KAGAME, KABILA NA KAGUTA BAGIYE KONGERA KWIHISHA INYUMA Y’ICYO BISE M23 NGO BAGARIKE INGOGO MURI CONGO

kabila
  • Views 3246
  • Rating 12345

Intambara mu karere k’ibiyaga bigari igiye kongera kurota: amakuru aturuka muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko inyeshyamba za M 23 zongeye kubura umutwe nyuma y’igihe  kinini zari zimaze zisuganya.

Nkuko umuvugizi wa leta ya Kongo Lambert Mende abitangaza aravuga ko abasirikare bari hagati ya 200 na 300 bambutse umupaka wa Congo baturutse mu gihugu cya Uganda muri kwa kujijisha kwabo akaba yihanangirije igihugu cya Uganda ko cyasigaho gufasha izi nyeshyamba guhungabanya umutekano wa Kongo.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko ibi bidatunguranye,  ko ahubwo ziriya ngabo zivugwa 300 ari umubare muto cyane ko bari kujijisha ahubwo ko muri Congo hamaze kwinjira ingabo nyinshi za Empire Hima zigifite inyota yo kwigabiza akarere kose.

Andi marenga yaciwe na Kagame muri ino minsi ni uko yavuze ko ubukungu bw’igihugu cye bugiye kwiyongera cyane. Uno munsi akaba yongeye kubihamya aho yavuze ko umusaruro w’amabuye yagaciro ugiye kuba mwinshi cyane. Umuntu uzi u Rwanda neza yakwibaza aho azasarura ukahabura cyane cyane ko u Rwanda nta binombe by’amabuye y’agaciro rugira.

ABakurikirira hafi iby’i Rwanda baravuga ko andi marenga yaciwe n’umwakagara (Paul Kagame)  ni uko NGO agiye kubaka uruganda rw’akataraboneka mu Rwanda hafi y’igihugu cy’igituranyi aricyo RD Congo, urwo ruganda rukazajya rusya ayo mabuye y’agaciro. Nta gushidikanya rero ko aya mabuye ntahandi azava hatari muri Congo.

Ikindi kimenyetso simusiga cy’uko umwakagaraPaul Kagame agiye kongera kumena amaraso ni iyinjizwa ku ngufu mu gisirikare riri kuba rwihishwa mu gihugu cy’ u Rwanda. Abana b’abanyarwanda barinjizwa mu gisirikari kungufu amanywa n’ijoro bakaja gutorezwa ahantu hatazwi kandi bagahabwo mission zitazwi, benshi muri aba bana ntibajya bagaruka iwabo nta n’akanunu kabo ababyeyi bongera kubona.

Ntitwarangiza iyi nkuru tudahamagariye abakongomani bakunda igihugu cyabo guhaguruka bakivuna umwanzi. Turahamagarira na none abanyarwanda kuba maso kuko Kagame yambariye kumara abanyarwanda bashora mu nta mbara zidafitiye igihugu akamaro.

Ubu Kabila kubera abona asumbirijwe ntayandi mahitamo afite ureste  gukomeza kugundira ubutegetsi  yitwaje iturufu y’umutekano muke.

Namwe mpunzi z’abahutu murikanure kuko umwanzi aboneraho akaryo ko kwikinga inyuma y’izi ntamabara zidasobanutse akica inzirakarengane. Ni uguhaguruka mu kirengera kuko Umucunguzi ni Rubanda.

Ijisho rya Rubanda

Uwababaye

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to KAGAME, KABILA NA KAGUTA BAGIYE KONGERA KWIHISHA INYUMA Y’ICYO BISE M23 NGO BAGARIKE INGOGO MURI CONGO

  1. SERWEZA MATHIAS says:

    MUREBE IYI VIDEO YA HONORE NGBANDA

    http://apareco-rdc.com/

  2. Mbonyingabo says:

    Intambara zo muri Kariya Karere ntabwo zizahagarara ababagabo bakiri kubutegetsi, abasirikare ba FDLR hamwe nimpunzi nibarikanure kandi bashake igisubizo kibibazo bibugarije. Kuko bazineza yuko izontambara zose zirwanwa aribo zigamije, abahutu bomu Rwanda bameze kwemera kuba abaja, none nomwe musigaye mwenyine.

  3. Ndorimana says:

    Kimwe mubyihutisha Kagame gusubira muli Kongo ni uko amadolari agiye kumubana make. Clinton Foundation ya Hillary na Bill Clinton yoherezaga amadolari menshi i Kigali iliho irafunga imiryango nyuma y’uko abashyiragamo amadolari menshi babonye ko aliya mabandi yombi amaze gutsindwa ntacyo akibamariye.

  4. ahorukomeye, Hyde says:

    Aba basilikare ba M23 batangajwe ko binjiye Congo nibake cyane ahubwo hinjiye beshi cyane kandi bagiye basangayo abandi bamazeyo amezi 3 bahari bari mumigambi yabo yubwicanyi, n’ubugome bwabo basanganywe bakora. Twibuke ko M23 iri gukorana na CNRD- Wilson Irategeka mu kwica no kurimbura impunzi zabahutu mumashyamba ya Congo.

    Ndinginga impunzi zacu muri Congo ngo mube maso mwirinde umwanzi uwo ariwe wese, mwirinde abanzi biyemeje kutumarira kwicumu. Mwirinde nibikoresho byose by’umwanzi kuko turabizi byose, mwibuke ko M23 ikorana na CNRD iyobowe na Wilson Irategeka uhabwa amabwiriza na Rukokoma Twagiramungu Faustin mu kutumarirabagirana kwicumu.

    • Patrick says:

      Ndahamya ko uzamuye ikibazo CNRD ngo ikorana NZ M23 waduha ibimenyetso simusiga bitabaye ibyo waba uri mubatsa umuriro ubizi kandi ubishaka ! sinkuzi ariko uwaba akuzi niwe watanga ubuhamya bwicyo akwizeyemo.

      • Kamanzi says:

        Bwana Patrick, amakuru avuye ahantu hizewe aravuga ko M23 ishaka kwataka yibanda kuri FDLR, igice kimwe kigafatanya na CNRD bagaturuka inyuma baganisha imbere mu Rda,ikindi kigafatanya na M.M Padiri ntaramenya uwo ariwe naho azanyura,ngo ariko ikindi gice kikanyura mu Rutare contre FDLR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *