IMPANDA Y’INTABAZA: NYUMA Y’AHO PADIRI NAHIMANA NA BAGENZI BE BAGARUKIYE KU KIBUGA CY’INDEGE CYA JOMO KENYATTA

1
  • Views 2905
  • Rating 12345
IMPANDA Y’INTABAZA: NYUMA YAHO PADIRI THOMAS NAHIMANA N’ABATARIPFANA , BARIMO MADAME KANSINGYE CLAIRE N’UMWANA YARAHETSE KEJO SKYLER, NA VENANT NKURUNZIZA, BATANGIYE UMUGANDA WABO BAGASHYIRAHO AGATAFARI GATO I NAIROBI KU KIBUGA CYA JOMO KENYATTA NIFUJE KUGIRA ICYO MVUGA
1 – Bavandimwe bataripfana n’umuyobozi wanyu Padiri Thomas Nahimana, ntimunyunve nabi ngo mutekereze ko nzinduwe no gusebanya cga kunenga ntabwo aricyo ngambiriye, sinanabirota kuko atariko narezwe, gusa ndatanga umuganda w’ibitekerezo.
    – Bijya gutangira Padiri Thomas Nahimana n’abataripfana bagenzi be batubwiye imvugo nziza za  poritiki, Padiri Thomas Nahimana ati.” Intambara ya poritiki ikorwa mu buryo butatu (3): Amatora, Revolution, n’intambara. Ati ariko twebwe mw’ishyaka Ishema ry’ u Rwanda twiyemeje inzira y’amahoro ari nayo y’amatora.” Kandi nibyiza buri wese ushyira mu gaciro cg wumvikana na democracy  n’uko yabyumva.
Padiri arongera ati.” ariya matora yo muri 2017 atubere akadirishya ko kunyuramo kugirango dukureho umunyagitugu Paul Kagame n’agatsiko ke! Ati kandi umwana ujya iwabo ntawumutangira byanze bikunze nubwo twifuza kunyura mu inzira y’amahoro ntawuzatubuza.” ariko nyine bwarakeye biraba, abataripfana bari bayobowe na nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana agatsiko kabahagarikira i Nairobi ku kibuga cya Jomo Kenyatta baragaruka, bituma basiga bahashyize akabuye  nise gato kadashobora no kugaragara ku musingi w’inzu (fondation ). Ariko nk’umuntu ufatanya n’abandi kubaka numva ko gafite akamaro ndavuga ( akabuye cg itafari ).
     – Hashize iminsi Padiri Thomas Nahimana avuze ko hari amahirwe yo kunyura mw’idirishya ngo bajye kubohora  abanya Rwanda bari kungoyi, hari Umucunguzi numvise avugira kuri Radio Umucunguzi asa n’umukebura witwa Ignace Ntirushwamaboko ati”twebwe abacunguzi ntituzanyura  mu madirishya ntabwo turi Inuma,tuzanyura mu muryango nk’abanyarwanda bataha iwacu,uzatubuza! Nibiba ngombwa tuzabikora kungufu kuko ari uburenganzira bwacu.” Nkurikije ibiganiro  aba bagabo bombi bagiranye n’itangazamakuru batari kumwe byanteye kwibaza.” Ese aba bagabo ahari ntibaba batera imbyino  imwe ariko bagasobanya umudiho? “ Ubuse ahari ruriya rugendo rwa  Padiri Thomas Nahimana nabo bari kumwe rwagarukiye muri Kenya ku kibuga cya Jomo Kenyatta nta nyigisho rwabahaye, cyane cyane ko nabonye Padiri Nahimana yifuza Rukokoma yahuza opposition ? Ese uru rugendo rwa Thomas Nahimana ntabwop rwaba rwerekana ko kunyura mukadirishya bisa n’ibidashoboka?
2 – Banyarwanda, Banyarwandakazi dusangiye  uru rugamba mbahaye ingero ebyiri gusa z’abanyapolitiki bavuga ku kibazo batari kumwe kandi bakagombye kucyumva kimwe niba koko bafatanije urugamba, abasoma iyi nyandiko munyumve neza mbisubiremo niba koko bafatanije urugamba kuko iki kintu kirakomeye ( ibyo  ndabivugirako nabakurikiye bombi, bavuga ko umuntu avanga ibivangika). N’ubwo nemeranya na Padiri Thomas ko hari uburyo butatu bwakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’i Rwanda ariko na none twari dukwiye kureba kure tukabona ko atariko bwose bushoboka m Rwanda. Uburyo bw’amatora ni bwiza cyane kuko bwaba ari ubutyo bwa democratie ariko urebye uko Kagame n’agatsiko ke bakora n’uko bageze kubutegetsi simpamya ko kubakura kubutegetsi, amatora yaba option ishoboka. Nizere ko ubwo Thomas yagerageje kunyura mukadirishya bikanga, byamwunguye ubundi bwenge bwo guhindura agafata indi option.
    – Ariko se koko bavandimwe basangirangendo, murabona ibyo turimo amateka atazabitubaza? “ Muti ese kuki ? “ Reka mbabaze  utubazo dukeya hanyuma mudutekerezeho:
a) Twemeranywa ko abantu dushaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda tukavana ku ngoyi abacu baboshywe, aba Twa, abaHutu, n’aba Tutsi, aritwe benshi?
b) Nonese ako gatsiko gato Ka Paul Kagame tuvuga buri munsi kamaze bene wacu, dore ko kadukuramo abasangirangendo buri mnsi, murumva niba tutagakuyeho vuba bishoboka ataritwe dufite ikibazo?
c) Ese tuzatabara nde mugihe bazaba bashize?
Kuva  uyu mwaka 2016 watangira bavandimwe banyarwanda benshi muri twe duhurira kuri izi mbuga,twibukiranye abo agatsiko kamaze kudukuramo uko bangana  bazize inzara ( Nzaramba ) bigaragara ko ari gahunda ya leta itegeka u Rwanda, bikaba bigaragara ko iyo gahunda yo kurimbuza abaturage inzara imaze gukwira u Rwanda rwose, abasuhuka bagana iy’amahanga  nabo  ntibazwi  bajyenda rwihishwa kuko iyo leta idashaka ko hari ubimenya. Nonese bavandimwe, ko inzara iriho kandi noneho ko  leta y’agatsiko isigaye ibyemera, ariko ntigire icyo ikora ngo ibatabarize bafashishwe ibiribwa n’ibindi bihugu cg n’imiryango mpuzamahanga ,murabona iyo leta itabikora nkana kubera programme zabo ndende twumvikanaho ?
  Nimurebe abo agatsiko kamaze kutuguramo n’abitwaga ko babarindiye umutekano mu bihugu bitandukanye bahungiyemo, mbese batugurisha nk’ugurisha amatungo kandi muziko ugeze mu mabohero ( Prison ) y’ako gatsiko nyine aba ari imbagwa, abo mwibuke ko twari dufatanije urugamba!
Ndabaha amazina yo muri iyi minsi gusa ahasigaye liste ni ndende tuyiziranyeho nta n’ubwo twayirangiza. Norvege: Dr Nkunsi Joseph muzi umurimo yakoraga ukomeye w’itangazamakuru uwavuga ko yazize ako kazi kuburyo nubwo abaturage mu gihugu inzara yabarimbuye ikiguzi cyose  yatsweho agatsiko karagitanze ntagushidikanya!   Ubuholandi: Jean Claude Iyamuremye uyu we nkurikije ibyo nasomye ngo hari urubanza yari afitanye n’agatsiko, ntagushakisha iki kiri mubyo yazize! Jean Baptiste Mugimba,ubu nawe ibigwi bye bizwi n’abamuzi! Canada: Seyoboka Jean Claude ngo yabeshye abagenzura abinjira n’abasohoka muri Canada ahanishwa kujya kwicwa urubozo, tuvuge se ko Canada iyobewe aho uburenganzira bw’ikiremwa muntu buhagaze mu Rwanda?
Noneho numvise yaratangiye kuregwa genocide,yewe ngo no kuba yarabaye umusirikare ni icyaha! Ukibaza bariya babimushinja niba ari abasivili. Leta zunze ubumwe z’Amerika ( USA ), Dr Leopold Munyakazi mwibuke aho ubuzima bwe ngo bugeze k’ubuce nk’imbagwa kandi bamwakiriye ari muzima,ibigwi bye birebana  n’urugamba yarafatanije n’abandi nibirebire uretse kumutabariza.Uganda: Major Nkubana Emmanuel twibukiranye ko uyu mbere yuko ashimutwa yiciwe umubyeyi w’imyaka irenga mirongo inani ( 80 ) kandi ngo yicishijwe inyundo ngo azira umwanawe! None nimwibaze ubu akaga arimo kugiti cye?
Banyarwanda, Banyarwandakazi basangirangendo,aba Twa,aba Hutu n’aba Tutsi,ejo bari bariya bajyanywe bunyago, uyu munsi wenda ni jyewe,ejo ni wowe,ejobundi ni bariya,kandi muziko agatsiko gafite umutungo uhagije wo kudutangaho cyane cyane ko ntawundi mushinga bagira w’ibyafasha abaturage uretse ibibagirira nabi. Muribuka miriyoni z’amadorali zatangwaga ku mitwe ibili General  Kayumba Nyamwasa na Colonel Patrick Karegeya we baje gushirwa bamwambuye ubuzima,ibimenyetso bifatika bya Major Robert Higiro birahari ntabwo ari impuha,ubu se umuntu avuze ko tugeze mw’ikorosi rikomeye risaba gukatwa n’abagabo n’abagore,abasore n’inkumi b’ingeri zose kandi bakunda u Rwanda rwabo ndetse byaba ngombwa bakarwitangira ataba abeshye?
3  –  Ubu muri gereza zo mu Rwanda huzuye inzirakarengane, abanyapolitike, abahimbiwe ibyaha muri za gacaca, abandi benshi bazize ko FPR ibona itabahatira kuba inkomamashyi n’abacinyankoro kuko bigeze ku intebe y’ishuli ,ubu bakaba baborera muri za gereza zitandukanye nta ma dosiye(dossiers) guhera muri 1994,ariko kandi twibukiranye ko abenshi baguyemo.
     – Tukiri ku nzirakarengane ziri mu magereza si mu Rwanda gusa n’abari hanze bakijije amagara yabo bagahungira kwa mpatsibihugu iyo uvuze leta y’agatsiko ka Kagame na FPR ye bakumva ijwi ryawe ryumvikana cyane cyane iyo bumva ushobora kunvwa n’abantu benshi ( Rassembleur ) uragambanirwa iyo utagurishijwe werekeza i Kigali baguheza  mugihome cya bene madamu, natanga urugero kubakuru ba FDLR Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni, kandi by’umwihariko mwibuke ko aba bagabo babibonye cyera ko kunyura mukadirishya bidashoboka bakanabizira, kera kabaye bakaba bazatubera n’intwali  nka ba Mandela muri afrika yepfo, aha ndakebura abacunguzi n’abacunguzi kazi bagenzi banjye, yewe n’abandi bashaka impinduka mu Rwanda ko abantu nkaba bareba kure ( lideurs ) twagombye kujya tubahoza ku mutima ndetse tanagire uruhare mukubafasha gukomeza kubaho mu magorwa bihariye kuko igihe bakoraga badukoreraga twese kandi  bitinde bitebuke ntajoro ridacya, gusa hari  n’abandi benshi mfashe urwo rugero nk’umuntu wandika ibyo yemera.
     –  Mbega mu Rwanda utishwe n’inzara azira kuburirwa irengero umuntu yagereranya no gushimuta nk‘ushimuta itungo, gukubitwa ifuni, gucibwa umutwe, kwicishwa akandoyi, kugongeshwa amamodoka babona utahwanye bakaguhorahoza niobium, mbere yuko ugezwa muburuhukiro kuko iba ariyo nshingano bahawe aho kugutabara, amarozi yo murwego rw’ubugome buhanitse atarigeze abaho mu Rwanda mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi ku ngufu, guhondagurwa inkoni kugeza ushizemo umwuka,n’ubundi bwicanyi bwinshi umuntu atabonera izina ry’ubugome bukoranwa, hari gutabwa mu gihome (Prison) ukazagwamo cg babona ntacyo ushigaje ngo ushiremo umwuka bati taha wagera murugo ntuhamare n’amazuba abili,bitabaye ibyo bagufatisha iy’ubuhungiro ! Mbega ngurwo u Rwanda rwa Kanyarwanda.
UMWANZURO
       – Bataripfana bavandimwe ntabwo mwumva  ibintu kimwe n’andi mashyaka kandi n’uburenganzira bwanyu ariko mushobora gufatanya Urugamba niba koko murwana Urugamba rusa rwo kubohora abanyarwanda, kunyura mu kadirishya cga njye mbyite kunyura mu rihumwe kuri ariya mabandi yitwaje  intwaro ntibishoboka kuko ayo mabandi atemera ko umunyagihugu areshya n’undi imbere y’amategeko bakaba bagombye no kugira amahirwe angana,ubundi umuntu anyurwa mu rihumye kuko ashyira mugaciro wenda rimwe na rimwe akabona ko n’abandi ari abantu atariwe kamara, murabona ko rero mu Rwanda rw’ubu atariko bimeze.
       – Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana jye uko mbibona guhatanira umwanya n’ikirura kandi nacyo kitawanze mbona bidashoboka ahubwo kirakurenganya kikawusigarana,uribuka cyo n’umwana w’intama uko byagenze ku mugezi. Naho ubundi gukomanga aho mujya hose  ni byiza, mukomeze musobanure ariko byajyaga kuba byiza mukomanga muri benshi bafite  imirongo migari ya politike muhuriyeho, ngirango uziko ngo ababili bishe umwe kandi ngo umwana umwe agerwa kuri nyina, n’ibindi, n’ibindi.
   – Icyo nakwibwirira  abanyapolitiki muri rusange ni uko ntawugabana n’undi icyo batarashyikira,twagombye kwirinda kurwanira ubuyobozi kuruta gukora, cyane cyane abakorera hanze y’u Rwanda tubyemeranyweho  ko ubutegetsi butangwa n’abaturage kandi bugakorera abaturage, mbese abenshi muritwe bakora nk’aho dufite igihugu ndetse tukaba dupiganirwa imyanya y’ubuyobozi kandi tugifite inzira ndende, dukwiye gufasha abanyarwanda bakibohora, bityo igihugu kikaba kirabonetse natwe dugasubira mu mashyaka twihitiyemo tukabereka programme politiki zacu nabo bakaduha ubutegetsi bakurikije uko banyuzwe na gahunda zacu,ubundi tugatangira tukabakorera.
   – Hari abajya bavuga ngo igihe ni iki ariko jye mbona bibeshya kuko igihe cyarenze, nonese tuzatabara abatakiriho? Kandi byose jye mbona biterwa n’uko ntabumwe abantu bafite, kandi bikaba biterwa n’uko tutabasha kumvikana ku mateka yacu ngo ibyiza tugire umusingi tubyubakireho,ibibi tubyumvikaneho  tubinenge nibiba ngombwa bihanwe n’amategeko (ubutabera) cg bibabarirwe ahasigaye twubake u Rwanda rushya.
    – Reka nongere ntange ihurizo (challenge) kandi nzahora nditanga bavandimwe banyarwanda mugihe nzaba ntarabona igisubizo, maze  mugihe tuzabonera ko bikenewe kumvikana kuri iki kibazo gikomeye  kugirango tubashe gufasha abanyarwanda  kwibohora ingoyi ya cyami ivuguruye baboheshejwe. ” Uti kagire inkuru: Mumateka yacu aba Tutsi baba bapfa iki n’aba Hutu? Ese uru rwango rwatangiye ryari,kandi rwashojwe na bande?  “ no mu nyandiko y’ubushize iki nakivuzeho, ahubwo kuri jye mbona ariryo pfundo ry’uruhuri rw’ibibazo n’ubwicanyi byaturanze kugeza magingo aya.
    – Bacunguzi, bacunguzikazi ari nabo nanjye niyumvamo baca umugani ngo nta joro ridacya, murabona ko igihe kibaye kirekire kandi ntitwacitse intege no mukibuga duhagaze neza kuburyo n’ingoyi benewacu  bariho dushobora kubafasha  maze tukibohora nko guhumbya, kandi twe twemerako Umucunguzi ari Rubanda. Ndabasabye ngo mukomeze umutsi. La patrie ou la mort, nous vaincrons
Umusomyi w’Intabaza
Samson Mutaganzwa
Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

10 Responses to IMPANDA Y’INTABAZA: NYUMA Y’AHO PADIRI NAHIMANA NA BAGENZI BE BAGARUKIYE KU KIBUGA CY’INDEGE CYA JOMO KENYATTA

  1. Mbonyingabo says:

    @ Umurisa, Ese wumvayuko habaho politic idatanga ibitambo? Iyo uzayibagirwe. Ikindi kandi Kagame ntabwo arinjiji kubulyo yashaka kwamamaza umwopoza we. Uziyuko ibyobyamamare yagiye abyica, none sinumva ukuntu yakwamamaza Ndahimana.

    • Kagabo Eugene says:

      None se nshuti yanjye Mbonyingabo wowe ubona ibyo Kagame yavuze ngo Nahimana ntiyarti kwangirwa kwinjira mu Rwanda ngo kabure n’ubwo yari afite ibyangombwa by’abanyamahanga? Uremeza se ko Kagame atamenye ibya Nahimana akiri Nairobi? None se niba ibyo avuga aribyo kuki atasabye ababishinzwe ngo bamureke yinjire? Ese kuki adasubiza ibaruwa ya Nahimana? Keretse niba Nahimana yarasubijwe ntatubwire cyane cyane ko nibyo yari yasabye Kagame tutabizi.
      Icyo njye mbona ni uko harimo akatu tutazi neza, ni ugutegereza tukareba amaherezo yabyo

  2. Mbonyingabo says:

    @ Akimana urakoze kuba unsobanuye akadishya padiri yavugaga akariko, nibyo munyandiko umuntu ntasomanura amagambo yose ariko ijambo aba aribukoreshe cyane (main idea) agerageza kurisobanura. Akadirishya padiri yavuze namatora, kandi amatora ntabwo araba. Simvuze yuko bazamwemerera yuko yiyamamaza, ariko ntuvuge yuko kuriya kugerageza kudafite akamaro murugendo rwa politic.

    Umwongereza yaravuzengo “amahirwe akina nabari mukibuga”, padiri kujyamurwanda nintabwe yateye imugeza kumatoro ashaka, mbese ni process arimo. Kuba umwanditsi wiyinyandiko yarahise yerekana yuko kugarukira i Nairobi kwa padiri; byose birangiye gewe siko mbibona. Nurugendo padiri yatangiye rwogushaka kwiyamamaza azarurangiza cg rukarangizwa nabandi. Nkuko byagenze kuri Ndadaye na padiri birashoboka yuko ariko byagenda, ariko ntibivuga yuko byose birangiye. Abifuza yuko yumvikana nabandi banyepolitic sibibi, uretse yuko ataringobwa. Icyangobwo nuko abobanyepolitike bakora tukababona, politic isaba ibitambo kurenza amagambo.

    • Umulisa says:

      Komera Mbonyingabo kubitekerezo utanze. Hari byinshi numvikanaho nawe ariko hari n’ibyo tutumvikanaho n’ubwo atari byinshi. Icyambere kugereranya ibya Padiri n’ibya Ndadaye njye mbona ari ugukabya cyane cyane ko ikibazo cy’Uburundi n’icy’u Rwanda ntaho bihuriye. Ibya Nahimana ntabwo njye nabitindaho cyane kuko ntacyo mbinenga nta n’igishya mbibonamo ariko ndamushimira kuba akigerageza uko ashoboye. Ingabire yagiye mu Rwanda kugirango yandikishe ishyaka aniyamamaze, yarafunzwe n’ubu ishyaka rye ntirirandikwa. Umuganda yatanze ni indashikirwa ariko iyo amenya ko ari kuriya bizagenda simpamya ko yari kugenda. Kuba rero Padiri nawe ashaka gukora nk’ibyo Ingabire yakoze ni byiza ariko yari akwiye kubanza kutwereka aho ingabire atakoze neza n’uko we yifuza kuhakosora gutyo tukagire icyizere ko harimo igishya. None se niba ntaho Ingabire atakoze neza kandi ko mpamya ko ntaho, ubwo Nahimana agiye nawe muri prison guhindura iki? Arega iyo prison nayo ayabonye yaba agize amahirwe kuko wasanga FPR nayo kuba itarishe ingabire rugikubita nayo irabizi neza ko ari igitego cyinjiye mu izamu ryayo. Iyo bamwica bigitangira ubu aba yaribagiranye nka ba Rwisereka n’abandi. Natwo nacintege Nahimana ariko na none ntabwo mbona la nouveauté mubintu bye.
      Mon point de vue ni uko Nahimana yaba afite ibyo yumvikanyeho na FPR, ikabanze kumugira icyamamare nyuma ikamureka akaza bitypo Kagama akazahangana n’umukandida uzwi n’isi gutyo amatora akazaba credible Nahimana amaze kuyatsindwa. Niba nta deal (ubwumvikane) afitanye na FPR, birashoboka ko yaba ashukwa n’abazungu (aba nabita ko bakorana na Kagame rwihishwa)yibwira ko hari icyo bazakora nagera i Rwanda. Aha namwibutse ko mumatora yarimo Rukokoma, abazungu bamwe babonye ibirimo gukorwa na FPR bararira ariko byarangiriye aho. Gusa mu rwego rwa politique ibyo padiri yakoze ni ingenzi kuko n’abashaka gukoresha ingufu (intambara) mu kubohoza u Rwanda, ibi babigira bimwe mu bimenyetso bituma bakoresha imbunda kuko niba Kagame yarangiye Nahimana, Venant, Nadine na Skyler gutaha iwabo, ni uburenganzira bw’umunyarwanda ubishoboye gukoresha ingufu zo gutaha mu gihe bamwangiye gutaha mumahoro. Aha ndisegura ku banyarwanda bakeneye impinduka ko kugaragaza impungenge za gahunda za Nahimana bitavuga ko umuntu amuciye intege cga aciye intege abandi batekereza nkawe.N’ubwo nemera ko ibibazo by’i Rwanda byakemurwa n’umwambi ntibivuga ko nta mpungenge bifite, kuzivuga rero ntabwo byafatwa nko kubirwanya. Ni muri urwo rwego na gahunda za Nahimana, tuvuga impungenge zayo. Mugire amahoro

  3. Makasi says:

    Umva Père Thomas umugambi wawe n’Abataripfana turawushigikiye wo gukuraho Kagome Paul kuburyo bwose bushoboka muri 2017.Icyo nagusaba wirinde ironda karere n’ubwoko, wumve icyo Opposition ishaka cyane cyane Opposition Armée nka FDLR.Byange bikunde tuzatsinda.

  4. Mbonyingabo says:

    Kuri Samson, maze gusoma iyinyandiko yawe numva shyatse kugira utuntu duke nayivugaho. Nuvise wibanze kumvugo ya Padiri Nahimana aho yakoresheje ijambo “akadirishya”, niko wamubajije icyo yashace kuvuga neza igihe yavugaga ijambo “akadishya”? Niba utarasobanukiwe icyo yashatse kuvuga, hanyuma ugakoresha ririya jambo mubusobanuro wishakiye waba ubaye umubeshyi, gutanga ubusobanuro bunyuranye nubwa padiri yashatse kuvuga.

    Mbere nambere uba wabanje kudusobanurira akadirishya padiri yavugaga nakahe, kuko numva ririya jambo padiri yararikoresheje nka (figurative) rifite ubusobanuro buhishe. Nkurikije ubusobanuro byawe wagerageje gurisobanura (literally) uko ryanditse, kandi yenda atariko padiri yarikoresheje.

    Ikindi nifuje kuvugaho ninzira 3 padiri yavuze abatu bashobora guhindura ubutegetsi bwu Rwanda, gewe mbonta ataringobwa yuko abantu bakoresha inzira imwe. Bitwaye iki niba bamwe bakoresha revolution abandi bagakoresha intwaro na matora, reka yenda tuvuge yuko amatora adashobora guhindura ibintu. Izonzira zindi ebyiri zisigaye zashobora guhindura ibintu. Revolution nintambara bishobora gufatanya bigahindura ibintu, icyiza nuko umwete padiri afite woguhindura ibintu muburyo yemera ukwiye gushyigikirwa, nabandi bagakora mubulyo bibwira badashatse kwerekana yuko aribo kamara.

    • Akimana says:

      Urakoze cyane bwana Mbonyingabo kubitekerezo byawe utanze ariko hari aho njye ntemeranya nawe. Padiri yakuze ko ijambo akadirisha anararisobanura, niba rero utaramukurikiye ahubwo wamubaza kuko umwanditsi ntabwo yasobanura amagambo yose yakoresheje munyandiko ye, akadirishya Padiri yavuze ni amatora kandi uburyo bw’amatora sinzi niba wowe ugifite icyizere ko bushobnoka mu Rwanda, ariko niba ubufitiye icyizere ubwo nawe uzandike ubitangaze uzaba utugiriye neza kuko kungurana ibitekerezo nicyo bimara. Aka kadirishya rero sinzi niba ukumvise cyangwa ushaka impaka zitagira aho zitugeza. Ese padiri yari gukoresha akadirishya azimiza kubera iki? Yazimizaga nde? Twe twumvise ibyo yavuze mumagambo ye yumvikanye mu kinyarwanda ko aka akadirishya ari amatora, ubwo niba wowe warumvise ibindi la balle est dans ton camp, uzabidusobanurire ariko wikwita Mutaganzwa umubeshyi kuko yabivuze uko yabyumvise kandi abishyira kukarubanda kugira ushidikanya nawe atange igitekerezo cye.

      Kubyerekeranye n’inzira 3 zakorshwa mukubohora u Rwanda, nibyo Mutaganzwa nawe yavuze. Iya mbere ni ako kadirishya ka Padiri kamaze kugaragara ko kadashoboka nubwo byari bisanzwe bizwi ariko padiri yashatse kwerekena ko we yahindura l’impossible akayigira possible, ndizera ko nawe ubwe azatubera umugabo akerekana ko ubwo buryo budashoboka.
      Uburyo bwa kabiri ni revolution buracyahari, niba padiri aribwo buryo bushya ashaka kugerageza ntawamuca intege, ariko uwavuga ko ubwo buryo nabwo busa n’ubufunze mu Rda kubera ko nta munyarwanda uvuga, amashyaka ya opposition yose yibera hanze, birumvikana ko abaturage batakora revolution nta organisation politique ibari imbere. Gusa ntabwo mvuze ko budashoboka mu bihe biri imbere ariko uko bihagaze ubu nemeza ko budashoboka keretse hagize amashyaka yemererwa gukorera mu Rwanda akanahabwa uburenganzira bwo kuvuga.
      Uburyo busigaye rero nawe urabwumva ko ari umuheto. Aha rero ntunyumve nabi ntawe mvuze ngo niwe kamara kuko uwabasha gufata umuheto wese yawufata akabohora igihugu ni naho mpera mpamagarira abanyapolitique gutekereza kuri ubu buryo kuko bisa n’aho aribwo busigaye ariko bitavuze ko ugishaka kugerageza ubwo buryo bw’ akadirishya bwa Padiri cga se revolution atakomeza niba yumva hari irindi banga afite. Arega tujye twemera ko hari igfihe ugerageza ibintu bikanga ariko gutsimbarara kubyakunaniye ahubwo wibasira abakweretse ko bisa nibitari gukunda siwo muti. Padiri yakoze ibyo ashoboye n’ubwo yabikoze benshi batabyemera kuko batabonaga aho bigana na faisabilité yabyo ariko yaragerageje biranga nta kundi cga se anakomeze ariko bitavuze ko hari avenir nziza byerekana. Good try though. Ni agatafari nyine Mutaganzwa avuga ko padiri yashyizeho ubwo n’abandi nibakomeze

  5. Bwana Mutaganzwa uvuga n’inama utanga ni ukuri jye nita KO kutavangiye ! Gusa inyandiko nimvugo zikangurira opposition y’ abanyarwanda bari mumitwe itandukanye ya politiki ni kenshi twazumvise izindi turazisomera ariko ikibura ni kimwe : initiateur ugomba ku organisa aba bantu bari muriyi mitwe itandukanye ya opposition nyarwanda kugirango bahurire hamwe, munama imwe ,bafatiremo icyemezo kimwe ,niba ari imyigaragambyo bigaragambirize hamwe nibindi nko kujya muri conseil de sécurité bahurireyo Bose basobanure ikibazo nibiba ngombwa KO baharyama baharyame ,nibindi Bishobora guha ingufu CG amanota meza opposition nyarwanda mubihugu byo hanze . politiki yo kuri za internet tuyange rwose , aho umuntu usanga afite ishyaka rigizwe nawe numugore we gusa ,adashobora no kuva aho ari ngo yegere abandi ngo begeranye izongufu ahubwo ugasanga yarihaye inshingano zo kujomba abandi ibikwasi gusa.
    Biraboneka KO iyo umuntu agize igitekerezo cyo kwishyira hamwe benshi tumurebera mu ndorerwamo yishyaka abarizwamo , ibi bigatuma ntawitabira igitekerezo cyiza nkicyo cyo kwishyira hamwe kuko ntawemera kwitabira ibyiza byirindi shyaka!TURARWAYE. ariko aha umuti urahari.
    Aba leaders baya mashyaka ya opposition nibemeranye kumuntu umwe utari mwishyaka iryariryo ryose ariko uvuga rikijyana ( un leader d’opinion) kandi mubantu bari hanze yaboneka rwose . noneho uyu abe ariwe uhuza ibikorwa ibitekerezo byose by’amashyaka atandukanye ya opposition .ibi bizantuma uyu muntu tuzaba duhuriyeho ntawitwazako ari mwishyaka ritandukanye nirye bityo ngo yange kwitabira inama yatumweho uwo muntu (leader d’opinion neutre)
    Ibi kandi bigakorwa vuba kuko igihe cyarenze .

    TUGOMBA KUMENYA ICYO DUSHAKA

  6. Kanyarwanda, Ely says:

    Umwanditsi, Nkunze uko urangije inyandiko uvuga ngo abacunguzi mukomeze umutsi.
    Naho ibyo kutumvikana kwabahutu bari inyuma y’urwanda cyane abari za Amerika n’Uburayi ni umuvumo uri kubabungamo Nyakubahwa-nyakwigendera Presida Habyarimana Jouvenal yasize abavumye. Ubwo inkunguzi zabanya-politic zagambaniraga igihugu zikagambanira Presida Jouvenal Habyarimana kandi ntacyo atabahaye, yarabakoreye byose, bigeze muri 1993 yabonye ko agiye kwicwa yicishijwe nabahutu bamwegereye harimo Rukokoma Twagiramungu Faustin, nabandi ba Ministry babahutu yarababwiye ati:Igihugu muragitanze? Urwanda murarutanze? urwanda murukuye mumaboko yanyu yabahutu murushyize mumaboko yabatutsi? Arongera ati: Bizabagora kugarura ubutegetsi mumaboko yanyu yabahutu, Urwanda ruzabagore kurugura mumaboko yabahutu. Uyu muvumo urahari kandi urigukora twese tureba. Beshi twarakangaranye kubona abantu ari impunzi ariko bakajya mu mashyaka meshi mu bihugu byabandi. mbese ayo mashyaka na yiki? Ayo mashyaka agamije iki? Utagira igihugu agira amashyaka gute? Ngo ayakoreshe iki? Inkunguzi gusa. Ayo Makote nazakaruvate banigiriza bizagira iherezo umuvumo ubari kumitwe yabo.

    Nabonye byishi kuri yisi ariko ibyo nabonye kubahutu babanyarwanda bari mubihugu byabazungu byanteye kwibaza cyane mubuzima bwange bwose. Mbese umunyafrika imbere yumuzungu ko ari umucakara, muburyo buziguye n’ubutaziguye, abanyafrika ni abacakara mubihugu byabazungu nabazabakomokaho bose bazapfa bitwa abacakara.
    Padri Thomas Nahimana we yaragerageje yateyeho irye tafari uko ashoboye kuko amatora niyo nzira Dominique Mbonyumutwa yanyuze mukudukura muri cyami akadushyira muri Republica, ariko uyu Padri Thomas Nahimana yibagiwe ko icyo gihe cyahise ubu turi muri 2016 bidashoboka. Isi yarazungurutse. Amatora namasasu cg amabombe ntibikorana, hatsinda imbunda niyo ivuga rikijyana mu rwanda rwa none.

    FDLR mukomere kumuheto urugamba nirurerure, mukomeze umutsi nkuko umwanditsi yabivuze. Hatabayeho FDLR-abacunguzi twebwe Rubanda twapfa tugashira, kuramuka kwacu twebwe bene kanyarwanda tubikesha FDLR-abacunguzi. FDLR Mukomere ntwari ntimugacogore kurugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *