NI IKI GITUMA UWAKOREYE INKOTANYI ATAZICIKAHO BURUNDU?

1
  • Views 2790
  • Rating 12345

Uhereye ku ngoma ya cyami ukageza magingo aya usanga umuntu wahatswe n’umututsi w’inkotanyi, uwashatswe n’umugabo w’Inkotanyi, abo bose niyo batandukana, ntabwo bagenda burundu kuko imikoranire yabo niyo ihinduka, ariko bitavuze ko gukorana mu migambi igamije kugirira nabi umwanzi bahuriyeho iba  irangiye burundu. Umugaragu, Umuja na shebuja, iyo bamaranye igihe kirekire, bagirana ubumwe bukomeye, kuburyo niyo bashwanye, basigarana ubumwe bwubakiye ku gihango.

Mbere ariko yo gukomeza inkuru yanjye reka mbanze nsobanure muri makeya icyo inkotanyi aricyo, hato hatagira uwitiranya Umututsi wese n’inkotanyi cyangwa umugizi wa nabi.

Inkotanyi n’Iki?

Inkotanyi ni ijambo riva ku nshinga GUKOTANA, rikaba rizwi ryaranamamaye ku gihe cy’ubwami bw’abanyiginya, ndetse by’umwihariko ku ngoma y’Umwami Kigeli Rwabugili, uyu ngo akaba ari umwami wari ushoboye kurwana no kwigarurira ibindi bihugu bimukikije, ndetse akabinyaga ari nako acuruza iminyago ibivuyemo, icyivugo cy’uyu mwami w’indwanyi Kigeli Rwabugili, cyari “Inkotanyi cyane

Inkotanyi rero ni izina cyangwa ijambo ribi cyaneee.

Gukotana rero bikaba bivuga kurwana umuhenerezo no kutava kw’izima kabone n’ubwo waba urimo uganzwa, ugomba kudacika intege ukarwanyarwanya kugeza igihe wegukaniye intsinzi.

Icyo nita cyangwa uwo nita Inkotanyi ni nde?

Ni wa mututsi cg umuhutu wahatswe n’abatutsi b’inkotanyi, akaguma kubakorera akiri kumwe nabo batutsi bifitemo umuco w’ubugizi bwa nabi bwo kunyaga, kwica , kwambura no guteza ibyarubanda hagamijwe inyungu z’inkotanyi muri rusange, ndavuga abahuriye kuri iyi myifatire n’imyumvire. Ntarava ku izina inkotanyi nabaha nk’urugero rw’umusaza witwa Twagiramungu Faustin, uyu musaza ni umwe mu bakotanye cyane, nkaba mbona ntawe umuhiga, we avuga ko ise yahatswe ibwami, mbese ubwo ise yabaye Inkotanyi, ubu bukotanyi rero yabusigiye umuhungu we Twagiramungu Faustin, uyu nawe yaje kubugaragaza mu w’1990, ubwo yasabaga rukokoma yaje kumugeza ku mwanya wa minisitiri w’intebe ku ngoma y’Inkotanyi.

Izi zaje, kumwirukana shishi itabona, aza guhungira mu mahanga yaka ubuhungiro mu gihugu cy’Ububiligi. Ntibyagarukiye aho kuko igihango yagiranye n’Inkotanyi cyaranze kiramukurikirana, muri 2003 nibwo yafashe inzira yo kuza kuziharurira inzira ngo zizarambe k’ubutegetsi zinakomeze guhaka abanyarwanda mu gihugu cyabo, ibi yabigezeho nyuma arahambira agaruka mu Bubiligi aho ubu yitwikiriye umutaka w’impunzi za politiki, anakomeza gukorera inkotanyi nk’Umugaragu wazo, gusa ubu ndakeka ko zamuzamuye mu ntera zikamukura k’ubuhutu ubu akaba ngo ari Umusinga w’umushyingirabami. ibi birasanzwe kuko no ku ngoma za cyami, SHOBUJA yashoboraga ngo guhindurira ubwoko Umugaragu, akaba yanamugira umututsi, ngo bikomotse k’umubare w’Inka yamugabiye, niko ubu ba Gatabazi JMV, Bazivamo, Makuza Bernard na Murekezi (Ministre w’Intebe)bazaba cyangwa babaye Abatutsi.

Ijambo Inkotanyi kuri ubu rigenda rihindurirwa amazina, ubu rikaba rigeze ku Ntore, nyamara ku ngoma za cyami, nubusanzwe intore nizo zavagamo  Inkotanyi. Rubanda rero ntabwo ikwiye kwibagirwa Inkotanyi n’ubugome bwazo , ngo ikomeze irangamire INTORE gusa yibwire ko Inkotanyi n’ubugome bwazo bitakiriho, ahubwo ubu nibwo bikomeje umurego, kuko ubu Inkotanyi zashyizeho uburyo bwo kwigisha ubugome Intore kugirango zizavemo Inkotanyi z’amakare, ibyo zo zita IZAMARERE.

Kugirango twumve impamvu uwabanye n’inkotanyi atazicikaho, ni ngombwa ko tumenya ibanga riba riri hagati y’inkotanyi n’uwiyemeje kuzikorera ubuziraherezo.

Nongere nibutse ko ijambo Guhakwa, n’ubuhake byamamaye kandi bigakorwa cyane ku ngoma ntutsi, nkuko izina Inkotanyi naryo rifite inkomoko  k’ungoma ya Gitutsi, kuri Kigeli Rwabugili

Kugirango uhakwe ibwami, no ku batutsi b’abatware, wagombaga kuba uzi gucabiranya, kubeshyerana, no kubeshya, kandi ukaba witeguye gukora icyo aricyo cyose uguhatse agusabye, ibi nibyo tubona ku ntore za Kagame; iyo wangaga kumvira uguhatse, yarakunyagaga, ndetse ukaba wanakwicwa nabawe bose bakabigenderamo, ibyo n’ubu niko bimeze ku ngoma y’inkotanyi iyobowe na Kagame Paul, n’abandi bamwungirije bafite ibanga ry’ubukotanyi. Umugaragu yabwirwaga ingaruka zo kwigomeka k’umutware cyangwa umwami, akanahabwa amabwiriza y’ibyo agomba kubahiriza no gukora, ndetse akanahana igihango na shebuja cyo kutazahemukirana, yaramuka akirenzeho , nibwo ibyo kunyagwa no kwicwa byamubagaho, ndetse nkuko nabivuze n’abamukomokaho bose bakaba bakwibagirana bakagirwa amateka. Uhatswe (UMUGARAGU cg UMUJA) yagombaga no kuba yapfira Shebuja, n’ubu ku nkotanyi, uzikotanira cyangwa Intore, aba yiteguye no kuba yazipfira kabone n’ubwo aba ari umugererwa, cg umurenzamase kuri Leta y’Inkotanyi za Paul Kagame.

Gukorera Inkotanyi, muhana igihango, ukarahira, ndetse ukanemera ko uzacibwa umutwe, nuramuka urenze ku gihango, iyo ndahiro ibera k’unkota, aricyo cyimenyetso ndakuka ko wiyemeje kuzacibwa umutwe nutatira sobuja Kagame Paul ,n’ubwami bwe. Inkota kandi n’ikimenyetso cy’ubugome ubwo aribwo bwose wategekwa gukora, yaba kuyicisha cyangwa kuyicishwa, ibyo byose uba ubyemeye iyo uyirahiriyeho. Iri niryo pfundo ry’ubugome no kudasubira inyuma kubyo wasezeranije Inkotanyi, kabone n’ubwo waba utakibana nazo mu gihugu cy’Urwanda.

Uko Umugaragu cyangwa Umuja yagendaga amara igihe kinini kwa shebuja, ninako imigenzo n’imigirire yaho byagendaga bimwinjiramo, ibinyoma yatamitswe kuri we byagendaga birushaho kuba ukuri, nkuko ingoma za cyami zabaga zishingiye ku binyoma n’uburiganya, uhatswe yabifataga nk’ukuri ndetse akanafasha abandi bagaragu b’ingoma kubyamamaza, nubu niko kazi tugenda tubona mu Ntore, no kubakoranye cyane n’Inkotanyi. Ubu buhake buturutse kubushake (servitude volontaire) nibwo bwatumye ingoma ntutsi iramba imyaka irenga 400, IKABA IGARUTSE MU RWANDA MU KINYEJANA CYA 21 bikozwe nabariye bakonka mu mashereka ibivuye mu buhake no mu bugaragu. Iyo rubanda yajyaga inama ngo irebe uko yakwigobotora ingoma KALINGA Y’ABICANYI, abaja n’abagaragu b’iyo ngoma , bajyaga guhakishwa ibyo bumvanye rubanda, nuko umugambi wo kwigobotora Kalinga ukaba upfuye utyo, maze abari bawurimo bakabambwa ubugabo bwabo bukambikwa ingoma nkoramaraso YA Kalinga.

Ibyo n’ubu niko bimeze, kuko usanga abakoranye n’inkotanyi, ndetse nabahunze bavuga ko bitandukanije nazo, usanga bacengera amashyaka agamije kurenganura rubanda, ubundi bakicaramo bagamije gushyashyariza no kumena amabanga y’ibikorerwa hagati muri ayo mashyaka, bikarangira bene ayo mashyaka abaye ubushwanyi cyangwa asenyutse. Ng’uko uko za CNRD-Ubwiyunge zivuka, ng’uko uko MN-INKUBILI ZIVUKA, ng’uko uko ABASANGIZI bavuka, ng’uko uko URUKATSA ruvuka, ng’uko uko FDU ihinduka ikaba ihuriro ry’amashyaka atandukanye, afite intego zitandukanye, n’uburyo yavutse butandukanye, bikarangira ingufu za Rubanda zitatanijwe, kuko rubanda iba ibona ntaho tuva ntaho tujya mu migambi yo kwipakurura Kalinga.

Twakwifata dute imbere y’izi Nkotanyi zizwi n’iziyoberanya?

Rubanda igomba kwimenya, ikamenya ko uwahatswe wese, ahora ari umugaragu cyangwa umuja w’uwamuhatse, baca umugani ngo”Iyanyereye ntiyumuka“, kumenya ko igihango baba baragiranye n’Inkotanyi kidakurwa no kuba batumvikana nazo mu kugabana iminyago, kuko ubumwe umugaragu na shebuja bagirana, butuma umwanzi wabo aba umwe, yewe niyo bafite ibyo bapfa, iyo bigeze mu kurwanya umwanzi babyumvikanaho.

Kuri ubu rero umwanzi w’Inkotanyi n’Intore za Kagame Paul, ni Rubanda rwa giseseka, ni wawundi , uzi ububi bw’Inkotanyi, ni wawundi, Inkotanyi ziciye umuryango, ni wawundi Inkotanyi zasahuriye imitungo, ni wawundi Inkotanyi zibona ko abonye urwaho yakwigobotora igitugu zishyira kuri we no kuri Rubanda muri rusange, mbese ni wawundu Inkotanyi zibona ko yazitesha iminyago zibye Rubanda.

Ndetse aho bigeze ubu ni na wawundi ukomeye, wageze ku butunzi yiyushye akuya, ariko inkotanyi zikaba zimuhoza ku nkeke yo gutanga imisanzu itagira ingano, zamunyuzamo ijisho zikabona ayitanga yiganyira, uwo zimuzira kubi kuko nibo usigaye wumva baguye mu rwogero rwo mumazu batuyemo, cyangwa ukumva ngo baturitse imitsi yo mu mutwe bageze mu bitaro bya Roi Fayizal cyangwa se bakagongwa n’amakamyo ariko bikarangirira aho nta na anketi ikozwe cga se ngo bakirasa, abandi bagahirikwa ku ma escaliers.

Rubanda igomba kwiga kugira ibanga, nyuma yo kwisuzuma no kwimenya, ikareka guta igihe yizera ibije byose ngo ni amashyaka, ahubwo uko rubanda ingana kose, n’imbaraga zayo zose igashaka uburyo yazishyirahamwe, ikazibyaza umusaruro wo kwigobotora Inkotanyi n’Intore zose muri Rusange. Rubanda igomba kwicungura byanze bikunze, ntabwo igomba kwemera kuguma k’umunigo w’Intore z’Inkotanyi. Abize bagomba gufasha Rubanda uburyo bunoze bwo kumenyana no kubika amabanga ya rubanda hagati yabo, maze ubundi Umucunguzi wa Rubanda yazahaguruka, rubanda ikikiriza nta pfunwe, kandi nta kidodo, ubundi uwahekwaga akigenza.

Umucunguzi ni Rubanda.

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to NI IKI GITUMA UWAKOREYE INKOTANYI ATAZICIKAHO BURUNDU?

  1. Ndorimana says:

    Nsengiyumva,
    Ibyo uvuga ni ukuri. Koko uwakoreye inkotanyi ntazicikaho burundu kubera ibihango baba baragiranye cyangwa se rukuruzi aba yaravukanye imwumvisha ko gukomeza kuzikorera bizamugeza ku rwego rw’ubumuntu rusumba urwo yaremanywe. Mbese bikajya kumera nk’ibi byateye umuhungu agira ati namererwa neza mbaye umukobwa, umukobwa nawe akagira ati namererwa mbaye umuhungu.
    -Bitabaye ibyo ntiwakwiyumvisha ukuntu uwigeze kuba Ministri w’ububanyi n’amahanga w’inkotanyi witwa Anastazi Gasana wahoraga avugira kuli Radio Rwanda n’andi maradio mpuzamahanga ko abahutu bose bahunze basize bakoze jenoside, akaba yaragombaga kubisubiramo nibura inshuro zirenze icumi mbere yo kugirango ajye ku nteruro ikurikira, hanyuma yabona ko inkotanyi zishaka kumugirira nabi akazihunga, ntibiteye kabiri Rubanda ikabona Anastazi Gasana ariho arakirina ibyishimo byinshi Intore irusha izindi intambwe Paul Kagame muli Rwanda Day yabereye muli Amerika bwambere. Ubu twumva ngo Gasana ayobora Ishyaka rya politi yaba abereye umuyoboke wenyine!!!
    -Bitabaye ibyo ntiwakwiyumvisha ukuntu Twagiramungu Faustin ajya kujya impaka n’abatutsi ngo abumvisha uko n’aho bashyingura umwami wabo azi neza ko ishyaka rya sebukwe Gregoire Kayibanda, MDR, ryasezereye ubwami muli Referundum yo muli 1961. Ntiwakwiyumvisa ukuntu ubu Twagiramungu ariho asingiza Paul Kagame ngo kubera ko yubatse amazu, akagura amadege… akiyibagiza abaturage yamariye ku icumu nanubu kandi akibikomeza. Ni akumiro!!

  2. Bigaruka says:

    Abantu bahakwa bakagera aho biyitiranya n’ ubahatse, bakarwanya abandi bari basangiye akaga ko gupyinyagazwa, babayeho ibihe byose n ‘ ahantu hose. Igishimishije ni uko birangira impyisi bihakishijweho ibatapfunnye cg abapyinyagajwe bakibohora bakabakanira urwo bakaniye abo bashenuja!

    Uzabona akanya azarebe film yitwa Django Unchained. Yerekane ubumwe bamwe mu birabura muri Amerika bagambaniraga bene wabo kwa ba shebuja b’ abazungu ariko film irangira neza, ibikundanye bijyanye (Kazungu na Bangamwabo). Ba Bangamwabo n’ Inkotanyi rero nabo bashatse batuza, nta joro ridacya!
    http://2.bp.blogspot.com/-8O-_mLAR85w/UODr0fvZzyI/AAAAAAAAHBY/41LoJuDj7U8/s1600/Sam-Jackson-Django-unchained-scowl.jpg

  3. Zilikana Juvenal says:

    Ibi Bwana Nsengiyumva atugejejeho ni ingira kamaro cyane cyane ku bantu bibwiraga ko hari abakorera inyenzi nyuma bakabireka. Abakoranye cyangwa bagakorera inkotanyi ni abantu bakwiye kwitonderwa cyane kuko ibyo bakora byose baba banekera izo nkotanyi. Uwo mwashobora kwemera ni uwagize ubutwari agashyira ahagaragara imigambi mibisha y’inkotanyi.
    Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ni ngombwa gushishoza umuntu akamenya uwo bakorana mbere yo kumugezaho amabanga ajyanye no kurwanya ubutegetsi bw’inkotanyi. Abo bose biyemeje gukorera inkotanyi nta gahato zibashyizweho bakwiye guhabwa akato kuko nta kintu kizima bashobora kutwungura mu rugamba rwo kurwanya ba sebuja. Bagomba gufatwa nk’abagambanyi. Naho ubundi badutobera gahunda!

  4. iseta says:

    Urakoze Nsengiyumva kongera kuduhugura, abatabizi bicwa no kutabimenya rwose. Aliko rubanda igomba kwiminjira mo agafu,kuko kugeza ubu ubona buli umwe asa n’utegereje uwamurangiliza ikibazo we yigaramiye,iyi myumvire izatugeza kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *