AHAAA!!! EVODE UWIZEYIMANA NYUMA YO KWIMURIRA UBWENGE MUGIFU NONEHO AKOZE IBARA CYANGWA ASIZ’UMUGANI I KIGALI

1
  • Views 2429
  • Rating 12345

AHAAA!!! EVODE UWIZEYIMANA NYUMA YO KWIMURIRA UBWENGE MUGIFU NONEHO AKOZE IBARA CYANGWA ASIZ’UMUGANI I KIGALI, AHO ATINYUKA KWANDAGAZA NO GUKORONGA MU RUHAME UMUNTU W’UMUSAZA UMUKURIYE KANDI W’UMUNYACYUBAHIRO MUSENYERI SERVELIEN NZAKAMWITA.

  1. – Bijya gutangira uyu mugabo Evode Uwizeyimana yabanje gusisibiranya hanze muri opposition y’ubutegetsi bwa Kigali, bivanze no gushyanuka, ibyo hambere tubyiruka twitaga ba Kavuganyi, abo twabyirukanye dukoresha iri jambo k’umuntu runaka nibasoma iyi nyandiko barahita biyumva. Uyu mugabo mu gusisibiranya no kwigira Kavuganyi muri opposition ya Kigali, byaje kugaragara ko yari agamije kubona ibyo yuzuza mu gifu cye cyamutanze imbere(aha mumbabarire bavandimwe banyarwanda,banyarwandakazi ntabwo ngambiriye gutukana nkawe kuko ari uko bigenze ntacyo naba nkosora) gusa twibukiranye ko ariwe wabyivugiye mbere y’uko yimurira ubwenge mu gifu agatambikira i Kigali,aho yatubwiraga ko aho gufatanya n’abatazagira icyo bamumarira (kuzuza igifu) yagenda akajya gukorera uwo yarwanyaga (apfa gusa kumwuzuriza igifu) ubundi agashyashyariza,agasisibiranya,agakoma amashyi,agacinya inkoro,no gutukana kuko ariho ageze magingo aya.

–  Ariko burya ngo n’umusazi arasara akagwa kw’ijambo,uyu mugabo Evode Uwizeyimana mbere yuko asanga ba sebuja bamuhatse muri Kalinga nshyashya yasize atubwiye ko ari amabandi yitwaje intwaro! Aha mbona atekereza ko abo yabwiraga babyibagiwe, nubwo nemeranywa nawe kuri uku kuri yaguyeho atabishaka cyane ko yiteguraga kwimurira ubwenge mu gifu, aba ba sebuja babifata nk’icyaha gikomeye cyane badashobora no kuzamubabarira mugihe cyose bazaba bamuhatse, ikindi bigaragara ko ashaka kwigira umwiru mukuru muri kalinga nshyashya, aha namubwirako arimo yibeshya kuko nagira n’amahirwe n’ubumotsi busanzwe muri kalinga nshyashya sinzi niba azabuhwitana.

 

  1. –  Bavandimwe basomyi b’Intabaza  kugirango turebere hamwe imikorere y’uyu mugabo Evode Uwizeyimana nabasabaga ko tuyirebera muri aya mezi abili ashize,kugirango namwe mwibonere uko koko ubwenge bwe yabwimuriye mu gifu,gusa ariko nubwo dufashe igihe gito cyo gutanga ingero, ntibivuze ko twibagiwe igihe amaze agambanira abanyarwanda.

 

a. Ku itariki ya 13/11/2016 mucyo i bwami kwa Kagame Paul bise : unity club, uyu mugabo Evode mw’isisibiranya rye ntiyagize isoni zo kwishinja ibyaha aho yagiraga ati.” Nashimye ubuyobozi muzanamo buri wese nuwakosheje nka Evode” maze abaraho bamurebera icyarimwe barumirwa, arongera ati. “muri Canada nahasize abantu bize bihambaye ndetse bafite za PHD ngo bishimira ko umututsi yagize ibibazo ngo na Kaboneka bafatanije ubumotsi arabizi” uretse ko batamubajije (Kaboneka) ngo abyemeze ko abizi koko.

Hashize akanya arongera ati.”Muri 1994 intambara itangira mu Rwanda umufaransa witwa Alain Jupe wanga abanyarwanda yaravuze ngo la guerre s’est éclatée entre Hutu et Tutsi, ati kubera izo mpamvu uwo mubano wabo (Abafaransa) ntukwiye kubaho ngo nta n’impamvu zawo”.

Maze agiye kugaca muri rya shyashyariza rye, gusisibiranya, kwigira imvuganyi ngo bakomeze bashyire muri cya gifu navuze haruguru ati.” Nigiriye inama nti if you can’t beat them you join them”. Igitangaje ariko ibi byose yabivugaga anyunguta iminwa, aranga amaboko, wagirango arimo araririmbisha mu Kiliziya, gusa nawe sinzi niba atararebaga inzara zamuryanirwaga hirya no hino muri icyo cyumba barimo, ataruko nyine ubwenge afite ahandi yabushyize (mu gifu),ataribyo yagombye kumenya aho igipimo cy’ubumotsi bwe (i bwami kwa Paul Kagame) gihagaze.

 

b.  Ubwo uwigize umwami w’u Rwanda muri Repuburika Paul Kagame yari mucyo bise umushyikirano n’abamotsi tariki ya 16/12/2016 noneho umumotsi Evode Uwizeyimana w’icyiga kurunga yaragaciye, ubwo yubahukaga umuntu mukuru kandi w’umunyacyubahiro musenyeri Servelien Nzakamwita, igihe yaratanze  igitekerezo kubwanjye kiza kuko yatangaga impanuro kubari aho ko umuryango nyarwanda ugomba kwitabwaho muri byose bityo bigatuma uba umusingi w’ibyiza by’igihugu byose,yego mugutangira igitekerezo yabanje gukomera amashyi umwami Paul Kagame ubwo yiciraga ibicuma ko umutekano wakomejwe  ngo kandi ko byatanze umusaruro mu Rwanda hose, aha ntabwo tubyumvikanaho nawe ariko baca umugani ngo” iyagukanze ntiba inturo” kandi azi abamubanjirije (abasenyeri n’abandi bihaye imana n’umwana wigitamba mbuga bari kumwe) urwo bapfuye n’uwatanze amategeko yo kubica (Paul Kagame)  na n’ubu bakaba bagihambye mu cyobo kimwe kandi azi ibyo amategeko ya Kiliziya Gatolika abereye umuyobozi ateganya.

Gusa nkanjye wandika iyi nkuru nk’umuntu ndetse nkaba nziko n’abantu batagira imbaraga z’umutima wo gukora ibintu kuburyo bumwe ntabwo nabimurenganiriza n’ubwo ntabutwari burimo nk‘umuntu ukora ibyo yahamagariwe, turetse ko ataricyo Evode yamwubahukiye akamwandagaza  mu ruhame rw’inkomamashyi, abamotsi n’abacinyankoro. Musenyeri Nzakamwita akwiye gutera indi ntabwe agatanga n’igitekerezo krupfu rwa bagenzi be baguye i Gakurazo n’ahandi kugeze ubu batasha gushyingurwa mucyubahiro.

– Evode ati.” icyo bise igitekerezo cya Nzakamwita!!! Nk’aho we atakibonamo igitekerezo, arongera ati.”Ngo hose hari umutekano uretse mu muryango, ngo kandi bose baba mu miryango, ngo ese ko musenyeri atagira umuryango ngo ibyo abibwirwa n’iki? “ Ariko se banyarwanda basangirangendo aba banyarwanda babiri bene wacu ko ibitekerezo byabo twabyumvise mwabishyize ku munzani maze mukiyumvira igihatse ibyo Evode Uwizeyimana avuga, ndetse n’icyamujyanye i Kigali muri rusange?

– Jyewe nk’umusesenguzi ariya magambo ya Evode nayashyize mu byiciro bibiri aribyo:

  • Kwimurura ubwenge mu gifu cye nkuko ajya abivuga ashaka kubigereka kubandi, gucinya inkoro,no gukoma amashyi, kuko biragaragara ko ntakazi yakorerera umunyarwanda ngo abe yatera imbere icyo areba imbere ye n’inyungu akura kuwo akorera nk’umumotsi w’umwami Paul Kagame nkuko tuzi ko ibwami ariko abamotsi bakora basohoza amategeko kuri rubanda aturutse ibwami, hatitawe ku bukana n’ubugome ayo mategeko ateguranywe n’ingaruka azagira kuri rubanda.
  • Gushyashyariza umuntu k’umwami Paul Kagame atitaye ku ngaruka uwo muntu ashobora guhura nazo n’ubwo ntacyo baba bapfa, ibyo akabikora ashingiye kuko atekereza umwami Paul Kagame abona uwo muntu arimo ateranya, gusa nyine kuri iyi ngingo ntibyamuhiriye nkuko mwabibonye mwese umwiru mukuru (Makuza) ndetse nashimye n’ubwo bajya bavuga ngo twe turwanya ubutegetsi bwa Kalinga nshyashya ntidushima, yamukuriye inzira ku murima amwaka ijambo amubwirako iyi turufu ye i bwami itakiriwe neza, maze aricara akanaguzwa amaso, yiyandikisha ibidahari,ahubwo nkamwe mwamubonye niba atari ukumwaragurika mubona yarandikaga iki koko? (Nyuma y’ibi nabwira Evode nti”urarye uri menge kuko ibihe ugezemo birakomeye cyane, kandi nti urwishigishiye ararusoma” )

 

AMASOMO TWAKURA MURI IYI MIGIRIRE IGAYITSE YA EVODE UWIZEYIMANA, N’ICYO TWAKORA NKA RUBANDA MAZE CYERA KABAYE TWESE TUKAZAVAMO ABACUNGUZI B’UMURYANGO NYARWANDA:

–  Ubundi muzi ko abantu nka Evode i bwami kwa Paul Kagame bamaze kuhagwira ariko reka mbahe amazina mbasha kwibuka nonaha,kizigenza Rucagu Boniface, Musa Faziri Harelimana, Ambessadeur Nduhungirehe, Gouverneur Bosenibamwe, Depite Bamporiki, Depite Mureshyankwano, Ministre  Mukantabana Seraphine, Depute Gatabazi ubanza ugiye kuzarusha Bamporiki gucinya inkoro, Ministre Nsengimana, n’abandi,ntabwo Liste twayirangiza,aba bantu rero iyo witegereje ntacyo bashobora kumarira rubanda kandi aritwe bakagombye gukorera,barireba ubwabo uhereye ku gifu cyabo hamwe bimuriye ubwenge. Aba Bantu rero iyo bashyashyariza, bakoma amashyi,bacinya inkoro, baba batugambanira ibwami kwa Paul Kagame maze akadufatira ibyemezo, utishwe, arafungwa, cyangwa ukangazwa (guhunga).

–  Ariko bavandimwe banyarwanda, banyarwandakazi! Nk’abakuru muri n’abavuye mu Rwanda mugihe ayo mabandi yitwaje intwaro ya Evode n’abafatanya byaha be bigaruriraga igihugu cyanyu muzi ibipfa n’ibikira iyo mubona cgwa  mwumvise ngo mu Rwanda hadutse amavunja, muri rubanda hadutse utubyiniriro ngo ni abahanya, abatindi nyakujya, n’ibindi n’ibindi, mwumva aba banyenda nini badateje igihugu cyacu akaga gakomeye?

– Muti nonese dukore iki? Nabasubiza nti.”Rubanda nubwo tubiziranyeho ko hari abagabo n’abagore bene wacu  bimuriye ubwenge mu bifu byabo iyo bagarukiye kure batekereza ko n’abandi bakeneye kubaho  bakagarukira  ku miryango yabo gusa, mu bushishozi bwacu dusanganywe nubwo bibeshya ko ngo  tutazi icyo dukora,twe tuzi ko turambiwe ariko kandi ngo nyiri agatwe gato akarinda uruguma, mureke abatugambanira ngo bararwanira kuba abiru i bwami muri Kalinga nshyashya  bagendane n’ibiguruka kuko n’ubumotsi babubaha igipande. Erega n’umwami ajya anyuzamo akababwira nuko batumva. Yarivugiye ati.”burya injiji ziba mubize” burya ntaho aba aduhishe.

– Nimureke rero twumve impanuro za rubanda bagenzi bacu bakunda u Rwanda n’abanyarwanda, twiyibutse gukundana nk’uko twabitojwe, no gutabarana mu bitugoye byaburi munsi maze impanda nizivuga duhaguruke n’umuzi, n’umuhamuro twicungure nka rubanda, aba Twa, aba Hutu, n’aba Tutsi. Umucunguzi ni Rubanda

Twifurizanye Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2017

Umwe muri rubanda

Samson Mutaganzwa

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to AHAAA!!! EVODE UWIZEYIMANA NYUMA YO KWIMURIRA UBWENGE MUGIFU NONEHO AKOZE IBARA CYANGWA ASIZ’UMUGANI I KIGALI

  1. Akaga karaguye says:

    Agatinze kazaza ni amenyo ya Ruguru.

  2. Kanyarwanda, Elya says:

    Samson Mutaganzwa, komera cyane. Urakoze cyane kubwiyi nyandiko yawe yuzuyemo ubushishozi.
    naho abimuriye ubwenge mubifu byabo ni beshi ninabo bagambanyi, abicanyi nabarozi. Ariko twebwe Rubanda dukunda amahoro, duharanira amahoro nubumwe ntibatwemerera kuduha agahenge batatugambaniye. Uyu mugabo Evode Uwizeyimana ntazi ibyo avuga nyamara azabibazwa kandi niyo ngoma agaragiye izamuha umuti utaraza cg akanirwe urumukwiye.

    Nibyiza cyane ko twebwe Rubanda dutataniye kwisi yose duhuriza ingufu hamwe, uko dushobojwe kose mubikorwa atari amagambo. Rubanda rwagiseseka rukenewe gutabarwa amazi yarenze inkombe. Uyu munsi niyi saha nandika kuri 26/12/2016 inkoramaraso za FPR inkotanyi zagerageje gutwika Gereza y’ikigali 1930 ngo imfungwa zose zihiremo zishire ntanumwe urokotse, biracyaza….. dukurikiranire amakuru hafi. Ikibazo cyo kwibaza niba amatora yerekeje yumwami y’urwanda ningombwa kwica bene ngofero bose buriwese ugigumeka? Nikibazo gikomeye cyane.
    Nyamara hari abatutsi bake cyane nabo bamaze kurambirwa Ubwicanyi butarangira buhoraho. Ntitugomba kwibaza cyane ku bahakirizwa, abacinya-inkoro ya FPLR inkotanyi babahutu, abacuraguzi, nabandi basa nabo. Buriwese ukora arahembwa nabo bazahembwa ibibakwiriye.
    Ndikwinginga twese bene kanyarwanda guhuriza ingufu hamwe, tugashyira hamwe aho turi hose kwisi yose. Aba bishoboye twareba uko twajya dukorana inama hariho uburyo bwishi twakwifashisha nk’urugero: Watsaup, Driver, etc…
    cyari igitekerezo cyange namwe mwanyunganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *