(Kinyarwanda) BWANA KOLONELI BEM BALTHAZAR NDENGEYINKA: « NTA ZICIBWA AMAHEMBE ZIBURA ICYO ZIZIRA ».

1
  • Views 7186
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Aho mariye kumva ikiganiro Koloneli Ndengeyinka BaltHazar yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Ikizere tariki ya 22/12/2016, nagize igitekerezo cyo kugira icyo nakongeraho kugira ngo dusangire ijambo tugamije kubaka, dusesengura ibihe byahise ngo bidufashe gutegura ibiri imbere. Icyo kiganiro nakigabanyijemo ibice bine bikurikira: 1. Igice cya mbere kigizwe n’ibibazo byari mu bategetsi b’igihugu n’ab’ingabo. 2. Igice cya kabiri kigizwe n’ibibazo Ndengeyinka yari afite mu kazi mbere cga mu ntambara n’ukuntu yabyitwayemo. 3. Igice cya gatatu: Ndengeyinka yoherezwa Arusha. 4. Igice cya kane: Uguhindura ingabo kwe akava muri FAR akajya muri FPR.

a) Duhereye ku bibazo byari mu bategetsi b’igihugu n’abayobozi b’ingabo, twavuga ko igihugu cyari kigeze aharindimuka. Inkotanyi zaje ari ukugisonga. Ni na yo mpamvu zarwanaga zifite icyizere cyo kuzatsinda. Uburwayi igihugu cyari gifite bukaba bwari bukabije mu bategetsi bakuru ba gisivile n’aba gisilikare, ni umurengwe, uburangare, ubutesi, ubusinzi n’ubwiru mu mirimo ya Leta.

Umutegetsi yamaraga  gukora ibikosa bihambaye bikamutera isoni agashaka uburyo bwo kubyegeka ku wundi ufite intege nke, udafite uburyo bwo kugera ibukuru. Ni cyo cyatumye abatoya basuzugura abakuru kuko babonaga badakwiye kwizerwa. Nko mu gisilikare wabonaga Serubuga asigaye atamba wenyine yari Chef d’Etat Major (adjoint). Mu bari bamwungirije barimo Habimana Anatole, bati yibera mu ndaya, kandi burya indaya zigenzwa na twinshi.

Uwitwa Gatsinzi, bamwe batangajwe n’ukuntu yitwaye intambara igeze hagati, nyamara itaranatangira twatangazwaga n’ukuntu yitwara mu bibazo bimwe na bimwe. Niba nibuka neza hari tariki ya 02/08/1990. Ni ho numvise ikiganiro cy’abatutsi babiri, umwe yitwaga Michel MUDANDI wari umutekinisiye kuri Radiyo Rwanda, undi ari umushoferi w’ikamyo ya Rukururana yajyaga i Mombasa iciye Uganda.

Kubera ko nari nakoze ku buryo badakeka ko mbumva, baganiriye bisanzuye. Uwari uvuye Mombasa ati: »Ibintu birashyushye, mu kanya gato murumva abana b’abatutsi binywera byeri i Gabiro ». Undi ati: »Kagire inkuru ». Uvuye Mombasa ati: »Ntugire ubwoba ntabwo inzirabwoba zizabahangara, kandi Museveni yemeye bibaye ngombwa yabatiza Bulende na kajugujugu bikarangira vuba ». Havuzwe byinshi ntagombye kurondora. Maze kubumva nahuye na Koloneli Simba Aloys mubaza ukuntu biteguye intambara, ahubwo agwa mu kantu, ambaza intambara iyo ariyo. Maze kubimutekerereza ati: »Ibyo ntawabirekera aho ». Twagiye kureba Nsengiyumva Anatole (G2) batubwira ko ari muri mission mu Buganda. Tuti ahari ni amahoro babimenye kare. Simba ati: »Ariko tubanze tubivuganeho na Gatsinzi ».

Ubwo nabaye ngumye hanze Simba yinjira mu biro kwa Gatsinzi . Hashize nk’igice cy’isaha Simba asohoka yumiwe arambwira at: »Tugende ».

Byari bigenze bite..?

Ubwo Gatsinzi yari amubwiye ngo icyo kibazo tugishyire Koloneli Ruhashya Epimaque wari ushinzwe « Relations extérieures muri Minisiteri y’ingabo »(munyumvire namwe). Simba yahise yikubita ati: » Ntabwo najyana ikibazo nk’iki kwa Ruhashya, ahubwo ndibwirira mon Général. Twahise twigendera kwa Ruhashya ntitwagiyeyo. Uwabivuga byose byaba birebire. Ubwo byanyibukije umusore wo muri Kaminuza i Butare twahuriye ku biro by’iperereza (Service Central de Renseignement) afite document (igitabo kinini cyane) cyateguriwe muri Mozambique kigenewe abanyeshuri b’inyenzi bari muri Kaminuza. Uwo musore amaze kucyerekana aho mu biro bamushyizemo amapingu bati: »Ni nde wakugize maneko ». Nasize bamumereye nabi rwose, nimerera nka Bakame ndabireba ndumirwa. Kandi uwo munyeshuri yari umwe mu bayobozi ba J.U.N.R , abo twitaga abategetsi b’ u Rwanda rw’ejo. Ese turumva yaraziraga iki? Gutanga renseignement nk’iyo si byiza se? Ntibyahagarariye aho. Mu mpera z’uko kwezi kwa munani kubanziriza intambara ni ho numvise umugabo witwaga MURARA wari utuye i Nyamirambo (Matimba) atelefona umuntu w’i Bugande ati: » Niba byageze aho rero, ino bashobora kuba babimenye, izo nzira za ruguru sinzazinyura, nzaca i Bukavu cyakora nzakererwaho gato ».

Ati.: » Navunjishije mu madolari ni yo nzazana, kandi ni menshi sinayanyurana iyo nzira ». Nitegereje amamodoka meza atunze kandi nta kazi afite, nta n’ubucuruzi bugaragara yari afite, mbigereranya n’ibindi nabonaga dore ko mvuze bike, mpita njya kubwira abantu bari babifitiye ububasha ngo bamubaze iyo gahunda arimo iyo ari yo.

Ibimenyetso byose byerekanaga ko tugiye guterwa babisanze iwe. Byakoze iki? Ibyo nabibonye aho nashoboraga kugera. Aho ntageraga hari ibindi kandi iby’umuntu azi byose si ngombwa kubyandika. Ariko aho igihe kigeze tugomba kugira ibyo tuvuga tukabyumva mu kuri kwabyo. Hejuru y’ibyo ukumva ngo umutegetsi runaka bamutoye Chez Lando aho yasinziriye mu runywero akibagirwa gutaha.

Ijambo: » Twaratunguwe » turigabanye mu mvugo zacu. No gutungurwa ni ikosa. Iryo jambo ni iry’abanyapolitiki bazahakaga kwikura mu isoni z’ibyo bananiwe gutunganya. Muri iyi ngingo ya mbere mvuzemo amazina make, si uko abandi ari ba miseke igoroye, ahubwo ni uko nta gihe mfite kandi singomba kuvuga byose. Gusa nagira ngo nereke Koloneli Ndengeyinka ko iyo ngingo y’uko igihugu kitatewe gitunguwe tuyihuriyeho. Harya we yari azi iki mbere y’intambara? Ni we wenyine wakivuga.

b) Ingingo ya Kabiri:

Ibibazo Ndengeyinka yari afite mbere y’intambara ntacyo mbivugaho kuko yarabyivugiye ubwe kandi tubyemera nk’ukuri. Niba rero ari uko bimeze, uko yitwaye intambara igeze mu mahina bifite inkomoko.

Uwo mugabo Ndengeyinka simuzi neza uretse ko namubonaga ahita ava kuri Etat Major ajya kuri ESM mu gihe nabaga nica akanyota kuri Café Impala.

Nubwo we avuga ko nta bibazo yari afite ku rugamba, ntiwaba usanganywe ibibazo hagati yawe n’abo mukorana, cyane cyane abagukuriye, ngo uvuge ko ku rugamba byari amahoro kuko hari umwe mu basilikare be igihe bari bakiri i Byumba, wanyibwiriye njyewe ubwanjye ati: » N’abakiga nibajye kururwana dore igihe twarurwaniye twenyine« .

Iryo ryari ijambo rikomeye ku musilikare muto nkeka ko yarikuraga ku bamuyobora. Nyamara Ndengeyinka ntiyigeze akomoza kuri icyo kibazo cy’uko ku rugamba hoherezwaga abanyenduga gusa. Mu gusoza iyi ngingo, umuntu yakwibaza iki kibazo: Niba koko ibibazo Ndengeyinka avuga ko yari afite ari byo, ubwo ku rugamba yarwanaga afite « Identité Nationale? »

c) Ingingo ya gatatu:

Ninde wohereje Ndengeyinka Arusha kandi baramukemangaga nk’uko na we abyivugira? Ubwo se babonaga agiye guhagararira Etat Major atemera?

Ibyo yakoreye Arusha byo bizwi na we n’abo babikoranye. Yenda mwambwira ngo ni uko hariho Guverinoma iyi n’iyi. None se iyo guverinoma ntiyari iy’u Rwanda? Ahubwo numva Ndengeyinka yari afite icyizere ku nkotanyi no ku bategetsi bakoranaga na zo, ari na bo bamwohereje Arusha ngo abafashe gusohoza umugambi wabo. Wasobanura ute ukuntu wagiye gusangira n’inkotanyi wenyine ku munsi wa konji. Ubwo se umuntu yamenya mwaravuze iki…?

d) Ni iki cyaba cyaratinyuye Ndengeyinka mu gihe yahungaga Inzirabwoba agatera urutambwe rumwe akaba ageze mu Nkotanyi bari bahanganye ku rugamba?

Umuntu wese ushyira mu gaciro arumva ko habaye intango y’icyo gikorwa (préambule), ishobora kuba yarapangiwe Ariusha cyangwa mbere yayo Ndengeyinka akiri mu Rwanda. Ikindi kibazo nibaza iyo numvise Ndengeyinka: – Aho  tiyaba afite ikibazo cyo kumvira abamutegeka? Bikaba ari na byo byamukururiye ibyo bibazo byose yivugiye? Iyo ariko ni ingingo nyoroshyacyaha. Abanyagatolika baravuga bati: »Dusabe inema yo kumvira abadutegeka« . Iyo nema rero hari igihe ibura cyangwa ikaba nke.

Ndengeyinka mu guhunga Inkotanyi yagiye mu Busuwisi. Ese mu gihe yahungaga Inzirabwoba (les FARs) ntiyari azi ko Ubusuwisi bubaho mu gukimirana akagaruka mu Nkotanyi ikitaraganya? Maze na zo zikamwakirana ubwuzu?

UMWANZURO.

Akabaye icwende ntikoga kandi Injangwe yaraye hanze bayita inturo. Imyitwarire ya Ndengeyinka kimwe na bagenzi be bari bakuru mu gisilikare, si ikosa ryabo bonyine, ahubwo ni ikosa rya Guverinoma zose zayoboye u Rwanda muri rusange. Ese za leta z’u Rwanda zagenzuraga amateka n’uburere mboneragihugu byigishwaga muri EO ari yo yaje guhinduka ESM? Ubwo se umuntu yaba yaracengewe n’amatwara ya Révolution akitwara nka Ndengeyinka? Yego ngo : Ibyara mweru na Muhima kandi Umukobwa aba umwe agatukisha bose. Ariko se ko abantu bitwaye batyo atari bake?

Aho uburere twatanze mu bihe byashize ntibwaba ari yo Nyirabayazana y’iyo myitwarire mu bantu bitwa ngo barize ariko gushyira mu gaciro ugasanga ntabyo? Ese abategetsi bakuru ba gisilikare bari bazi intambara barwana iyo ari yo?

Aho mu gisilikare twari tuziranye? Ibyo ndabivugira ko hari umusilikare rubanda rwari ruzi ko ari mwene Sebahinzi, nyamara ibisekuru bye byaragendaga no ku ngoma ngo denderi denderi. Murumva ko yari ishami ry’igiti baramvuyeho Kalinga. Kuki ibyo tutabikurikiranye ngo tubimenye?

Twari kubikurikirana se dute dutunze abatasi ku buriri na n’ubu iyo ndwara  ikaba ikomeje gusa n’igisebe cy’umuvogo ku murundi w’inkumi? Ikindi kandi, mu gisilikare habamo abahanga b’ubumenyamuntu (psychologie) bakurikirana imyitwarire idasanzwe ya buri musilikare cyane cyane ba officiers.

Sinasoza ntibajije ku munyamakuru waganiraga na Koloneli Ndengeyinka. Uwo munyamakuru yaravuze ngo abakekaga ko Ndengeyinka ari umuntu utazi gushyira  mu gaciro, utazi icyo akora nibiyumvire. Nkaba nemeza ko uwo munyamakuru akorera ba Nyaruda bashaka gushimuta bene Sebahinzi babatwaye ku gitiyo nk’uko Col Irategeka Wilson Lumbago bamujyanye.

Barabandwe bizigamye kuko umwana wa mwene Sebahinzi ntibazamurokoka. Bamubeshye igihe kirekire kandi intwaro bitwaje y’ uturere imaze kugimba.

Mugire umwaka muhire.

Umusomyi w’Intabaza

Simparingoma J.Baptiste

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

25 Responses to (Kinyarwanda) BWANA KOLONELI BEM BALTHAZAR NDENGEYINKA: « NTA ZICIBWA AMAHEMBE ZIBURA ICYO ZIZIRA ».

  1. kabanda dit :

    Reba umuzimu w’ingoma ntutsi abega abanyiginya bagaritse ingogo nubu niyo Ntambara izaguhaguruka vubaha,umuzimu w’ingoma hutu wabaye abanyenduga n’abakiga mubura ingoma ibibaryanisha mumashyamba sibyo,byahanuwe ko rutuku azagagarara hagati yabarwana agatoranya umusaza usheshe akanguhe,uvuga isi igatigita,rugili,ruterandongozi uzunga abanyarda tukabona amahoro asesuye,turambiwe abacurika amateka bikoma bamwe abahutu n abatutsi bakeneye umuhuza nyuma y’imvura bizasobanuka

  2. kabanda dit :

    amacakubiri yaranze abayoboye u Rwanda mubihe bitandukanye nibyo byaduteje intambara zidashira nawe abahutu bayobora bagapfa ubukiga n ubunyenduga n ibindi,abatutsi bayobora bagapfa ubwega n ubunyiginya,MWe kuki mushakira impamvu aho zitari mwigira beza mukikoma bamwe uwo rukokoma ni kanga he yasabye leta ya habyarimana ngo icyure impunzi ngo urwanda ngo n ikirahure,mwize amateka acuritse kugeza nuyu munsi muyacurika .urugero bamwe ni abacadi businiya,inyenzi inzoka zfite imirizo,interahamwe,ibipinga ibigarasha isazi ibyo byose byahahamuye umunyarwanda iyo ava akagera nabitwa ngo n abayobozi barihahamuye kugeza aho bivuga ibinani,byanyurahe n ibindi,hakenewe umuhuza imana izamuduha bamwe mwivugisha ibyo muzumirwa mureke kwikorera bamwe kanyarengwe yabahunze asetse,ndengeyinka mwibagiwe imvugo ngo uzicondico kujya mu gisirikare mupima amazuru n ibindi

  3. Ukuri dit :

    Uyu muntu witwa JoKam atanze commentaire nk’uri kwiterera urwenya ariko sinabifashe nk’urwenya! Reka mbanze nshimire kubw’iyi nyandiko irakarishye cyane ifite icyanga pe! Nigarukire ku rwenya kuko ukuri gushirira mu biganiro, ndagira ngo mbamenyeshe ko aba bagabo nako izi NDARIKWA zari mu gisirikare cya mbere zigahinduka zihinduwe n’iminsi, zikaba mbisha nk’uko MICROBE SAPROPHYTE ISHINZWE KURINDA UBUSUGIRE BW’AHANTU IHINDUKA MICROBE PATHOGENE AKABA ARIYO IYOGOZA URUGINGO KURUSHA MICROBE ITURUNTSE HANZE, bajye bamenya ko ni ubwo abantu birirwa bavuga kagame ariko ko uruhare rwabo rwikubye inshuro ntazi kuri aka kandare twaguyemo! Ntiwaha umuntu inkoni umusaba kuyigukubitisha ngo hanyuma urenzeho utake! Ngibyo ibyo bigabo by’INDARIKWA biri gukora muri iyi minsi ngo biratanga ibiganiro ku byabaye. ISONI NTIZICA KOKO!!!

  4. Karenzi Mudenge dit :

    Amakosa yarabaye kandi nabayakoze barahari,ibyo byakagombye kwirengagizwa tugashyira imbere ingamba nshya zo kubaka urwanda umunyarwanda wese yisangamo.naho nidukomeza kwibukiranya uko byagenze tuzata umwanya mukwitana bamwana igihe kidusige.ubu nuwo tubonako yakoze ikosa ntabyemera abibona ukundi gutandukanye nikosa tumubonaho.ibyo tubivemo rwose dushake uko twubaka urwanda rutareba ubwoko,ubunyenduga cg ubukiga nibingi bitandukanya abanyarwanda.nidukomeza kwireba mundorerwamo y’amoko nyacyo twazageraho pe.

  5. Celestin Muneza dit :

    uko byagenda kose nzarinda mpfa nshimira abasilikare bu Rwanda Far- inzirabwoba. babaye intwali kurugamba, baraharwanye inyenzi ziziba amatwi. ahubwo mpatsibihugu niwe wenyine wazigobotse no gufungira amaboko imugongo kungabo zacu Far-inzirabwoba, bafunga ambarigo niko kwabaye gutsindwa kwacu. ibi babikoze kuko ntabundi bubasha bwari kubaho ngo inyenzi zifate igihugu. kwabaye guterura inyenzi no kuzitereka kubutegetsi. ikimenyetso nimurebe uko Amerika yahinze umushyitsi kubera FDLR ngo bice buri mpunzi yose kuko babyukije umutwe ntawabakira. ibi nikimenyetso cyubutwali bwa Far-inzirabwoba ndetse iyo batabaho ntampunzi nimwe iba yararokotse muri Congo.
    icyo ngaya cyane bidasubirwaho nimpunzi zashoboye kugera Amerika no muburayi bibagiwe ko bbagomba gushakisha ibikoresho bya Gisikare muburyo bwose bushoboka ubundi tukivuna umwanzi, tukisubiza agaciro kacu twambuwe ninyenzi ziyobowe na gashakabuhake, Rusahurira munduru, ubundi tukabirukankana bakamenya ko turi abagabo, tutari utugabo kandi ko tutamenerwamo.
    impunzi mwese nimuhindure page, dukore ibishoboka byose. urugamba ni urwacu, ntawundi. twese hamwe nkabitsamuye tuti umugambi numwe bene kanyarwanda.
    ziri guhindura imirishyo muri mpatsibihugu, burya sibwabundi natwe twisuganye tuzicakire izo nyenzi.

    • jackmuson dit :

      Uvuze neza muhama we iyaba twese twatekerezaga nkawe ntabwo twagasuzuguritse

  6. Aimable Kanyarwanda dit :

    Yemwe bakunzi b’Intabaza, ndabaramukije. Nimugire Ubumwe n’Amahoro kandi mugire ubutwari. Iyi nyandiko ya Simparingoma ndayisomye inyibutsa byinshi. Wa mugani we ngo hari byinshi umuntu atavuga ngo arangize byatumye tugera aho tugera. Nababajwe cyane n’abantu benshi bapfuye bazira iyi ntambara, haba mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), haba hanze y’u Rwanda cyane cyane muri Congo (Zaire). Ariko nagiraga ngo mbanwire ko umuntu wambabaje kurusha abandi ni Prezida Habyarimana. NAramukundaga bidatewe n’uko navaga mu karere kamwe nawe (Mutura) ahubwo namukundiraga ko yakundaga abanyarwanda. Ndagira ngo mbwire abasomyi ko nari umuturage usanzwe ntaho mpuriye na Politike. Nikoreraga mu bigo byigenga.
    Hari byinshi byavugwa kuri iyi ntambara cyane ku makosa yabayemo. Mu buzima bwa buri muntu iyo yahuye n’ikibzo ashakisha uwo yitakana, uwo ashyiraho amakosa ko ariwe watumye bibaho.
    Ndagira ngo mbwire abasomyi ko njye hari ibintu ntemeranya na benshi muri mwe.
    Icyambere kuvuga ngo intambara twayitsizwe kubera abasilikari bari batunze abatutsikazi. Ariko mwese muvugishe ukuri. Ni bangahe mu basirikari bari batunze abatutsikazi? Abatutsi mu Rwanda bari 15% mu gihugu.
    Icya kabiri ntabwo twatsinzwe intambara kubera abasirikari bacu bitwaye nabi ku rugamba kuko ndibuka ko ku itariki ya 30 Ukwakira (ukwezi kwa 10) muri 1990, Habyarimana yagiye i Gabiro gushimira abasirikari bari birukanye Inyenzi-Inkotanyi bazisubije i Bugande. None se abo ba Ndengeyinka murenganya ntibayoboraga urugamba.
    Ndagira ngo mvuge zimwe mu mpamvu nkeka ko gutsindwa iraya ntambara byari ngombwa ariko bititiriwe umuntu umwe ngo kubera agace yaturakagamo mu Rwanda cyangwa uwo bashakanye.
    Iya mbere ni politike y’imbere mu gihugu. Igihugu cyari kirimo abantu b’inda nini bafashije umwanzi. Aha natanga urugero rwa Twagiramungu Faustin (umuhutu). Kubera ubusambo bwabo Inkotanyi zarabakoresheje zitwaje amashyaka menshi. Ndibuka ko mu gihe abasirikari bacu barwanyaga umwanzi haje politike iturutse mu barwanyaga Prezida Habyarimana batangira gufungisha bamwe mu basirikari b’intwari ku rugamba kugira ngo bace abasirikari bacu intege bavuga ngo basahuye (aha ariko mumbarire kuko harimo abakoraga amakosa). Mu bantu natangaho urugero ni mushuti wanjye Capitaine Nzabonimpa (RIP) bafunze muri 1930 bavuga ngo yasahuye i Byumba ariko mu by’ukuri yari yarazengereje Inkotanyi. Ndagira ngo mbwire abasomyi ko kubera gukunda igihugu uyu Nzabonimpa nyuma yo gufungurwa yasubiye mu gisirikari arongera ararwana.
    Impamvu ya kabiri nayo ijyanye n’uburangare, gushaka gukira, inda nini bya bamwe mu bayobozi. Urugero nabaha ni nk’urw’umusirikari wari ufite ipeti rya Adjudant wari ufite akazi ko gukurikirana amakamyo ya Col Serubuga. Uwo musirikari yari afite Mercedes Benz nziza ya gisirikari yirirwaga akoresha mu nyungu za shebuja.
    Mu kwezi kwa 2 muri 1994, nabonye aho uwitwa Barihe, ndakeka yari Diregiteri Generali muri Minitrape, narumiwe aho nabonye amakamyo ya Minitrape ari gusuka amabuye, amatafari, imicanga, n’ibindi aho yubakaga inzu munsi neza y’inyubako ya Caisse Sociale. Nararebye ndumirwa mbwira umuntu twari kumwe nti ariko murabona dushobora gutsinda iyi ntambara koko? Uyu Barihe akomoka hafi yo kwa Prezida Habyarimana.
    Impamvu ya gatatu tugomba kumenya ko twarwanaga n’ibihugu by’ibihangange tuzira amabuye ya Congo. Ibyo bihugu kandi byashaka kwigarurira kariya karere kandi na n’ubu niko bikimeze. Mu by’ukuri abavuga icyongereza bashaka kwirukana abavuga igifransa kandi niko byagenze kandi biracyakomeza.
    Abibwira rero ngo ni umusirikari kanaka (Ndengeyinka, Gatsinzi, Habyarimana) babiteye mu by’ukuri ntabwo aryo mpamvu ya mbere uretse ko umwanzi iyo abonye icyanzu akinyuramo. None se niba abo basilikari barafashwe nabi abandi birirwa biba bakoresheje imyanya bafite ndetse bikanabatera gusuzuzugura bagenzi babo ndetse banabarusha n’ubumenyi mu bya gisirikari kuki abo bantu batarakara? Ariko namwe basomyi mutekereze kubona abasirikari bo hejuru kandi b’abahanga mu kazi (BEM) basuzugurwa rimwe na rimwe bakanabeshyerwa kuki bitabaviramo kuba abarakare (mecontents)?
    Abasomyi tujye dushyira mu gaciro tugabanye amarangamutima rimwe na rimwe twibuke ko uko twaba tumeze kose kamere muntu itabura. Ushobora kwihangana ariko bikagera aho binanirana noneho umwanzi akaba abonye icyanzu acamo akakwigarurira.
    Mujye mwibuka ko umusirikari Nyakwigendera Nsabimana Deo bitaga Castar (RIP) nawe yabanje kuzengerezwa n’abamutegekaga kugeza igihe baboneye ko ari intwari. Bibutse ubutwari bwe mu bihe bikomeye ndetse navuga ko bari baratinze. Nabyo twabishyira mu byatumye dutsindwa urugamba. Nawe yari BEM. Ahubwo dushobora kuvuga ko bimwe mu byatumye dutsindwa harimo kudaha agaciro ziriya nzobere mu bya gisisrikari kandi bari baroherejwe kwiga ngo bazagirire igihugu akamaro.

  7. Tokyo dit :

    AbaHutu bafite icyo babura mu mitwe yabo, ubwonko bwabahutu ntibwuzuye pe! Nguwo Twagiramungu Faustin yahawe umwanya mubutegetsi bw’inkotanyi, uyu mugabo yarakotanye, yakoreye inkotanyi kuva 1990 kugeza uyu munsi 2017 none ubu ari gutaka inkotanyi azipfukamira ngo abone umwanya imbere mu rwanda kuko inyuma y’urwanda akazi ke akarangije. Gusenya FDLR akoresheje Wilson Irategeka nibindi vintage byabahutu bitarondoreka. Ahari kujya umutwe wa bahutu hagiye ikindi ntazi,

  8. JoKam dit :

    Abakuru mumbabarire munsobanurire, kuko njye ndacyari muto, abasirikari bakuru ba Ex-FAR simbazi!
    None, uyu mugabo yitwa Balthazar NDENGEYINDA cg Balthazar NDENGEYINDYA?
    Ubundi se, ko numva bamwe bamwita NDENGEYINKA, uwamwemereye ubusirikari siwe wakoze amakosa? Kugeza naho agera ku ipeti rya Colonel koko?
    Ko abanyarwanda bavugako IZINA ARIRYO MUNTU, umuntu yaba yitwa ko we ikimushishikaje ari UKURENGERA INKA, ukitega ko azahindura imitekerereze, gahunda yavukanye na Mission yahawe akivuka, agahinduka akaba NDENGERIGIHUGU cg NDENGERABANTU cg se NDENGERABANYARWANDA?
    Ntibizwi se ko IYO UMUNTU ASHOREYE INKA 9, WE UBWE ABA ARI INKA YA 10?
    Ntubwo ntabayeho musirikari, BIRAGARAGARA KO ABO YAYOBORAGA BARI BARAGOWE CYANE, kuko BIRAVUNA CYANE gukorana n’umuntu mudahuje icyerekezo, kuko we yabaga yifitiye gahunda zitandukanye kure n’iz’igihugu cyamuhaye, ndetse abo ayobora arizo z’igihugu cyabahaye banarwanira, we akabavangira, anariko avanzemo n’UBUGAMBANYI…….Uri NDENGEYINKA KOKO, uwarikwise ntiyibeshye…..

  9. semusambi dit :

    munyibukije byinshi;ka mbahe agaparu nari muri esm inyenzi zitzera le 1 1O 9O TwAGIYE kubona mumasaa sita turuka dutegerje gufungura tubona capt gd HABIYAMBERE aje yiruka adusamga n’igihunga cyinshi kutubwira ko zateye.UBWOgufungura byarahagaze tujya kuri rassamblement gufata amabwiriza;nibwo col NDENGEYIMBWA YATubwiye ubu zate ye none mwambare ishati imeze nkiyi maze agakora kwipantaro;mushyiremo ipantaro nkiyi agakora ku’ishati;abenshi twarasekaga kuberako ni ubwo bwabimuteraga. hanyuma mujye muri restorant mgaruke hano ubu mugiye kurugamba.namwe nimunyumvire umucol BEM NKUWO

  10. Ndababona dit :

    Ikosa aba parmehutu bakoze 1959 barongora ibishongore ngo berekane ko batsinze ni kimwe mu byatwambuye igihugu kdi riracyadukurikiranye.
    Biragoye cyane guhangana na muramu wawe kurugamba, usize mushiki we mu mashuka.
    Strategies z’urugamba amabanga n’ibindi biba byageze kuri enemie mbere y’uko urenga umuryango cyane Ko rimwe na rimwe muba mwararanye yitwaje iby’uburamu.
    Njye rero mbona abahutu batarigeze bategeka kko bavangiwe uhereye kuri Kayibanda n’abamukurikiye biba uko.
    Niba hari ufite umuti kuri iki kibazo awuduhe kko ukeneye kunyobwa byihutirwa

    • Zilikana Yuvenali dit :

      Ikibazo uvuze ni kimwe mu byatumye dutsindwa urugamba. Ndumva cyazakomeza kuganirwaho mu gihe hafatwa ingamba zo gutegeka neza tumaze kubohora igihugu. Tugomba kuzirikana ko gushaka umufasha bikorwa mu bushake bwa nyirugushaka.

      Igiteye inkenke ubu ni uko Fpr ikomeje gukoresha iyo strategie yatumye itsinda urugamba; iyo witegereje neza ubona benshi mu bahunze bakomeje kwirongorera bishwa ba Kagame. Abahutu ni « naīfs » ; abarongora bari bakwiye gushishoza mbere yo gufata icyemezo cyo gutumizaho intasi za Kagame ngo zibashe gushinga urugo. Ariko se wowe urarwanya ubutegetsi ukisukaho umugore ukorera ubutegetsi urwanya! Wazatsinda ute? Biratinda ukagera aho uyoboka ubwo butegetsi! Ibyo se koko ntibibabaje?

  11. Ndorimana dit :

    Karuhije we,
    Njye icyo nibuka kuli Colonel Uwihoreye nuko aliwe wahereje inyenzi umugi wa Ruhengeri. Inyenzi nazo zaje kumwitura ineza zimuha gutegeka ONATRACOM, hanyuma ngo zaje no kumuhuza na « benewabo b’imfura » mu Mutara (dore ko ngo atemeraga ko se uzwi witwaga Kagaba ali we wamubyaye). Hanyuama se byaje kumugendekera bite?

  12. Mbonyingabo dit :

    Kili Simparingoma, nubwo ntigeze numva ijambo lya Ndengeyinka numvise nagira icyo mvuga kunyandiko yayawe. Igisirakare cya EX-far nkuko wagiye ubigarukaho cyari cyaramunzwe, kandi ikimungu cyari cyarahereye mubayobozi bakuru ba gisirikare hafi yabose. Iyo mungu yahereye kuturere, irakomeza hiyongeraho ibyitso, kubulyo abasirikare bamwe bayobewe niba bagiye guhagara ku Nkotanyi cyangwa kugihugu cyabo mugihe abarabayobozi bakuru nabo bari ku Nkotanyi.

    Mugihe bategekaga yuko ibyitso byarikigari bifungwa, ndibuka yuko hari abifuzaga yuko biba byarishwe. Icyantangaje nuko hanyuma Inkotangi zimaze gufata igihugu, hali abantu baribaragizwe ibyitso twahunganye nubu tukaba tukiri kumwe hanze. Abandi batanakekwaga kuba ibyitso bakaba barigumiye mugihugu barimo na basirikare bomunzego zohejuru.

    Ikibazo cya Ndengeyinka kimwe nabandi benshi nuko bibwiye yuko bahunze abakiga, bagera no munkotanyi nazo zikabigarika. Umuti rero wabasirikare bacu nukwigira kumateka, bagakosora amakosa yabaye yatumye ntanumwe wabyungukiyemo uretse umwanzi (Inyenzi).

  13. Zilikana Yuvenali dit :

    Ndumva uwo koloneli Ndengeyinka yarabaye ikigwari mu gutunganya inshingano ze, aziteshukaho maze yiyemeza gukorana n’umwanzi. Ndumva yotwaza ko imikorereye idahwitse yatewe n’ubutegetsi bubi bwariho. Njye ndumva umuntu w’umugabo w’umusirikari wo mu rwego rwo hejuru yaragombanga kuharanira kurengera ubusugire bw’igihugu byarangira bagashyira ubutegetsi mu maboko y’ababushoboye. Ahubwo ndibuka ko abenshi bavugaga ko FAR ngo zirwanira Perezida Habyarimana bityo ngo ntibashaka kurwana barengera ubutegetsi bwe!
    Inzirabwoba naho mwari abagabo pee kubona murwana imyaka ine yose muhanganye n’inyenzi n’abazikorerega babihishemo. Namwe se koko aba bakoloneli bari bwoko ki? Ndi nkabo nta jambo nakwirirwa mbwira abanyarwanda kuko ubuhemu bwabo burenze urugero. Kuba baratsinzwe sicyo kibazo ahubwo guca inyuma ukayoboka umwanzi ni ubugambanyi butababarirwa!
    Ndumva abanyarwanda bafunga amaso bakababarira mu gihe bafata iya mbere mu kurwanya ingoma ya FPR. Ikigaragara ahubwo ni uko aho bari bagerageza guca intego abarwanya by’ukuri Kagame na FPR ye. Inama nabagira ni uko bakwicecekera bakareka abiyemeje kurengera abanyarwanda bakabikora ntawe ubatobeye. Niba wumva utafatanya n’abandi kubera impamvu zinyuranye, bihorere, wibarwanya cyangwa ngo ubatege imitego. Koloneli Ndengeyinka, Rusatira, jenerali Habyarimana n’abandi bafashije Kagame kugera ku ngoma bari bakwiriye kugira inama Koloneli Irategeka Wilson akirinda gukomeza gukoma mu nkokora FDLR. Abanyarwanda benshi duteze amaso FDLR, dore ko ariyo yakumiriye ibikorwa by’ubwicanyi FPR yakoreraga impunzi muri Kongo. Kurwanya FDLR bigomba kumvikana ko ar’ukurwanya inyungu z’abanyarwanda.

    Ni ngombwa rero ko dushyira hamwe tukarwanya umwanzi wacu twese ariwe Kagame na FPR ye, maze ibibazo twaba dufitanye hagati yacu tukazabikemura ar’uko tumaze gutsinda urugamba. Urugamba rukeneye abantu bazi icyo baharanira kandi biteguye kwitangira igihugu n’abanyarwanda!

  14. Iraguha Claude dit :

    Haaaa, hano harimo imvugo zirengeje kwemera! Ndashimira Batista kuko yatangiye avugisha ukuri ko abayobozi aribo batanze igihugu aho kwitwaza opposition. Ihuzagurika, inda nini no kutareba kure nibyo bitugejeje aho turi. Kubikosora ntabwo ari gutukana no kugira umujinya w’umuranduranzuzi. Ntabushishozi, nta gushyirahamwe nk’Abanyarwanda nta mahoro ashoboka iwacu. Ibindi byose n’ibigambo bias.

  15. karuhije dit :

    Yewe munyibukije uwitwaga coloneri uwihoreye Aloise wapfuye urwimbwa ndibuka1994 mukwamunane yarayobotse inyenzi zarabacunbikiye muri merdien bamugerera agasahane gacagase umuceri inzara igiyekumwica nkibuka ukuntuyabaga yikoreye inyenyeri kurutugu ahagaze mumasangano yumuhanda uja gisenyi nujacanika ubona inyenyerizishashagirana kuntugu namunyuze muri 1988 ahagararanye narwanyagasore wategekaga abasirikare ubona izonyeri uka bonanibyiza arikourwoyapfuye ruteyagahinda nuwondengeyinka azapfa urwa wihoreye nabanababo bazajebavugakobase baribigwari

  16. Cherrif Mauwa dit :

    Nta Col Ndengeyinka, nta Wilson mubihorere bose ni bamwe. Hari benshi nkabo uretse bahisemo guceceka aho kuvugaguzwa. Cols Rutayisire, Rusatira, Gatsinzi ( ukirimanganya ). Bayobotse inyenzi ari ba  » Généraux « , nyuma zibajyana i Gako guhugurwa n’abashyumba b’inka ( Kadogos ); aho kuvayo bongerewe amapeti, bataha ari aba Colonels.uko bacitse bihehe biracyari ibanga bicaye hejuru. Icya ngombwa nuko twe ababonye imyifatire yabo muntambara, byatubera isomo rikomoye muri uru rugamba rwo kubohoza u Rwanda, abantu nka bariya tukajya tubatahura bataratuvangira.

  17. Umucunguzi Papias dit :

    Batisita urakoze cyane.Uzahore uri Simparingoma.Ubu benshi mu numvise ibiganiro twari twamize bunguri ayandongo ya koloneli nk’ivanjili none utuvanye mu icuraburind n’igihu yari yafushyizemo.
    Ikntu navuga mfatiye kuri iyi nyandiko ni uko biteye isoni kubona abantu bari ku isonga mu butegetsi batari basobanukiwe icyo gukunda igihugu bisobanuye ndetse ubu abakamiwe n’ingoma cg abana babo nk’abo ba Ndengeyinka nta numwe ugaragara mu bitanga hirya no hono ngo nibura rubanda twisubirire mu turimo rwacu ariko dutuje bitari ubu buzima tubayeho bwa « mbarubukeye ».Nk’ubu koko umutungo w’igihugu wabatanzweho biga,barya,bacumbikirwa,…wapfuye iki?Ko mbibara nk’ideni bazaryishyura ryari mu gihe mbona benengofero aribo bakomeje kugaragaraho ubutwari kandi igihe cyari ikingiki ngo abo bariye umusokora w’igihu bitange?Nyamara aho bari hakwiye kwikubita agashyi!!!!!ARIKO nanjye namenya guta igihe.Ahubwo se badafashe iya mbere mu bikorwa by’ubugambanyi inka zakamwa?!
    Ikindi nibaza:byaba amahire abantu babanye neza,ariko se ngo ko ntazibana zidakomanyije amahembe;ibibazo hagati y’abantu bizakomeza kuba intandaro yo kugusha imbaga mu mporera bimwe bavuga mu gisirikari ngo « ikosa ry’umwe ryicisha bose » biganisha kuri ya yindi abacurabwenge ba FPR badukanye ngo »uwishe yabikoze mu izina ry’ubwoko ».Biteye ikibazo kubona umuntu akorerwa amakosa akayakosoza ayandi ndetse arushije ububi ayo yakorewe nka ziriya za alliances contre nature benewacu hatandukanye bahoranye n’Inyenzi bibeshya ko ari abantu.
    Ikindi ntindaho kimaze kuba umucyo mu banyarwanda:ukoze nabi bizajya bibazwa urubyaro,abo mu kakarere cg ubwoko avukamo?
    Banyarwanda nimusubize agatima impembero!Naho abo Ndengeyinka n’abatumaga Arusha tuzi ko babaga bari mu mugambi umwe n’Inkotanyi kandi byitwa ngo bahagarariye inyungu za leta yari kubutegetsi bisobanuyeko bari icyitso.

  18. Vincent Bakame dit :

    Urakoze cyane kunkosora nanjye nabibonye namaze kwandika: Ni NSENGIYUMVA ANATOLE.

  19. Kanyarwanda, Elya dit :

    Balthazar Ndengeyinka ngo yari umusikare w’urwanda wa Ex-Far hanyuma agenda gukorera inkotanyi FPR? None ngo yahawe ijambo nabicanyi ba CNRD kuvuga? Namwe mwateze matwi murangije muzana hano ibyo bitabapfu byibihuna byabahutu? Aka ni akumiro mba ndoga Rukara rwa Bishingwe. Niko ye, uyu mwaka wa 2017 mugirango ntibyahindutse? Bwakeye kera cyane mukanguke muhagurukire rimwe naho ubundi beshi turi hafi kugera murugwiro rwacu. Ntamwanya wabicanyi, abagambanyi, aborozi, inkozi zibibi zose zifite murwanda, ntabyicaro byabagambanyi ninda nini biri mu rwanda rushya, Abo bose ba Balthazar Ndengeyinka, ba Rutwitsi naba Rukonkoma, hamwe nabandi bose bicanyi nkaba CNRD bazacibwa batabwe nkimyanda yose iyo itabwa.
    Nibyo koko ntawe utema ishami ry’igiti yicariye hanyuma ngo abe hari icyo aricyo. Mwene abo bantu bose nukubarimburana nimizi, inkumbi zikava mumasaka.

  20. Kabare dit :

    Col Balthazar Ndangeyinka arimo kunyibutsa Col Wilson Irategeka wagira ngo baravukana gusa Balthazar we nta CNRD-Ubwiyunge yabashije gushinga ariko haracyari kare wasanga we ashinze CNRD-Ndumunyarwanda wenda

  21. Babwire dit :

    Bamwe mu basirikare bakuru bashobora kuba batari bazi gusoma Ikinyarwanda. Kuri ESM hari handitswe ko  » BITOREZA KWITANGIRA IGIHUGU » Ntekereza kubenshi bitiranije kwitanga nko kugipfira no Kukigambanira bashyize ho umwete. Iyo uvuye mu gisirikare ukajya mu bategetsi basanzwe byari agahuma munwa urugero aho twageze muri derniere annee des humanites tucyigishwa ko hari abantu bi ibimanuka , iyo program ikaba yari ikuriwe na Nsekarije. « inzu nziza ni Villa , imodoka ni Benz, umugore mwiza ni Umututsi kazi » Abategetsi benshi bazi aka gatendo kuko barabarongoye abaenshi inkoresho zabo zabaye impare. Mu Byukuri Habyara yategetse neza Rubanda twari dutuje , buri wese yikorera utwe afite amahoro, ariko ntiyashyizeho umwete wo kugenzura no guhana abategetsi gito kugeza bamwivuganye, ubwo burangare nibwo butmuje inkotanyi zitugera aho ifundi igera ibivuzo . Ntibyari bihagije kwitwa BM, Umuntu atazi mu byukuri impamvu ari we. Ntabwo wari umwanya nu uburyo bwo kujya mumafuti atandukanye witwaje icyo uri cyo. Ngashyima Kagame ko nibura atabuze guhemba abo bagambanyi, kuko umuntu utema ishyami yicariye nawe nti wamwiyegereza. Abo bose barindimuka bishwe na stress na anxiety yibyo bakoze ngo barahimana.

  22. Kanuma dit :

    Hahahaha, uyu Col Balthazar yakoze nk’ibyo Col Wilson yakoze ubwo inama nkuru y’Urugaga yamuhagara=ikaga ku mirimo ngo akorweho iperereza akarara ashinze CNRD. None mwibwira ko CNRD yayitekereje iryo Joro cga yari ayisanganwe? Na Ndengeyinka ni uko yasimbukiye mu nkotanyi kuko iyo gahunda yari yarayiteguye kera. None se ubu ararindagira hanze mubiki?
    Nareka gukomeza guta ibitabapfu asebanya.

  23. Far dit :

    Nta Habimana Anatole wategetse G2. Uwayitegetse ni Lt Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva uvuka muri Kibilira bitaga Kirenge wo muri promotion ya 10 ya EO

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *