Gahunda yogukona isimbujwe kwicisha ubukene n’inzara maze rubanda ikangara.

Rubavu
  • Views 2851
  • Rating 12345

Muri iyi minsi ahahoze hitwa ku Gisenyi ubu hakaba harabatijwe i Rubavu haravugwa akababaro n’igihirahiro abaturage bashyizwemo n’ubuyobozi bw’akarere. Iyi mibereho ya rubanda muri kariya karere buri wese yayikurikiranye ku maradiyo n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo cyane cyane radiyo Ijwi ry’Amerika (http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3626629.html).

Abantu benshi rero bibwira gusa ko ari imikorere mibi y’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ariko Ijisho rya Rubanda rikurikiranira hafi kiriya kibazo rizinduwe no kumenyesha biri wese umugambi kirimbuzi ubyihishe inyuma.

Mbere na mbere abantu bagomba kumenyako muri kariya gace kunyagwa imirima atari ikintu gishya. Ijisho rya Rubanda ryegereye abaturage batuye Rugerero, Kanama na Nyamyumba tutari buvuge amazina, basobanurako bariya bantu bari barahunze muri 1959 bagarutse bagacuza Rubanda utwabo, urugero ni abavugako ba sekuruza bari ba sous-chef ngo bari bafite ibikingi ko bagomba kubisubirana ni muri urwo rwego abuzukuru b’abahoze ari abashefu Kamuzinzi na Rutayisire bigabije imirima y’abaturage bari baraguze amafranga n’abo abo bashefu bari barayisigiye. Habaye Imanza abaturage baratsinda ariko biba iby’ubusa kuberako abo banyirigihugu bakomeye banakize aha twavuga nka ba nyiri kompanyi ya Belvedere, Rubanda rugufi yararuciye irarumira.

Ijisho rya Rubanda kandi rimaze gukora ubushakashatsi bwimbitse rirahishurira buri wese ko hari gahunda yihishe inyuma y’ibi byo kwambura rubanda imirima iri ku musozi wa Munanira.

Nkuko bigaragara ko mu gihugu cya Kongo hanuka intambara kandi ko igisirikari cy’u Rwanda kizayigiramo uruhare rukomeye kuko imyiteguro irimbanije, ibi Ijisho rya Rubanda ryabivuzeho kenshi ko ingabo nyinshi za RDF zacengeye muri Kongo kandi bikinakomeza. Umusozi wa Munanira uri hejuru yikigo cy’ingabo z’abamarini (marins) cya Butotori, ukaba wirengeye cyane. Amakuru Ijisho rya Rubanda rihabwa na rubanda ruri muri RDF yemezako imbunda zikomeye zizakoreshwa zirasa muri Kongo zizaterekwa ku musozi wa Munanira, ibyo bikazaba mu ntambara iri gutegurwa yo gushinga Republika nshya ya Kivu izaba ishamikiye ku Rwanda. Ni muri urwo rwego rero Ministeri y’ingabo yategetse ko bariya baturage bagomba kuhimurwa vuba vuba kandi ku ngufu.

Intimirwa

Intambara iri gutegurwa yo gushinga Republika nshya ya Kivu

Aha twabibutsako imbunda zarasaga muri Kongo mu gihe cy’intambara yo kurwanya M23 zimwe zari ziteretse ku musozi wa Rubavu ariko kuberako uyu musozi uri hagati mu mujyi zabonywe na rubanda rwose. RDF rero ntiyasubira gukora iryo kosa.

Ubusanzwe birazwi ko ubutaka ari ubwa Leta ko igihe ishatse kubukoreramo ibikorwa yaha ingurane abaturage ntibitere ikibazo. Ariko mu rwego rwo guhonyora no kutifuriza rubanda kugira icyo itunga ba nyiringoma bakoresha ingufu ndetse no kwica birimo, mbese wagirango ni ya gahunda yo “gutera itabi”igikomeza.

Ijisho rya rubanda ryishimiye imyitwarire y’abaturage ba Rubavu bakomeje kurangwa no kwirwanaho basaba Leta gukurikiza amategeko n’ubwo ntacyo byatanga ariko bazaba bagerageje. Abagoyi bakomeze bagire ubutwari n’umuco wo kwirwanaho, nkuko batsinze gahunda yo kubakona yari igamije kubagira incike. Umuvugizi wa Transparency yabivuze kuri radio Ijwi ry’Ameroka, ko Rubavu iyobowe n’i gisirikari, umugabo n’uwirwanaho kandi ntabapfira gushira.

Ijisho rya Rubanda kandi riraburira abaturage batuye ako karere ndetse no mu gihugu gituranyi cya Kongo ko bitegura isibaniro ritegurwa kuzahabera mu minsi iza.

Feza Furaha

Ijisho rya Rubanda

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to Gahunda yogukona isimbujwe kwicisha ubukene n’inzara maze rubanda ikangara.

  1. Ntamuhanga says:

    Inzara irarimbagura mu rwanda irabasonze urabamaze pe! Nimwitegereze amaso yaba bagabo, yarametse kubera inzara. Abapfakazi buri munsi ntiwababara ngo u barangiza bazize inzara. Noneho hateye abitwa Abazimbabwe bariba bakiba byose ntanakimwe basize, ntanumwe ubakoma imbere haba mu mirima yabantu cg mumazu yabantu, ndetse niyo bahuye nuvuye guhaha baramubwira ngo zana ibyo wikoreye twebwe turi Abazimbabwe. Ukabahereza ubundi ugakizwa namaguru cg ugakubitwa kakahava. Abanyarwanda bazakizwa niki? Bazatabarwa ryari? Bazatabarwa nande? Bene kanyarwanda irashize, Bene kanyarwanda irayoyotse wamugani wa Byumvuhore Jean Batista.
    Nimutabare nyabuna. Nibura hagire utera umujugujugu niyo udafashe umuntu uramuhusha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *