AMASOMO FPR YAFASHE KWA NETANYAHU NI AYO KWANGAZA ABAHUTU NKUKO ABANYEPALSTINA BAMEREWE.

1
  • Views 2497
  • Rating 12345

FPR yamye ikururana n’abo bahuje imigambi muli iyi si yo gukandamiza abaturage ngo babake ibyabo babangaze ndetse akari kera bazabamare ku isi. Hari ibaruwa inkotanyi Theogene Rudasingwa yigeze kwandikira Netanyahu amwiyama mu marorerwa yariho akora na Kagame, bigaragaramo n’ibimenyetso byuko abo ba Nyetanyahu n’inkotanyi bafitanye umubano ushingiye ku mateka y’ukuli cyanga agoretse. http://www.therwandan.com/blog/open-letter-to-the-rt-honorable-benjamin-netanyahu-prime-minister-of-israel-the-jewish-people-and-all-citizens-of-israel/

MuRi iyi baruwa usanga inkotanyi n’abo ba Netanyahu baragize amateka ya jenoside urwitwazo rwo gukanyaga abo badashaka.
Birazwi neza ko ntaho jenoside y’abayahudi ihuriye n’iyicwa ry’abatutsi ryabaye muli 1994:
Abatutsi ba FPR bagabye igitero simusiga bagamije gufata ubutegetsi mu Rwanda ndetse no muli Kongo kandi bakarimbura abahutu mu bwinshi (niko byagaragaye, kubyita ingengabitekerezo ntabwo bizabuza uko kuli kuguma kuba ukuRi).
Twibuke ko mu ntambara y’isi yose 1940-1945 ari nayo abayahudi biciwemo, ntaho bizwi ko abo bayahudi bigeze bagaba igitero ahantu na hamwe, ngo noneho abantu babo bagirwe ibitambo b’ ibyo bitero nkuko byagenze mu ntambara ya FPR. Rero abatutsi na Israeli iyo bajya bavangavanga amateka ngo bakorewe bimwe, ni propagande igamije gukandamiza abahutu ku ruhande rumwe, nkuko abanyepalestina nabo bagorewe ku ba Israeli babagejeje aharindimuka.

NETANYAHU NGO NTIYUMVA UKUNTU LONI YABUZA ISRAELI GUKORA UBUKOLONI

Ejobundi akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU katoye resolution yuko Israel ireka ubutaka bw’Abanyapalestina. Leta zunze ubumwe za Amerika ntabwo zatanze ijwi ryazo ahubwo zarifashe. Ibi byarakaje Netanyahu ministri w’intebe wa Israeli.

Ubusanzwe ONU ihora yiyama Israeli ngo ive mu ntara yanyaze Palestina ariko Amerika muli kwa guhakwa kwayo kuli Israeli igatora (yitwaje ubudahangarwa bwayo) ko Israeli ikomeza gukanyaga abo banyapalestina. Kubera ko ubu yifashe mu matora, Netanyahu yararakaye cyane.

Ubu arashyira iterabwoba kuli Obama ngo nibakoreshe ijwi ryabo nk’igihangage ku isi ngo bahindure iyo resolution batore ko UBUKOLONIZE bwa Israeli ku Banyapalestina ari ngombwa. Ese ahari peresida Trump we azasinyira ko icyemezo cyasubirwamo nkuko Netanyahu abishaka??

Iyo urebye iyi myifatire ya Netanyahu, ukagaruka ku mateka usanga ibya bariya bantu ari amayobera: Amateka atubwira ko Hitler yishe abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi. Nta na hamwe twigeze twunva ko abanyepalestina bari bagiye gufasha Hitler muli iyo jenoside. None se Netanyahu n’abantu be baziza iki bariya barabu???

Amateka y’aba bantu dusanga muli Bibiliya atubwira ukuntu abaisraeli bakunze gutatana bagakwira isi yose kubera guhora barwana…bagatsinda ubundi bagatsindwa bagahunga, basiga abarabu babyara babo mu gihugu.

Mu mateka ya vuba, tubwirwa ko baje kugaruka bava za Burayi n’ahandi nyuma y’iyo ntambara ya Hitler. Nubwo icyemezo cyavuye muli LONI, igihugu cy’u Bwongereza nicyo cyabigizemo uruhare runini kugira ngo bave mu Burayi batahe iwabo muli Aziya, babaha ubutaka mu duce bari baratuyemo kera, Israeli iremwa gutyo, Palestina itakaza uduce twayo tumwe ariko irabyemera. Abaisraeli ntibateye kabili batangira kwendereza abo banyapalestina babasukaho ibisasu barabangaza babaka ubutaka uruhongohongo none ubu abanyapalestina basa nkaho nta gihugu bagira.

Baba mu mahema Israeli ikabakontorora mu kantu kose, ariko ikanabica umunsi ku wundi. Abanyapalestina bararwanye imyaka nimyaniko ngo basubizwe igihugu cyabo, ariko kubera amafaranga bariya ba Netanyahu batanga muli za Amerika no ku isi yose ya ruswa kugira ngo LONI ijye iceceka kuli icyo kibazo, abo barabu bakomeje kurengana. Mbese intambara irasa nitazigera irangira hagati y’aba bantu bombi..
Iyi myitwarire ya Netanyahu kuli kiriya cyemezo cyo muli LONI, ni nka bya bindi bya FPR-inkotanyi yaje yica abo isanze mu gihugu iratsembatsemba nanubu igikomeje, ariko abo yicira akaba aribo bagomba kwitwa abicanyi.

N’abakiliho navuga ko bataragerwaho, baririwe ntibaraye; amategeko FPR- inkotanyi yabakoreye usanga ari indi jenoside yahinduye isura. Iyo jenoside ubu uyisanga mu mategeko kirimbuzi yitwa INGENGABITEKEREZO, NDUMUNYARWANDA, KURWANYA UBWICANYI BWAZO byiswe GUTEZA AMACAKUBIRI, N’ANDI MABI ntarondora…
FPR yatsembatsembye abihaye Imana I Gakurazo, ibaziza ngo barimo abahutu benshi ibarunda mu byobo na nubu ntibarashyingurwa; aliko ubu FPR iramamaza ko Kiliziya yiciwe aka kageni, ariyo Nyicanyi ndetse ko igomba gusaba imbabazi ikazacibwa n’ amafaranga iyaha Kagame uyoboye iyi politiki ya Apartheid mu Rwanda. Ayo mafaranga ni ayo kongera ku yo atanga hanze agambana n’abazungu b’abashimusi biba abahutu b’impunzi umunsi ku wundi babohereza mu Rwanda kubicira mu magereza.

Ayo mafaranga kandi amwe ni ayo kuzuza bya bigega ngo by’abacitse ku icumu agenga uko ashaka. Ubutaka bw’abahutu Kagame/FPR yarabufashe bwose, abahutu bataricwa n’isasu, agafuni, umugozi cyanga inzara barimo guhunga (ku babishoboye).

AMAHAME YA ISRAELI N’AY’INKOTANYI NI AMWE

Inzobere mu itangazamakuru witwa Michel Collon w’umubiligi akunze gusesengura cyane ibibera hariya mu ba Israeli na Palestina. Mu byo abo bategetsi bo muli Israeli bagiye bavuga, usangamo irondakoko kirimbuzi, iterabwoba,n’ ubwishongozi burengeje urugero.
Urugero ni amagambo nk’aya avugwa n’abategetsi bo muli Israeli:
” C’est le devoir des leaders israéliens d’expliquer à l’opinion publique clairement et courageusement, un certain nombre de faits qui ont été oubliés avec le temps. Le premier estqu’il n’y a pas de sionisme, de colonisation, d’État Juif sans l’éviction des Arabes et l’expropriation de leurs terres “. Yoram Bar Porath, Yediot Aharonot (14 juillet 1972).

” Nous devons tout faire pour nous assurer que les Palestiniens ne reviendront jamais, les vieux mourront et les jeunes oublieront “. David Ben-Gourion dans ses mémoires le 18 juillet 1948 (page 157)
Izindi ngero mwazisanga aha:http://www.alterinfo.net/C-etait-bien-Ben-Gourion-MESSAGE-DE-MICHEL-COLLON_a26726.html

Muli ziriya ngero ntanze, barivugira batarya iminwa ko kugira ngo bakomere babe ibirangirire, ni ngomba ko bakubita abo barabu bakabavana mu mirima yabo bakabangaza…ibi bikavugwa n’umuntu witwa umutegetsi..Mwibuke wa muperesida mucuti wabo avuga ngo “Baraducitse ..twari kubamariramo…”
Uriya Ben-Gourion (ni we fondateur wa Leta ya Israel) invugo ye ni agahomamunwa: ngo bagomba gukora ibishoboka byose abanyapalestina ntibazagaruke muli ubwo butaka babirukanyemo; ngo ni ngombwa ko abasaza bapfa bagashira, abato bakazibagirwa….
Aha mwibuke Museveni se w’inkotanyi kandi ufatanije na Israeli pata na rugi, ibyo yavugiye i Luanda muli 2014 mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize ICGLR.
Nawe yagarutse ku ijambo nk’iry’aba ba Israeli, ngo impunzi z’abahutu bazazite kure mu mashyamba aho batazapfa barose kugaruka ku mupaka w’u Rwanda nkuko mushobora kubisoma ahangaha: http://www.redpepper.co.ug/president-musevenis-speech-at-icglr-meeting-in-luanda/

Mu gushyira mu bikorwa iyi ngengabitekerezo ya jenoside, Kagame n’inkotanyi babigezeho; ibyo kumara abahutu bakuze basa n’ababirangije; naho abatoya bashoboye kurokoka bataragerwaho barimo kuboza ubwonko nkuko byagaragaye kandi binandikwa henshi…
Ukulikije uko Rudasingwa yasobanuye imibanire yabo na Netanyahu (mu ibaruwa), ukulikije n’ariya magambo y’abategetsi ba Israeli na Museveni yo kogeza ubukoloni, ntawashidikanya ko Israeli na FPR basangira ideology ya Apartheid, ubukoloni n’amabi ajyana nizi ngengabitekerezo zo koreka abantu.

UMWANZURO

Iyo witegereje usanga amashitani ariyo ayobora ibihugu bimwe na bimwe harimo n’u Rwanda.

Abicanyi baramenyana bakagira ubufatanye bwo kujya bungurana ibitekerezo byo gukora amabi. Nyamara bitinde bishyire kera, shitani izarangiza nka shitani nyine… Nubwo Netanyahu asa nkaho ariwe utegeka Amerika (kubera gutegekesha IFARANGA/corruption itarasize Uburayi na Amerika) , bizagera igihe yumirwa, yunve ko na nyina w’undi abyara umuhungu, ko apartheid na colonialism akorera abanyepalestina igomba guhagarara.

Bagenzi be nabo bahuje umugambi mu karere k’ibiyaga bigari, ntabwo ari ku bushobozi bwabo bakora ariya mabi yose. Bahagarikiwe n’IKINYOMA kizwi ku isi ko ari ikinyoma. Umunsi urahari w’ icyo kinyoma kizakubitwa ishoka, bakayoberwa uko bigenze.
UKURI GUSHOBORA KUZINZIKWA IMYAKA MYINSHI ARIKO NTIKUZAZINZIKWA IGIHE CYOSE.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to AMASOMO FPR YAFASHE KWA NETANYAHU NI AYO KWANGAZA ABAHUTU NKUKO ABANYEPALSTINA BAMEREWE.

  1. Hagena, pridy says:

    Umwaka wa 2017 ngo ba! Abasenga Imana ntimwatubwira ijoro rigeze hehe? Bugiye gucya? cg? Wasanga tugiye kwinjira mugitondo hanyuma akazuba kakava tukakota twese hamwe bene kanyarwanda mu rwanda rwacu. Ibyo nibyo nifuje muruyu mwaka wa 2017, kandi twiteguye kubona byishi bigiye guhinduka mubihugu byishi byo kwisi wagirango bigiye kumera nkimperuka yisi. Ubwira kabili buzabaho, intambara ya gatatu (3) yisi yose izatangira, Iyi ntambara ya 3 yisi yose izarimbagura heshi habe umuyonga. ibishya n’udushya bizabaho. Ibigugu n’ibihangange bizahangamuka natwe afrika tubone umutuzo, twiruhutse. Mbega byiza cyane. Ahaaaa!!!! Dushonje duhishiwe.

    Abasenga Imana nimusenge kuko ntibizoroha nagato muri 2017.

  2. Ndorimana says:

    Erega wagira ngo Paul Kagame agira amatwi n’amaso by’imirimbo gusa. Kiriya gicuruzwa cya jenosidi y’abatutsi (ali nacyo ajya kurisha muli Israheli) kimaze kumera nk’indaya ishaje. Iyo bitaba ibyo, iliya film ya Jane Corbin, Rwanda’s untold story, ntiba yarasohotse. Iyo film kandi Kagame ubwe yarayirebye incuro nyinshi.Iyo uyu mugabo aza kuba muzima aba yaratangiye gucisha make kuva icyo gihe.
    Ubwami bw’aba Clintons bwabaye impitagihe. Yewe na Trump ubwe yiboneye ya film yitwa “Clinton Cash” ivuga agace k’ubwicanyi n’ubujura bwa Kagame n’aba Clintons.
    Mbiswa da, utabona Intore zintaye ku wa Kajwiga!

    • Harabaye Ntihakabe says:

      Uwo murubingo murumve nkome! Wa mugore wa Clinton ngo ni Hillary yatsinzwe mumatora kubera “Clinton cash fundation”. Za Media zahise zifungurwa ku bwishi zerekana iyo film igihe yabaga ari kwiyamamaza. Abazungu nabo baba baritaye mu gutwi, bahita bifata kubwishi hanyuma inyenzi zose zihita zizinga iminya mumaso. Intozo izirusha intambwe yo yahise izingama nkuruzingo. Untold History yakinwe nabongereza hamwe nabanyamerika kandi nibo bene Media nitangazamakuru kwisi. 2017 irageze ndayakanuye kuko ihishemo byishi, nzahumbya amaso yange aruko inkuba imaze gukubita ibinywamaraso byigabije urwanda.

      Hatabaye ntihakabe

  3. Mbonyingabo says:

    @ Peace nashinye inyandiko yawe nuburyo wereranyije ibibazo bya Israel nibibera mu Rwanda. Icyakora aho wavuze ngo “Umunsi urahari w’ icyo kinyoma kizakubitwa ishoka, bakayoberwa uko bigenze”. Gewe ndumva ahubwo igihe cyokugirango ikinyo gitsindwe ar’ikingiki, Kagame yere kuzakomeza kwibeshya yuko harikindigihe agifite cyogukandamiza abahutu. Kiriya kemezo cyafatiwe Israel gikwiriye kumubera isomo, noneho bikamufasha gucisha make tugaturana.

    Aho wavuze yuko Israel itanga rushwa mubanyamerika gewe siko mbibona, ahubwo America niyo itanga ruswa kugirango ishyigikire Israel mubindi bihugu. Kuko mungenga bitekerezo yabanyamerika baziyuko bagomba gushyigikira Israel nokuyirwanirira. Ibi birimumateka yabo kuburyo numunye politic w’America wigaragaje yuko arwanya Israel adashobora gutorwa nabenegihugu. Ukurikije uko John Carry yaraye atangaje avuga kuri kiriya kemezo cya ONU, America yagerageje kurwanirari Israel uko ishoboye kose, none bikaba bigeze aho ibona yuko itagifite imbaraga zoguhangana nisi yose. John Carry yavuze yuko banze guhagarika kiriya kemezo kuko babona yuko iriya ariyonzira yonyine yo kurengera Israel.

    Birerekana yuko rero America ibona yuko idacishije make ishobora gushoza intambara kurikariya karere itazashobora kurwana. America irabona yuko kuba baratsinzwe muri Syria, nidasha amahoro ya Israel hakirikare, Israel izahita isibangana kwicarita yisi. Biriya nisomo rikomeye kuri Kagame na FPR, nibanga kuryemera bazisama basandaye. Igihugu cya ba Islam cyashyigikiraga Israel ni Egypt yonyine, none nicyo cyatanze uriya mwanzuro. Nukuvuga yuko mubihugu byose byo muri kariya karere ntagihugu nakimwe gisigaye gishigikiye Israel. Nubwoyenda Israel itazahagari uriyamushinga yatangiye ariko izacishamake ijye mumishikirano kungirango Palestine igire igihugu cyayo kigenga.

    Ubutumwa naha Kagame nakawamugani wikinyarwanda uvugango “Niyoge magazi amazi siyayandi”.

  4. ahorukomeye, Hyde says:

    Peace,
    Urakoze cyane kubwiyi nyandiko yawe yuzuyemo ubuhanga, ubumenyi, ubushishozi, ningero nyishi. Nibyo koko ibihugu byishi bitegekwa n’amashitani nkuko wabivuze. Twibuke ko isi iyobowe na Lusoferi icyicaro cya Lusoferi kiri New York, USA. Ntavuze byishi rero Amerika niyo itegeka isi ikoresheje iterabwoba, ubwicanyi bwindenga kamere, ubusambo n’ubusahuzi, nandi marorerwa mabi meshi cyane atarondoreka, nkuko na bakorana nabo ariko bakora niko baba batojwe nabo bashebuja,niko baba bigishijwe.
    Ibibi kuribo nibyo byiza naho ibyiza nibibi kuribo aho kwica abantu
    babihinduye imikino bakina ibashimisha, kumena amaraso yabantu ya buri munsi babihinduye ko ari ukumena amazi. Jyewe nabonye byishi cyane kuri iyisi, naganiriye nabantu babanyafrika babaye muri Israeli bambwiye byishi bahakorewe ntaho bitaniye nibyo inkotanyi zikorera abahutu mu rwanda cg inyuma y’urwanda, aba Israel bakora bibi byishi cyane bitarondoreka bahabwa umugisha na amerika nkuko amerika iha umugisha inkotanyi ziyobowe na mwene kanjogera cg mwene Rutagambwa simvuga izina rye ntavaho mpfa ntarangije umwaka wa 2016.
    Mukwica abahutu no kubatsembaho kwisi, ndetse amarika igafasha inkotanyi mu kwica no kurimbagura buri muhutu wese batitaye no kuruhinja rwaraye ruvutse. Netanyahu nuwo mwami wabidishyi mu rwanda ntaho bataniye bose nibinywamaraso gusa. Aba Palestinian nabahutu twese turi ingorwa kimwe kuko ntitwemerewe kubaho kwisi iyobowe na Lusoferi;
    amashitani n’amadayimoni byose bihabwa amabwiriza na Lusofer bakora ibyo bategetswe, nabo bakagerekaho agahimbaza musyi mukwica Rubanda bagatsemba.
    Ntitubitindeho cyane kuko Imana niyo iri hejuru ya byose kandi itegeka byose. Imana niyo izaca iteka kunkozi zibibi zose. Uko Imana yirukanye Shitani mwijuru ninako Imana izatwika Lusofer, Amashitani, na madayimoni byose bigashya bigakongoka. Hanyuma amahoro akagaruka mubana bayo.

    Twihangane tuzaruhuka kandi tuzatabarwa bizaba nkinzozi.

  5. Ndorimana says:

    Biriya Natanyahu yigira ni byabindi bya wa mwanwana uli iwabo uvuna umuheha bakamuhereza undi. Ubutegetsi bwa Obama bujya kwifata mu matora y’uriya mwanzuro w’iriya nama y’umutekano kw’isi bwari buzi ko Natanyahu atezemera gukurikiza ariya mabwiriza ya ONU kandi ko ubwo butegetsi bwa Obama butazabimuhatira. Ubwo aliko muli icyo gihe bifataga bahise boherereza ubutegetsi bwa Natanyahu amamiliari n’amamiliari y’amadolari y’imfashanyo.Nimwumve namwe uwo mukino.
    Ibyo kugirango ni Israheli itanga ruswa muli Amerika, njye simbyemera. Ahubwo ni Amerika ikeneye umushumba wayo muli kariya karere aliwe Israheli kugira ngo ishobore gukontorora kariya karere k’Abarabu.
    Putine nawe yarabimenye yishiriraho nawe umushumba we aliwe Syria.
    Naho Paul Kagame igihe atazashobora kugemura amabuye y’agaciro amenye ko azakurwa muli “le cercle des favoris”.

    • ahorukomeye, Hyde says:

      Donald Trump nawe yahojeje Israel ngo ihorere Shenge ndaje kuguhoza nkuramire nyuma ya 01/20/2017 tuzakorana. Uko niko uwo mugabo yohereje ubutumwa kuri Netanyahu on Twitter.

  6. rubyogo says:

    mujye mwandika mu mpine

    • Mbonyingabo says:

      Ndorimana, ikikibazo ndabona tukibonakimwe, Ntabwo ari Israel iha Amerika amafranga ahubwo Amerika niyo ihonga Israel. Icyongirango mvuge nuko naho Kagame yatanga ayomafranga ntabwo bizamubuza gutsindwa kuko Amerika ntabwo izamurwaneho nkuko irwana kuri Israel.

      Ikibazo Amerika ifite nuko imbaraga zayo zoguhangana nisi zashize, kuko na Trump uvuga yuko ashaka guhindura ibintu arabona Amerika ntayandi mahitamo ifite, ikomeje kwigira akaraha kajyahe byayirangira. Ninayo mpamvu yabujije Amerika kurwanya uriya mwanzuro.

      Kagame we ntamahirwe afite yogukomeza kubeshya uretse guhindura ibintu, kuko ntagihe Amerika izmutaho kuko iziyuko arumunyagitugu ukomeza kubabera umuzigo wubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *