira bafashwe kandi n’imitungo yabo ibashizeho bamwe bakazagera n’aho basaba abo bimye.Nkaba nababwira(niba ari abumva) nti:” mwe bashutse mugafata za pasiporo ndetse bamwe mukabona ubwenegihugu bwa Malawi mukaba rimes narimwe mubyitwaza mukipakurura benewanyu;mwe mwihenze mukajya muri diaspora kandi mwitwikiriye uruhu rw’impunzi hejuru y’ibyo mukiyemeza akazi k’ubugambanyi mugenda mwihisha kandi muzwi,nyamuneka ntirirarenga nimwihane mugaruke mu nzira nziza.Ukorera shitani byagupfana ikaba iya mbere iguhema.”Harya bariya ba Yuvenali,ba Seraphin,ba Oscar,uriya mugore wa Samson ngo ni secrétaire wa diaspora,bariya ba Irenee, bariya ba Claude,…bibwirako ibyo babamo abantu batabizi?
    Ahubwo rero Papias urampa adresse yawe nzaguhe n’andi mazino y’uko nyangabirama ziyemeje kudikora mu nkovu.

    Rwanyange Isidore

  7. kigali ngari says:

    Ariko Shitani irakomeye kwisi pe! Inkotanyi zikotana imyaka nimyaniko? Mbese abakorera Shitani ntibajya baruhuka koko? Shitani ntishobora kurara itariye inyama namaraso byabana baba nyarwanda. Mbese amaherezo azaba ayahe mwabagabo mwe?
    Erega twajwemo ntimwabimenya? Isi irikoreye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *