PAUL KAGAME ATI NZABARASA KUMANYWA Y’IHANGU: BWARAKEYE BIRABA KANDI N’UYU MUNSI ARACYABARASA KUKO NIWO MWUGA WE

Figure 4 DASSO ikandagira ku gakanu umuturage watinze gutanga amafaranga yo kwishingana mu buvuzi.
  • Views 3786
  • Rating 12345

Nyuma yo kwivugana Me Toy Nzamwita wisha na polisi ya Paul Kagame n’agatsiko ked ore ko nta police y’igihugu ibaho noneho ngo Polisi ya Paul kagame yarashe uwitwa Sekanabo Janvier!

Mu kagali ka Kabuga ya mbere umurenge wa Rusororo akarere ka Gasabo ahagana mu ma saa saba zo kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017 polisi iharasiye umusore witwa Sekanabo Janvier.

Icyo uyu muntu azize ntikiramenyekana dore ko arashwe nyuma yaho yari akuwe iwe na polisi.

Umuturage uduhaye amakuru akaba atubwiye ko uyu musore ashobora kuba azize ibyo kurwanya ko isambu ya se isaranganywa dore ko ngo na se umubyara aribyo afungiye kuko nawe ngo yafunzwe yanze ko isambu ye isaranganywa. Mwibuke ko iyi polisi ya Kagame na none yarashe abandi bantu batatu mu Bugarama bagahita bapfa.

Ese iri niryo terambere Paul Kagame yirirwa aririmba mu Rwanda? Ko numva bavuga ngo u Rwanda barugize Sengapuru ya Africa se, muri Sengapuru haranzwe ubwicanyi nk’ubu? Ko numva inzara bise Nzaramaba yaciye ibintu mu Rwanda ni cyo kimenyetso cy’iterambere? Ikibazo cy’amashanyarazi kimaze iminsi cyayogoje ibintu se nibyo bimenyetso byatumye u Rwanda ruba Sengapuru?

Ntugapimire ibyo wagezeho ku nzu (ndende) wubatse cyangwa imbunda za rutura waguze,ahubwo uzabipimire ku munezero n’ibyishimo abaturage bawe bafite.Reka abaturageb’igihugu cyawe bisanzure kandi bishimire ndetse banaryoherwe n’ubuzima. Ibyo nubikora uzajye wakwishimira ibyo wagezeho. Niba ibyo utabikoze rero, ceceka kuko ntacyo wagezeho uretse kwangaza no gutindahaza rubanda.

Uyu mugabo Paul Kagame wirirwa abeshya abanyarwanda ngo yahagaritse Genocide kandi ariwe ubwe wayiteje yari akwiye kunamura icumu cga se akemera ingaruka z’uko umunsi Rubanda yahagurutse azabibazwa we ubwe n’agatsiko ke. 

Ese ubu hari umunyarwanda utazi ko Paul Kagame ariwe wohereje abacomando baje kwivugana abagogwe?

Mu gihe Paul Kagame ariwe wanahanuye indege yari itwaye president Habyarimana akaba iri hanurwa ry’iyi ndege ariryo ryabaye imbarusto y’ubwicanyi bwo muri 94, ntawe akwiriye kongera kubeshya ko yahagaritse ubwo bwicanyi. Igihe kirageze kandi ngoabasore n’inkumi, abakuze n’abasheshe akanguhe ko bahaguruka bakabohoza igihugu cyabo u Rwanda cyafashwe bugwate n’uyu mwicanyi kabuhariwe Paul Kagame utajya atinya no kwikora munda.

Umusomyi w’Intabaza

Uwayo Viviane

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to PAUL KAGAME ATI NZABARASA KUMANYWA Y’IHANGU: BWARAKEYE BIRABA KANDI N’UYU MUNSI ARACYABARASA KUKO NIWO MWUGA WE

  1. Celestin Muneza says:

    Radio umucunguzi ko yanze kumvikana kuri computer yange namwe niko bimeze?
    uyu munsi byananiye kuyumva none agahinda kagiye kunyica. niba hari ikindi kibazo ndifuza kubimenya.

  2. Ntahondi says:

    reka nange ndashaje ariko ngiye gufata akabando da! koko imbwa zimisega za nyarubwana zateretswe murugwiro rwa Habyara. zikamanikwa mubusholisholi bwigiti, izimba zitumarire kwicumu bigeze aka kageni? apuu, asyi we! ndarambiwe. ndaje ncumbagurike sinabura no gukongeza ibyo biturirwa byabo bigakongokeremo. buri wese uko ashoboye twivune umwanzi utumariye kwicumu.

  3. Ndihokubwayo, Elisa says:

    ninde wandusha ubutwali ngo yohereze iyi photo yinyenzi inkotanyi uko zica abanyarwanda mu Rwanda kuri Human Rights Watch.

    website yabo ni http://www.hrw.org

    icyicaro cyabo gikuru kiri New York, USA

    nihagire utera ingabo mubitugu kuri iki kibazo.

    murakoze

  4. iseta says:

    Amagambo make ibikorwa byinshi. Ni byo rwose rubanda ikwiye guhaguruka ikigobotora ingoyi yashyizweho n’agatsiko k’amabandi ruharwa,aliko murebe uburyo rubanda itewe ubwoba n’ibikorwa bibi igilirwa. Ni nde uzayimara ubwoba ngo ibone yava hasi ko muli ruliya Rwanda n’iyo usepfuye bakujyana intambike wareba nabi ukarasirwa ku ka rubanda ngo washatse gutoroka ubohesheje amapingu ku mugongo? Igisubizo cy’iki kibazo kilihutirwa, naho iby’iwacu bimaze imyaka isaga 26 ntaho biganisha heza,nimba igihe kigeze rero, nihagire uvuza ifilimbi maze murore ngo agatsiko karatamazwa ku manywa y’ihangu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *