UKURI AHO KURI, KU RUGAMBA TURWANA, NUKO IBIMENYETSO BY’IMANA BIDUHA IMBARAGA ZIDASHIDIKANYWAHO

4
  • Views 4373
  • Rating 12345

Hari abantu bajya bibaza impamvu FDLR idasibama kw’ikarita y’Isi n’ingufu nyinshi ziba zabishyizwemo ngo itsinsurwe,gusa abo bose babitegereje cyangwa babyifuza, nuko inkuru mbi y’inshamugongo bagomba kwemera, byaba na ngombwa bakihanagura, nuko FDLR ntaho izajya, kandi ko izakomeza gukura kuko ukubaho kwayo ari ISEZERANO RIDAKUKA, nkuko ntawe uzatsinsura rubanda ruyigize.

Abasore n'inkumi ba FDLR Umucunguzi, baturanye neza n'inyamanswa zinkazi, bakabana mu mahoro ntagihohoteye ikindi, none ibi si ibitangaza by'Imana!

Abasore n’inkumi ba FDLR Umucunguzi, baturanye neza n’inyamanswa zinkazi, bakabana mu mahoro ntagihohoteye ikindi, none ibi si ibitangaza by’Imana!

Ubushobozi bw’uhoraho butuma duturana neza n’inyamanswa zinkazi ubundi zakagombye kuturimbura haramutse hatarimo ukuboko k’uhoraho. Ni gute se aba banayarwanda babasha kubanira neza inyamanswa, bagaturana mu mahoro asesuye, bananirwa kubanira abandi bantu bahuje ubumuntu?

FPR Inkotanyi n’abambari bazo bahoza mu kanwa izina FDLR kuko ribatera ubwoba, bakabasebya babashyiraho ibyaha, n’ibindi byasha bitagira ingano,none namwe nimundebere, nk’aba basore FPR nabambari bayo bajya banyuzamo bakabashinja ubwicanyi, ubu koko mu 1994 bari bafite imyaka ingahe? ibyo byaha se babikoreye munda y’ababyeyi babo? ko bigararagara se ko hafi ya bose bavutse ababyeyi bari mu buhungiro iyo Jenoside mpimbano bashinjwa bayikoze mu butumwa bohereje mu rwanda ngo hagire uyibakorera mu izina ryabo( GENOCIDE PAR PROCURATION)? Abishisha rero FDLR nabacunguzi bayigize, nibamenye ko abana b’abanyarwanda biyemeje kurengera no kurinda abandi banyarwanda benewabo, kandi ko ababanira neza inyamanswa, batananirwa kubanira neza abanyarwanda uko baba bameze kose, yaba ababi n’abeza.

FPR Inkotanyi n’abayishyigikiye, bonse ibinyoma mu mashereka,borora ubugome mu bwonko no mu mitima yabo, nibo bigamba ngo ko barwanye n’Intare bakazica, igikomye cyose bumva kwica, ibyo muzabyiyumvanira abakuru b’igihugu cy’Urwanda mubyo bigamba, hafi aha rero ho uretse Kagame twari tumenyereye wavugaga ntarangize atavuze kwica, General Kabarebe James, nawe aherutse kwigamba ngo ko yishe INTARE,maye namubaza niba iyo Ntare yishe yari yamutwaye iki?Kwari ukuyica se yishimisha ubwe,yari yamurwanyije, nk’iyo ntare yazize iki? Icyo mpamya  nuko ubugome bw’umwicanyi ruharwa ntawe ntanicyo busiga inyuma, bipfa kuba ari ukwica gusa. Mbona nibanamara rubanda uretse ko bidashoboka, aba bicanyi bazadukira abagore babo n’urubyaro maze bakarimbagura!

Umunyamahoro ntakimuhungabanya! Uru rubyiruko rw'abacunguzi rurimo rukina ubute n'URUZIRAMIRE rumaze guhaga IFUMBERI

Umunyamahoro ntakimuhungabanya!
Uru rubyiruko rw’abacunguzi rurimo rukina ubute n’URUZIRAMIRE rumaze guhaga IFUMBERI

 

Inkotanyi iyo zibuza umutekano aba banyamahoro bibumbiye mu rugaga rwa FDLR, zikwiza ibihuha ukagirango zifite ukuri n’ishingiro, gusa kuko muri zo ntamahoro azibamo, zumva zaguma no kuyabuza abayaremanwe, ni muri urwo rwego inkotanyi zihora zishotora abaturanyi, zikambuka imipaka kwica abarundi, abazayirwa, ibyo bikitwa ngo kwirindira umutekano, aba bicanyi ubanza muribo n’uzagira amahirwe yo kujya mw’Ijuru, azagerayo akageso ko kurwana kakuburwa, akahateza rwaserera!

UMUNYAMUSHIHA NTAKIMUBUMBA

Inkotanyi zirasahura, zikiba, zikanyaga ibyarubanda, ariko hehe ngo umururumba wazo ugire iherezo, zihora zishukuriye ibyabandi, zigahora zikambije agahanga iminkanyari yazirenze. Ariko n’imwirebere uru rubyiruko rwa FDLR, baraseka, kabone nubwo baba baburaye, bashimishijwe nuko baramutse kandi biriwe, ibyo wongeyeho isengesho batura Imana buri munsi, n’igisubizo Imana iba yabasubije mugihe cyiryo sengesho, ubona umucyo kuri bo utaamyeee, umutima uhehereye, n’ibindi byiza biranga umunyamahoro.Ntabwo bambaye ibihenze, ariko uko biri kose, umwambaro wabo uyu tubonesha amaso, siwo kamara ngo umuntu asusuruke k’umutima, ngo acye mu bwonko no mu mitekerereze, kuko burya umwambaro mwiza kandi nyawo ni wawundi w’ibyiringiro by’ejo hazaza, ni wawundi w’isezerano rya nyaryo, ry’ukuri, ryarindi ritazasubira inyuma, nguwo umwambaro uru rubyiruko rw’ikwije, nguwo umwambaro Rubanda y’ikinze.Nguko ukuri nyako kutavangiye, abarwanya FDLR bagomba kumira bakakumiraza. Ko impanda nivuga imizinga izavamo imyibano, maze ikinyoma FPR nabambari bayo bakwiza kigakubitirwa ahabona, uwahekwaga akigenza.

Ukuri ku rugamba turwana nuko, dufite isezerano ko rubanda iziyambura ubushwambagara maze ikiyambika ikuzo rihoraho.

Abumva niba mwumva mvuze ngo iki?

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to UKURI AHO KURI, KU RUGAMBA TURWANA, NUKO IBIMENYETSO BY’IMANA BIDUHA IMBARAGA ZIDASHIDIKANYWAHO

  1. Ruremesha says:

    Nyabuna nimube maso, Rutuku yiyemeje kugira umuyonga afrika yibiyaga bigali. Nimube maso ntwari zacu, dufite imitwe mito tuyirinde uruguma kuko turi kubona bitoroshye muri Congo. Muri byose Mukomere kumuheto ntwari.

  2. Ingabo y'u Rwanda says:

    Birakomeye yego,ariko “harindimana”,ntawakwemera KO kugeza Ubu hari uwaba agihumeka.

  3. Ruremesha says:

    Abanyarwanda ba kera bavuze ko inyamaswa mbi ari umuntu, naho inyamaswa bunyamaswa ni igikoko. Nyabuna mube maso aho muri Congo muriki gihe kuko turikubona ko bitoroshye muri ikigihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *