AMATEKA YA RUCUNSHU ATANGIRA AGIRA ATI:” UMWAMI KIGELI AMAZE GUTANGA,…”

1
  • Views 3525
  • Rating 12345

Aho mariye kumva no kwitegereza amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya vuba, ndasanga dukwiye kuva i Buzimu tukajya i Buntu. Tukavuga ukuri kw’amateka yacu kugira ngo tuyahereho tugira ibyo dukosora tugamije gutera imbere.

a) Ndavuga bike ku Ngoma-Nyiginya

b) Ku mateka ya revolisiyo.

c) Ku butegetsi bwa Repubulika (Kayibanda na Habyarimana).

d) Ndangirize ku Ngoma-Ntutsi y’ubwoko bushya.

a) Duhere ku ngoma-nyiginya:
Iyo ngoma tuyifata nk’aho ari yo yarwanyije kandi ikigarurira ibihugu byose byategekwaga n’abami b’abahutu hagamijwe kwagura igihugu cyabo, u Rwanda rwa Gasabo.
Amateka dusoma yerekeye iyi ngoma, amenshi avuga ibitarabayeho ayandi ugasanga ni amakabyankuru. Nta mugayo kandi, kuko abari bashinzwe kuyabika no kuyatangaza (abacurabwenge n’ abiru) bari bagamije kurata no kuvuga ibyiza n’ubutwari bw’ingoma yabo, bityo amafuti n’ubugwari byayibayemo bakabicaho nkana maze rubanda ntizamenye uko byagenze.
Ikindi kandi, kubera ko nta nyandiko bakoreshaga, uko ibihe byagendaga bibisikana (bisimburana) niko amateka yagendaga yononekara kubera kuyahererekanya, harimo no kuyahindura uko bishakiye.
Gusa umuntu yakwibaza niba ingoma-nyiginya hari ikosa yagize mu kwigarurira uduhugu tw’abahutu ikatubumira hamwe.
Mu gitekerezo cyanjye mbona nta kosa ririmo. Niko byari biteye ku isi hose (c’était la période des conquètes).
Ahubwo byari kurushaho kuba byiza iyo bihuta icyo gihe bagafata igice kinini cy’Afurika yo hagati cyane cyane Kongo aho kuyitera iki gihe babibwirijwe n’amahanga yandi ku nyungu zitari iz’ u Rwanda.
Mu gihe rero u Rwanda rwari rumaze kugira ubwisanzure n’imipaka ihamye cyane cyane mbere y’inama y’i Berilini, dore ko nayo yadukoze mu jisho, ikadutwara igipande kinini cyari icy’u Rwanda, ingoma-nyiginya yararangaye ihugira mu ducokori n’udutambara tw’imiryango aho gukomeza ubumwe bw’abanyarwanda.
Icyo bagombaga kwitaho kandi kikazaba umurage mwiza, ni ukubungabunga ubumwe bw’abanyarwanda, bakaba ku butaka bumwe bose bumva ko ari iwabo.
Icyatumye ubwo bumwe bunanirana ni iki?
– Icya mbere kandi na n’ubu kigikomeza kumunga u Rwanda, ni ishyari no kutava ku izima by’abambari b’ingoma-nyiginya.
– Icya kabiri ni amakimbirane yavutse hagati y’Abega n’Abanyiginya
akaba ari yo ntandaro y’amahano yo ku rucunshu. Ayo makimbirane na yo ari mu byahungabanyije ubumwe bw’abanyarwanda.
Urugero natanga uretse ko ntavuga amazina n’ubwo nyafite; nicaye iruhande rw’abasilikare babiri ba Kagame, umwe yari afite ipeti rya koloneli kandi ari umunyiginya, undi afite ipeti rya majoro kandi ari umwega. Hari ikintu bapfaga nacyo sinkivuga kubera kubagirira ibanga.
Majoro yabwiye Koloneli ati:”Witonde ntundusha ubututsi”. Aho koloneli amariye kugenda nabajije majoro nti :”Ese washakaga kuvuga iki”? Na we ati:”Nashakaga kumwibutsa ibyo ku Rucunshu”. Imfubyi yumvira mu rusaku, nta kindi nabajije.
Twibukiranye ko muri ayo mahano yo ku Rucunshu nta muhutu warimo.
Ibyo byose rero babigize ubwiru n’intambara ikaba ubwiru ntibavuge ukuri kwayo. Ndibuka ko nigeze kubaza Musenyeri Alexis Kagame (yari akiri padri) nti :”Mu by’ukuri uri umwiru ukaba n’umwanditsi, urabona nta bintu uduhisha ku mateka y’u Rwanda? Ese kuva ku marorerwa yo ku Rucunshu turacyavuga INGOMA-NYIGINYA? Ese Kalinga yakomeje kubaho ku ngoma ya Musinga n’abamukurikiye”?
Dore ko Kagame yari umunyagasuzuguro mu rwenya, yaransubije ati:”Wa musore we uje nabi. Harya uri uwo kwa nde”?  Iyo yakubwiraga ngo uri uwo kwa nde, yabaga akubaza umutware w’umututsi wahategekaga u Rwanda rutaraba Repubulika.
Iyo rero ngarutse ku mateka abanyarwanda bigishijwe n’ayo bariho bigishwa n’iyi ngoma iriho mu Rwanda cyane cyane ku byerekeye intambara yakuruye ubwicanyi mu gihugu, usanga ntaho bitaniye. Banyibutsa umuvandimwe wajyaga yandika mu kinyamateka ngo BAZUMVA RYARI.
Ubu se koko, niba ibyo dukora ubu ntaho bitaniye n’ibyo twakoraga mu myaka yo mu kinyejana cya 18, ubwo dufite ubushake bwo gutera imbere?
Nguko uko amateka ya Musinga, Rudahigwa, Ndahindurwa bagenda bayagoreka kandi abenshi mu bariho ubu bari bahibereye.

Ndibuka umunsi Rudahigwa atanga, tariki ya 25/07/1959, (aha murambabarira sinibuka niba impuruza yaratugezeho uwo munsi cyangwa bukeye kuri 26/07/1959), ibyo ari byo byose ihembe rimaze kuvuga, data wari  mu wundi muhana yagarutse mu rugo asanga ducaniriye inkono hanze kuko mu nzu hari hashyushye cyane. Nta kindi yakoze, yinjiye mu nzu asohokana icumu abanza gutobagura za nkono twari ducaniriye agira ati:”Muratetse kandi umwami yatanze? Baramwishe bokabura umwami, nk’uko batasibye kubivuga ngo ni umwami w’abahutu”. Yongeraho ati:”Baranjwa ntituzabakundira gusubira mu bucakara bwabo”.
Imvugo y’uko Rudahigwa azazira ibyegera bye yari yarabaye kimomo mu Rwanda hose.
Ariko uko bayandika ndetse n’abashyirwa mu majwi ngo ni bo bamwishe usanga ari ukuyobya amarari.

Iyo nkubiri, iyo mvugo ihakana kuzasubira mu bucakara yari imaze gukwira igihugu cyose. Byerekana ko abaturage batari bishimiye na gato ubucakara bashakaga kuvamo. Nyamara ubutava ku izima bw’ingoma ya cyami (njyewe nirinda kuyita ingoma-nyiginya kuko iyo bayihambye ku Rucunshu), ntiyabikozwaga, ntiyashakaga kumva icyifuzo cya rubanda.

b) Amateka ya revolisiyo.

Ni nde wakwihandagaza akemeza ko abahutu bashakaga ubwami n’ibijyanye nabwo ( ubuhake, ubuletwa n’ibindi )?
Niba se koko barabishakaga, inkubiri y’amashyaka yavutse mbere ya 1959 yari iyiki?
Tariki ya 28 Mutarama 1961 nari i Gitarama nkurikiye data na mukuru wanjye bari abarwanashyaka bakomeye ba PARMEHUTU. Ndibuka ko twahagejejwe na rupfakwaya (camion) y’umwarabu. Simuvuze ndacyamuvumba. Nubwo nari muto, Gitera namubonye arambura ibendera. Ahubwo umuntu yakwibaza ati ni iki cyatumye icyo gihe abarwanashyaka badatora Gitera n’ishyaka rye ko ari we wagaragaye cyane?
Yakoze ikosa, cyangwa se yaribeshye ashaka ko aramutse atsinze yaba umwami (roi constitutionnel), ariko ibyo abaturage ntibabikozwaga kuko ubwami bari bamaze kubuzinukwa. Cyane cyane ko bari bamaze kubona itanga rya Rudahigwa n’ihambwa rye. Byose bashakaga kubigira ubwiru kandi abaturage babibonye ko harimo ikinyoma cyuzuye ubugome. Mu by’ukuri abaturage ntibari bakiri Rubanda rw’umwami. Babitaga abanzi b’ingoma, kandi koko ni ko byari biri, ubwami ntibari bakibushaka. Bikomeza rero kubeshya abantu cyane cyane abakiri bato n’abandi batabizi ngo rubanda rwashakaga umwami.
None se kuri KAMARAMPAKA abaturage berekanye iki? Imidiho n’indirimbo z’ibyishimo bamazemo iminsi bumvise ko ubwami na Runari (UNAR) yabwo batsinswe, byari urwenya se?
Ese ko bavuga ko abaturage bifuza ubwami, Kagame Paul na we akavuga ko ari we bashaka, yaba ari we Mwami ngo tubimenye? Niba se atari umwami kandi ubwami atabushaka, yaba yarakomotse he we na FPR ye mu gihe abanyarwanda bose ari rubanda rw’umwami?
Muri mwe se twemere nde tureke nde?  UKO NA KO NI UKUTAVA KU IZIMA.

Barabeshya urubyiruko ngo ni umuzungu watumye bava mu gihugu kandi amateka yerekana ko rubanda rutabashakaga. Ubwo ni uburere gito, tujye tubwira abana amateka y’ukuri. Ukutava ku izima ni ko kwabakuye mu gihugu. Iyo bemera icyifuzo cya rubanda u Rwanda ruba ruhinda amahoro tururimo twese. Umuntu uvuga ngo ubutegetsi bwari ubwe nibabumusubize nyuma y’imyaka hafi 60 ni akamunani ashaka.

c) Tuvuge ku gihe cy’inyenzi (1963-1967)

Iyo rubanda ibashaka se ntibaba baragarutse icyo gihe?
Ariko twashyize hamwe turabarwanya kugeza bacogoye.Ubwo hari ku butegetsi bwa Kayibanda. Bongeye kugaruka mu 1990 ari uko babonye ingufu zidasanzwe ziturutse muri ba mpatsibihugu bifitiye izindi nyungu zitari amahoro y’u Rwanda.
Aho abo bambari ba cyami bamariye gufata ubwo butegetsi bamaze guteza amahano mu gihugu, bibyariye igome ribabuza gahunda bari bafite yo kugarura ibya kera.  Na byo bakomeje kubigira ubwiru kandi rubanda rubibona.

d) Ingoma-ntutsi y’ubwoko bushya.
Ubundi ingoma-nyiginya yahoneye ku Rucunshu. Ibyayikurikiye twabyita INGOMA-NTUTSI ari na yo yakoze amarorerwa menshi muri iki gihugu.
Bamwe barategura amatora yo kwiyimika mu gihe abandi bimika Yuhi VI utagira igihugu. Nimunyumvire namwe.
Barabeshya ariko ntawe ucana umuriro ngo ahishe umwotsi. Barayobya amarari ariko rubanda yamenye kare aho bajya kandi n’ABIRU BA REPUBULIKA nkeka ko batayobewe kwimika.
Ikibabaje gusa ni uko bamwe mu biru ba Repubulika bashimye ubushyitsi kure y’Urwababyaye, bamara guhaga akadivayi bagashimishwa na BALKANISATION  DU  RWANDA  ishingiye ku dushyaka tutagira abayoboke.
Reka ndangize nibariza, ariko ntimumfate nka Mapyisi:
Harya Cyilima na Mibambwe babakuye ku rutonde rw’abami?
Ryamenye nde?
Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’umwiru na Nyirayo.
Umunyarwanda yise umwana we:”BUNGURUBWENGE”.
Murambone!
Mbasezeyeho rubanda rw’umwami.

Umusomyi w’Intabaza
Simparingoma J. Baptiste

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to AMATEKA YA RUCUNSHU ATANGIRA AGIRA ATI:” UMWAMI KIGELI AMAZE GUTANGA,…”

  1. iseta says:

    Urakoze Simpalingoma ku bitekerezo byiza utanze kandi benshi mu bato batazi. Mubyihorere aliko burya ngo akazapfa kabungira akazakica.

  2. Babwire says:

    Uretse no kuba barahemukiye Abahutu babacumbikiye nyuma bakabtwara ubwami bakanabatsemba , nta kintu na kimwe kigaragaza ko hari ukwicyuza kubyo bakoze kugira ngo tuvuge ko ariko ibihe bayrai bimeze.Ndabo Simparingoma hari aho yatwawe na amranga mutima yemezako gufata ubwami bw’Abahutu byari bijyanye ni igihe. Nemeranya rwose na Gaspard , jye nsanga kwica biri mu maraso yabo Batutsi kuko baticya bao banga gusa ahubwo ubwabo nabo bamarana. Ikindi ni uko usanga mateka yaragiye agorekwa, bigambiriwe kugirango bamwe bakomeze kuryamira abandi no kwishyira heza soit bakoresheje humiliation ku bandi kugirango babumvishe ko ari peuple inferieur , aha ndavuga nki inyito bamwe biha bati”IMFURA” cg se gukoreshya imigani migufi yo gutesha yo gusuzugura “Utuma Abahutu atuma babili” ibi byose bikaba bikomeza kua intandaro ya circle de violence hagati mu Banyarwanda.

  3. Karengera says:

    Ingoma ntutsi yagiye irangwa nikinyoma, gusa umuntu wakoze ishyano mu batutsi mbona ari nyina wa Rwogera wasobanuriye abega ko abanyiginya babapfunyikiye amazi bababeshya ngo abami bavukana isogi, kuvubwo bashaka uko nabo bagera ku ngoma, abakagara nibo batugejejaha ariko ndizera ko ibintu bigiye kurangira vuba tukabana mumahoro

  4. Rwogera Piter says:

    Oya rwose Hitler Pilato Paul kagome yabigezeho, ni umwami wabidishyi mu Rwanda uganje kuzageza ashaje ubundi asimburwe numuhungu we. ibindi mubyibagirwe ko yarimbaguye, agatsemba abari kuzamubangamira bose hasigaye ngerere, bake cyane arabuzwa niki? ingoma ye yakalinga shya yayujuje ibishahu byabahutu none nguwo yambaye ingofero yubwami nintsinzi bye.
    Isi irikoreye ndabarahiye. naho abimika umwami mu mahanga bo nukwimara ubute, ntakundi.

  5. Samson Mutaganzwa says:

    Muvandimwe Simparingoma,nishimiye ko udusangije iyi nyandiko y’ibwami ndetse hakaba hari byinshi twunva kimwe,ariko hari aho tudahuza kuburyo ngusaba ko tuhaganiraho.Aho ugira uti.”Gusa umuntu yakwibaza niba ingoma-nyiginya hari ikosa yagize mukwigarurira uduhugu tw’aba Hutu ikatubumbira hamwe.Uti mu gitekerezo cyanjye mbona ntakosa ririmo.Niko byari biteye kw’isi hose(c’était la période the conquètes.)”Aha rero muvandimwe,nubwo wambwira ko aricyo gihe isi yarigezemo ntabwo tubyunva kimwe ndetse kuburyo nifuza ko twabiganiraho.Uti kagir’inkuru?Kubwanjye nkurikije amataka ari ayo twabwiwe n’abakurambere nayo twagiye dusoma mubitabo byanditswe n’abantu batandukanye,ahamya ko ubu bwami bw’aba Hutu bwarimburanywe n’ubugome bukabije kuburyo hicwaga uwo mwami n’abagize umuryango bose n’abari bamuri hafi ntihasigare nuwo kubara inkuru,abari abayoboke be nibo bitwaga ingaruzwa muheto bakajya kuba abacakara n’abagaragu k’ubwami-nyiginya wowe wita ko ubona ntakosa bwakoze muri ibyo, kugeza ubwo izo ngoma z’abahutu zarangiye ngo zigateranywa nkuko ubivuga, ariko hagasigara urwango rukabije hagati y’aba Hutu n’aba Tutsi kuburyo abantu bagisobanuza niba atariho hakomoka akaga k’ubwicanyi bwa buriho bwokamye u Rwanda,ndetse cyera kabaye hakaba ariho hakekwa indwara twarwaye byaba ariko bimeze tukazararama tukanywa umuti usharira wazatuvura iyo ndwara yatwokamye.reka nguhe urugero rumwe gusa nubwo nfite nyinshi ubwo wenda tuzakomeza twungurane ibitekerezo,maze wunve uwo musasaza Musabyimana Gaspard nemeranywa nawe ijana kw’ijana kubyo atubwira.Aho agira ati.”Ese ubunyamaswa buri muri kamere-muntu y’umunyarwanda.”urabisanga kuri radioinkingi.com mukomere rore kandi ndizerako tuzakomeza kungurana ibitekerezo,ndasaba n’abandi basomyi b’Intabaza kutwunganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *