GAHUNDA YA FPR YO KURIMBURA ABAHUTU IRAKOMEJE: GUHINDURA ABANA B’ABAHUTU ABACAKARA NIYO NGINGO IGEZWEHO MU ZINDI NYINSHI ZAGEZWEHO N’IZINDI ZIZAKOMEZA GUSHYIRWA MU BIKORWA.

1
  • Views 3360
  • Rating 12345

Kuva FPR yigaruriye u Rwanda ku ruhembe rw’imbunda, abahutu basubiye ku kabo ( wa mugani). Nyamara ababivugaga intambara igitera biswe aba- extremistes, abanzi b’abatutsi n’ibindi. Uko kuri niko FPR yahinduyemo icyo ntazi, ngo uvuze ukuri ku marorerwa yabo aba afite ingengabitekerezo.
Iyo witegereje uburyo FPR yaje yica, itsembatsemba ikarenga n’imipaka kujya kurimbura abayihunze, ntawashidikanya ko yahagurutse i Bugande yarakoze GAHUNDA ndende yo kumara ubwoko idashaka, aribwo bwoko bw’abahutu.

Kuba FPR yica n’abatutsi ntibivanaho ko ikorera abahutu jenoside (ibi byumvikane ko abatutsi Kagame yica atabaziza ubwoko bwabo nkuko abikorera abahutu).
Kagame na FPR ye rero bigaragara ko buri mwaka uba ufite ingengo yawo ya jenoside ikorerwa abahutu..

Ibice by’iyo jenoside nubwo hano ntabona uko mbikurikiranya neza ariko twarabyiboneye ko habanje Itsembabwoko ryatangiriye i Byumba no mu majyaruguru yose muri 1990, rikaza umurego muri 1994 igihe yari imaze kwivugana abaperesida b’abahutu babiriho mu karere barimo Habyarimana w’u Rwanda ibahanantuye mu ndege. Abatutsi bakicwa mu ruhande rwitwaga urwa Leta (harimo inkotanyi infiltres nyinshi) abahutu nabo FPR ibatsemba mu maperefegitura yari yarafashe naho yanyuze hose igana i Kigali ..

FPR imaze gufata ubutegetsi, noneho hakurikiyeho icyo nakwita Kumaramara bica abahutu nk’abica amasazi…mu gihugu hagati mu bihugu bari bahungiyemo, kugarura bamwe ku ngufu babica, abandi bafungwa , abenshi bakagwamo bataburanye cyanga bakabafungura barabateye imiti yo kuzapfa bageze hanze. Hakurikiyeho Gacaca yateguwe neza cyane harigishijwe abashinjabinyoma bo kubeshyera abahutu ngo babahamye ibyaha batakoze, bityo bafungwe bazapfe nk’abo navuze harugurru. Haza ivanguramoko rikaze muri byose “ mu mirimo, uburezi, mu bishwe (gushyingura mu cyubahiro abatutsi bishwe naho abahutu bishwe nta gaciro bafite), ubutaka (imilima abahutu barayamburwa nta nkulikizi), ubwicanyi bwa hato nahato bushimangirwa na Kagame ubwe mu ma-disikuru ye menshi, n’ibindi ntarondora. Hajeho Ndumunyarwanda yo kwica abana b’abahutu ubu no mu gihe kizaza. Umwana w’umuhutu agategekwa gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze kugira ngo azahorane ipfunwe rimubuza ubwisanzure kugeza arundutse. Ndumunyarwanda igeze aho ikoreshwa mu kwambura abana uburenganzira bwabo bwa muntu bakagirwa ABACAKARA (ESCLAVES) b’abatutsi hitwaje ya ZAHABU ya FPR yanonosoye neza yitwa Jenoside.

Mukurikire amakuru kuri izi links namwe mwiyumvire aho n’abapadri bamwe bafatanya na FPR gushyira mu bikorwa GAHUNDA YO GUHONYORA NO KURIMBURA UBWOKO BW’ABAHUTU.

 

http://izubarirashe.rw/2016/10/yatanze-umwana-nkicyiru-ngo-ajye-kurererwa-ku-wo-yiciye-muri-jenoside/ https://www.youtube.com/watch?v=5HrOevcnmuo&feature=youtu.be

Muri iriya nkuru yo mu Izuba rirashe, inkuru y’urukozasoni, harimo amahano utabona mu bihugu bindi ku isi usibye mu Rwanda

  1. Uyu mugabo Habyarimana ariyemerera ko yishe ngo mu miryango umunani. Ese uwo mugabo wishe abatutsi gutyo agafungwa gusa umwaka umwe n’igice, bamurekuriye iki ???? Tuzi abenshi badashinjwa n’icyaha na kimwe (usibye kubatsindira ngo barishe kuko ari abahutu) bakatiwe burundu cyanga batarigera bacirwa imanza…ahubwo bagakora uburetwa bwitwa TIG bakagera aho bakanapfa. Kuki rero uyu mugabo bahisemo kumurekura yarishe kariya kageni??? None ari gukoreshwa gutangiza undi mupango wa jenoside y’abahutu yitwa: KUGIRA ABANA B”ABAHUTU ABACAKARA (ESCLAVES) b’abatutsi
  2. Kiliziya Gatolika ikomeje gutobwa na FPR. Padri Achille Nzamurambaho ngo ashinzwe kumvisha abahutu ko basaba imbabazi abo bahemukiye. Kuba uyu mupadiri aza mu rugo rw’uyu muhutu ngo w’umunyabyaha, kumwumvisha ko yakwicuza agasaba imbabazi abatutsi yiciye, ese niko penetensiya ya Kiliziya mu Rwanda isigaye ikorwa????. Uyu mupadri se aremeza ko isakaramentu rya penetensiya ari iry’abahutu gusa kuko nta mwicanyi uba mu bwoko bw’abatutsi????. Aho koko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ntigiye kuba Kiliziya Ntutsi aho kuba EGLISE CATHOLIQUE ROMAINE???? Musome kuri iyo link mwiyumvire uko Padri Ubald umwe mu biru b’ INGOMA NTUTSI ya FPR akora ibyaha byo kuvangura – roho z’abantu yitwaje ko ngo arimo gukiza abahutu ibyaha. Ndabona KILIZIYA GATOLIKA YARAHUYE N’URW’IMBWA YABONEYE KU MUGEZI kuva FPR yafata igihugu.

http://www.nurc.gov.rw/index.php?id=75&tx_ttnews%5Btt_news%5D=148&cHash=e4d777d4bbd6f6c86a86d70feb5deb3b.

  1. Uriya mwana ukiri muto (mineur), ntagakwiye kujya kuba umuja nubwo aba biru ba FPR barimo babeshya ngo yarabyiyemereye. Umwana w’imyaka 13 yoherejwe na se kuba umuja mu rugo rw’umututsikazi. Uwo se w’umwana arivugira ko yakoze ubwicanyi, nuko padri akabyakira ngo kohereza umwana kuba umucakara nicyo kiru uwo mugabo aciwe mu ntebe ya penetensiya????Ngo kandi uwo mu mwana w’umu mineur yabyemeye???? Padiri uyu ni padiri cyangwaa ni DMI???, Ngo umwana afashwe neza, n’ibindi binyoma by’ubugome FPR isanganwe. Wafatwa neza ku muntu uguhatse kandi uri inzigo??? Uriya mupadiri ngo ayobowe na Roho Mutagatifu da????? Roho Mutagatifu se ubu yayobotse Shitani FPR???? Nta muntu muzima wakumva ibisigaye bibera mu Rwanda.
    Uyu muhutu w’ikinyabwoba niba yarishe kuki adafunzwe ngo areke uyu mwana w’umuziranenge akure azibereho mu burenganzira bwe??? Kuki atariwe wagiye gukora ubwo buretwa kwa abo yiciye ari we????? Biriya bintu nibikomeza kuriya, generations z’abahutu mu bihe biri imbere zizaba zarazimye, kuko NIKO FPR YABITEGUYE.

UMWANZURO

Abanyarwanda bagifite ubumuntu kandi babishoboye (cyane cyane abagifite aho bikinga isasu rya Kagame na FPR ye) nibahaguruke bamagane ESCLAVAGE MU RWANDA. Ubucakara aho busigaye ku isi ni hake cyane kandi bahishahisha…Twe rero ntabwo tugomba guhishahisha aya mahano…

U Rwanda rwashyize umukono muri ONU ku itegeko ririnda abana gukoreshwa mu mirimo mibi ibangiza, nk’urugamba, n’indi mirimo y’uburetwa. None rero ibi Kagame n’abambari be barimo gukorera abana b’abahutu ni ikirego ndetse gikwiye kujyanwa mu nkiko mpuzamahanga.

Nubwo FPR ikibwira ko izategeka ubuziraherezo, ntabwo byatubuza gokomeza kurwanyarwanya uko dushoboye dukumira ububisha bwa FPR uko dushoboye, ubundi urugamba rundi rugakomeza.

Ku bapadiri ba Kliziya Gatolika
Abapadiri bakigendera ku mahame ya Kristu nibemere bitange kuko niko basezeranye igihe bahabwa ikimenyetso ko biyeguriye Imana, bamagane Kiliziya Ntutsi irimo gushingwa muri Kiliziya Gatolika ya Roma.

Umupadiri utinya kwamagana ubukozi bw’ibibi bw’abakozi ba FPR bitwikiriye umwenda w’igipadiri, nawe aragambanira intama Kristu yamuragije…

Bapadri mwihaye Imana, mwemeye kunyura inzira Kristu yanyuze, inzira y’UKULI. nimwamagane IKINYOMA nibiba ngombwa mubizire nicyo mwasezeranye.

Umsomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to GAHUNDA YA FPR YO KURIMBURA ABAHUTU IRAKOMEJE: GUHINDURA ABANA B’ABAHUTU ABACAKARA NIYO NGINGO IGEZWEHO MU ZINDI NYINSHI ZAGEZWEHO N’IZINDI ZIZAKOMEZA GUSHYIRWA MU BIKORWA.

  1. Mbonyingabo says:

    Yewe iyinkuru iteye agahinda, nonese koko uyu muntu wiyita padiri niwe? Gufata umwana utageza kumyaka 18 ukamujya mubucakara ngo yabyemeye, kandi afashwe neza.
    Nkuko umwanditsi abivuga se wakoze ibyaha niwe ukwiriye kujya gukora buriya buretwa, kuko ariwe wishe; akareca umwana akajya mwishuri. Kiriya cyaho padiri arigukora cyitwa child exportation, kandi mubihugu bigendera kumategeko kirahanirwa

  2. iseta says:

    Iyi nkuru iteye agahinda bikabije, aliko iyo mudushyiliraho amazina y’uwo mwana n’aho abalizwa, n’uwagira icyo avuga akaba afite ibimenyetso bifatika, ku buryo n’ubishoboye yajya kureba uwo mwana akamubona.

  3. kalimunda says:

    uyu mwana arababaje cyane aho kujya kwiga nkabandi bana, we agiye kujya akubitwa buri munsi, akora akazi adashoboye kandi atitwa umwana nkabandi bana. harya uwavuze ngo niyo inyenzi inkotanyi zafata Byumba ni Rukokoma Twagiramungu Faustin? kandi aragaramye aranezerewe nabene wabo bose, aba bana bose amaraso yabo ajye kumutwe we kandi ntazasaze atabonye ndetse nabamokomokaho bose bazishyure aka kaga kose abana banyarwanda bari kwicwa.

    • Aimable Kanyarwanda says:

      Ndagira ngo ngire icyo nubwira wowe witwa cyangwa wiyise Kalimunda.
      Abakomoka kuri Rukokoma urabarenganya kuko bashobora kuba badasangiye iriya nda nini yavukanye ikaba yaramurenze.
      Yewe nta muntu uzahaza uyu Rukokoma keretse nagera aho azaba atakiri kuri iyi si turimo. Simwifuriza kuzajya ahatari mu ijuru ariko aho azajya hose ubanza arho igifu cye kizuzurira.
      Ndamwibuka igihe yarii umuyobozi mukuru wa STIR (Societe des Transports Internationaux du Rwanda) ariwe ushinzwe kuyobora ibyo gutwara ibintu byose byinjira no gusohoka mu gihugu cyose cy’u Rwanda. Umwanya yari yarahawe na Prezida Habyarimana. Ariko mwabonye uko yamwigaritse ngo yahemukiye igihugu kugeza ubwo avuga ngo Inkotanyi nizigifate.
      Hari igihe ndeba ngasanga uriya mugabo ari umurwayi kuko ibintu akora ubona atari muzima.
      Ndabona rero ubusazi bwe tutagombye kubutongera abamukomakaho kuko nabo bashobora kuba baarumiwe ari nayo mpamvu wenda tutajya twumva abana be bavuga. Bashobora nabo kuba barishwe n’agahinda k’ibyo akora nkatwe twese.

    • Aimable Kanyarwanda says:

      Ikindi nagiraga ngo mbwire uyu Kalimunda ni uko iyo uvuga ngo abakomoka kuri Rukokoma bazagire umurage mubi bitewe n’ibyo ari gukorera abanyarwanda ndagira ngo ngukosore kuko iyi nyandiko yanditswe hejuru ari nayo turi gutangaho ibitekerezo iratubuza kuryoza abadukomokaho amakosa twaba twarakoze. Ikosa rigomba kuba gatozi.
      Niba tubuza Kagame Paul kuziza abana b’Abahutu ibyo ba se na ba sekuru baba barakoze bitari byiza ntabwo wagobmye kwandika ko abakomoka kuri Rukokoma bagomba kuryozwa amakosa ik gisahiranda gikora kuko abo bamukomokaho bashobora kuba nta ruhari babifitemo cyana cyane ko hari abazamukomokaho batari banavuka. Abo bose ni inzirakarengane.
      Ikindi nagiraga ngo nkubwire uretse ko ntazi imyaka ufite n’ubujijuke bwawe uko bungana iyo mwandika ibitekerezo ku nkuru mujye mubanza muyisome neza kandi amarangamutima muyagabanye cyane cyane iyo asesereza cyangwa ababaza abantu b’inzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *