UMUCO NYARWANDA NK’UMURAGE WAGABYE AMASHAMI Y’UBUPFURA MUGUFATANYA CYANE CYANE MU BIKORWA BY’IMENA

3
  • Views 2202
  • Rating 12345

Kuva taliki ya 31/05/2014 habaho igikorwa cy’intangarugero mu rwego rwo gushakira amahoro abanyarwanda, ubwo abari abasikare ba FDLR biyemezaga kurambika intwaro hasi kubushake kugirango batange inda ya bukuru imbere y’ amahanga, berere imbuto y’ amahoro k’umwicanyi wabo w’ igihe kirekire cyane cyane muri RDC, guhera icyo igihe abo bashyize intwaro hasi n’imiryango yabo bakajyanwa mu makambi (WALUNGU, K ANYABAYONGA na KISANGANI) urugamba rw’ imibereho yabo ya buri munsi rwakomeje kubabera inzira y’ umusaraba kuko umwanzi w’amahoro ntiyigeze abaha agahenge ahubwo urugamba rwakomeje kuribo kubundi buryo bukakaye.

12

http://aferwar-duterimbere.org/?p=469

Mwibuke ibyabaye i Kanyabayonga taliki ya 25/08/2015. Hakurikijweho nkwicishwa inzara n’ inyota , kutavurwa, kongeraho n’umwanda kugirango hapfe benshi, n’abacitse kwicmu bacike intege bishore mu kanwa k’ intare ihora yasamye. Ubu i Kisangani bamaze imyaka ibiri irenga nta burezi buzwi bukorerwa abana ariko kubera umuco w’ubufatanye uturuka kuburere, abana babona uburezi bw’ibanze guhera mu kiburamwaka kugeza mu mwaka wagatandatu wa mashuri abanza. Nta burere bubi bwabameneramo kuko ababyeyi bababereye maso n’ubwo babaho muburyo bubabangamiye (Block imwe ibamo hagati y’imiryango irindwi cg icumi ugasangamo abantu 40 kugeza kuli 50 kandi babana neza mu bupfura bwakomeje kubaranga ndetse no gufashanya).

Muri ubwo buzima budakwiye kandi budashobotse, inshingano z’ababyeyi zikubye inshuro nyinshi cyane, ijisho ryabo rirushaho kureba kure cyane, mukubumbatira wa muco w’ ubupfura bwa Kinyarwanda ngo no mugihe cya NOWA abantu barashakanaga kandi izo ntama z’ uwiteka gusenga niyo ntwaro babanzaga imbere.

15139620_1682650225380702_1531432346_n
Umuhango wo kubatiza abana

Ubu kwikiranura n’ Imana bafata amasakramentu yangombwa bari baravukijwe nk’ abakristu biri mubyo Imana yahabahereye. Taliki ya 06/11/2016 mu nkambi ya Kisangani habatijwe abana 41, hasezeranye imbere y’ Umusaserudoti imiryango 10 yari isanzwe ibana n’undi muryango wa cumi n’umwe w’umusore n’inkumi (aribo EMMANUEL NA ALINE), imbere y’Imana n’imbere y’ababyeyi aribyo guhesha ishema ababyeyi.

received_1682589418720116received_1682603028718755

Ryari isomo kubabakurikira babagwa muntege bakabona ishusho nyiganano y’ubukwe nyarwanda uko bwagendaga; uko imisango yakurikiranaga nkuko byahoze kera mu Rwanda. Kuri uyu munsi rero agahinda ko kumitima ntikagombaga guherana abantu, mubukwe abantu birengagije byinshi bacya mu maso, ababyeyi baza bateze urugori kuko ari nako bitwa iwacu i Rwanda (abategarugori).

received_1682578608721197received_1682583395387385

Abategarugori buri wese ahereye kucyo azi n’icyo yashobora bashyizeho buri wese umuganda kugirango ubukwe butangire kandi buhumuze amahoro kandi bugaragaremo n’isomo ku rubyiruko aho abenshi muri uru rubyiruko bapfushije ababyeyi babo kubera imyaka bamaze mu ntambara z’urudaca mu nzitane z’amashyamba ya Congo. Mu rubyiruko abenshi ni imfubyi, ariko mubupfura ababyeyi bakiriho muri rusange biyemeje kuba ababyeyi b’abana bose bahari batarobanuye kuko buri mfubyi bazi icyayigize yo.

15174440_1682619145383810_678060477_nreceived_1682611532051238

INZIRA IMWE RUKUMBI IGANA KUMUNEZERO. HAHIRWA ABASANGIRA UMUBABARO BAKIRINDA KUBABAZANYA. IBI TWABYIFURIZA ABANYARWANDA BATATANIYE ISHYANGA KUBWAYA MATINDI Y’AMATAGE TUZIRANYEHO. MUJYE MUDUSABIRA NATWE TURABAZIRIKANA “UHORAHO ATURI HAFI”

received_1682608922051499received_1682607425384982 received_1682591652053226received_1682575745388150received_1682600722052319received_1682575742054817

Chantal NYIRANEZA

Duterimbere-media

Source: http://aferwar-duterimbere.org/?p=657

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to UMUCO NYARWANDA NK’UMURAGE WAGABYE AMASHAMI Y’UBUPFURA MUGUFATANYA CYANE CYANE MU BIKORWA BY’IMENA

  1. karuhije says:

    Nukonuko yewe mukomere ngoakabikamenyerwa nkakeza gusa yesu ati hahirwa abarira ubukuko aribo bazahozwa mwihangane mwiringire iyaremye ijurunisi ubwoziriya nburagasani zabadaimone bavugako bayirasiye mumutara bakaba bafitindi yitwagatindi kagame tweiyacu tuyibonera mubyoyaremye bituzengurutse nomubyo idukorera nuburyo iturinda mwayamagorwa rekatuyizere igisubizocayokiza arintamakemwa hanyuma abobana mubigishe cane gukundigihugu nokukirwanira ndetse nububi bwakaringa ngome yababavantara babafarasha

  2. udahemuka, Kalisa says:

    Ahaaaa!!! Biratangaje pe! Nimukomere, mukomezanye mufatane mumugongo. Beshi Biradutangaje cyane. Keshi twibazaga ko ibi mutweretse bitashoboka. Naho abanyarwanda bari muburayi naza amerika bo nukurogana kakahava, ubu basigaye batanga ubutaraza. Uwo Baroze arara apfuye ntarusimbuka, nguko uko abanyarwanda bari za amerika n’uburayi bameze. ibyo ubukwe nikizira kuko ntamunyarwanda ushobora gushakana numunyarwanda, aho umwe aciye undi ahacisha umuriro. Ngayo nguko.

    Nimukomere mwebwe muri aho ngaho nimwe mbuto zonyine zikiriho za abanyarwanda numuco wabanyarwanda.

    Abandi mukureyo amaso ndetse mu bibagirwe.
    Mukomereze aho. Mubyare mwororoke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *