UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR KU MUNSI MUKURU W’UBUNANI BWA 2017

FDLRBanner
  • Views 4189
  • Rating 12345

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

 

Nimugire UBUTABERA n’AMAHORO nyabyo byo nkingi y’UBWIYUNGE n’AMAJYAMBERE nyakuri Abanyarwanda bakeneye. Tubifurije kandi UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017.

 

Uzatubere umwaka w’amahoro aturuka ku MANA NYIRUBUBASHA, yo soko y’ukuri.

Muri rusange ku itariki ya 01 Mutarama abantu bishimira ko bashoje umwaka bagatangira undi. Ni umwanya wo kuzirikana ibyabaye mu mwaka urangiye no gufata ingamba ku utangiye.

 

Mu rugaga FDLR, umwaka wa 2016 udusigiye iki? Uyu wa 2017 tuwutezeho iki?

 

Umwaka ushize wari simusiga ku rugaga FDLR n’impunzi rurengera. Habayeho guhangana n’ibitero bya buri gihe by’ingabo za Kongo (FARDC), iz’u Rwanda (RDF) n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanyije nka KYANDAIRA, NDC TCHECA, NDC RENOVE GUIDON, MAYI MAYI MAZEMBE, …

 

Habayeho kandi guhangana n’icyuka kibi cy’amacakubiri cyatutumbaga mu rugaga cyikingirije ikibazo cy’impunzi (ibarura, amakambi n’andi mareshya mugeni). Ni muri urwo rwego inama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FDLR yateranye mu mwanya wa Komite Nkuru ya FDLR (Comité de Résistance National) kuva ku wa 23 kugeza ku wa 26 Gicurasi 2016.

 

Mu byemezo yafashe harimo guhagarika by’agateganyo Col IRATEGEKA Wilson wari Visi Perezida wa kabiri wa FDLR kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri icyo cyuka kibi cy’amacakubiri n’ibikorwa by’ubugambanyi mu rugaga. Bidateye kabiri, ntiyihishira, ku wa 31 Gicurasi 2016, amaze gusahura umutungo w’Urugaga FDLR no kugumura bamwe mu Bacunguzi barwo, IRATEGEKA Wilson atangaza ko yitandukanyije na FDLR ko ashinze CNRD- UBWIYUNGE.

 

Kuva ubwo, Urugaga ruhangana n’ingaruka z’iryo gumuka ariko cyane cyane n’ibitero bya CNRD ifatanyije n’ingabo za Kongo (FARDC), iza MONUSCO n’indi mitwe ikorana cyangwa ikoreshwa na FPR-Inkotanyi mu mugambi mubisha wo gusenya burundu FDLR, bica abayobizi bayo, bica cyangwa bacyura ku ngufu impunzi.

 

Mu rwego rwo kwiyubaka, inama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FDLR, yarateranye kuva ku wa 24 kugeza ku wa 30 Kanama 2016 ifata ingamba n’ibyemezo ku bigumuye birimo gukurikirana IRATEGEKA Wilson no kumwirukana mu rugaga. Iyo nama kandi yanagennye gahunda yo kuziba icyuho, kuvugurura zimwe mu nzego no gukomeza ibikorwa by’Urugaga.

 

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA,

Ngo ” KURAMA KW’INKOKO SI IMPUHWE Z’AGACA”!

 

Mu gukoresha iturufu y’amacakubiri ahereye mu bayoyozi bakuru b’Urugaga, umwanzi yizeraga ko noneho umugambi wo gutsiratsiza FDLR awugezeho, ntiyamenya ko “UMWANZI AGUCIRA AKOBO IMANA IKAGUCIRA AKANZU”.

 

Iyo MANA ikomeje kwerekana ko ariyo NYIRURUGAMBA ntiyahiriye uwo mugambi mubisha. Urugaga FDLR ruracyariho kandi rukomeje urugamba mpaka kugeza ku ntsinzi.

 

Igikuba cyaducitsemo muri 2016 kibere buri Mucunguzi n’Abanyarwanda bose baharanira impinduka nyayo mu Rwanda isomo rikomeye ryo kutongera kunyurwa manuma ngo bagushwe mu mitego y’umwanzi n’ubuhendabana nk’indonke y’amafaranga, amazu meza, amashuri, imyanya mu butegetsi,… ugatatira igihango utambamira urugamba rwo guca ingoyi mbi ya ” CYAMI NSHYA” ya FPR-Inkotanyi izonze Abanyarwanda.

 

Uyu mwaka wa 2017 ni uw’amahitamo ku banyarwanda bose:

Kwigobotora ingoma ngome y’agatsiko nkoramaraso ka FPR- Inkotanyi karangajwe imbere na Paul KAGAME witeguye kwambikwa ikamba ry’ubwami mu ngirwamatora yo muri KANAMA 2017 akoresheje uburiganya n’amayeri ngo aha ni ubushake bwa rubanda! Cyangwa se kwemera gukeza ubwo bwami no kuba ingaruzwa muheto ubuziraherezo.

 

Urugaga  FDLR rwanze kandi ntiruzemera na rimwe ko u Rwanda rukomeza kugirwa ingarigari y’agatsiko ka FPR- Inkotanyi n’Abanyarwanda bakaba ingaruzwamuheto, abacakara, inkomamashyi n’abahakwa mu gihugu cyabo cyitwa ko kigenga.

 

Kubw’ibyo Abacunguzi bakomeze ubutwari ku rugamba, kuba maso no gushyira mu bikorwa ingamba na gahunda by’Urugaga. Abahuje n’Urugaga FDLR urugamba n’umugambi byo guharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda barasabwa:

 

– Kwiyumvisha neza intandaro n’imiterere by’ikibazo cy’u Rwanda n’Abanyarwanda;

– Kwiyumvisha neza impamvu icyo kibazo kidakemuka n’uruhare rwa buri wese;

– Kwiyumvisha neza ingaruka mbi zo gukomeza gutinda no kuzarira mu gukemura icyo kibazo;

– Kujya inama no guhuza imbaraga;

– Kwitanga no kwemera kugira icyo wigomwa ku nyungu z’urugamba;

– Kuzirikana buri gihe ko AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE, dore ko n’IMANA IGIRA AHO IMANIRA;

– N’ibindi.

 

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI;

NSHUTI BAVANDIMWE;

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

 

Urugamba turiho ni urw’UKURI n’UMUCYO bihanganye n’ikinyoma gicura inkumbi kikoreka imbaga y’Abanyarwanda.

IMANA yo soko y’ukuri ntijya itererana abaguharanira. Turusheho kuyigororokera izatugeza ku ntsinzi.

 

Twongeye kubifuriza UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017, uzatubere umwaka w’amahoro, umwaka w’ibikorwa bitanga icyizere ku banyarwanda.

 

HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA;

HARAKABAHO URUGAGA FDLR;

HARAKABAHO ABACUNGUZI N’INSHUTI ZA FDLR.

IMANA ibahe umugisha.

 

Bikozwe kuwa 20 Ukuboza 2016.

 

 (Sé)

Gen Maj BYIRINGIRO Victor

Président ai des FDLR

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR KU MUNSI MUKURU W’UBUNANI BWA 2017

  1. Niyoyita, Andrew says:

    Intwali zacu FDLR ko mudakoma? nimuduhumurize, dore umwaka mushya wa 2017 waratangiye kandi tuwutezemo impinduka mu gihugu cyacu Rwanda.

  2. uwutegereje says:

    nimukomere kumuheto.mugire umwaka mwiza.

  3. uwutegereje says:

    nimukomere ku muheto.mugire umwaka mwiza

  4. Kamanayo says:

    Nanjye 2017 ndayibifurizamo insinzi.

  5. karuhije says:

    Yegoye gumaguma mukomere kumuheto turebeko karingansha twayihirika igakundukana nimiziyayo ntwarizurwanda gusa turasaba abacuruzi bakomeye barihiryanohino mubihugu byafurica cane yamajepfo gushaka uburyobwihuse bagakora ikintukibahuza bakaja inama bagashakira urugaga ibikoresho imyenda inkweto imiti itumanaho kandi hagashingwa utunyamakuru twinshi duhuza inpunzi nkuko inyenzizarizifite impuruza nibindi ikindi ‘inpuzi zigonbakubamaso inkotanyi zirikujagata mubihugu bicunbikiye impunzi canecane murizambia mwitonde

  6. Makasi says:

    Murakoze mon Général Bacunguzi,Bacunguzikazi muhagurukire icyarimwe duhirike Karinga burundu.Dutere ikirenge mucy’Abakongomani bemeye kumena amaraso yabo none mwene Kagome Paul ariwe Kabila Joseph akaba yisubiyeho nk’umwana w’igitambambuga.

  7. Zilikana Yuvenali says:

    Natwe dushimiye byimazeyo urugaga, abacunguzi n’abacunguzikazi ubwitange bakomeje kugaragaza ku rugamba rwo kubohoza uRwanda n’abanyarwanda. Urugamba rukomeje gutinzwa no kudashyira hamwe, kutitanga no kudatera inkunga abari ku rugamba.

    Mu mwaka w’2017, turivuza ko abarwanya ubutegetsi bw’agatsiko ka Fpr bashyira hamwe kugira ngo urugamba rwihute kandi rugere ku ntego yo kubohoza igihugu. Twese tugomba gushyira inyungu z’igihugu mbere y’inyungu zacu bwite; abanyarwanda barababaye cyane. Byamaze kugaragarira buri wese ko politiki y’amagambo itazana impinduka ikenewe mu Rwanda, niyo mpamvu buri wese akwiriye gushyigikira ikoreshwa ry’imbaraga mu kubohoza abanyarwanda bagizwe ingwate mu gihugu cyabo. Tugomba kwiyemeza gushyira iruhande icyitwa amashyaka maze tugatera ingabo mu bitugu FDLR yagaragaje inshuro nyinshi ko ariyo yahangana na kariya gatsiko k’abicanyi ba FPR.

    Mu mwaka mushya wa 2017 twagombye kwiyemeza kwitanga uko dushoboye; dutanga imbaraga zacu, ubumenyi n’umutungo mu bikorwa bigamije kubohora abanyarwanda. Ubumwe, kwigomwa, kwitanga n’ubunyangamugayo byagombye kutubera intego muri 2017.

    Twifurije urugaga, abacungunzi, abacunguzikazi n’abanyarwanda bose baharanira ukuri kugira imbaraga n’ubutwari bizatuma batera intambwe igaragara mu nzira yo kubohora igihugu.

    Mukomere ku muheto turabashyigikiye kandi tuzatsinda!

  8. Kalia Muhirwa says:

    Mukomere cyane ba Nyakubahwa FDLR, mizero yacu kandi mizero y’urwanda rwacu. Turabakunda cyane, mukomere ntwali mugongo mugali uduhetse ntimugasitare natwe Rubanda tubari inyuma.
    FDLR abacunguzi mukomere kumuheto bene kanyarwanda tugeze habi cyane, tugeze aho umwanzi ashaka, cyane murwanda, ariko ninyuma y’urwanda bene kanyarwanda bageze aho umwanzi ashaka.
    Banyarwanda dutataniye kwisi yose nyabuna uko umuntu ashobojwe dushyire mu gasanduka kabacunguzi bacu buri byumweru 2 umwe wese atange atiyimye umubyizi, nimureke twuse ikivi cyacu kuko ntawundi wo kurangiza ibibazo byacu nitwebwe ubwacu ntawundi, kandi uko ushobojwe tanga utizigamye us hire mugasanduka hanyuma aka gasanduka hagire umuntu ugahagararira muri buri gihugu hanyuma mukagashyikiriza abacunguzi buri kwezi. Buri gihugu cyo kwisi kirimo impunzi zabanyarwanda, twaratatanye ariko turi bene kanyarwanda kuko kwivuko ryacu naba Sogokuru bacu ni mu rwanda. Ibi ntibishoboka guhinduka aho turi hose twitwa bene kanyarwanda kandi tuzapfa twitwa bene kanyarwanda bimpunzi cg abimukira n’abanyafrika cg kimwe muribyo.Ibikorwa biturangaze imbere ahari
    twagira icyo turamira kuko amazi yarenze inkombe.

    FDLR abacunguzi ntimugacogore kurugamba ntwari zacu kandi mizero yacu, turabizi cyane kandi turabibona intambara mwarwanye zose kugeza naho murwanye nizo imbere mu mbere nubwo beshi izi ntambara za Wilson Irategeka ya dushojemo twebwe Rubanda ya dukuye umutima ariko ubutwari bwanyu FDLR byongeye kuduhumuriza. Nimukomere ze aho ntwari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *