NYUMA YO GUSOMA IMPANDA Y’INTABAZA YANDITSWE NA MUTAGANZWA SAMSON REKA TUREBERE HAMWE NIBA RUBANDA YARIGEZE YUMVA REVOLUTION YA 59 N’IMPAMVU ITAYISIGASIYE

1
  • Views 2263
  • Rating 12345

Reka mbanze nshimire Samson Mutaganzwa ku bw’ibiterezo byiza yatanze mu nyandiko ye yise Impanda y’Intabaza mushobora kongera mugasoma kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=2135)

Reka na none ntangire nibaza ibibazo bikurikira tubitekerezeho twitonze:

  1. Kuki kugeza ubu nta mututsi n’umwe ndumva yamagana ingoma ya cyami n’amabi yose azwi yakoreye bamwe mu banyarwanda (abahutu)? Ni uko se ayo mabi batayazi? None se bamwe njya numva biyimeje kuvugisha ukuri bavuga ku mateka y’u Rwanda, kuki aya mateka bayasimbuka?
  2. Ese intwali zarwaniye revolution ya 59, niba koko ari abahutu bayirwaniye, ubu harabura iki ngo twipakurure iyi kalinga nshya yitwa FPR? Kuba abarwaniye revolutuion ya 59 batakirihgo se bivuga ko nta zindi ntwali zavutse?
  1. UKURI

Mu by’ukuri, njye mbona abahutu hari ukuri twananiwe kwemera no kwakira muri twe. Uko kuri nta kundi ni uko Revolution ya 1959 itigeze ikorwa n’abahutu habe na gato. Iriya Revolution abahutu bayihawe n’ababiligi bari bamaze kunaniranwa n’ingoma ya cyami nuko bayihirika bagamije gushyiraho ubundi butegetsi babasha gukoreramo. AHA NUMVIKANE NEZA, simpakana na gato ko hari abahutu bamwe na bamwe bazwi neza (Kayibanda, Mbonyumutwa, Gitera, etc.) baharaniye ko abahutu bose bagira uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo ndetse baranabihirimbanira ku buryo bugaragarira buri wese.

Ariko rero witegereje ikigaragara ni uko ingufu z’abo bahutu zari zikiri nke cyane ku buryo bo ubwabo batari gushobora guhirika ingoma ya Cyami ukurikije uko yari iri organise kandi ifite ingufu na influence nyinshi ku baturage.

Usibye rero izo mpirimbanyi nke z’abahutu zari zarize, rubanda rundi rw’abahutu rwari rwarapyinagajwe imyaka n’imyaniko ku buryo rwiberaga mu bujiji n’akarengane rwasaga nkaho rwari rwarakiriye kuva imyaka n’imyaniko. Ibyo bisobanure rero ko igihe iriya revolution yabaga abo bahutu bagize rubanda rwa giseseka bari bataragira ubukangurambaga butuma bava mu bujiji, bakunga ubumwe nka ba nyagupfa ubundi noneho bakumva ko bagomba kwigobotora ingoma ya cyami. Tuvugishije ukuri hari hakiri kare rwose ku buryo iyo rubanda itari conscientise siyo yajyaga gukora revolution

Niba iyo Revolution yarashobotse rero ni ukuvuga ko izo mpirimbanyi nke z’abahutu zari zarize zabifashijwemo n’ababiligi ndetse na Kiliziya Gatolika kuko nk’uko maze kwerekana ko rubanda yari igitsikamiwe ikibereye no mu bujiji.

  1. INGARUKA

Ingaruka yabayeho nta yindi, ni uko iyo revolution abahutu bahawe igihe cyitaragera (rubanda itaraba conscientisé) abo bahutu bananiwe kuyicunga no kuyigera (gerer), kuko bayibonye nyine aribwo bamwe muri bo bagitangira gukanguka abandi benshi bagisinziriye ibyo bituma batangira imyiryane, kuvangura uturere no guheza bamwe ku myanya y’ubutegetsi, ndetse abandi batangira kugambanirana biyibagije ko bose bakize urupfu rwa Kalinga yari ibari hejuru nk’abahutu ititaye ku turere baturukamo.
Ese Kayibanda yasigasiye Revolution anayikangurira Rubanda? Ese ikibazo cy’uburere cyavuye he ko mbere ya relution kitariho? Ihirikwa rya Kayibanda n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’abanyagitarama byaje ari ishyano rishimangira ku buryo budasubirwaho izo ngaruka zo guhabwa revolution utazi mu by’ukuri icyo isobanuye ku cyitwa umuhutu wese wari waragobotowe ingoma ya cyami na Kalinga. Ese Habyarimana we ibya revolution ya 59 hari ibyo yakanguriye Rubanda? Nyamara abahutu iyo bataza gutatira igihango cya revolution babizi cga se batabizi ntabwo FPR yari kubaca mu ryahumye.
Ibyo byose icyo byazaniye abahutu nta kindi ni iki:
– Gukomeza kutamenya no kudaha agaciro icyo revolution yabazaniye aricyo kwigenga ibagobotora kalinga kuko ntibigeze mu by’ukuri bacyumva neza.
– Kutamenya guharanira icyagirira akamaro abahutu bose iyo bava bakagera, no kwirinda icyabasubiza mu buja icyo ari cyo cyose kuko Revolution yabituye hejuru batari barigeze babona umwanya wo kubikangurirwa ngo bumve neze ubwoko icyo ari cyo n’impamvu bagomba kuburwanirira.
KUGWA MU MUTEGO WA KALINGA BAGAMBANIRA BENE WABO KU BAMBARI B’INGOMA YA CYAMI BABA BABIZI CYANGWA BATABIZI!!!!

Kuko n’ubwo bari barapyinagajwe n’iyo Kalinga, ariko mu by’ukuri abahutu ba rubanda rwa giseseka ntibigeze bakangurirwa ngo basobanurirwe ububi bwayo, imikorere yayo, ibinyoma byayo, ubugome bwayo,ubwicanyi bwayo, amayeri yayo ndetse n’indi migambi mibisha yayo.

Ibindi byakurikiye twese twarabyiboneye haba kuri Repubulika ya Kayibanda cg iya Habyarimana byagaragazaga ko abahutu batigeze bumva icyo revolution ari cyo. Ari nayo mpamvu inkotanyi zitera muri 1990 zabashije kwigarurira abenshi mu bahutu bari barahindutse ibyitso byazo n’abagambanyi ku mugaragaro.

Ikibabaje cyane ni uko abo bahutu bose bifatanije n’abambari ba Kalinga ba FPR nta n’uyu n’umwe w’umuti wigeze arabukwa icyo yo FPR (kalinga) igamije kitari ugusubiza icyitwa umuhutu wese mu buja. Ahubwo bishinze ibinyoma byayo ndetse abenshi batizwa umurindi n’uko bumvaga ko bari kwihimura ku butegetsi bwa Habyarimana batibonagamo kuko bwari bwarabarenganije.

Impamvu batarabutswe nta yindi ni uko batigeze bamenya umwanzi wabo nyawe uwo ari we, ko ari Kalinga. Ibyo bakabiterwa nyine n’uko batigeze bakangurirwa ibya Kalinga nk’uko nabisobanuye hejuru ubwo bahabwagwa revolution n’ababiligi.

  1. NTA ZIBANA ZIDAKOMANA AMAHEMBE

Sinavuga ngo nta bibazo byari kuvuka ku ngoma z’abahutu yaba iya Kayibanda cg iya Habyarimana, ariko iyo izo ngoma zombi ziza kuzirikana ko zihuje ugupfa, ko umwanzi wazo nyamukuru zigobotoye ari we Kalinga ntaho yagiye, umenya ibibazo byavutse hari ukundi bari kubikemura kutari ugusubiranamo no kumena amaraso. Ariko uko byagenze nyine byashimangiye ibyo navuze hejuru byose. Immaturite y’abahutu no kutumva neza icyo baharanira, icyo revolution ivuze, kuko n’ubundi atari bo bayihaye.

  1. KURI UBU.

Abibaza ku mashyaka menshi ari muri opposition kuri ubu, ukutumvikana kw’abitwa ko barwanya Kagame na FPR ye, ugucana intege ku bagize icyo bagerageza gukora, ukugambanirana, n’ibindi byose ntavuze, igisobanuro nta kindi, twibwize ukuri abahutu ntiturakura (ntituraba MATURE) mu mutwe. Ntituzi icyo dushaka, na n’ubu muri 2016 ntiturumva icyo revolution ya 59 yari isobanuye (ari nabyo bishimangira na none ko ababiligi ari bo bayigizemo uruhare runini bikurikiraniye inyungu zabo).

Abibaza igituma abahutu nka Rwarakabije (wiciwe umuryango na fFPR), Rucagu (wari ugiye kugwa muri contenaires za DMI), Evode (wirirwaga yambika ubusa FPR), Nduhungirehe Olivier (wiciwe umuvandimwe na FPR), Murekezi, Habumuremyi, Joe Habineza, Musa Fazhil, n’abandi benshi ntarondora; bakorera FPR umuhenerezo kubera inda nini FPR iba yarunzemo ibyo kuzuzuza, bagasebya bene wabo b’abahutu, bagambanira bene wabo b’abahutu, ntibarengere bene wabo b’abahutu bagiye kunogonorwa n’inzara… impamvu nta yindi ni iyo navuze hejuru, ni:
– Ukutamenya Kalinga icyo ari cyo
– Ukutamenya akamaro k’ubwoko ako ari ko
– Ukutamenya akamaro ka revolution ya 1959
– Ukutabona ko bari mu nzira zibatwara ku kagozi kubera inda nini n’ububwa byabo ari na cyo kinababaje cyane.

  1. UMWANZURO

Ndangize nsubiza Samson Mutaganzwa; igihe cyose abahutu cyane cyane abari hanze (baba ari abari muri opposition cg ba ntibindeba) batazicara ngo biyumvishe impamvu:
– Mu 1990 abatutsi bose babaga hanze bari bari muri FPR, ndetse bakishyira hamwe bakanayifasha mu buryo bushoboka bwose kugeza ifashe igihugu ndetse bakanataha yose ariyo barimo; igihe cyose batazumva impamvu batacitsemo amashyaka menshi nka opposition y’ubu, FPR izaba igifite indi myaka myinshi cyane igipyinagaje u Rwanda.

– Kugeza na n’ubu n’ubwo FPR inyuzamo yica abatutsi ntacyo yishisha, ikabatoteza, ndetse ko yanabishe ikanabicisha ku bwinshi muri 1994; mu by’ukuri, kuri ubu nta batutsi barahaguruka na rimwe mu buryo bugaragara bweruye ngo barwanye FPR ku mugaragaro, bagaragaze ko bifatanije n’abahutu barwanya akarengane kayo, batamaze ku mugaragaro Kalinga ya FPR n’imigambi yayo yose. N’ubikoze wese abikora aruma ahuha akikira,yirengagize cg akwiza ibinyom gusa. Ibyo bikagaragara ko icyo aba yishakira ari abahutu ayobora butama nta kindi. Igihe cyose rero abahutu batazibaza icyo kintu, ngo bagitekerezeho bafate umwanzuro, FPR iracyafite indi myaka amagana mu Rwanda

– Kugeza na n’ubu nta mututsi n’umwe uramagana ku mugaragaro INGOMA YA CYAMI n’amabi yakoreye abahutu mu binyejana 4 byose kugeza na n’ubu. Ntawe! Umuzi yazamumbwira njye ntawe nzi.

Abitwa ko bamagana Kagame na FPR gusa ariko nta n’umwe ujya wamagana ingoma za cyami kandi ariho ibi byose byavuye, ari byo Kagame na Kalinga ye bakuraho inspiration. Ibyo bivuze iki? Ni uko batazi ko ingoma ya cyami yahemukiye abahutu? Kuki batayamagana se? Ni uko bashyigikiye ibyo yakoze haba mu buryo buziguye cg butaziguye.

Niyo mpamvu rero abahutu bari muri oppositon batazigera bumvikana narimwe kuko tugomba kubyemera tukibwiza ukuri gusharira ko:
– Tutaraba Mature
– Tutaramenya icyo dushaka
– Tudashaka kumva kalinga icyo ari cyo no kumenya uko twayirwanya
– Tutumva na gato ubwoko bwacu icyo ari cyo n’impamvu tugomba kuburwanirira

Ntabwo byumvikana na gato ukuntu imbaga y’abahutu banuzuyemo abanyabwenge b’ingeri zose bananirwa gutekereza uko bakwibohora mu gihe abakurambere babikoze kandi batari bajijutse cyane nk’ababubu. Cyangwa se mwemeranye nanjye ko iyo revolution atari abahutu koko bayikoze nubwo hari bake babigizemo uruhari nkuko nabivuze muri iyi nyandiko.

Muri make abahutu dukeneye kwicara tugatekereza cga se  TUGAKOMEZA GUTSIKAMIRWA NA KALINGA KUGEZA ITURIMBUYE, nibwo abake bazaba basigaye icyo gihe bazamenya ubwenge bwo kumva neza ziriya ngingo zose narondoye muri iyi nyandiko ari nabyo bizabageza kukwibohora  nyakuri (revolution) bakanamenya n’uko bazayirinda batajenjetse.

Umusomyi w’Intabaza

Mugabo

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

13 Responses to NYUMA YO GUSOMA IMPANDA Y’INTABAZA YANDITSWE NA MUTAGANZWA SAMSON REKA TUREBERE HAMWE NIBA RUBANDA YARIGEZE YUMVA REVOLUTION YA 59 N’IMPAMVU ITAYISIGASIYE

  1. Mbonyingabo says:

    @ Mugabo ikibazo uvuga kirumvikana, ariko dukwiriye kurenga amoko. Ukoguharanira abahutu uriwe cyangwa abatutsi kuko uriwe nicyo cyoretse igihugu cyacu. Intwari nabatutsi bitandukanije nubugome bwa FPR bakifatanya nabahutu mukababaro barimo. Itwari zurwanda nabahutu babashije kubona abatutsi bichwa bakifatanya nabo cyangwa bakabatabara.

    Abatutsi wavuze yuko aribake ntabwo aribyo, kuko mubuyobozi (leadership) umuntu nka Karamira ntushake kuvuga yuko ntabatutsi bandi baribamushigikiye cyangwa bemera ibitekerezo bye, Kizito wazize indirimbo yigisha ubwiyinge ntuvuge yuko ntarubyiriko rwari rumurinyuma. Iyomvugo yokuvuga ngo abatutsi bifatanya nabahutu nibake, ninako yakoreshejwe kurikikinyamakuru muvuga yuko abahutu bakoze revolution baribake; ngubwo ntibazi akamaro ka revolution. Abayobozi ntibigomba yuko bababenshi, ashobora kuba umwe ibitekerezo bye bigakurura benshi (influence)bigatuma ibintu bihinduka.

    Ikindi nakubwira nuko abahutu bakwiriye kwikuramo ubwoba (insecurity) nkiyabatutsi ba FPR bananiwe guha umutekano abanyarwanda kubera ubwoba bwogutinya yuko abahutu bashobora kuzamuka babaretse. Ubutegetsi bwima umutekano umuhutu, uko bilikose ntamahoro biha umututsi. Iyo ukemuye ikibazo cyabahutu murwanda mubundi buryo uzaba ukemuye ikibazo cyabatutsi, amahoro yokubutegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana yabaye ayabanyarwanda bose. Hakenewe revolution yabanyarwanda nubwo abahutu aribo bababaye cyane, ntamunezero wubwoko bumwe uzahesha ubundi bwoko amahoro. Dukwiriye kigira kubibera I Burundi, mbese waba uzi icyatumye Paripehutu inanirwa kugera kubutegetsi ariyo yabayeho mbere? Nkurunziza akwiriye kubera abanye politic yurwanda urugere, kuko ntabwo yabaye umuheza nguni.

  2. Mbonyingabo says:

    @ Ngabo
    Rekanongere ngushimire ibitekerezo byawe ndetse nakababaro uterwa nimyitwarire yabanye politic babanyanda binda nini, mubyukuri ndumwa twese duhuje yuko hari abanye politic babahutu bakoze amakosa.

    Ibyo tudahuje cyane nubwo haraho tubyumbakimwe, nukuvuga yuko ubwo revoution yo 59 yasheshwe na FPR bivuga yuko abayikoze batarimacuwa cy yakozwe nabazungu. Nibyo abazungu barafashije mugutanga inama no kuvuganira abahutu nko muri ONU nahandi. Ariko ndagirango nkubwire yuko imbaraga zabantu bohaze zitagira ikintu zigeraho mugufata ubutegetsi iyo zidashigikiwe nabaturage bari mugihugu. Ikindi kandi kuba wavuzengo abahutu bari injiji ukemera yuko hari bakoze iyo revolution nibyo. Kandi abobake bayobora abandi no murikino gihe nibo dukeneye, kuko leader niyo aribake bayobora abaturage benshi bagahindura ibintu.

    Ndagirango duhindure iyimvugo yokwitirira revolution yo muri 59 abahutu, ahubwo tuyite iy’ABANYARWANDA’ Kuko gewe mbona arikosa ryakozwe NKANA NABAHUTU BASHAKA GUHEZA ABANDI KUBYIZA BYIYO REVOLUTION, rigatuma nanubu bikomeye guhindura ibintu mugihugu cyacu. Ntabwo revolution 59 yariyabahutu nubwo abensi barabahutu. Nukora nukora ubushakashatsi uzasanga harabatutsi barwanije ubwami bagashyigikira Kayibanda na MDR, nkaba nkeka yuko ariyo mbamvu ba Kayibanda bakuyeho ijambo MDR PARIMEHUTU bakayita MDR. Niba koko hari abatutsi bashigikiye ba Kayibanda biraba arikimenyetso kerekana yuko ibyuvuga; yuko ntabatutsi barwanyije Karinga atiri ukuri.

    Ikindi kintu ngirango ndangirize, mbese ushobora kubwira ubwoko bw’uwitwaga KARAMIRA. Mbese waba uzi icyatumye arasirwa amasu yurufaya muri sitade i Nyamirambo ataburanye? Nonese nikuki RWISEREKA yishwe urupfu rubi byibura ntanafungwe? Ese waba uzi impamvu Deo Mushayidi yakatiwe imyaka myinshyi kurenza Ingabire, kandi mumategeko yu Rwanda ntamututsi ishinzwa genocide? Nikose wemera yuko Kizito Mihigo koko yafungiwe gushaka kwica Kagame? Izi nizimwe mungero nguhaye Nusubiza ibibibazo uribubone yuko hari babatusi badashyigikiye karinga nkuko ubivuga.

    • Mugabo says:

      Mumvandimwe Mbonyingabo

      Ntekereza ko aho ariho abahutu benshi bagwa, kuba bakwifatanya n’abatutsi ntibisobanuye ko batagomba guharanira icyabateze imbere nk’abahutu. Erega nta kibi kirimo! Ndabizi neza ko hari abatutsi barenze umwe, barenze babiri barenze n’ijana ye, uzasanga badashyigikiye Kagame na FPR pe! ibyo rero sibyo bigomba kubuza abahutu guharanira uburenganzira bwabo nk’abahutu. Kuko nk’uko ubyivugiye nyine, fpr iyo ijya guhana (kwica) abatutsi ntibahanira ko ari abatutsi, icyo cyumvikane neza, ibahanira ko

      – Banze kumva no kwemera amahame matindi ya gihezanguni y’abatutsi
      – Bifatanije n’abahutu(ko kubwayo bagomba gushiraho)
      – Barwanije fpr ku mugaragaro.
      – Banze kuba ibikoresho bya fpr
      Nongere mbisubiremo ko itabahora ko ari abatutsi.Ibi bigatuma ndi bugusabe ko twemeranywa ko FPR iyo ihohotera cyangwa yica abahutu ibahora ko ari abahutu gusa nta kindi. Binasobanuke ko kuba uri umuhutu kuri FPR, n’iyo waba uri igikoresho, n’iyo waba ugambanira abahutu bene wanyu, n’iyo wayiyoboka ugakora ibyo igusabye byose, ibyo nta guarantie n’imwe biguha kuri fpr ko isaha n’isaha itakwica cg ngo igutorongeze. ( Lizinde, Munyakazi Laurent, Bizimungu P., Safari Stanley, Mukezamfura etc.)

      Akaba ari yo mpamvu navuze ko abahutu nyine bagomba guharanira uburenganzira bwabo nk’abahutu kuko babubuzwa nk’abahutu, bityo rero nkabona ko nta kibi cyabamo ko igihe bagera kuri Revolution bayita iy’abahutu. None se Tuvuge ko revolution y’abafaransa nta banyamahanga bayigizemo uruhare? Kuba yakwitwa iy’abahutu ntibivuze na gato ko nta batutsi cg abanyamahanga bayigizemo uruhare.Ikiyigira cyo ni icyo yabereyeho.

      Njye mbona kudatobora ngo twibwize ukuri tuvuge uko ibibazo biri aribyo bituma duhora tuzenguruka. None se mu Rwanda:

      -ni bande bugarijwe n’inzara?
      -ni bande bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubura bourse?
      -ni bande bakumirwa mu kazi?
      -ni bande barandurirwa imyaka?
      -ni bande bugarijwe na za gereza?
      -ni bande bashinjwa ingengabitekerezo?
      -ni bande bugarijwe n’ubukene?
      -ni bande bandagaye hirya no hino mu Rwanda?
      -ni bande birirwa bafungirwa kwa Kabuga(abazunguzayi na Mayibobo)?

      None se ubu se tube nka RNC tuvuge ko ari “abanyarwanda” bugarijwe n’ingoma y’igitugu ya Kagame nibwo ikibazo kiri bwumvikane?(imvugo wagira ngo ni iya FPR!)
      None se abo baturage nibashaka kugaragaza ikibazo cyabo “nk’abahutu” bavuga ko FPR iri kwica abahutu urubozo buhoro buhoro, bazaba bakosheje ngo ni uko harimo abatutsi babiri cg 10 “bahanwe” na fpr bakisanga bari kumwe n’abo bahutu?

      Nyamara byaba byiza tubashije kwikura mu mitwe yacu iyozabwonko fpr yadukoreye kuko:
      -Gukunda ubwoko bwawe si bibi
      -Guharanira ko abatutsi batera imbere uri umututsi si bibi
      -Guharanira ko abahutu barenganurwa uri umuhutu si bibi na gato
      -Kubabazwa n’uko abatutsi bahohotewe kuko uri umututsi si bibi
      -kuba fier y’ubuhutu cg ubututsi byawe ntako bisa
      -Guharanira ko abahutu bava mu bukene uri umuhutu si bibi nagato

      Ikibi muri ibyo byose ni igihe ushaka gukoresha ubwoko bwawe upyinagaza, usebya, wandagaza, uhohotera cyangwa wica uwo mutabuhuje. Voila!

  3. Mugabo says:

    @ Mbonyingabo

    Urakoze cyane ku bitekerezo byawe utanze.
    Muri make rero ndabona dushobora kuba turi kuvuga ibintu bimwe ariko mu buryo butandukanye.

    urugero:

    — Njye navuze ko abahutu muri rusange iyo batagira ingufu z’ababiligi iriya revolution ya 1959 itari gushoboka bisobanuye ko ataribo bayihaye. Muri make ku bwanjye bayigizemo uruhare nko kuri 35% niba nayo atari nyinshi

    –Wowe uragira uti wavuga yuko abayobozi bayoboye abaturage muri revolution abenshi baribarapfuye hagasigara abategetsi babatesi nkaba Kinani na Rukokoma.

    Aha nibyo rwose ndemeranywa nawe 100% ( ari nayo mpamvu ndi kuvuga ko turiho tuvuga ibintu bimwe ariko mu buryo butandukanye wenda).

    None se bwana Mbonyingabo nyemerera nkwibarize:

    1. Wansobanurira nyine impamvu abo bitwa ko baharaniye Revolution y’abahutu ya 59 nyine batakoze ku buryo habaho uruhererekane rw’umurage w’iyo revolution mu bahutu bari bakiri bato (nka ba Habyarimana, Rizinde, Kanyarengwe, Twagiramungu, etc) ku buryo abo bayiharaniye bageze ubwo bapfa ntagikozwe hagasiraga abatesi gusa??? Aho koko nta Faiblesse ya perenisation na immortalisation ya revolution uri kuhabona? Ese niba byaranakozwe kuki bitakunze nyine? Kugeza ubwo ba nyir’ubwite aribo bagarura cg batiza umurindi Kalinga? Aho urumva nta kibazo cyirimo?
    Ese abo batesi kuki batavutse mu mpunzi z’abatutsi za 1959? Kuki batavuka
    kuri ubu aho kalinga yashinze imizi ngo tubona bari gufasha FDLR?

    2. None se utekereza ko inkotanyi z’abatutsi zateye mu 1990 zigaruye Kalinga, izari zihari muri 1959 revolution iba ari zingahe? Ushobora gusanga nta n’imwe yari ihari cg n’iyari ihari yari igitambambuga bahunganye mu mugongo cyangwa bafashe ukuboko. Uru rugero rwa kabiri rukwereke imyumvire itandukanye hagati y’abahutu n’abatutsi. Ko abatutsi bazi ibyo baharanira ku buryo banabishyira no mu rubyiruko rwabo rukabikurana. Ikibabaje ni uko inshuro hafi ya zose cyangwa zose ibyo baharanira biba ari ibiza kurimbura cg gupyinagaza abahutu.

    3. Niba Rukokoma, Kinani cg Kayibanda barakoze ibikorwa bigarura Kalinga mu Rwanda nyine ibyo bisobanuye iki ko ari byo navuze? Baba barabikoze babizi cyangwa batabizi, hari ibintu 2 bisobanuye nyine:
    a) Akazi ka sensibilisation katigeze gakorwa n’abaharaniye revolution
    ku buryo habonetse abo badabagizi cg abatesi bakoze ibigarura
    ishyano rya Kalinga.
    b) Abahutu sibo bagize uruhare runini muri revolution yabitiriwe ari
    nayo mpamvu haje kubaho ku abatesi, abagambanyi, abadabagizi, etc.
    kandi ku bwinshi
    None se Muvandimwe Mbonyingabo urabona ibi bidashimangira ibyo navuze.

    4. Erega ntimunyumve nabi sinavuze ko abahutu batagize uruhare rugaragara
    muri revolution ya 59, icyo njye ntekereza nkurikije ibyo mbona ubu,
    habayeho elite y’abahutu bacye cyane bari bafite ibitekerezo
    revolutionnaires ariko badafite ubushobozi buhagije bwo
    guhirika Kalinga. Kandi ntekereza ko ibyo bitekerezo byabo batigeze
    babikangurira abaturage ku buryo buhagije.
    Bakaba rero baraje gufashwa n’ababiligi kuyihirika kuko nabo
    bari bamaze kunaniranwa n’ingoma ya cyami.
    Ari nayo mpamvu njye mpamya ko uruhare rw’abahutu ari ruto cyane rwose.
    Ikindi mpamya ni uko rubanda rwa giseseka rwo rwari rukiri mu
    bujiji rwose ku buryo tutavuga ko rwayigizemo uruhare rurenze
    gukurikira, kwifatanya no kogeza ibyakorwaga ariko rutazi iyo byavuye.

    5. Naho gukora ubushakashatsi simbyanze na gato. Ariko ntekereza ko nta
    bushakashatsi na bumwe bukenewe kuri revolution ya 59 yitiriwe abahutu
    kugira ngo umuntu:
    – yibaze igituma Rukokoma yagambaniye ubwoko bwe abizi kandi abireba,
    – yibaze impamvu abanyenduga bishwe ku bwinshi na Leta ya Habyarimana
    nyuma ya coup d’etat ya 1973
    – yibaze impamvu abahutu bitabiriye ku bwinshi FPR yari igamije
    kubarimbura no kugarura Kalinga kandi na n’ubu ari ko bikimeze.
    – yibaze igituma kuri uyu munota wo muri 2016 nyuma y’imyaka
    57 yose iyo revolution ibaye hariho abahutu bameze nka Gasana
    Anastase,Evode Uwizeyimana, Nsengimana Philbert, Serge Ndayizeye,
    Twagiramungu Faustin, Rwigema Pierre Celestin, Rucagu Boniface,
    Mukantabana Seraphine, Safari Stanley,Bamporiki Edouard,
    Habumuremyi Pierre Damien, Mureshyankwano Marie Rose,
    Ngendahimana Jerome, Nduhungirehe Olivier,Paul Rwarakabije,
    Iyamuremye Augustin, Bosenibamwe Aime, Murahoneza Louis Marie
    Lewis(alias Kigurube), Irategeka Wilson, Condo Gervais,
    Shyaka Anastase, Munderere Loris, Gatsinzi Marcel, Harerimana Abdoul
    Karim, Mukaruriza Monique, Bazivamo Christophe,Mukeshimana Geraldine,
    Senga Aloys, Nsanzabaganwa Monique, Musa Fazhil, n’abandi benshi cyane
    umuntu atavuga ngo azapfe azarangije.

    5. Muvandimwe Niyongabo ibyo kuvuga FPR yatsinze urugamba kuko
    yafashijwe n’abanyamerika, abongereza, Israel, Belgique…
    byo ni ukuri kwambaye ubusa. Na FPR Ubwayo irabizi. Njye nakongeraho
    ko ahubwo yanafashijwe cyane ahubwo n’abahutu batamemye Kalinga icyo ari
    cyo bayirwaniye umuhenerezo bibwira ko bari kurwanya Habyara. FPR irabizi
    ko intambara izi, ishoboye kurwana ari iy’ibyitso na infiltration no
    no gushaka abagambanyi ku rundi ruhande ibitari ibyo si ibyayo.
    Mpamya ko uruhare abahutu bagize muri revolution ya 59 ruruta kure urwo
    FPR nyayo yonyine(kalinga) yagize mu ntsinzi ya 1994! Niko biri!

    6. Niko ye, simpakana ko kwiheba ari bibi kandi ntacyo bifasha na gato, nemera na ndetse ko kugira icyizere na morale ari byiza kuko bituma umuntu ashobora kugira icyo akora, ariko nanone NSHIMANGIRA NSHIKAMYE KO KWIBWIZA UKURI ARI INGENZI MURI BYOSE KANDI ARIYO NKINGI YA MWAMBA IGOMBA KUBANZIRIZA INTAMBWE ZOSE. None se bavandi, ubu koko mfunge amaso nirengagize ko:

    – Nta mututsi n’umwe uramagana ku mugaragaro amabi ingoma ya cyami
    yakoreye abahutu? Nibeshye NTACYO BIVUZE SE?
    – Nta mututsi n’umwe wigeze ubaho kuri repubulika z’abahutu umeze nk’abo
    bahutu bose ntanzeho ingero kuri urwo rutonde hejuru, ko ntawe uriho
    kuri ubu ndetse ko bishoboka ko nta n’uzabaho, maze mfunge amaso
    n’umutima, ndeke kubyibazaho MBYIRENGAGIZE, NKOMEZE NITSINDAGIREMO KO
    REVOLUTION YA 59 YAHARANIWE 100% N’ABAHUTU KUGIRA NGO NIHE MORALE?
    – Abatutsi bose babaye muri FPR mu buhunzi, bataha ariyo barimo, na n’ubu
    bose ariyo bacyirimo (haba mu buryo bweruye cyangwa buteruye!); Ndetse n’
    uwiswe ko ayivuyemo anayirwanya agakomeza imyumvire yayo? MBYIRENGAGIZE
    SE? NIKOMEREZE MORALE?
    – Abahutu bari muri opposition bananiwe kumvikana kubera inda nini, kwikunda
    , kugambanirana, urwango n’ibindi byinshi kandi bose bazi neza ko FPR
    itajya ibarebera izuba kandi ko idasiba kubarobamo umwe umwe uko bwije
    uko bucyeye ititaye kuri ayo macakungahe yabo. NONE SE IBYO MBYITE IKI,
    MU RWEGO RWO KWIRINDA KUVUGA KO ABAHUTU BARI IMMATURE? MBYIRENGAGIZE SE?
    – Nta mututsi n’umwe urerura ngo avuge imigambi mibisha nyakuri fpr yari
    ifite ku bahutu itaratera ari nayo turi kubona muri iki gihe iri
    bikorwa bikadutangaza. MBYIRENGAGIZE SE?
    NIRENGAGIZE SE KO NTA MUHUTU N’UMWE MURI ABA BIRIRWA BATUMENA UMUTWE MURI
    OPPOSITION URAHAGURUKA NGO ABIVUGE KU MUGARAGARO, KUGIRA NGO NTAGARAGAZA
    KO NIHEBYE?

    7. None se iyo REVOLUTION abahutu bitwa ko baharaniye bakayigeraho,
    ariko kuri ubu tukaba tubona abo abahutu ari bo ubwabo
    bayirwanya kubera inda nini, ubwenge bucye,kwikunda,kugambanirana,
    indonke… kugeza n’aho bo ubwabo ari bo basigaye baha umugisha Kalinga
    bakayishimagiza amanywa n’ijoro, IYO REVOLUTION MWA BAVANDIMWE MWE
    MUBASHA KUYISOBANURA MUTE? Mwembwe ninde mututsi mwabonye Habyarimana
    cyangwa Kayibanda ahusha ifuni mu mutwe, akarokoka urupfu rwo muri
    contenaire, yarangiza akamwambika amakoti ubundi akirirwa akoronga
    atuka abandi batutsi? Hari aho mwamubonye? hari aho se mwibaza ko
    muzamubona?

    Mugabo

  4. Mbonyingabo says:

    @ Mugabo nibyiza kuba uzana ibitekerezo nkibi kugirango abantu tubiganireho, ariko gewe mbona harahantu uba atakoze ubushakashatsi. Kuko gukura ibintu mumutwe umuntu akabivuga biroroha, ariko umuntu abakwiriye kubanza agashakisha mubandi bahanga baba barabyanditseho kera. Kuko numva kwandika kubintu byabaye mumateka ntugire akanyandiko nakamwe kabanyamateka ukoresha ngo ushigikiza igitekerezo cyawe numva ataribyo.

    Ibyo mbihwanya nibya Twagiramumungu ugerageza kumvisha abanyarwanda yuko ntamoko yabagaho mu Rwanda, ukumva aravuguruza padiri Alex Kagame wumumututsi kandi wumunyamateka. Ndetse ugasanga Alex we yemera ububi bwingoma yacyami kurusha Twagiramungu, wumva avuga yuko hari abami yaba yemera. Dr. Nkusi rero twamwemereraga yuko atashobora kwandika inyandi atagenzuye ngo ayishakire ibimenyetso.

    Ntabwo nemera yuko abahutu bahawe intsinzi ya revolution nabazungu, nubwo abazungu babafashije nkuko niyo FPR uvuga nayo yafashijwe na America. Nonese ntiwemera yuko harabahutu bakubishwe abandi bakichwa? Nonese wumva imyivumbagatanyo yabaye mubaturage yaratewe nabazungu? Gewe ahokuvuga yuko inkotanyi zafashe ubutegetsi kuko abahutu bahawe ubutegetsi nabazungu bataraba mature, navuga yuko abayobozi bayoboye abaturage muri revolution abenshi baribarapfuye hagasigara abategetsi babatesi nkaba Kinani na Rukokoma.

    Ibimvuze nabitangira ibimenyetso bishingiye kumibanire ya Kinani na Museveni, ukuntu yagiye kwambika Rwigema amapeti, abasirikare be bensi baribyitso ntarondora amazina batigeze bahunga Nsekarije arikwisongayabo. Nonese Mugabo, urashaka kubwira yuko Habyarimana, Kanyarengwe, Nsekarije, Rizinde barikwisonga yakudeta yo kuwagatanu Nyakanga, arimpanuka yatumye bagaragara mubikorwa byagaruye inyenzi? Unyumve neza ntabwo ndi mubemeza yuko ingorane twanyuzemo zazanwe nabakiga. Rukokoma nabanyepolitike barikuruhande rwa nabo ibimenyetso byabo biragaragara. Barwanyije Kinani batazi yuko kwica Kinani arukugarura karinga.

    Abayobozi babahutu bayoboye abaturage muri revolution bari mature kandi bazi icyobashaka, ntabwo bafashijwe nabazungu gusa gukora revolution ahubwo barikumwe nizindi mpirimbanyi zomubihugu bya Africa nka Tanzaniya na Kenya nibindi.

  5. iseta says:

    Iyinyandiko inyibukije amakuru numvise yabayeho ndi umwana muto muli za 59-61, aho umubiligi witwaga Macumuyinda yashatse umugabo nzi neza ati twice iliya nshuti yawe abahutu barakare bakore revolisiyo, na we ati ntibishoboka. Yegereye uwo bashakaga kwica ati ahubwo mugire vuba(by’amahirwe aliko muli abo bombi ntawishwe ahubwo birengeje impilimbanyi Kajangwe bamuteze igico cy’abatutsi bamwicisha amacumu ku manywa y’ihangu). Ibyo byali bitewe n’uko mu karere kubera ubwoba ngo nibakubita abatutsi bakagaruka ku butegetsi ntibazabakira noneho bazabica nabi. Bigaragara rero ko uretse kutamenya inyungu zawe ngo uzihagarareho n’ubwoba bigiye kuzatuma abahutu bashilira ku icumu,kuko na buliya bugambanyi nta kindi kibitera ni ukutamenya ibyo bakwiye bagahitamo kugenerwa mu byo bafitiye uburenganzira.

  6. Karengera says:

    Hari ibyo tutumvikanaho kuko abahutu nka Secyugu, Kanyaruka bahasize ubuzima ababiligi ntabwo navuga ko bakwikura amata mu kanwa kereka uri umurwayi. Ingabo zi bwami zoherejwe guhiga aba hutu bize ngo babavaneho birwanaho. Uyu munsi dukeneye BA Gitera bashya

    • Kanuma Christophe says:

      Urakoze bwa Karengera
      Ariko aba ba Gitera bashya bazaboneka ryari? Ko mbona turushaho gukora amakosa atuganisha mu mwijima kurushaho? None se ubu Nahimana Thomas usa nurimo gukoreshwa na Rutuku niwe twategaho ubu Gitera? Gasana Anastase wirirwa ashinja aba Ex-FAR kuba barateguye Genocide kanda na TPIR yarabibahanaguyeho niwe uzaba Gitera? Rukokoma se niwe waba Gitera? Umuyobozi w’Urukatsa bwana Akishuli se? Ariko we menya ari umuvandimwe w’aba FPR nari mubeshyeye si umuhutu. None se aba bahutu birirwa biruka inyuma ya Kayumba Nyamwasa nibo twategerezamo Gitera? Ese iyo babona nta mututsi n’umwe wamagana ubwicanyi bw’abami nta somo bakuramo? Abazatangira kwiruka inyuma ya Rudasingwa se nawe umeze nk’uwacangamukiwe nibo bavamo Gitera? Keretse Gitera niba azaba Joseph Ngarambe wamabariye kurwanya Serge na KN gusa wagira ngo hari igihugu bafite. Nshuti yanjye Karengera nemeranya nawe rwose ko hakenewe Gitera mushya, ariko iri hurizo riracyakomeye. Ba Gitera bakagombye kuva mubafite imiheto ariko ba Rukeba (Wilson na Rukokoma) ntibabaha agahenge

  7. uwizeye says:

    Ndabashuhuje mwese

    Ibyo muvuze ni ibya abantu bihebye ariko birunvikana aho inyenzi-nkotanyi zijyeze abahutu sihafi.

    Abantu batatu cyangwa icumi sibo barwanye ni ibitero byi ingabo za Kigeli muri 1959.

    Icyakabiri abahutu muri 1994 bahunze inyenzi ari millions kuko bari bazizi abasigaye bemeye gupfa na andi mabi ya zo.

    Icya 3 kuba à un moment intérêt za ababiligi ni izabahutu za rahuye nta wabiziza rubanda.
    Ubu intérêts zi inyenzi zihura ni iza ababiligi abafransa amaricanos none twambure ubugabo nu ubutwari inyenzi zatweretse.

    Musigeho Gupfobya no gutesha agaciro abahutu muri rusajye.
    amakosa cyangwa erreurs byakozwe ntaho na gato byerekana ko turi les incapables. Kuko na Kalinga yavuyeho byaritwaga ko iri mumaboko ya abanyambge babuvukanye.

    Ubutegetsi ntawe butava mu intoki kandi ntawe butazingwamo.

    Igihe cyose muzapfobya ikibazo cya kiga-nduga bizaba bisa nka byabindi Umwami Mutara ya bgiye abahutu ko nta kibazo gihari. Nti cyari giharise ?

    Itsinzi cyangwa ishyaka limwe rizaza aruko
    tuvuze ukuri kose hagati yacu abahutu. Icyogihe abahemutse bizaba ngobga ko bikorera umutwaro wabo wo gusaba imbabazi abazitanga bakikorera uwabo.

    Nti bihagije ku vuga ngo inyenzi iyo zitwica nta akarere zitibasira. kuko twe iyo twi iyicisha ari akarere tujyenderaho.

    Abiyitirira Kayibanda bavuga ko yashobora guhangana na Kinani 1973 ariko ngo yanze intambara hagati ya abahutu kugirango ubutengetsi butangwa muntoki za kalinga. Muzasome Mwarimu Mureme.
    Ariko abiyitilira Kayibanda benshi barwanyije muri 1990-kujyeza ubu Kinani paka kalinga ilihafi kubamara.

    Abiyitirira Kinani benshi ubu bari ku ameza ya Kalinga Rwarakabije…. yarakabije koko.

    Twe dusigaye aha twanze gufukamira Kalinga shya ntitugomba rwose kugwa mu umutego wa amateka dukurikije iyo tuva cyangwa
    DUFANA Kayibanda ou Kinani. Batuvuyemo ntawe baraze bilan politique ya bo.
    ou nommé umuvugizi ou avocat parmis nous.

    Munyungu za abacyiriho ni ukubacira urubanza mu nyungu zarubanda ikiriho. Kugirango tutangwa mubyo batakoze neza kandi bari Intwari tutazibagirwa.

    Si Kagame na Kalinga bigoranye
    Gutsinda ni imitima yacu igoranye kunesha
    kuko twanga Kinani tugakunda KAYIBANDA abandi tukanga Kayibanda tugakunda Kinani.
    Twahuza gute ? Tubange bombi cyangwa tubakunde bombi. Aba bibabariyemo tubahumurize ngiyo itsinzi.

    Murakagira Imana nu mutima nama

    Uwizeye Jean

    • Ntamunoza says:

      Uwizeye Jean,

      urubyiruko ruzavuka nirwo ruzabohoza abahutu n’urwanda. ntabwo dukeneye abahutu ba mashyaka na mashyano bo muri ikigihe ko aribo babohora urwanda kuko nabo ntibibohoje kandi urwo bapfuye siruto. Twebwe abana ba kanyarwanda dukeneye urubyiruko ntabwo dukeneye abasaza babasazi nibisahiranda barya ntabahage batunzwe nubugambanyi bagambanira bene kanyarwanda no kwicisha bene kanyarwanda. Mugihe kizaza nta Kiga na Nduga tuzaha ikicaro mu rwanda izahambanwa namwe abasaza babahutu ntizigera izuka kirazira mu rwanda rushya rwa bene kanyarwanda.

  8. Mugabo says:

    Mwakoze cyane intabaza gutambutsa ibitekerezo byanjye no kubikorera ubugororangingo hamwe na hamwe (mba nabyanditse niruka niko kanya mba mbonye).
    Nuko rero ni kuriya bimeze tugomba kwemera uko turi, abahutu ntirurakura mu bwenge no mu myumvire.

    – Igihe cyose Abahutu batazumva ko bagomba gufasha hasi ibya kiga na nduga when it comes kurwanya fpr, bazapfa bashireho. Igihe cyose DMI izahaguruka ntibafashe ibya kiga na nduga ku ruhande ngo bayivunire umuheto, bayivireho inda imwe bafatanije, wenda nibamara kuyishushubikanya bashaka bakisubirira muri za kiga na nduga zabo nababwira iki ariko bazi neza ko umwanzi wabo ari umwe ari Kalinga, DMI izabarimbura bose.

    – Igihe cyose batazumva ko kuri DMI na fpr ibya Kiga na nduga ntacyo biyibwiye ko kuri fpr umuhutu wese agomba kuzapfa yitora imbaragasa n’inda afite ivumbi mu nnsya yararenzwe n’amavunja, ahubwo bakamenya ko ibyo bya kiga na nduga ari byo DMI yuririraho kugira ngo ibarimbure, ntibazamenya igihe bashiriye ku isi.

    – Igihe cyose bataziyumvisha impamvu nta mututsi umeze nka Bamporiki, Rucagu, Rwarakabije, Murekezi,Evode…uzigera ubaho cg se umututsi ushobora kuvuga amagambo ateye agahinda nk’ayo Ministre Philbert yavuze ejo bundi annyega se wamureze akamukuza akamushyira mu mashuri yarangiza akamunnyegera imbere ya Kalinga n’ubundi izashira nawe imutorongeje, igihe cyose abahutu batazibaza impamvu nta mututsi wakora biriya mvuze baratayanjywa muri opposition kandi DMI iriye abandi itabasize.

    Abahutu nibatishyira hamwe ngo bazamure ijwi rimwe rigere kure risobanura akarengane kalinga ibagejejemo kandi igamije kubahezamo, ndabarahiye mu mwaka wa 2080 abahutu bazaba barabaye minorite mu Rwanda cg peuple iri en voie de disparition.

    • Angelus V says:

      Komera bwana Mugabo uravuga ukuri ariko harimo ubwihebe bukomeye cyane. Humura nta rirarenga umunsi uzab umwe uzabona dufashe imyambi, Kagame ntazamenya ikimukubise. Kandi ibi mwita gushyira hamwe umunsi umwambi wavuze aya mashyirahamwe mwumva yirirwa asakuza ngo ni amashyaka uzaba umbwira uzaba avugije umwambi tuzamuyoba kuko na ba Gitera bigobotora ingoma ya Cyami ntabwo abahutu bose bari bashyize hamwe keretse niba utazi abo bita ba Rukeba

  9. kanyarwanda says:

    Mugabo Komera,

    Wabivuze ukuri pe! Revolution yo muri 1959 yahawe abahutu ntabwo aribo bayirwaniye nubwo harimo intwari zabigizemo uruhare ariko ntabwo aribo bayirwaniye, ubutegetsi bwa Cyami bwahiritswe na Babiligi bavanaho ubutegetsi bwa Cyami bashyiraho Republic y’urwanda. Kandi nakunze cyane aho wibukije ko Abatutsi bose bari mu rwanda ninyuma y’urwanda mbere ya 1994 bose bari mwishyaka rimwe ariryo FPR nanubu niryo shyaka ryabo
    ryonyine, nta rindi shyaka bafite. Nonese abahutu bibaza ko abatutsi ari ibicucu? abahutu kwirukanwa mu rwanda ntacyo byabigishije cg bibigisha kugeza uyu munsi? Niba abahutu badashobora kugira ishyaka rimwe bahuriraho ngo barikomeze rishinge imizi ingufu zose zihurizwe hamwe nubundi ntaho tuva ntanaho tujya kandi ntituzi nabo turbo. Niba abahutu babanyarwanda barishwe barenga million 10 hanyuma abahutu bakiriho ubu ntibumve ako kaga kabo kimiryango yabahutu yazimye ubutagira imbuto nubundi ntacyo tuzapfa tumenye. Abahutu beshi bari mumahanga basigaye bahabwa akato nabanyamahanga cyane abanyamahanga bamaze kumenya ko abahutu ubwabo aribo batanze igihugu cyabo hanyuma bakaba bari kubungera mubihugu byabandi, ndetse hari nabasigaye baka ubuhungiro bakabwimwa bakababwira ngo ntibabazanire Genocide mugihugu cyabo ndetse niyo mpamvu muri kubona abahutu bari gusubizwa mu rwanda babavana mubihugu byari byarabakiriye impamvu niyo ngo utararwaniriye igihugu cye ahubwo akagitanga yadukorera iki mugihugu cyacu? Nguko uko abahutu bahindutse ruvumwa, hakagerekaho agasuzuguro gakabije cyane, abahutu bari gusuzurwa iyo mu mahanga. Ikindi kandi bazatoragurwa bose babasubize mu rwanda inkotanyi zibakanire urubakwiye, niho bazamenya icyo bagombaga gukora. Nabafashe ubwenegihugu bazabwamburwa babasubize iyo baje baturutse iwabo mu rwanda bazabibona si kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *