NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’IBIGAMBO FAUSTIN TWAGIRAMUNGU ALIAS RUKOKOMA ARIMO GUHURAGURA MURI IYI MINSI?

Intimirwa
  • Views 3891
  • Rating 12345

Iyo Twagiramungu Faustin alias Rukokoma avugiye ku maradio cyangwa ku bindi byuma ngo ngaha arakora politiki, hari abamufana yego, abandi bakamucyaha, ariko burya ntapfa kuvuga; aba ari mu kazi ke, kakandi kamutunze ariko kamarishije abana b’u Rwanda kandi katari karangiza kubicisha. Reka nibutse amagambo yavuze muri iyi minsi maze mugenekereze muyahuze n’ibihe birimo kwiruka, murasanga hari icyihishe inyuma y’iyo politiki ye yo hejuru

1.Mu kwezi kwa Gicurasi 2016, niho umufasha wa Rukokoa mu kuvangira impunzi z’abanyarwanda witwa Wilson Irategeka, yishingikirije umwanya yari afite muri FDLR, yahuhuye imitima ya benshi ashwanisha urwo rugaga maze afata abasirikare bamwe n’ibikoresho abita CNRD-ubwiyunge , izina Rukokoma we ubwe yabatoranyirije. Ibi ndabivugira ko niwe wari umaze iminsi ashaka ko FDLR yaba iye akayiyobora mu nzira ashaka ndetse akayiha irindi zina. Nongere nibutse abashaka kumenya urugendo rw’uyu mugabo ko iyo abundamye yerekana ko atavuga aba ari mu bintu by’ubugambanyi bukaze we n’abamukoresha (gashakabuhake). Uko aba-West bashakaga gusenya FDLR bakoresha Rukokoma kuva muri bya bihe bya CPC, ntibahwemye gukomeza kumusunika kuremba akoze ariya mahano yo guca FDLR mo kabiri. Ikinyoma bakoresheje ku bemera gato ni ukuvuga ngo “CNRD ubwiyunge yo igiye kubacyura, naho FDLR yarabashutse nta kintu iteze kugeraho”. Ese bazabacyura ryari kandi bate????Biracyaza.

2. Mumezi nk’abiri ashize, Rukokoma yadukiriye cya kibazo cy’itanga n’ishyingurwa by’ umwami Kigeli cyajemo impaka hagati ya bamwe mu muryango we n’incuti ze. Mu gihe inkoramutima z’umwami zari zikomeye ku ihame ko umwami yashyingurwa aho yatabarukiye, naho kwa Kagame mu mbere bakaba bashaka ko umwami yashyingurwa mu Rwanda ku mpanvu zitazwi ariko ababikulikira bakabona ari impanvu za politiki, Rukokoma yaje kubyivangamo nawe avuga nk’abantu ba Kagame ngo ko umugogo w’umwami ugomba gushyingurwa mu Rwanda. Ese buriya yapfuye kubivuga ntaho abikuye????

3.Ejobundi Rukokoma abyuka yabukereye ngo arifuriza abanyarwanda umwaka mwiza wa 2017. Atangira avuga uko umwaka wa 2016 wagendekeye u Rwanda. Ajyaho arata ibyiza Kagame n’abicanyi be bagejeje ku Rwanda. Yewe n’abambari ba Kagame ubwabo batunguwe n’ayo magambo nkuko “IGIHE” kibitubwira” http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-u-rwanda-rwagezeho-mu-2016-mu-mboni-ya-faustin-twagiramungu.

Uyu mugabo yagiyeho ataka Convention Center, Air Rwanda n’indege za Kagame, ibibuga by’ingege abanyamerika bari kubaka byo kugurukiraho bagenzura akarere no kureba aho ubukoloni bwabo buzaba bwisanzuriye… Ese uyu mugabo ni muzima????Ubu koko nukuvuga ko atazi inzara, impfu z’abanyarwanda byatewe n’ayo makungu ngo ni iterambere. Ese kugura amadege abantu bakunkumuka bazira inzara, kubaka za Convention abapagasi bakoreshejwe ntibahembwe bajya kubaza bakabikubitirwa ibyo Twagiramungu arabiyobewe…Ese naho Kagame yakubaka Umunara ugera mu ijuru, ariko agahindukira akarasa abantu kuriya yabigenje kuva muri 1990 kugeza ubu, ninde muntu ugira ubwenge watinyuka akarata umutegtsi nk’uwo ng’uwo????

4. Hambere aha Twagiramungu yarongeye aradutangaza ngo we ntagishishikariye politiki ngo arisaziye. Aha harakomeye. Muri 1993, ubwo abarwanashyaka ba MDR bari bagiye gushyiraho officiellement peresida w’ishyaka (kuko burya nta peresida w’ishyaka wari uhari, ni comite yayoboraga Rukokoma ayirimo), muri lobbying yakorwaga, hari abo Rukokoma yemezaga ko we atari interesse yo kuyobora ishyaka ; ngo we yishishikarijwe no kwamagana ikinani kugeza agihiritse.

Abemeragato bitwa ba Nsengiyaremye bakabyemera. Byageze mu mahinana abarwanashyaka bamenye ko ahubwo Rukokoma ariwe inkotanyi zishaka ko ariwe uyobora MDR bitaba ibyo ngo u Rwanda rugashya. Abarwanashyaka benshi barahaguruka bakorera Lobbying intwari Gapyisi Emmanuel ngo aba ariwe wazatorwa. Ariko kubera itiku ryo mu rwego international (FPR n’aba West) abantu bageze aho amatora yagombaga kubera, basanga insoresore za FPR zari zavuye ku Mulindi zambaye Twagiramungu ku mashati, naho Emmanuel Gapyisi ngo Rukokoma n’abambari be bari baraye iwe bamubwira ko niyiyamamaza azaba ashaka akamunani…

Niko byagenze: Gapyisi yakuyeho kandidatire ye amatora agiye gutangira…Rukokoma asigara ari kandida umwe runege. Hadateye kabiri Emanuel Gapyisi yarasiwe imbere y’iwe atahutse mu kazi, nkuko ikinyamakuru cya Rukokoma na Musangamfura cyari cyavumbutse kitwa” La Nation”cyari cyaramukatiye mu nyandiko yari yiswe “FORUM AUX ENFERS” .

Iryo jambo ryari rivuye kuri Association yari imaze iminsi ishyizweho n’impirimbanyi za democratie ziva mu mashyaka atandukanye zigamije kuvanaho akajagari k’abanyamashyaka birirwa barwana hagati yabo, kugira ngo igihugu kibe hamwe babone uko bahangana n’ikibazo k’intambara. Niyo mpanvu abantu bakomeje kuvuga ko Rukokoma yagambaniye iyo Ntwari, nubwo ntawabihagazeho. Rukokoma rero iyo avuze ngo “njyewe sinkiri interesse kuri politiki aba ari mu manyanga ahubwo ateye ubwoba yo kurwanira guhirika abo yikanga ngo ariwe usigara wenyine.

NAROSE TWAGIRAMUNGU YONGEYE GUHABWA UMWANYA MU RWANDA.

Ibi byose nibukije haruguru: Agashuruza ko kuzambaguza FDLR, gufasha Kagame ko icyifuzo cye cyo gushyingura umwami aricyo gishyirwa mu bikorwa, kurata singapuru y’i Kigali… izamuka hejuru y’ibituro by’imbaga y’abanyarwanda, ntaho Rukokoma ahishe ko arimo kogeza umugabo uyoboye urwo Rwanda, dore ko n’amatora yegereje…Sinumva ukuntu umukozi ukorana umurava nk’uyu yaba akorera ubusa.

Nimubona rero umwami Kagame amaze kwimikwa, aba-west nabo bati “hari umuntu twatumye gusenyagura bariya bantu tudashaka kandi yarabikoze” agomba umwanya wo gutinyura abo yabohoje kuri FDLR batahe bamusanga.

Nguko uko CNRD-Ubwiyunge ishobora kuzacyura abo yabeshye ko bazataha bemye….bagataha mu Rwanda rw’ubumwe nka bwa bundi Rukokoma yari arimo muri 1994 akaza kwirukanka atarora inyuma atahamaze kabiri.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’IBIGAMBO FAUSTIN TWAGIRAMUNGU ALIAS RUKOKOMA ARIMO GUHURAGURA MURI IYI MINSI?

  1. Ndorimana says:

    Peace,
    Ibyo uvuga ni ukuri. Ndagira ngo nkunganire kubyo nanjye namenye icyo gihe cy’amatora ya Prezida wa MDR witwaga ko asimbuye Prezida Fondateri w’ishaka, Gregoire Kayibanda.
    Amatora yabereye muli Hotel Kiyovu. Abacongressisti b’ishyaka bagombaga gutora bari bavuye mu mpande nyinshi z’igihugu bakaba baragombaga gucumbikirwa mu mahoteli i Kigali. Abenshi mulibo aho kubacumbikira mu mahoteli, Rukokoma yabacumbikishije mu ngo z’abantu b’inkoramutima ze i Kigali bari bahawe akayabo k’amafranga yo kubatunga. Izo nkoramutima za Rukokoma zahawe amabwiriza yo gucengeza muli abo ba congressisti ko ali Rukokoma ugomba gutorwa.
    Gapsyisi koko yakuyemo candidatiri ye rugikubata. Ibi byatangaje abantu benshi batari bazi iterabwoba Rukokoma yashyize kuli musanzire we Gapsyisi.
    Amatora agitangira lero hari candidatiri ya Nsengiyaremye n’iya Rukokoma gusa. Nubwo insoresore z’inyenzi zaje kwiyerekana hafi y’aho batoreraga zambaye imipira ya Rukokoma, nubwo inkoramutima za Rukokoma zari zakoze uko zishoboye kugira ngo zumvishe abacongressisti ko bagomba gutora Rukokoma, baratoye Nsengiyaremye aba ari we utsinda. Rukokoma yanze kwemera ayo matora. Baje gusubira mu matora inshuro ntibuka, Nsengiyaremye akomeza gutsinda.
    Ku nshuro ibanziriza iya nyuma, nibwo Nsengiyaremye avuze ngo “arademissionnye”. Ili “demissiona” lya Nsengiyaremye, uretse ko ntawe waruzi umurongo aganderaho kandi nawe sinzi niba yari awuzi,ryatunguye abantu. Cyakora bamwe baje gukeka ko Rukokoma yaba yaramupfumbatije amakotanyi. Nguko lero uko candidatiri ya Rukokoma yaje guhita yonyine, umwanya arawegukana, ku Mulindi impundu ziravuga.

  2. emmanuel says:

    Mukomereze aho mtwari z’uRwanda

  3. Mutangana says:

    INKURU SE KO MWAVUGAGA TWAGIRAMUNGU ALIAS RUKOKOMA NKABA MBONYE MUKUYITANGIRA MUBANJE COL WILSON BIHURIYEHE!!
    MPISE MBONA KO ARI BWA BUSITWE MUHORAMO SINATA IGOHE NYISOMA.UWASHENYE URUGAGA NI UMUNYAMAFUTI BYIRINGIRO VICTOR NABAMUKURIKIYE BUHUMYI TURABIZI NTIMUKAGENDERE MUMARANGAMUTIMA.

    • Qween says:

      Wakigarasha we, nibiki wanditse hano? Ntuzongere kwandika hano ntamwana uhafite. Wibagiwe iwanyu munkotanyi imvuga zanyu? Aho muta ibitabapfu? Uri ikiweliweli Pumbafu.

  4. Ndereyehe says:

    iki Gisaza ngo ni Rukokoma ntibarakijyana intambike ngo kijye gushyingura umwami mu Rwanda bagishyire mwisanduka umwami akisasire gihambanywe nawe nkuko imigenzo nimihango yibwami ikorwa?
    niba kitaragera ikigali nikihute baragitegereje kiri gukerereza gahunda yo gushyingura umwami.

  5. Zilikana Yuvenali says:

    Tugomba kumenya ko abantu bakoranye n’inyenzi batapfa kubireka. Bazi neza inkurikizi zishobora kubabaho, niyo mpamvu batajya bashyira ahagaragara amabanga bafitanye na Fpr. Icyo abantu bagomba gukora ni ukwitondera abantu bose bigeze kuba inyenzi cyangwa kuzikorera. Twagiramungu n’abandi bakoranye n’inyenzi ni abagambanyi; bakoreshwa n’inda zabo batitaye na busa ku nyungu za rubanda. Hagowe abirirwa babiruka inyuma kuko ibyo bisuma bishobora kubata kure. Abo bagabo n’abagore biyemeje kwibera ibisahiranda bakwiriye guhabwa akato. Kubajya inyuma nabyo bigomba gufatwa nk’ubugambanyi!

  6. Mbonyingabo says:

    Nibyo koko binteye kwibaza icyatumye Twagiramungu ashimagiza ibikorwa bya Kagame kandi aziyuko ayomugorofa yubatse hejuru yuduhanga twinzirakarengane nyinshi. Ikindi kandi tuzi yuko kiriya kibuga cyindege bivugwa yuko aricy’America izakoresho ari icyagisirikare. Twagiramungu rero azukuntu Kayibanda na Habyarimana bakimanye kunyungu zigihugu.

    Erega Twagiramungu ntabwo yaretse kuba inkotanyi, ahubwo abakorana nawe baribakwiye kwitonda.

  7. iseta says:

    Muli make iyo avuze ngo ibi simbyitayeho,aba ashaka kureba abigera kumusimbura babyifuza cg bamubangamiye ngo abikize bitamugoye?!!!

  8. Mumararungu says:

    Ntimugate igihe kuri iki gisaza ntikizatura nkumusozi, kizapfa kigende, imyaka gishigaje nimike. naho Gashakabuhake wiyemeje kurimbura ubwoko bwabahutu bagashira kwisi, ndetse akigarurira afrika yibiyaga bigali amaze gutsembeshaho banyiri butaka, aribeshya cyane. ibihe bihibindi numwana w’umunyarwanda, ziri guhindura imirishyo, mukurikirane amakuru agezweho. ntuye ahirengeye kukabeza kandi Network yange ni amasaha 24/24 iminsi yose.
    isi izenguruka kuruta isaha ntimurambirwe, impunzi twese dufatane mumugongo. na Yesu Umwana w’Imana yabaye impunzi. kuba impunzi ntabwo ari icyaha ahubwo nukurinda agahanga uruguma.

    mukomere mwese, umwaka mushya muhire wa 2017, tuzawubonamo byishi kandi hazahinduka byishi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *