OPOZISIYO NYARWANDA IGIZE IBICURANE AHO UKURI KURI KUJYA AHABONA: NIBIKIRA MBONA URUGAMBA RUZIHUTA

ok
  • Views 2702
  • Rating 12345

Nibyo urugamba turiho ntirwoshye dore ko rumaze iminsi itari mike. Abitegereza neza, urugamba abanyarwanda batangiye kurwana ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 ntirwigeze rurangira, nirwo rukomeje rukaba rurangwa n’ibyiciro byinshi. Abateye u Rwanda bakaruzanamo umwiryane bagezeho basubiranamo kubera ibibazo bafitanye byo gusangira ibyo bari basahuye muri Congo ndetse no gusangira ubutegetsi doreko ahari abantu hanuka urunturuntu. Ibi byatumye bamwe bari bakomeye muri Rupiyefu bahunga bajya hanze.

Aba ntibigeze bahwema kurwanya agatsiko katumye bava mu gihugu. Rubanda giseseka yarenganijwe yakomeje kwisuganya ishaka ingufu ngo igarure uburenganzira bwayo batswe n’abicanyi baje baturutse I Bugande. Hano ntibyigeze biborohera kubera mpatsibihugu yakomeje gukorana n’umwanzi mu gushimangira ikinyoma cya “genocide yitiriwe abatutsi” mugucamo ibice bibili abanyarwanda ndetse no kubashyamiranya. Ntabwo rubanda yose yigeze ibona uyu mutego mutindi wa “divide and rule/diviser pour reigner” aho Rupiyefu yakoresheje ikarita y’ubwoko ngo ikomeze ibahake.

Uyu mutego wafashije Rupiyefu kuko abakoranye nayo bacengejwe iki kinyoma, biragoye ngo bakireke. Rubanda yarwanyaga Rupiyefu kuva 1990 ntibona ukuntu ubucamanza mpuzamahanga bwageze ku mwanzuro wo kwita izina ubwicanyi nta perereza ribaye ku ruhande rwa Rupiyefu ku ruhare yaba yaragize mu bwicanyi. Ababuze uko bagira bapfa kubyemera ngo ni impuguke za LONI zabishyizeho. Hano birengagiza ko iyi LONI yagize uruhare ku marorerwa yagwiriye abanyarwanda (kurebera ubwicanyi bwa Byumba na Ruhengeri aho Rupiyefu yagenzuraga, kurebera ubwicanyi bwa 1994, kurebera ubwicanyi bwa Kibeho 1995, kurebera ubwicanyi bwo gusenya amakambi y’impunzi muri Kongo muri 1996-7, gushyiraho urukiko rwa Arusha TPIR ruburanisha uruhande rumwe mu mpande zari zihanganye n’ibindi bigaragaza uguteranya abanyarwanda).

Iki kinyoma cya genocide nicyo Rupiyefu ikoresha icakaza rubanda cyane cyane urwo mu bwoko bw’abahutu. Umuntu iyo avuze ikitagenda bavugako afite ingengabitekerezo ya genocide (bashyizeho amategeko arusha amabuye kuremera ku kintu bita “genocide denial”. Ibi nibyo buririyeho bafunga Mme Victoire Ingabire. Birabujijwe kuvugako abahutu nabo babuze ababo bakwibukwa, cg abacikacumu b’abana b’abahutu bafashwa nk’abandi. Iki kinyoma cyakwijwe mu isi na Rupiyefu n’abambari bayo. Iyo umuhutu uri mu buhungiro avuze usanga bavuga ngo uriya yaba yarakoze genocide yitiriwe abatutsi. Biragoye rero ngo abantu bisanzure baharanire uburenganzira bwabo igihe bafite inkota ibafatiwe hejuru y’agakanu na Rupiyefu ifatanije na mpatsibihugu.

Ibicurane bya Opozisiyo nyarwanda bituruka he?

Abantu bari muri opposition nyarwanda bakoranye na Rupiyefu baracyatsimbaraye ku kinyoma gitsikamika rubanda y’abahutu. Aba bazi neza ko nta butabera nyabwo bwabaye ngo bwerekane uruhare buri ruhande rwagize mu bwicanyi. Bazi neza cg babigizemo uruhare mugushinja no kuburanisha abantu b’uruhande rumwe. Bazi neza ko ubucamanza bwabaye mu Rwanda ari “victor’s justice” (http://intabaza.com/?p=2171&lang=fr, http://intabaza.com/?p=759&lang=en).

Kubera inyungu ya politiki aba bantu bahunze ubutegetsi bwa Kigali kandi bakoreye Rupiyefu bakomeje gushinja bagenzi babo basanze hanze y’igihugu, usanga babita abicanyi cg bakavugako niba Kigali ibakeka bagomba kwishyikiriza ubutabera. Ikintu batavuga na rimwe ni ukugira ubutabera bwahabwa rubanda yose (abari ku gice cya Rupiyefu n’abari ku gice cya guverinoma). Ibi byasaba ko ibintu bisubirwamo abantu bari muri Rupiyefu bakoze ubwicanyi nabo bakaburanishwa. Imyitwarire y’aba bantu bahunze vubaha kandi bakunze kuvugako ikibazo ari Kagame gusa iragoye kuba wabatandukanya n’abakozi ba Rupiyefu baje hanze ariko baba bafitanye ibibazo n’abantu bamwe mu muryango mugali wa FPR ukandamije rubanda.

Muri opozisiyo nyarwanda hari amshyaka avuka nk’imegeri ndetse n’imitwe y’ingabo rugeretse (http://www.therwandan.com/ki/2014/08/17/nyuma-yurukatsa-dr-anastase-gasana-ashinze-imvejuru/, http://www.therwandan.com/ki/2015/02/12/ngufu-za-gisirikare-zirakenewe-mu-gukura-kwizima-ubutegetsi-bwa-fpr-jmv-minani/).

Aya mashyaka usanga amenshi agizwe n’imiryango y’abantu bayashinga. Ikintu gitera urujijo ni ukwikoma andi mashyaka ugasanga igihe kinini bagita bavuga ibyo abandi bagombye gukora no kudakora. Muri make bazana intambara muri opozisiyo yo kurwanira abayoboke. Abenshi usanga barahindutse abigisha b’ubwiyunge ndetse n’ubworoherane (ntabwo ari bibi ariko turi mu rugamba rwo kwibohoza, biragoye kwiyunga n’uguhiga ngo akurimbure, igihe kinini cyagombye gutakara dushaka imbaraga dukeneye zo kurwanya abicanyi) maze bagera ku muntu uvugako yakwitwaza umuheto aharanira uburenganzira bwe ugasanga barwaye umuliro umubiri wose. Aba biragoye ngo umenye icyo bagamije. Abenshi bakunze kwita abandi abicanyi, bo bakigira abere kuko bakoranye na Rupiyefu.

Iyo ubabajije uti ko mwebwe ntacyo mwikeka kandi Rupiyefu ikaba yarabakoresheje ibazi neza kuki mutajya gukorera politiki aho abantu benshi bari? Hano usanga barakaye. Mu by’ukuri ntiwavuga ko ushaka impinduka mu Rwanda inyuze mu nzira y’amahoro yaba iy’amatora cg kwigaragambya ngo ukorere politiki muri Amerika cg I Burayi. Wagombye kwegera abaturage ukumva impumeko yabo. Usanga batabikozwa ukibaza ikintu cyabazanye hanze ukakibura. Hano niho usanga bamwe babakeka ko baba bahagarariye Rupiyefu mu buhungiro mu gusenya opozisiyo cg kudindiza ibikorwa byabo utirengagije no kuyineka.

Ukuri kuri kujya ahagaragara. Evode Uwizeyimana yari muri opozisiyo nyarwanda agatuka Rupiyefu akayandagaza, ubu ni nyakubahwa ministre uhaguruka agatuka Musenyeri akamwandagaza imbere ya rubanda ayobora mu iyobokamana. Ibi abikora Rupiyefu imuhagarikiye. Albert Rukerantare ukorera opozisiyo akaba arakunyarukiye agiye mu nama y’umushyikirano aho ba Evode Uwizeyimana bandagaza abantu babakuriye (http://www.echosdafrique.com/20161216-rwanda-a-quoi-rime-le-debauchage-politique-des-opposants-radicaux-en-exil-par-le-regime-du-fpr). Ukumva avuga ngo iterambere rimeze neza mu Rwanda ko asanze yaratanzwe kuko n’agahunda abona zizagera ku bintu byinshi byiza mu minsi irimbere. Hano wibaza impamvu Albert Rukerantare ari muri opozisiyo n’ikintu yaba arimo akora. Ese opozosiyo yahindutse kuramutsa uwo muziranye igihe rubanda yo yahindutse ibiragi? Ni gute ubu nakwizera abantu baba bitwara nka Evode na Albert batagira umurongo muri opozisiyo ko barwanya Rupiyefu? Ikizere cyange kigomba kuba gike cyane igihe nkibakurikirana ngo ndebe iyo banganisha.

Ese Padiri Thomas Nahimana arimo gukorera opozisiyo?

Iki kibazo kiragoye kugisubiza. Hano nagerageza kureba urugendo yakoze kugeza ubu umuntu akishakira uruhande yafata. Mu kiganiro Padiri Thomas Nahimana yagiranye n’abanyamakuru yivugiyeko amaraso ye avanze, afite amaraso menshi y’abatutsi mu mitsi ye. Hano si ukuvangura amoko cg kurwanya abantu bafite ababyeyi baturuka ku moko atandukanye, ni ukureka rubanda ikamenya ibyavuzwe n’ushaka kuyiyobora. Uyu munyapolitiki avugana n’umunyamakuru wo muri Australia yasubije ikibazo cyo kumushinja ko ari “genocide denier” na “ethnic divisionist” bikorwa na Kigali avugako atabiba kuko umuryango wa nyina watsembwe mu gihe cy’ubwicanyi bwa 1994 (http://www.abc.net.au/news/2016-12-16/catholic-priest-looking-to-unseat-rwanda’s/8128822?pfmredir=sm).

Ibi nabibonye ko Padiri Thomas Nahimana ari umucikacumu nubwo atariko Kigali na Kiliziya bakoresha babibona (http://www.ibtimes.co.uk/catholic-church-condemns-genocide-denier-priest-thomas-nahimanas-return-french-exile-1592787). Hari abacikacumu bahunze ariko sindamenya icyo Padiri Thomas Nahimana yahunze. Iyo kihaba aba yarakivuze kandi niba ntaragize amahirwe yo kucyumva uwaba yaracyumvise yanyunganira. Kuba uri Padiri uba mu Rwanda uri umucikacumu ugahitamo kujya hanze gukorerayo politiki rimwe na rimwe byashoboka ushaka gutanga umuganda w’abantu barenganywa.

Ikibazo nagize ni imikorere ye ageze hanze. Niba mbeshya muzanyomoze, uyu Padiri yikomye abacunguzi karahava. Yabyanditse mu kinyamakuru le Prophete anabivuga kuri radio Ijwi rya Rubanda. Ikintu cyatumye yikoma impunzi ibihumbi amagana sindakimenya kugeza uyu munsi ndimo nandika iyi nyandiko. Hari uwaba azi impamvu yahagurutse n’imizi yose akikoma abacunguzi yanyunganira. Ibintu byakunze kuvugwa kandi bizwi n’abantu benshi ubu ni ukuvugako impunzi z’abanyarwanda ziba muri Kongo zidataha kuko zafashwe bugwate n’abayobozi bazo. Mpamya ko na nubu niko agitekereza. Uwaba yaramwumvise yisubiraho ku byo yavuze yanyungura amakuru.

Mu by’ukuri ninde uyobewe intambara z’urudaca za Rupiyefu zahize impunzi muri Kongo ngo zizice zizimareho kuva 1996? Impunzi z’abanyarwanda muri Kongo zaje kwinjira inzitane y’amashayamba bigenze gute? Ninde utazi ko izi mpuzi zatereranwe na HCR imyaka yose? Aba abantu b’abacikacumu ry’intambara za Rupiyefu nibo bari ikibazo cya Padiri Thomas Nahimana? Ese nicyo cyari kimuvanye mu Rwanda ko yatinze kuri ino ngingo? Nigeze kumva imvugo nk’iyi umusaza Faustin Twagiramungu wabanje gukorana na Padiri Thomas Nahimana akiva mu Rwanda. Hano naravuze nti aba bagabo bombi wasanga se ubabyara ari umwe bagatandukanira kuri ba nyina babo.

Kuva Padiri Thomas Nahimana atangiye politiki intero ye yari amatora maze agasimbura perezida Paul Kagame. Ibi yabivuze inshuro nyinshi, yagezeho asezera abanyarwanda bo mu buhungiro umwaka unarenga ashaka imfashanyo, yashyizeho amataliki yagiye ahindagurika. Sinigeze numva avugako afite impungenge y’umutekano we n’abantu bakorana. Mu bintu avuga yemezako inzira y’amahoro ariyo agomba gukoresha yaba amatora cg imyigaragambyo. Byabaye ingorabahizi mu kumwunvisha ko nta rubuga rwa politiki ruba mu Rwanda hakoreshejwe ingero za Mme Victoire Ingabire na Deo Mushayidi. Yageze naho abwira bamwe mu banyapolitiki ko ari inkozi z’ubusa bagomba kuva munzira akabyikorera.

Mu minsi ishize (23/11/2016) Padiri Thomas Nahimana yageregaeje kujya mu Rwanda afite visa y’abamukerarugendo iri mu ruhushya rw’inzira rutangwa n’Ubufaransa. Hano yagarukiye ku kibuga cy’indege cya Nairobi. Ku italiki ya 11/12/2016 perezida Kagame yamaganye abantu babujije Padiri Thomas Nahimana kujya mu Rwanda gukorerayo politiki. Hano perezida yatanze ihumure kuri Padiri ko nta nkomyi yo guhatanira umwanya nawe wo kuyobora u Rwanda, ko agomba kujya kwandikisha ishyaka rye. Ubu bizwi ko Padiri Thomas Nahimana n’abagenzi be bazaba basesekaye ku kibuga cy’indege I Kanombe ku italiki ya 23/01/2017 kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu yo ku italiki ya 04/08/2017.

Isesengura ku rugendo rwa Padiri Thomas Nahimana

Iyo witegereje ibitekerezo bya Padiri Thomas Nahimana akiva mu Rwanda ntibyahindutse. Imikorere ye muri opozisiyo yaranzwe hato na hato  no gusuzugura abo yasanze hanze. Uyu yagize ingendo zitari nke mubo twita ba mpatsibihugu, abazungu bakunze kugena uko politiki yo muri Afurika igomba gukorwa. Aba nibo batumye u Rwanda ruba uko ruri, nibo bashyizeho agatsiko gakandamije rubanda. Gukorana na mpatsibihugu muri diplomasi bibaho ariko inyungu za rubanda zigashyirwa imbere.

Uko agatsiko kari I Kigali gakorana na mpatsibihugu rubanda ntacyo imaze, bareba inyungu z’agatsiko n’iza mpatsibihugu. Biragoye rero kumenya impamvu uyu Padiri Thomas Nahimana yashoboye kujya ku ibere rya mpatsibihugu na Rupiyefu ku buryo andi mashyaka nka FDU-Inkingi n’andi abayobozi bafunze akaba yarangiwe kwandikwa? Iyi mpatsibihugu ikaba ikomeje gushimangira ikinyoma ku bwicanyi bwabaye muri 1994 gituma rubanda cyane cyane yo mu bwoko bw’abahutu ihinduka ibiragi n’ibicibwa.

Hari imivuno ya mpatsibihugu na Kalinga: Birinda kwegera opozisiyo nyayo ahubwo bagakorera propaganda umuntu bashaka wakwitwa ko ahagarariye iyi opozisiyo. Iyo babonye uwo bakoresha, bashyira amafaranga muri media maze isi ikagirango hari intambwe irimo iterwa muri demukarasi mu gihugu runaka. Mwitegereze Frank Habineza arega uwo aregera ku bijyanye n’itegeko nshinga. Ibi byakwiriye isi yose bibanziriza referendum. Reba Faustin Twagiramungu mu matora ya 2003, byakwiriye isi yose maze Faustin Twagiramungu yisubirira mu Bubiligi (ninde wamenya impamvu Faustin Twagiramungu amaze gutsindwa atakomeje gukorera mu Rwanda ahubwo agashaka gusubirayo muri 2010 mu gihe cyo kwiyamamaza?). Uzasanga abantu barwanya Kagame gusa (niba koko bamurwanya) bashyigikiye ujya mu Rwanda kwiyamamaza ariko bo ntibashaka kujya gukorera mu Rwanda. Wamenya babiterwa niki? Muzaganire babamenereho abili.

Iyo nitegereje ibirimo biba, aho usanga nta muntu wavuga ku kuri kubyabaye mu Rwanda, ukumva gusa udukuru tw’inka zinywa amazi mabi cga abantu batambara inkweto, ariko wavuga uti ubutabera burakenewe ukumva umuntu akuzibiranyije ngo reka Kagame tumusimbure ibindi bizakurikira ndatangara. Ese baramusimbuza nde? Ufite ayahe mategeko ya mpatsibihugu? Uhagarariye nde? Ibi ni ibibazo byerekana ibicurane opozisiyo nyarwanda ifite. Ukuri kuri kujya hanze kandi abanyabinyoma bari guhunga ukuri, mpamyaka ko mu gihe cy’umwaka amashyaka menshi arahinduka mbarwa. Aha niho urugamba ruzihuta.

Umwanzuro

Abari ku rugamba nyarwo rwo kwibohoza ntimucike intege kubera iyi mivuno ya Kalinga na mpatsibihugu. Turi mu gihe cyo gusangira amakuru mu buryo bworoshye. Mwandike ukuri abatagushaka bihishe nta kibazo, ni bava aho bihishe rukamatane. Mumenye iyi mitego, muyizibukire, mu gihe gito irashibukana banyirayo. Ahubwo mukomeze mwongere imbaraga zanyu, ubunetsi, no gukanira urubakwiye abo bagambanyi. Ni batatumeneramo imigambi yabo izapfuba maze basebere imbere ya rubanda.

Umusomyi w’ Intabaza

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to OPOZISIYO NYARWANDA IGIZE IBICURANE AHO UKURI KURI KUJYA AHABONA: NIBIKIRA MBONA URUGAMBA RUZIHUTA

  1. Mugabo says:

    Erega njye narabivuze, umunti nta wundi ni:

    WE FIGHT TOGETHER OR WE DIE LIKE STUPIDS!

    Ndabarahiye ntabwo FPR izigera itirimurwa na gato n’amashyaka cg udushyaka tw’uruvunganzoka turi muri opposition twirirwa kuri internet. Nta na rimwe! Ba ntibindeba bo sinirirwa mbavuga umubare wabo uteye inkeke.

    Ikimbabaza bitavugwa ni uko CA SERA DEJA TROP TARD igihe abahutu bazabona ko bagombaga kwishyira hamwe ngo barwanye Kalinga. Nta kundi!

  2. Thokyo nanzale says:

    Iki Gishitani Kagome ntimuzongere gushyira iphoto yacyo hano, mujye mu hasimbuza indi foto. Iyo ndebye ifoto ya Shitani kagome, Pilato kagome, Hitler kagome, ifoto yacyo intera isereli nisesemi cyane nkabura aho nduka. Iki kibura maso kagome kiberewe no kukimanika gitagaranye amaguru kikazipfisha aho kibambye.

  3. Zilikana Yuvenali says:

    David, urakoze kubw’iyi nyandiko. Iyo ndebye imikorere y’abiyita abanyapolitiki b’abanyarwanda bintera agahinda. Abo ni abantu batareba kure, batiga ngo bamenye uko umwanzi barwana nawe ateye. Ariko koko umuntu muzima yavuga ate ko abanyarwanda icyo bakeneye ari amatora; amatora abageza kuki? Ari ibishoboka ahubwo ntibagombye kuyajyamo. Ku bari mu Rwanda birumvikana kuko baboshwe; abari hanze bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa FPR batekereza kuyajyamo bate? Ese icyo bahunze cyararangiye? Ese mama baramutse batsinze ayo matora uretse ko bidashoboka bategeka bate?
    Imva rero nongere mbasubiriremo ibyo mpora mvuga; nta mashyaka menshi abanyarwanda bakeneye mur’iki gihe. Abavuga ko baharanira kubohoza abanyarwanda bakwiriye gushyira iruhande ayo mashyaka maze bagakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’agatsiko by’ikuri. Muri make rero, twese twagombye kujya inyuma na FDLR kuko yagaragaje ko ariyo ishobora guhangana no kurindimura kariya gatsiko kigaruriye igihugu. Twaba tugize urubuga rumwe rukumbi rwo guhangana n’umwazi wacu twese. Ahasigaye mukareba ko ameneshwa izuba riva. Bene Sebahinzi bagomba kumenya gukina politiki isukuye n’aho ubundi barimo gutobera abari gukora. Biramutse bigaragaye ko abanyapoliki badasha kujya inyuma ya FDLR, nasaba abayoboke b’ayo mashyaka kuyavamo ku mugaragaro. Gushyira hamwe no kwotsa igitutu hakoreshejwe imbaraga nibyo bizabohoza abagizwe imbohe mu Rwanda.

  4. Kelvin Habana says:

    Opposition hafi ya bose mbumva buri munsi aho bivuga bigatinda, ahubwo ntakibazo nagito bafite, abantu bafite amshyaka meshi ubwo ntabwo bitwa gusinda amahoro mugihugu cyabo?
    Yewe abavuga mpatsibihugu yo ndayizi, nyizi cyane. Abazungu mbazi imbere ninyuma, yewe nzi nibyihishe mu mitima yabo cyane ko nakuriye muribo, nasangiye nabo kumeza amwe imyaka myishi hari ikintu mwumva ngo Adaptation ibyo nabibayemo mu bazungu kwa mpatsibihugu. Gusa ikintangaza cyane nuko naje kubona kubanyarwanda uko bitwara imbere yabo bazungu, amagambo atagira itangiriro niherezo, bavuga nkabarozwe iyo bageze imbere ya mpatsibihugu. Nyamara hari umugani uvuga ngo “Black Men Never Trust White Men” uyu mugani urubahirizwa ku mwana wese wumwirabura uvukiye mubazungu, uyumugani ababyeyi babirabura bawigisha abana babo bakiri bato cyane bagakura bawuzi kandi bawubahiriza cyane.
    Ariko nari nibagiwe hari abanyarwanda numvise bavuga ngo bageze mwijuru, ntakibazo bazongera kugira, aho abo babivuze ubabajije uyu munsi ntibagusubiza ibindi bitandukanye nibyo bavugaga mbere.
    Jyewe icyo nzi nuko gakondo ariyo yambere mubuzima, utazi gakondo ye ntazi iyo ava niyo ajya. Muri make nongeye kwiga ikinyarwanda bingoye cyane ubu ndi umunyarwanda nkuko navutse ndi umunyarwanda nyamara hari igihe nagezemo wavuga ikinyarwanda nkayoberwa ibyo uvuze cg umbwiye, nta ngiye kwibuka buke buke uwavuze ikinyarwanda namusubizaga muzindi ndimi mvuga.
    banyarwanda mwese igihugu cyacu ni urwanda kwisubiza agaciro nkabanyarwanda nukubiharanira ntabwo aribyo guhabwa kwisahani cg kwambara amakote imbere yabazungu kuko bo bavuga neza bati Freedom is Not Free.
    Mpatsibihugu ikorera inyungu zayo gusa kandi umwirabura ni ikizira imbere yabo. Ubucakara (Slavery, Escravage) byose bikorwa nabazungu babikora abanyafrika harimo nabanyarwanda ntacyahindutse nuyu munsi birakorwa.

  5. Peace says:

    David rwose asesenguye ibintu mu buryo busobanutse; abashaka kunva bari bwunve, abadashaka barorere.
    Uburyo asobanuye imyitwarire y’aya mashyaka nibyo. Nanjye nakomeje kwibaza ibibazo ku bantu baba bavugira amashyaka yabo, ariko hari ibisobanuro bimwe mbonye muli iyi nyandiko binshimishije.
    Icyambere nuko nanjye mbona abavugira amashyaka yabo bitwara nk’abantu bafite igihugu. Iyo umuyobozi w’ishyaka yihandagaza akigisha ko igikenewe mu banyarwanda ari amatora (IBINDI BIKAZAZA NYUMA), nuko aba yunva igihugu gitekanye, ko abantu bakeneye gusa kwidagadura muli za mitingi baririmba indirimbo z’amashyaka yabo bapiganira gutsinda amatora nta bundi bubabare mu gihugu babona. Mbese umufana w’amatora ntabona ko abaturage baboshwe amaboko n’amaguru ko inda zafatanye numugongo kubera inzara, ko agafuni no kurohwa mu migezi byagize benshi inpfubyi nazo zirindagira aho mu mayira bazica kuko ari umwanda bagomba kwikiza. Igihugu nk’iki umuntu wize agatinyuka ngo igikenewe cya mbere ni amatora……
    Icya kabiri nanjye mbona nuko aba bayobozi b’amashyaka bunva ko Gashakabuhake watumye u Rwanda rumera kuliya aribo bazahindukira bagakiza urwo Rwanda. Ugasanga bari kuturatira uko bajya gukomanga ku nzugi zabo, ngo bakababaza niba bafite ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo nuko bababwira ko bakorana na za nkotanyi zahunze Kagame bamaze kunaniranwa mu kugabana imyandu, ngo abazungu ukabona barishimye ngo bakabona kubunva.. Barabunva iki??????Icyo bakeneye ko ari ukureba niba hari igitekerezo baba bafite cyo kwibohora noneho babona ushobora kuba ari muzima bakamumena inzira zikigendwa??Naho abo babona ari ibipampara nka bariya ba rwiyemezamatora bakabaha urubuga mpuzamahanga wamugani ngo bamenyekane maze bazajye guha Kagame legitimite yuko atowe muli demokarasi???
    Ndangirize ku rugero rumwe rw’ibyo twakorewe n’abo bazungu birirwa birukamo. Mu bihe by’intambara n’imishyikirno ya Arusha, Twagiramungu Faustini wari uzwi ko ari inkotanyi kabombo ariko abantu bamwe bakamushyigikira ngo azi gutuka Habyarimana, abarwanashyaka bageze ubwo bakora Congres baramwirukana n’ubucamanza bw’u rwanda bubiha umugisha, LONI ibona copy, n’ibihugu byose byari bifite uruhare muri iyo Arusha bibona copies zabyo. Nyamara LONI ibyivangamo ikomeza kumuha agaciro kubuyobozi bwa MDR kandi yarakambuwe izuba riva. Twagiramungu yari asigaranye nka 0.1% by’abayoboke bityo akabifashisha gukomeza kwiyita presida wa MDR. Gashakabuhake na FPR bagize batya bandika izina rye mu masezerano ya Arusha, ishyaka MDR rikomeza kubiyama ko uwo muntu atari uwa MDR. Murabona ko iryo zina ryazamuwe nuko LONI na FPR babonaga MDR (yari ifite uruhare mu gutanga uzaba ministri w’intebe muri Guvernema ihuriweho n’amashyaka na FPR irimo), itashoboraga gutanga inkotanyi Rukokoma…. Nguko uko amasezerano ya Arusha yatangiye gupfunyikira abanyarwanda UBUROZI. Mbese urebye LONI/Mpatsibihugu/FPR niyo yari peresida w’amashyaka yose. None aba banyamashyaka bo hanze ahangaha ngo ya Opozisiyo bose baba barwanira kuvugana nuwo Mpatsibihugu……Ni AGAHINDA!!!!!!

    Nkuko David abivuga, twihangane. Uburo bwinshi butagira umusururu buzadutinza ariko abanyakuli Imana irabarinze. Amahano Mpatsibihugu yakomeje guhesha ingufu mu gihugu cyacu ntabwo azapfa kwivanamo; HAGOMBA UKULI niko kuzahangara ayo mahano, kandi kuyahangamure. Abo bakomeza kumwiruka inyuma kandi bazi neza ko uwo Mpatsibihugu na FPR bategura amahano hamwe, bazabona bidatinze ko Mpatsibihugu aba abakinisha gusa kuko nta cyiza yamarira Rubanda…MPATSIBIHUGU …Nanjye nemera ko information ariyo rubanda ikeneye nubwo bayitesekesheje ikaba imaze kuzahara. Ariko bitinde bishyire kera UKULI kudashobora guhera kuzazanzamura abihebye kandi UMUNSI URAHARI nturi kure cyane.. Icyo gihe niho abatinya UKULI ngo bategereje ubutegetsi bazagabirwa na Sekinyoma bazagwa mu gatangaro.

  6. Mbarimombazi says:

    Opposition nyarwanda ntabwo yagize ibicurane ahubwo yarwaye inkorora yigituntu itazakira izasiga inzogera yirenze. FPR ya kabili ikorera inyuma y’urwanda ifatanyije ningabo z’umwami bo barakataje, naho abajya mumatora gushyigikira inkotanyi mugukomeza kalinga nshya nabo bari munzira amakote bayaraje kumusego ngo inkoko niyo ngoma, abirirwa bacuruza impunzi zabanyarwanda, kuzigamabanira no kuzicisha ntibahumeka bagiye kugwa igihumura birukanka mubazungu kwa mpatsibihugu bashakisha amaramuko hejuru ya maraso yabana baba nyarwanda. Bazumirwa kuko bose bagiye kugwa intagarane, ntibazi iyo bava niyo bajya. Bakora ibitabareba, bakavuga ibitabareba kandi ninyoni nazo zizi kuvuga, agatsinda bishyira imbere nkakaguru karwaye igisebe, beshi muribo iyo bamaze kubura byose bahinduka amafuku bufuku.
    Intwari zihora ari intwari kandi intwari zipfa nkintwari, intwari niyo ipfuye ihora mu mitima yabo yagiriye neza.
    isengo yisega radio ijwi rya rubanda bamwe niho batera ibitabapfu ngo FDLR cg ngo abakunzi ba FDLR, bimwe muzabyumva ibindi ntabyo muzumva. Ingurube zigirwa namazi yamarike niko navuga.
    Hanyuma yabyose abazaba bakiriho twese tuzabyukira kwivuna umwanzi, dufatane mumugongo ubutwari bwacu buzabonwa nisi yose. Mbese aho isi ntizahinda umushyitsi? Dushonje duhishiwe.

  7. De Gaulle says:

    @Bwana David Rudatinya,munkuru nagirango nkosoreho gatoya,Wanditse Uwilingiyimana Evode (uyu siwe wagiye mu rwanda,ahubwo uwo nzi witwa atya yiciwe mu Bubiligi bikozwe n’abavocats 2 b’ababiligi bamuziza ko yanze ruswa no gushinja ibinyoma zimwe mu mfungwa zari zifungiye ARUSHA muri TPIR.
    Naho uriya urimo avuga amangambure i Kigali yitwa EVODE Uwizeyimana

    • Mukomere says:

      @De Gaule,

      Ka nkosore gato kuri prénom

      Uwo FPR n’abakozi bayo biciye mu gihugu cya Belgique yitwa Uwilingiyimana JUVENAl ( ntabwo ari EVODE).

      Umuti wo kwikiza ingoma-mpotozi *ni Ugushyira hamwe*.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *