Icyo ntekereza ku butumwa bwa Dr. Sebarenzi Yozefu yanditse akabwita :’’Umuvumo uzasimburwa n’imigisha nidutakambira Imana ‘’ bwo kw’itariki ya 11/11/2016.

Igifu-cya-Kalinga
  • Views 2284
  • Rating 12345

Bwana Sebarenzi Yozefu, namwe banyarwanda n’abanyarwandakazi muzasoma icyo ntekereza kuri ubu butumwa, mbanje kubasuhuza, mugire amahoro y ‘Imana Data wa twese uri mw‘ijuru. Dr. Sebarenzi wagize umwete n’umuhati wo kuvuga ku muvumo uri ku gihugu cyacu u Rwanda. Iyi nyandiko ye igaragaramo kwicisha bugufi, no kuba nawe ari mu bababajwe n’umuvumo uri ku Rwanda. Icyo mushimira cyane kandi ni uko yashoje iyo nyandiko ye asaba ko uwaba afite icyo ayitekerezaho yakivuga. Ni muri urwo rwego rero nanjye Moses Mbarushimana niyemeje kumusubiza. Inyandiko ya Sebarenzi abatarayisomye bayisanga kuri The Rwandan (http://www.therwandan.com/ki/2016/11/14/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana/)

Bwana Sebarenzi rero, hari bimwe twemeranyaho mu butumwa wanditse, ariko hari n’ibindi bihabanye cyane n’ukuri ku muvumo uri ku rwanda ndetse no ku mahano yagwiriye u Rwanda. Icyambere koko umuvumo ubaho kandi tubyumva kimwe ndetse na Bibiliya ibyerekana henshi cyane wenda turareba hamwe na hamwe :

Ugutegeka kwa kabiri 30 :19

Ugutegeka kwa kabiri 28.

Iyi nyandiko yawe rero, mu buryo wayanditse, ntiwasobanuye neza niba ari igitekerezo cyawe cyangwa ubutumwa wahawe n’Imana. Ariko uko bimeze kwose hari aho ushobora kuba wibeshye kuko kuri jye ntabwo umuvumo uri ku Rwanda umaze imyaka irenga ijana gusa. Nta n’ubwo kandi uwo muvumo uri ku Rwanda uhera ku ngoma y ‘Umwami Mibambwe nkuko ubivuga.

Ahubwo ukuri kwahishuwe (a revealed truth) gushingiye ku mateka atagoretse, kutwereka ko uyu muvumo uri ku Rwanda ari ingaruka y ‘amaraso y ‘abami b ‘abahutu bitwaga abahinza yamenwe amenwe n’ubwoko bw’abatutsi baje bakabica hanyuma bagashyiraho system y‘ubutegetsi bwabo bwa cyami (Monarchie féodale) kandi ishingiye ku buhake (Exclavagisme). Ubuhake ubwabwo ni umuvumo kandi ugira ingaruka kuhaka no ku uhatswe. Ari uko kwica abayobozi b’abahutu, ari uguhaka abahutu no ku bica rugeretse, nawe urabyunva ko bitari mu bushake bw’Imana kandi nibyo byadukururiye umuvumo.Umuvumo uri ku Rwanda rero wahereye icyo gihe ubu ukaba umaze imyaka irenga maganane na mirongo 60 kandi nawe urabizi ntiwigize nkana.

Inyandiko yawe rero bwana Sebarenzi ku muvumo uri ku Rwanda yagombaga kuvuga ingaruka zawo itarobanuye amoko, kuko wowe washatse kwumvikanisha gusa ko kuva Rudahigwa atanze muri 1959 kugeza muri 1967, abatutsi benshi bishwe, wiyibagije nkana akarengane ka Rubanda kariho icyo gihe cyose, kuva abatutsi bashyiraho ingoma yabo Kalinga ishyingiye ku buhake. Kandi kuri iyo ngoma, hishwe abahutu benshi kimwe n’abayobozi batandukanye babo. Nyamara haraho wari ushatse kuvuga ukuri ariko urakunize : nawe se uti ikibazo ntabwo ari abahutu, cg se abatutsi cg ababiligi. None se muvandimwe Sebarenzi , niba ikibazo atari abahutu cg se abatutsi nkuko nanjye mbyemera ko ikibazo u Rwanda rufite atari abahutu cg abatutsi, ahubwo ari wa muvumo, none wasobanura ute impamvu abatutsi bica abahutu cg abahutu bagatemagura abatutsi, cg se bakandamizanya.. ? Ibyo biterwa n’ iki ? Bapfa iki ?

Kuvuga ko ari umuvumo ntibihagije nabyo mugihe uterekanye (the root cause of this conflict): Umuzi w’inzigo y”Inzika hagati y’umututsi n”umuhutu. Ntagutindiye reka nkubwize ukuri rero  bwana Sebarenzi, hari ikibazo gikomeye cyane hagati y‘abahutu n’abatutsi, kandi icyo kibazo ni cya kindi cyatangiye igihe abatutsi bicaga abami b’abahutu barangiza bagahaka abahutu …icyo bapfa rero ni bwa butegetsi bw’abahutu bambuwe nyine n’abatutsi ku ruhembe rw’umuheto n’uburyarya bushingiye ku buhake bw’inka. None se kutabivuga niwo muti ? Haruguru navuzeko ibyobyonyine bihagije ngo umuvumo utugwire. Kuko ubuhake ntiburi mu bushake bw’Imana. Mu buhake harimo akarengane kenshi, gukandamiza ikiremwa muntu no kugitesha agaciro kacyo…

Igihe cyose ubutegetsi bw’u Rwanda bwambuwe ba nyirabwo ku buryarya bushingiye ku buhake bw’inka bamaze kumena amaraso y ‘abami babo abahinza, ikibazo nyamukuru cyaravutse mu Rwanda. Ubwo butegetsi bwibwe kandi ntibushobora guha abaturage amahoro ngo babane neza mu busabane no mu Rukundo kuko amateka y ‘isi atwereka ko ahantu hose ubutegetsi bw’agatsiko cg se bwa nyamuke (pouvoir oligarchique) bwabaye bwakoresheje cg bukoresha igitugu, iterabwoba, akarengane ndengakamere, gukandamiza, kwikubira, n’andi mabi nkayo tubona mu ngoma za cyami mu Rwanda cg se mu ri système ya FPR iriho mu Rwanda rw’uyu munsi.

Iyi ngoyi mbi niyo ijambije u Rwanda ni umuvumo kandi aho wakomotse naherekanye. Ibibazo byose u Rwanda rufite, byaba iby’ubukungu, imibereho y ‘abaturage, politike, amadini,cg iyobokamana ndetse n’imyizerere…ni aha bishingiye. Ikibazo gikomeye cyane hagati y ‘abatutsi n’abahutu kirahari mwekugihunga. Igihe hari ubucuruzi bw’icyiswe genocide yakorewe abatutsi, iyi politique ikaba igamije kwicisha abahutu , kubandagaza, kubakandamiza no kubatesha agaciro, kandi mu by‘ukuri harabaye ubwicanyi ku moko yombi ndetse ubushakashatsi n’urukiko rwa Arusha buterekana uwateguye iyi genocide kubera inyungu z’abashizeho uru rukiko cyane bazi ibyo bakora bahishira uruhare rwabo muri aya mahano, nta kwiyunga nyako kuzigera kuboneka niyo abantu batakambira Imana bate kuko ayo ni amasengesho yubakiye ku byaha. Kuki abanyarwanda batavugisha ukuri ngo bemere ko habaye ubwicanyi ku mpande zombi ?

Haraho nemeranya nawe icyakora : Uti kandi Imana ihana abantu ikoresheje abandi bantu ! Nuko rero umuti w’ikibazo cy’u Rwanda ntabwo ari amasengesho gusa, kuko hari ubwo Imana yemera guhana (Jugement) ikanabiteganya iyo abantu binangiye cyane baranze kureka ubugome cg kwihana. Icyo gihe kuyitakambira nta gisubizo kiba kirimo ! Amasengesho ni nko guca umugende uzana amazi mu butayu ariko amasengesho siyo mazi. Haraho uvuga ko hari abantu ku ruhande rw’abahutu bazize intambara gusa nabyo ntibisobanutse. Intambara ni ingaruka ya wa muvumo umaze imyaka irenga magana ane na mirongo itandatu…Ibyaha byose nyamukuru bikorerwa mu Rwanda ni ingaruka z’uwo muvumo, kimwe n’akaga, amakuba n’amahano byose inkomoko yabyo ni uwo muvumo. Kuvuga rero ko abahutu bishwe n’intambara ntaho waba utaniye na Kayumba Nyamwasa wanze kuvuga ko abahutu bishwe n’ingabo z’inkotanyi yari ayoboye ahubwo akavuga ko bishwe n’intambara !!!

Kimwe mu ngingo z’inzira yo kuvanaho umuvumo ku Rwanda turacyemeranyaho aricyo igisubizo kiri mu gutegeka kwa kabiri 30 :19 . Inama ni uko abanyarwanda bava mu madini bakihana ibyaha bakareka ubugome bakayoboka ubwami bw’Imana bushingiye ku Rukundo no kubabarira. Uku niko guhitamo umugisha by ‘ukuri. Abanyarwanda benshi nubwo uvuga ko 90 kw’ijana bizera Imana ntabwo ari byo.

Kuba umunyedini sibyo kwizera Imana. Uko ubizi se ni bangahe mu banyarwanda bemeye kwakira ubwami bw’Imana ngo babubemo bagendere mu gukiranuka ? Ndakumenyesha ko amadini ari umwanzi ukomeye w’ Imana ! Nta dini rizwi mw’Ijuru ! Ijuru rizi abihannye ibyaha byabo bakinjira mu bwami bw’Imana. Iby’ubwami bw ‘Imana bihabanye cyane ni by’amadini tubona yuzuye isi !

Ntabwo u Rwanda ruzakizwa gusa no gusenga gusa kuko siwo mugambi w ‘Imana. Aha hakenewe ihishurirwa si ugupfa kugendera ku maranga mutima gusa. Abasenga basenge, abihana bihane, ibyo ni byiza, ariko amahoro mu Rwanda, ituze, uburumbuke ndetse n’ubusabane hagati y’amoko n’uturere bizaboneka aruko icyibwe gisubijwe nyiracyo!

Ngo ntacyo Uwiteka Imana ijya ikora itabanje kubimenyesha abagaragu bayo aribo bahanuzi (Amos 3 :7).

Tutagiye mu marangamutima rero bwana Sebarenzi, ahubwo dushingiye ku kuri ku mateka y’u Rwanda, impamvu nyamukuru y’umuzi w’inzika y’inzigo iri hagati y’abahutu n’abatutsi ni iyo navuze hejuru kandi nawe wemera nkuko wabyanditse, ko Imana ihana abantu ikoresheje abandi! Umugambi w’Imana ni uguha u Rwanda umugisha koko ariko ibanje gusenya iyo nzika n’iyo nzigo ikarandura uwo muzi wabyo ikubaka ibishya ! Kalinga nshya rero izavanwaho niryo teka ry’Imana (jugement) ntabwo ari amasengesho gusa !

Imana ishobora gukoresha catastrophe naturelle, yaba inzara, icyorezo, intambara, n’ibidi ishatse kuko ntawe uyikoma mu nkokora ! Ngayo nguko ! Abanyarwanda rero ni bakenyere bakomeze kuko igishute (ikibyimba) kivurwa bagikanda kikamenwa ntabwo bagishishira! Imigisha siyo Imana yabuze cg yananiwe gutanga hagomba kubanza kuvura ibibyimba (Akarengane ndenga kamere gashingiye ku moko ndetse n’uturere, ubwicanyi, gusahura igihugu n’ubundi busambo butandukanye, ubuhezanguni no kwironda, urwango n’inzika, kutababarira, kwihorera, ubusambanyi, ubuhehesi n’ubuhenebere byogoje u Rwanda no kugeza Ii bukuru, gusenga ibigirwamana n’ibindi bizira muzi ntiriwe ndondora).

Umusomyi w’Intabaza

Mbarushimana Moses

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to Icyo ntekereza ku butumwa bwa Dr. Sebarenzi Yozefu yanditse akabwita :’’Umuvumo uzasimburwa n’imigisha nidutakambira Imana ‘’ bwo kw’itariki ya 11/11/2016.

  1. Mbonyingabo says:

    @ Mbarushimana

    Wakoze kubwinyandiko wandikiye Sebarenzi cyangwa usubiza kunyandiko ye. Icyo mvuga kunyandiko yawe niye nuko zidatandukanye cyane, kuko mwese mwashingiye kuri Bibiliya kandi ukuri kwayo mukaba mutaguhakana. Aho mutandukanira nubulyo ukokuri kugomba gushyirwa mubikorwa (application), ibyumuvumo mwese murabibonakimwe kandi akaba arikintu kingenzi.

    Ikindi nanone ntabwo murikumbikana kumateka yaho umuvumo waturutse, nkaba mbona iki atarikibazo. Ninkigihe abantu buriye imisozi itandukanye bose bagera hejuru yayo bakabona ibintu binyuranye, muri abobantu babili ntawuba afite ikosa, ikibazo nuko babona ibintu bitandukanye bitewe nimisozi inyuranye bariho. Ndemeranwa Nawe yuko umuvumo watangiye mbere yigihe Sebarenzi avuga uretsi nanone yuko bitatuma ntesha inkuru agaciro kuko byinshi tubatubihuje.

    Ikintu mbona utahaye agacuri munyandiko ya Sebarenzi kandi kingezi nubusobanuro yatanze 2 Ingoma 7:14, irijambo rivuga ngo “abantu bitiriwe izina lyange” ntabwo rivuga abanyedini. Ahubwo riravuga aba Kristo nyakuri, yuko nibicishabugufi bakihana imana izababarira. Uku niko gushyira mubikorwa kwinyigisho (application)ya Sebarenzi, nemeranwa nawe yuko aricyogisubizo cyangwa umunti abanyarwanda bose (abahutu abatutsi na batwa) bakwiriye kunwa kugirango babarirwe umuvumo uri murwanda.

  2. Marie Immaculee says:

    kubabarirana ni intambwe ikomeye.Ariko dukeneye kubwizanya ukuri; nitumara kwemeranwa ku byo buri wese yahemukiye ho undi , tuzamenya ibyo tubabarirana ho.Twicare tuganire ,tubwizanye ukuri, noneho dusabane imbabazi ,tubabarirane.

  3. Marie Immaculee says:

    Igihe cyose tutarababarirana, tugakomeza kwihorera no kwitana bamwana ntakizagerwa ho.Mbere yo gusaba Imana icyo ari cyo cyose kiza ubanza gukuraho blocks zihagarika kugerwa ho n, ibyiza bikomoka ku mana.
    Block ya mbere ni kutababarira bituma tubura urukundo muri twe.

    Kubabalira birakomeye cyane, kandi bigomba abahanga
    Ni inyigisho ndende.Hari abahanga mu kubisobanura baguha inero ndetse n,ubuhamya.Izo nyigisho zihabwa abantu bose hamwe bitagombye idini barimo.
    Uwitwa Gerarld azabafasha.Inyigisho ye iri kuri internet.Nguwo umusanzu wanjye.google andika:Umwiherero n, amasengesho Gerard Canada Ottawa.

  4. Bucyanayandi says:

    Mbarushimana Moses,
    uri Mwarimu uzi gusesengura no kwigisha. Jyewe ibyo mbona murwanda biba nyuma ya 1994 sinzi ko byaba byarigeze bibaho mu rwanda ndabarahiye. Uwaba afite ingero yazitanga, kuko mwene kanyarwanda Satani yamubwiniye kugatwe biratinda, na nubu rurageretse kurara no kuramuka kuri Sebahinzi ntibishoboka, ahari hatuye mwene kanyarwanda ubu hatewe itabi, imiryango yazimye ubutagira imbuto. Ubugome bwindenga kamere imbere mu rwanda ninyuma y’urwanda nicyago kicyorezo cyaje guhanagura abahutu kwikarita yisi. Ahubwo muzashake inyito muzita iki cyago. Nsigaye nshimira abiyahuye rugikubita, bari bazi kureba kure. Mbega impfu mbi zabahutu babanyarwanda we! Ibiri gukorerwa ahitwa Butaro mu Ruhengeli mwarabimenye? Uwapfuye azigumireyo. Mumagereza ibikorerwa abahutu mwarabimenye? Naho kwicwa no kuraswa cg kurogwa byo turabimenyereye abahutu turashize pe!
    Jyewe Umuvumo mbona uri kurwanda nuwaturutse kuri Presida Habyarimana Jouvenal amaraso ye yamenekeye mu kirere cy’urwanda asandara kubanyarwanda no kubutaka bw’urwanda kandi yari avumye gushakira amahoro abanyarwanda bose muri rusange. Twibuke ko yarashwe avumye gusinya amasezerano ya mahoro muri Arusha, Tanzania. Uyu mubyeyi w’urwanda w’umuziranenge amaraso ye Imana yagombaga kuyahorera. Imana ikomeje guhorera amaraso ya Presida Habyarimana Jouvenal kubanyarwanda. Ariko ibiteye ubwoba ni uguhora kw’Imana igiye guhorera inzirakarengane zabanyarwanda. Inkotanyi zizana hehe? Ntaho zizihisha kwisi bazabwira imisozi ngo ibagwire nayo yange, nibihisha no munyanja nayo izakama. Inkotanyi zizabona ishyano. Ni vuba ntabwo ari kera. Hagumakurama ni mwene kanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *