MUSENYERI JOHN RUCYAHANA AKORERA IMANA CYANGA AKORERA SEKIBI ?

1
  • Views 2012
  • Rating 12345

Musenyeri wa FPR John Rucyahana yigaragaje uko ari ejobundi muri ya nama ngarukiramwaka yitwa Inama y’umushyikirano. Ubundi umuntu wihaye Imana yakagombye kurangwa no guhumuriza abaturage bose atarobanuye kuko Yezu Kristu ahagarariye yaje ku isi ataziye abayahudi avukamo ahubwo yaziye umuryango w’abantu ku isi yose.

Rucyahana rero we mu nama ya FPR y’umushyikirano yeretse abanyarwanda n’abandi bose bumvise cyangwa bazumva amagambo ye yahavugiye, ko ashishikajwe no gufasha Kagame n’abicanyi be gukomeza guhonda umwana w’umuhutu wavutse ejo, uvuka ubu n’uzavuka mu bihe biri imbere.

JOHN RUCYAHANA ATI: “TWASANZE ABANA BAVUTSE NYUMA YA JENOSIDE YA 1994 NABO BAFITE INGENGEBITEKEREZO – TUGOMBA GUKAZA INGAMBA ZO KUBIGISHA NDUMUNYARWANDA”

Uyu mugabo wiyita ko yihaye Imana aranavuga ko abo bana bavutse nyuma ya 1994 bafite ingengabotekerezo ngo bakorewe n’imibare bakaba bagera kuri 6%, abandi ngo bari bafite umwaka umwe cg abari bakuze gato nabo arabajanisha…mbese urebye neza umenya ari umuspesialiste mu gusoma mu mitwe y’abahutu!!!! Iki cyorezo bise “Ingengabitekerezo” aba batutsi bateje mu gihugu, nta muntu ufite ubumuntu, yaba umunyarwanda yaba umunyamahanga utarabonye ko ari intwaro ikomeye yo gukumira ubwoko bw’abahutu ku kintu cyose cyatuma nabo bagira uburenganzira ku gihugu cyabo.
Abahutu barishwe kuva muri 1990 na n’ubu barakicwa, bicwa n’ubutegetsi bwa FPR. Byaranditswe, bifitiwe abahamya benshi wenda igihe cyo gushyira izo nkotanyi imbere y’ubutabera nibyo bitaraba ariko sinemera ko bizakomeza kuzinzikwa ubuziraherezo.
Abahutu ubu babayeho nabi mu Rwanda: Imfubyi ziciwe abyeyi, zitagira gifasha kuko gusa ari abahutu.
Imiryango y’abahutu bambuwe ibyabo byose bahindutse abahanya nkuko FPR yabahaye amazina…
Abana b’abahutu bashobora kwiga ni mbarwa: abenshi ntibabishobora kubera ababyeyi babo bakeneshejwe bagahinduka abatindi cyanga abahanya, abandi nabo birya bakimara ngo bashobore kwiga niyo barangije nta kazi babona. Ibyo kubona akazi ni umugani ku bahutu: Akazi kahariwe abatutsi; mbese ivanguramoko ni ryose n’ubwo FPR idashaka ko hagira ufungura umunwa ngo atake..
Umuhutu ukopfoye gato yinubira amarorerwa bakorerwa yo gutsikamirwa, ashinjwa icyaha cyitwa kugira Ingengabitekerezo, akayoborwa umunyururu cyangwa akaraswa ku manywa y’ihangu.
Muzumve ibiganiro (2) kuli:https://soundcloud.com/radio-inkingi

( icyo ku wa 14-12-2016 Muri Rubavu abaturage bakomeje guhohoterwa – Nta mutekano uri mu Rwanda.mp3

19-12-2016 Amakuru y’icyumweru 12_18-12-2016)

None se niba abana babona barenganwa n’ingoma yakagombye kubafata nk’abandi bana kuki John Rucyahana aho gucyaha ingoma irenganya ahubwo ajya kwirirwa mu mibare y’abahutu batsikamiwe abashinja nk’abanyabyaha kandi azi neza ko nta cyaha bafite usibye gusa kubaziza ko bahigimye kuko bababaye? Ese koko abona umwana utatse ko bamwiciye ababyeyi barangiza bagatwara ibintu byabo byose ari we munyabyaha???.. Ndibaza niba uyu musenyeri akorera Imana Imwe yaje mu isi ije kwigisha impuhwe n’imbabazi.

ESE ABAKRISTU RUCYAHANA ASHINZWE ABIGISHA IKI

Nari naribajije aho archbishop RWAJE wo mu bwoko bw’abahutu, yakuye ingeso mbi yo gukwiza ibinyoma aho kwigisha ukuli nkuko Imana yabimushinze. Ndabibona ko aba ashaka kubyina umudiho umwe na Rucyahana, umucurabwenge ukomeye w’idini-Nkotanyi ryaje mu Rwanda kuva muli 1994. Kuko Rwaje nadasubiramo nka Gasuku ibyo FPR imwigisha, azabura umugati abure Villa atuyemo aho ashisha nk’umwami, ngibyo ibyo arwanira naho kurera roho z’abantu ntabwo aribyo bimushishikaje.. Iyo vanjili yanditswe na Rucyahana muli FPR yo gukanyaga umwana w’umuhutu mu ndirimbo gica yitwa “Ndi umunyarwanda”ninayo Rwaje aba agenderaho… Ndibuka Archbishop Rwaje asinya icyandiko ngo cyo guhamya ko FPR itigeze yica impunzi z’abahutu muli Kongo bityo ikinyoma cya FPR kibone umugisha w’imana ntazi izarizo aba basenyeri bakorera. Namwe mwunve aho aba bihaye Imana bari muli ruliya Rwanda bageze.

None abakristu babo babunva, bazakorera iki bagenzi babo bo mu bwoko bwa ba OPPRIMES (Abatsikamiwe). Ntabwo dukwiye gutangazwa nuko hari abatutsi bunva ko gusuzugura umuhutu nta cyaha kilimo. Iyo bunva ibyo Rucyahana cyanga Rwanje bakora banavuga, bunva ko umututsi ucira umuhutu mu maso ari uburenganzira bwe busesuye. Niko ujya kunva ukunva umututsi yabyutse afashe isambu yumuhutu ngo ni iye bikarangira, akaragira inka mu myaka umuhutu yari agiye kweza, bikarangira, ngibyo nguko..

UMWANZURO

U Rwanda rwaratewe, ruterwa n’amashitani y’ubwoko bwose. Ikibabaje cyane ni ukubona abitwa ko bihaye Imana barayobotse ayo mashitani bakaba bahembwa akayabo k’amafaranga bakabaho neza bagashisha, ariko roho z’abantu Imana yabahaye ngo bamuragirire, bakaziroha. Icyo nabwira abo bibeshya bakanabeshya ko bihaye Imana nuko umunsi uzabaho bakabibazwa.. Ndagira ngo mbwire abo bagabo ko bareka gukomeza kwibeshya ngo abanyarwanda tubazi ho Ukwiha Imana. Nubwo twacecekeshejwe ariko turacyafite ubwenge, kandi turabona..Nta muntu wihaye Imana muzima wayoboka idini rya ndumunyarwanda….Hari umunsi ukomeye witwa jour “J” aba pseudo-ntore z’imana bazabona ishyano; bazatungurwa babonye ko iminsi bamaze barya neza bashisha, ari ubusa ugereranije n’igihe bazamara bishyura ubu buhemu bagirira abantu banga kubafasha mu magorwa batewe na FPR INKOTANYI, ahubwo bakabasonga.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to MUSENYERI JOHN RUCYAHANA AKORERA IMANA CYANGA AKORERA SEKIBI ?

  1. Muto says:

    Mbere yo kuba Musenyeri ngo yari Captain muri RPF, nta gitangaza kubona atarigeze ahinduka. Isuku igira isoko. Tumusabire.

  2. Mbonyingabo says:

    Mubyukuri iyinyandiko ndayemeye, nubwo nifuzaga ikimenyetso kerekana yuko Koko Musenyeri Rwaje; yasinye yemeza yuko ntampunzi FPR yiciye muri Congo. Ibyaribyo byose abasenyeri bakorerera mu Rwanda baribakwiye kureba akarengane kabaturage kurenza kwirirwa baririmba indirimbo za FPR.

    Kugirango Rucyahana aririmbe kiriyakinyoma, ngo abana babahutu bavukana ingenga bitekereo ya genocide aziyuko arikinyoma;birababaje. Mubyukuri umuntu wese agira inganga bitekerezo ye, gufata ingenga bitekerezo yabahutu ikitwa iya genocide nikinyoma. Muyandi magambo nicyakinyoma bakwije amahanga ngo abahutu bose ni aba genocideri, kwarukugirango abahutu bangwe nisi yose ndetse berekuzongera gusubirana ubutegetsi.

    Icyonabwira rucyahana nabandi nkawe nuko abahutu bazasubira kubutetsi, kandi kiriya kinyoma cyabo babeshyeshya abana babahutu ntagaciro gifite. Ntabwo abahutu bakeneye ubigisha yuko ari ABABYARWANDA. abahutu baziyuko arabanyanyarwanda ndetse bavukana ubunyarwanda, ikaba arinayo mpamvu we iyo abana berekanye yuko badashaka kurenganwa murwanda rwabo we ibyita ingenga bitekerezo ya genocide. Rucyahana azineza yuko yabaye muri Kenya kukinyoma cyo kwiyita umunyakenya.

    Rucyahana namenye yuko icyo yita ingengabitekerezo ya genocide kubana bacu, ataribyo ahubwo ari ingengabitekere ya NDUMUNYARWANDA;kandi sinshaka ungira umuja mu Rwanda rwange.

  3. Zilikana Yuvenali says:

    Ibi byo Musenyeri Rucyahana yavuze ntabwo bitangaje. Kuba yambaye ikanzu ntibimugira umutungane. Arega no mu ntambara twumvise kenshi ko ingirwa abihaye Imana bari barahinduye za kiriziya ububiko bw’amasasu n’intwaro. Za kiliziya nizo zacumbikiraga abicanyi ba Fpr babaga mu butumwa bw’ubutasi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Abenshi mu bihayimana b’abatutsi bari bazi kandi bashyigikiye umugambi mubisha wa Fpr-Inkotanyi.

    Umuco yo kwica yazanywe na Fpr Inkotanyi mu Rwanda kandi iyi gahunda ntiteze guhagarara uretse abahutu bayirwanije. Abari mu nzego z’ubutegetsi bose baba bemeye ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda. Birababaje ko na bamwe mu bahutu bashyigikiye gahunda nk’iyo igamije kumaraho bene wabo. Wagira ngo abahutu bamwe ntibabibona! Abatutsi benshi aho bari bashyigikiye iriya gahunda ya FPR, bakora uko bashoboye ngo ishyirwe mu bikorwa. Biriya bavuga ko abahutu bafite ingengabitekerezo ahubwo abatutsi nibo bayifite.

    Mwibuke kuva 1990 ko izi nkozi z’ibibi zadukanye gahunda yo kugereka ku bandi ibikorwa ziba zakoze. Reba biriya bita ngo jenoside none se s’Inkotanyi zayiteguye zikanayishyira mu bikorwa? Eakoze jenoside y’abahutu ziyitirira abatutsi! Abahutu benshi barabyemera! Icyakora aba bicanyi barakora pee amanywa n’ijoro mu gucura imigambi kirimbuzi. Ikindi ntibatinya cyangwa ngo bagire isona zo gushyira mu bikorwa izo gahunda zigayitse. Abahutu benshi usanga ntacyo bibabwiye keretse iyo umunsi wabo ugeze nibwo batangira kudagadwa no gutabaza. Nyamara bafite igihe cyo gukora kugira ngo bahindure ibintu ariko bahitamo kwibera ba ntibindora. Bakiyibagiza ko ibiri gukorerwa bene wabo mu Rwanda bizabagiraho ingaruka iyo bagiye kwihisha.

    Inama nagira abantu bose bashyira mu gaciro ni uko bahaguruka bakamagana ibikorwa bibi by’iriya leta ya Fpr Inkotanyi kandi bakabirwanya ku buryo bugaragara bagaca burundu akarengane mu Rwanda. Ubugome bwa Fpr Inkotanyi mu Rwanda bwerekana ko ikorera Satani, twese tuzi ko Satani idashobora gutsinda Imana niyo mpamvu mu rugamba rwacu tugomba kwiyambaza Imana kugira ngo ituyobore kandi idufashe kunesha umwanzi Satani wigaruriye igihugu cyacu.

  4. Gasyata Ave. says:

    Inkotanyi nabene wazo hamwe n’inshuti zazo muzabona ishyano. Inkunguzi zirisama, ibyo bida byanyu mufite bimeze nkabatwite ibisabo bizabasandarana mubyare ibyo mutwite. Mbese ubundi abagabo babatutsi ko tubona arimwe musigaye mutwita abagore banyu ntibagitwita? Cg muba mutwite za nyabingi mwavanye ibugande?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *