IKIGANIRO PAUL KAGAME YAGIRANYE N’UMWANA W’UMUHUTU

1
  • Views 3982
  • Rating 12345

Kagame: Ese shya, ko mwese mutaha mwitwaje kuvuga amazina ya ba so cyangwa bene wanyu, muba mushaka kugera ku iki?

Umwana w’Umuhutu: Nyakubahwa mubyeyi, tuba dushaka kwerekana ibibi bakoze.

Kagame: Ngo ibibi bakoze? Cyangwa genocide bakoze?

Umwana w’Umuhutu: Nako genocide bakoreye abatutsi.

Kagame: None watandukanya Interahamwe n’umwana wayo?

Umwana w’Umuhutu: Nibyo Interahamwe zakoze amahano mubyeyi.

Kagame: Umva yangengabitekerezo yanyu! None wowe ntabwo wayikoze?

Umwana w’Umuhutu: Ntabwo nari nakavutse afandi/ Nari nkiri muto Afandi.

Kagame: Niba utari wakavutse ni mukuru wawe cyangwa abo baso!

Umwana w’Umuhutu: Numva ko ababyeyi banjye bapfuye intambara igitangira, mubyeyi kandi ni njye wari mfura yabo.

Kagame: Interahamwe zose ni zimwe. Ngaho bisabire imbabazi, ari abishe cyangwa abishwe mu izina ryawe cyangwa ry’ababyeyi bawe.

Kagame yasigaye yitotomba avuga ati: “Biragaruka tukabisubiza mu bantu, byarangiza ngo byitwajye amazina y’ibyo ntazi. Ese ko njye nitwaje ibizina bya base na banyirarume kugira ngo nibonere ubutegetsi, byo bizapfa binubuye umutwe. Ndagiha umwanya kimanze kirimbagure bene wabo mbere y’uko nkigira ikigarasha.”

Nizere ko ba Rukerintare, ba Bamporiki, Nsengimana, Evode Uwizeyimana n’abandi banyabwenge buke bose batibeshya ko Paul Kagame atazi ko bavugishwa n’inda zabananiye.
Umusomyi w’Intabaza

Bariyanga Théogene

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to IKIGANIRO PAUL KAGAME YAGIRANYE N’UMWANA W’UMUHUTU

  1. Mukomere says:

    Kagame agombe kumenya ko umuntu azabazwa ibyaha yakoze apana kubazwa ibyo sukuruza we yakoze. None we ko tutamubaza ubwicanyi nyirakuru Kanjogera yakoze igihe tashigaga inkota mu bibodo by’abahutu ari guhaguruka.
    Buri wese azabazwa ibyo yakoze.
    Nkuko Kagame ubwe azabazwa genocide y’abahutu n’abatutsi.
    Kagame yo gahekenya amabuye!

  2. Claude says:

    Biratangaje kagome arirata cyane twebwe abana babahutu tuzabohora igihugu cyashu .

  3. Nsumembike says:

    mwibagiwe ko umwana wese wavukiye ishyanga wese wumuhutu nawe yitwa interahamwe kimwe nabahunze ari impinja. umuhutu wese aho ava akagera ngo avukana icyaha cyinkomoko cyitwa isalo rya genocide yabatutsi, naho iya abahutu yo se yakozwe nabande? bazabibazwa giheki?
    abahutu bagomba gufatana urunana bakivina umwanzi wabamariye kwicumu. bitaba ibyo, abahutu bazasibangana kwikarita yisi.

    • Delphine says:

      Nsumembike rero reka nkubwire: hambere aha nanjye nabonaga ibintu kimwe nawe nk’uko ubyanditse, ariko nyuma y’aho mariye kuganira n’abahutu batandukanye hirya no hino aho nabashije kugenda nasanze bisa n’ibidashoboka ko abahutu bashobora kuzongera kuyobora u Rwanda mbere y’imyaka byibuze 100.
      Uti ndabikurahe? Ntabwo barakura! bafacyafite urugendo rurerure kandi nta shortcut ibaho bagomba kurunyuramo bakarurangiza!Icyo nshaka kuvuga aha ni uko nasanze inzigo za kiga na nduga abantu basuzugura zifite uburemere kuburyo abanyenduga twaganiriye bose bakwemera bagapfukamira Kagame aho kwemera ko Umukiga abayobora! Ibi bivuga ko ikintu cyose kizahuza abahutu ngo barwanye Kagame kizasenyuka bidateye kabiri kandi aribo bakisenyeye! Mubyemere cyangwa mubyange ariko muzabyibonera ndumva kandi mwaratangiye kubibona.

      • Mbishibishi Evodi says:

        Wowe witwa Delphine cg wabyiyise, nubwo omyaka 100 nta gihamya ifatika ufite, ikaba ishobora kuba mike cg myinshi, ufite ukuri rwose nanjye mbona abanyarwanda muri rusange byumwihariko abahutu, bataramenya icyo bashaka.

      • Zilikana Yuvenali says:

        Ibi Delphine avuga harimo ukuri kandi birababaje. Kubona har’abantu bagishyira imbere uturere Nduga-Kiga biragaragaza ko ntacyo bumva. Abo se si bamwe bafatanyize n’inyenzi bakamunga igisilikari, politiki bakayitoba kugira ngo inyenzi zifate ubutegetsi maze impundu zivuge mu Rwanda. Ubutegetsi bwaragiye sriko se impundu zaravuze? Abakuga barirutse kuko ngo bari bambuwe ubutegetsi, muzabaze abo banyenduga bavuga ibyo impamvu yatumye nabo bahunga abo bari bamaze guhesha ubutegetsi. Ndakeka ko Delphine yavuganye na bamwe mu banyenduga bari hanze; ese kuki badataha mu Rwanda?

        Niba ar’uko bimeze byaba bibabaje kweli; abahutu nk’abo barenze kuba ibigurasha. Ukirebera mu ndorerwamo z’uturere, ntacyo yamarira urugamba turiho ahubwo agamije kurutinza. Abahutu nk’abo bashimwa mu gihe bafata icyemezo cya kigabo gihuje n’imitekerereze yabo bakisangira Kagame ngo abategeke.

        Delphine, nagiraga ngo ndangize nguhumuriza kuko har’abanyenduga benshi b’intwari bazi neza umwanzi w’abahutu uw’ariwe kandi biyemeje gufata iya mbere mu kumurwanya. Ababyimeje bazarurwana kandi bazatsinda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *